Episode 33: James mu gushaka uburyo azakora ubukwe Fifi atarabutswe ngo abwice – UMUSEKE

Episode 33: James mu gushaka uburyo azakora ubukwe Fifi atarabutswe ngo abwice

James-“Bro! ibintu bibaye ibindi”

Njyewe-“Habaye iki se kandi? Arabe ari amahoro kuko ntabwo amatwi yanjye yiteguye kumva inkuru mbi”

Jane-“Uuuh! Inkuru mbi yihe se Cheri?”

James-“Bro! Wakwihanganye ukaza tukavugana gato?”

Jane-“Noneho se musigaye munyiheza? Ubanza ahari noneho iyo nkuru ari ibanga rikomeye”

Njyewe-“Oya ntabwo ari ukuguhisha gusa…”

Jane-“Nanjye ntabwo nari nkomeje ni mugende rata mubanze muvugane, ubwo wasanga mugiye kuvugana iby’abagabo”

Njyewe-“Wabimenye!”

Njye na James ako kanya twarasohotse dukomeza ku irembo mu ka bingalo kari gahari, tugezeyo,

Njyewe-“James! Noneho bite ko utarwiyambitse?”

James-“Eddy! Ibintu byakomeye! Umukobwa aranze anyiciye ubukwe, ubu noneho yabaye kasha ngo yamenye byose ntabwo bukibaye, mbaye nkigera mu rugo nsanga yicaye muri salon ngo ntabwo ahava ngo tugomba guhita tubana”

Njyewe-“Oya se kandi!”

James-“Bro! Ibyo nkubwira ni ukuri, nagerageje kumwinginga ngo abihishe ariko yanze, ngo icyo ashaka nuko ubukwe butaba ngo kandi byanga bikunda ngomba kumurongora”

Njyewe-“Inka yanjye! James! Noneho ibi bintu turabyitwaramo dute koko? Ubwo wabigenje ute umaze kumva no kubona ibyo byose?”

James-“Mpise musiga aho nyine nza kukureba, ikiza nuko Mama atumvaga ibyaberaga muri salon kuko ahora aryamye”

Njyewe-“Hmmm! Ese ubundi James! Waratinyutse koko urabikora?”

James-“Narabikoze! Gusa nanjye ntabwo ari njye ni umubiri, ikindi kandi nari nifitiye amashyushyu kandi Sarah yari yarampakaniye ko tudashobora kuryamana tutarasezerana”

Njyewe-“Ooohlala! Ngaho ihangane rero ubihagararemo nk’umugabo dore ingaruka ziraje?”

James-“Ariko Eddy! Ubundi byose ubu ntabwo ari Sarah wabiteye? Ubwo iyo yemera wenda inda ikaba ikinjira hari icyo tuba twikanga?”

Njyewe-“Oya oya Sarah ni umukobwa uzi gufata icyemezo, kuba yaraguhakaniye ahubwo bikwereka ko yarezwe ndetse ari uwo kwizerwa, nonese ubundi ko byari byakunaniye iyo wikingira?”

James-“Eddy! Niyo mpamvu nabiguhishe, nanjye byarantunguye ndetse bimaze kuba nagize imitima myinshi, umwe umbwira kubibwira Sarah undi kubikubwira, mpitamo kubibwira Imana yonyine”

Njyewe-“None rero umugabo ni uhagarara akemera amakosa ye agasaba imbabazi, genda ubibwire Sarah bitaraba nabi ngo uwo mukobwa abishyire ku karubanda baduhe urwamenyo”

James-“Ahubwo nari nje kukureba ngo uze umfashe tumwigishe niba ari n’ibishoboka tumuhe akantu ariko aryumeho Sarah n’abandi ntibazabimenye”

Njyewe-“Uri mu bibazo ntaho adapfunda imitwe koko! James ubwo urumva yakwemera amafaranga nawe ukazahisha ubuzima bwawe bwose ko ufite umwana mu gasozi? Njye ndumva wakoresha ukuri mbere ya byose!”

James-“Oya Eddy! Buriya hari icyo utahagararaho ngo uvuge, cyane cyane iyo ari ugusobanura amakosa, rwose mfasha muri iri shyano ringwiriye”

Njyewe-“Harya ngo ngufashe iki Bro?”

James-“Ndagusabye tujyane murugo twinginge uriya mukobwa basi yemere amafaranga”

Naracecetse gato nubwo James yari aguye mu kibazo nkicyo ntabwo nagombaga kubimuhora ngo muce ahubwo nk’umuvandimwe w’amateka nagombaga kumufasha uko nshoboye, yaba ari uguseba tugasebana nta kundi, inshuti nziza n’iyirengera ibyago by’uwo banywanye.

Njyewe-“James! Ndaje gato mbwire Jane ko tujyanye!”

Nahise nsuburira mu nzu ngezeyo nsanga Jane na Kadogo nta numwe urimo nkomeza mu cyumba, ngezemo nsanga Jane yicaye ari gusoma agatabo,

Jane-“Cheri! Wari ukiri hehe ko nagutegereje nkakubura ngo tujye ku meza?”

Njyewe-“Wahora ni iki se ko nari nkiri kumwe na James! Hari ibyo twavuganaga bikomeye byatumye ntinda, ahubwo birangiye tunajyanye”

Jane-“Ego ko Mana! Utambwira ko uhise unagenda?”

Njyewe-“Humura ndagerageza kubanguka Ma Boo! Urabizi ngomba kukwibira umwanya mwinshi ushoboka mbere yuko ngenda”

Jane-“Ngaho igendere mukunzi ndabizi ubukwe buravuna kandi ugomba gufasha James uko ushoboye nkuko nawe yabidukoreye”

Narikirije ndamwegera muha kiss ku kiganza ndahindukira ndasohoka ngeze hanze aho James yari ari dusohoka mu rugo twinjira mu modoka ya yindi Papa James yagendagamo twerekeza iwabo.

Mu nzira nagiye nibaza icyo turakora nidusanga Fifi akicaye muri salon, nibazaga noneho yanze kumvikana na James nkumva intekerezo zanjye zitabishyikira neza dukomeza kugenda bidatinze tuba tugezeyo.

James araparika tuvamo ajya imbere, umusaza w’umuzamu aturuka hirya yiruka n’imbere yacu,

Zamu-“Boss! Nonese ngo nibyo ra?”

James-“Uuuh! Ibiki se Muze?”

Zamu-“Ibyo uriya mukobwa uba mu nzu zo hanze yambwiye?”

James-“Yakubwiye iki se?”

Zamu-“Uriya mukobwa ngo guhera ubu nzajye muhamagara Mabuja?”

Twese-“Yeee?”

Zamu-“Niko yambwiye da! Nahoze mubona muri salon atunganya ibintu, ngo mwatangiye kubana nk’umugabo n’umugore, ariko se Boss! Koko ubwo umusaza yaba akigendera ugahita uzana umugore noneho ukamutungira aha? Ikindi kandi, ko nziko ufite ubukwe bwaba bwapfuye cyangwa wakinishaga abantu? Nubwo uri Boss ariko umrnye ko nkuze nzi kureba agacu k’ umucyo nak’umwijima”

James-“Hhhh! Muze! Humura buriya yakubeshya, ntuzi ko se asanzwe yisanzura ahantu hose hano iwacu, buriya ari kukwiseereza”

Zamu-“Uuuuh? Ubu koko yambeshyaga?”

James-“Yakubeshyaga rwose ahubwo utagira nundi ubibwira batagira ngo nibyo kandi…”

Zamu-“Eeeh! Imana ishimwe pe! Reka noze imodoka ndabona utashye kare, naho ubundi nari ntangaye bibaye ari byo”

Njye na James twasize Zamu aho dukomeza mu rugo duca mu gikari twijira muri salon dusanga nta muntu urimo, mu gihe tukireba hirya no hino tubona nguwo arinjiye ateruye ibikapu bibiri, mbega yari yimutse, James akimubona ahita avuga vuba,

James-“Ariko Fifi waretse gufata umwanzuro uhubutse?”

Fifi-“Mpubuka mpubuka iki se? Njyewe se ndi indaya? Niko ndi indaya kuburyo umara kwishimisha ukanjugunya?”

James-“Vuga buhoro se basi Mama atabyumva?”

Fifi-“Nashaka abyumve nonese tuzabana nawe atabizi, ahubwo gira ubimubwire, niba ari no kumwitaho nzakomeza mwiteho nkuko nanjyaga mbikora mvuye ku kazi, James uranyumva neza?”

Njyewe-“Ariko se watuje mukajya inama? Murabona gutongana aribyo biratuma mufata umwanzuro ukwiye? Fifi watuje tukareba ko twaba tuguhaye macye yo kugufasha…”

Fifi-“Umva yewe? Ibyo se birashoboka? Icyo nsaba James ni kimwe, ni ukubana nawe nkabyara inda mutwitiye, ibyo by’ubukwe bikaba umugani kubari babyiteze, ayo mafaranga mumpa se ni ikiguzi cy’ubuzima bwanjye yangije”

James-“Ariko Fifi! Kuba nararyamanye nawe bivuze ko ari njye waguteye inda? Kuki se wowe utaba warangije ubwanjye? Niko nigeze ngufata ku ngufu njyewe? Ko udasubiza se?”

Fifi-“Eeeh! Nuko uvuze? James ni uko umbwiye?”

James-“Niko mvuze nyine! Cyangwa wibwirako ntashobora kwemera umwana nkanga nyina?”

Fifi-“James! Wari uzi n’ikindi? Turajya mu nkiko! Ndakurega niba ari n’ibyo”

James-“Ngaho sohoka vuba! Uzajye kurega aho ushaka nzaruburana! Sohoka se? Ntabwo ari wowe mbwira”

Fifi yanze gusohoka James agira umujinya araterura anaga hanze arakinga aragaruka yicara muri salon yubika umutwe,

Njyewe-“James! Ihangane komera mu bibazo!  Tuza ubanze wakire ko ibyabaye byabaye dufate igisubizo gikwiye ariko uriya mukobwa ntazabangamire ubukwe bwawe ndetse n’urukundo Sarah yagukunze”

James-“Eddy! Ngomba guhangana nuriya mukobwa uko byagenda kose kuko yanze ko twumvikana, nubwo naryamanye nawe ariko ntabwo nigeze mukunda habe n’umunsi numwe, kandi ntabwo nabana n’uwo ntakunda”

Njyewe-“Ibyo ndabyumva! Ariko dore iminsi yarangiye, niba hari ibyakagombye gukemuka byakabaye byararangiye, niyo mpamvu impungenge ari zose ko ubukwe bushobora gupfa da”

James-“Ariko ubundi ko mfite inzu, uwabwira Sarah byose, nkamubwira ko mfite impungenge ko uyu mukobwa ashobora kwica ubukwe, ntitwahita twibanira ko ubukwe niyo bwaba bubura umunsi umwe bupfa?”

Njyewe-“Uuuh! Byari byo ariko nanone buriya Sarah yaba ahombye kwereka Mama we ibirori ari nabyo byatumye aguhakanira agakomeza kugupfundikirira agaseke ategereje umunsi w’amateka!”

James-“Cyakoze!”

Njyewe-“Ikindi kandi wibuke ko aribyo birori Papa wawe yaharaniye kwitahira arebye, nabona bubaye azisimbiza mu mva”

James-“Wari uzi n’ikindi Eddy! Ngiye kuba ngiye, ibintu byose bizakorwa aha kugeza ku munsi w’ubukwe ni wowe bigiye kujya ku mutwe, na Ben nava ku Gisenyi yagiye muzafatanye, nzagaruka aha maze gusezerana”

Njyewe-“None uraba ugiye hehe?”

James-“Ndaba ngiye muri ya nzu Papa yampaye, uriya mukobwa ntaho azi nambura azatuza, ntihazagire undi wese ubimenya nzajya nirirwayo nsohoke mu ijoro, ku munsi w’ubukwe tuzazinduka njya gufata Sarah tujye gusezerane imbere y’amategeko nibirangira Fifi ntacyo azaba akivuze, azarege aho ashaka

Njyewe-“Bro! Ubwo se koko bizaguhira?”

James-“Niyo mahitamo Bro! Ibyago iyo byaje nyine imyanzuro ifatwa gutya, ahubwo reka nze ndebe utwangushye”

Njyewe-“Nonese Mama wawe uramusiga wenyine?”

James-“Ubundi uriya mukobwa niwe wamfashaka kumwuhagira no kumugaburira, ariko nari nashatse umukozi uba umubonye ariko ubu yaryamye, araba amwitaho mu gihe mushiki wanjye ataraza”

Njyewe-“Ahaaa! Ndumva bya bintu koko bitoroshye, ngaho genda ibanga nzarikubikira muvandimwe”

James yahise ahaguruka ankora mu kiganza ubundi ajya mu cyumba cye hashize akanya agaruka afite agakapu gato akingura urugi rwo muri salon turasohoka, imodoka yayisize aho mbega nta kintu na kimwe yigeze atwara.

Twarazamutse tugera ku muhanda ako kanya ahita yurira moto acaho nanjye nurira indi ngaruka mu rugo.

Nageze mu rugo amasaha akuze birumvikana ndeba agafunguzo nkomeza njya mu cyumba, nkigerayo nsanga Jane yasinziye yumva umuziki mukuramo headphones yari yambaye ndamworosa nanjye njya mu buriri twandika rimwe.

Mu gitondo Jane niwe wakangutse mbere yisanga mu gituza cyanjye, njye nari ndi mason di gutekereza byose, maze ahita avuga,

Jane-“Cheri! Waje ryari?”

Njyewe-“Naraye nje ntinze ariko humura ukangutse ngufite mu gituza”

Jane-“Ahwiiiii! Ndabikunze sha! None se n’iki cyaguteye gutinda? Mwari mukiri mu myiteguro?”

Njyewe-“Ma Dona! Mbese urabona nako buriya uzi ukuntu ubukwe burushya? Noneho muri iyi minsi ibarirwa ku ntoki ho, ni hatali”

Jane-“Ndabizi rwose kandi bukorwa n’abantu, ni nayo mpamvu twagabanye njye nkajya kwa Sarah nawe ukajya kwa James”

Njyewe-“Ndabyumva rwose ahubwo reka twitegure tujye kugakora vuba tubone uko dukomeza kubafasha”

Jane-“Ariko hari iki utambwiye”

Njyewe-“Iki se kandi?”

Jane-“Ngo ejo mujya gushaka imyenda byagenze bite?”

Njyewe-“Eeeh! Ejo buriya tugiye gushaka imyenda James na Sarah bazambara ahantu twagiye mbere James ntiyahakunze turahareka tujya ahandi”

Jane-“Uuuh! Ko Chanelle mwizera ubwo mwahagayiye iki ra? cyangwa uwo mukobwa mwasanzemo…”

Njyewe-“Ahubwo se sinumva ufite amakuru menshi, ni wowe ukwiye kumbwira ahubwo”

Jane-“Ahaaa! Nyamara ushaka wambwira nako niba utabishaka buriya hari impamvu”

Narebye kubwira Jane uko byagenze byose, ndetse ngo mubwire ukuri kose James yari yambwiye ariko nibuka ko numvise bavuga ko umugabo avuga aziga cyane ko rwari urugamba rusaba ibanga nk’umugabo, nongeye kugira impungenge nibaza umunsi byose byagiye hanze abo tuzitwa bo, nkiri kwibaza ibyo Jane ahita ankoraho,

Jane-“Uri gutokereza iki Cheri?”

Njyewe-“Eeh! Nabura ntekereza iki se sha ko buriya abagabo duhorana ibitekerezo? Ahubwo reka tubyuke tujye mu kazi kacu!”

Jane-“Nibyo sha! Ni akacu, nari ngize ngo ugiye kuvuga ngo ni akazi k’abandi? Reka twitegure tugende rata”

Njye na Jane twarabyutse turitegura dusanga Kadogo wari wahindutse muri byose ahishije icyayi tujya ku meza dusoje dufata inzira buri wese n’akayira ke njye nageze ku kazi nsanga ari njye wambere, uwo munsi niwo nari gushyiraho akadomo kubyerekeye akazi, ubundi ngasigira inshingano uwasimbuye Mambo.

Nakoze ntikoresheje amasaha yo kuruhuka ntabwo niriwe njyayo nko mu ma saa saba ntangira kumurikira byose Gerard na Zahabu tubisoje,

Njyewe-“Sawa rero uyu mwanya reka mbasezere mbifurize kuzakomeza gukorana neza kugira ngo ikigega dukuramo akajumba kizakomeze kuzura”

Bose-“Yego!”

Njyewe-“Ubwo naho kuri telephone!”

Ako kanya nafshe igikapu ndabasezera ndasohoka ngeze hanze mbona Roro ari kuhira indabo ngenda musanga mugezeho,

Njyewe-“Bite Mama Roro!”

Roro-“Ayiwee! Wari unkanze mwana wa! Nako nari ndi kwitekerereza umuhungu wanjye musa none uhise uza, erega ntabwo uzapfa vuba, ngufatiye iry’iburyo rwose””

Njyewe-“Hhhh! Ntiwumva se! Komeze urifate dore nejo nkagenda, nari nje kugusezera rwose”

Roro-“Yoooh! Nuko nuko shenge uzagire urugendo rwiza!”

Njyewe-“Urakoze cyane Mama Roro! Ubwo uzabona ngarutse!”

Roro-“Yego mwana wanjye nusanga ngihumeka uw’abazima!”

Njyewe-“Humura ntaho uzajya rwose! Ngaho usigare amahoro!”

Roro-“Nuko nuko Ma!”

Narakomeje nsanga na Securite nawe ndamusezera maze mfata inzira ndazamuka ku muhanda ngira ngo mpamagare moto numva telephone irasonnye nkora mu mufuka vuba ndebye umpamagaye mbona ni Sarah mbanza kuyireka hashize akanya mfunga roro nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Sarah-“Eddy hari icyo nshaka kukubwira”

Njyewe-“Ndakumva Sa! Ni amahoro se?”

Sarah-“Eddy! …………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 34 Ejo mu gitondo

11 Comments

  1. Oliver

    11/10/2017 at 7:19 am

    Ubu bukwe buzataha bahu????James arabyifatamo gute koko?
    Thanks umwanditsi

  2. karimu ndacyayigaya

    11/10/2017 at 7:21 am

    Mana we ubukwe bwa James burapfuye koko? mbega inkuru ibabaje. Sarah arambabaje rwose

  3. umusomyi

    11/10/2017 at 7:42 am

    James ko atorohewe ra? Ubu bukwe ni ukuzabubara butashye.

  4. Umuhorakeye

    11/10/2017 at 7:57 am

    Mbega abahungu baba nyamafuti! James ubwo urumva uzagera kuki ibyawe ubihisha Sarah. Nabimenya se utarabimubwiye urumva bizacura iki? Shaka Sarah umubwire byose akubabarire cg ntakubabarire ark wamubwiye. Ubwo waba waranduye ko aho intanga inyura ari naho sida yandurira? Mukemure ibibazo nk’abagabo ibyo kwihisha mubiveho

  5. Claude

    11/10/2017 at 9:33 am

    James, bikore ndagushyigikiye wa mugani wa Eddy Papa wawe azisimbize mu mva, iyo ngirwa mukobwa ibaye ari iy’umutima mwiza yatuza ikareka kuzana akaduruvayo ivuga ngo bayitunge batayikunda. Umuseke murakoze. Umwanditsi wacu urakabyara.

  6. Didi

    11/10/2017 at 9:51 am

    Hahahaaaa ngo azihisha mpaka bagiye gusezerana??? Ubwo se ubu bukwe buzaba mwo kabyara mwe, icyo nicyo kibi cyo kurya avance sur la sex. Sarah wihangane umugore w’umutima ni ubabarira, usibye abatagatifu nuwisezerano aguca inyuma nkanswe wowe. thx umuseke muri aba mbere dukunda ko muri umwihariko

  7. esperance

    11/10/2017 at 11:45 am

    ESPERANCE

    10/10/2017 at 4:00 pm

    MWAMFASHIJE KUGARURAHO EPISODE YA 1 KUGERA KUYA 12 KO NJYEWE IYI NKURU NYIBONYE NKEREWE KANDI IZONGIZO MVUZE HARUGURU KU NTARI KUZIBONA.
    KUGIRA NGO NGENDANE NAMWE.
    MURAKOZE

    ESPE

    • Fils

      11/10/2017 at 3:23 pm

      Jya mu museke search niho wazibona cyangwa chief editor n’abibona agufashe

  8. Coco

    11/10/2017 at 4:48 pm

    James namubwira nti ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri, nabibwire Sarah nkakiri kare na we kandi ndabizi nubwo azababara ariko azamubabarira. Eddy we bon voyage Imana izabane nawe kandi ntuzabe umwasama.

  9. Jeanne Hakzmna

    11/10/2017 at 7:16 pm

    James,bwiza Ukuri Sarah,usabe Imbabazi.Kk Niyavyumva Kubandi,bizomubabaza Kurusha Uko Wari Kubimwibwirira!Eddy,urugendo Rwiza,ark Ube Udasize Cheques Yisinywe Na President ,ngo Bongere Bigane Signature Yawe Mu Kunyuruza Umutungo Wa Company.Murakoz

  10. Gasongo

    13/10/2017 at 5:37 pm

    Mana weeeee Sarah agiye kubwira iki Eddy se kandi? Birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko ubukwe bwa bariya bana burampangayikishije!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock