Episode 4: Mu nzira Eddy na Jane bataha baronse ibindi byishimo by’amateka – UMUSEKE

Episode 4: Mu nzira Eddy na Jane bataha baronse ibindi byishimo by’amateka

Njyewe-“Muraho neza Pete?”

Petero-“Ndaho ndavuna imbavu umunsi ku munsi, ndarushya iminsi mwana wanjye gusa ubwo nkubonye…nako numvise urugi rwikubita nari ngize ngo ni ba bajura biharaje ino! Ayiweee!”

Njyewe-“Eeeh! Komera utagwa ndahari Pete!”

Petero-“Urakoze kundamira mwana wanjye, uziko nari nguye! Enda ngwino umpobere dore nari mbandagaye ntaguhaye amaboko!”

Naratambutse mpobera Petero bya Kinyarwanda! Maze kumushingikiza imbago ze, ndamusindagiza mwereka Jane,

Njyewe-“Mzee! Uyu ni umugore wanjye, yitwa Jane!”

Petero-“Inka y’igaju! Ngo umugore wawe?”

Njyewe-“Yego Mzee! Tumaze iminsi micye dukoze ubukwe!”

Petero-“Si ngaho! Nyirabuno! Nyirabunori…ndagezayo ijwi ra?”

Njyewe-“Uri guhamagara umucecuru wawe se?”

Petero-“Yego rwose mwana wa! Ntabwo ibi byishimo nabyakira mu mutima njyenyine, ubu twari tuziko utakibaho!”

Petero yahamagaye umukecuru we igitaraganya bidatinze nawe aba ageze aho twari turi agenda yunamye ari kumwe n’umuhungu we muto, bahageze,

Petero-“Umva ntu! Enda ngwino uramutse aba bantu!”

Mukecuru-“Uranteye! Ndabaramutsa se ndacyareba uko ngana uku?”

Njyewe-“Muraho mukecu!”

Mukecuru-“Dore re! Uyu se kandi…”

Petero-“Dore uwo ni wa mwuzukuru wa Kanyana!”

Mukecuru-“Uuuu! Ayiga Mana wee! Oya oya weee! Ntibiboboka! Nyabu koko ngo ni wowe ka kana kakundaga kuragira ihene?”

Njyewe-“Ni njyewe Mucecu!”

Mukecuru-“Ayiiiiiiiiiii! Nuko nuko reka nguhobere!”

Nahobeye umukecuru n’ibyishimo byinshi maze muha na Jane ngo amusuhuze, bamaze guhoberana,

Petero-“Dore uwo ni umugore we! Ni ikizungerezi ndakarahirwa aho banitse! Abantu basa gutya burya babaho?”

Njyewe-“Hhhhhh! Mzee! Ntubizi ko abeza bavuka buri munsi se?”

Petero-“Simbona ari umuzungu ra?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Jane-“Oya Muzee! Ndi umunyarwanda!”

Petero-“Inka yanjye! Uzi ko avuga ikinyarwanda?”

Mukecuru-“Ariko se mwana wacu, umushyitsi aba akiza ukamupfurisha ibyatsi koko…”

Njye na Jane twari twasetse twagiye hasi, twari twizihiwe no kwitegera igicumbi nacumbitsemo nkagira umugisha, twari aho navuye nziko ntazagaruka, amateka yari ari hagati y’igihe ngenda nuwo munsi nari ndaho yanyemeje koko hari umunsi wo gutungurwa!

Ako kanya abantu batangiye kuza kureba abavugira aho kuko bitari bisanzwe ndetse batangira no kudufasha gukora isuku, nashimishijwe cyane no kubona Jane akora ibyo atigeze akora kuva akiri muto! Wooooow!

Twasoje gukora isuku maze jane aranyegera,

Jane-“Cheri! Tubagurire akantu tubonereho no kubiyereka!”

Nikirije vuba maze ndeba umusore umwe mu bari bari aho mutuma ku ga centre, akigenda Petero yahise ahamagara umuhungu we muto,

Petero-“Umva sha Kibwa! Genda uzane ya bido y’urwagwa bamaze kwarura mukanya twisangirire n’umwana wanjye! Mwana wa ndagutwereye rwose ndagatora Nyirabunori wanjye!”

Mucecuru-“Nuko nuko rwose mugabo mwiza uragahore unyirahira, natwe reka twibuke ubuto bwacu!”

Ibintu byabaye ibindi akarwa karaza ndetse n’agapfundikiye kaba karahageze dutangira gusabana bya bindi by anta nzoga itagira ijambo biba biraje abantu batangira kuvuga ikibari ku mutima.

Byari byiza cyane kumva benshi bavuga ngo mwene Rwibutso yaje, nanyuzwe no kubona urugo rwa rugo rwa Kaka rugenzwe, ntibyatinze umwe mu bagabo wari uri aho hafi yafashe umwanya,

We-“Murakoze cyane! Njye ndi Rugarika ingogo rwa Kimanuka wa Gitinyiro umugabo udahusha, ndabarahiye turishimye rwose kandi ntabwo twataha tutarubyinnyemo!”

Bose bakomye mu mashyi maze baba bateye indirimbo dutangira kurubyinamo koko! Ikimenyetso cyiza cyo kwizihirwa, amasaha akomeza kwicuma negera Petero ngo mubwire ko tugiye gutaha, acecekesha abari aho,

Petero-“Twumvikane ye! Namwe binyuma mutuze! Ariko se abagore ko mudatuza? Nuko mwabuze ibivuzo?”

Petero yavuze gutyo nongera kwibuka imisango ya cyera ubwo najyanaga na Kaka mu birori, ndahindukira nongera kureba Jane wampitiyemo kuza aho, ku mutima nti ko ni wowe wuzuza interuro zanjye, ni wowe umenya ibyishimo byanjye kandi ni wowe wenyine wankundiye uko ndi nkagira umugisha ugeretse ku wundi! Wooow! Aho niho namenyeye ko umugore ni ukumenyere ibyishimo bigukwiye!

Bose baratuje maze ndahaguruka ntera intambwe mbahagarara hagati maze ngorora ijwi,

Njyewe-“Murakoze! Ni ibyishimo byinshi kuba mpagaze hagati yanyu, kubatanzi nitwa Rwibutso Eddy, kubibuka neza ni njyewe ka kana katambaga aha igihe nyogokuru yari ari hano, ni njyewe wa mwana waragiraga uduhene twa mucecuru, ndabona hari bamwe twaragiranye banyobewe!

Umwe-“Reka ntibishoboka!”

Undi-“Uriya se ni Rwibutso?”

Njyewe-“Ni njyewe rwose! Reka nze nongere mbahobere!”

Nongeye guhobera abasore twabanye mu buto maze ndagaruka nkomeza ijambo mu mwanya nari nahawe,

Njyewe-“Hashize igihe kinini rero mvuye aha, uko nahavuye ni andi mateka, ariko nshimishijwe no kuza noneho ngaragiwe n’umufasha wanjye, uyu mwabonye, yitwa Jane umutarutwa umugabirwa amariza akaba Maliza!”

Abagabo-“Guma guma guma!”

Abagore-“Ayiiiiiiiii!”

Njyewe-“Wooooow! Murakoze cyane! Rero twari tuje tuziko tuje ku itongo ariko kuba twicaye aha ntihakiri itongo, ahubwo ni ku gicumbi cy’umugisha nahawe na Kaka ubwo yari agiye kwigendera, nizereko aho ari ari kubyina iriya njyana mwabyinaga mukanya yananiye Jane!”

Bose-“Hhhhhhhh!”

Jane yahise adya urwara murebye mbona yipfutse mu maso, ngarura amaso nkomeza ijambo,

Njyewe-“Icyo nagiraga ngo mbabwire ni ukubashimira ko mu gihe gishize mutibagiwe aha hantu ari nayo mpamvu ntari njyenyine, ndashimira cyane Petero n’umucecuru we ko babaye hafi y’ibyo nasize bakabicunga nk’ibyabo nubwo bari bashaje kugeza ubwo nafunguye urugi agatanga abandi kuhagera, ni nayo mpamvu mbimushyize mu maboko ngo azakomeze abicunge umusaruro uzavamo uzamusajishe we n’umucecuru we!”

Bose bakomye mu mashyi bamaze gutuza ndakomeza,

Njyewe-“Uyu mwanya rero njyewe n’umufashe wanjye Jane tubaye tubasezeyeho, muzagire ishya n’ihirwe, muzahore mugenda aha, kandi mubyo mukora byose muzajye muzirikana ko ndiho kandi mfite inkomoko, nuzashaka kunyaruka azaze iwacu iyo i Kigali ni kalibu murakoze!”

Amashyi yarakomwe maze njye na Jane dusezera buri umwe wese baduherekereza icyarimwe mpaka ku muhanda maze twinjira imodoka baradupepera dufata umuhanda ugaruka iwacu i Kigali.

Ibyishimo byari byose Jane agenda anyibutsa uko byari bimeze mu rugo kwa Kaka nannjye nkamuserereza ukuntu atazi kubyina tugeze imbere imodoka iba irazimye ndikanga,

Jane-“Uuuh! Bigenze bite cheri?”

Njyewe-“Inka yanjye! Ahubwo se ko itaka?”

Jane-“Ubu se imfuye twari tugiye kugerayo koko?”

Narongeye ndinginga natsa byanga kubw’amahirwe mbona iratse igeze imbere ahantu hari hari aga centre irongera irakwama mparika ku ruhande nkivamo ubwenge butangira kumpereza aho hantu nari mparitse imodoka ariko biranga nanirwa kubishyikira.

Nahise nkomeza mfungura imbere kuri moteri mbona umwotsi mwinshi manuka niruka nyura hagati y’amazu njya mu rugo rwari ruri hepfo yaho nari mparitse imodoka ngezeyo,

Njyewe-“Mwiriwe aba aha?”

Nitabwe n’ijwi ry’umubyeyi ngihinguka mu gikari mbona umuntu uryamye hanze yitwikiye hose,

Njyewe-“Mwiriwe!”

We-“Mwiriweho! Ni mutambuke erega naheze mu kirago!”

Njyewe-“Yebaba weee! Ubu se koko ko nari nje mbagana ngo mumfashe none nkaba nsanze ari mwebwe mukwiye ubufasha?”

Uwo numvaga avuga ijwi ry’umubyeyi yakuyeho agatenge ntungurwa no gusanga ari umucecuru maze ahaguruka bimugoye nanjye ndamwegera amaze gutuza arambwira,

We-“Uragenzwa n’iki se nyabuna ko ureba nta gatege mfite ngo nkuzanire agatebe wicare?”

Njyewe-“Yoooh! Mwihangane twari tuje kubasaba amazi imodoka turimo igize ikibazo!”

We-“Uti amazi, rebera aho mu gikoni niba arayihaza ntabwo mbizi!”

Nihuse vuba njya mu gikoni nterura akajerekani kari kahateretse ngaruka nihuta nsohoka ngana aho nari nasize Jane n’ imodoka nsuka amazi muri moteri vuba umwotsi uragabanuka ndafunga ndiruhutsa nubuye amaso mbona Jane ari guseka nyoberwa ibibaye,

Njyewe-“Cherie! Uri kunseka?”

Jane-“Niba nanjye ngira ubwoba mbonye ingagi, ubwo se wowe utinya umwotsi koko?”

Twese-“Hhhhhhhhhh!”

Njyewe-“Ariko Ma Boo! Nubwo duseka ariko aho mvuye umucecuru umpaye amazi yaheze mu kirago!”

Jane-“Yooooh! Nonese disi usanze byibuze avuga?”

Njyewe- Aravuga ariko ni ah’ Imana, ahubwo tujyane mushyire akajerekani ken awe wirebere!”

Ako Kanya Jane yafukinze imodoka maze tumanuka hahandi nari nsize wa mucecuru, akitwumva,

We-“Mwana wa, utambwira ko iyo modoka idahaze kandi nta yandi mazi ahari, erega ntabwo njya mva mu kirago”

Jane-“Yooooh! Mukecu! Mwihangane ni ukuri!”

Jane yahise ahindukira arasohoka nyoberwa icyo agiye kureba nanga no kumubaza, hashize akanya mbona agarutse afite envelope irimo bimwe mubyo yari yaguze byo kurya maze apfukama impande y’umucecuru amufungurira jus aramusomesha, njye wabirebaga byankoze ku mutima nongera kwibuka nanjye umunsi mfata urugendo ngiye i Kigali ubwo naguye agacuho nkagura akarindazi ngasaba umubyeyi amazi aho kumpa amazi akampa ibiryo n’ubushera mu gakombe.

Muri ako kanya nibwo nabonye ko umutima ukunda uwo amaso abona akawukomanga, nongeye kwishimira Jane bitavugwa mbishyingura mu mutima ndamureka akora ibinyura byo bigira bacye kuri ubu.

Umukecuru amaze gutuza no gusubiza agatima impembero nahise mubaza mu ijwi rituje,

Njyewe-“Nonese Mukecu! Ubana nande hano?”

We-“Yewe! Dore aha mpamaze igihe kinini, nahageze mvuye i Kigali njye n’abana banjye ubuzima butunaniye!”

Njyewe-“Yoooooh! Nonese i Kigali iyo wabaga wari uhatuye cyangwa?”

We-“Ashwi daa! Nabanaga n’umugabo wanjye, aza kurwara araremba ajya mu bitaro tubuze ayo kwishyura nshorera abana tumutamo tujya kwangara dore ko twari tumaze igihe tutarya kuberako ibintu byose byadushizeho”

Twese-“Yooooh!”

Njyewe-“Nonese Mukecu! Ntabwo nyuma mwongeye kumenya amaherezo y’umugabo wawe?”

We-“Ashwi daaa! Rwose ntabwo twigeze tuyamenya, ni nacyo kintu kigiye gutuma mfana agahinda,wana wanjye!”

Njyewe-“Ooohlala! Nonese Mukecu! Abana bawe baba hehe?”

We-“Ubwo nyine twavuye iyo za Kigali tuzamuka n’amaguru dore ko abajya iwacu banyura aha, tugeza aha twaka icumbi, umubyeyi wa hano araducumbikira, dore ubu niwe tubana gusa abana banjye babiri bo buri wese yaciye ukwe ajya gushaka ubuzima!”

Njyewe-“Nonese ko numva uwo musaza asa nufite amateka nkay’umuntu nzi Mucecu!”

We-“Dore re! Ngo nkay’umuntu uzi?”

Njyewe-“Yego Mukecu! Hari umusaza wanyakiye nkigera i Kigali, yararaga izamu kuri salon yogosha aranshumbikira ndetse anjyana no ku kazi yakoraga ko kotsa inyama, uwo musaza rero yaje kurwara araremba umuryango we uramuta kubera kubura ubwishyu, cyakora kubw’ amahirwe yarwaje n’abagiraneza arakira bya bindi Imana ikora iba imunzaniye iwanjye…”

Nkivuga gutyo nahise ntungurwa n’amarira y’umucecuru, nsha bugufi ngo mubaze ikibaye,

Njyewe-“Mukecu! Bigenze gute ko urira?”

Jane-“Eddy! Uziko umugabo we ashobora kuba ari Muzehe?”

Njyewe-“Inka yanjye!”

Umukecuru yubuye amaso maze yihanagura amarira avugana ikiniga,

We-“Nta kabuza ni umugabo wanjye, ni Karasira rwose!”

Njyewe-“What? Ntibishoboka?”

We-“Ni impamo ya mungu niwe, dore yararaga izamu nijoro ku manywa akajya ku cyokezo, amaze kurwara nyine nuko byagenze!”

Jane-“Oooh my God! Cheri! Uzi ko bibaye? Wooooow!”

Njyewe-“Mukecu! Shimira Imana umusaza wawe aracyariho, ubu aba murugo, arashaje ariko arahina akagongo agatambuka!”

We-“Ayiga Mana koko! Karasira aracyariho?”

Njyewe-“Ariho rwose ahubwo twishimiye ko umuryango wongeye kubonana!”

Umukecuru noneho yakabije kurira aho kwishima tuyoberwa ibyo ari byo maze hashize akanya aratuza,

We-“Ban aba murakoze cyane rwose muri Imana z’i Rwanda ariko ntabwo nahinguka imbere ya Karasira n’ukuntu namutaye mu bitaro!”

Njyewe-“Humura rwose aho ageze aha aragukeneye, ibyabaye byarabaye kandi hari impamvu byabaye, ubu abayeho neza kandi akeneye kubana nawe mugore yirirwa yirahira ko yakundaga”

Umukecuru yacecetse akanya gato maze ahita avuga,

We-“Ahaa! Murakoze bana banjye ariko mureke nzaze ikindi gihe kuko ubu mfite impumu!”

Jane-“Oya mukecu! Ntawe ujya inama n’ibihe kandi ntawe uraza ibyishimo mu gasozi, Shyiramo agakwembe uze tugende!”

We-“Nonese nako reka njye kubwira iyi nkuru ikomeye umubyeyi wanyakiye akantunga, akampa atitangiriye itama”

Njyewe-“Ari hehe se ngo nkuvune amaguru njye kumureba mukubwirire?”

We-“Ari aho ku muhanda, niwe ucuruza mu muryango mwaciyeho muza hano!”

Njyewe-“Eeeh! Cheri! Ba untegereje ndaje mbwire uwo mubyeyi iyi nkuru nziza aze asezere uyu Mukecuru tujyane!”

Nahindukiye bwangu ngeze hagati mu Gasanteri ndeba hirya ndeba hino ubwenge butangira kumpa intekerezo, ntangira kwibuka.

Narahindukiye ndeba wa muryango Mukecuru yari amaze kumbwira mpita ninjiramo nkigeramo ndahagarara nongeye gushiduka hari umubyeyi unkozeho,

We-“Umva ko utambwira ikikugenza ahubwo ugahagarara gusa?”

Njyewe-“Eeeh! Mumbabarire hari icyo nari ndi kwibuka gusa sinzi niba ndota?”

We-“Oya ntabwo urota, ahubwo se tubahe iki muje kugura?”

Njyewe-“Mubye! Aha hantu hasa naho nigeze kuza cyera! Nako niho nta gushidikanya”

We-“Ngo? Niko aha se urahazi?”

Njyewe-“Mubye! Kandi nta gushidikanya ni wowe!”

We-“Uuuh! Mbabarira rwose niba ugiye no kungirira nabi! Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze mpemuka mwana wanjye!”

Njyewe-“Oya Mubye! Ahubwo Imana ishimye yo ica inzira maze abana bayo bakaboneza mu byishimo by’amateka!”

We-“Ariko se ko utambwira? Uri inde?”

Njyewe-“Mubye! Uribuka umwana wari uvuye kure akagusaba amazi ukamuha agashera mu gakombe, ukanamugaburira warangiza ukamusabira lifuti ku modoka ijyanye ibitoki i Kigali?”

We-“Yebaba weee! Mana ishobora byose ndagira nte?………………………………..

Ntimuzacikwe na episode ya 5 ejo mu gitondo

7 Comments

  1. general

    07/09/2017 at 6:35 am

    what a heart_touching episode!!Yes Eddy komeza uzirikane ineza wagiriwe disi burya nibwo bumuntu.uyu munsi noneho simbabaye ahubwo ndishimye mukomereze aho.

  2. Umuhorakeye

    07/09/2017 at 7:00 am

    Yewe ineza uyisanga imbere koko! Iyi Inkuru n’amasomo gusa. Thx umuseke.

  3. GASHUMBA Jeanne Angelique

    07/09/2017 at 8:17 am

    Mwaramutse neza, nanjye izi nkuru ziranyubaka nkifuza gukomeza kugira ineza n’ubumuntu nk’uko byarangaga aba kera. Murareba urukundo kimeza ruri hagati y’abakecuru n’abasaza. Umuseke Imana ibahe umugisha kubwo kutwigisha.

  4. Kobwa

    07/09/2017 at 10:24 am

    Mbega byiza, ineza shenge! Mbega amasomo, umuseke muri aba mbere, imana ibahe umugisha kandi mukomeze mwubake ubumuntu bwabuze mu bantu

  5. Fafa

    07/09/2017 at 10:40 am

    murakoze cyane umuseke n’umwanditsi, iyi episode inkoze ku mutima pe! nibutse nanjye ukuntu nasubiye aho navuye ntaziko nzabaho nagerayo bakanyakira nk’umuzungu, mana wee

  6. KALISA

    07/09/2017 at 11:34 am

    Mwaramutse!
    Umva sinkunda kureba film pe ark ndifuza ko umwanditsi w’iyi nkuru yazayikoramo film ndizera ko izanyura benshi cyane ko irimo n’inyigisho ikomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi haba Ku rubyiruko ndetse n’abakuze

  7. chris

    07/09/2017 at 12:00 pm

    Mana we Eddy ni amateka gusa gusa ariko muri byose jya ugira neza pe uziko wa mubyeyi wagiriye Eddy neza ari nawe wakiriye umugore wa Karasira mbega byiza
    Bravo umuseke mukomeze kutwubaka

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock