Episode 3: Jane asabye ko ibyishimo by’ukwabuki bikomereza mu cyaro kwa Kaka – UMUSEKE

Episode 3: Jane asabye ko ibyishimo by’ukwabuki bikomereza mu cyaro kwa Kaka

Nkimara kumva amagambo ya Destine na Mambo wari Manager wanjye nkamusimbura ku mwanya, nagize umujinya mpaguruka nk’iya Gatera mfungura umuryango vuba, uko nakabaye nta n’agapira nshyizemo nkigera hanze mba nkubitanye intugu n’umusore wazaga, mucaho nkomeza imbere ngitera intambwe nk’eshanu mba mpuye na Jane.

Jane – “Ariko se ibi ni ibiki? Cheri! Koko usohotse wambaye ubusa hejuru? Mana yanjye wee!”

Njyewe – “Ma Boo! Nta Destine na wa muswa ngo ni Mambo umboneye ngo nkwereke!”

Jane – “Chou! Wambabariye koko ukaza tugasubira mu nzu ko nzanye umu technicien ngo adukorere amatara n’amazi?”

Njyewe – “Oya Jane! Nushaka umubwire asubireyo ntacyo aje gukora, byose byakozwe n’uriya muswa ngo ni Mambo we na Destine!”

Jane – “Oya se kandi wibababeshyera Cheri! None se bari bazi ko turi buze hano koko ngo wenda tuvuge ko bari batwiteze?”

Njyewe – “Jane! Menya ko hano naharangiwe n’umushoferi wa company yacu kuko nari nsanzwe nzi ko akora ingendo nyinshi, bishoboke kuba ari we wabwiye Mambo na Destine.”

Jane – “Yebaba wee! Ubu se koko ni byo?”

Njyewe – “Cherie! Menya ko byose biri kutubaho ari bo babipanze, ahubwo ntungira urutoki aho bari nkwereke, aho kugira ngo ngaraguzwe agati n’uriya mutibuka namwibutsa ku ngufu, dore aho nahereye!”

Jane – “Oya Cheri! Wigira umujinya nk’uwo, niba bari no kubikorera ubushake ibyo birabareba twe n’iyo twarara mu mwijima yewe ntitugire amazi twabaho kandi neza kuko twabonye icyo twifuzaga.”

Burya koko umutima uhitamo umutuzo uzi impamvu, Jane yamaze kumbwira gutyo ntuza umutima koko nibuka igihatse byose ndahindukira ndamuhobera nibuka ko koko naho byose byabura mfite igisumba byose, ibiganza bye bimaze kunkoraho ako kanya dusubira inyuma twinjira muri chambre dusanga wa musore ari gucokoza ahantu hose no munsi y’igitanda biratuyobera.

Njyewe – “Umva musore! Igendere nta kibazo turaharara hameze gutya!”

We – “Eeeh! Boss, koko abantu bari VIP nkamwe mwarara ahantu hameze gutya kweli kweli?”

Jane – “Nahatari aha twaraharaye, igendere humura nta kibazo!”

We – “Ariko rero mbonye nta n’ikibazo amazi n’umuriro bya hano bifite, uwabikoze yabikoreye ahandi hatari hano, ahubwo se ubu yashakaga kugera kuki?”

Njyewe – “Ibyo byihorere musore, buriya abo ubuzima bwihishuriye bamurikirwa na ya mateka mu mwijima nk’uyu, bakozwa n’umutima wihangana, bakagaburirwa umushongi w’ikizere kidasiba kwiyongera mu bihe nk’ibi, ngaho igendere!”

Umusore yikije umutima, afata ibikoresho bye arasohoka ageze ku muryango arongera arahindukira aratwitegereza aragenda, Jane yegera urugi akubitaho avuniramo urufunguzo aragaruka dufatana ibiganza twicara ku gitanda mubwira byose Mambo na Destine bari bamaze kumbwira, amaze kubyururutsa kuva mu matwi ye kugera mu mutima tubona itara riratse ndetse no muri douche amazi arameneka turikanga.

Nahise mpaguruka ndagenda mfunga amazi ndagaruka ako kanya twumva ijwi rivugira ku muryango ngo “Nemeye kubitangira muri abaziranenge, niba aka kazi ariko kari kuzankiza nzakene ntahemutse ngo ndamuke!”

Tucyumva iryo jwi njye na Jane twarikanze, mpita mpaguruka mfungura umuryango vuba Jane na we aba angezeho, tuba tubonye wa musore wari waje kudukorera amatara n’amazi kare arenga.

Twahise tumenya ko ari we umaze kuducanira no kuduha amazi, dusubira inyuma twinjira muri chambre tugezemo nitegereza Jane mbona ikiniga kiramufashe aranyegera aho yaturizaga mu bihe nk’ibyo hari mu gituza cyanjye yagezemo bwangu, nanjye nkora icyo navukiye.

Njyewe – “Humura maama ntacyo tuzaba, utwanzu nk’utu Imana yatuduciriye kare, ngaho itsa umutima dore uri kumwe n’uwavukiye kugukunda!”

Jane yikirije azunguza umutwe maze twicara aho dutangira kuganira byinshi byiganjemo uko ubukwe bwacu bwagenze, yewe n’ibyari bimaze kuba muri ako kanya dusa nk’ababyibagiwe, nubwo agatima kakubitagaho nkumva mbaye undi ariko byasubye ibyiza bya babiri Imana yifatanyirije.

Hashize umwanya utari muto telephone ya Jane irasona arayifata aritaba mboneraho nanjye kubwira James byose arumirwa ndetse ashaka no gutega iyihuse ngo aze adusange agumane natwe ariko ndamwangira mwibutsa cya cyizere cyatumye urukundo rutsinda ndamusezera ndakupa. Jane avuye kuri telephone.

Jane – “Sha uzi noneho umuntu umpamagaye?”

Njyewe – “Reka da! Ni nde se Ma Dona?”

Jane yikije umutima nanone aranyegera andamburira ya maso meza manini yera de arambwira.

Jane – “Uzi ko mpamagawe na Fred!”

Njyewe – “Fred? Fred nzi se cyangwa?”

Jane – “Yego! Fred uzi, nta kabuza yafunguwe!”

Naracecetse gato ntangira kwibuka byose, intekerezo zanjye zisubira muri bya bihe bikomeye, nongeye kwibuka uko nari mbayeho kubera Fred, ako kanya Jane ahita yongera arambwira.

Jane – “Eddy! Wijya kure! Fred yigutera ubwoba nubwo numva aza yigamba ariko ntacyo azakora, iyahigaga yahiye ijanja!”

Njyewe – “Nta kuntu ntajya kure Ma Boo! Nta kuntu ntakwibuka bya bihe bikomeye nari ndimo njye nawe ari na byo umutima usimbiza ngasuhererwa, gusa…”

Tukiri aho hari umuntu wakomanze Jane arikanga, ikintu cyanyeretse ko imitima yacu yarangije huhagarara, kumuturisha ndahaguruka njya ku muryango ntegaho ugutwi ngo numve, hashize akanya.

Njyewe – “Ni nde ukomanga?”

Nahise numva ijwi ry’umukobwa rivugira ku muryango.

We – “Ni umukozi wa hano, mukingure nari mbazaniye ifunguro ryanyu rya nimugoroba!”

Ako kanya nahise nkingura hinjira umukobwa mwiza ushinguye wari ufite iparato nini iriho ibiryo byiza biteguranye ubuhanga, amaze gutereka ku kameza kari aho hafi.

Jane – “Urakoze ngaho igendere ibindi ndabyikorera!”

Uwo mukobwa yarahindukiye agiye gusohoka arongera aragaruka akuraho amasahani ayaringaniza n’intebe ebyiri zari ziringaniye n’ameza arongera aratwitegereza.

Jane – “Ariko se ko utagenda bite?”

We – “Ni karibu ku meza erega!”

Njyewe – “Stareh! Igendere ibindi umugore unyizihira arabikora!”

We – “Ariko se nako ndabona ameza ahengamye reka nze nyagire neza!”

Jane – “Ariko rero urarwana n’ubusa, ushatse wakwigendera ibindi ndabikora rwose pe!”

Umukobwa mwiza ibyo ntiyabyumvise yunamye hasi si nzi ibyo yakoze tugiye kumva twumva ibintu ngo paaaa! Byari ibiryo yari azanye byashwaraye hasi maze induru ayiha umunwa.

We – “Ayi weee! Ndabigira nte koko ibiryo by’abandi ko bimenetse?”

Jane – “Ariko rero nari nakubwiye ngo ubyihorere! None ko ugiye kuyahomba?”

We – “Ahwiiii! Oya! Oya! Uriya mugore wa Manager aranyica!”

Njyewe – “Uuuh! Ngo umugore wa Manager? Ni we ukora mu gikoni se?”

We – “Oya ni we ubimpaye ngo mbizane aha!”

Akimara kuvuga ko ari Destine ubimuhaye twarikanze njyewe na Jane turarebana turongera tureba ibiryo byari biri aho.

Jane – “Ese maama ni we ubiguhaye? Humura ngaho kora isuku ubundi wigendere ibindi turajya kubyizanira!”

We – “Ahwiiii! Murakoze ni ukuri Imana ibahe umugisha!”

Ako kanya uwo mukobwa yakoze ibyihuta akora isuku aho ibiryo byari bimaze kumeneka asoje arongera aradushimira arasohoka aragenda natwe dusigara twumiwe aho.

Njyewe – “Ma Boo! Humura! Tuza umutima akanzu k’Imana kazahora katugendaho nka ka gacu k’umugisha kagutabaye ubwo wabariraga iminsi ku ntoki, nta gushidikanya aka ni akobo twari twacukuriwe n’umwanzi!”

Jane – “Eddy! Nanjye mbonye ko tutazapfa ahubwo tuzarama, ahwiiiii!”

Njyewe – “Ariko ubundi twagiye ahandi?”

Jane – “Oya Mugabo mwiza! Humura rwose iyaturinze byose ntiyakwemera ko duhomba aya mafaranga kandi turi abaziranenge!”

Nikije umutima numvira rya jwi ryiza numvise nkaba undi, maze ndatuza ntangira kumwibagiza byose, dushiduka turimo twisekera aho twari turi hatamba umutuzo utatse urukundo, ibyo gusonza turabyibagirwa duhita twiryamira.

Ntibyatinze bwakeye mu gitondo tukiri bazima, turabyuka turitegura dusoje dufata utwangushye turasohoka tumanuka hasi tugeze kuri reception dutungurwa no gusanga wa mukobwa watuzaniye ibiryo ari kumwe na wa musore wadukupuriye amazi n’umuriro bafite ibikapu ndetse bari gutanga n’imyenda y’akazi biraducanga maze mfata Jane ukuboko turabegera.

Njyewe – “Mwaramutse mute se?”

Wa musore yahise yikanga arahindukira.

We – “Nta kigenda Boss! Nawe urabibona ko nsa n’ugenda!”

Njyewe – “Uuh! Ugiye he se?”

We – “Boss, baranyirukanye kabisa! Ubu kwaheri ni akazi! Nari naragize amahirwe mbona akazi ngo mfashe Mama kurera barumuna banjye none dore nsubiye iwacu i Kigali ngiye kwicara imbere ya Mama witungiwe no gukora isuku!”

Njyewe – “Oooolala! Baguhoye iki se Musore? Utambwira ko ari uko wadufunguriye amazi n’umuriro twari twafungiwe?”

We – “Ahaaa! Hari ikindi se? Ni icyo rwose nzize! Gusa amaherezo si aya, wabura So ariko ntiwabura Sobuja!”

Njye na Jane twitegereje uwo musore wari umaze kwirukanwa azize twe, imbamutima z’agahinda zikongezwa n’ubutwari twamubonyemo, mu gihe tukimwitegereza wa mukobwa wari watuzaniye ibiryo yahise ahigima aravuga.

We – “Nibe nanjye nizize!”

Jane – “Uuuh! None se nawe uragiye?”

We – “Ahaaa! Ndagiye da! Dore nzize ko mutariye ibiryo byamenetse, nasabye ngo bankate ayo bashaka ariko baranga ubu nyine nta kundi nsubiye iwacu!”

Jane – “Mana wee! Ihangane Maama!”

Njyewe – “Mambo aranze abaye Mambo kabisa, ariko ntacyo umunsi we wo kwicuza ni umwe!”

Ako kanya hari imodoka itwara abagenzi yahagaze ku muhanda wa musore agenda yiruka na wa mukobwa aramukurikira binjira mu modoka irahaguruka natwe tubona gutanga imfunguzo za chambre twari twarayemo ubundi dukomeza urugendo.

Burya ibintu byose biza bisanga urukundo rwa babiri biba nk’igiti gituriye umugezi, mu nzira tugenda twagiye tuganira byinshi bitandukanye byaba ari ibyo twari tumaze guhura na byo muri hotel yewe n’ibyo twari twaranyuzemo kera hose, bigenda biduha imbaraga zo gukomeza ubuzima bw’ibyishimo n’ijuru rito twahoraga turota.

Bidatinze twasatiye ibirunga aho twari tugiye gusura ibyiza bikurura ab’ahandi bakarutahamo, tugezeyo baratwakira baduha ibyangombwa twagombaga kwitwaza n’uko turi bwifate.

Byari byiza cyane bitavugwa tureba ibiremwa bitangaje, Jane wari ufite ibyishimo bivanze n’ubwoba ntiyandekuraga, yakomeje kumfata nanjye nihagararaho nk’umugabo nubwo nanjye akoba katabuze.

Ntibyatinze cyane twavuye aho dukomereza urugendo ku Gisenyi aho twageze mu gicuku turaruhuka, bukeye mu gitongo twerekera ku kivu duhumeka ka kayaga gatera benshi umuneza!

Twahamaze iminsi isaga ine maze uwa gatanu tujya muri Pariki y’Akagera aho na none twongeye kuryoherwa n’ibihe bidasanzwe twarimo.

Turangije gutemberezwa twicaye munsi y’igiti cy’umutini njye na Jane wari wambaye neza bidasanzwe, aho niho nahise mubariza ntuje.

Njyewe – “Boo! None se urumva umeze ute nyuma y’ibi bihe bidasanzwe byo kunyiharira nanjye nkakwiharira tukibagirwa byose, ukandeba nkakureba, nkagusimbiza nguhumuriza ko uri uwanjye ubuzira herezo?”

Jane – “Sha ndishimye cyane kandi ndumva ndyohewe n’ibihe naharaniye nkarahira ko ndamutse ntabanye nawe nta buzima na buke naba mfite ahubwo byaruta nkiha Imana!”

Njyewe – “Wooo! Jane! Ayo mateka yose niyo yongera gutuma nsubira muri aya magambo, ndagukunda cyane kandi igihe cyose nzaba ndi kumwe nawe nzakumurikira mu mwijima, aho uzatambuka utayoba maze ngutwikire urukundo rwa kimeza naremanywe kuko ari cyo navukiye!”

Jane – “Oooh! My God!”

Jane yongeye kumpobera tumaze gutuza ibineza mu mubiri birarenga bigera no mu misokoro ndamubwira.

Njyewe – “Ngaho rero mbwira ahandi hantu hamwe ushaka ko dusoreza urugendo rw’ibyishimo byacu!”

Jane – “Cheri! Nta handi nifuza, ndashaka ko tujya kwa Kaka wawe, ha handi disi wavuye…”

Jane yambwiye gutyo ndikanga, nibajije impamvu abimbwiye nongera kwibuka igihe cyose gishize ntagerayo maze ndahindukira ndamwitegereza.

Njyewe – “Boo! Are you sure? Aho niho wahisemo ko twasoreza ibyishimo by’iminsi yacu yo kunezezwa n’urukundo rwo mu buto?”

Jane – “Yego rwose Cheri! Mbikubwiye nkomeje kandi nabitekerejeho igihe kirekire!”

Njyewe – “Jane! Ndabikwemereye nta kibazo tuzakomerezeyo ejo nawe wirebere aho uwo wakunze yakuriye!”

Jane yongeye kumpobera dukomeza kuganira byinshi mu gitondo twongera gufata urugendo rw’ibyishimo twerekeza iwacu ku ivuko.

Nagiye mwereka ahantu henshi hatandukanye, namweretse imisozi y’amateka burya uko ugenda usatira ahahoze ari iwanyu ni nako wibuka ya mateka cyane cyane ya yandi akomeye atuma uba uwo uriwe akagusindagiza ubuzima.

Twageze aho umuhanda wagarukiraga duhagarika imodoka maze nsha inkoni nini nyihereza Jane tumanuka yicuma ngo atagwa tugera mu Gatyamo, kubera igihe kinini nari maze ntahagera nta n’umwe wigeze amenya!

Twakomeje kugenda bidatinze duhinguka ku itongo ry’iwacu, nkibona inzu ya Kaka narahagaze ndeba ukuntu ibyatsi byayimezeho, ndeba ukuntu yasakambutse, nubika umutwe Jane witegerezaga byose aranyegera ankomeza umutima.

Hashize akanya mfata ukuboko Jane ntangira kumwereka byose, umwana wa mabukwe ntiyatinye ibyatsi birebire, ibishokoro n’amahwa byari biri mu itongo, yaremeye atambagira aho nakuriye kugeza muri ka gashyamba nakundaga kuragiramo ihene.

Tugezemo natangiye kuzengura ndeba mu bushorishori bw’ibiti by’inganzamarumbo bari barasazuye maze nibuka cya kiruta byose, icyo Kaka yambwiye, iyaba buri wese yakimenyaga yagabirwa amariza kuko nta buzima buzira ubumuntu no kumenya igikwiye, ari nabyo bituma benshi bicuza bakitwa ibigwari, bake bakaronka amahirwe yo atuma bitwa intwari.

Yoooh! Narazirikanye! Nibutse rya jambo yambwiye, nibutse ko yambwiye igihatse ubuzima, nibutse icyo abandi batamenye ariko njye nkakimenya mu museso wa kare ntazibagirwa, ari na cyo Jane yahaye agaciro agasubiza amaso inyuma yewe akanampindukiza tukerekeza mu gashyamba nakundaga cyane, aho naronkeye impamba y’ubuzima buzima buzira kuzima.

Maze kwibuka byose, twarahagurutse tuzamuka dusubira ku gicumbi cyacumbikiye impano ihenze nahawe n’uwaremye ibisiza n’imisozi, akarema inyanja, inyamanswa, ibiti ndetse akavubura amazi, ako kanya Jane yiyambura bwa butoni atangira gupfura utwatsi ari nako anyitegereza.

Kuko nta gafunguzo nari mfite nasunitse cyane aho kugira ngo urugi rufunguke ruba ruhubutseho rwikubita imbere ndugarama hejuru, muri ako kanya numva umuntu usakuje cyane.

We – “Yubububu! Mumufate dore nguwo!”

Akivuga gutyo nahise numva ari ijwi ry’umuturanyi, yari umugabo wabaga munsi yo mu rugo ni we nibukiraho byose, yari Petero umusaza wa wundi wantabaye mbere!

Hashize akanya katari gato mbona Petero arahingutse ntungurwa no gusanga yarashaje cyane agenderaga ku mbago, yari abitse amateka y’ubuzima bwanjye, aya dukurwamo tukayasiga imusozi.

Nahise nihanagura maze nsubira inyuma nsanganira Petero, nubwo kugenda kwe byasabaga imbaraga zikomeye ariko yatanze bose kuhagera kuko azi byose byanjye, akibona ko ari njyewe.

Petero – “Yampaye inka Rwasamanzi inkoni n’inkuyu mbitwara ku rutugu! Eeeeh! Ibyo mbona nibyo cyangwa ndarota?”

Akivuga gutyo ako kanya…………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 4

7 Comments

  1. Fidele

    06/09/2017 at 5:13 am

    Mwaramutse,njye mbere yo gusoma iyi part II ndashaka mumfashe kumenya uko nabigenza kugirango mbanze ndangize online game. Murakoze

  2. Bebe

    06/09/2017 at 8:58 am

    murakoze cyane umuseke wacu! Jane disi aranyura, nabaye nkawe burundu,ati kwa Kaka disi! umwanditsi Imana ikongerere umugisha

  3. umuhoza

    06/09/2017 at 9:00 am

    Murakoze cyane, amasomo nkaya arahenze kuko aba aha gusa, umunsi mwiza, umuseke number one in Rwanda

  4. Bazina

    06/09/2017 at 10:20 am

    oooooh nari natakaye weee, sinamenye ko Eddy part 2 yaje. Umuseke muurakoze cyane twongeye twariye

  5. Bazina

    06/09/2017 at 10:22 am

    Fidele we, nange sinasomye online game ariko ushaka kuyisoma wajya muri archives ukaba ariho uyikura. ndibaza ikiriho. otherwise, umuseke mumufashe

  6. mugabo Thassien

    06/09/2017 at 12:45 pm

    Mbega Jeanne na Eddy we!Cyakora ntawahenze undi

  7. chris

    06/09/2017 at 2:32 pm

    Urukundo nirwogere niko umusizi Rugamba yasize avuze,nanjye nongeyeho ko ahari urukundo nimvura yamahindu ntiyumvikana mbega Destine na Manager ngo Imana irabagaya ikabereka ko ikomeye gusa ubugome nka buriya bubaho pe,mwiryohere sha Eddy na JANE MUREKE ABAGOME’
    Gusa nizere ko buri wese usoma izi nkuru akuramo inyigisho,mbega kwa Kaka disi turahibuka nubwo henshi hazimye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock