Episode 31: Habura iminsi micye ngo ubukwe bube, hagati ya James na Sarah umuriro uratse – UMUSEKE

Episode 31: Habura iminsi micye ngo ubukwe bube, hagati ya James na Sarah umuriro uratse

Nabaye ngikingura umuryango w’igipangu ntungurwa no gusanga ari abagabo batatu ntazi bari bahagaze aho maze mpita mbabaza,

Njyewe-“Bite ko mutugendereye bwije?”

Umwe muri bo wari uri imbere yahise atera intambwe yigira imbere avuga asa n’unkankamira,

We-“Njye nshinzwe umutekano! Nari nje kwaka amafaranga y’umutekano yuku kwezi!”

Njyewe-“Uuuh! Ko mbona uvuga ukangana se kandi? Kwishyuza ni ukuvuga nabi?”

We-“Niko twabaye twebwe! Iyo umuntu agize atya akigira ikiganda turamukanga! Niko dukora da!”

Undi wari iruhande rwe nawe yahise avuga,

We-“Nanjye nahite ampa ay’isuku!”

Nundi wari usigaye we yahise nawe yigira imbere ngo yigaragaze,

We-“Njye nje kwishyuza ikigega cy’abatishoboye, dore mwarararanyije amezi abaye atatu yose!”

Njyewe-“Inka yanjye! None ko munteye ndagira nte? Ubu se ndayakura hehe ko ntayo mfite?”

Wa mugabo w’umutekano yahise arakara cyane ndetse atangira kuvuga nabi,

We-“Oya ibyo ntabwo dushobora kubyumva, niba utayaduhaye ntabwo tuva aha, ubwo se urabona iyi nzu nziza gutya ifite igipangu cyiza yaburamo amafaranga ibihumbi bitanu?”

Njyewe-“Uuuuh! Ese ni ayo yonyine?”

We-“Hhhh! Boss! Nta kibazo niba ushaka no kutugurira agacupa ntabwo twagusuzugura! Hhhh! Nuko nuko ahubwo kora aha”

Undi-“Uyu mugabo byo ni umuntu mwiza! Duherutse guhurira hariya kwa Kazungu angurira agacupa da!”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo reka nyabahe!”

Bose-“Hhhhh! Urakoze rwose! Naho undi rwose uri umuntu mwiza…”

Nakoze mu mufuka ndeba amafaranga nari mfite nsanga ni ibihumbi birindwi mbaherezamo bitanu,

Njyewe-“Mwakire agacupa ko muzakanywa ubutaha”

Umwe-“Reba reba Boss! Erega natwe buriya ntabwo aba ari ayacu! Uko bayaduhaye niko natwe duhita tuyatanga! Reba ni ukuri utugurire agacupa kamwe kamwe Boss!”

Narebye ukuntu batakamba nibuka ukuntu ari nako baje bantonganya bariye karungu ako kanya mbona ko umuntu ari umuntu kandi ahindurwa n’ibintu, nitegereje ya note nari nsigaranye,

Njyewe-“Ubu se aya yabamarira iki muri batatu ko ntayandi mfite?”

We-“Eeh! Nta kibazo rwose urakoze Imana isubize aho ukuye…”

Aka noti nari nsigaranye narakabahaye baranshimira baragenda, ninjira murugo ndakinga nkomeza muri salon nsanga Jane arungurukira mu kirahuri ahita afungura umuryango,

Jane-“Cheri! Wabaye amahoro ko watinze kuza?”

Njyewe-“Nta kibazo Ma Boo!”

Jane-“Usanze se ari inde wari ukomanze?”

Njyewe-“Ni abishyuza umutekano, isuku n’ibindi ntibuka neza gusa barantangaje!”

Jane-“Kubera iki se?”

Njyewe-“Uzi ukuntu baziye rimwe bankanga bambwira facture ngatungurwa bagahita bambonamo agafaranga bagatuza bagatangira kunsaba ko mbagurira agacupa Ma Boo!”

Jane-“Cheri! Nizere ko ubaguriye!”

Njyewe-“Umva sha! Nari kubagendana se? Mbahaye ayo nari nsigaranye da!”

Jane-“Ntabwo wagize nabi Cheri! Uwo nawo ni umugisha, buriya babonye isomo ntabwo bazongera kujya bagenda bakangara uwariwe wese bagezeho batazi ikiri inyuma! Erega buriya nabo baba barakubiswe, kariya kazi karagoye! Ibaze ari wowe ugakora?”

Njyewe-“Eeeeh! Nanjye najya nyagukuramo da! Najya nza aho uba buri gihe, nkakubwira ko nje kwishyuza ay’ubwiza ufite”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Twakomeje kuganira amasaha akomeza kwicuma tujya kuruhuka hakiri kare ngo mu gitondo dutangirane icyumweru n’akazi.

Bwaracyeye mu gitondo maze turabyuka turitegura dufata inzira tujya ku kazi, twatandukaniye ku muhanda nk’ibisanzwe umwe yerekeza ahe.

Nageze ku kazi nsanga abakozi bashya bahageze ndabasuhuza nkomeza mu biro byanjye ntangira akazi bisanzwe, nkiri aho numva umuntu ukomanze,

Njyewe-“Kalibu!”

Ako kanya hinjiye wa mukobwa wari watangiye akazi kubu secretaire asimbuye Destine maze aransuhuza,

Njyewe-“Bite byawe harya…ninde ra?”

We-“Nitwa Zahabu!”

Njyewe-“Oooooh! Nari nibagiwe! Uzi ko buriya ari ubwa mbere numvise iryo zina? Niyo mpamvu nari naryibagiwe, akazi karagenda se?”

Zahabu-“Yego karagenda!”

Njyewe-“Wari uje se ngo ngufashe iki?”

Zahabu-“Nari mbazaniye aya mabaruwa nakiriye nje no gusinyisha kuri iyi list y’ibikoresho bigiye gutumizwa”

Njyewe-“Eeeh! Ok! Zana turebe?”

Nanyujijemo amaso mu mpapuro yari azanye maze izisinywa ndazisinya ndangije ndamuhereza,

Njyewe-“Akira! Hari ikibazo kindi waba ufite?”

Zahabu-“Hmmm! Nyine nako…ntabwo ari ibyerekeye akazi!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose isange! Burya umuyobozi wawe ntabwo uba ukwiye kumutinya kuko aba atari inyamanswa ahubwo iyo mumenyeranye ukamwisangaho bituma murushaho gukorana neza!”

Zahabu-“Murakoze! Rero narababonye nsanga hari ahantu mbazi!”

Njyewe-“Uuuh! Koko se? Unzi hehe?”

Zahabu-“I mean ni wowe wakoraga mu iduka rya Papa ryacuruzaga ibikoresho by’ubwubatsi!”

Njyewe-“Ngo?”

Zahabu-“Sinzi niba naba nibeshye ariko nari mukuru ndabyibuka byose, iyo navaga ku ishuri bakantuma kuri Papa narahagusangaga”

Njyewe-“Inka yanjye! Nonese Papa wawe ni Paul ko ari ho honyine nzi nakoze mu iduka?”

Zahabu-“Yego! Niwe ntabwo wibeshye!”

Njyewe-“Wooooow! Burya se afite umukobwa mwiza ungana nawe?”

Zahabu-“Yego rwose!”

Njyewe-“Ni igitangaza rwose! Reka nze nongere mpobere umwana wa Papa w’amateka yanjye!”

Ako kanya narahagurutse mpobera Zahabu nkimufashe tubona umuryango w’ibiro urakingutse, Perezida wa company yacu aba arinjiye akidukubita amaso,

Perezida-“Yampaye inka data!”

Nkimara kubona ko n’ubundi yatubonye kandi nta mabi twari tubikoranye narakomeje ndamuhobera, Perezida bimwanga munda,

Perezida-“Ibyo mbona nibyo cyangwa?”

Njyewe-“Kalibu Nyakubahwa!”

Perezida-“Kalibu kalibu iki? Koko urabona nakwisanga ahantu nkaha? Niko ibiro byawe byabaye indiri y’amabi? Ubu aka kanya uhuzwe umugore wawe wagukunze kuva cyera?”

Ibyo ari byo byose nk’umuntu nta kuntu ibitekerezo bitaguha kwibaza impamvu ya byose uramutse usanze abantu bafatanye mu biro, President yaratunguwe ndabibona maze ngize ngo ntangire kumusobanurira yanga kunyumva,

Njyewe-“Urabona uyu mukobwa…”

Perezida-“Uyu mukobwa uyu mukobwa iki? Reka nanigendere!”

Njyewe-“Mube mwihanganye munyumve nyakubahwa? Ubu koko na nubu muracyashidikanya mukeka ko nababeshya koko?”

Perezida yaracecetse gato maze mbona asa nutangiye kwibuka byose hashize akanya arambwira,

Perezida-“Ngaho se kandi mbwira Eddy! Ubundi uyu mukobwa ko agitangira akazi, urugwiro nkuru ruvuye hehe?”

Njyewe-“Nibyo nifuzaga kubabwira Nyakubahwa! Uyu mukobwa agize amwe mu mateka y’ubuzima bwanjye! Uyu Papa we…”

Perezida namubwiye byose nta na kimwe nsimbutse na Zahabu aboneraho kubyumva, ndangije kubabwira,

Perezida-“Ahubwo rero niba ari uko bimeze muhoberanye gacye! Mwongere rwose!”

Twese-“Hhhhhh!’

Koko twarongeye turahoberana mbona ni byiza, yaba njyewe ndetse na Perezida twari tumaze kubona umukoze wundi w’amateka ari naho ikizere kiva, tumaze guhoberana Perezida yahise ampereza ibyangombwa byari bisigaye mubyo nzajyana maze aradusezera aragenda, amaze kugenda,

Njyewe-“Zaha! Rwose ndishimye kukumenya! Ntabwo nari nzi ko uri uw’amateka kuri njye! Urisanga rwose kandi nkwizeyeho ubushobozi n’ubunyangamugayo watoje na So ukubyara ari nawe wandeze!”

Zahabu-“Yego rwose! Ahubwo namenya ko ari wowe arishima! Hagati aho nanjye nishimiye ko umbera umuyobozi!”

Njyewe-“Urisanga rwose! Kora akazi witonze humura nzagerageza kugufasha muri byose bizakugora”

Zahabu-“Murakoze cyane!”

Njyewe-“Sawa rero akazi keza!”

Zahabu-“Murakoze!”

Zahabu yaragiye nanjye nsigara aho, byaranshimishije cyane kumenya iyo nkuru nziza yuko ari umukobwa wa Paul, byatumye menya ko mu buzima inzira zihora zizenguruka zihura, abatari baziranye bakamenyana, ababuranye bagahura kuko atari imisozi.

Nakomeje akazi bisanzwe amasaha akomeza kwicuma, nageraho nkanyiuzamo ngaha aka message Jane ngo mubaze uko ameze nawe akansubiza ngakomeza kugira imbaraga, amasaha yo gutaha aragera umunsi uba uwo.

Iminsi yakomeje kuvaho umwe ari kuwa gatatu habura iminsi ibiri yonyine ngo James akore ubukwe kuko kujya mu mategeko no mu rusengero byari kubera umunsi umwe twagiye gushaka imyenda yo kwambara, yari njyewe, James, Sarah na Ben ndetse na Chanelle wari umenyereye ibyo kwambara, twinjiye mu iduka rimwe mu mugi James aba arikanze,

James-“Ntibishoboka!”

Njyewe-“Ubonye iki se Bro?”

James-“Uriya muntu niwe cyangwa?”

Njyewe-“Inde se?”

Nahise mpindukira ndeba hirya no hino mbona umukobwa wari uri aho bishyurira mbona ntabwo muzi gusa yakomezaga kutureba cyane,

Njyewe-“Uriya se niwe utumye wikanga? Ko mbona ntamuzi?”

James-“Oya ntukamumenye, iyo menya ko akorera na hano ntabwo mba mpaje, ariko ubundi twakwigendeye”

Narikanze nibaza impamvu James ahise ahitamo ko twava aho, Chanelle wabyumvise ahita atwegera,

Chanelle-“Bite se ko mutaza ngo mwipime?”

James-“Ahubwo twimuke, nta handi uzi haba imyenda y’abageni?”

Chanelle-“Ooooh! Hano uhangiye iki se ko ariho hagezweho muri iyi Kigali? Sha muze mwipine ndamwizeye agira imyenda myiza”

Sarah-“None se Cheri! Niba ari hano Chanelle yaduhitiyemo hari imyenda myiza twabuzwa n’iki kwipima ngo turebe idukwira? Ntabwo numva impamvu ushaka ko tujya ahandi”

Tukiri aho wa mukobwa yahise adusanga aho twari turi maze ahagarara imbere yacu asobekeranya amaboko,

Chanelle-“Ko utaduha kalibu se wakira abakiriya gutyo?”

We-“Hmm! Ni kalibu!”

Sarah-“Ese ko mbona utwakira nabi ugira ngo tuje gutira ko tuje gukodesha? Ahaa! Njyewe ndumiwe”

Uwo mukobwa yakomezaga kureba James cyane bikadutera kwibaza byinshi, Sarah atangira kureba James ako ngera agahindukira akareba uwo mukobwa hashize akanya uwo mukobwa ahita avuga,

We-“Hano tugira imyenda y’ubukwe, hari iy’abakobwa n’abahungu bifuza gusezerana muri mwe ninde uyishaka?”

Chanelle-“Ndabizi ko mugira imyenda myiza, nari nzanjye abakiriya ahubwo urampa aya komisiyo!”

We-“Hmm! Turareba biraterwa n’abayishaka”

Chanelle-“Dore ni uyu musore nuyu mukobwa, abandi uradupima natwe tuzabambarira!”

We-“What?”

James-“Ariko se mwaretse tukajya ahandi?”

Sarah-“Uuuh! Cheri! Bite byawe ubundi nuyu mukobwa ko nakomeje kubona murebana?”

James-“Ntacyo Cherie! Kurebana…”

Wa mukobwa yahise yihindukiza mbona ko bisonnye nabi mu matwi ye maze ahita avuga,

We-“Ngo Cherie? Hhhhh! Ariko ubanza ari film ndi kureba ahari? James? Ngo ubukwe?”

James-“James James nyine!”

We-“Biratangaje!”

Sarah-“Ariko se uyu mukobwa muraziranye ko mwadushyize mu gihirahiro? Cheri! Mbwira!”

Njyewe-“Nanjye ntyo! Ndibaza ibiri kuba hano bikanyobera”

James-“Ariko nababwiye ngo tujye ahandi mwabyanze, uyu mukobwa njyewe ntabwo nako…”

James yavuze gutyo duhita tumenya ko baziranye ndetse bafitanye n’akantu, ni nako byagenze ntago twibeshye batangiye guterana amagambo,

James-“Ariko waretse kunyitambika ntazaguca hejuru?”

We-“Hhhhhh! Urakoze kumbwira ko uzansha hejuru, uzibeshye se? Ngize n’amahirwe menye ko ufite ubukwe, icyo gukora ndakizi, erega ubwo wari uziko ntazabimenya? Hhhhh! Ndagusetse, nanjye ntabwo ni umwana, wanze ko twumvikana ukora byose mu ibanga none dore uje unsanga, ntacyo ubwo tugiye kureba ufite agaciro hagati yanjye nuyu mukobwa”

James-“Ceceka aho se nyine! Ubwo se urikaraga aho mu biki? Eddy! Tugende wana imyenda ntiyabuze”

Sarah-“Ariko se Cheri! Ko ntumva neza ibiri kubera aha?”

Ako kanya James yahise afata ukuboko Sarah aramukurura bagira ngo basohoke wa mukobwa abakurikiza amagambo,

We-“Erega ngo muragiye? Are wee! Buretse! Buretse mugiye kubona neza uwo ndiwe, nakomeje kumva babivuga ngo invitation zarasohotse nkagirango barabeshye naho nibyo? Ba uretse sha! Ndaje mbereke aho mbera umwana w’umugi”

Uwo mukobwa yavuze gutyo njye na Chanelle twari dusigaye aho turikanga, duhina akagongo dusohoka dukurikiye James na Sarah tugeze hanze dusanga basa n’abari gutongana mpita mbitambikamo mfata James mushyira ku ruhande Sarah asigarana na Chanelle,

Njyewe-“Bro! Ibi ni ibiki urimo koko? Ntabwo numva impamvu y’ibi byose? Ni ikihe kibazo ufitanye nuriya mukobwa? Ahubwo se…”

James-“Eddy! Mbabarira wee! Mbabarira Ndumva kamere izamutse ahubwo ndeka nkwereke…”

Njyewe-“Oya James! Mbwira uko bimeze iby’umujinya bireke! Nonese ubundi uriya mukobwa umuzi hehe? Ibyo avuga byo kukwitambika imbere arabiterwa n’iki?”

James yacecetse gato, yitsa umutima ubugira gatatu, nabonaga ko agowe no kuvuga hashize akanya gato,

James-“Bro! Uriya mukobwa yitwa Fifi acumbitse mu mazu yo murugo, ahamaze igihe kirekire, ikimutera biriya byose……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 32 Ejo mu gitondo

7 Comments

  1. Abonzi Alice

    09/10/2017 at 6:56 am

    Ngaho Fifi se kdi? Ngo acumbitse iwabo wa James? Hmmm James ago ntiwaba waraciye Sarah inyuma ukajya uryamana nuwo mukobwa mu ibanga? Burya abakobwa benshi bumva ko iyo mwaryamanye biba byaciyemo ugomba kumugira umugore akibeshya ko urukundo ruhati kdi ntarwo disi. Noneho Sarah atabyihanganira ate ko yabonye akira ibya Djalia badi? Cg she bataranaryamanye ahubwo Fifi yaramusabye ko bakundana undi akamushibura. Niba aruko bimexe rero yakagombye kuba yaramwikuye iruhande hakiri kare akajya gucumbika ahandi. Ehh hari abakobwa batagenzwa na ksmee buriya Destine yampaye isomo mbiswa ra. Zahabu nizere ko uri inyangamugayo nka so

  2. Bazina

    09/10/2017 at 10:20 am

    OOOOh my God oh my God!!! James ko agiye kubivamo ndagira nte!!! Ariko byanze bikunze james yinyuzagayo buriya. ariko biramutse ariko byagenze yaba yarahemukiye Sarah cyane>> Fifi agiye kumufatanya anagahinda ka papa we abishingukemo rwose. Imana imufashe sarah amwumve.

  3. Umuhorakeye

    09/10/2017 at 12:01 pm

    Ahubwo se mugira ngo biroroshye. Ubukaka Fille afite ubwo James ntiyaba yaramuteye inda koko!

  4. Rachel

    09/10/2017 at 12:30 pm

    ariko se James ko yaduhishe ayomakuru ra nukuri turatunguwe sara arabyakirate se mana ntiwasanga James yarateye Fifi inda ngaho rero amatsiko hafaho

  5. Uwingeneye Joselyne

    09/10/2017 at 1:36 pm

    James Ntube Waradukojeje Isoni Twitegura Ibiro Hari Ibanga Rikomeye Waduhishe Kd Ubukwe Bugomba Kuba Ntacyintu Muhishanya Niba Fifi Atwite Inda Yawe Ibyo Byo Bizagora Sarah Kubyakira

  6. marie

    09/10/2017 at 7:17 pm

    james ko ahuye nuruva gusenya cg wasanga muzehe se wa james ariwe wanyuraga kuri uwo mukobwa na cyaneko umukecuru yibereye ikimuga umukobwa yabona se umusaza apfuye agashaka james ese ururupfu rwo rutunguranye ahaahah abasaza bubu se bo wamenya ari ibiki reka tubitege amaso

  7. Gasongo

    13/10/2017 at 4:24 pm

    Birabe ibyuya ntibibe amaraso!!! James yakoze IBARA asambanya Fifi aciye inyuma Sarah none ARAMENYEKANYE!! Fifi rero agiye kwitambika ubukwe bwa James na Sarah BYARANGIYE……NI AGAHINDA GUSA NTA KINDI. James ararutanze!!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock