Episode 34: James atekeye umutwe Fifi ngo abone uko akora ubukwe – UMUSEKE

Episode 34: James atekeye umutwe Fifi ngo abone uko akora ubukwe

Njyewe-“Hello!”

Sarah-“Hello! Eddy hari icyo nshaka kukubwira!”

Njyewe-“Ndakumva Sa! Ni amahoro se?”

Sarah-“Eddy! Ni amahoro ariko James namubuze!”

Njyewe-“Wamuburiye hehe se? Iwabo? Kuri telephone cyangwa?”

Sarah-“Nonese ko natumye umuntu iwabo akamubura? Yahasanze Ben kandi na Ben ngo ntabwo azi aho yagiye”

Njyewe-“Erega ubukwe buragora Sarah! Buriya wasanga yagiye mubyo gushaka ibyo muzakenera”

Sarah-“Nonese ko atari no gufata telephone ngo mubwire icyo mushakira koko ubu ndabigenza nte?”

Njyewe-“Reka ngerageze ndebe uko namuvugisha ndakubwira Sa!”

Sarah-“Sawa urakoze Eddy!”

Call end.

Maze gukura telephone ku gutwi nahise mpagarara aho nari ngeze ntangira kwibaza byinshi,

Njyewe-“Ariko ubundi iyi nzira iragana hehe? Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze ndangwa n’ikinyoma, nemere nshyigikire amakosa ya James maze Sarah azabe igitambo? Hanyuma se ubu nimvamo James ari njye muvandimwe yizera nzabaho ubuhe buzima bwo kwicira urubanza”

Nkiri aho nongeye kwibuka amateka yanjye na James kuva umunsi duhurira ku ishuri tuje gutangira mu mwaka wa mbere, tugakomeza mpaka na nubu nari maze kuba umugabo.

Nongeye kwibuka intambara yandwaniye mu rukundo kugeza naho yitanze akajya mu bitaro kugira ngo mbone ibyishimo numva birandenze, ntabwo numvaga muri ako kanya nteguye gutakaza inshuti nkiyo y’amagara kandi nanone nkumva ntashyigikira ikosa rimwe rishobora kuba intandaro ya byose.

Ngihagaze aho numvise umuntu unkozeho mpindukira vuba ndebye unkozeho ntungurwa no gusanga ari Destine nawe abonye ko ari njyewe arikanga cyane yipfuka mu maso.

Natunguwe n’ukuntu yari yambaye, agapira kageze hejuru y’umukondo ndetse kagaragaza ibyo yambariyemo imbere, agakabutura gato cyane gacitse, inkweto ndende cyane kandi zihagaze, noneho wagera mu maso amabara yari yisize yo sinakumbwira.

Akibona ko ari njyewe yashatse guhita agenda maze nanjye mufata ukuboko vuba ndamuhindukiza,

Njyewe-“Desti! Ni wowe?”

Destine byamuteye isoni guhira ansubiza ako kanya abanza kureba hirya yanga guhuza amaso nanjye,

Njyewe-“Ko utinya kuvuga se bite? Humura mbwira icyo unkozeho ushaka kumbwira ndakumva”

Destine-“Mbabarira nari nibeshye ntabwo nari nzi ko ari wowe nkozeho”

Njyewe-“Uuuuh! None se…”

Destine-“Eddy! Rwose mbabarira nari ngize ngo ni umusore dufitanye gahunda twavuganye ko turahurira kuri uyu muhanda”

Njyewe-“Oya nta humura nta kibazo, byanshimisha cyane ahubwo wari umbonye ukishimira kunsuhuza”

Destine-“Hmmm! Nta kibazo!”

Nakomeje kureba ukuntu abantu bazaga bamwitegereza, reka aba motal bo bahacaga bavuza amahone nkumva bavuga ngo: “Ntaguhende” bakongera bakavuga ngo: “Wapi sha iyo uryoshye uba uhenze” nkibaza icyo babivugira kikanyobera?

Ntabwo naripfanye nahise mubwira,

Njyewe-“Desti! Aka kanya uvuye mu kazi warahinutse cyane pe! Urabona abantu bose ukuntu bitegereza ukuntu wambaye?”

Destine-“Hhhh! Nonese nambare nte? Nambare nk’umugore wawe se?”

Njyewe-“Mu bakobwa bose ntawe urusha Jane kwambara, uwo we mushyire ku ruhande, Singuhana ndetse nta nubwo nkwinjiriye mu buzima ariko rwose ugeragije kwikwiza wagarura bwa bwiza wakuranye kandi ukagaragara neza mu bandi”

Destine-“Hhhh! Ibyo byambara abagiye kukazi nk’akawe cyangwa kakandi nakoraga naho ako ngiyeho iyi niyo myenda myiza”

Njyewe-“Inka yanjye! Usigaye ubyina mu tubari se?”

Destine-“Ayo se nayemera? Njye ndahenze nyine ntiwabyiyumviye aba babivuga? Iyo ubuze iburyo ufata ibumoso”

Njyewe-“None se niba atari ibanga usigaye ukorera hehe Desti?”

Destine-“Nkorera ahantu hose”

Njyewe-“Uuuh! Ko numva ako kazi ari hatali ra? Arabe atari kakandi…”

Destine-“Tubireke! Nonese ko mwanyirukanye mwari muzi ko nzabaho gute? Umva nta mugabo nteze”

Njyewe-“Reka? Kubera iki se?”

Destine-“Nzazana uw’iki ko uziko ntabyara? Ariko Eddy nako reka nicecekere ngiye kuvuga navuga menshi”

Njyewe-“Oooohlala! Pole saana Desti!”

Destine-“Atari wowe se? Eddy wankuyemo urukundo, iyo nibutse…”

Destine yatangiye kuririra ku muhanda amarangamutima araza ngize ngo mwegere mufashe kwihangana numva umuntu umputaje ndamirwa n’icyapa cyari aho hafi mpindukiye nsanga ni umusore w’ibigango,

We-“Nta soni wowe urafata! Urafata ufata iki washatse uwawe niba udafite amafaranga ukambwira nkakuguriza”

Njyewe-“I am Sorry kabisa ntabwo mugutwaye, uyu tuziranye bisanzwe njye mfite umugore wanjye nkunda…”

We-“Hhhh! Abafite abagore se sibo bagura indaya? Cherie! Mbabarira natinze tugende ureke…”

Destine yahise yuyumanganya amarira arayamira we nuwo musore burira moto bacaho nanjye nsigara aho ntangira kwibaza ibimbayeho hashize akanya mfata moto nerekeza mu mugi aho nagombaga guhurira na Jane tukaboneraho gushaka bimwe mu bikoresho nagombaga kuzitwaza.

Nagezeyo mvuye kuri moto mbona Jane arampamagaye nsunika njyana kuri yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Yes ma Boo!”

Jane-“Hindukira inyuma gato!”

Nahise mpindukira Jane ahita azamura cya kiganza kinkoraho nkaganzwa n’ibinezaneza maze ngenda musanga

Call end.

Mugezeho ndamuhobera dukata tujya gushaka ibikoresho vuba vuba ngo tubone uko tujya mu bya James na niyo saha ntari nakiyumvisha.

Tumaze kugura ibyo nzajyana twafashe inzira ijya iwacu tugezeyo dutungurwa no gusanga Chanisse yaheze ku muryango akomanga,

Jane-“Yooooh! Chani! Waruheze inyuma disi!”

Chanisse-“Yego sha! Ahubwo ngize amahirwe muhise muza nanjye nibwo nari nkihagera”

Njyewe-“Ubutaha uzahite wurira nka Kadogo”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Twasuhuje Chanisse maze Jane arakingura adutwaza bimwe mubyo nari nzanye turinjira tugeze muri salon nsigarana na Chanisse tuganira Jane ajya kumpakirira ibikapu.

Ntiyatinze yaje yihuta ageze aho twari turi,

Jane-“Ko mudahaguruka se ngo tugende? Ubukwe bwashyushye yewe!”

Chanisse-“Hmmm! Bushyuha? Kandi niriwe kwa James ngo mwake urufunguzo andangire naho bazaba njye kuhatunganya nkamubura”

Jane-“Uuuh! Ubwo se iy’ubaza Sarah ahariho wenda ubwo siho yagiye?”

Chanisse-“We se arahazi?”

Jane-“Na nimero ye ntayiriho nako ngo yanze kwitaba Sarah!”

Ako kanya nahise mpaguruka nkugiye kwiherera nkuramo telephone ndeba nimero za James vuba nkanda yes irasona hashize akanya,

James-“Hello! Bro ngo bimeze gute se?”

Njyewe-“James! Ko mbona ibintu bitangiye kudogera, wageze naho uhisha Sarah aho muzaba kweli?”

James-“Bro! Rwose nibagiwe kuhamwereka, ahubwo se ibyo mu rugo bimeze bite? Fifi ntacyo aramenya?”

Njyewe-“Urumva se yabiyoberwa gute niba ari kubona abantu baza iwanyu? James nyamara ubu bukwe…”

James-“Icyo cyo nta kibazo reka nze mujijishe muhamagare mubwire ko natorotse Sarah ngo ubukwe bupfe nzahite mwitwarira, namara kubibona ndabizi aratuza abyibagirwe abaza ajye abaseka gusa”

Njyewe-“Ariko James waretse koko tukabwiza Sarah ukuri atazatungurwa nibyo azabona?”

James-“Mbabarira Eddy wimvamo, ntabwo nshaka kudakora ubukwe, naba ngayishije Data kandi yaranyihanangirije”

Njyewe-“Ahaaa! Ubu se koko ejo nzurire indege niteze inkuru mbi koko? James! Niyo bwaba waretse Sarah akamenya byose?”

James-“Oya oya oya wee! Ibyo bimparire ni njyewe biri ku mutwe”

Njyewe-“Sawa reka ndangira Chanisse iwawe aze ategure urugo rushya, ubwo ibindi ndaba mbimenya”

James-“Yego! Bro! Rwose komeza umfashe muri byose, Urabizi uri umuvandimwe wanjye w’ibihe byose”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nsubira muri salon ngezeyo Jane na Chanisse bahita bahaguruka,

Jane-“Twagiye Cheri! Watinze nkunda shahu! Iyo bwageze mba numva nashyushye ndakubwiye!”

Chanisse-“Ceceka njyewe ho biba ari ibindi”

Njyewe-“Nonese gahunda imeze ite?”

Jane-“Njyewe ngiye kwa Sarah nawe ujye kwa James! Niba uzi kwa James harangire Chanisse ajye gutegura araza kudusanga kwa Sarah, ndacyeka ari twe tutaragerayo, ahubwo se ko atari yampamagara, na Grace koko nawe ntabwo aragerayo? Mana wee! Bitinze kugera”

Narebaga ukuntu Jane yashyushye nkareba Chanisse wari uhagaze aho nakwibuka ikibyihishe inyuma nkumva nabibabwira ariko umutima ukomeza kunzirika, mpebera urwaje ryumaho.

Narangibye Chanisse aho James ari Kadogo nawe aba avuye kwiga akubita igikapu hasi,

Kadogo-“Twagiyeee! Uyu muhuro ntabwo nawuhusha, kwanza uyu munsi ngomba kurara mbyina kwa Sarah ejo nkazajya kwa James, en bon reka nze ahubwo nambare bote nizo zidapfa gucika”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Jane-“Oya se kandi! Nuzambara utajya inyuma!”

Kadogo yihuse mu nzu nk’umurabyo hashize akanya agaruka yakuyemo imyenda y’ishuri, ibyo byose narabirebaga nakwibuka ikiri inyuma ya byose nkumva nshitse intege.

Nta kundi twafashe twarakinze dusohoka mu rugo turakinga tugeze ku muhanda Jane na Kadogo berekeza kwa Sarah nanjye mfata inzira nerekeza kwa James ngo ndebe uko bimeze.

Nabaye nkigerayo nsanga abantu batangiye kuza, Ben ari kubakira sinzi uko nasohotse hanze mba nkubitanye na Fifi, ahita amfata ukuboka arankurura ntangira kumwiyaka ariko nibuka ko byose ari ukumutwara buhoro tugeze hirya arahagarara aba araturitse arasetse noneho ntangira kugira ngo arasaze,

Fifi-“Hhhhhhhhh!

Njyewe-“Bite se ko useka…”

Fifi-“Ahubwo se wowe ko udaseka? Ntabwo ubona ko abantu baje gutaha ubukwe butaraba? Hhhhhhhh!”

Fifi yakomeje guseka nanjye nkomeza kwirebera hirya hashize akanya aratuza arambwira,

Fifi-“Ahubwo umva ukuntu ambwiye, James arambwiye ngo umpe ibihumbi icumi nyagire itike”

Fifi yavuze gutyo noneho umutima utera insigane ntangira kwibaza ikibaye gitumye James amuntumaho ngo muhe itike atabanje no kumpamagara,

Njyewe-“Ngo itike?”

Fifi-“Yiiiiiii!

Njyewe-“None se ugiye hehe?”

Fifi-“Hhhhhh! Nyine se wowe byose ntubizi? Nyine ubukwe bwamfuye, James yatorotse, ubu arambwiye ngo musange ku Gisenyi”

Namaze kumva ibyo noneho numva birenze ubwenge bwanjye, nahise menya ko James yashatse kuyobya Fifi ngo ajye ku Gisenyi we asigare I Kigali ubundi ubukwe butahe nta kimenyekanye, ndatuza gato nibaza noneho aramutse agezeyo akamubura akagaruka icyacura ariko ndabyirengagiza, nkiri kubitekereza aba atangiye kumbaza niba ntayo mfite antoteza nkora mu mufuka nkuramo ikofi ngira amahirwe nsanga arimo ndayamuha,

Fifi-“Hhhhh! Urakoze! Uzabike amakuru yose uzabwire abanyamakuru ukuntu umukobwa muzima yategereje umugabo ngo bajye gusezerana naho we yibereye ku ku mazi na Fifi!”

Naracecetse nta kintu nigeze ndenzaho nawe yiruka ajya mu nzu yacumbikagamo asohoka afite ibikapu bibiri ampereza imfunguzo aba aciyeho ngifata telephone ngo mbwire James uko bigenze mbona arampamagaye nitaba vuba,

Njyewe-“James noneho uyu mugambi ucuze ni gati ki?”

James-“Ahubwo se wayamuhaye?”

Njyewe-“Kare cyane niba ankuye najyane iby’isi”

James-“Oya Bro! Ni gahunda napanze! Nagende arindagirire ku Gisenyi mbanze nirongorere”

Njyewe-“Ooohlala! Wenda ibyo bigiye ku ruhande, ikimbabaje ni Sarah”

James-“Oya ibindi bizaza nyuma”

Njyewe-“Sawa reka dutegereze ikizaba”

James-“Ndi kumucungira hafi, namubwiye ko ndiyo, namara kurira imodoka ndahita nza dukomeze ubukwe”

Njyewe-“Ahaa! Ndategereje”

Call end.

Nasubiye mu nzu njye na Ben dukomeza kwakira abantu, hashize nk’amasaha abiri mbona James araje ariruhutsa dukomeza kuganira n’abari baturutse imihanda n’imihanda, ngeze aho mfata ijambo mbabwira ko mu ya rubika ndafata indege ntazabasha kubutaha banyifuriza urugendo rwiza kuko nta wari kubona uko angeza ku kibuga cy’indege.

Twakomeje kuganira, dushyira byose ku murongo, abantu barizihirwa batangira kurubyinamo, byose nabireba nkumva igishyika ku mutima, amasaha akomeza kwicuma akuze cyane baramperekeza, nagombaga guca kwa Sarah nawe nkamusezera ndetse n’abandi bose.

Nafashe aka moto feri ya mbere twayifatiye kwa Sarah mvaho ndishyura ngitera intambwe numva abantu basakuza, nkomeza mo imbere mu gipangu, ngigeramo oooh my God……………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 35 Ejo mu gitondo

24 Comments

  1. Rachel

    12/10/2017 at 6:27 am

    Ariko James urakabije nukuri urabona koko icyo kinyoma uzakirenza impinga?mbabajwe na Sara gusa. Fifi arakubura nagaruka agusange butaraba abihindure isupu ntana Eddy uhari ngwagufashe ubure intama nibyuma ubukoko wabivuze bigaca aho byagaciye nzabambarirwa

  2. karimu ndacyayigaya

    12/10/2017 at 7:16 am

    Yewe uyu mugambi wa James se urafata? reka tubitege amaso Fifi nawe umwana w’umujyi sinzi niba atabikeka akagarukira munzira.

  3. Dudu

    12/10/2017 at 8:04 am

    uyu mugambi wa James sinywishimiye na gato!!! ikinyoma gihira bake kandi kubana n’umuntu wakubeshye ikintu nk’icyo sinzi ko byoroshye, sarah disi arambabaje nabimenya azababara by’iteka! ubuse Eddy ko agiye kurira indenge ninde uzaduha amakuru y’uko ubukwe bwagenze niba buzanaba? njye ndumva ngize impungenge!

  4. dou2

    12/10/2017 at 8:21 am

    Nzaba ndora iherezo rya James,burya afite ubucabiranya bwinshi bigeze aha??

    Icyo nzi umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka..

  5. Munajo

    12/10/2017 at 8:25 am

    Ahuiiii, ndumva igishyika weee, ibi bintu ko binteye ubwoba James uri mu biki koko? Uzi ko uromo kubaka hejuru y’igisasu, ahaaa, nzaba ndora. Eddy urugendo ruhire. Mbabajwe na Jane ugiye gusigara muri ayo matsa.

  6. Umusomyi

    12/10/2017 at 8:44 am

    Ese nyine inkuru y’ubukwe turayimenya gute ko Eddy agiye?turabona undi acteur se?cg harahita hazamo nyuma y’umwaka Eddy agarutse agasanga Jane yarabyaye?mbega amafuti ya James ukuntu agiye kumusenyera urugo rutaranamara kabiri!!!!!iyo abwira Sarah byose ubundi akamufasha guhangana n’ikibazo cya Fifi byari kuba byiza kurushaho.Reka tubitege amaso

    • Bazina

      12/10/2017 at 9:20 am

      Mwaramuteho basomyi beza! Erega mwibuke ko inkuru nkizi ar’inyigisho ikomeye!! icyo nababwira cyo nuko hari insoresore nyinshi zimeze nka James uyu, zirirwa zibeshya abana babakobwa! Ikatwigisha kandi ko urubyiruko rwacu rukwiye kwirinda ingeso nkiza james!

      Nange rero ngize ikibazo hagati aho, Eddy (writer) nagenda inkuru irahagarara??? Umuseke numuzatubihirize kabisa!!
      \
      Murakoze

  7. Dorly

    12/10/2017 at 9:01 am

    James james james icyo ntabwo ari cyo cya mbere reka amanyanga ubanzdwe habona. Uziko ingaruka zizava muri ibyo uzazifatisha amaboko abiri? Ahaaa. Dore aho nibereye. Destine yabahe indaya butwi. umuseke muri aba mbere. umwanditsi uratangaje. Imana ikomeze yagure impano yawe

  8. Uwingeneye Joselyne

    12/10/2017 at 9:06 am

    James Ntago Turikumwe Uburyo Ujyiye Kubacyira Kukinyoma, Umunsi Wajyiye Ahagaragara Ibyo Wubatse Imyaka N’ Imyaka Bizasenyuka Mu Masecond, Eddy Nkwifurije Urugendo Rwiza Nubwo Ujyanye Ibanga Ryakomeretsa Abarimenye

  9. John

    12/10/2017 at 9:13 am

    Ariko James muramurenganya kuko ntawe udafudika, niba byarabaye byarabaye kandi ntashaka kurekura Sarah kuki atakora ibishoboka byose se ngo ubukwe bube aho kugira ngo bange kubasezeranya bamushyingire uwo yateye inda adakunze? Nubundi ntirwamara kabiri utagukunda ntiyabana nawe, ahubwo se buriya Fifi ntaragarukira mu nzira noneho akaza ari isasu? Ahaaaa umuseke murakoze umunsi mwiza

  10. Gspr

    12/10/2017 at 9:22 am

    hhhhhhhhhhhhhh Destine ndi kumubona gutya gutya… yambaye agakabutura gato gacitse atambuka mu migina ashaka umugabo umugura nako ngo akorera ku isi yose? ko business ye yateye imbere ra? puuu nicyo yarakwiye nagende ntabwo namuririra

  11. Uwingabire

    12/10/2017 at 9:25 am

    Wasanga aho kujya ku gisenyi Fifi atigiriye kwa sarah kuvuga ukuri kose? reka tubitege amaso. thx umuseke n’umwanditsi wacu natwe abasomyi turahari

  12. Mignone

    12/10/2017 at 9:30 am

    James we rwose hinduka utwumvire, ntabwo dushaka ko Sarah abaho mu gahinda ubukwe nibushaka bupfe, eddy uzazirikane Jane nako abashinwa se buriya wabiteza? iki bazo ni uriya mukobwa ngo ni samy nkubu indege ikamusiga

  13. Veve

    12/10/2017 at 9:56 am

    sarah arababaje .james nawe ntakigenda ikinyoma .com ntikiramba azabura sara burundu.

  14. Abonzi Alice

    12/10/2017 at 9:57 am

    Ibi bintu ntbizahira James tu. Sarah aragendesheje guhura n,umusore w,indyarya gusa. Erega kubyara si bibi ahubwo ikibi nukubihisha uwo muugiye kubana habaye iki se iwabo wa Sarah badi? Ni ikirori cyashyushye cg Fifi yakatiyeyo kuvuga inkuru ze na James. Haaaa

  15. Agnes

    12/10/2017 at 10:11 am

    James ntazi ko ntawubakira ku kinyoma.Reka tubitege amaso!

  16. chris

    12/10/2017 at 10:43 am

    Ariko ibyabaye kuri James ntawe bitabaho no gucanganyikirwa akabura uko abyitwaramo,fifi nawe yagombye kumva ko umuntu wese waguteye inda utagomba kumufata ngo mubane cyane ko atamufashe ku ngufu!!!Nta mpamvu mbona yo gutera James amabuye James akunda Sarah pe kuba yaracitswe biriya bibaho,nagira amahirwe ubukwe bukaba arapfukama imbere ya Sarah amusabe imbabazi amubwize ukuri kandi azamubabarira,Sarah nawe azazirikane ukuntu James bari bagiye kumwica yagiye kumushakisha
    James njye ndakumva pe gusa kiriya kinyoma umwohereje hafi iyo umubwira akagusanga muri Kenya ahubwo hhhhh yari kuzagaruka mubyaye mukabarerana hhhh

    • Tina

      12/10/2017 at 11:18 am

      Rata ahandagushyigikiye, buriya mu buzima tugiye tumenya ko umuntu atari malaika twababarira. James ni umuntu kuba yakosa yakosa, ubwo se noneho iyo ahitamo Fifi mwari kumutera amabuye angana iki? Namwe mureba ukuntu ari gukora ibishoboka byose ngo ubukwe bube ibindi biza ze nyuma. muharire umupira umwanditsi natwe turahari.murakozze

  17. FINA

    12/10/2017 at 11:16 am

    Ariko njye ndabona nta mpamvu yo gutera James ubwoba. Uriya Fifi ni mukuru si umwana ngo baramuhohoteye. Ikindi, uguteye inda si itegeko ko mubana, ahubwo wenda yategereza akabyara James akareba ko umwana ari uwe wenda bagakora na Test hanyuma James agatanga ibitunga umwana we. Ikibazo gikomeye ni uko James atabwiza Sarah ukuri ngo bamenye uko babyitwaramo. Sarah azababara disi. yooo, yabonye akira Djalia, ubuse koko, yewe nzaba ndeba.

  18. lyz

    12/10/2017 at 11:26 am

    shn eddy urahemutse wanze kuvuga ukuri nubwo Ubukwe butazaba

  19. Israel

    12/10/2017 at 11:30 am

    Bible iravuga ngo “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza ariko ubyatura akabireka azababarirwa”! Kubakira ku kinyoma rero ntabwo byatuma urugo rukomera, James nabwize ukuri Sarah naho ibyo guteka imitwe bizagira ingaruka zitari nziza.

  20. Umuhorakeye

    12/10/2017 at 1:00 pm

    Nyamara James muramurenganya. Ikigaragara nuko akunda Sarah. Ikosa rikomeye ari gukora nuko atabibwiye Sarah akazabimenya impita gihe bikamubabaza cyane. Wa mugani wa Chris iyo amwohereza muri Kenya cg Tanzaniya nahubundi iwacu i Rubavu ni hafi cyane.

  21. MUGABEKAZI

    12/10/2017 at 1:15 pm

    Ariko se James, amaherezo ye azaba ayahe kweli, kuko Fifi, namubura i Gisenyi aragaruka yakamejeje aze gutesha umutwe Sarah. Tubisengere ntibyoroshye.
    Umuseke n’Umwanditsi wacu, Murakoze,

  22. Jeanne Hakzmna

    12/10/2017 at 5:56 pm

    Ark James,reka Gutinya Kubwir Ukuri Sarah,nanj Ivyo Vyarambayeko Aho Umukunzi Wanje Yatey Inda Umukobwa Hasigay Amezi4 Gusa Ngo Dusezerane.Ark Kubeqa Yanshikiriy Akabimbwira Ubwa Mbere,ata Wundi Nari Bwavyumuane,naravyakiriye Kandi Ndamubabarira,ubukwe Buraba.Umwana Yaravutse,amaze Kumara Amezi6,nyina Yaramuduteye Ngo Araros Uwo Bubakana.Umwana Naramureze Kk Ni Uwacu,ub Ni Umusore Yiga Muwa 6primaire.Kuvuga Ukuri,nico Kintu Ca Mbere!!!Murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock