Episode 29: Ikosa Kadogo yakoze rimuteye kugenda adasezeye…Papa James ararembye  – UMUSEKE

Episode 29: Ikosa Kadogo yakoze rimuteye kugenda adasezeye…Papa James ararembye 

Nkigera mu cyumba cya Kadogo nasanze hampamagara, yaba imyenda, yaba inkweto nta kintu na kimwe cyarangwagamo, nkimara kubibona nakubiswe n’inkuba ntangira kureba munsi y’igitanda mu rugi n’ahandi hose ariko birangira mpebye, mpindukiye.

Jane – “Dore nari nje kumukangura ngo abyuke yitegure kujya ku ishuri none nsanze nta we urimo!”

Njyewe – “Ubu se koko Kadogo yatinyuka akagenda gutya n’ukuntu twabanye mu bihe bibi n’ibyiza?”

Jane – “Cheri! Rwose nanjye birantangaje, ntabwo nari nzi ko Kadogo yatinyuka akagenda gutya gusa ibyo aribyo byose ashobora kuba afite impamvu ikomeye yabimuteye?”

Njyewe – “Nyamara narabivuze! Kadogo aramutse atarakoze amahano… Dore aho nibereye!”

Jane – “Mana yanjye koko ubu uyu mwana agiye gute?”

Njyewe – “Cherie! Buriya umutwe umwe ni iki ukora, iyo aba yaratugishije inama ntaba ahubutse akihererana ikimuteye kugenda nk’umujura kandi yari umwana mu rugo, gusa ntabwo nahisha ko mbabaye kubera we.”

Jane – “Birumvikana Cheri! Uzi kuruhira ubusa?”

Njyewe – “Ahaa! Reka njye ku kazi…”

Jane – “Nanjye ndagiye!”

Njyewe – “Uuuh! Harya…”

Nahise nibuka ko inkuru nziza yatashye kuri twe uwo munsi Jane nibwo yari gutangira akazi, nanjye sinazuyeje narindiriye akabavu kanjye ngo tujyane gushaka igeno ryacu ry’umunsi.

Twatandukaniye ku muhanda yerekeza mu mugi nanjye nkomeza i Remera aho nakoreraga, nkigerayo nsanga abaje gukora ikizamini cy’akazi bisuganije bategereje ko komite iza, mbararanganyamo amaso nkomeza njya muri biro.

Uwo munsi nabonaga udasanzwe kuko niwo munsi twasize byose mu rugo tukajya gushaka ikizatubeshaho, burya nizo nshingano z’umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo nyarwo.

Akazi nagakoze nshishikaye cyane nkanyuzamo nkoherereza Jane aka message nkamubaza ukomeze na we akansubiza nkabona ntako bisa, bigeze mu masaha y’akaruhuko numva munda biracika ndahaguruka ngo ngire njye kureba icyo nshira mu nda.

Nabaye ngihaguruka mbona urugi rurakingutse, hinjira President wa company mbereye Manager na Secretaire wa komite.

President – “Bite Eddy?”

Njyewe – “Ni byiza rwose! Murakaza neza!”

President – “Urakoze! Hanyuma se ko dusanze uhagaze wari mu bagenda?”

Njyewe- “ Nari ngiye kureba icyo nshyira mu nda ariko nta kibazo reka mbe mbiretse n’ubundi bizahoraho!”

Bose – “Hhhhhhh!”

Secretaire – “Nibyo rata buriya iby’umugore yatetse nibyo biryo naho ibindi ni ukubeshya igifu!”

President – “Wowe se ko utararongorwa ubizi ute?”

Njyewe – “Wasanga yaragize amahirwe yo kubana na Nyirasenge akamubwira byose, ahubwo ndakamenye!”

Twese – “Hhhhhhh!”

President – “So, rero utwihanganire ko tukubujije kujya guha igifu ariko wa mugani wa Secretaire wacu uraza kurya ibyo Jane yatetse!”

Njyewe – “Hhhh! Nta kibazo rwose!”

President – “Twari tuje rero kukubwira ko itariki yo kugenda kwawe yamenyekanye! Ni kuri makumyabiri n’umunani z’uku kwezi!”

Njyewe – “Inka yanjye! Ko bihuye se kandi?”

President – “Uuuuuh! Bihuye n’iki se?”

Njyewe – “Bihuye n’umunsi w’ubukwe bwa James!”

President – “Oooh! Nta kundi nyine ubwo uzabwizihiza butaraba icyo ugomba kumenya ni uko ugomba kugenda!”

Njyewe – “Yebaba wee! Ubu se koko?”

Secretaire – “Nta kundi natwe ntacyo twabihinduraho kuko niyo taliki baduhaye!”

Njyewe – “Yoooh! Ukuntu bari bahisemo iyi taliki kuko aribwo nizihiza umunsi mukuru w’amavuko yanjye!”

President – “Ntiwumva se! Uzawizihiza winjira mu ndege bwa mbere! Hanyuma rero nizere ko ibyangombwa byose uzaba wabibonye?”

Njyewe – “Ndakumva rwose!”

President – “Hanyuma rero muri examen imaze gukorwa tumaze kubona abasimbura Mambo na Destine, ndagira ngo uze muri salle tubakwereke ubone n’abo uzasigira inshingano.”

Njyewe – “Nta kibazo rwose!”

Ako kanya bagiye imbere ndabakurikira dukomeza muri salle tugezeyo mpasanga umukobwa w’inkumi ndetse n’umugabo ukuze bari kumwe n’abandi bagize komite ya company maze ndicara.

President – “Ok! Murabona ko twese tuje, uyu mureba yitwa Eddy ni Manager wa company yacu! Ni umukozi mwiza twifuza ko namwe mwaba nka we!”

Akibivuga abari aho bose bakomye mu mashyi muri ako kaya nibwo numvise mu mutima nanjye agaciro k’umurimo wanjye ari naho byose biva nkagirirwa ikizere, nanjye nikomera mu mashyi.

President – “Eddy! Uyu mugabo yitwa Mucyo, uyu mukobwa akitwa Zahabu, aba nibo rero mugiye gufatanya inshingano zo kugeza company yacu aho twifuza ko igera, uzabafashe uko ushoboye mugere ku musaruro ufatika twifuza.”

Twese – “Yego!”

President – “Hanyuma rero mwe muje musanga company yacu, turabasaba ko mukomereza aho tugeze maze umusaruro ukiyongera.”

Bose – “Yego!”

President – “Icyo nshaka gusorezaho nuko tugiye kohereza umwe mu bakozi bacu mu gihugu cy’Ubushinwa ngo ajye kongera ubumenyi, ni Eddy! Muri iyi minsi rero asabwe kuba yerekera akazi kose aba basigaye kugira ngo igihe azaba adahari bakomerezeho. Ndumva mwahaguruka mukifurizanya ikaze mu kazi.”

Twakomye mu mashyi nanone maze turahaguruka twifurizanya ikaze mu kazi duhoberana hakurikiraho kujya kubereka ibiro bazajya bakoreramo aho ho ni njye wabajyanye.

Nyuma y’ibyo President n’abo bari kumwe baradusezeye baragenda maze nanjye ntangira kwerekera abakozi bashya uko dukora nk’ibisanzwe na bo banyereka umurava n’amavamuhira, nkiri aho numva telephone yanjye iri gusona nyifata vuba, ndebye nsanga ni James nitaba vuba.

Njyewe – “Hello Bro!”

James – “Eddy Eddy!”

Njyewe – “Ndakumva! Uuuh! Ko numva umpamagarana igihunga bimeze bite muvandimwe wanjye?”

James – “Eddy! Ibyo navugaga biranze birabaye!”

Njyewe – “Ibiki se kandi? James ko utambira bigenze bite?”

James – “Eddy! Ubu tuvugana ingobyi y’abarwayi ije gufata Papa mu rugo! Yarembye cyane bikomeye!”

Njyewe –  “Ooohlala! Ihangane Bro! Humura ntacyo ari bube!”

James – “Oya! Eddy ni ubwa mbere nabona Papa arembye, ikimbabaje ni ikimwe ni uko agiye kugenda atantahiye ubukwe.”

Njyewe  – “Oya se kandi witekereza gutyo?”

James – “Nonese urumva ikindi natekereza ari iki Eddy?”

Njyewe – “Tekereza ko arakira kuko ari mu maboko y’abaganga, ikindi kandi nuko Imana nayo ari inyabubasha bukomeye, iramukiza rwose!”

James – “Ahaaa! Ngaho Imana niyigaragaze njye nk’umuntu ntacyo nshoboye gukora! Ubu koko ibyishimo bizava he? Koko Papa abe igitambo cy’ibyo naharaniye kuva kera?”

Njyewe – “Komera James! Mu bibazo nk’ibyo niho ugomba kwerekana ko uri umugabo ndetse uri n’imfura mu bandi, ntugire uwo wereka ko wihebye nabo batiheba ubugira kabiri, ikindi kandi nanjye ndahari.”

James yaracecetse gato arabanza aratuza hashize akanya yitsa umutima maze arambwira.

James – “Urakoze Eddy! Uri umuvandimwe mwiza kandi ibyo umbwiye ndabigenderaho rwose.”

Njyewe – “Ntiwumva! Ahubwo se mumujyanye he ngo nze kuza kuhagera mu kanya nimba nkavuyemo?”

James – “Tugiye CHUK nta handi!”

Njyewe – “Sawa komeza ukomere James!”

James – “Niko bimeze!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nyitereka hasi nitonze, ibitekerezo bigenda ubwo. Nongeye kwibaza byinshi ariko nkagarukira aho ntifuzaga kurenga ari naho James yari yatangiye kwishyiramo.

Ako kanya nahise nandikira Jane mubwira ibyo James yari ambwiye, gahunda iba iyo kujyayo nimugoroba, nkomeza akazi nk’uko bisanzwe.

Byageze nimugoroba maze mbona message, nyifunguye nsanga ni iya Jane yavugaga ngo:

“Cheri! Nkavuyemo duhurire kwa muganga!”

N’ubundi amasaha yari ageze nahise mpaguruka ndakinga ngo nerekeze kwa muganga nkigera hanze mbona imodoka nziza iparitse, ndebye ku ruhande mba mbonye umukobwa mwiza wari wambaye agakanzu k’umutuku gato, areba hirya no hino mbega ameze nk’ugeze aho twakoreraga bwa mbere, akimbona.

We – “Mwiriwe!”

Njyewe – “Mwiriwe neza?”

We – “Yego tumeze neza!”

Njyewe – “Mumeze nk’abashaka service ariko?”

We – “Nibyo rwose ndayishaka, ahubwo tujye mu biro Eddy!”

Njyewe – What? Uranzi se?”

We – “Yiiiiiii! Ndakuzi!”

Nibajije ukuntu uwo muntu wari ugeze aho twakoreraga bwa mbere anzi ariko nanga kubitindaho ndahindukira njya imbere dusubira mu biro tugezeyo ndicara.

Njyewe – “Ni karibu!”

We – “Stareh! Mbega! Nanjye nkabikeka, niyo mpamvu baguhaye ariya mahirwe! Urabikwiye rwose!”

Njyewe-  “Uuuh! Ayahe mahirwe?”

We – “Yo kujya hanze!”

Njyewe – “Uuuh? Ayo makuru se…?

We – “Ubwo se ntuhise umenya? Ni njyewe Samy!”

Njyewe – “Eeeeh! Samy! Bite se?”

Samy – “Ni byiza Eddy! Uratunguwe?”

Njyewe – “Birumvikana ndatunguwe rwose, aha se uhagejejwe n’iki?”

Samy –  Wahora ni iki ko ubabaye ari we ubanda urugi, ndahizanye nyine mbonye mpagera!”

Njyewe – “Urisanga rwose!”

Samy – “Sha ndabona rwose ukeye kurusha uko nakubonye ku ifoto!”

Njyewe – “Hhhhh! Urakoze kandi nawe ndabona ukeye rwose!”

Samy – “Ni byo?”

Njyewe – “Cyane rwose!”

Samy – “Oooh! Thank you! None se wamenye ko italiki yo kugenda yemejwe?”

Njyewe – “Yego! Babimbwiye mu gitondo!”

Samy – “Nanjye nabisomye kuri website aho bariya Bashinwa bacisha amatangazo!”

Njyewe – “Uuuh! Uzi ko nasigaye?”

Samy – “Wasanga disi utajya ubasura buri munsi, uzi ko ariho nakumenyeye? Njyewe ibintu byose mba ndi update ubu n’aho tuzajya hose narangije kuhamenya!”

Uwo mukobwa yavuze gutyo ku mutima nti yampaye inka Eddy ndasigaye, ako kanya ntangira kumubaza ibibazo byinshi kuko nabonaga asobanukiwe byinshi aho niho twatangiriye urugendo rw’ubucuti busanzwe.

Mu gihe gito twamaranye n’amagambo yavuze, numvise Samy ari umukobwa uzi byinshi, utuje kandi wumvikana gusa ku mutima ho ntabwo nahabonye kuko atankinguriye byose ngo ndebe.

Twakomeje kuganira byinshi ndebye ku isaha mbona saa kumi n’ebyiri n’igice zirageze maze ndamubwira.

Njyewe – “Samy! Ntabwo ari ukukwirukana ariko hari gahunda mfite kwa muganga, kandi wakoze kuba waje ukandeba tukamenyana!”

Samy – “Oooh! Urakoze gushima Eddy! Humura jya kwa muganga nanjye ubu ndatashye nizere ko turi kumwe.”

Njyewe – “Cyane rwose!”

Twarahagurutse turasohoka ndakinga turamanuka duhinguka hasi maze Samy ahita ambwira.

Samy – “Imodoka yawe se iparitse he?”

Njyewe – “Imodoka se? Ugira uti se…?”

Samy – “Niba wayisize reka nkugeze aho ugiye nta kibazo!”

Njyewe – “Nta kibazo ariko ushatse wakwigendera ka moto karihuta karahita kansimbukana.”

Samy – “Oya sha erega nta kinyirukansa!”

Njyewe – “Ok! Nta kibazo tujyane ngiye mu mugi CHUK!”

Ako kanya ninjiye mu modoka dufata umuhanda ujya mu mugi, mu modoka twagiye tuganira bisanzwe bidatinze tuba tugeze harya binjirira Samy arahagarara ndamusezera nkiva mu modoka mba mbonye Jane ahagaze aho hafi ngenda musanga mugezeho ndamuhobera.

Njyewe – “Bite se Ma Darling?”

Jane – “Hmmmm!”

Njyewe – “Uuuh! Ko mbona warakaye se kandi turapfa iki?”

Jane – “Ubwo se igihe maze mpagaze hano nk’icyapa urumva nabuzwa n’iki kurakara?”

Njyewe – “Mbabarira mukunzi nanze gusubizayo umuntu uje ansanga.”

Jane – “Nonese ubundi uriya nako tugende…!”

Jane yahise ajya imbere ngenda mukurikiye ku mutima nibaza ukuntu nari ngiye kumusubiza ngo:

ni umukobwa tuzajyana hanze” n’umutima we niyiziye ndiruhutsa dukomeza kugenda, twigiye imbere tuba tubonye Sarah, Jane ahita amuhamagara vuba aza adusanga atugezeho aradusuhuza, birumvikana na we yari yasuherewe, amaze kudusuhuza.

Jane – ‘Sha! Nyine ni ukwihangana nta kundi byagenda!”

Sarah – “None se sha twagira dute? Ubuzima ni ubuzima ntawe ujya inama n’amagara adutwara aho ashatse.”

Njyewe – “Yoooh! Bimeze bite se? Murabona hari ikiri gucamo?”

Sarah – “Kuva nagera aha ntabwo bongeye gutuma hari uwinjira muri urgency, ubu twaheze mu gihirahiro!”

Njyewe – “Ooohlala! James se ari he?”

Sarah – “Yicaye ku muryango kuva twaza, ategereje ko bamubwira uko bimeze!”

Jane – “Mana wee! Reka tujye kumureba hariya niho adukeneye!”

Twaramanutse gato tugeze aho James yari ari ndamuhagurutsa aradusuhuza ako ngize ngo mujyane ku ruhande mwibagize ibihe yari arimo ako kanya umuryango wo ku cyumba cy’indembe uhita ufunguka ahindukira vuba yihuta asanga muganga wari uhagaze mu muryango amugezeho.

James – “Muga! Muga! Bimeze bite?”

Muganga – “…………………………………………”

 

Ntuzacikwe na Episode ya 30 Ejo mu gitondo

 

11 Comments

  1. Abonzi Alice

    06/10/2017 at 7:02 am

    James komera wihangane icyo Nyagasani ari bukore cyose ucyakire. Eddy ugiye udatashye ubukwe koko cg bimure itariki yabwo bayizane imbere. Kadogo aranze abaye imbwa btazatinyuka kugaruka kwa grand Frere. Samy in uwo kwitonderwa wasanga afire umutima nkuwa Destine.Eddy uzakore rapport witonze werekane byose usize Ku buryo nta kizakujya Ku mutwe udahari nta wamenya ibuwo ugusimbiye

  2. Uwingeneye Joselyne

    06/10/2017 at 8:13 am

    Kadogo Yikuye Amata Mu Kanwa Ntakundi

  3. Israel

    06/10/2017 at 8:17 am

    Byose birashoboka, gupfa cyangwa gukira, James niyige kwakira amahitamo y’Imana kuko niyo ifata umwanzuro ndakuka. Kubura Papa we mu bukwe; akabura umuvandimwe n’inshuti magara nka Eddy mu bukwe byose birashoboka kandi ubukwe bukaba bwiza ukubaka rugakomera. Tujye twiga kwakira ibitubaho tutagizemo uruhare kandi tutahindura ni kimwe mu biranga ubugabo(I mean kuba umugabo).

  4. Israel

    06/10/2017 at 8:25 am

    Pole kuri Kadogo utaye ishuri kandi yari imwe mu nzira zashoboraga kuzahindura ubuzima bwe!Gusa nyine Bible irabuga ngo”Umunyacyaha yiruka ntawumwirukanye ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare”.Imigani 28:1

  5. KALISA

    06/10/2017 at 9:47 am

    Mbega cya Kadogo,kibaye ikibwa kabisa naho James se ni ukumuba hafi no gukomeza kwihangana kuko ubuzima ni ishuri Hanyuma Eddy yitondere uwo mukobwa samy abe intwari n’umunyabwenge uko byahoze atazamusenyera urugo

  6. nph

    06/10/2017 at 10:10 am

    Eddy ndagusaba kwitondera uwo musimbura wawe, utazatera Jane agahinda usanze barateje cyamunara kubera uburangare bwawe! Jya uca akenge Bwana, Ndagusaba kurushaho kwitondera Samy baravuga ngo: “INYAMASWA IDAKENGA YISHWE N’UMUTUTIZI” jya ugira amakenga Samy si umukobwa usanzwe ni ka mujyi, kandi umwaka muzamarana ni muremure! Ndagusabye jya uba Serieux umaze kuba umugabo,umuryango si ikintu cyo gukinisha, ibyo bintu byawe byo gutera bon sens ndabirambiwe! Samy urinze kuza kukwishakira kweri!!!! Fait attention!!!11
    James niyihangane ategereze ijambo rya nyuma, Imana iba ifite control ya buri kimwe!

  7. Tamara

    06/10/2017 at 10:32 am

    Ntuvuge ko umusaza apfuye rwose

  8. berancille

    06/10/2017 at 11:17 am

    Murakoze cyane umuseke ku nyigisho nziza zanyu. Iyaba n’ibindi binyamakuru byabigiraho ibintu nkibi. Umwanditsi aba yitondeye iyi nkuru bigakurikirana neza ndetse umuntu agategerezanya amatsiko ibizakurikira. Kuva natangira gusoma narahindutse. Nabaye undi kandi mporana inyota y’uko ejo inkuru izaba imeze. Basomyi dufatanyije gukunda iyi nkuru mugire umunsi mwiza.

  9. Umuhorakeye

    06/10/2017 at 11:40 am

    James nta kuntu wakwigiza ubukwe imbere Edy akagenda abutashye?? Edy wa mugani wa @nph ayo marangamutima yawe yashyire hasi. Nta soni umukobwa araza kukwishakira warangiza ngo wabonye atuje kd arumunyabwenge? Aratuje nyine kuko azi icyo ashaka. Shishoza ejo utazatahana umugore numwana ugashavuza Jane wemeye amahitamo yawe bimugoye. Imana itabare papa wa James azitahire yatashye ubw’imfura ye.

  10. Kim

    06/10/2017 at 11:50 am

    Ambaa aha niho rero iyi nkuru iryohera. @Umuhorakeye, Ubu se koko Eddy azabe intare itontomera abamukeneye bose ngo kugira ngo atazababaza Jane? kuvugana ni ukuryamana? niba abonye umuntu uzamufasha kujya iyo mu mahanga se ni ikibazo? Wibuke ko eddy adafite ubumenyi buhagije bityo rero agomba kwisunga abandi. Naho ibyo kuryamana byo turamwizeye ntiyabikora tugendeye uko yitwaye kuri Soso na Minyone ukuntu yagiye yitwara

  11. Jeanne Hakzmna

    11/10/2017 at 1:26 am

    Yooh?Ntimuvuge Ko Pap James Apfuye???Hama James Nahindur Itari Yubukwe,vyotubabaza Cane Utabutashe.Kadogo Ni Ikijuju Kweli!Aho Nyen Aratay Ishuli?Yewe,samy Uzomwihanganire Ntazogusambuze,ark Turakwizeye,na Destine Na Mignone,warabatsinze!Murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017