Episode 46: Mu gihe James ari muri gereza ibyishimo ni byinshi kwa Eddy – UMUSEKE

Episode 46: Mu gihe James ari muri gereza ibyishimo ni byinshi kwa Eddy

Samy-“Eddy! Buriya urubuto usyonyoye ukarujugunya mu butaka rukura bigoranye, nta mazi rwabona keretse imvura y’umugisha iguye, gusa ubutaka ntibusiba kwakira imizi ubuyoboka!”

Njyewe-“Ndakumva Samy!”

Samy-“Hmmm! Eddy! Uzi ko nasanze uwo mugore wankoreye ibyo byose ari…nako aho kumukubwira nzamukwereka”

Njyewe-“Uuuh! Ni surprise se Samy?”

Samy-“Hmm! Wowe kugira ngo uzabone neza inzira yanjye mbabarira wihangane utegereze dutahe, ubundi uzatungurwe nibyo uzabona”

Njyewe-“En bon! Nta kibazo niba ariko ubishaka, nanjye niteguye kuzatungurwa nkuko ubimbwiye”

Samy-“Okey! Nicyo ngukundira Eddy! Nkunda ko ibintu byose ubanza gutuza ntuhubuke ukemera byose, ni ukuri uwaganiye nawe abona bisa neza cyane rwose pe!”

Njyewe-“Thank basi! Eeh! Uzi ko ibiryo birinze biduhorana kweli? Samy bone apetit wana!”

Samy-“Hhhh! Merci!”

Njye na Samy twafatiyeho turarya turahaga neza, dusoje nta kindi twakoze twasezeranyeho ubundi tujya kuryama.

Mu gitondo nakangutse kare maze nditunganya ngize ngo nsohoke mba nkubitanye na Jolie afite aga plateau kariho icyayi n’utundi tuntu kuruhande aza agana aho nari ndi angezeho aba arahagaze turebana akanya gato aba arasetse,

Njyewe-“Jolie! Bite se?”

Jolie-“Ni byiza Eddy! Bite se ko udakingura ngo ninjire?”

Njyewe-“Uuuuh! Uje hano se?”

Jolie-“Yiiiii! Nje hano rwose! Ahubwo ndi kuvunika mfasha ukungure”

Njyewe-“Inka yanjye!”

Ako kanya erega narakinguye ndinjira Jolie nawe aza ankurikiye arakomeza atereka ku meza,

Jolie-“Ahwiiii! Eddy nkuzaniye icyayi, uyu munsi nifuje kukwitaho, dore igihe nahereye nita kuri Boss wenyine nawe reka nkumvishe imirimo y’amaboko yanjye! Karibu ku meza”

Njyewe-“Uuuh! Koko se?”

Jolie-“Yes! Nibyo rwose! Ahubwo kalibu”

Njyewe-“Ooohlala! Ubu se ntiwigoye koko? Na kiriya tunywa kirandyohera rwose, sinzi rero niba utiruhije?”

Jolie-“Oyaa! Humura nabitekerejeho kandi wibuke ko uko wahereje Papa ari nako nanjye naguhereza”

Njyewe-“Ok! Ntako bisa, nyuzwe nibyo ukoze ngaho icara dusangire Jane yamenyereje neza”

Jolie yaricaye nanjye ndicara dutangira gusuka icyayi ari nako tuganira ndetse dutangira kunywa, koko cyari icyayi cya Boss! Narakinyoye nirya iminwa nshiduka ndi kwiranguza Jolie si uguseka nawe ajya hasi.

Dusoje Jolie yahise ambwira,

Jolie-“Eddy! Uzi igiteye ibi se?”

Njyewe-“Oya! Hari ikindi se kitari icyo wambwiye Jolie?”

Jolie-“Yiiiii!”

Njyewe-“Ni iki se kandi?”

Jolie-“Nari nje kugusezera”

Njyewe-“What? Ugiye kujya hehe se kandi?”

Jolie-“Eddy! Nimugoroba namenyeshejwe ko tugiye gusubira mu Rwanda, ubu nyine ibi bibaye mu buryo bwo kugusezera nkwereka ko uri uw’agaciro kandi nishimiye kukugira nk’inshuti y’amateka”

Njyewe-“Yoooh! Urakoze cyane bambe”

Jolie-“Ubu ntabwo wakumva ukuntu nishimiye gusanganira umuryango wanjye, byose ndi kubyibuka nkabigutura, Imana iguhe umugisha kandi ngukunda ibitazagusenyera nkuko wabimbwiye”

Njyewe-“Yoooh! Ndishimye kubwawe Jolie, uzagire urugendo rwiza kandi uzansuhurize umuryango wawe ari nawo wanjye, uzabahe amateka yuko twahuye, hanyuma umbwire isaha uzagendera nshake akantu uzanshyirira Ma Dona Jane kamwereka ko nkimutekereza amanwa n’ijoro”

Jolie-“Yoooh! Yego sha! Humura ndakubwira rwose”

Njyewe-“Sawa reka njye mu kazi”

Jolie-“Uuuuh! No muri week end se murakoea Eddy?”

Njyewe-“Uuuuh! Yampaye inka! Harya uyu munsi ni kuwa gatandatu?”

Jolie-“Hhhhh! Ntabwo wabyibukaga se Eddy? Mbega wowe utansetsa rwose, gusa umukozi wibagirwa iminsi aruta ukora ayibarira ku ntoki”

Njyewe-“Yayaya! Uzi ko nshaje kweli? Reka noneho niryamire urakoze no kunyibutsa ubu mba nashogosheye”

Jolie-“Nuko nuko ngaho gubwa neza”

Jolie yahise asohoka aragenda, nongera kwishimira ibyo yari amaze gukora ari nakonahise nirambika ku buriri nongeye gukanguka ari telephone isonnye nyifata vuba, ndebye nsaga ni Jane,

Njyewe-“Hello ma Cherie!”

Jane-“Ndakumva mukunzi!”

Njyewe-“Ko numva se kandi uri kuvuga winginga byagenze bite? Uuuuh! Ma Boo! Ko utavuga?”

Call end.

Ako kanya telephone imaze kwikupa nagize ngo ni wenda ama unites aramushiranye maze mbyuka vuba manuka hasi aho twaguraga ama unites ngura vuba vuba nzamuka niruka no mu cyumba, ndeba nimero nkanda yes nshyira, hashize akanya gato,

Jane-“Oui!”

Njyewe-“Byari bigenze bite se mukunzi?”

Jane-“Ni ama unites yari ashize, Cheri! Birabaye, amateka arahindutse uwawe abaye umuhemu izuba riva”

Njyewe-“Ushatse kumbwira indi nkuru mbi? Ma Boo! Please ndakwinginze gerageza umbwire basi…”

Jane-“Nonese ko byarangiye, James baramukatiye, ubu agiye gufungwa umwaka wose”

Njyewe-“Ndakambura Data? Yee? Ntibishoboka!”

Jane-“Hmmm! Uratangara utari wumva ama miliyoni y’ izahabu bamuciye kuko ngo uriya mukobwa yakuyemo inda?”

Njyewe-“Oya se kandi? Ubu se…nako ntabwo mbyumva”

Jane-“Wumve ngo twese byaturenze, Mama Sarah yarize arahogora, nanjye ubu ndi kwihanagura, Sarah na nubu ntarava muri coma”

Njyewe-“Ooh my God! Ariko se koko ibi ni ibiki bigwiririye uyu muvandimwe? Ubu se koko dukoze iki?”

Jane-“Cheri! Abantu bose James bamuvuyeho, yewe Mama Sarah yavuze ko umwana we namara gukira aramusubiza mu rugo iwe, n’agahinda kenshi yavumye James ngo nayo mande babaciye azirwarize”

Njyewe-“Ooohlala! Nonese ko nzi ko n’amafaranga yose James yari afite yayakoresheje mu bukwe ndetse akaba yarageretseho no kwaka inguzanyo ubu koko turabigenza dute?”

Jane-“Upfa kutambwira ko wemeye kumutangira amafaranga nkaho ajya kubikora yakubwiye, oya oya wee!”

Njyewe-“Ndabyumva biragoye kwikorera amakosa y’abandi ariko nanone urabizi ko James ari umuvandimwe wanjye kuva cyera na kare, nonese twaba tumufashije iki koko mu bihe nkibi?”

Jane-“Wumve ko nta faranga nzemera ko risohoka ngo turihe uriya munyamakosa gusa, cyakora nzajya musura dore twamusabiye gufungirwa i Kigali”

Njyewe-“Ooohlala!”

Jane-“Ahubwo bamaze kumwuriza reka njye kuba hafi ya Sarah nubwo ndi kwica ndeba uri mukobwa barusenyeyeho rutarakomera”

Ibitekerezo byabaye byinshi, nongeye kubona ingaruka y’icyaha, nongeye kubona ububi bwo gutatira igihango, nongera kubabazwa nuko byose bibaye ntahari, hasgize akanya

Njyewe-“Jane! Ndagukunda urabizi, amahitamo yawe nzayubaha kugeza ku mwuka wa nyuma, ndakwinginze ita kuri James wirengagije amakosa ye, kuko ni umuntu kandi amakosa urabizi ko akora abantu”

Jane yaracecetse gato hashize akanya ,

Jane-“Mbikoreye ko ngukunda, mbikoreye ko nzi amateka yanyu, mbikoreye ko twese turi ku murongo ntawamenya uko ejo bizagenda, nta kibazo nzamwitaho uko bishoboka”

Njyewe-“Urakoze cyane Ma Boo!”

Jane-“Hagati aho rero hari akantu nashakaga kukubwira nubwo bije mu bihe by’umubabaro ariko wenda biragutera imbaraga”

Njyewe-“Ooooh! Ngaho se basi mbwira ndebe ko agatima kasubira impembero ngasinzira kabiri?”

Jane-“Eddy! Nishimiye kugutura ibyishimo ko munda yanjye harimo Eddy muto, muganga yamaze kubyemeza”

Njyewe-“Woooow! Mbega byiza! Yoooooh! Ubu se koko ibi byishimo ndabikwiza hehe weee?”

Jane-“Ishime ni ukuri mugabo mwiza”

Jane amaze kumbwira ko antwitiye imfura byabaye ibyishimo byinshi muri njyewe, numvaga wa muryango wanjye nifuza wo bukungu buruta ibindi naharaniye gutunga mbitegeye amaboko mu gihe cya vuba.

Nabuze uko nkomeza kuvuga uburyo nishimye maze mbizingira mu mutima ngo mbone uko nkupa telephone,

Njyewe-“Ma Dona! Ibyishimo mfite bikubiye mu ijambo rimwe nakubwiye bwa mbere ndetse nifuza no kuzakubwira bwa nyuma, ni ukuri ndagukunda cyane!”

Jane-“Mana wee! Nanjye ndagukunda Eddy kandi urabizi”

Njyewe-“Wooow! Noneho rero reka nkwereke uko tubigenza”

Jane-“Ndakumva sha!”

Njyewe-“Reka nururutse ibyishimo mbyine n’akadiho numve ko nkibyibuka ndaza kongera kukuvugisha mugore mwiza”

Jane-“Hhhhhh! Sawa ariko uzirikane agaciro k’amaguru!”

Njyewe-“Hhhh! Urakoze cyane Maama!”

Jane-“Urisanga Cheri! Bye!”

Njyewe-“Bye!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nsimbukira hejuru akadiho ndagacinya, biva ku kudiho n’akaziki ndagaceza, nkomereza ku kayoga ko mu muceri ngo ngasome numve ko koko ndi umugabo, iryo joro nibwo nasinze mu buzima.

Nakangutse mu gitondo nsanga ndaryamye biranshanga ndeba hirya ndeba hino ndinanura ntangira gutekereza uko byagenze ariko numva ibintu byose nabyibagiwe, aho kugira ikindi nibuka nibuka ibya James.

Nakomeje gutekereza byinshi ndetse mara umwanya munini cyane ibitekerezo byansabye, nakanguwe na Samy wakomanze ku rugi ahita akingura yarasigaye yisanzura nanjye nkamureka ariko ngasigasira ibanga.

Yambajije uko byagenze ndamubwira arankomeza ndetse tujyana no gufata ibya saa sita, tuvuyeyo tujyana gushaka impano yo koherereza Jane, nimugoroba tujya kureba ababyina.

Bucyeye Jolie yaje kundeba muha impano ya Jane, kubera ko yari bujyane na Boss we kumuherekeza ntibyabaye ngombwa, twaramusezeye aragenda.

Jolie akigerayo yihutiye gutanga impano nari namuhaye Jane nawe ibyishimo abinsanganiza ambwira ko ubutumwa bwamugezeho ndetse ko yajyanye na Jolie kureba umuryango we akaboneraho gusura muzehe twibaniraga.

Uko umunsi washiraga ni nako nakomezaga kubaza amakuru, Ben yahise usubira Uganda nyuma yo kurwaza Sarah agakira agasubira iwabo, nubwo yari kure Ben twavuganaga kenshi ariko imbere y’imiryango twari twarabaye nk’ingabo zatsinzwe mbega twari twarasezerewe mu majonjora.

Iminsi yakomeje kwicuma ndetse n’amezi agenda havaho rimwe, twari twaramenyereye njye na Samy tumeze nk’abavandimwe, sinasibaga guhamagara Jane mubaza amakuru ya James akambwira ko amusura ariko ibibazo bikomeza kwiyongera kuri we umunsi ku munsi.

Umunsi umwe yambwiraga kuri Sarah wari warangijwe n’igikomere cya James, bwacya akambwira ibindi kuburyo nageze aho nkumva nkeneye basi kumva inkuru nziza.

Amezi yakomeje kwicuma urukumbuzi rwari rwaranyishe, reka Jane we ntiyari akiryama ngo asinzire dore ko yari anakuriwe atakijya ku kazi, James yari amenyereye uburoko mu gihe Databukwe Simoni yari yararekuwe kubera impamvu z’uburwayi bukomeye, yari yaraje kuba iwanjye.

Sarah we ngo yari asigaye yirwa mu Kiliziya akubura ndetse yiga no gutegura aho ameza matagatifu, twari twarayobewe ikibihatse mu gihe Kadogo we yari yararangije gukora ikizamini cya reta gisoza amashuri yisumbuye ategereje amanota.

Harabura amezi atatu gusa ngo njye na Samy turangize imirimo yacu, inkuru nziza nabwiwe na Grace yansanze iyo mu mahanga ko Jane ambyariye umuhungu! Oooooh My God! Byari ibyishimo bikomeye mu buryo utapfa kumva.

Ibyishimo byakomereje mu rugo iwanjye, inshuti n’abavandimwe baje kuvuza impundu natwe abari mu bushinwa duhurira kwa Sabin, twishimira umwana wacu w’imfura njye na Jane twise “Imfurayacu Rwibutso Lucky”.

Nubwo nishimye cyane nageragaho ngakubita agatima kuri James byose byabaye ari muri gereza nkumva agahinda gusa ngafunga roho nkibuka ko ari ya si idasakaye bavuze.

Iminsi yakomeje kwicuma habura ukwezi kumwe ngo dutahe tubona invitation zidutumira mu muhango wo gusoza amahugurwa, byaradutunguye ukuntu bapanze umunsi wo kudusezera nka company yari ifite byinshi byo gukora.

Umunsi warageze nkubitamo agakote ndafunga, njye na Samy nawe wari wambaye neza tumanuka tujya hahandi hasi imodoka iza kudufata twerekeza kuri hotel umuhango wari kubera, tukigerayo Sabin yahise aza yihuta maze anshira ku ruhande arambwira,

Sabin-“Eddy! Bite se?”

Njyewe-“Ni byiza nta kibazo kabisa!”

Sabin-“Nonese Eddy hari umunsi wigeze utungurwa mu buzima?”

Njyewe-“Uuuuh! Sabin icyo kibazo gihatse iki?”

Sabin-“Hhhhh! Wowe mbwira gusa!”

Njyewe-“Ok! Ndumva umunsi natunguwe ari uwo nageze kucyo numvaga ko ntakwiye, ndibuka umunsi nsezerana na Jane kubana akaramata”

Sabin-“Ok! Good! Uriteguye se kongera kubona undi munsi wawe wo gutungurwa?”

Njyewe-“What?”

Tukiri aho…………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 47 Ejo mu gitondo

21 Comments

  1. lucky

    26/10/2017 at 3:30 am

    eddy asigaye mubushinwa tuuu! nayindi nkuru sabin agiye kumubwira kabisa! thank you umuseke! good job!!

  2. Rachel

    26/10/2017 at 5:00 am

    Ahiiiiiiiiiii natanze impundu nimusubireyo ntamahwa karibu Rwibutso ruto uje ukenewe urakunzwe kibondo. James rwose komera ihangane ugiye kuvamo kuko Eddy aje kandi Sammy afite ibimenyetso byose Sara komera komera mukobwa mwiza humura uzakira igihe kirageze

  3. Rachel

    26/10/2017 at 5:03 am

    umuseke ndabashimira cyane wowe mwanditsi wacu uragahorana amata kuruhimbi. urakabyara ubyaje inka

  4. jano

    26/10/2017 at 6:59 am

    Komwanditse nkabagiye gusoza inkuru?

  5. umusaza

    26/10/2017 at 7:23 am

    Eddy agiye gutungurwa n’Impano y’ imodoka ntakindi rwose

  6. claire

    26/10/2017 at 7:28 am

    congz Eddy ibyiza bibaye impurirane.

  7. Byukusenge

    26/10/2017 at 7:45 am

    Eddy bahise bamuha akazi muri iyo campany yabahaye formation

  8. zuzu

    26/10/2017 at 8:16 am

    ndagushimiye mwanditsi mwiza utugezaho inkuru zubaka. Eddy utunguwe nogusigara mubushinwa sinya amasezerano yakazi ushake ibirayi by Rwibutso

  9. zuzu

    26/10/2017 at 8:28 am

    mng. haricyo ngirango mbisabire bandits biyinkuru:muri weekend mujye mudushyiriraho ibice byarangiye muhereye kucyambere muzaba mudufashije kuko abenshi twayimenye igeze hagati .murakoze cyane

  10. fafa

    26/10/2017 at 8:48 am

    ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiii Eddy muto disi, ntabwo mushobora kumva ukuntu nishimye, mana weeeee umwanditsi uri umuhanga ni ukuri Imana izi gutanga impano, umuseke wanyu ari nawo wacu mukomereze aho

  11. Rwandan

    26/10/2017 at 8:53 am

    Mutubabarire ntirangire, nahita nanga isi n’ibyayo, Jane ndamushimira azi icyo bita umugore, urabona eddy ngo arashaka guha ibye James ngo abitange nk’izahabu y’amafuti ye? yego wenda yari kumufasha nkuko yamufashije ariko yamufashije kuko yari mu buzima bubi atiteye naho James yarabwiteye, Jane ndushikeho kugukunda Imana izampe umugore nkawe, thx mwanditsi wacu ndetse n’umuseke dukunda cyane! Bravoooooo

  12. fani

    26/10/2017 at 9:10 am

    Ayaaa nari narifashe ariko noneho rekamvuge Mana mfasha Jemus ave muburoko kandi asubirane na Sarah

  13. christella

    26/10/2017 at 9:39 am

    Wow mbega byari biryoshye pe ejo hatinze kugera amatsiko.com murakoze umuseke mutumara irungu muraba mbere,gusa Sarah niyihangane na James niyihangane.

  14. dudu

    26/10/2017 at 9:41 am

    ikintu gitumye iyi nkuru yihuta n’ukugirango sammy aze vuba abashe kuvuga ibya fifi noneho james bamufungure kuko arengana fifi n’umurozikazi kujya gutanga imiti ngo bakunde bamukunde nibibi cyane IMANA ntikinishwa ntikunda amafuti nkayo ninayo mpamvu james nubwo yabikoze byari ukubera iyo miti sikubushake bwe rwose njye sigeze mukamira mukitoze ( james) niyo nda wenda siniye ndananezerewe ko yavuyemo niba ari nabyo koko yari iya James ubundi eddy bagiye kumubwira ko yagize amanota yambere mubantu bose bikaba ari nabyo bishobora no kumuhesha akazi muri iyo campany ahubwo se azemera atabanje kwigisha abo muri campany yo kwa papa chanisse nkongera nkagira ubwoba bwa Simoni dore ko ahinduka nk’ijuru rigiye kugusha imvura namara kwibagirwa gereza azabagambanira cg abaroge yo kanyagwa.

  15. Abonzi Alice

    26/10/2017 at 10:47 am

    Ndi gusoma namjye numvaga igiye kurangira. Ariko buriya ni ukugirango tugaruke mu Rda twongere twumve aho baganira Bose bari kumwe imbonankubone. Eddy murabizi ko surprise zimuzonga noneho arasara.

  16. Umuhorakeye

    26/10/2017 at 11:17 am

    Edy bamube hafi nahubundi aritura hasi tu! Congs Jane uri umugore ukwiriye umugabo nka Edy. Samy yagize trauma ark ubwo Edy agiye kugaruka byose birajya mu buryo Samy araje atange ubuhamya James bamurekure. Ark se Simoni koko ubwo yarahindutse bahu! Nahejo.

  17. MUGABEKAZI

    26/10/2017 at 11:40 am

    Ayiiiiiiiiiii! Impundu nyinshi kuri Jane na Eddy, ni mwonkwe kandi musubireyo nta mahwa.
    Umwanditsi wacu n’Umuseke, murakoze.

  18. Bobo

    26/10/2017 at 12:12 pm

    Wooooooo! Eddy rwose ndakwemera mu kwandika ushyiramo ubwenge bwinshi imana iguhe umugisha twaryohewe ni ahejo mu gitondo

  19. Ben

    26/10/2017 at 12:41 pm

    Eddy si ngaho yasigasiye ubuzima none abaye umuntu muzima naho James ari kurindagira muri gereza? wasanga afunganywe na ba fille na djalia. niba muri gereza bahura azabarongora bose ni indaya nkawe. eddy ugomba guhita umwanga naho ubundi yazaba nka Gasongo wo muri online game kubera ishyari

  20. Queen

    26/10/2017 at 1:34 pm

    Eddy surprise nuko Jane n’unwana baje muri cyo kirori

  21. Marie Channy Mugabo

    26/10/2017 at 4:55 pm

    yebaba weeee,ndasetse imbavu zirandiyeee,ngo James nahurira na Djaria na fille muri gereza azabarongoraaa yebaba weeee,ngo simoni ahinduka nkigicu kitagira imvura,gusa muri abantu neza mwweeeseee.Eddy ni umugabo ukwiye agomba guhembwa PE.kandi ashobora no kuzahita abona akazi mubushinwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock