Episode 44: Eddy atunguwe bikomeye na murumuna w’umugore wa Sabin …James atabwa muri yombi – UMUSEKE

Episode 44: Eddy atunguwe bikomeye na murumuna w’umugore wa Sabin …James atabwa muri yombi

Samy nawe yasimbukiye hejuru akurikira Elsie wagiye yiruka mu kwitegereza neza murumuna wa Elsie wari uje,

Njyewe-“No! Ntibishoboka!”

Sabin wari uri iruhande rwanjye yahise yikanga arahindukira aranyitegereza maze arambwira,

Sabin-“Bareke bagende biruka buriya abagore ni abagore”

Njyewe-“Ariko iyaba byashobokaga nanjye nari gusimbukana nabo!”

Sabin-“Reka reka! Ubwo se watinyuka ugasimbukana n’abagore? Reba noneho ukuntu uriya mukobwa Samy asimbutse atazi nuwo asimbukiye, yewe abagore bose nibamwe koko”

Njyewe-“Oya Sabin! Ntabwo ari ukwiruka batazi aho bajya ahubwo ni ibyishimimo biri gushibuka bishinjagira bidusanga”

Sabin-“None se uriya murumuna w’umugore wanjye niwe uciye igikuba kweli?”

Njyewe-“Uuuh! Reka ndebe neza! Oya se kandi?”

Sabin-“Ko wikanze se nawe ugiye kuba nk’abagore ugende wiruka ute urwo wari wambaye?”

Njyewe-“Sabin! Uriya mukobwa ndamuzi!”

Sabin-“Reka yewe! Ngo uramuzi?”

Njyewe-“Niwe, ni Doyenne ndamubonye ndamumenya!”

Sabin-“Ngo iki? Ngo Doyenne? Hhhhhhh! Noneho ibyo numvise birenze amabara! Ni amakureri ndabarahiye”

Njyewe-“Oyaa! Oya Sabin uriya mukobwa twariganye, ndabyibuka disi niwe Jane yasigiye ubutumwa bwanyuma umunsi agenda”

Koko ya Doyenne wa wuwundi w’amateka, wawundi wampaye ikizere umunsi Jane agenda akamusigira ubutumwa ndetse akamusigira n’impano y’igikapu niganye nkarinda nsozanya amashuri.

Sabin byaramugoye guhita yakira uko nafashe Doyenne, bya bindi byo gusimbuka njye ntabwo nabikoze gusa nagiye nihuta aho bari bari ngeze imbere ye agwa mu kantu, anyitegereza adahumbya, hashize akanya,

We-“No! Niba ndeba nabi, niba mfite ikibazo ariko uyu muntu ndamuzi!”

Njyewe-“Hhhhh! Oya humura ntabwo ureba nabi, ni njyewe! Doye! Ni njyewe mwana mwareranwe, ndi Eddy wo mumateka, ndi wawundi watumikiye nkagira umutuzo, ukankomeza mpaka nsoje!”

Doyenne-“ Woooow! Eddy!!”

Ako kanya ntabwo yitaye kubaturebaga yahise ansimbukira arampobera nanjye ndamuterura ndamuzengurutse ndangije mushyira hasi turahoberana turinigura hashize akanya turarekuraba,

Doyenne-“Mana wee! Eddy disi!”

Njyewe-“Ndakumva Doye!”

Doyenne-“Hhhhh! Na nubu se ukinyita gutyo? Mana wee! Abadapfuye disi? Ubu se wageze ini gute?”

Njyewe-“Hhhhh! Humura wowe uraza kumenya byose, gusa ndishimye bikomeye cyane!”

Doyenne-“Bizi njyewe!”

Sabin wari wari watangaye  cyane yakomeje aza aho twari turi maze nawe ahobera Doyenne n’abana baramuhobera barangije,

Sabin-“Welcome Popo!”

Doyenne-“Thank you!”

Sabin-“Numvise hari abakwita Doyenne kandi njye nziko witwa Poline nubwo wagahinnye yewe ngo ni akabakecuru ukitwa Popo!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Elsie-“Umva cheri! Utansebereza umwana wa Mama yitwa Popo ibya Poline nibyo mucyaro iyoo… kandi nawe urazi aho turi ubu”

Sabin-“Hhhhh! Ahaaaa! Ntacyo mvuze nako ntabwo mbabujije kwitwa uko mushaka, niba nawe byibuze bifite aho bihuriye, ni kalibu mu modoka tugende ndabona ari twe dusigaye aha”

Nakiye Doyenne ibikapu, nsunika tujya ku modoka, ntiwakumva ibyishimo numvaga mfite byo kongera kubonana nawe.

Mu nzira tugenda yari yabuze uko yifata, areba hirya no hino agahindukira akandeba disi ntabwo nari nziko ariwe Elsie yavugaga.

Nibutse uko Elsie yatubwiye ubuzima babayemo, nibika ko koko twajyaga rimwe na rimwe twisanga mu gatebo kamwe k’abatari bishyura gusa muri ako kanya byari bihabanye na ya maganya ahubwo byari ibyishimo aho naboneye ko burya mu buzima nta kidashoka.

Twakomeje kugenda twinjira mu modoka, Sabin afungura inyuma nshyuramo ibintu byose maze nanjye ndinjira dufata umuhanda ujya mu rugo kwa Sabin mu binezaneza byinshi.

Twagezeyo tuva mu modoka dukomeza tujya mu nzu, Elsie aduha karibu turicara narebanaga na Doyenne tugaseka, nkabona neza ya sura idasibangana yo ku ishuri yigaragaje,

Doyenne-“Eddy! Bite?”

Njyewe-“Ni byiza Doye! Rwose ndatunguwe kandi nshimishwa no kongera guhuza imboni nawe!”

Doyenne-“Yoooh! Bizi njyewe! Ni ukuri niba hari surprise imbayeho ntari niteze niyi, Samy bite?”

Njyewe-“Uuuh! Na Samy se muraziranye?”

Samy-“Yiiii! Popo turaziranye da! Twamenyanye twagiye gukora ibizamini byo gutwara imodoka”

Sabin-“Yampaye inka! Koko se?”

Doyenne-“Cyane rwose! Ndabyibuka uwo munsi Samy yaratsinze njye ndatsindwa ntaha nenda guta amarira”

Sabin-“Hhhhhh! Ntabwo bavuga gutsindwa bavuga gushya!”

Twese-“Hhhhhh!”

Ako kanya Elsie wari wishimye bitavugwa yahingutse aho, ibyo kunywa yabizanye ntawe abajije kuko yari atuzi twese, bamaze kumfundurira akagacupa k’inzoga yo mumuceri dukora cheers turasoma dushira inyota ibiganiro birakomeza.

Hanshize akanya tujya ku meza, turisana Doyenne niwe twari twashyize imbere, dusoje dusubira mu ruganiriro ibiryo bimaze gushyika mu nda,

Sabin-“Eddy nawe Samy! Umuryango wacu wishimiye kubereka uyu Poline murumuna w’umufasha wanjye,  biranshimishije cyane gusanga muziranye, ni iby’agaciro cyane kuza isanga mube cyane ko ari umwari uzi ubwenge kandi akaba afite amateka atuma yiyubaka buri uko bucyeye nuko bwije,

Rero ndagirango by’umwihariko mushimire ko yitwaye neza akumva inama zacu none akaba ashyitse ino nkuko twabyifuzaga, uyu Poline namumenye umunsi nahaga akazi Elsie ndetse nyuma tukaza no gukundana, yarubahaga, ntiyasamaraga mbega naramwishimiye,

Mu buzima bwe ntabwo yigeze yifuza cyane ko yabonaga ko n’ubundi Elsie yirya akimara ngo amurihire ari nayo mpamvu nanjye niyemeje kubafasha none imihigo tukaba tuyesheje”

Twese-“Woooow!”

Sabin-“Popo! Wisange! Dore uri mubawe, hano ni mu rugo kandi ntuzagire icyo uganya kuko udufite”

Doyenne-“Ugira uti se ikibazo mfite ko ari umugabo ibindi byo nakwihangana!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Samy-“Niba ari icyo cyo ntabwo ari wowe gusa! Ugihuriyeho na benshi, tuza n’abashinwa tuzabemera”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Twakomeje kuganira muri rusange, nk’abasirimu igihe cyo kuganira babiri babiri kiragera dusohoka hanze, njye na Doyenne dutangira gutembera muri jardin tuganira byiza Samy nawe yisunga Sabin, Elsie akinisha abana,

Twamanutse gato tugera ahantu hari hatuje, nari mfite akarahuri mu ntoki nawe afite ake,

Doyenne-“Wooow! Eddy! Sha ndibuka disi uko twatandukanye tutanganye ahubwo ari amatage agira nabi! Eeeh! Ese wambaye n’impeta? Uziko ntari nabibonye! Eddy! Wararongoye se? Yooooh! Ubu se Jane wagukundaga kubi koko aracyabaho? Ndabyibutse ndasuhererwa”

Njyewe-“Oooh! Wisuhererwa shenge ahubwo seka kuko ubu…”

Doyenne-“What? Ushatse kuvuga iki?”

Njyewe-“Nshatse kuvuga ko njye na Jane ubu tubana!”

Doyanne yitereye hejuru bose barikanya avuga cyane ashize amanga kuburyo ntawe utarabyumvise,

Doyenne-“Ngo wowe na Jane murabana?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri Poli! Jane ubu twarashyingiranwe, ni umugore wanjye byemewe n’Imana ndetse n’abantu, yasigaye amfatiye iry’iburyo nanjye ubu ndacyacigatiye isezerano rye”

Doyenne-“Woooow! Ariko nubwo nikirije ntabwo na niyisaha ndi kubyiyumvisha neza! Ndibuka disi umunsi agusezera! None se byaje kugenda gute Eddy?”

Njyewe-“Wahora n’iki ko ari inkuru ndende! Burya tumaze gutandukana tuvuye mu ishuri tugiye mu buzim busanzwe…”

Natangiye kubwira Doyenne inzira yanjye kugeza mbonye Jane ndetse tukabana, amaze kubyumva aratangara cyane, ibyishimo biramusaguka ndetse abingaragariza n’amarira ku maso.

Muri ako kanya nahise nongera guha agaciro amateka yacu, maze kumwihanganisha aratuza maze arambwira,

Doyenne-“Urukundo Jane yagukundaga ntabwo rwari kuzapfa ubusa, nta kinshimishije mu buzima nkiki! Burya disi wakoze naho mukuru wanjye yakuraga igeno ry’umunsi akandihira?”

Njyewe-“Yego Poli! Niho twamenyaniye, buriya amateka ntasibangana ahubwo ahora yisubiramo”

Doyenne-“Yoooh! Nanjye buriya navuye ku ishuri…”

Njyewe-“Wikwigora Poli! Byose Elsie yarabitubwiye icyo nari nsigaje kumenya  ni kimwe, ni wowe!”

Doyenne-“Yoooh! Humura ni njyewe! Nako ntabwo natuza ntaravugisha Jane!”

Ako kanya nahise muhereza telephone ngo ahanagare Jane bavugane, mu gihe yari ari kumuvugisha nanjye nisunga Sabin na Samy tuba tuganira nk’ibisanzwe ibiganiro by’abubatsi ni amazu gusa.

Doyenne yarangije kuvugana na Jane anzanira telephone n’ibyishimo byinshi, dukomeza kuganira amasaha akuze turasezera njye kuruhutsa ibyishimo kuri hotel hahandi njye na Samy twabaga.

Sabin yaduhaye Lift atugezayo turamusezera aragenda natwe tuzamuka hejuru aho twabaga tugeze kuri chambre ya Samy ndamusezera nkomeza njya muyange ngezemo nkuramo inkweto mba nirambitse ku buriri agatotsi kaba karantwaye nakanguwe na telephone yasonnye mu kureba umpamagaye mbona ni James nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

James-“Eddy! Eddy! Noneho agahu k’imbwa karahiye!”

Njyewe-“Ngo iki? Habaye iki se kandi?”

James-“Fifi aho bukera agiye kumpagama!”

Njyewe-“Uuuh! Bigenze gute se kandi?”

James-“Nanze kujyayo none bagiye kuntambikana kungufu!”

Njyewe-“Bande se kandi?”

James-“Police! Ubu ndi muri toilette mbabeshye ko nkubwe mbere yo kugenda, bansanze iwanjye erega!”

Njyewe-“Ariko se noneho ibyo ni ibiki? None se kurwaza uriya mukobwa ni itegeko?”

James-“Bro! Oya ibyo byavuyeho, ibintu byahinduye isura, ubu ndi gukurikiranwa erega kuko muri telephone ye basanzemo message zanjye mwohereza I Goma, ngo nanjye barakeka ko naba narabigizemo uruhare, Eddy! Ndafunzwe koko nzira uriya mukobwa ngo ni Fifi?”

Numvise amaganya ya James numva nanjye agahinda karanyishe ndaceceka ntuzaho gato hashize akanya,

James-“Bro! koko nkore iki? Uranyumvise yuranyihorera koko?”

Njyewe-“James! Hagarara gitwari, ukoreshe ukuri ikiba kibe, gusa ntukore ikosa ryo kubeshya Sarah kuko aho niho agiye kugaragaza ko koko ari umugore ubikwiye nubwo bikomeye”

James-“Eddy! Ndumva bankomangiye reka ntege amaboko banzirike ni njye nabyiteye”

James yavuze gutyo numva umutima ukomeje kugorwa no kubyakira mbura icyo ndenzaho telephone irinda yikuraho, iryo joro ntabwo nigeze nongera kubona ibitotsi, nagiye kure mu ntekerezo ntasiba kwibuka ya mateka yanjye nawe kuva mu buto kugera uwo nunota.

Mu gitondo kare narabyutse nitera amazi nta mbaraga, burya iyo uwawe abonye nawe uba uboshye umutima, nafataha isabune ngo noge nkabanza gutekereza nk’umunota wowe nkabona ubwisiga, nari ntegereje ko bucya nkabaza uko byagenze.

Namaze kwitunganya ndasohoka nkomeza hahandi twafatiraga ifunguro rya mugitondo ngezeyo ndeba icyo mfata ariko ntakibura ako kanya Samy ahita ahahinguka,

Samy-“Uuuh! Eddy! Ko wihebye habaye iki?”

Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo da!”

Samy-“Oya Eddy! N’umwanya maze nguhereza ikiganza utakibona ahubwo witegereza urwo rurabo?”

Samy yahise yicara impande yanjye akomeza kumbaza icyabaye kuko nari mwizeye ntangira kumubwira byose amaze kubyumva arankomeza ampa ikizere ko nta gikomeye James ataza kubigwamo dufata ku cyayi twerekeza ku kazi.

Twagezeyo Sabin adupangira aho tujya gukorera, aho nakoreye uwo munsi akazi narakishe dore ko nakoraga nshungana n’isaha ngo bucye mpamagare mbaza ibya James.

Mu masaha ya pouse nicaye mu modoka nagiye kumva numva telephone irasonnye ndikanga, mu kureba neza mbone ni nimero ntarimfite ariko yo mu Rwanda, maze gukanda yes nakirwa n’amarira,

Njyewe-“Hello!”

We-“Oui! Ni Eddy tuvugana?”

Njyewe-“Yego! Niwe ko uduhamagara urira se habaye iki ahubwo se ninde?”

We-“Eddy! Ni Sarah!”

Namaze kumva ko ari Sarah nitsa umutima ubugira gatatu maze mfunga amakofe nitegura kumva inkuru mbi,

Njyewe-“Sa! Ihangane umbwire nubwo nzi neza ko inkuru ugiye kumbwira ariyo iguteye ayo marira”

Sarah-“Eddy! Izi ibyabaye?”

Njyewe-“Habaye iki Sa?”

Sarah-“Eddy! Ubu tuvugana……………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 45 Ejo mu gitondo

13 Comments

  1. Rachel

    24/10/2017 at 5:07 am

    Eddy ubutuvugana James bamufunze kandi sinzi icyo bamufungiye ubundabigirante koko? ihangane mama mukobwa mwiza ibyo umugabo wawe yaguhishe noneho ugiye kubimenya. karibu mubushinwa Doyenne

  2. Umuhorakeye

    24/10/2017 at 6:19 am

    Yooo James disi baramutambikanye. Gusa niwe wizize kd ateye Sarah agahinda gakomeye. Byonyine kuba yaramuhishe amakosa yakoze none akaba agiye kuyabwirwa na police. Imana icire inzira James kubwa Sarah pe.

  3. Abonzi Alice

    24/10/2017 at 6:29 am

    James muri gereza azahavanwa na Nyagasani. Iyo abwiza Sarah ukuri mbere ntabwo aba atunguwe ngo ahamagare Eddy ari kurira yari gukomera akihangana none atunguwe no gusanga James yaramubeshye. Mana we utabare James kuko isomo araribonye.iyi dossier irakaze sinzi ko azayiva imbere. Gusa nagira amahirwe Fifi agakira azavugisha ukuri cg Samy azatange amakuru mu rubanza abohorrwe.

  4. Tamara

    24/10/2017 at 6:33 am

    Saraha pole sana james yakwihishemo none agusize urumugeni

  5. nana

    24/10/2017 at 7:57 am

    james arizize peeeeeeeeeeeeee, ubu iyo abwira sarah ukuri byarikoroha, kuko kumufungura byo azafungurwa arikose sarah azamubabarira kweli? ariko episode ni nto cyane pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! umwanditsi yongere

  6. gaju

    24/10/2017 at 10:29 am

    Oooh episode ni nto cyanee

    pole James gusa uteye agahinda Sarah umugore wawe rwose iyo umubwiza ukuri ntibiba bikugoye bene aka kageni humura uzatsinda ariko witakarije ikizere

  7. Bella

    24/10/2017 at 10:57 am

    Very nice story, nari naracitswe kweli. Umuseke muri aba mbere mubwire aho nakura ibice byabanje murakoze cyane.

  8. Alice

    24/10/2017 at 12:15 pm

    Yawee Ndababaye Pe, Sarah Azize Ubusa Kubera James Kd Iyo Amubwira Byari Kugenda Neza.

  9. Uwingeneye Joselyne

    24/10/2017 at 1:20 pm

    Sarah Ajyiye Gutungurwa N’ Ukuri Kwa James Yanze Kumubwira Mbere Kd Yakabaye Yarabyakiriye Kere, Doyenne Twishimiye Kongera Kukumva Nyuma Ya Byose

  10. chris

    24/10/2017 at 2:32 pm

    eddy genda iri umwarimu mwiza niyo uri mu bushinwa utanga inama mu rwa GAsabope.muhumure biroroshye kandi bibaho,Sarah komera kandiube umugore w’urugo ibyabaye kuri James ntibigukure umutima gusa nyine yabaye ikigwari atinda kubikubira umwihanganire kandi umubabarire.Fifi yaramusoromeye da
    nta ruhariyabuigizemo aragukunda pe

  11. jona

    24/10/2017 at 5:23 pm

    Umuseke ndabakunze nali naracikanywe muturangira ibice byabanje

  12. zuzu

    24/10/2017 at 6:45 pm

    jya kurubuga wandikemo igice ushaka kiraza

  13. Dudu

    24/10/2017 at 7:47 pm

    Ariko bavandimwe dusoma iyi nkuru koko James yagize ate ko mumurenganya muyobewe ko uburozi bubaho nubwo butarusha Imana amaboko Fifi numugome ajya gutanya abikundaniye kuki amuroga Loki?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock