Episode 45: Sarah ageze ku Gisenyi James mu mapingu amubwira ibyo yamuhishe – UMUSEKE

Episode 45: Sarah ageze ku Gisenyi James mu mapingu amubwira ibyo yamuhishe

Njyewe – “Sa! Ihangane umbwire nubwo nzi neza ko inkuru ugiye kumbwira ariyo iguteye ayo marira.”

Sarah – “Eddy! Uzi ibyabaye?”

Njyewe – “Habaye iki Sa?”

Sarah – “Eddy! Ubu tuvugana James arafunze, afungiye ku Gisenyi mbajije impamvu yakuwe mu rugo mu gitondo kare akajyanwa bambwira iby’umukobwa urwaye cyane ngo nibyo akurikiranwaho.”

Sarah amaze kumbwira gutyo naguye mu kantu gusa ndifata kuko nari niteze kumva ingaruka z’ibyo James yakoze.

Nabuze icyo mvuga muri ako kanya, narebye gutanga James kuvuga ukuri kw’ibyabaye byari gusona nabi mu matwi ya Sarah ndetse bigakuraho ikizere yari asigaranye mpitamo gutegereza ngo James azamwikubite imbere avuge ukuri kose nibwo butwari.

Byari agahinda kuri twe, cyane cyane ku mugeni disi w’iminsi mike amarira yakomeje kwiyongera, nanjye nkomeza kumwihanganisha nubwo byari bikomeye, hashize akanya amarira aragabanuka.

Njyewe – “Sa! Ihangane, tuza umutima wakire ibibaye ntabizi bishobora guhinduka isaha ku isaha.”

Sarah – “Eddy! Mbwira natuza n’ukuntu James ari kuzira ko uwo mukobwa yakodeshaga mu gipangu k’iwabo, ibaze noneho ukuntu nakwihangana hejuru y’uwo mukobwa ntazi yewe ntanamenye? Eddy ngiye kurwana inkundura, Sarah uzi agiye kuba undi, ninshaka ndare kuri gereza ndahava bamumpaye.”

Njyewe – “Oya genda buke Sa! Ushobora kubyitwaramo nabi nawe ukabigenderamo kandi ari wowe wari kuba wafasha James kuva aho ari.”

Sarah – “Oya Eddy! Niba ari ibyo kumbuza ngo sinjyeyo ntabwo nshaka kubyumva, icyo nshaka ni James nta kindi.”

Njyewe – “Ooh my God! Sa!…Hello…”

Call end.

Ako kanya Sarah yagiye gutyo ataretse ngo mubwire uko mbyumva ndetse nongeye no kumuhamagara ntiyanyitaba.

Nabuze icyo nkora, natangiyte kwibuka byose, nibuka James Sarah yari azi igihe kigeze agahinduka akaba undi, nongera kwibuka nanone uko namuhatirije mugira inama ngo avugishe ukuri ariko akabyanga byose bindwanira mu ntekerezo mbura amahitamo.

Nongeye guhamagara nimero ya Sarah ariko nanone ntiyayitaba, ako kanya mpitamo guhamagara Jane we ayitaba vuba.

Jane – “Hello!”

Njyewe – “Hello ma Cherie! Bite se?”

Jane – “Ni byiza mukunzi! Umeze ute wowe mugabo mwiza?”

Njyewe – “Meze neza nta kibazo gusaa…”

Jane – “Gusa iki Cheri?”

Njyewe – “Wamenye amakuru ya James?”

Jane – “Yego sha! Nari ngiye kuguhamagara, ahubwo se wabimenye ryari ko twe inkuru ikomeje kuba kimomo?”

Njyewe – “Mbimenye mu kanya Cherie! Ni Sarah umaze kubimbwira mu kanya, gusa yacanganyikiwe ndetse yanze ko mugira inama.”

Jane – “Yooh! Nanjye ahubwo ni Kadogo ubimbwiye mu kanya agemuye, inkuru yabaye kimomo ariko ngo uwo mukobwa ni James wamugambaniye ndetse ngo yaguriye abantu ngo bamwice.”

Njyewe – “Ngaho re! Ubwo se ibyo bivuye he?”

Jane – “Wavuze ko se ahubwo ngo uwo mukobwa James yamuzizaga ko yari agiye kwica ubukwe? Ngo bari bafitanye n’umwana w’imyaka ibiri, ahubwo se Cheri, wari ubizi koko ukomeza guhisha ukuri? Ubu se koko iyo abibwira Sarah byari kumubuza kumukunda?”

Njyewe – “Ariko nyir’ibyago ntabura kuvugwa koko? Ubwo se nk’iyo nkuru ni nde uba wayiteruye akayogeza hose? Ikibi cyabo rero ni uko bakabya bakavuga n’ibitarabayeho, ibaze kweli?”

Jane – “Ahaaa! Nanjye mbyumvise gutyo gusa ikimbabaje ni uko ibibazo bihuriranye nkaba ndi no kwa muganga, naho ubundi nari kujya gufata mu mugongo Sarah wavutse nkanjye.”

Njyewe – “Ibyo aribyo byose muraza kumenya ukuri, kuratinda ariko aho kuziye gusiba byose, amakosa y’umugabo akamutera gusaba imbabazi.”

Jane – “Nibyo Cheri! Harya nakubwiye ko Grace asigaye yibera mu rugo?”

Njyewe – “Oya ntabyo nari nzi.”

Jane – “Ubu dusigaye twibanira rero! Namusabye Mama na Papa Chanisse baranyemerera, ubu nta kibazo rwose aramenyereye.”

Njyewe – “Oooh! Byiza cyane! Icyo wakunze ntabwo nacyanga, cyane ko nkeneye abakuba hafi ngo utazicwa n’irungu ari njye narikumaraga.”

Jane – “Yego sha! Urakoze kongera kumbwira ko mbikwiye.”

Njyewe – “Urisanga ma Boo! Reka nsubire mu kazi rero gusa ugerageze ukomeze ube hafi ya Sarah umbere aho ntari.”

Jane – “Yego bambe!”

Njyewe – “Bye! Ndagukunda cyane.”

Jane -“Nanjye ndagukunda Eddy.”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nkomeza gutekereza ibya James, hashize umwanya utari muto ndi kure mbona Engineer twari turi gukorana aho araje nsubira mu kazi dukomeza ibyacu amasaha akomeza kwicuma igihe cyo gutaha kiragera dufata inzira twerekera kuri Headquarter.

Twarahageze nsanga na Samy yandinze twinjira mu modoka turataha tugeze ha handi kuri hotel tuvamo tuzamuka hejuru umwe ajya iwe n’undi ajya iwe.

Nkigera mu cyumba nakomeje kwibaza byinshi ku bya James, ni ukuri nari mpangayitse cyane birumvikana, numvaga nkeneye kumenya amakuru, ako kanya telephone irasona ndebye mbona ni Ben nitaba vuba.

Njyewe – “Hello Ben!”

Ben – “Bite se Eddy!”

Njyewe – “Yewe kabisa ni iby’iyo, nizere ko basi ugiye kumpa andi makuru kandi meza ya James?”

Ben – “Hmmm! Ewana nta kigenda Eddy! Ko ibintu bikomeza gukomera ra? Erega James akomeje gufungwa kandi bashobora no kumukatira isaha ku isaha?”

Njyewe – “Oooh my God! Ben! Koko nawe uremeye James afungwe koko? Ndagusabye gerageza…”

Ben – “Bro! Urabizi ntacyo ntakora ngo umuvandimwe areke gufungurwa gusa ibi byo rwose ntacyo nkibikozeho.”

Njyewe – “Kubera iki se Ben? Ni gute utafata imodoka ngo ujye ku Gisenyi ngo witambike umucishe mu gikari?”

Ben – “Eddy! N’ubu niho ndi rwose, gusa ntacyo tugikoze kuko byose yabyemeye gusa yahakanye ko atigeze amugambanira icyo yashakaga kwari ukumwihuza ngo ubukwe bube.”

Njyewe – “Nanjye niko mbizi, nonese nta Mupolisi wabashije kubona ngo umugishe inama y’icyo twakora?”

Ben – “Bro! Wapi kabisa nonese nari gutanga ruswa?”

Njyewe – “ Ben! Ku bwanjye bibaye byashobokaga wanayitanga ariko James akava mu buroko.”

Ben – “Eeeh! Eddy oya! Niba amakosa James ayemera ubwo nyine agomba no kwihangana akayahanirwa, keretse niba ushaka ko dufunganwa turi babiri umbwire nyitange.”

Naracecetse gato nitsa umutima mbura aho mfumurira nshaka igisubizo hashize akanya mbwira Ben.

Njyewe – “Nta kundi Ben! Reka twakire icyo tudashobora guhindura, byavuzwe neza ko amagorwa atagira uwo asimbuka, ubuzima ntawugaya uwatsikiye kuko twese turi ku murongo.”

Ben – “Niko bimeze Eddy! Gusa ibyo maze kubona nonaha ni byo bitumye agahinda nari mfite kiyongera.”

Njyewe – “Bigenze bite se ko inkuru yose ndikumva iri kuza ari nshya kuri njye kandi wa mugani wawe ziteye agahinda?”

Ben – “Ubwo nageze inaha bamaze kumpa James ndicara atangira kumbwira byose, hashize akanya Sarah aba arahageze ibintu biba ibindi.”

Njyewe – “Ooohlala! Bigenze bite se?”

Ben – “Ahaaa! Buriya bya bindi twamubwiraga agakomeza guhakana atsembye ko atabimubwira abimubwiye amapingu amurimo.”

Njyewe – “Ibaze ni ukuri!”

Ben – “Sarah yasanze nahageze ndetse ndi no kuvugana na James ngo turebe uko twakwinginga bakaturekura, akihagera abonye James yambaye amapingu amarira ayasuka hasi James na we aba apfukamye imbere ye n’amapingu. Eddy! Ayo mafoto yari ababaje ntiwabyumva.”

Njyewe – “Ndabyumva Ben! Byari bibabaje cyane keretse wa wundi agahwa kari ku wundi katarya ni we wari kubibona agaseka.”

Ben – “Ubwo nyine James yatangiye kwinginga Sarah ndetse atangira kumubwira byose, bya bindi atamubwiye bikiba, bya bindi byamugoye kera akarara adasinziriye, nta kindi Sarah yakoze yabaye nk’ugwa igihumure ndafata.”

Njyewe – “Yebaba Mana yanjye weee!”

Ben – “Ubwo nyine James na we amarira yananiwe gushoka ajya mu nda asesekara no ku maso, nanjye Sarah mushyira mu modoka mujyana kwa muganga, igitangaje rero ni uko arwariye mu cyumba Fifi na we arwariyemo.”

Njyewe – “Ntibishoboka! Ubwo abaganga bo kuki babikoze gutyo? Ni ukugira ngo baheze Sarah muri coma? Oya oya ibyo ntabwo ari byo.”

Ben – “Ahaaa! Nanjye ni byo nababwiye ariko banze kubyumva, gusa ndakomeza ngerageze ndebe, hagati aho nahamagaye Mama Sarah na we amenya iyo nkuru mbi, ubu na we agiye kuza.”

Njyewe – “Ooooh! Nta kundi ni ukubyakiriza amaboko yombi, twagira dute se ko akaje kemerwa?”

Njyewe – “Ben! Ubu se koko tubigize gute ko twanze tukaba tugiye gusebe kweli?”

Ben – “Ubu gahunda yo gusubira Uganda nayisubitse, reka nkomeze ndebe aho bigana ntabwo nasiga umuvandimwe mu bibazo kandi ari twe afite bo kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.”

Njyewe – “Nuko nuko komeza ube intwari, na Jane namubwiye ndabizi araza vuba akomeze kubaba hafi.”

Ben – “Sawa rero komeza udusabire ibintu birakomeye Bro!”

Njyewe – “Sawa mukomere mbafite ku mushaha.”

Call end.

Nkimara kuvugana na Ben namaze akanya gato ntekereza byinshi nkiri aho numva ukomanze ndahaguruka ndakingura yari Samy.

Samy – “Eddy! Nari nje kukunyuraho ngo tujye gufata ibya nimugoroba. Uuuuh! Ariko ndabona disi wihebye? Ni ibya  wa muvandimwe wawe se uri mu bibazo uri kugutera kumera gutyo?”

Njyewe – “Wabimenye! Uzi ko umugore we na we ahise ajya muri coma bitewe n’ibyo amaze kumva?”

Samy – “Yooh! Yihangane disi ni ibibazo, none se ntabwo ujya ku meza Eddy?”

Njyewe – “Ahaaa! Ikibazo ntikibuza umuhogo kumira, kandi kugwa mu kibazo si ikibazo ahubwo ikibazo ni ukumenya uko witwara mu bibazo.”

Ako kanya narakinze njye na Samy twerekera aho twafatiraga amafunguro tumaze gutumiza ibyo kurya.

Samy – “Bonne appetit! Utaza kwishunga iby’ibibazo no kuba ugiye gufungura abandi bafunze bigutere courage.”

Njyewe – “Humura ntabwo nananirwa kurya kubera uwanjye afunze gusa kubitekereza byo ntibyabura.”

Samy – “Eddy! Buriya ujye wirira kuko iyo ndi kurya nibuka byinshi.”

Njyewe – “Wibuka iki se Samy?”

Samy – “Eddy! Iyo ndi kurya nicyo gihe, nibuka ukuntu kurya byageze aho bikambera ijuru ryo ku isi.”

Njyewe – “Ndakumva Samy! Nibutse ko ufite amateka maremare, byakuberaga ijuru gute se disi?”

Samy – “Sha Eddy! Nkimara gutabwa ku muhanda na ya ngirwanshuti ya Papa nakuwe ku muhanda n’umugiranabi nako reka mwite umugiraneza wanshyiriye umugiranabi, gusa uwo mugabo wankuye ku muhanda byibuze na bike nabonye ndamushimira.”

Njyewe – “None se ko wumva yagukuye ku muhanda ni gute uri kumwita umugiranabi wagushyiriye umugiranabi Samy?”

Samy – “Eddy! Yangejeje mu rugo iwe ampereza umugore we amubwira ko antoraguye arangaburira ndabyibuka iryo joro nibwo nasezeye ubwana.”

Njyewe – “Uuuuh! Ku myaka itanu se ubwo wasezeye ubwana gute?”

Samy – “Ubwo nyine mu gitondo umugabo we yagiye ku kazi nsigara aho mu rugo, si nzi ukuntu yampereje ibiryo ngo ndye biranshika bigwa hasi, aba ankubise urushyi ndahenuka nikubita hasi ari naho nakuye iyi nkovu iri hano, atangira kumbwira amagambo mabi cyane ambaza uko nahageze, ambaza iyo nkomoka, rimwe akavuga ko wasanga ndi umwana umugabo we yabyaye ahandi, kumena ibiryo biba impamvu yo kuzajya mbibona gake gashoboka.”

Njyewe – “Yooh! Impore bambe.”

Samy – “Uwo mugabo wanzanye sha yaje kugenda ntiyagaruka nyuma nibwo naje kumenya ko ngo yapfuye.”

Njyewe – “Yooh!”

Samy – “Imyaka yakomeje kwicuma, ibyo kwiga byo ntabwo nabyibukaga, ahubwo nari nzi gukora kurusha imashini, ku myaka cumi n’ibiri uwo mugore yarambwiye ngo mubwire uko nageze aho niba nkibyibuka, maze kumubwira ibyatubayeho ahita ambaza niba naba nibuka aho twabaga mubwira ko nibuka mu Rukari twajyaga tujya gusura njye na Papa, mubwira naho nigaga ikiburamwaka, ambajije niba hari uwundi muntu nzi mu muryango wanjye mvuga ko nzi umukozi witwaga Claire wadukoreraga niko gupanga ko tuzajyanayo.

Eddy umunsi warageze turagenda, tugeze mu Rukari nibuka inzira twacagamo tugiye kwiga mpita menya inzira ijya iwacu mujya imbere, mu kugerayo nasanganiwe n’umugore, mu kumpobera ambwira ko ari Claire umukozi wahise unyibwira kuko nasaga na mama cyane.”

Njyewe – “Yooh!”

Samy – “uwo mukozi yarishimye cyane ambaza iby’ababyeyi banjye mubwira byose ambwira ko kuva tutaragaruka atigeze ava ku rugo ndetse yemeye kuhashakira umugabo ariko biteguye kuvamo ubwo mbonetse.

Claire yantambagije hose anyereka ibiri ibyacu maze aradusezera aragenda, wa mugore wanderaga anshyira ku ruhande maze ambwira ko igisubizo kibonetse, ambwira ko ibintu bigiye guhinduka, nkiga, nkajya ndya ngahaga, mbega nkabaho neza ninemera agacunga byose.

Eddy! Narabyemeye ariko igihe cyo gutangira kigeze aba arambwiye ngo humura uzatangira undi mwaka reka ube umfasha kurera uyu mwana na byo ni ishuri.”

Njyewe – “Oh! My God!”

Samy – “Imyaka yarashize niyemeza guhangana na we, abaturanyi batangira kubimenya kuko yavugaga nanjye nkavuga, bidateye kabiri umunsi umwe natashye nijoro mu gihe nari niriwe ku muyobozi ngo mubwire ikibazo cyanjye ntangirwa n’abagabo babiri bamfuka umunwa ndetse banshyira mu modoka, iyo modoka banjyana iyo ntazi, tugeze mu ishyamba ry’inzitane barwanira kunyica gusa yari inzira y’Imana bandetse ubwo.”

Njyewe – “Mana wee! Samy! Ihangane wirira, ndizera ko wamaze kwiyakira no kwakira amateka yawe, komera uterwe imbaraga n’uko umeze uko.”

Samy – “Urakoze Eddy! Ubwo nyine umwe muri abo bagabo yarambwiye ngo nta cyanjye nkifite, ibintu byose by’I Nyanza yarabigurishije, ngo niyo mpamvu yashakaga kunkuraho ngo ntazamutanga kuko yabonaga nahagurutse.”

Njyewe – “Oooohlala!”

Samy – “Sha narokotse gutyo banta aho nibwo natangiye inzira yo gushaka ubuzima ku kabi n’akeza, uko nabaye umuntu na byo ni inzira ndende Eddy!”

Njyewe – “None se Samy! Nyuma ntabwo wigeze umenya uwo mugore aho asigaye aba ngo yewe ukomeze unamukurikirane? Koko wavuye ku izima?”

Samy – “Eddy! Buriya urubuto usyonyoye ukarujugunya mu butaka rukura bigoranye, nta mazi rwabona keretse imvura y’umugisha iguye, gusa ubutaka ntibusiba kwakira imizi ubuyoboka!

Hmmm! Eddy! Uzi ko nasanze uwo mugore wankoreye ibyo byose ari……………………”

Ntuzacikwe na Episode ya 46 Ejo mu gitondo

9 Comments

  1. Abonzi Alice

    25/10/2017 at 6:47 am

    Mbega James. Utwika inzu ntahisha umwotsi kbsa Sarah yihangane abiguyemo ariko bamuhe chambre ye hato Fifi adakanguka akamubeshya n,ibitarabaye kdi nyine bihangane bakire imyanzuro y,urubanza nta kundi.uwo mugore se ninde? Eddy se arasanga amuzi wa??

  2. Rachel

    25/10/2017 at 6:55 am

    Sammy wasanze ari Nyogosenge cg Nyokowanyu?cg nuwo iwanyu bafashije ihangane shenge wahuye nibikomeye . James wsnze kubwira sara kera ntako tutakwinginze ariko waratsembye pe none dore utumye ajya muri koma!!!! mwese ngaho nimwihangane

  3. Umuhorakeye

    25/10/2017 at 8:16 am

    Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. James urabona igihe twaguhendahendeye kubwiza Sarah ukuri ukanga none ukaba ubifashijwe n’amapingu. Urwishigishiye ararusoma ngaho ba usomaho. Imana ifashe Sarah yoroherwe .

  4. Bella

    25/10/2017 at 9:08 am

    yoooh Samy disi. ubwo wasanga uwamuhemukiye ariwe wari kumurera, ibi nibyo byuzuye muri iki gihe. abantu barya abo bakareze n’akumiro.

  5. Fafa

    25/10/2017 at 9:11 am

    James agiye kuwunera bahu? ubu koko sarah azabaho ate? nawe niyishakire undi bibe kimwe kimwe, samy pole maama imbuto y’umugisha year ku giti cy’umuruho irishirize ibiti eddy aguhe n’’akayoga ko mu muceri ubuzima waharaniye nubwo

  6. irankunda

    25/10/2017 at 10:21 am

    nabonante épisodes zose zaciyeho??? ndifuza kuzisoma zose

  7. chris

    25/10/2017 at 11:03 am

    Yoooh ibyo kwaJames na Sarah ntibyoroshye ariko buriya ngo iyo bkikomeye biba bigiye kurangira.Sarah uramenye niworoherwa uzabe intwari ntuzatatire urukundo jAMES yagukunze,yabaye ikigwari atinya kukubwira ariko nawe si we Sammy nava mu Bushinwa azaba umugabo.Sha Sammy ihangane bambe ntawe uvuma uwo Imana itavumye bakugiriye nabi ariko uriho kandi urakomeye.Igitangaje uzasanga uwishe se wa Sammy ari Sebukwe wa Eddy
    Umuseke muratwubaka,mutugira inama turabakunda,utazi ubuzima ajye asoma izi nkuru

  8. christella

    25/10/2017 at 11:40 am

    Birakaze pe Imana yorohereze Sarah akire,Samy yahuye n’ibibazo pe gusa nakomeze abe Intwali aterimbere naho James bimuhe isomo ntazongere.

  9. Uwingeneye Joselyne

    25/10/2017 at 3:30 pm

    Sarah Wihangane Wacyire James Nubwo Yaguhemukiye Mufashe Kururwana Ndabizi Icyizere Cyawe Nicyo Kizamubera Impamba Muri Byoc

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock