Episode 28: Jane agiye gutangira akazi… imirabyo y’ubuzima Soso yahisemo itangiye kurabya – UMUSEKE

Episode 28: Jane agiye gutangira akazi… imirabyo y’ubuzima Soso yahisemo itangiye kurabya

Jane-“My Eddy! Now ndagira ngo nkubwire ko…”

Njyewe-“Umbwira iki Ma Boo?”

Jane-“Cheri! Buriya iminsi yose wajyaga ugenda unsize aha ntabwo nasigaraga nicaye, burya umugore ukwiye ntabwo ari uhora yoza akarenge cyangwa ngo asokoze imisatsi ahubwo ni uhirimbanira ko umuryango we ugera ku iterambere, ndagirango aka kanya nkubwire ko nabonye akazi!”

Njyewe-“What?”

Jane-“Yes! Ibyo mvuga ni ukuri!”

Njyewe-“Oooh my God!”

Ako kanya nahise nshyira ibicu Jane ndamuzengurutsa inzu yose ari nako ansaba imbabazi kuko yatinyaga umunyenga, hashize akanya mushyira hasi ndamuhobera mwitegereza mu maso,

Njyewe-“Jane! Koko wabonye akazi!”

Jane-“Yego sha Eddy!”

Njyewe-“Woooow! Ngaho icara umbwire rero uko byagenze ngo ukabone! Rwose ndumva ntabyumva neza!”

Nicaye mu ntebe maze Jane nawe araza anyicara mu magura nsa n’umukikiye maze atangira kumbwira iby’iyo nkuru yanteye ibyishimo,

Jane-“Uzi ukuntu byagenze se Cheri?”

Njyewe-“Ntabwo mbizi rwose ni nayo mpamvu nifuza kubimenya”

Jane-“Sha! Hari umukobwa twabanaga cyagihe mba mu kibikira”

Njyewe-“Hhhhhhh! Unyibukije ukuntu ivara ryahishaga ubwo bwiza wahawe n’iyaguhanze mu museso none umutima wanjye ukaba usendeye umunezero navukiye guturamo”

Jane-“Yego sha! Nseka! Wowe se ntiwambaraga ishapure igera ku birenge, utangiye kujya ugenda wunamye ngo ngaho ukikiye umutima da!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Jane-“Cheri! Biriya byari ibihe byacu kuko nibyo bitumye ubu unsimbiza ukongera kunyishimira nk’umugore ukwiye”

Njyewe-‘Wooooow! Uti byagenze bite rero?”

Jane-“Uwo mukobwa rero ngo nyuma yuko bavuye inaha bagasubira muri kenya nawe yaje gusezera kuba umubikira aguma muri Kenya kuko yari kavukire”

Njyewe-“Ndakumva mukundwa!”

Jane-“Ubwo ngo yaje kuza kujya muri company y’ubucuruzi ndetse ageze aho aranayiyobora, ejo bundi nibwo yabimbwiraga duhuriye kuri interineti”

Njyewe-“Ariko se uwo mukobwa n’akazi wabonye birahura ryari ko aricyo ntegereje kumva?”

Jane-“Cheri! Ndacyakubwira humura! Uwo mukobwa rero tumaze kumenyana yambajije uko dusigaye tubayeho njyewe nawe nyuma yuko tubasize I kibeho mubwira ko tumaze igihe gito dushyingiwe, muha amafoto mbese mubwira ubuzima tubayemo, arangije ambwira ko company ye ishaka gushora imari ino, ambwira ko naza kuyitangiza azansura”

Njyewe-“Noneho ubwo nukuvuga ko…”

Jane-“Oya reka nkomeze yewe! Mu minsi yashize rero namubajije niba nta bakozi bakeneye nka company igiye gutangiza amashami mu gihugu maze ambaza ibyo nize ndamubwira, ansaba ko namwoherereza ibyangombwa ndabyohereza none dore ampamagaye ambwira ko byaciyemo!”

Njyewe-“Woooow! Conglatulations!”

Jane-“Thank you my lovely Husband!”

Nongeye guhobera Jane, ibyishimo biturenga umutima, kuri njye numvaga ntako bisa nk’umuryango kongera kubona Jane agiye mu kazi, ndetse yihagije muri byose.

Njyewe-“Nonese ubwo uzajye ukora nk’iki my Dona?”

Jane-“Ambwiye ko ibyo ari byo byose ngomba ari njyewe nzaba nshinzwe abakozi bose nta gihindutse”

Njyewe-“Byiza cyane! Cout de chapeau! Ayo nandi mahirwe twakiye mu buzima! Mbega umugisha nagize wo kukugira?”

Jane-“Nanjye ni uko mugabo mwiza!”

Njyewe-“Uzi ukuntu ejo bundi nari ndi kureba ukuntu abandi baza kwaka akazi hariya iwacu ngatekereza kukubwira ngo nawe uze?”

Jane-“Yooooh!”

Njyewe-“Nyuma nibwo natekereje mbonye iyo shusho uramutse uri nka secretaire wanjye?”

Jane-“Hhhhhhhh! Ibaze ni ukuri! Ubwo se koko twajya tugakora kweli? Ubundi se ubwo kananiye wanyirukana”

Twese-“Hhhhhh!”

Njye na Jane twakomeje kwiganirira byiza, courage kuri we ziriyongera ndetse nanjye nkomeza gushima Imana mu mutima ko amahirwe akomeje kuza yisukiranya asanga umuryango wanjye wo bukungu bwanjye.

Amasaha yakomeje kwicuma ari nako bwira, mu gusoza week end nagombaga kujyana Jane somewhere tukarambura amaguru ndetse tugafata n’akantu nk’ abasirimu, nahise mubwira akubitamo utwenda twa siporo nanjye nducokamo, ukuboko kwe agusobeka mu kwanjye turakinga tuzamuka buhoro twerekeza ku muhanda muri uwo mugoroba.

Mu nzira dutambuka byari bibereye ijisho, burya kwiharira uwo wayambitse ntawe bitashimisha abareba, cyeretse utararemanywe umutima kandi uwo we ntiyaba ari umuntu.

Tukiri mu nzira twagiye kumva twumva ipine ry’imodoka yari itunyuzeho rituritse Jane yari yirutse habuze gato yagize njye nkingi ya mwamba uhora yiteguye kumuba iruhande, dukomeza tuyisanga mu kuyigeraho havamo umugabo ubyibushye mubonye ntangira kwibaza aho muzi ko nari mbonye amaso atari ayo.

Yavuyemo atangira kwitotomba,

We-“Ariko ubu ntabwo utangiye kuntera umwaku wa mugore we? Ubu mbere utaraza ko imodoka yanjye itapfumukaga amapine? Ubu se uravamo uze utere ijeki? Nako sohoka vuba”

Njye na Jane twarahagaze ngo turebe iby’uwo mugore tugiye kubona tubona havuyemo Soso.

Twahise twikanga mpita nibuka aho nabonye uwo mugabo wari Directeur w’amateka dore ko izina ridahinduka

Soso wari wambaye ibitenge bishya akitubona yaratwirengagije ndetse atwereka ko ntaho atuzi, Directeur ahita ahubuza igitenge yari yiteze mu mutwe akirambura hasi mu bitaka,

Directeur-“Ngaho ryama ukuremo ipine!”

Soso-“Ariko se koko urabona nabishobora?”

Directeur-“None waje uje kumara iki? Niko ubu abe ari njyewe mbanga inda hasi ngo ndakuramo ipine? Cyangwa wagize ngo ni byabindi byawe wankuyemo imyenda ubundi ugahuruza bakaza kumfata, ubu uri umugore wanjye, urabyumva neza cyangwa nshyire urushyi mu matwi?”

Soso-“Ndabyumva!”

Ako kanya Directeur yahise ahindukira atubonye twigira nkaho tutari mubyabo tumanuka hepfo gato twumva arahamagaye,

Directeur-“Siiiiiiii! Umva nta mukanishi uri uri muri mwe?”

Njyewe-“Ni twebwe ubaza?”

Directeur-“Yego ni mwebwe! Muturwaneho dore turatobokesheje!”

Njye na Jane twarebye guhakana ngo twigendere ariko mbona byaba ari ikosa kuri twe, maze dusubira inyuma tubagezeho,

Directeur-“Nuko nuko ngaho manuka ujye munsi sha! Ndabona ugifite n’akagongo, twe erega izi nda zacu zitubuza no kunama”

Jane yahise aturika araseka ndamunosha ngo atavaho aseka abakuru arongera arifata,

Directeur-“Ndavugisha ukuri da! Buriya izi nda zacu zirimo byinshi! Uzi amakamyo y’inzoga arimo hano sha?”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Directeur-“Ngaho se sha shyiramo ipine vuba ndaguhemba! Ikibazo ntabwo ari amafaranga rwose kuri njyewe n’ink’imperi zo muri dortoire z’abanyeshuri!”

Njyewe-“Nubwo ntari umu kanishi ariko naguhamagarira umuntu akaza akagufasha Directe!”

Directeur-“Uuuh! Uranzi sha?”

Njyewe-“Ndakuzi cyane rwose! Uri umwe mubagize amateka y’ubuzima twembi kuko twakuye uburere iwawe”

Directeur-“Ntibishoboka! Nako kanyogwe muri kumwe se nako karanzi?”

Njyewe-“Jane wanjye nawe arakuzi, ni wa mwana Se yakuye ku ishuri ndetse akakwemerera n’amafaranga ngo unyirukane, njyewe nitwa Eddy ntabwo nzi niba ubwenge buraguhereza!”

Directeur-“Eeeeeh! Voila! Cici! Donc ndabyibutse, ngaho mfukama unshyiriremo ipine ibyo guteretana biraza nyuma, ndabizi buriya ni nacyo cyatumye bamwimura bakamukura kuri kiriya kigo”

Njyewe-“Hhhhh! Bwana Directeur ntabwo ari ukubasuzugura ariko Manager wa company ntabwo yakunama ngo ajye munsi y’imodoka nkaho…”

Directeur-“N’est pas possible en francais! Ngo Manager wa company?”

Njyewe-“Yes! Uyu ureba ntabwo tugiteretana twarashyingiranwe ubu ni umugore wanjye kandi icyateye biriya byose twagiciyemo gitwari!”

Directeur-“No! Ntibishoboka? Wowe wacuruzaga amandazi sha? Oya! Oya! Ntabwo mbeshyeka! Uzabeshye abo mwiganye!”

Njyewe-“Hhhhh! Reka ahubwo nguhamagarire umukanishi ubundi dukomeze aho tugiye nawe na Soso babakure ku nzira”

Navuze gutyo Directeur arikanga arahindukira areba Soso wari wihishe inyuma y’imodoka, mbona arakanagujwe ngize ngo nshyire telephone ku gutwi mpamagare umushoferi wa Ben yohereze umukanishi,

Directeur-“Irorerere sha! Byihorere ndamwihamagarira ahubwo ni mugende!”

Njyewe-“Uuuh! Gahunda se irahindutse?”

Directeur-“Byihorere ni mwigendere yewe!”

Nta kundi nakupye telephone njye na Jane turahindukira tumanuka twumiwe, buri wese atekereza iryo twari tubonye twarinze tugera ku kabari keza kabagamo n’igisope nakundaga batwakira neza dutuma icyo kunywa, tugifata twirebera n’abacuranga guital amasaha akomeza kwicupa dupanga gutaha.

Twazamutse twifataniye nkuko twari twazamutse tumeze, twiganirira abaducagaho bose ntawe utarahindukiraga ngo adukurikize amaso, byari ishema ryinshi kuri njye, twageze mu rugo turakingura kuko nta muntu wari urahi ngize ngo nkinge twumva umuntu ukoroye,

Jane-“Ayiwee!”

Njyewe-“Ubaye iki ma Boo?”

Jane-“Numvise umuntu, ubanza ari umujura waduteze! Tuvuze induru abantu baze!”

Njyewe-“Oya tuza ndahari! Yewe muntu!”

Ako kanya twahise twumva ijwi rya Kadogo rivuvira mu kazu nari narateganyirije umuzamu turikanga,

Jane-“Ahwiiii! Uziko ari Kadogo?”

Njyewe-“Niko sha Kado! Ni wowe waje ukihisha aho?”

Jane-“Uuuuuh! Ko adasohoka se?”

Njyewe-“Niko sha! Ko udasohoka bite byawe?”

Ako kanya Kadogo yarasohotse tumubonye ubwoba buratwica kubera ukuntu yasaga nabi, maze ndamwegera mufata ukuboko dukomeza tujya mu nzu tugezemo,

Jane-“Yebaba yebaba! Kado?”

Njyewe-“Eeeh! Niko sha Kado! Wabaye iki?”

Kadogo yaracecetse abura icyo avuga nkomeza kumubaza impamvu atansubiza hashize akanya,

Kadogo-“Boss! Mbabarira ntabwo nzongera”

Njyewe-“Wongera iki?”

Kadogo-“Nonese ko nasanze hakinze nkanga kubakomangira nkurira…”

Njyewe-“Oya Kado! Nonese ubwo iyo uhanuka ukavunika nibwo wari kuba wungutse? Ahubwo se ni ubwa mbere wari kuba ukomanze sha Kado? Ibyo ari byose hari icyabaye cyatumye uhinduka! Ahubwo tubwire, ni iki cyatumye bagutwara telephone?”

Kadogo-“Ntacyo!”

Njyewe-“Ko mbona utangiye kumpisha sha?”

Kadogo-“Oya rwose ntacyo!”

Jane-“Kado! Sha wavugishije ukuri ko ubizi ko ntacyawe tutifuza kumenya? Humura nawe urabizi ko uri murumuna w’umugabo wanjye!”

Kadogo-“Rwose impamvu nsa nabi nuko…nuko nturutse nyabugogo n’amaguru nkagera hano”

Njyewe-“Ibaze kweli! Ubwo se niba ari ikibazo cy’amafaranga yagushiranye iyo uvuga tukakoherereza andi? Ubu wabuze nuwo utira ngo umpamagare koko?”

Kadogo yaracecetse ndetse akomeza kureba hasi, nibazaga impamvu atandeba n’ibisanzwe nkayoberwa ibyo ari byo, hashize akanya,

Njyewe-“Harya sha! Wanze kumbwira impamvu kwa Chantal bagufatite telephone?”

Kadogo-“Barambeshyera! Barambeshyera rwose…”

Njyewe-“Ese ko usakuza cyane bigenze bite?”

Kadogo-“Ni ukuri barambeshyera!”

Njyewe-“Barakubeshyera ndabyumva, ariko se barakubeshyera iki?”

Kadogo yaracecetse ntiyagira icyo avuga ndetse akomeza kureba hasi hashize akanya Jane ahita avuga,

Jane-“Cheri! Mureke ajye koga atuze uzaba umubaza”

Njyewe-“Ahaaa! Ngaho nagende! Amfa kuba atazambwira ibyo nacyetse!”

Kadogo yagiye koga, Jane nawe amushyuhiriza uturyo kuko twe twari twariye mu kabare twumvaga duhaze, amaze koga araza ajya kumeza ajya kuryama ariko ni ubwa mbere nabonye Kadogo yasuherewe bikomeye.

Natwe twagiye kuryama, nk’ibisanzwe ijoro ryabaga ari umunezero usendereye, bwacyeye ntabishaka, Jane abyuka kare ajya gutegura icyayi nanjye ndijajara ndabyuka njya muri douche mvuyeyo nditunganya neza maze kwambara aga suti no gufunga karuvati mbona Jane yinjiye yihuta,

Jane-“Cheri! Cheri…”

Njyewe-“Ubaye iki se ko mbona uza uhagaritse umutima ma Boo?”

Jane-“Oya wee! Turabigenza dute?”

Njyewe-“Ubonye iki ma Dona! Mbwira humura ndahari!”

Jane-“Cheri! Cheri! Ngeze mu cyuma cya Kadogo nsanga…”

Njyewe-“Usanga iki…”

Jane wahagiraga cyane ndetse yarenzwe n’impumu yabuze uko avuga maze ako kanya niruka njya mu cyumba cya Kadogo, nkigerayo…………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 29 Ejo mu gitondo

8 Comments

  1. Dede

    05/10/2017 at 5:35 am

    Kadogo se yiyahuye???birabe ibyuyaa??soso we ndabona ubuzima buzarushaho kumusharirira disii.

  2. Didi

    05/10/2017 at 6:55 am

    Kadogo yiyahuye se bahu?

  3. Marie Channy Mugabo

    05/10/2017 at 6:58 am

    Bjr,Kadogo se yazanye na Chantal.CG bamusanganye ibiyobyabwenge?

  4. Uwingeneye Joselyne

    05/10/2017 at 7:22 am

    Ubanza Kadogo Yacitse Disi Kubera Gutinya Kubwira Eddy Ko Yateye Inda Chanta, Naho Soso Nahame Hamwe Ururwane Yajyiye Tumuburiye,l

  5. Munajo

    05/10/2017 at 8:26 am

    Hmmmmm, ngo amasaha akomeza kwicupa! Soso we aracyaruha kandi ariwe ubyiteye. Congz Jane ku kazi ubonye uzasigare kurugo neza Eddy azasange iterambere ryinshi. Murakoze Umuseke.

  6. Gout

    05/10/2017 at 12:00 pm

    Murakoze cyane umuseke, turabakunda ndetse n’abanditsi b’abahanga gusa mutubabarire Kadogo ntabe yiyahuye azira kwanga kumva inama za Garand frere Eddy. Soso ibyo abonye niwe wabyiteye niyumve niwe wanze kutwumva.

  7. MUGABEKAZI

    05/10/2017 at 1:04 pm

    Eeeeeeh, Kadogo abayiki se Mana fasha kwa Eddy
    Umwanditsi, murakoze.

  8. Nana

    05/10/2017 at 2:55 pm

    mundangire aho nakura on line game

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock