Episode 47: Umunsi wo gusoza amahungurwa ubereye Eddy uwo kongera gutungurwa – UMUSEKE

Episode 47: Umunsi wo gusoza amahungurwa ubereye Eddy uwo kongera gutungurwa

Njyewe- “Ok! Ndumva umunsi natunguwe ari uwo nageze ku cyo numvaga ko ntakwiye, ndibuka umunsi nsezerana na Jane kubana akaramata”

Sabin- “Ok! Good! Uriteguye se kongera kubona undi munsi wawe wo gutungurwa?”

Njyewe-“What?”

Tukiri aho ako kanya hahise haza umwe mu bashinwa wo mu rwego rwo hejuru mu batuyoboraga atugezeho, ahita abaza Sabin mu cyongereza niba ari njyewe Eddy, amusubiza ko ari njyewe ahita ankora mu ntoki ahita amubwira ngo twinjire muri salle.

Ako kanya twahise twinjira tugeze mu ga salle keza cyane kari karimo intebe nziza n’amatara meza, Sabin akomeza ku meza y’abayobozi, Samy na we araza turisungana twicara ku meza yari ariho buri kimwe cyose twitegereza imbere,

Samy-“Eddy! Ko Sabin yakwihereranye yari agiye kukubwira iki?”

Njyewe-“Hhhh! Sabin se ko buriya nubwo yiturije agera aho akaba umunyamashyengo, yari ari kumbaza ngo umunsi nigeze natungurirwaho kugira ngo mubwire ko natunguwe n’inzoga yo mu muceri!”

Samy-“Hhhhh! Mbega wowe!”

Njyewe-“Wowe uraseka! Uzi ko yahise ambwira ngo nitegure kongera gutungurwa none dore ngizi za nzoga zo mu mu muceri zuzuye aha”

Samy noneho si uguseka yagiye hasi, nanjye nkomeza guseka narebana na Sabin nkabona yishimiye ibyishimo byari biri aho,

Samy- “Dore Sabin arimo no kukureba agaseka, wapfunduye ukanywa agasekera rimwe koko!”

Njyewe-“Hhhhh! Ariko Samy uragira ngo batunyuzemo ijisho ngo iwacu tugira umururumba? Urabona hari undi wari wagira icyo afata?”

Samy-“Nagushukaga maze!”

Twese-“Hhh!”

Tugiseka ako kanya nyakubahwa mukuru yarinjiye twese turahaguruka tumukomera mu mashyi, kuva twagera mu bushinwa ni bwo twari tumubonye, ubusanzwe twamubonaga ku mafoto gusa.

Yarakomeje azamuka ajya mu byicaro bye maze natwe tubona kwicara ako kanya uwari uyoboye ibirori ahita afata umwanya avuga mu rurimi rw’icyongereza twakoreshaga twese,

MC-“Mbanje kubashimira cyane mwe mwese mwitabiriye ubutumire bwa company mubereye abakozi, abayobozi ndetse n’abari baje kwihugura ari nabo baduhurije aha ngo tubasezerere kuko igihe cyari cyagenwe kigeze ku musozo,

Mwese muhawe ikaze, uyu mwanya reka tuwuhe umuyobozi ushinzwe abakoze ahe ikaze Director General wa company wifuje kubana natwe ndetse anayobore umuhango waduhurije aha ngira ngo twongere tumuhe amashyi menshi”

Twese twakomye mu mashyi menshi cyane na we arahaguruka yongera kudupepera umuyobozi wari ushinzwe abakozi arahaguruka yegera micro,

We-“Murakoze! Mu izna ry’abakozi nyobora twishimiye kwakira umuyobozi wacu mukuru waje kwifatanya natwe mu gusezerera abakozi cumi na babiri baturutse mu bihugu bitandukanye ngira ngo mbahamagare baze imbere mpereye kuwa cumi na babiri kugeza kuwa mbere baze imbere”

Njyewe-“Samy! N’ibi se birimo kandi?”

Samy-“Nanjye ndatunguwe rwose pe! Ubu se iyo babitubwira basi tugakoresha inda n’umugongo ariko tukarushanwa?”

Njyewe-“Si nk’ibyo byose se? Ibaze tubaye abanyuma? Twaba dusebeje igihugu nabadutumye, oooohlala!”

Tucyongorerana njye na Samy umuyobozi ushinzwe abakozi yahise atangirira ku wa cumi na kabiri (12) nk’uko yari amaze kubivuga numvise njye na Samy tutarimo ndiruhutsa akomeza guhamagara uwa cumi na rimwe (11) arinda agera kuwa gatandatu (6), uwa gatanu (5) aba abaye Samy muha amashyi menshi azamuka imbere.

Ku mutima natangiye kwibaza umwanya wanjye ariko mpita niha amahoro kuko imyanya yari isigaye yose itari mibi.

Umuyobozi wacu yakomeje guhamagara ageze ku mwanya wa kabiri numva ntabwo ari njye, Samy wari uri imbere ni we watanze abandi kwiyamira akoma amashyi ndetse ahita aza aho nari ndi byanshanze ntashobora kubyiyumvisha arampagurutsa arampobera n’abandi bakoma amashyi menshi Sabin aramanuka ankora mu kiganza arankomeza birarenga arampobera bakomeza gukoma amashyi,

Sabin-“Hhhhhh! Eddy Eddy! Congratulations!”

Njyewe-“Thank you Sabin!”

Sabin-“Sinabikubwiye ko n’uyu munsi nawo ushobora kuba uwo gutungurwa kuri wowe!”

Njyewe-“Woooow! My Day of Surprise!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Ako kanya Sabin yahise anyereka imbere anjya inyuma tuzamuka aho abayobozi bose bari bari mperera kuwa mbere bankora mu ntoko ngera kuri Boss Boss nawe ankora mu ntoki amashyi menshi yisuka aho aya Samy niyo numvaga cyane.

Numvaga Atari njyewe Eddy, numvaga ntazi aho ndi, ibyambagaho byose byari nka film mu maso yanjye.

Naratuje ndahindukira maze mpagarara nemye impandi y’umuyobozi mukuru maze ushinzwe abakozi ahita akomeza,

We-“Nyakubahwa muyobozi mukuru wa company Eddy Rwibutso wari muri team iyobowe na Sabin Nziza ni we wahize abandi mu gukorana umurava, guhanga udushya, kubaha ndetse no gutanga inama zahindura byinshi atitaye ko yaje kwiga byinshi atazi”

Amashyi yarongeye arakomwa aho ndi numva ibiro biri gukomeza kwiyongera hashize akanya amashyi atuje arakomeza,

We-“Muri rusange mwe mwese twabageneye ibihembo byanyu kuko mu gihe mwari muri aha twabafashe nk’abakozi, ariko hari ibahasha twageneye batanu ba mbere bitwaye neza kurusha abandi”

Ako kanya hahise haza abakobwa beza b’abashinwakazi bafite amabahasha bahagarara imbere yacu, ushinzwe abakozi ahita akomerezaho,

We-“Murabona ko haje abakobwa bafite ibihembo by’abitwaye neza, turagirango nyakubahwa muyobozi mukuru wacu uduhere uwabaye uwa mbere igihembo cye murakoze”

Nahise negera imbere maze umukobwa umwe wari ufite ibahasha yagenewe uwa mbere araza ayihereza umuyobozi mukuru aza ansanga nanjye ntega ibiganza ndayakira amashyi akomeza gukomwa.

N’abandi bahawe ibihembo kumanuka kugeza kuri Samy wari wabaye uwa gatanu maze tujya kwicara, njye na Samy twishimaga mu Kinyarwanda nta byinshi, byari byiza birenze.

Tukicara umuyobozi mukuru yahise afata umwanya w’ijambo twese turaceceka ngo tumutege amatwi,

We-“Ndabasuhuje mwese, abayobozi, abakozi ndetse namwe mumaze umwaka muhaha ubumenyi muri company yacu, uyu mwanya mwiza mwahisemo rwose wari ukwiye, binyeretse ko buri muyobozi, buri mukozi wacu twese tuticaye ahubwo dukomeza gushaka icyateza imbere company yacu, ni ibyo kwishimira,

Icyo nagiraga ngo nishimire cyane na none… harya uwabaye uwa mbere ni uwo mu gihugu…”

Ushinzwe abakozi yahise amwibutsa,

We-“Rwanda”

Umuyobozi mukuru yahise akomerezaho,

We-“Oooh! Byiza byiza byiza cyane! Ni amahirwe kuri we kuko ngira ngo mu gihe gito tugiye gutangira ibikorwa byacu mu gihugu cy’u Rwanda, twishimiye kukugira Brand ambassador mu gihugu cy’u Rwanda”

Akivuga gutyo noneho ibintu byabaye ibindi muri njyewe, namaze iminota ntazi aho ndi nongeye kwisanga imbere ndi gusinya amafoto arafatwa reka sinakubwira ni naho ijambo ry’umuyobozi mukuru ryasorejwe abafataga amafoto basubira mu myanya yabo hakurikiraho ubusabane.

Samy yansanganiye ndimo ndaza aba arampobeye arankomeza nanjye ndamukomeza, byari byiza cyane kuko ikivi cyacu twari tucyushije, maze kwicara no gutuza batangira kuduhereza icyo kunywa no kurya, ibintu bikomeza kuryoha mu buryo bwose,

Samy-“Woooow! Eddy! Brand ambassador! Hhhhhhh!”

Njyewe-“Ntabwo na nubu nari nabyiyumvisha Samy!”

Samy-“Byabaye Eddy! Ibintu wasinyiye koko?”

Njyewe-“Uuuh! Harya nasinye?”

Samy-“Hhhhhh! Kandi koko wasinye utanasomye!”

Njyewe-“Samy! Byihorere wowe ntabwo uzi ibyambayeho, buriya ntabwo nari nzi aho ndi, nagarutse mbona ndi gusinya”

Samy-“Hhhhh! Ni Sabin waje kuguhagurutsa hano kuko yari abizi ko ugomba gusinya akujyana hariya imbere ari nako dukomeza gukoma mu mashyi”

Njyewe-“Ooohlala! Ibyishimo uzi ko burya byakwica umuntu kweli?”

Samy-“Sha amahirwe yawe abona bake, uzi iyaba ari nkanjye, nari gusimbukira uriya mushinwa w’umuyobozi wa company ishyano rikabagwira”

Twese-“Hhhhhh!”

Tukiri aho Sabin yahise adusanga aho twari turi nawe aricara afata kamwe nawe atangira kugasoma, kuba yaravuye ku ntebe y’abandi bayobozi akaza kwicarana natwe byongeye kutwereka neza ukuntu ari umugabo wicisha bugufi kandi uha agaciro aho yavuye,

Sabin-“Sasa rero ubu ni ukwironda! Burya uwo mudahuje umuco ntimwahuza imisango”

Twese-“Woooooow!”

Sabin-“Congratulations Eddy! Rwose byanshimishije nkibimenya ni na yo mpamvu cya gihe naje kukubaza niba hari undi munsi wigeze watungurwa”

Njyewe-“Thank you Sabin! Gutungurwa byo natunguwe bikomeye kandi byongeye kunyereka ko nta kwiheba ukiri ku Isi ndetse nta kure habaho Imana itageza umuntu yiremeye”

Sabin-“Winjiye mu Isi yo kubaho neza sasa! Ubwo uteye iyi ntambwe ukinguye amayira yo gukungahara, iyi company uwayigezemo…nako uzaba umbwira”

Samy-“Woow! Eddy uzanyibuke!”

Twese-“Hhhhhh!”

Twakomeje kuganira imisango turayiryoshya, dusoma ku gacupa agati karaturika abari aho banezerewe dutangira no kugatamba gacye gacye k’abasaza, njyewe ho byari ukunyeganyega dore ko mu kubyina ndi umusimbura.

Samy we yarabyinnye arizihirwa ndetse akuramo n’inkweto ashyira aho kuruhande ubundi yereka abashwinwa uko abanyarwandakazi bateye neza azunguza ikimero giteye nk’igisabo!

Abantu bose baramurangariye amasaha akomeza kwicuma dupanga kwitahira twageze aho twabaga twizihiwe tunaniwe Samy ajya mu cyumba cye nanjye nkomeza mu cyanjye nkigerayo nari mfite amatsiko menshi yo  gusoma ibyo nari nasinyiye.

Natangiye gusoma byinshi ari nako nkomeza gutungurwa, hari harimo umushahara wa buri kwezi ukubye inshuro ebyiri uwo nakoreraga muri company nkorera kandi ntibizambuze kuba nakomeza kuyikorera.

Nagize ngo ndi kurota ariko ndebye neza koko mbona nibyo nasinyiye, nitereye hejuru ngwa ku buriri ntangira kwibona ubuzima nzaba ndi kubamo nkisekesha nongeye gukanguka nambaye uko nakagiye mu kirori nambaye.

Narisetse nkuramo imyenda mbona kuryama nakangutse mu gitondo numva umuntu ukomanga cyane ndabyuka ndakingura,

Samy-“Eddy! Eddy!”

Njyewe-“Bite se ko uza usakuza cyane ubaye iki?”

Samy-“Eddy! Wowe warebye mu ibahasha yewe?”

Njyewe-“Ooooh! Nibagiwe none se…”

Samy-“Eddy! Uzi ko igihe cyose twakoraga baduhembaga? Harimo cheque y’amafaranga baduhembaga n’ibihembo”

Njyewe-“Inka yanjye! Nahise niruka vuba mfata ya bahasha vuba mfunguye koko nsanga uko Samy yabimbwiye ari nako bimeze noneho njye wari wabaye uwa mbere byari ibindi nabaye nk’ugwa igihumure.

Hashize akanya nkomeza gutangara Samy wari wabuze amahoro yahise yiruka aragenda niba yari agiye hehe ntabwo mbizi nkiri aho ntangira gusubira mu nzozi za cyera, nibuka izo natangiriyeho, oooooh! Nibuka imodoka yo mu nzozi.

Nahise mpaguruka njya muri douche nimenaho amazi mvuyeyo nitegura vuba mpita manuka hasi ako kanya ninjira muri taxi voiture yari iparitse aho, nkimara gukinga………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 48 Ejo mu gitondo

21 Comments

  1. Rachel

    27/10/2017 at 4:52 am

    Eddy Congrats ntakure Imana idakura umuntu ntana kure itamugeza. ibi ni ibihembo byo kwihangana biranejeje cyane

  2. Phill

    27/10/2017 at 5:53 am

    Eeeeh mbega Eddy w’umunyamahirwe uzi ko ubuzima ar’ubwo gutungurwa gsa njye ndimo ndamubona ubuzima bwe buhindutse cyne weee!!!!!

  3. Abonzi Alice

    27/10/2017 at 6:58 am

    Yayaaaa Eddy bakwigireho kwiga no gukorana umurava ntako bisa none dore biramukijije. Mbega byizaaa dore umusaruro WO gukorana umwete rero no kuba inyangamugayo. Samy urasetsa koko ngo wari gusimbukira umushimwa?? Eddy se yinjiye taxi voiture agiye kugura ya modoka we?? Abonye iki se agikinga wa? Ni ahejo mwanditsi uraturyohereza kbsa.thx

  4. umusomyi

    27/10/2017 at 7:06 am

    Congratulations Eddy wacu. Imana izamura mu ntera ntaho itakura umuntu wayo yiremeye. Biduhe isomo ntitukihebe tugihumeka ahubwo dukorane umurava aho turi hose

  5. Umuhorakeye

    27/10/2017 at 7:06 am

    Edy congratulations muhungu wacu. Komeza utere imbere ukabye inzozi warabiharaniye. Ayo makuru ko watinze kuyageza kuri Jane? Mwanditsi dukomeje kugushimira Imana ikomeze ikongerere ubumenyi.

  6. Mustafa

    27/10/2017 at 7:09 am

    Wow eddy bamuhaye imodoka kweli

  7. dou2

    27/10/2017 at 7:27 am

    Disi amarira aranyishe kubera ibyishimo

    Mana yanjye Eddy na Jane wongere ushimwe ku byo umukoreye

    Thanks Umwanditsi

  8. karimu ndacyayigaya

    27/10/2017 at 8:32 am

    IMANA ISHIMWE DISI EDDY ARANZE ABAYE INTWARI KWICISHA BUGUFI BIGIRA UMUMARO MUNINI

  9. Rwandan

    27/10/2017 at 9:05 am

    Wooooooow ni ukuri umuseke muraturema. umwanditsi ni umuhanga, nawe ibaze aho yahereye eddy kwa nyogokuru kugera mubushinwa. mo hagati harimo byinshi byatumye agera kuri izi nzozi. ibi nibyo twakwigisha abana bacu ndetse natwe bakuru tukabyigiraho. umuseke turakunda cyane. mugire umunsi mwiza

  10. Bella

    27/10/2017 at 9:08 am

    eddy congratulations nizereko iyo modoka usanzemo Doyenne cyangwa undi muntu w’amateka. sanganiza jane na rwibutso muto iyo nkuru nziza, Brand embassador hhhhhhhhh! Brovooo

  11. GASHUMBA Jeanne Angelique

    27/10/2017 at 9:29 am

    Muraho neza, nejejwe na Eddy na Samy ko mwahesheje ishema urwatubyaye. Eddy na Samy Conglutulation.

  12. Segikubo

    27/10/2017 at 9:32 am

    Very very very nice story but Eddy ataba ashimutiwe muri iyo taxi agiyemo nahita niyahura. umwanditsi thank you so much and our number one website umuseke.rw

  13. Trump

    27/10/2017 at 9:52 am

    hhhhhhhh! ariko Eddy uranshimisha (Samy we yarabyinnye arizihirwa ndetse akuramo n’inkweto ashyira aho kuruhande ubundi yereka abashwinwa uko abanyarwandakazi bateye neza azunguza ikimero giteye nk’igisabo)

    Ubanza ukunda abakobwa bateye nk’ibisabo!!!!!!!!!!!!!!!!

  14. Go

    27/10/2017 at 10:54 am

    Bjr! iyi episode iraryoshye cyaneee, reba nkaha:Samy- “Dore Sabin arimo no kukureba agaseka, wapfunduye ukanywa agasekera rimwe koko!”

    Njyewe-“Hhhhh! Ariko Samy uragira ngo batunyuzemo ijisho ngo iwacu tugira umururumba? Urabona hari undi wari wagira icyo afata?”
    Samy-“Sha amahirwe yawe abona bake, uzi iyaba ari nkanjye, nari gusimbukira uriya mushinwa w’umuyobozi wa company ishyano rikabagwira”
    hhhhh ummanditsi tumusabiye umugisha kuko hano tuhakura inyigisho z’ubuzima bwa buri munsi

  15. Bazina

    27/10/2017 at 11:23 am

    Wawooooooooo!!1 congz to Our Eddy!! congs to samy also. Muhesheje ishema U’ Rwagasabo shenge!!! Ariko Eddy, bigenze bite noneho ko waraye utagejeje inkuru nziza kuri “ma dona”! plz doooo, nawe yishime maze amashimwe muyahe uwiteka ikugejeje aho ugeze!! we are proud of u Eddy

  16. phrister

    27/10/2017 at 11:38 am

    Wawooooooooo!!1 congz to Our Eddy!! congs to samy too,kandi umwanditsi urakoze kwereka ko abakobwa bazima bagihari ukuntu bavugaga ngo eddy azakira sammy umwaka wose uberetse ko bishoboka kandi babanye neza nkabavandimwe wakoze nukuri kutwubahisha,siko a bakobwa bose ari indaya,disi eddy na jane mubuzima byiza congs kbs,umwanditsi salute urarenze.

  17. Samy

    27/10/2017 at 11:41 am

    Inkuru irahimbitse pe.umwanditsi ni umuhanga.wabona Eddy akinze muryango Wa taxi Voiture agahita akanguka!??!?

  18. Abonzi Alice

    27/10/2017 at 12:17 pm

    Akimara gukinga ashonora kuba yarahamagawe Kuri phone cg akabwira chauffeur ngo amujyane aho bagurisha imodoka nziza. Cg ari Sabin umuhamaggaye ngo amwijyanireyo tu

  19. Papa messi

    27/10/2017 at 12:28 pm

    Eddy wacu bravoooooo tukuri inyuma. wahuye nabyinshi sha nawe ryoherwa uwaguciriye akobo ajiginwe. umuseke muri aba kwanza

  20. CHris

    27/10/2017 at 5:02 pm

    KU banditsi b’iyi nkuru, nabasabaga ko mwahundura ifoto iyiranga kuko uyu ni wa Eddy wo ku cyocyezo ntabwo ugeze ku rwego rwe yaba agisa gutya, mushyreho umusore ukeye. merci

  21. Arthur

    29/10/2017 at 4:47 pm

    Congratulation eddy wacu gs ndagusavy ufash james ntumutereran wibuk k ar umuvandimw wibuk ibhe mwagrany mukr kx xcl

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock