Episode 30: Kwa muganga Papa James biranze inkuru mbi isakara hose – UMUSEKE

Episode 30: Kwa muganga Papa James biranze inkuru mbi isakara hose

Muganga – “Banza utuze…”

James – “Ariko se Muga! Wowe urabona natuza gute umubyeyi wanjye ameze nabi? Mbwira uko ameze ureke ibyo byo gutuza hano ntabwo ari mu kiriziya!”

Muganga – “Oya buriya igisubizo nk’iki gisaba gutuza, ukabanza ukakira byose, sibyo musore?”

James – “James! Ikihe gisubizo? Ushatse kuvuga ko…”

Mugango – “Nyabuneka tuza!”

James yarwaniye kwinjira aho muganga yarari nawe akomeza kwanga ko yinjira aba securite baba barahageze bafata James ngo bamusohore ariko kuko yari afite imbaraga atangira kubarwanya ariko birangira bamusohoye.

Sarah na Jane bamusohotseho ngo bamufashe gutuza umutima wari wahagaze bigatera ubwenge kunanirwa kwakira akaje.

Nanjye muri ako kanya nahise negera Muganga ngo mubaze ikimutera kwanga ko James areba umubyeyi we.

Njyewe – “Muga! None se ko wanga kubwira uri musore uko Papa we ameze wishyize mu mwanya we urumva yatuza gute koko?”

Muganga – “Erega buriya abaganga tuba dufite uko tugomba gutwara abarwaza, buriya hari inkuru ushobora kubwira umuntu bigatuma akora ibyo atagakwiye gukora, urabona ko n’ibimenyetso bibigaragaje! Buriya iyo aramuka yinjiye hari gucura iki?”

Njyewe – “None se ubundi ko ari nk’ibyo byose avuga, umubyeyi we ameze ate bituma utabivuga?”

Muganga – “Nawe uri mubarwaza se?”

Njyewe – “Usibye no kuba ndi umurwaza buriya ndi n’umuvandimwe wuriya musore musohoye.”

Muganga – “Ngaho egera uriya musore umwihanganishe n’amara gutuza muzane tubereke umusaza wanyu.”

Nahise nsohoha niruka ngenda ndeba hirya no hino mba mbonye James, Sarah na Jane bari ahagana hepfo ngenda mbasanga mbagezeyo.

James – “Bro! Koko ubu mbigize nte?”

Njyewe – “James! Zirikana ya magambo nakubwiye, ibuka ko uri umugabo wihangane turahari.”

Sarah – “Cheri! Mbabarira wihangane utuze, ndagukunda uri kunyongerera agahinda mbona umeze utyo!”

Ako kanya James yatangiye gutuza maze ahaguruka aho yari yicaye aratwitegereje maze aravuga.

James – “Mwihangane nanjye ntabwo ari njye! Buriya utazi agaciro k’umubyeyi yanseka muri ibi bihe.”

Sarah – “Yego sha! Humura ntabwo turi muri aba, ni nayo mpamvu tukugaragiye mukunzi w’ibihe byose.”

Njyewe – “James! Niba watuje twajya kureba muganga noneho?”

James – “Tugende ntakibazo nemeye kwakira byose!”

Twarahindukiye dusubira ha handi twahoze turindiriye igisubizo cya muganga, tugezeyo turakomanga wa muganga ahita asohoka,

Muganga – “Noneho urumva watuje nta kibazo?”

James – “Yego nta kibazo!”

Muganga – “Ngaho mwinjire!”

Ako kanya twateye intambwe turinjira tugezemo imbere dusanga harimo abaganga benshi bakoze uruziga kuri Papa James numva ubwoba buranyishe ariko nihagararaho ndakomera, baratubisa turamwegera, murumva namwe ibihe twarimo.

Uwo muganga wari utuzanye yahise avuga.

Muganga – “Nkuko ubibona rero abaganga ntako tutagize…”

Njyewe – “Oya Muga! None se ushatse kuvuga ko …”

Muganga – “Tuza musore cyangwa nawe tugusohore?”

Njyewe – “Ubwo se nimunsohora muraba mukemuye iki? Niba mudashobora kutubwira uko umusaza ameze mumuduhe tumujyane ahandi.”

Bararebanye ntihagira uvuga hashize akanya gato umwe wari ubarimo ahita avuga atuje.

We – “None se ubundi mwaba mumujyanye ngo bigende gute ko natwe ntako tutagize, aho bigeze namwe mwiyambaze amasengesho!”

Akimara kuvuga gutyo umutima wa James waramusimbutse ananirwa kwihangana avuga cyane atitangira.

James – “No! Ntibishoboka!”

Akivuga gutyo ako kanya abaganga bahise bikanga bahanga amaso icyuma cyabaraga uko umutima utera.

Umwe – “Birazamutse!”

Undi – “Mwongere umwuka…”

Twe twari aho twareba ibyo nka film, uzi kureba umuntu uri mu mazi abira ariko ntacyo wabikoraho? Biragatabwa!

Hashize akanya tubona Papa James yeguye ukuboko James aragusanganira aragufata natwe turamwegera, mu ijwi rito ritasohokaga neza aba aravuze.

Papa James – “James mwana wanjye!”

James  – “Karame Papa!”

Papa James – “Unkozeho ndakumenya mwana wanjye!”

James – “Rwose ni njyewe! Humura ndahari kugeza igihe uri bworoherwe tugataha.”

Papa James – “Mwana wa! Uri imfura yanjye nabyaye nkishima, dore igihe nzaba ntahari uzamenye nyoko ukubyara ufite ubumuga amaranye imyaka kandi uzite kuri mushiki wawe wagiye kwiga.”

James – “Papa! Ko uvuga nk’usezera?”

Papa James – “Ntawe ujya inama n’urupfu! Iyo rwaje ntirugusiga kandi ni inzira twese twaharuriwe tugomba gucamo.”

James – “Oya Papa! Rwose Imana imbabarire ntibibe ubu, bizabe mu gihe kizaza nako ntibizabe.”

Papa James – “Nimba ntahari uzahagarare mu mwanya wanjye kandi umuryango wanjye ntuzazime kuko ntahari kandi…”

Papa James imbaraga zabaye nke maze ananirwa gukomeza kuvuga James atangira kumuhamagara cyane ariko biranga biba iby’ubusa abaganga batangira kureba mu byuma ako kanya tubona barikanze.

Njyewe – “Habaye iki?”

Abaganga bahise bafata James mbona ntibisanzwe ntangira gutekereza ko byaba birangiye, ni nako byagenze muganga yahise avuga.

Muganga  -“Murihangana umusaza ntabwo bigenze neza”

James-“No! Oya oya wee!”

Twese twarahungabanye buri wese aganya ibye, kari agahinda kenshi kubona umubyeyi agiye ibirori bije, nta kindi cyari gukurikiraho atari ukwakira ibyo tudashobora guhidura.

Inkuru yabaye kimomo, burya inkuru mbi ntabwo ijya iyoberekana abantu batangiye kuza gufata mu mugongo James wari umaze kubura umubyeyi asigaranye Mama we nawe wabanaga n’ubumuga kuburyo yari amaze imyaka myinshi ateguka ngo ajye hanze atere akajisho akazuba, ndetse na mushikiwe wari waragiye kwiga, uwo munsi page y’ubuzima yari ihindutse”

Aho nta kindi cyari gukorwa, James ntabwo yari yishoboreye, buri wese yaciye akayira ke ngo ngo imihango yo kumusezeraho ikorwe, burya iyo ufite abantu uba ufite byose koko kwera no kwirabura byararangiye hakurikiraho gusura abasigaye.

Muri iyo minsi njye na Jane ntabwo twasibaga kujya kwa James buri munsi, twavaga ku kazi ariho duhitira aho twahuriraga na Sarah tukamufata mu mugongo ubundi tugataha bitinze.

Iminsi yakomeje kwicuma ndetse ubukwe bwa James bubura iminsi micye cyane ngo bube, hari kuwa gatandatu njye na James twagiye ku nzu yagombaga guturamo yari iherereye kimironko twicara ku kabaraza,

James-“Eddy! Dore naha ngiye kuba!”

Njyewe-“Ni heze Bro! Rwose ndahakunze cyane! Ndabona nta n’ibindi byo kuvugurura Bihari”

James-“Niyo byaba bihari ntabyo nakora!”

Njyewe-“Kubera iki se James!”

James-“Erega uko undeba uku nta kintu kikinshimisha, n’ubukwe rwose ndumva butanshishikaje, icya mbere cyo Papa nashakaga kwereka ibirori nta wuhari, Mama mfite ntiyeguka, mushiki wanjye nawe ntawe, nawe uzaba wagiye ubwo se nzakorerwa ubukwe nande?”

James yavuze gutyo koko nk’umuntu nanjye numva ibikomere byiyongeraga umunsi ku munsi kuri we ariko nanone nk’inshingano y’inshuti y’akadasohoka aho niho nagombaga gufatira maze nkamukomeza,

Njyewe-“Ihangane Brother! Buriya Ibi bibaho ngo bitwigishe, uko byagenda kose aha niho ugomba kwerekera abantu ko Papa wawe yari intwari kandi ko kabone nubwo agiye asize ibigwani! Erega buriya abanzi nabo mu bihe nkibi nabo baba bategereje kubabyina ku mubyimba”

James-“Bro! Ubu koko utaretse kumpa courage z’ubusa urabona nahera hehe koko uko umbona uku?”

Naracecetse gato ndatuza ntangira gutekereza byose maze hashize akanya mbwira James,

Njyewe-“Icya mbere cyo, ufite umuryango, ufite inshuti, iki nicyo gihe cyo kubikwereka, ahubwo unyandikire nimero zumwe usobanutse muri ba basaza baje kunsabira mu bukwe banjye muhamagare abahuze vuba bagire icyo bemera kuzadufasha, inshuti zawe zindi zo inyinshi ndazizi nzazibwirira”

James-“Ahaaaa!”

Njyewe-“Wowe tuza gusa wishyiremo ko ugomba kurongora kandi ubukwe bwawe bukazagenda neza kurusha uko ubitekereza”

James-“Yewe! Nimero ndaza kuziguha maze nanjye nzarebe ibyo uvuga aho byabaye I Rwanda”

Njyewe-“Humura James! Imana yabishatse izadufasha ndabyizeye!”

James yankoze mu kiganza maze dutangira kuzenguruka inzu yose, yari inzu nziza igezweho ifite buri kimwe cyose, mbega wagira ngo Papa James yari yarayimuteguriyr cyera.

Tumaze kuyitembera twanyuze ahantu dufata kamwe ndetse nkomeza kwibagiza James ibibazo bigeze ku mugoroba turataha.

Umunsi wakurikiyeho abasaza bo mu muryango wa James ku mugoroba baje kwa James nkuko nari nabisabye umwe muri bo maze dukora inama y’ubukwe, bagira ibyo bemera dusoje turabaherekeza barataha.

Mu nzira tugaruka James ikizere cyaragarutse atangira kumbwira ko burya ubukwe bwe bushobora kuba ari nako nanjye nkomeza kumwizeza ko nta kidashoboka ahari abantu.

Amasaha yaricumye ndataha ngeze mu rugo nkingura umuryango w’igipangu ndakomeza ngeze kuri salon numva abantu baganirira muri salon ndakomeza ndakomanga hashize akanya Jane arakingura,

Jane-“Oooh! Ese ni wowe Cheri?”

Nk’ibisanzwe umugore mwiza nishakiye ngatura mu mutuzo naterwaga n’umunezero yampaye kiss nziza iryoshye maze ahita ambuza kwinjira,

Njyewe-“Urumpejeje inyuma se?”

Jane-“Banza ufore umuntu uri hano mo imbere!”

Njyewe-“Urabizi ko ibyo byo byananiye, kuva cyera rwose ntabwo ibintu byo gutomboza bijya bimpira”

Jane-“Iyo ubikora nari kuguhemba!”

Njyewe-“N’ubundi urampemba ariko!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Muri ako kanya Jane yavuye mu nzira maze ndinjira ngeze muri salon ntungurwa no gusanga Ben na Grace bicaye mu ntebe ndatungurwa,

Njyewe-“What? Ben?”

Ben-“Bro! Eddy! Hhhhhh!”

Nahise nehera Ben nawe arahaguruka arampobera na Grace nawe arahaguruka arampobera maze ndicara,

Njyewe-“Yayaya! Ben! Ni wowe?”

Ben-“Ni njyewe rwose!”

Njyewe-“Uri murwagasabo kuva ryari se?”

Ben-“Eeeeh! Kuva mukanya gato gashize rwose nibwo ngeze I Kigali mu Rwanda!”

Njyewe-“En bon! Urisanga rwose ndabona feri ya mbere wayifatiye….”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Grace-“Nawe urabyumva! Ko ari njyewe parking ye se!”

Twarongeye dusekamo Jane aba aje afite aga plateau kariho ibyo kunywa nongera kwishimira kumubona ahihibikana ngo yakire abashyitsi bari batugendereye amaze gufundura ibyo kunywa,

Jane-“Turyoherwe!”

Twese-“Urakoze!”

Njyewe-“Wowe se ko utizaniye Cherie?”

Jane-“Ntacyo turasangira!”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo ubwo utangiye gusomaho gacye gacye byaje, mu minsi iraza turaza kujya turwanira muri frigo”

Twese-“Hhhhhh!”

Ben-“Naho ubundi inkuru y’ibyago bya James yangezeho birumvikana byari agahinda kuri njye kubura umubyeyi gusa nabonye ndamutse nje n’ubundi nagera ino byarangiye kuko nari mu ntara ya kure ya hariya I bugande mpitamo kuza nje no kwitegura ubukwe bwe”

Njyewe-“Eeeeh! Nta kibazo twarahakubere! Buriya ibyago aba ari ibyago uwagiye aba yagiye tugomba kwita ku basigaye kugirango nawe aruhukire mu mahoro”

Ben-“Niko bimeze rwose!”

Njyewe-“Hagati aho rero uziye igihe!”

Ben-“Ahubwo narakerewe! Ubu ibibindi ninde wabitiye koko ko nakuvunishije?”

Twese-“Hhhhh!”

Jane-“Cheri! Byo Ben aziye igihe, wenda aziba icyuho cyawe!”

Ben-“Uuuuuh! None se ushatse kuvuga ko mu bukwe bwa James utazaba uhari Eddy?”

Njyewe-“Nibyo Ben! Nzaba ndurira indege nerekeza mu bushinwa!”

Ben-“Yampaye inka data! Ubu wuriye rutema ikirere turi aha? Nzajya mpigendera kabisa!”

Twese-“Hhhhhh!”

Ben-“Bro! Ni ukuri nubwo bibaye ku munsi w’ubukwe ariko uzagire urugendo rwiza kandi ntawe utakwishimira umugisha ugana kw’iterambere duhora duhirimbanira ngo tubeho neza”

Njyewe-“Urakoze cyane Ben! Uri uwingenzi kuva cyera nawe urabizi, kandi ibi byose si ibyanjye ahubwo ni ibyacu twese”

Ben-“Utyoooo! Naho ubundi rero nari nyuze hano ngo mbabwire ko naje, ubu nkomereje kwa James niho ndamara iminsi kugeza igihe ubukwe buzatahira”

Njyewe-“Ahubwo rero ako kantu!”

Twakomeje kuganira bisanzwe hashize akanya umushoferi utwara imodoka ya Ben aba arahageze turabaherekeza baragenda natwe turagaka tumaze gukinga ako kanya twumva undi muntu ukomanze cyane,

Jane-“Uwo ninde se kandi?”

Njyewe-“Hari icyo se baba bibagiwe?”

Jane-“Reka ntacyo!”

Tukibaza kuri ibyo uwo muntu yarongeye arakomanga ndasohoka nkomeza ku muryango w’igipangu ngikingura………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 31 kuwa mbere mu gitondo

5 Comments

  1. Abonzi Alice

    07/10/2017 at 7:29 am

    James pole ugomba kwakira byose ugatoza ubwonko bwawe gutuza.muri situation iyo ariyo yose.bhanyums kdi ugomba gukomeza Maman wawe na mushiki wawe kuko ni wowe basigaranye. Ubu se maman azasigarana nande ko ugiye kubaka urwawe sha kdi abana n ibumuga uzamushakire uzajya amwitaho mu gihe sister ataragaruka. Uwo muntu se ninde wa ukomanze wasanga ari uje kubwira Eddy ko urugenfo rwasubitswe bityo agataha unukwe bwa James se cg ni kadogo ugatutse ch ni Chantal iwabo birukanye wa

  2. kamikazi

    07/10/2017 at 9:38 am

    Ecoute, simbyemeye aha ntabwo ari byiza rwose James se yacumuye iki gitumye apfusha papa na Eddy akagenda koko? wapi kabisa.

  3. Uwingeneye Joselyne

    07/10/2017 at 5:20 pm

    James Wihangane Bibaho Ntakundi, Ukomere Kd Ube Umugabo Nkuko Wabisabwe N’ Uwakuboneye Izuba Akakwitaho Muri Byoc, Ese Kadogo Yaba Agarutse Mu Rugo Cg Ni Soso, Courage Bajyanama Beza

  4. Rachel

    08/10/2017 at 1:15 am

    pole sana James mbega agahinda mana eeee ihangane ntakundi bumugabo humura ntacyuzaba nubwubona bikomeye komera pe maze nukorubukwe mamawawe uzamwiyegereze umukurikiranire hafi yawe naho Eddy azaba arikure yawe ariko mubitekerezo ninama muzahorana humura naho mushikiwawe uzamukomeze yihangane yige atiyigishije umuhimbaraga abumugabo

  5. Gasongo

    13/10/2017 at 3:56 pm

    HABAYE IKI SE KANDI? Naho ubundi James niyihangane Tumufashe mu mugongo kbsa!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock