Episode 43: James nyuma yo kubona ibisubizo byo kwa muganga agowe n’amage Fifi arimo – UMUSEKE

Episode 43: James nyuma yo kubona ibisubizo byo kwa muganga agowe n’amage Fifi arimo

Kuri njye nari ntegereje ko Jolie ansezera akagenda, hashize akanya abyina aba araje yicara impande yanjye asa n’undyamye ku bibero ahindura amaso ayatereka neza mu isura yanjye numvaa…

Nakomeje kumwitegereza cyane Jolie nawe ntahweme kumwenyurira hashize akanya ndamubwira,

Njyewe-“Jolie! Niba ari ukunshimira gutya urakoze ngaho reka tugarukire aha nduhuke nanjye undi munsi nzagushimira ko naje nisanga ukamfasha mu gihugu nari ngezemo bwa mbere nkeneye uwo nzi ukaza uri uw’amateka, ngaho genda nduhuke gusa ariko sinkwirukanye”

Jolie-“Hmmm! Eddy! Numvaga nshaka gukomeza kugumana nawe, ni ukuri nkikubona nishimiye byinshi byawe, umutima wawe mwiza watumye wibuka ko Papa yakwakiye ujya gushaka ubuzima maze nawe ukamwitaho, nishimiye kandi ukuntu utuje, wakirana ibiganza byombi abaje bakugana, mbega mvuze navuga byinshi gusa uri umwihariko utuma no mu mutwe nk’umuntu nifuza ko njye nawe twisanga ahandi hatari hano hafi.”

Njyewe-“Jolie! Urabizi narabikubwiye ko mfite umugore nkunda wa wundi witaye kuri Papa wawe ntabyinube, nubwo ndi umuntu ariko ntabwo njya ndota mpemuka, aho byageze umuvandimwe wanjye witwa James ninjye mpazi, kabone niyo yaba atariwe sinshobora pe!”

Jolie-“Nabonye benshi ariko wowe uranyemeje! Gusa niba ari uko umeze Imana izagushoboze ntuzahemuke mu buzima”

Njyewe-“Urakoze kunsabira neza, ariko Jolie! Utambeshye nta kandi kazi gahabanye nako wambwiye ukora ko…”

Jolie-“Eddy! Nari niteze ko urahita umbaza icyo kibazo gusa reka nkumare amatsiko, Eddy! Ntabwo ndi umukobwa mubi ku buryo abantu batankunda ngo bifuze kugirana ibihe byiza nanjye”

Njyewe-“Oooh! Ibyo byo uwakubwira ko utari mwiza ku isura yaba agututse, uri mwiza cyane rwose pe!”

Jolie-“Urakoze Eddy! Gusa buriya abasore benshi ndabizi kuri ubu bikundira kimwe mubyo umukobwa afite bakirengagiza umutima, ibyo rero narabivumbuye menya amahitamo yanjye ni ukuri ntabwo ndi indaya nk’uko ubikeka Eddy ahubwo ni ukukwishimira bikarenga”

Njyewe-“Utandenganya Jolie! Ibimenyetso mbonye aha abaye ari nundi yabikubaza nta shiti”

Jolie-“Eddy! Erega nakwishimiye bidasanzwe, ntabwo nigeze mbona umusore nkawe rwose ibi ubona ntabwo ari kuri bose, cyane ko nakubwiye uko nagufashe nkikubona, nibyo rero byanteye ibi byose”

Njyewe-“Ooooh! Niba ari uko bimeze Imana ishimwe! Wakoze cyane reka ndyame ni ahejo”

Jolie-“Nawe wakoze cyane kunyereka ko ukuze kandi wubatse, ni isomo kuri njye, ngaho reka ngende ni ah’ubutaha”

Njyewe-“Yego Jolie! Bye!”

Jolie yarahagurutse maze yambara inkweto atera intambwe ageze ku muryango arampepera aragenda nanjye ndatambuka ndakinga, ndagaruka ndicara ntangira gutekereza byinshi, hashize nk’iminota itanu nagayo aka-vin nari mfite mu karahuri nkuramo imyenda nari nambaye nambara iyo kurarana ninjira mu buriri ndimiramiza nongeye gukanguka mu gitondo.

Narakangutse nitegereza agakapu kari kari aho ndetse na Vin twari twaraye dusangiye na Jolie nitsa umutima ndabyuka nambara ‘essui main’ njya muri douche mvuyeyo nditunganya hashize akanya ndasohoka nkubitanira ku muryango na Samy,

Samy-“Hhhhhhh! Wooow! Duhise duhurira aha? Mbega wowe!”

Njyewe-“Ntako bisa! Bite se waramutse ute?”

Samy-“Naramutse neza nta kibazo nawe?”

Njyewe-“Yego meze neza ngirango nawe urabibona”

Ako kanya nkimara gukinga ngo dukomeze tujya gufata ifunguro rya mu gitondo telephone yanjye yarasonnye ihita yongera irikupa, ndebye nsanga ni James mpita mbwira Samy,

Njyewe-“Samy! Reka nze ngure ama unites hasi ndaje ndabona wa musore James ari kunkomaho buriya afite amakuru mashya”

Samy-“Nta kibazo uransangayo”

Nahise manuka nihuta mpinguka hahandi twaguraga ama unites ndangije kugura promotion ndazamuka aho nari nasize Samy nsanga yantegereje ndicara ndeba nomero za James vuba nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya gato,

James-“Hello Bro!”

Njyewe-“James bite?”

James-“Eddy! Mfasha gushima Imana! Ahwiiii!”

Njyewe-“Bro! Ugiye kumbwira ibisubizo byo kwa muganga se?”

James-“Bro! Nimugoroba naraye mvuye kwa muganga, nakoresheje ibizamini byose nsanga ndi mutaraga”

Njyewe-“Wooooow! Imana ishimwe cyane rwose pe! Muvandi! Niba hari ikintu cy’agaciro ufite uzatambuke uyiture kuko ntako itagize ngo ikubabarire nubwo wayicumuriraga”

James-“Wahora ni iki Bro! Ntiwakuva ibyishimo nacyuye mu rugo iwanjye, iri joro ryari ryiza, Sarah yambajije impamvu ubundi ntacyo namumariraga ndya indimi nishima mu bwanwa”

Njyewe-“Hhhhhh! Yari yagucishijemo ijisho sha! Wari uberewe no kwitwa cya Sematama!”

James-“Wahora n’iki Muvandimwe!”

Njyewe-“Ariko wari kuboneraho ugahita umubwira byose, ugasaba imbabazi byibura ukamubwira ko ari nayo mpamvu wari warifashe ugashira wumva kubw’urukundo rwa kimeza”

James-“Ahaaa…”

Njyewe-“Ko numva ubura icyo uvuga? James! Ese amakuru Ben ejo yari agiye kumpa telephone ikabyanga ni ayahe”

James-“Bro! Nubwo nishimiye ko nta ndwara nakuye muri ibi ariko urugamba ruracyakomeye kuko…?”

Njyewe-“Kuko iki se kandi?”

James! Mbwira! Amakuru ya Fifi Ben yari agiye kumbwira ni ayahe?”

James-“Eddy! Wa mukobwa ibye ngiye kubyakiza amaboko abiri”

Njyewe-“Uuuh! Gute se kandi?”

James-“Bro! Urabizi ko namwomonganishije kugira ngo mbanze nkore ubukwe”

Njyewe-“Ibyo ndabizi, nonese yaragarutse?”

James-“Wavuze ko se yageze i Goma agahura n’abagizi ba nabi bakamufata ku ngufu, bakamukubita bakamugira intere agatoragurwa n’abantu bakamuha police bakamwohereza mu Rwanda none akaba arembeye bikomeye mu bitaro byo ku Gisenyi”

Njyewe-“Ooohlala! Wabimenye ute se?”

James-“Ni police yampamagaye irebye ku rupapuro rw’ubukode bw’inzu rwari mu isakoshi ye”

Njyewe-“My God!”

James-“Ngayo nguko Bro! Ubu nabuze icyo nkora, natakereje ubwonko bwacumbye, ngaho nawe ngira inama nkore iki koko? Ubu se niba koko aribyo yaba atwise umwana wanjye, ubu ntiyaba yaranakuyemo inda?”

Njyewe-“Bro! Uwo mukobwa Fifi namenye ibye, umukobwa turi kumwe aha aramuzi cyane, yambwiye byose ukuntu byagenze, ndetse yambwiye nibyo wowe ubwawe utari uzi, gusa ndumva mbuze icyo ngusubiza”

James-“Mfasha Bro! Ni wowe wenyine nshobora gurtura ibibazo byanjye, Ben we yampakaniye ngo sinjyeyo”

Naracecetse gato ntangira gutekereza byinshi natekereje uko byose byagenze numva ndahindukira ndeba Samy ndangije mbwira James,

Njyewe-“James! Niba koko uzi ingaruka z’icyaha, irengagize byose maze ufate urugendo ujye ku Gisenyi!”

James-“Oya! Bro! Ntabwo najyayo arware yikize”

Njyewe-“James! Nubwo nabwiwe ko Fifi ntako atagize yewe ko yageretseho n’umuti ngo akunde agutege muryamane ariko ibuka ari umuntu kandi nyuma yibyo yabaga iwanyu, ibuka ko ari wowe wamwohereje iyo ikantarange umwigizayo ngo azasange ubukwe bwararangiye ari naho yagiriye ibyago, James! Jyayo umufashe akire ibindi nibinasaba urubanza tuzaruburana kuko hano ndi kumwe n’ibimenyetso”

James-“Oya Bro! Ubwo se nabwira Sarah ngo iki?”

Njyewe-“Boneraho umubwire byose! Ndabizi ni umwana mwiza igihe yahereye yihangana ntabwo yananirwa kwakira byose ngo agire amahoro mu mutima kuruta uko wamuhisha ukazamubaho ikirura kitwikiye uruhu rw’intama”

James-“Yebaba weee! Ubu se koko ntinyuke mbikore Bro?”

Njyewe-“Njye niko mbyumva gusa uzirikane ko inama ariyo wigiriye! Gusa kandi nanone uzirikane ko umuti usharira ariko ugakiza uwunyweye”

James-“Ahaa! Nta kundi nyine nimara kubitekerezaho neza ko aricyo gikwiye ndakumvira”

Njyewe-“Hanyuma se nta makuru ya Databukwe ko nimugoroba Jane twavuganye agakupa telephone nkaho igikuba gicitse?”

James-“Bro! Umbabarire njyewe ntabwo nabashije kujyayo kubw’impamvu ya biriya byose uzi ariko Sarah yaramukiyeyo kandi twizere ko umusaza aroroherwa kuko wambwiye ko yakize umwijima yari afite muri we”

Njyewe-“Reka twizere wa mugani wawe! So, Bro reka nkureke ndebe ko nakajyamo turi kumwe ku mutima”

James-“Urakoze cyane muvandi!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nsanga Samy asoje gufata ifunguro rya mugitondo maze nanjye naka ibyanjye ari nako mbwira byose Samy wari witeguye kuzahaba umunsi twamukeneye dusoje tumanuka hasi ku muhanda gutegereza imodoka, tukihagera dusanga yahadutanze twinjiramo dufata umuhanda.

Umushoferi wadutwaraga yari umugabo witonda, yatubwiye ko ari uwo muri nigeriya nawe yaje nkatwe, ariko abuze amahirwe yo kubona akazi yashakaga afata ako gutwara imodoka ndetse atugira inama yo gushaka uko natwe twazanjirira nubwo nabonaga biri kure.

Twageze ku kazi dusanga Sabin yahageze kuko ari we wadupangiraga umunsi ku munsi aho turajya bitewe n’ubumenyi yabonaga dukeneye, turamwegera turamusuhuza,

Sabin-“Bite Eddy!”

Njyewe-“Ni bon kabisa!”

Sabin-“Bite nawe Samy?”

Samy-“Ni sawa meze neza!

Sabin-“Uyu munsi ndifuza ko dukorana mubya design ariko turi buze gutaha kare kuko ndi buze kujya gufata murumuna wa madame ku kibuga cy’indege ugiye kuza kwibera inaha, ubwo murumva ko tutagomba guta umwanya kandi namwe ntabwo muhejwe, rwose muze kuza ku mugoroba twishimane kuko imihigo ikomeye mu buzima turi kuyesa”

Njyewe-“Niko bimeze rwose”

Samy-“Good! Ntabwo turi busibe rwose!”

Sabin-“Ok! Noneho twajya muri Lab tugatangira Disegn zacu?”

Njyewe-“Uuuuh! Dore uvuze Madame wawe nanjye uwanjye ahita ahamagara, namuhamagara akanya gato niba ntagira icyo nangiza?”

Sabin-“Hhhh! Nta kibazo rwose banza umwitabe icya mbere ni umuryango ibindi biza bidusanga ntitubisanga”

Njyewe-“Ntiwumva se ahubwo! Aho ni sawa rwose”

Ako kanya nahise nkata njya ku ruhande maze nkanda yes ndamuhamagara nshyira ku gutwi hashize akanya ahita yitaba,

Jane-“Hello Cheri”

Njyewe-“Oui Ma Boo! Bite se?”

Jane-“Sha ni byiza gusa ndagukumbuye ntiwabyumva nako nariyakiriye”

Njyewe-“Yoooh! Bizi njyewe amajoro ndara, buri munsi intekerezo zanjye zihora kuri wowe, nta kintu na kimwe gishobora kukunyibagiza mu bibaho byose yaba n’inzoga yo mumuceri nsigaye mparaye”

Jane-“Hhhhhhhhh! Iyo se ibaho Cheri?”

Njyewe-“Cyane rwose! Ubu niko mparaye muri iyi minsi ntiwabyumva”

Jane-“Ndasetse ndasetse ni ukuri”

Njyewe-“Hanyuma se Databukwe ameze ate? Uziko ubushize tuvugana wagiye igikubagahu nkagira ngo inkurumbi igiye gutaha kuri twe?”

Jane-“Oya Cheri! Ntiwumva se ko akanyamuneza kagarutse? Papa ari koroherwa!”

Njyewe-“Woooow! Byiza cyane!”

Jane-“Ariko rero umutima Papa arwaye ubanza atari uyu usanzwe”

Njyewe-“Uuuh! Kubera iki?”

Jane-“Dore ejo nari nihebye mbega numva ubuzima bwanze kuko urebye, byari byarangiye, Papa Chanisse azanye na Mama ndetse na ba Chanisse akibabona ako kanya mbona arahembutse”

Njyewe-“Eeeeh! Koko se?”

Jane-“Yego Cheri! Noneho Papa Chanisse amaze kumuha imbabazi noneho yahise aba mutaraga, avuga ashize amanga ko umutima we uciye bugufi kandi ubohotse”

Njyewe-“Byiza cyane rwose, nanjye ndishimye cyane, ubu byose ni bishya, ibyabaye byarabaye nanjye mfite Databukwe ndetse na Mabukwe! Wooow! Umuryango ubaye umuryango, nta kwishisha, nta mwanzi uturimo twese turi umwe kuko amateka yabaye maremare, arasaza ariko ubu ari kuba mashya nkuko nahoze mbifite mu ndoto!”

Jane-“Yego disi! Ahubwo Cheri! Uzi ko abaganga bambwiye ko bashobora kumwandikira agafungurwa akaza kurwarira hanze?”

Njyewe-“Oooh! Nta kibazo rwose! Erega n’ubundi ubwo yatinyutse guca bugufi agasaba imbabazi nta kindi yari asigaje, we ubwe yarangije kwifungura nibikunda azaze adusange tumwereke Simoni twifuzaga uwo ariwe tumusajisha neza nuwanjye azishimire guhamagara Sogokuru!”

Jane yaracecetse gato nkomeza kumubaza impamvu atavuga gusa ku mutima nari narangije kumenya ibihe arimo, n’ikiniga cyinshi cyavuye mu mbamutima ze ahita ambwira,

Jane-“Urakoze cyane Cheri! Imana iguhe umuhisha kandi ikomeze kukundindira, ndagukunda!”

Njyewe-“Yooooh! Nanjye ndagukunda bambe!”

Jane-“Bye!”

Njyewe-“Bye bye kiss!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi ndiyumvira nongera kumva imbaraga zije, buriya gusabirwa umugisha nuwo wakunze Imana ikabanyuza muri byinshi bikarangira ibagize umwe ntako bisa, nahise mpindukira vuba nkomeza njya aho Sabin na Samy bari bari.

Nagezeyo nsanga batangiye nanjye nkomerezaho, Sabin atwereka uko bakora ‘plan’ bakoresheje ibikoresho bigezweho byari biri aho.

Amasaha yakomeje kwicuma pouse iragera tuvuye gufata ifunguro rya saa sita twongera gukora nk’amasaha abiri tugarukira aho kubera gahunda ya murumuna w’umugore wa Sabin twari kujya kwakira ku kibuga cy’indege.

Twasubikiye aho turasohoka, Sabin yatsa imodoka natwe tujya muri yayindi yadutwaraga dufata umuhanda tugeze kuri ya hotel twabagamo tuvamo dusezera umushoferi ubundi dukomeza muri ‘etage’ hejuru aho twabaga.

Twagezeyo nkomeza njya mu cyuma cyanjye na Samy ajya mucye, twagombaga kwitegura kujya kwakira uwo mwana w’umukobwa kuko ubutumire twari twabwemeye.

Naryamyeho gacye nkanguka nka saa kumi n’ebyiri njya muri douche mvuyeyo nkubitamo aka jeans n’agakweto ndenzaho aga t-shirt nkirangiza kwambara numva telephone irasonnye ndebye nsanga ni Sabin nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Sabin-“Yes Hello! Bite Eddy!”

Njyewe-“Ni sawa kabisa!”

Sabin-“Nizere ko muri tayari tujyanye gufata umushyitsi nkuko mwabinyemereye! Erega ubu nimwe nshuti z’umuryango wanjye, nimwe muzi akatsi karyana n’akavura by’iwacu i Rwanda”

Njyewe-“Utyoooo! Ntabwo twaruhunze erega ahubwo twaje kurugamba rwo kurusigasira ngo turuteze imbere, humura turahari twiteguye kwakira uwo mwana w’i wacu”

Sabin-“Ahubwo rero ako kantu! Ndebera mushiki wawe Samy niba ari tayari, ubu njye na Madamu n’abana turahagurutse”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo rwose reka murebe tumanuke hasi mudufate”

Sabin-“Okey!”

Call end.

Ako kanya nahise nsohoka ndakinga ntera intambwe nk’icumi nkomanga kwa Samy ahita akingura,

Samy-“Eeh! Eddy! Ninde ukubwiye ko nsoje koko?”

Njyewe-“Ntawe rwose pe! Ahubwo se uri tayari tugende?”

Samy-“Nsigaje kwisiga…”

Samy yavuze ibintu byinshi byo kwisiga asigaje ntari nzi bindambiye mfa kwikiriza ngo agire tugende, ni nawo munsi wa mbere ninjiye mu cyumba cye kuko yatinze nkagira amatsiko y’ibintu ari kwisiga.

Asoje twarasohotse arakinga, tumanuka hasi tuhageze wagirango Sabin yari yabimenye twarahahuriye, dusuhuza Elsie n’abana Sabin we twari twirirwanye twaramupepeye, dufata umuhanda ujya ku kibuga cy’indege.

Twagezeyo twakerewe ntangira guserereza Sabin ukuntu buri gihe akererwa kwakira abantu turaseka tujya hasi tumaze tukiva mu modoka, dukomeza tujya aho abazaga basohokeraga, mu ntera ndende tubona umukobwa wari uhagaze wenyine afite ibikapu byinshi turi mu ntambwe nk’icumi ngo tumugereho Elsie yahise asimbukira hejuru,

Elsie-“Niweeee! Ni ukuri niwe!”

Samy nawe yasimbukiye hejuru akurikira Elsie wagiye yiruka mu kwitegereza neza murumuna wa Elsie wari uje,

Njyewe-“No! Ntibishoboka……………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 44 Ejo ku gitondo

13 Comments

  1. Bobo

    23/10/2017 at 7:15 am

    uwo ni Doyenne! narabibonye buriya muri episode zabanje, ubu biranze reka ntange comment!

  2. Jane

    23/10/2017 at 7:20 am

    Number1

  3. Agnes

    23/10/2017 at 7:22 am

    Doyenne

  4. Umuhorakeye

    23/10/2017 at 7:53 am

    Edy ndagushimye cyane. Uzakomeze ubwo butwari. James nta byawe kabisa. Kuva utari wabwira Sarah ikibazo ufite ntuteze kugira amahoro. Uwo mukobwa Edy abonye akikanga yaba arinde se di? Simoni imisi iramwigishije. Mwanditsi wacu wakoze cyane.

    • Elsie

      23/10/2017 at 1:34 pm

      Cyangwa uyu ni SOSO!!!!!!

  5. ineza

    23/10/2017 at 8:27 am

    Ese buriya ubundi Samy ntazaaanga ari umuvandimwe wa Elsie mwo kabyara mw???Ese buriya amateka ya samy ubundi ko asa na ya Edy bite???mwibuke ko Edy nawe iwabo bapfuye yasohokanye nababyeyi be!!!!yewe nibirebire naho umwanditsi

  6. Veve

    23/10/2017 at 8:37 am

    Naribyiteje ko EDDY ahitavuga ngo ntibishobika asange baziranye!

    • Jolie

      23/10/2017 at 12:07 pm

      hahahahah uransekeje Veve

  7. Bazina

    23/10/2017 at 9:11 am

    Ahwiiii,Eddy, urakoze cyane gukomera kwisezerano weee!!1 Eeeee, joilie ko yaranteye ubwoba!!! Kandi nawe arakoze kuba yemeye kumvira eddy namuteshe umutwe!! Uwo Eddy abonye se buriya ninde kandi, ntabura abantu ahura nabo azi!!

  8. Tamara

    23/10/2017 at 9:42 am

    Ahwiii uyu ninde se kdi noneho???

  9. Abonzi Alice

    23/10/2017 at 10:35 am

    Uwo ni umwana w,amateka tu. Bariganye mu Ruhango.

  10. Rachel

    23/10/2017 at 3:18 pm

    ubuse Eddy abonye nde koko?wasanga ari wa mukobwa biganye mu Ruhango warufite mamawe ucuruza imyenda barangije bambaye

  11. Gasongo

    23/10/2017 at 4:07 pm

    Eddy asanze azi Murumuna wa Elsie se? Ariko uyu mwana w’umuhungu afite amateka y’imiryango n’abantu benshi batandukanye!!! Ni hatari natwe aduteye amatsiko yo gusoma episode ikurikiraho!!! Tkxs Umwanditsi tkxs Umuseke!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock