Episode 32: James abwiye Eddy ikosa rikomeye yakoze akabimuhisha – UMUSEKE

Episode 32: James abwiye Eddy ikosa rikomeye yakoze akabimuhisha

James yacecetse gato, yitsa umutima ubugira gatatu, nabonaga ko agowe no kuvuga hashize akanya gato,

James-“Bro! Uriya mukobwa yitwa Fifi acumbitse mu mazu yo murugo, ahamaze igihe kirekire, ikimutera biriya byose…”

Njyewe-“Eeeh! James! Bite ko niyumvamo igishyika? Wasanga utarakoze ibidakorwa ugahemukira Sarah?”

James-“Bro! Buriya umutego utari mutindi ntabwo ushibukana nyirawo, uriya mukobwa yabaye mu rugo kuva cyera, twasangiraga byose ndetse ntacyo yikangaga iwacu gusa…”

Njyewe-“Gusa iki se?”

James-“Eddy! Gusa uriya mukobwa twagiranye ibihe bidasanzwe kenshi ni nacyo yitwaza na nubu”

Njyewe-“Oya se kandi utambwira ko mwanaryamanye? James! Ubaye warabikoze waba warahemutse kuko nta nubwo wigeze unambwira nk’inshuti y’akadasohoka ngo nkugire inama”

James-“Mbabarira Bro! Ntabwo nabikubwiye, gusa nta n’impamvu nari kubikubwira kuko ntamwiyumvagamo byo kumwerekana mu bandi”

Njyewe-“None se ko yanze akagusenyera? Ibihe byiza mwagiranye ni ibihe bibatera guterana amagambo imbere yacu?”

James-“Bro! Uriya mukobwa twahuraga kenshi, nk’abantu babana ntawishishaga undi, yazaga mu nzu iwacu ndetse no mu cyumba cyanjye akageramo, ni nako byabaga nanjye aho yabaga nta hantu na hamwe nahezwaga”

Njyewe-“Oya se kandi? Ubwo se ibyo wumvaga bikwiye?”

James-“Nta kundi nyine byarabaye, ntabwo najyaho ngo mbyigarike kandi ndi umunyakuri”

Njyewe-“Hanyuma se ibyo byose byabyaye iki gituma induru zivuga hagati yanyu natwe tukabura aho duhera dufata? James! Waba warakoze ibara wowe nuriya mukobwa?”

James-“Oya! Ahubwo buriya ngo aratwite! Icyo nabonye cyo nuko ashaka kuyingerekaho”

Njyewe-“None se birashoboka ko umuntu yakugerekaho inda mutararyamanye? James! Mbwiza ukuri, urabizi nta kintu na kimwe njya ngukinga, niba ari n’icyaha mwakoze nta mpamvu yo guhingira ku rwiri, Sarah aragukunda kandi mufitanye amateka amwemerera kukubabarira”

James-“Eddy! Urabizi umubiri ni umubiri, urifuza kandi hari igihe kimwe ukuyobora ukabyemera kuko turi abantu”

Njyewe-“Oya se kandi? Umubiri ukuyobora ute? Ubwo se watinyuka umubiri ukakuyobora?”

James-“Nyumva Bro! Ni ukuri winta ngo unjugunye kubw’ikosa ryanjye, rwose ntabwo nshidikanya ko nakosheje gusa byarabaye”

Njyewe-“Oooh my God!”

James-“James! Bro! Naryamanye na Fifi ntabiteguye, ntabwo naryamanye nawe kuko mukunda, kuba yambwira ko atwite inda yanjye byo ntabwo nzi  koko niba ari iyanjye ariko icyo cyo ndacyemera”

Njyewe-“No! None se ubu ni uruhe rukundo ukunda Sarah waramuciye inyuma? James! Ntabwo wigeze uzirikana? Reba ibyago witeje mu gihe cyawe cy’ibyishimo”

James-“Mbabarira Bro! Nanjye si njye, ndabyicuza kandi ndabyemera ko nakosheje, ubu se nkore iki koko?”

Burya mu buzima umuntu nyamuntu ni uwemera kugisha, kugira ndetse no kugirwa inama gusa muri ako kanya byasabaga gutuza ugashyingura byose mu mutima.

Narebye hirya aho Sarah na Chanelle bari bari ngarura amaso, ndeba kujya gushaka imyenda y’ubukwe bihindutse kwakira inkuru mbi mu matwi ya Sarah maze mbwira James,

Njyewe-“Bro! N’ubundi bizashyira bimenyekane, reka duhindure gahunda turebe aho tujya ubwire byose Sarah ndabizi aragukunda kandi arakumva rwose!”

James-“Oya! Ibyo byo oya rwose! Ntabwo nahagarara imbere ya Sarah ngo mubwire ibyo nkubwiye”

Njyewe-“None se amaherezo ni ayahe James?”

James-“Ni ukubirenzaho nyine ubuzima bugakomeza!”

Njyewe-“Ibaze kweli? Ubwo se urumva wakwirengagiza ko wahemutse? Ko kumenya ubwenge ari ukumenya ko wakosheje ukagarukira igihe? Ubu uri uwo kuzana Sarah umukobwa utarigeze umunabi atazi ko wakosheje ugakora ibara?”

James-“Mbabarira Eddy! Tubyirengagize basi mbanze ngende mbitekerezeho ariko bitaba uyu munsi”

Njyewe-“None se ko ureba hasigaye iminsi ibiri yonyine tubigenze dute?”

James-“Bro! Kama mbaya mbaya! Ubukwe bugomba gukorwa ibindi bikazaba nyuma”

Tukiri aho Chanelle yahise adusanga aho twari turi, James wari uri kuvuga ahita aceceka,

Chanelle-“Ko mwatinze aha se? Eddy iby’uriya mukobwa nibyo mwakomeje kuvuga bigatuma muguma aha mukadusiga hariya?”

Njyewe-“Eeeh! Turaje gato James yari ariho arambwira ikimuteye gusohoka hariya”

Chanelle-“None se ngo ni iki?”

Njyewe-“Nta kibazo da! Reka ahubwo tuze…”

Chanelle-“Ntimugire ikibazo rwose imyenda iri ahantu henshi twajya n’ahandi! Ahubwo turi gutinda”

Njye na James twahise duhindukira dukurikira Chanelle dusanga Sarah aho yari nibazaga ikigiye gukurikiraho.

Chanelle yagiye imbere turamukurikira, mu nzira nta wavugaga twafashe urugendo twerekera aho yatuyoboraga tugera ahandi naho haba imyenda, James na Sarah batangira kwigera.

Narebaga uko bigera imyenda y’ubukwe nakwibuka ibyo bambariyeho nkumva umutima uteye wihuta, burya umubiri wambariye ku cyaha uvuna nyiraho ukangiza ibyishimo by’umutima.

Twavuye aho twishyuye, muri njye nari njya iyo bigiye muri uwo mwanya, nibazaga ikigiye gukurikiraho natekereza ibibazo bitangiye kuza byisukiranya kuri James n’inshingano Papa we yamusigiye nkumva bitikuye mu mutima wanjye”

Twavuye aho dukomereza aho salle yari iri, tumaze gutanga avance turatandukana buri wese aca inzira ye.

Moto ikingeza ku muryango mu rugo narinjiye nkomeza njya muri salon nkinjira ntungurwa no gusanga Kadogo yicaye muri salon na Jane ahita ahinguka aho afite isahani y’ibiryo,

Njyewe-“Uuuuh! Kado! Ni wowe?”

Kadogo yahise ahaguruka ndamusuhuza, yari afite ubwoba buvanze n’isoni nkibibona ntangira kumuhumuriza,

Njyewe-“Kado! Humura rwose kukubona ugarutse n’ ibyishimo byinshi, urisanga mu muryango ugukunda”

Kadogo-“Boss! Nako Grand Fre! Mbabarira rwose narahemutse nirengagiza ko wamfashe nka murumuna wawe, ukampa byose nkabyima agaciro nkagenda nk’umujura”

Njyewe-“Kado! Humura rwose tuza kandi wumve ko wisanga, ibyabaye byarabaye kandi nizereko byagusigiye isomo ari nabyo bitumye ugaruka, ahubwo se Kado! Icyaguteye kugenda ni iki?”

Kadogo-“Boss! Icyatumye ngenda niyibye ni ubwoba natewe no kukubwira ko nakugayishije”

Njyewe-“Kado! Narabicyetse! Urabizi tubanye igihe kirekire! Na Jane umugore wanjye nkunda azi agaciro mpa amateka mfitanye nawe, ari nayo mpamvu nahangayitse mbonye ugiye utambwiye ikikujyanye”

Kadogo-“Erega icyanjyanye ni nacyo kingaruye, gusa byanyeretse agaciro mpa byose wankoreye”

Njyewe-“Niki se cyakujyanye Kado?”

Kadogo-“Boss! Cya gihe nabaye nkigera mu rugo nsanganizwa inkuru ivuga ko Chantal yabuze”

Njyewe-“Ampaye inka data? Ngo yaburiye hehe se?”

Kadogo-“Nasanze yarabuze, nagezeyo ab’iwabo bansamira hejuru ngo ninjye namutwaye i Kigali, niko kumfatira telephone n’ibyangombwa byose ngo ntacika”

Njyewe-“Uuuuh! Nonese nicyo cyatumye uza ndetse ukongera ukagenda utambwiye byose?”

Kadogo-“Ubwo nababwiye ko ndi umwere barabyanga, uwo munsi bajyana ku bayobozi ariko mbacunga ku jisho ndatoroka ndiruka ndabacika ngaruka inaha”

Njyewe-“Nonese wacitse gute kandi uri umwere?”

Kadogo-“Boss! Ni bwa bwoba ari nabwo bwatumye mva aha nk’umujura, nkagenda nkutarabaye umwana mu rugo”

Njyewe-“Hanyuma se umaze kuva aha wagiye hehe?”

Kadogo-“Nabanje kujya gushaka aho mba nikinze mu buryo bwo kwihisha, ubwo nkinjira mu rugo rumwe ngo mbake akazi ko mu rugo nkingurirwa na Chantal ndatungurwa”

Njyewe-“Inka yanjye!”

Kadogo-“Yego rwose! Namuboye inaha mubwiye ibyambayeho byose aratungurwa ambwira ko yavuye iwabo atavuze kuko yajyanywe n’umugore wari wagiye kurangura imbuto mu isoko ry’iwacu, niko gufata urugendo tujya iwabo nibwo byakemutse ababwiye byose”

Njyewe-“Ese ni uko byagenze?”

Kadogo-“Yego!”

Njyewe-“Nonese ibyo nibyo watinye kuvuga?”

Kadogo-“Ngize ubwoba kuko nacyetse ko yaba yarahunze kuko ibyo twakoze byabyaye ingaruka”

Njyewe-“Uuuh! Kado! Mwakoze ibiki wowe na Chantal?”

Kadogo-“Nyine cya gihe mu bukwe…”

Njyewe-“Uramenye utambwira ko…”

Nkivuga gutyo ako kanya urugi rwarakingutse Jane arikanga mpindukira vuba, mba mpuje amaso na James.

Njyewe-“Uuuh! James! Bite ko uje nk’uhunze bigenze bite?”

James-“Bro! ibintu bibaye ibindi”

Njyewe-“Habaye iki?”

James-“Eddy! ……………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 33 Ejo mu gitondo

18 Comments

  1. Abonzi Alice

    10/10/2017 at 6:54 am

    Sarah amenye ukuri se none arigendeye? James ntabwo uri serieux kbsa kdi bizagusenyera aho ugeze hose ni ukuryama uzahabyukana ishyano ubwo se wari wizeye ute ko ari muzima? Ahaaa Sarah yitegure kurera Kadogo nawe bibe bitaravuyemo umwans ibyo mwakoze noneho Eddy yababara ubugira kabiri. Ntibyorodhye

  2. Rachel

    10/10/2017 at 7:23 am

    noneho ko Fifi ubanza yariye karungu ariko James kutabibwira Sara siwo muti pe ibyiza nukubimubwira akamusabimbabazi ndabizi sara aramukunda azamubabarira ariko se noneho turabigiradute bahu kadogo yateyinda James ati sinatangwa reka turebe igikurikiraho

  3. Kim

    10/10/2017 at 8:13 am

    Ampaye inka rero! james koko? Ubwo waratinyutse uhemukira sarah n’ukuntu agukunda? Ahaaaa nako aha niho umuntu abera umuntu. Wibimubwira rero, ahubwo shaka uko mwasezerana igitaraganya ibya Fifi bizaze nyuma. Umuseke murakoze. Umunsi mwiza

  4. Kim

    10/10/2017 at 8:50 am

    Kadogo urakoze kugaruka ariko ubutaha jya ubwira Eddy byose agufata nka murumunawe, james inama nakugira shaka uko urongora sarah Fifi ataritambika mu bukwe bawe dore ugize umwaku amenye ko ugiye kurongora. Buriya wasanga mwararyamanye umubwira ko umukunda nta wundi ufite? Bahungu wee!, reka ntegerezanye amatsiko da. Umuseke ndabikundira.umwanditsi Bravoo

  5. Bazina

    10/10/2017 at 9:02 am

    Ariko James, uhemukiye Eddy waguhuje na sarah. Ntawbo urumwizerwa rwose!! Ubu se sarah yakwizera ate ko na nyuma yahoo utazamuca inyuma kweli!! Ikimbabaje nuko na Eddy agiye kugenda ntakube hafi, otherwise you are a coward!!

  6. kayitesi

    10/10/2017 at 9:03 am

    Yoooo! James warenze ku mpanuro za Eddy none dore ingorane zzikurikiranye! Ngaho pfa kigabo wegere sara witwaje Jane na Eddy bagusabire imbabazi ariko wihanire kureka kuko wigereka ikinyonyoma kubusambanyi kandi utegura ubuzima bw’ahazaza..

  7. Dou

    10/10/2017 at 9:06 am

    James ko afite uduco tubi bahu? Mbabajwe na Sarah

    • Claude

      10/10/2017 at 9:28 am

      Byihorere nanjye buriya arantunguye, ariko wasanga ari sarah wabiteye yanga kumuha avance akikoza kwa Fifi. ahoho namwumva! Thx umwanditsi w’umuhanga

  8. teta

    10/10/2017 at 10:46 am

    Byiza cyane. Storiy igeze aharyoshye.umuseke muri abambere mukanikurikira, umunsi mwiza turabakunda

  9. Umuhorakeye

    10/10/2017 at 11:40 am

    James genda urahemutse kbs. Ndabavaye nta kindi narenzaho

  10. MUGABEKAZI

    10/10/2017 at 12:07 pm

    James, imyitwarire yawe si myiza namba, urabona ko Eddy, agiye kuzurira rutemikirere ababaye kubera amafuti yawe kandi na Jane, uramubabaza saana, gerageza wisubireho.
    Umwanditsi wacu, murakoze.

  11. Karangawa

    10/10/2017 at 12:11 pm

    James ndabona nta atacirwaho iteka da, ko mbona ntawe ummucira akarurutega ra, yabikoze atarahirana isezerano na Sarah, bivuze ko atamuciye inyuma rero, kandi niba baranaryamanye James ntiyakagombye no kwemera iyo nda, wasanga ari ukuyimugerekaho kugirango amuteshe umutwe

  12. MUGABEKAZI

    10/10/2017 at 12:17 pm

    Basomyi bagenzi banjye, mumbabarire hariya nibeshye nashakaga kwandika ko James ababaza Sarah. Murakoze.

  13. jaban

    10/10/2017 at 1:48 pm

    James wee!!!!

  14. Uwingeneye Joselyne

    10/10/2017 at 3:56 pm

    Banza Ukuri Kwajyiye Ahabona, James Ejyera Sarah Umubwire Ibyo Wakoze Amenye Ukuri Kwawe Kose, Najyira Umutima Wo Kubabarira Akubabarire Ark Ntiwubacyire Urugo Rwanyu Ku Cyinyoma, Kk Sarah Nakura Ukuri Hanze Bizaba Bibi Cyane Ark Nanone Warahemutse James Nkurikije Urukundo Sarah Agufitiye, Komeza Utsinde EDDY WE

  15. ESPERANCE

    10/10/2017 at 4:00 pm

    MWAMFASHIJE KUGARURAHO EPISODE YA 1 KUGERA KUYA 12 KO NJYEWE IYI NKURU NYIBONYE NKEREWE KANDI IZONGIZO MVUZE HARUGURU KU NTARI KUZIBONA.
    KUGIRA NGO NGENDANE NAMWE.
    MURAKOZE

    ESPE

    • umusomyi

      10/10/2017 at 10:03 pm

      Esperance we duhuje ikibazo kuva 1 kugera12 nazibuze ariko nafatiye aho bigeze, cyane cyane ko season ya mbere nari narayisomye yose kugera ku 100. Nawe rero soma uzagenda ubyumva

      • esperance

        11/10/2017 at 11:24 am

        sha nukuri nibamfashe pe
        Urumva njyewe nta nimwe nigeze nsoma mbere, rwose ndangira kuwo nacaho ariko nzibone kuva 1 kugera 12

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock