Episode 27: Kadogo mu cyaro telephone ye yafatiriwe… Jane inkuru yakiriye iravuga iki? – UMUSEKE

Episode 27: Kadogo mu cyaro telephone ye yafatiriwe… Jane inkuru yakiriye iravuga iki?

Moto imaze guparika narishyuye irakata iragenda ngihindukira mbona urugi rw’igipangu rufungutse maze ntungurwa no kubona Soso afite igikapu, ngize ngo mubaze impamvu yikoreye igikapu Jane ahita ahinguka aho,

Jane-“Soso! Soso! Waretse koko kugenda?”

Njyewe-“Ngo kugenda? Soso agiye hehe?”

Jane-“Cheri! Soso ngo aragiye, yemeye gusanga uriya mugabo, ndakwinginze mfasha tumugarure!”

Njyewe-“Ntibishoboka! Ubu se koko yatinyuka akifatira uwo mwanzuro cyangwa hari uwo yagishije inama akanga akamuroha? Soso! Ibyo Jane ambwira nibyo?”

Soso-“Oya mundeke ngende erega, nubundi ntawe utangira ujya aho isi imwohereje, nzagaruka kubasura!”

Njyewe-“Soso! Wakwihanganye ukantega amatwi ko aho uvuga isi ikohereje ushobora kuhakurwa naho ijuru rikohereje?”

Soso-“Eddy! Wenda nari kuzafata umwanya nkagushimira by’umwihariko ko wamfashije kandi ukanyereka ko dufitanye ibanga ry’amateka, gusa reka ngende narangije guhitamo, Imana izakumpere umugisha”

Njyewe-“No! Soso wigenda! Ndagusabye wifata umwanzuro wihebye, wijya kwishyingura ubyita kwishyingira, agacu k’ubutabazi karagukingurukiye ngaho ngwino udusange utuze umutima”

Soso ibyo ntabwo yabyumvise ahubwo yafashe inzira aragenda Jane agize ngo amugarure aramwiyaka afata inzira aragenda.

Narebye kumukurikira ngo nkoreshe ingufu zose mugarure nze mukingirane ariko mbona bitaba aribwo bugabo, burya uwakwimye amatwi ntacyo aba atakwimye twubashye akami ka muntu agenda tumureba.

Twarahindukiye twinjira murugo tugeze   muri salon Jane anyobora ku meza maze turicara turatuza,

Jane-“Kalibu ku meza! Nta kundi nyine tubyakire!”

Njyewe-“Ahaa! None se wagira ute? Iyaba basi yabanzaga kumva icyo mubwira ubundi akagira amahitamo!”

Jane-“Ese ubundi wari umuzaniye iyihe nkuru Cheri?”

Njyewe-“Ma Boo! Wahora ni iki, Ibaze ko Soso nari maze kumubonera akazi muri company yacu?”

Jane-“Mana wee! Ariko ubu koko kuki ubuzima budutera kuyoba amarembo yugurutse?”

Njyewe-“Jane! Burya mu buzima naho twazagera kure hashoboka tukagorwa na byinshi, kwemera kugira, kugirwa ndetse no kugisha inama ni umurunga ukomeye uzirika nyir’ibyago kugira ngo imbwa zitamwonera”

Jane-“Ni ukuri rwose Cheri!”

Njyewe-“Reka twirire dutegereze ikizaba!”

Jane yanyegereje isahani ndetse anyarurira nk’ibisanzwe kuko umugore ari umenya ibihaza umugabo we, nabiriye mfite apetit ndetse aranyongera ari nako tuganira dusoje nkuramo inkweto mba ndyamye mu ntebe ngo nduhukeho gato mbone gusubira ku kazi, Jane nawe aransegura.

Nkiruhuka telephone yarasonnye nyifata vuba ndebye umpamagaye mbona ni secretaire umwe wari wanyemereye umwanya w’akazi wa Soso nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

We-“Bite Eddy?”

Njyewe-“Ni bon kabisa!”

We-“None se ko wantengushye gahunda imeze ite?”

Njyewe-“Wahora mi iki ko nsebeye igahanga? No kubyumva ntiyabyumvise duhuye agenda!”

We-“Uuuh! Ubwo se byashoboka? Cyangwa n’ubundi ntiyari ashoboye?”

Njyewe-“Oya! Ahubwo yagize andi mahitamo ahabanye nayo twamuhitiyemo, ntugire ngo nabeshyaga nanjye ntunguwe nibibaye”

We-“Mureke yikuye amata mu kanwa, hanyuma se uraza ryari ngo nguhe umuganda wo kubaka urugo rwawe?”

Njyewe-“Oooh! Ndaje mu kanya! Kandi murakoze cyane kuzirikana ko burya mu buzima ari ugufashanya!”

We-“Urisanga Eddy! Erega buriya nako ndaza kukubwira…”

Njyewe-“Merci Beacoup!”

Call end.

Namaze kuruhuka nditegura ngo nsubire ku kazi, Jane akimfungira ibipesu twumva umuntu uhamagara muri quartier,

We-“Abagura amasafuriya, amajerekani, isorori n’imbabura naje kandi nakatuye tubigurire kubimaraaa”

Jane-“Ngaho da! Uwo mugabo se disi ko acururiza mu muhanda?”

Njyewe-“Ntubizi se ko kuri ubu buri wese ahirimbanira gushaka imibereho mu nzira izo arizo zose? Buriya niho yigondeye”

Ako kanya yarongeye noneho araririmba ndetse akubita ijerekani nk’inkoma avuga cyane,

We-“Ibibintu ni byiza wee! Tubigurire kubimaraaa!”

Jane-“Ariko uziko nabuze umwanya wo kujya kugura Imbabura?”

Njyewe-“Wahise uyigura se ugateza imbere nuwo mucuruzi w’umuhanzi, urumva ukuntu abiririmba neza?”

Jane-“Hhhhh!”

Jane yikojeje mu cyumba gato maze aragaruka turasohoka, tugifungura umuryango tubona wa mugabo yicaye neza neza imbere y’umuryango akitubona,

We-“Kalibu Boss na Mabuja!”

Tugihuza amaso nawe yarikanze natwe tuyoberwa niba ibyo tubona ari byo, twatunguwe no gusanga ari Fred!

Yarikanze cyane abatura ibyo yari afite ngo yiruke maze mpita muhamagara cyane mu izina

Njyewe-“Fred! Fred!”

Jane-“Mana yanjye! Uziko ari we? Ni Fred ni ukuri!”

Fred yagerageje kwiruka ariko ata ibyo yari afite areba kwiruka abisize aragaruka, ahagarara imbere yacu, nk’umuntu isoni n’ibimwaro byari byose, yarebye hasi atinya guhuza amaso na Jane.

Ako kanya yahise avuga,

Fred-“Rwose… nako… mumbabarire ntabwo namenye ko ndi gucurangira nako gucururiza ku irembo ryanyu”

Njyewe-“Banza utuze rwose nta kibazo, ntacyo bidutwaye akazi kawe ni akawe kandi kagomba kugutunga”

Jane-“Fre! Ni wowe?”

Jane yabajije gutyo Fred wari wambaye imyenda isa nabi ndetse n’ubwanwa bwinshi bwamwereyeho abura icyo asubiza maze wa mutima wamuteraga igisa n’umujinya iyo yamwibukaga uwo munsi wibonera icyo guhemuka bivuze.

Yiyibagije bya bindi byose maze aravuga,

Jane-“Fre! Humura ahubwo kalibu hano ni murugo!”

Fred-“Murakoze… murakoze ntabwo mpageze nzabasura nabiteguye nako nyine reka ngende”

Njyewe-“Ni kalibu rwose wigira ikibazo, ngwino Jane anakurebere icyo uhisha munda ndabona iminwa yumye”

Fred-“Oya oya rwose reka ngende! Ningera hariya ruguru gato ndirwanaho!”

Njyewe-“Ariko ntacyo bitwaye ubaye wanadusura ndetse ukagera mu rugo rwacu, Jane nawe akaguteza imbere!”

Fred-“Oya reka ngende nkomeze nshake abakiriya, murakoze!”

Fred yahise afata vuba ibyo yari ari kugurisha byose ngo ahende maze Jane ahita avuga,

Jane-“Ngaho reka ngure imbabura imwe n’ubundi niyo nari nje nshaka!”

Fred-“Eeeh! Waba ugize neza rwose! Reba inziza muri izi ndagukaturira neza cyane pe!”

Jane yaciye bugufi afata imbabura atabanje no kureba neza niba ariyo yifuzaga kubera amateka ya Fred yari azi, amaze kuyifata amuhereza inoti y’ibihumbi bitanu, akiyifata,

Fred-“Ayiga Data! Ubu se ndavunjisha hehe koko?”

Jane-“Ntacyo bika ayo kugarura kandi ukomeze ucuruze tukwifurije kunguka!”

Jane ntiyantunguye kuri byo, n’ubundi nari niteze ko umutima we niyiziye utagenda gutyo gusa utamuhaye isomo atazibagirwa.

Fred yarishimye cyane byagaragajwe no kubyinira inoti yari abonye burya hari igihe kigera umuntu akemera byose, iby’amasoni n’ibimwaro bikavaho akagaragara uko yakabaye.

Yarashimye adusabira imigisha ibaho yose maze aterura ibyo yari afite byose azamuka tumureba, ari nako aririmba ngo: “Ibi bintu ni byiza we tubigurire ku bimaraaa”

Njye na Jane twararebanye maze umwe abura icyo abwira undi ako kanya, tukiri aho numva telephone irasonnye nibuka ko nari nashyizemo alarm igihe nari nirambitse mu ntebe ngo ntaza gusinzira ngakererwa, ako kanya mpa kiss Jane ku gahanga nsubira mu kazi.

Nagezeyo nsanga urutonde barangije kurutangaza, nongera kwibuka amahirwe Soso yitesheje maze nkomeza njya muri bureau yanjye nkomeza akazi nkuko bisanzwe amasaha yo gutaha ageze mfata inzira ndataha.

Iminsi yakomeje kuvaho umwe, week end iragera mpa ticket Kadogo ngo ajye iwabo ndetse muha n’impamba y’umukecuru we, uwo munsi twarurayemo twenyine gusa nta rungu twagize kuko ahari urukundo higanza ibyishimo.

Buri kanya nabaga ntegereje agakuru ko gufata urugendo gusa ngasaba Imana ko itariki yo kugenda yazaza nyuma y’ubukwe bwa James inkoramutima yanjye, maze nanjye nkamugaragira nkuko yabigenje kuva cyera na kare, nkiri muri ibyo nahise mbona Call ye ndabanza nsekamo maze nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello James Muvandimwe wa cyera!”

James-“Bite bite Eddy!”

Njyewe-“Ni sawa kabisa dore ntabwo uzapfa vuba nari ndi kugutekereza!”

James-“Eeeeh! Ndumva isezerano ry’Imana rizasohora kuko ntashaka gupfa ntarongoye!”

Njyewe-“Humura rwose ntaho uzajya. None se ko umpamagaye ushaka kujyana kureba match ngo mbwire Jane yishyushye aze gusimbura Ronaldo?”

James-“Hhhhh! Nubwo ndi guseka mbabaye ariko aho uransekeje kabisa!”

Njyewe-“Uuuuh! Ngo uri guseka ubabaye?”

James-“Nibyo nari nguhamagaye ngiye kukubwira muvandi!”

Njyewe-“Mbwira nguteze amatwi rwose!”

James-“Ubu tuvugana Papa avuye kunyereka imwe mu nzu nzabamo yari asanzwe akodesha ngo azabe ariyo nzarongoreramo”

Njyewe-“Ahubwo se sinumva aho ari sawa?”

James-“Uzi ikimpangayikishije se Bro?”

Njyewe-“Ni iki se kandi?”

James-“Yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi ariko muri iyi minsi bwo imbaraga ni nke kandi ibintu byose ari kubivuga nkudahari ejo!”

Njyewe-“Oooh! Humura Bro! Erega uri imfura ye agomba kukubwira ngo umenye byose, naho uburwayi bwo mukomeze mumwiteho ntacyo azaba Imana irahari!”

James-“Ibaze ibyo ntekereza bibaye?”

Njyewe-“Oya wigira ikindi utekereza! Ahubwo nzakureba muri iyi minsi ujye kunyereka iyo nzu kandi umunyeko iminsi iri kubarirwa ku ntoki ugire uduhe imirimo vuba”

James-“Urakoze cyane Bro! Turikumwe rwose kandi nimwe mugomba kuzicara imbere!”

Njyewe-“Reka ntabyo kwicara imbere ahubwo nitwe tuzaba tujya gutira ibicuma tunatura abashyitsi ibibindi!”

Twese-“Hhhhhh!”

James-“Sawa Bro! Turi kumwe kabisa!”

Njyewe-“Asanti!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi maze nkomeza kureba film, ari nako Jane aza kunganiriza akongera agasubira mu bye.

Umunsi wa mbere washize Kadogo atari yagaruka, uwa kabiri ushira nabwo ataraza bitangira kuntera guhangayika niko gufata telephone ndeba nimero ze maze nkanda yes nshyira ku gutwi numva ntiriho, nongera ubwa kabira nabwo biranga birumvikana natangiye gucyeka ko wenda atari amahoro.

Kuko hari ku cyumweru njye na Jane tuvuye gusenga twicaye muri salon maze nongera gucishamo nimero ya Kadogo ngiye kumva numva umuntu witabye avuga za Hello nyinshi ariko ijwi nkumva atari irya Kadogo,

Njyewe-“Hello! Bite se?”

We-“Ni byiza! Urinde?”

Njyewe-“Njye ndi Boss wa nyiri telephone witabye, ari hehe se?”

We-“Telephone ye twayitwaye rwose abanze yemere ko ari we!”

Njyewe-“Ngo? Telephone ye mwayitwaye? Ahubwo se wowe uvuga uri inde?”

We-“ndi mukuru wa Chantal wajyaga aza kubasura iyo za mugi!”

Njyewe-“Nonese telephone ye mwayitwariye iki? Ahubwo se ni amahoro ko numva urusaku rw’abantu benshi aho hafi?”

We-“Yego nyine! Umukobwa wacu ntabwo ari agatobero…”

Call end.

Jane-“Cheri! Ko wikanze?”

Nakomeje gukandakanda telephone ngo nongenre mpamagare nimero za Kadogo mu gushyira ku gutwi numva ntayiriho,

Njyewe-“Ariko se kandi nibi ni ibiki?”

Jane-“Habaye iki se kandi?”

Njyewe-“Ambaaa! Kadogo barangije kumwambura telephone! Oya ariko ntabe aribyo nketse bakimwakiye”

Jane-“Uuuh! Ubwo wasanga yarimo ideni wenda!”

Njyewe-“Ubwo se yabamo ideni mukuru wa Chantal bahuriye hehe ko ariwe uyifite?”

Jane-“Ahaa! Reka dutegereze ntawamenya wenda turaza kumenya amakuru ye! Ariko muri iyi minsi Kadogo nabonaga asa nuhangayitse?”

Njyewe-“Hmmm! Dore aho nibereye, ariko buriya Kadogo yaba yarakoze amahano akaba yarateye inda Chantal?”

Jane-“Reka reka ibyo ntibyabaho, ubwo se ibyo babijyamo bangana kuriya ngo bigende bite?”

Tukiri muri ibyo telephone ya Jane yarasonnye maze akanda yes ashyira ku gutwi, numva atangiye kwikiriza cyane ari nako yiterera hejuru ndikanga amatsiko akomeza kunyica, mureba ntahumbya ntegereje ko ayivana ku gutwi ngo ambwire icyo yishimiye nawe arabihima akomeza kuvuga nkegeza ugutwi kwanjye kukwe ngo basi numve nawe akegera hirya hashize akanya ayikuraho arahaguruka arabyina nanjye nisanze mbyina ntazi nicyabaye.

Jane yanguyemo arankomeza yanga kundekura, nanjye nomeza kumuhobera hashize akanya arandekura yihanagura amarira y’ibyishimo maze arambwira,

Jane-“Cheri! Fora icyo ngiye kukubwira!”

Njyewe-“Ma Boo! Rwose icyo nzicyo ni inkuru nziza! Uzi ukuntu mbyinnye ntazi n’icyo aricyo? Ubu se nsanze wishimiraga ko ikipe ufana yatsinze kandi njyewe ntayifana? Urukundo we!”

Jane-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Nseka sha! Nonese nagira nte!”

Jane-“Humura Cheri! Ntabwo ndi kuguseka ahubwo ndi kugusekera, ngaho angera umpobere nkubwire!”

Ako kanya narongeye mpobera Jane maze umwanya mwitegereza mu maso aramwenyuea maze arambwira,

Jane-“My Eddy! Now ndagirango nkubwire ko…………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 28 Ejo mu gitondo

14 Comments

  1. Abonzi Alice

    04/10/2017 at 6:45 am

    Jane abonye akazi se? cg Simon ahawe imbabazi? Cg yagiye kwa muganga none bamuhaye resultant asanga aratwite? Wasanga atarasabye bourse muri chine akaba ajyanye na cheri? Ayo ni amatsiko. Soso genda uhisemo nabi wanga kumva Eddy kdi Imana yariciye akanzu. Uzicuza tu.cg niwe uhamagaye Jane amubwira ko yisubiyeho sewa? Kadogo we uranze ukoze ishyano ugiye kwitwa papa kdi nawe ukirerwa? Umwana ubyaye undi. Gusa ntibazabashyingire ureke ubanze urangize kwiga umwana muzafatikanye kumurera na grand Frere Eddy azagufashe yo kabyara si umwana mubi.Fred we ubuzima ni gatebe gatoki iyo umenya mbere ukitwara neza Ku Bantu ubu ntuba usa utyo.

  2. bonheur

    04/10/2017 at 7:16 am

    nyamasheke MUKIYAGA CYA Kivu abayobozi bahagarariye uburobyi baraye bakoze amarorerwa aha bafashe abarobyi bakabihererana bakabaka ruswa ubwo babasangaga baroba

  3. Rachel

    04/10/2017 at 7:16 am

    amatsiko. com Jani se abonye akazi? mana wee Kadogo bamufatiriye fone ye kubera ko yateyinda chantal

  4. Umuhorakeye

    04/10/2017 at 7:29 am

    Jane se bamubwiye akahe gakuru disi. Amatsiko wee! Kadogo yateye agatego kwa chantal. Ibyo kwa Edy bihora Ari bishyashya. Soso ubaye igipfayongo kd twari tykwizeye ho ubushishozi. Thx umuseke n’umwanditsi. Turabakunda.

  5. Munajo

    04/10/2017 at 7:55 am

    Hmm,Kadogo yateye Chantal inda nyine, erega romantic moment muba murimo nawe imuteraaaaa…

  6. RUTARE

    04/10/2017 at 8:35 am

    Soso afashe umwunzuro ugayitse pe.yanze kumva inama nziza za Jane na Eddy ariko azicuza rwose.Buriya ntago ari byiza gufata umwazuro wihebye ,urabanza ugatuza.Ndabashimiye rero kubw’umusanzu mukomeza gutanga mu kubaka imitima y’abantu no gutuma bagira ubumuntu.Umwanditsi numuhanga kubi akomereze aho.MUKOMEZE MUGIRE IMPAGARIKE N’UBUGINGO

  7. Rayon Sport

    04/10/2017 at 10:49 am

    Edy ko atavuze ibanga yari afite wenyine yabonaga Soso arafinda ibyakazi. Iyo amubwira ati Garuka kukazi kacu banyemereye umwanya cyangwa akaba yabwiye Jane kuri 4ne inkuru nziza. Ririya tinda rye sindikunda

  8. Fafa

    04/10/2017 at 11:04 am

    Murakoze cyane umuseke dukunda. Kadogo njye ndabona agiye guhindura ubuzima niba koko yarateye inda. Imana ifashe Papa wa James ababanze atahe ubukwe bw’imfura ye. Umwanditsi turagukunda bravo.

  9. kim

    04/10/2017 at 11:06 am

    Jane se disi ni iki kimushimishije? Amatsiko ngo mutahe, ejo biratinze umuseke murakoze cyane turanyurwa

  10. chris

    04/10/2017 at 11:10 am

    Uriya bonheur se ateye aturutse mu kivu cya Nyamasheke wa?wayobye sha hano ni kwa Eddy na Jane bimeze neza Jane aduteye amatsiko ariko umenya agiye kujyana na Eddy muri Chine!!!Soso uwarose nabi burinda bucya ariko genda uhisemo nabi pe!!!Gusa jya ugira gutega anatwi mu buzima bwawe kuko iyo wumva Eddy biba bibaye byiza

  11. Jeanne Hakzmna

    04/10/2017 at 2:55 pm

    Soso Numva Ndamwanse,kk Ntahanurwa!Eh?Ubwo Jane Ntaronse Akazi?Maze Kadogo Nawe?Nne Yari Yihakanye Chantal Ko Mukuru We Akubwiy Ngo Atemeye Kwariwe?Yoh?Papa James Imana Imube Hafi,akire.Mbega Fred?Gend Ivyuy Musi Biranyumije Pe!Maze Ndamubona Nubwanwa Bucafuye,butanasnkoje!?Akabigira Kabizi Kaora Imboga Karitse!!!Murakoze Mwebwe Mutugejejeko Iz Nyigisho.

  12. Uwingeneye Joselyne

    04/10/2017 at 4:32 pm

    Mbega Amatsiko Weeee!!!! Jane C Yaba Ambwiwe AKahe Gakuru Kibyishimo? Imana Inyemerere Gs Mbone Hitamurura Amatsiko.com Ashire, Niba Kadogo Yarateye Inda Yaba Yihemucyiye, Soso Disi Uwarushye Ntajyaruhuhuka Ark Iyo Uza Kubisha Uba Uruhutse Ugatuza, Murakozeee Barimu Beza Twiherewe Na Rurema

  13. lyz

    04/10/2017 at 5:05 pm

    jane agiye chine kbsa!!

  14. Kate

    04/10/2017 at 9:56 pm

    Soso arahubutse kubera gukurikira ibintu agiye muruzi arwita ikiziba.Uriya umushutse wasanga arwaye akamwanduza akazicuza. Aha Eddy ntabwo ahitwaye neza nibura basi yari kumubwira inkuru nziza yakazi yaramuboneye kuko byashoboraga guhindura umwanzuro yarafashe bitewe nubwoba bwimibereho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock