Episode 37: Eddy mu Bushinwa yungutse Jolie umukobwa w’amateka…ubukwe bwa James bwatashye – UMUSEKE

Episode 37: Eddy mu Bushinwa yungutse Jolie umukobwa w’amateka…ubukwe bwa James bwatashye

Nabajije Jane n’amatsiko menshi nari niteguye kumva inkuru nziza cyangwa mbi gusa aho kunsubiza nagiye kumva numva ngo du du du!

Call end.

Telephone habuze gato ngo nyihonde hasi kubera umujinya wuko yikupye ntacyo menye.

Ako kanya nahise mfata agapapuro ngo ndebe ko wenda amafaranga nari nshyizemo ashize maze gushyiramo code nsanga koko niyo ashizemo numva biranshanze nambara inkweto vuba manuka hahandi hasi ngo ngure andi ma unities.

Bayampaye vuba mbabaza impamvu bambwira ko hari promotion ngomba kugura, bamfasha kuyigura nzamuka niruka ngikata no muri etage ya gatatu mba mputaje umukobwa wamanukaga yikubita hasi numva artatse ngo “Ayiweee!”

Nahise menya ko ari umunyarwanda burya mu bikomeye umuntu ataka mu rurimi rw’iwabo.

Nahise mwegera,

Njyewe-“I am Sorry!”

We-“No probrem! I am ok”

Ngira ngo muhagurutse nakubitanye amaso nawe mbona yuje ubwuzu, ubwiza ari bwa bundi, mbega yasaga n’ab’iwacu,

Njyewe-“Ndacyeka uri umunyarwandakazi? Naba nibeshye?”

We-“Eeeh! Nawe se? Yoooh! Oya ntabwo wibeshye ndi umunyarwandakazi, ahubwo ntabwo nari nziko hano nahabona umuntu w’iwacu

Njyewe-“Impore maa! Nguhutaje ntabiteguye”

We-“Nabibonye ko wihutaga ahubwo mbuze uko nkubererekera”

Nakomeje kumwitegereza, ijwi rye ryangarutse mu matwi ntangira kwibaza niba ahari wenda ari bya bindi by’abanyarwandakazi beza bose,

Njyewe-“Ese ko mbona…bana nkuzi ra?”

We-“Byashoboka, ndi mu bantu bashobora kuba baranyuzweho n’abantu benshi”

Njyewe-“Ugereranyije se naba nkuzi hehe ko numva ubwenge budakurura neza aho naba narakubonye?”

We-“Buriya njyewe nahoze nkora muma hoteri menshi ya hariya mu Rwanda, bishoboke ko wenda haba hari aho twahuriye”

Natuje umutima nibuka ama hoteri narayemo nsanga nimwe yo mu Ruhengeri igihe njye na Jane twari turi mu kwezi kwa bucyi, mu kwibuka neza mbona isura ya wa mukobwa wakoraga aho twaraye wamennye ibiryo Destine yari amuhaye ngo atuzanire,

Njyewe-“Ntibishoboka!!”

We-“Urahibutse se ko njye mpura n’abantu benshi ntapfa kumenya aho twahuriye?”

Njyewe-“Niwowe tu! Uribuka abantu wazaniye I biryo muri hoteri yo mu Ruhengeri bikameneka?”

We-“Yoooh! Mana wee!”

Njyewe-“Ndi wa mugabo wari uri kumwe n’umugore we bari mu kwezi kwa buki niba ubibuka”

We-“Mana wee! Ndabibuka ni ukuri, ntabwo nakwibagirwa ko uriya munsi ariwo nababayeho ndetse nkanatangiriraho amahirwe ariyo angejeje aha”

Njyewe-‘Woooow!”

Twahise dusuhuzanya maze dutambuka hirya gato ahantu hari intebe bakirira abantu, nk’abantu twari duhuye tutabikekaga kandi dufitanye amateka y’akahise byabaye ngombwa ko tuganira,

Njyewe-“Njyewe ubundi nitwa Eddy! Wa wundi twari turi kumwe cya gihe ni umugore wanjye, nageze ino ejo, nje mu mahugurwa y’umwaka mu by’ubwubatsi, ubu ndi kuba hano nundi mukobwa umwe twaturukanye mu Rwanda”

We-“Wooow! Ni byiza cyane! Nanjye nitwa Jolie mvukana na musaza wanjye umwe w’umuhungu, akaba ari nawe mfura iwacu, twavukiye mu mugi wa Kigali ariko ubuzima bwanze tuyoboka iy’icyaro nabwo ntaho twari tuhasanze kuko twari twarasize tugurishije”

Njyewe-“Yoooooh!”

Jolie-“Tugenda twageze ahantu hitwa mu Gatyamo twicara ku rubaraza ngo bucye dukomeze ariko umubyeyi wacuruzaga aho hafi atubonye atugirira impuhwe aradutwara ndetse yemera no kudutunga iminsi irashira indi iraza tumaze guca akenge njye na musaza wanjye twiyemeje gutsinda agahinda kahoraga kadushengura”

Njyewe-“Ako gahinda se ni akahe Jolie?”

Jolie-“Mama yahoraga atubwira ko yasize Papa mu bitaro kubera kubura amafaranga”

Njyewe-“What?”

Jolie-“Nibwo musaza wanjye yaciye iy’I Kigali nanjye njya iyo za Ruhengeri kuko twacyekaga ko wenda ashobora kuba yarakize akatubura, ya mitekerereze y’abana, nkigera iyo narazengurutse ngwa ku rugo rumwe umugabo aranyicaza ambwira ko ntashobora gushaka umuntu mu mugi wose ngo nzamubone, ahubwo arambwira ngo nigumire aho azandera, niho nabaye rero myaka iba myinshi, anjyana kwiga ibyo guteka ari nabwo nabonye akazi hariya muri iriya hotel”

Njyewe-“Jolie! Musaza wawe mwatandukanye yitwaga Mucyo?”

Jolie-“Jesus!”

Jolie yarikanze ahumeka cyane hafi kugwa igihumure, ndamutuzisha hashize akanya avugira hejuru,

Jolie-“Ntibishoboka? Uri umuhanuzi cyangwa?”

Njyewe-“Tuza nkubwire Jolie! Ngufitiye inkuru nziza irasiba ka gahinda watewe no kuba mwarasize Papa wanyu arembeye mu bitaro, Jolie! Humura Papa wawe ariho kandi ubu ari kubana na Mama wawe ndetse na Mucyo”

Jolie-“Ntibishoboka! Oya oya wee! Urambeshya, Mucyo, Papa ndetse na Mama ubazi hehe?”

Njyewe-“Mucyo ubu ni umushoferi, atwara imodoka y’umusore witwa Ben, Papa wewe dufitanye amateka akomeye ari nayo yatumye igihe yageze iwanjye…”

Jolie namubwiye byose kuva mpura na Se, wa musaza wanyakiye nkigera mu murwa, kugeza ubwo nanje muhereje umukecuru we ndetse bose nkabahereza Mucyo imfura yabo maze kumubwira byose arahaguruka aransimbukira nanjye ndamuhobera nk’ibisanzwe kubona uwishimye byambyariye ibinezaneza byinshi,

Jolie-“Ni ukuri ndishimye niba koko ibyo uvuga ari ukuri?”

Nahise mfata telephone ndeba mu mafoto nabafotoye umunsi Mucyo abajyana amaze kubabona amarira amutanga imbere.

Hashize akanya amaze gutuza maze arambwira,

Jolie-“Ni ukuri ntabwo ushobora kumva ukuntu nishimiye kongera kubona umuryango wanjye, Eddy! Urakoze cyane, noneho ngiye kubaho ntuje, ngiye gukora nkorera umuryango wanjye”

Njyewe-“Wooow! Nonese buriya wageze ino gute wowe?”

Jolie-“Sha! Burya bamaze kunyirukana harya kuri Hotel njye na wa musore twakoranaga nawe birukanye tujya kwaka akazi mu bashinwa bubakaga imihanda, uwo musore yakabonye mbere mu gitondo ko gukora mu mazi n’amashanyarazi yahoo babaga nanjye mba mbonye ako gutekera Boss wabo”

Njyewe-“Ese niko byagenze! Mwagize amahirwe rwos pe! Nuko se kuza hano?”

Jolie-“Uwo mu Boss wiyo company rero yaje gutaha, kuko yari yarakunze uburyo mutekera ambwira ko niba byashoboka naza tukajyana nemera vuba nshaka ibyangombwa turaza, ngeze inaha nsanga niwe nyiri iyi hotel”

Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”

Jolie-“Rwose pe! Ubu akazi kanjye ni ukumutegurira ibyo kurya ubundi nkajya muri gahunda zanjye, aba hano akajya mu kazi mu by’ubwubatsi”

Njyewe-“Oooh! Byiza cyane! Ni ukuri amahirwe afite aho ava, jya usubiza inyuma urebe aho wavuye bizajya bigutera ibyishimo ariko kandi bitazatuma utanga ubuzima bwawe ngo…”

Jolie-“Shira impungenge Eddy! Rwose Boss ni mahoro! Icyo dupfana ni akazi ibindi nanjye ndakuze”

Njyewe-“Wooow! Humura nanjye ndahari, ndi kuba muri 121 kandi dufite igihe kinini hano”

Jolie-“Ndishimye kubw’ibi bihe nongeye kubona impumu y’umutima wanjye”

Njyewe-“Urisanga Jolie!”

Nahaye nimero za Mucyo Jolie maze ndamusezera nkomeza njya mu cyumba cyanjye, amatsiko yibya James yari andimo yari yasinziye akanguka noneho yabyaye andi ndeba nimero ya Jane nkanda yes nshyira ku gutwi ariko nsanga ntayiriho nibaza ibyaribyo mbura igisubizo.

Byambereye ikibazo, nibajije ukuntu Jane yakumva ko ari njyewe ariko akareka telephone ye ikavaho, nkibyibaza nahise mfata umwanzuro wo guhamagara James ubwe ngo ambwire uko ibintu bimeze.

Narebye nimero ye maze nkanda yes nshyira ku gutwi numva iciyemo nkomeza gutegereza hashize akanya,

James-“Hello!”

Njyewe-“James!”

James-“Eeeh! Nabicyetse! Mbonye iyi nimero mbita menya ko wagezeyo? Ni Eddy ntawundi”

Njyewe-“Cyane rwose! Ni njyewe muvandimwe wanjye”

James-“Eeeeh! Byiza cyane! Ubwo aho iwanyu mufite saa ngapi ra?”

Njyewe-“Ubu ndabyutse rwose haracyari mu masaha ya mugitondo!”

James-“Ahaaa! Imana ishimwe ubwo wagezeyo amahoro”

Njyewe-“Ko numva uvuga nta kabaraga se bite Bro? Ubukwe se bwabaye? James! Mbabarira umare amatsiko kandi ntugire ikibazo cy’ama unities naguze ahagije yo guhamagara aho”

James-“Eddy! Reka mbikubwire by’imvaho!”

Njyewe-“Humura ndakumva Muvandimwe!”

James-“Burya wamaze kugenda ugiye gusezera kwa Sarah telephone yanjye iba irasonnye ndebye nsanga ni Fifi njya kwitabira nko muri metero ijana uvuye mu rugo,

Ubwo nabaye nkiyishyira ku gutwi,

We-“James! Ko giye kugera ku Gisenyi ndagusanga hehe se?”

Nahise musubiza ntajijinganya nti-“Wari uzi n’ikindi, ubu nambutse ndi kujya i Goma hari ahantu nabonye twaba tubaye igihe gito tukazagaruka byarahosheje”

Njyewe-“Inka yanjye! James iyo mitwe se n’ubundi wari usanzwe uzi kuyiteka cyangwa?”

James-“Wahora ni iki ko uhiriye munzu ateka umitwe! Ubwo yahise ambwira ngo nta mafaranga afite mba mwoherereje kuyo bari batwereye kuri telephone ndamubwira ngo nagera i Goma ambwire mpita mu block”

Njyewe-“Ooohlala! Ngo se kandi byakomeje bite? Yagiyeyo, ntaho yagiye, yaragarutse byagenze bite?”

James-“Ndacyakubwira humura!”

Njyewe-“Nanjye nguteze amatwi!”

Njyewe-“Ubwo nyine nahise nihengekana Ben mubwira byose uko bimeze aratangara, ambwira bya bindi nawe wambwiraga byo kujya kubwira Sarah ndahakana ndatsemba mubwira ko nawe nakunaniye, arabiduharira kuko atuzi cyera”

Njyewe-“Ndakumva rwose nuko?”

James-“Iryo joro ntabwo nigeze nsinzira, naraye ndyamiye amajanja mu museso wa kare nibwo nagiye kubona mbona nimero yo muri congo impamagaye ndikanga noneho nibaza icyo ngiye kuvuga biranyobera,

Ngishyira telephone ku gutwi nagiye kumva numva umugabo uri kuvuga iringara kandi urabizi ntabwo ndizi nacecetse rimwe nkajya musubirishamo mvuga ikinyarwanda abonye bimurambiye arakupa nanjye telephone mpita nyirya urwara”

Njyewe-“Yampaye inka!”

James-“Ubwo nyine twatangiye kwitegura kujya gusaba no gukwa ndetse no gufata umugeni ngo tujye mu mategeko, imyenda bamaze kuyitegura turambara imodoka zitatse tuzinjiramo dufata umuhanda, gusa natekereza byose nkumva ibikoba birankuka ariko ngafatanya ibiganza nti kama mbaya mbaya”

Njyewe-“Ndakumva James!”

James-“Twagezeyo nyine ibirori nawe urabizi, Mama Sarah nta kuntu atari yagize ngo adukorere ubukwe bwiza, imitako myiza, amahema reka sinakubwira, bidatinze imihango iba iratangiye,

Narebaga hirya no hino nakumva umuntu watse ijambo nkagira ngo ni Fifi uhageze, Sarah asohotse Ben niwe wanyerekerag buri kimwe kubera ubwoba bw’ibyo nakoze nicuza na nubu!”

Njyewe-“Birumvikana!”

James-“Eddy! Uziko n’impeta ya yindi bambika muri musumbazose nayitsindagiye mu gikumwe”

Njyewe-“Hhhhhhh! Akabi gasekwa nk’akeza koko!”

James-“Wahora niki Eddy! Ubwo nyine ama kado nagiye mbicurika ibintu byose ndabizambya ariko ndeba hirya no hino sinjye wabonye tuvuye aho tujya kwambara imyenda yo mu rukiko, uwakwereka ukuntu nabirukankishaga”

Njyewe-“Ni Hatari kabisa, ndumva ubwo butari ubukwe bwari film ya comedy ubwo ni wowe wari wabaye umuhwituzi”

James-“Utyoooo ni nka comedy!”

Njyewe-“Nuko se? Komeze umbwire rwose nguteze yombi!”

James-“Ubwo twakomeje tujya hahandi namwe mwasezeraniye, byabindi bya bi bi bi! By’amahoni nabwiye shoferi ko nabivuza ntaramwishyura, numvaga nta muntu wamenya ko aho hafi haciye umugeni”

Njyewe-“Yawe! Mugihe twe twazengurutse umugi twereka bose ko igitego tugitsinze naho mwebwe…”

James-“Wahora n’iki muvandimwe wanjye ko…”

Njyewe-“Pole saana!”

James-“Imodoka yabaye igiparika mvamo vuba nkingurira na Sarah, ntitwategereje abari baduherekeje twinjiye mu murenge twicara imbere abandi baza buhoro buhoro, Eddy! natitiraga ndeba hirya no hino ngashaka kwatsa telephone ngo mpamagare gitifu abanguke ariko nkabura aho mpera k’ubwa amahirwe tubona araje”

Njyewe-“Yebaba wee!”

James-“Ubwo yatangiye kutwigisha reka sinakubwira ni njyewe wikirizaga cyane  ngo yumve ko twabyumvise asoze adusezeranye, nawe si ugutinda aratinda arongera aratinda, sinzi ukuntu nacyebutse hirya mbona umuntu wambaye imyenda ya karo karo umutima uranshiguka, nshaka kubwira Sarah ngo dutahe njye kumubwira akabe ankubite amvune cyangwa andume Gitifu ati uzi impamvu zababuza gusezerana mu mategeko nubika umutwe”

Njyewe-“James! Utambwira ko uwo muntu wari wambaye ibyenda ya karo karo ari Fifi wari wagarutse?”

James-“Eddy! Humura byose ntacyo nguhisha, wowe wemeye kwirengagiza ibyo nakoze ukambikira ibanga kandi nziko uri umunyakuri”

Njyewe-“Humura James! Mbwira n’imbabazi nzagufasha kuzisaba kandi nanjye nzazisaba kubwawe”

James-“Eddy! Nubitse umutwe nziko Fifi agiye kuvuga byose, nashigutse ari Sarah Ben unyongoreye ngo: “Ko udahaguruka?” nashigukiye hejuru nsanga Sarah arahagaze, abantu baraseka bagira ngo ni za blague zanjye, ubwo tuba duteye intambwe tujya imbere si njye narose ndahira”

Njyewe-“Ahwiiiiii!”

James-“Eddy! Nishimye nkaho ubukwe burangiye, numvaga niyo Fifi yadusanga kwa Padiri akabivuga bakanga kudusezeranya nta kibazo natahana umugore wanjye gusa nabyo ntabwo byabaye, uwakwereka noneho mu missa! Buri ndirimbo bateraga nayibyinaga na Dawe uri mwijuru ubanza nayo nayibyinnye”

Njyewe-“Hhhhhh!”

James-“Twasezeranye nta nkomyi, ubukwe burataha, Bro! Nagize ubukwe bwiza rwose pe! Bya bindi wambwiye ni ukuri byasohoye”

Njyewe-“Woooow! Congratulations”

James-“Thank you! Bamaze kudutwikurura no kurubyinamo barataha hasigara inkora mutima, tumaze kugera mu cyumba uzi icyabaye Eddy”

Njyewe-“Eeeeh! James! Habaye iki?”

James-“Eddy………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 38 Ejo mu gitondo

9 Comments

  1. Issa

    16/10/2017 at 6:20 am

    hhhhj,James ararusimbutse kbsa

  2. Abonzi Alice

    16/10/2017 at 7:32 am

    Ehh ubukwe burashyize burabaye Ku mitwe gusa gusa. James weeee uri hatali koko. Ngo na dawe uri mu ijuru warabyinnye? Uwo mukobwa se yari Fifi koko? Ubwo rero komera ibizakurikiraho uzabifatishe yombi. Umunsi Fifi yagarutse azayibatwikiramo tu.

  3. Abonzi Alice

    16/10/2017 at 7:34 am

    Ariko James nungutse indi nama Fifi nakomeza kugutesha umutwe uzamureke abyare ubundi mukoreshe DNA test wana. Iyo ni kamarampaka

  4. fani

    16/10/2017 at 8:59 am

    Umuseke muri abambere muri impamvu imwe ituma ngura mb nkajya kuri network jemus arasumbirijwe ariko ubwo ubukwe bwabaye ni sawa nugutegereza ibiribukurikire amatsiko. Com

  5. kayitesi

    16/10/2017 at 9:02 am

    Ahwiiiii. Buratashye nukuri butahiye hejuru y’ikinyoma!!!ese mama Grace wiriwe abona komedy za james hari icyo yacyetse? James utubabarire wiyambure ubwo buswambagara bwose wambariyehoooo ubwize sara ukuri intambara wari urimo mutangirane ubuzima abizi. Humura ntakikubenze kandi yiteguye kukubabarira aragukunda.

  6. Jeanne Hakzmna

    16/10/2017 at 11:37 am

    Felicitation James,ndumva Bwari Uburyohe Kugeza Yaho Uvyina Igisabisho!Ngo Mucumba Vyagenze Gute?Nawe Eddy,narakubwiye Ko Uri Umuhuza!(mediateur).Maman Bob,niwe Wamuhuje Na Papa Bob,wonger Ubahuza Na Bob.Singaho Na Jolie Umuhuje N’umuryango?Imana Izobiguher Umugisha.Murakoze Cane

  7. Uwingeneye Joselyne

    16/10/2017 at 9:53 pm

    Mbega James Wubakiye Ku Kinyoma N’ Ukuri, Rwana No Gushaka Inzira Zo Kubwira Umugore Wawe( Sarah) Ukuri Wamuhishe

  8. Rachel

    16/10/2017 at 10:13 pm

    Ahiiiiiiiii James urarusimbutse ariko ubibwire umugore wawe ibyo sibintu. Eddy ukuntu arumwana mwiza ntiyabura kugera aho agiye ngo ntiyisange amahirwe masa. ubanza Fifi yarafatiwe Congo agafungwa bikababyaratumye atinda kugaruka iwabo wa James gutera rwaserera

  9. chris

    17/10/2017 at 3:45 pm

    Ahuiiii James courage rero igikurikirahao ni ugusaba imbabazi kandi Sarah aargukunda azakubabarira uzamwibutse ukuntu mwari mugiye gupfira rimwe,gusa mubwize ukuri Fifi ataragaruka uretse ko fifi atazanagaruka agiye kwibera icyomanzi muri congo humura ubaka urugo rwawe utuje gusa bwira umugore byose upfukame bibaho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock