Episode 48: Inzozi za Eddy zo mu buto zibaye impamo…Ibyishimo byongeye kumurenga – UMUSEKE

Episode 48: Inzozi za Eddy zo mu buto zibaye impamo…Ibyishimo byongeye kumurenga

Nahise mpaguruka njya muri douche nimenaho amazi mvuyeyo nitegura vuba mpita manuka hasi ako kanya ninjira muri taxi voiture yari iparitse aho, nkimara gukinga ndahindukira,

Njyewe-“Uuuuh! Ibi se birashoboka”

Doyenne-“Hhhhh! Mbega Eddy ubwo se koko ntabwo wari wambonye?”

Njyewe-“Ndakurahiye ntabwo nari nakubonye, ninjiye nzi ko nta muntu urimo kuko nzi ko taxi voiture itajya ihagarara harimo undi mugenzi”

Doyenne-“Ooooh! Ni njye umubwiye ngo ahagarare kuko nari nakubonye, nashakaga kugusuhuza mbonye uteze biba amahire nigumiramo”

Twese-“Hhhhhh!”

Twahise tuhoberana, Doyenne wari wambaye neza cyane, ubwiza ari bwa bundi ya sura yo ku ishuri mbona ingarutsemo nibuka byose nongera kwishimira aho twari twongeye guhurira,

Njyewe-“Aha na hehe se Doye?”

Doyenne-“Eddy sha mvuye muri interview!”

Njyewe-“Ooooh! Great nizere ko uyitsinze nta shiti?”

Doyenne-“Sha ntabwo mbizi gusa nagerageje”

Njyewe-“Humura Imana y’I Rwanda izahaba natwe yarahabaye none ducyuye imidari n’imidende!”

Doyenne-“Wooooow! Uuuh! Ariko ntabwo numvise neza? Mwaba murangije amahugurwa se?”

Njyewe-“Cyane rwose! Iminsi dusigaje ino mu bushinwa irabarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe!”

Doyenne-“Yooooh! Ubu se koko uragiye?”

Njyewe-“Nta kundi ngomba gusanga Jane ndetse n’imfura yanjye Lucky nkababa hafi nabo buriya barankeneye”

Doyenne-“Yego shenge birakwiye! Uzansuhurize cyane Kabebe!”

Njyewe-“Oooh! Nawe urabyumva ibyo nzabikora nk’itegeko”

Doyenne-“None se wowe wari ugiye hehe ko wari uteze?”

Njyewe-“Nari nje iwanyu, nari nje kureba Sabin hari icyo nashakaga ko dupanga mbere yuko nitegura gutaha”

Doyenne-“Mbega byiza! Tujyane rero nanjye nari munzira ntaha”

Doyenne yahise abwira umushoferi wari ugiparitse afatiraho twerekeza iwabo bidatinze tuba tugezeyo ndishyura twijira mu rugo dusanga Sabin ari gukina n’abana agapira muri Jardin kuko hari muri weekend akimbona,

Sabin-“Hahaaa! Brand ambassador karibu karibu!”

Njyewe-“Stareh Stareh!”

Nakomeje musanga aho yari ari mugezeho mukora mu kiganza azana n’urutugu dukubitaho bimwe by’abasore njye na Ben twakundaga duhita dusekera rimwe n’abana baraseka, Doyenne ahita abajyana twe dusigara aho,

Sabin-“Aka kantu naragakundaga ntiwabyumva! Nkiri umusiribateri uziko najyaga njya gusura umukecuru nagerayo mu kumusuhuza nkajyana urutugu nkenda kumusonga kandi akagongo ke karihinnye?”

Njyewe-“Hhhhhh! Njye we se si uko, nanjye najyaga nsuhuza Boss nkenda kumukubita intugu hakabura gato”

Sabin-“Hhhhh! Ariko njye ndabikunda cyane, binyereka ko nta mutima mubi, uzi ugize ngo usuhuze umuntu akakuramburira ukuboko ukiri nko muri metero ishanu ngo utamwegera?”

Njyewe-“Ibyo byo ako kantu niko!”

Sabin-“Hanyuma se bite byawe nyuma yo guhindura ubuzima ukwitwa undi ndetse no mu mufuka hawe hakaba habyibushye?”

Njyewe-“Hhhhh! Nawe urabyumva…nako reka twicare hariya nkubwire icyari kinzanye”

Njye na Sabin twatambitse hirya gato ahantu hari hari udutebe n’akameza tukicara umugore wa Sabin Elsie ahita aza aho twari turi ndahaguruka ndamusuhuza,

Elsie-“Congratulations Eddy! Inkuru nziza yatugezeho, wahesheje ishema urwatubyaye”

Njyewe-“Thank you Elsie! Ni ishema ryacu twese! Ya Mana y’I Rwanda erega iraduherekeza”

Elsie-“Nibyo rwose! Nari nje kubakira! Cheri! Ntiwananiwe wowe se ko mbonye abana bahagiye ngo muvuye gukina?”

Sabin-“Wabimenye, uzi ko banyahagije! Ni bwo mbonye ko nshaje kabisa!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Elsie-“Noneho nkuzanire aka jus?”

Sabin-“Wabimenye mugore mwiza!”

Elsie-“Eddy! Wowe ndakuzanira ka kandi ko mu muceri!”

Njyewe-“Hhhhh! Utyoooo!”

Elsie yaragiye dusigara aho tumwitegereza hashize akanya Sabin ahita amwenyura mpita mubwira,

Njyewe-“Ufite umugore wagira ngo ni fotocopi ya Jane umugore wanjye nkunda cyane rwose pe!”

Sabin-“Hhhhhh! Buriya nanjye mpora mu byishimo nterwa nawe bigatuma umunsi ku munsi nkomeza kumukunda kurushaho”

Njyewe-“Great! Ni ukuri ni urugero rwiza rw’umugore ukwiye buri mugore wese yakwigiraho akarushinga rugakomera”

Nkivuga gutyo Elsie yahise agaruka aradutegurira arangije asomesha Sabin mu maso yanjye nkabona ntako bisa,

Elsie-“Enjoy!”

Twese-“Thank you!”

Amaze kugenda,

Njyewe-“Sabin! Nari nje kukureba rero ngo nkwitabaze”

Sabin-“Humura ndahari rwose!”

Njyewe-“Buriya rero mu buzima bwo mu buto nigeze kugira inzozi, hari umunsi umwe nigeze kuryama ndota maze kugura imodoka ndetse mfite na kontaki mu ntoki, Sabin! Izi nzozi ndumva nshaka kuzikabya”

Sabin-“Ntiwumva se! Kora aha rwose! Unyeretse ko wihariye, umugabo nyamugabo nuhigira umuhigo inzozi akazigira impamo”

Njyewe-“Urakoze cyane! None rero ndagira ngo umfashe ungire inama niba nshobora kuba nayigura inaha nkayohereza nkazayisangayo”

Sabin-“Ooooh! Ibyo biroroshye! Ahubwo se ubwiwe n’iki ko nsanzwe mbikora?”

Njyewe-“Reka yewe?”

Sabin-“Ndabikora rwose! Ubu hari abantu benshi njya mfasha iyo service cyane ko inaha buriya hari isoko rinini ry’imodoka ari izikorerwa inaha ndetse no mu bindi bihugu”

Njyewe-“Ntiwumva se, ngize amahirwe ageretse ku yandi”

Sabin-“None se Eddy urumva wifuza iyihe modoka? Nako reka nzane laptop yanjye nkwereke amwe mu mafoto y’imodoka zigezweho uhitemo”

Sabin yagiye munzu nanjye nsigara aho ari nako nkomeza gusoma ku nzoga yo mu muceri nari ndimo nsa n’usezera hashize akanya aba aragarutse afungura laptop atangira kunyereka imodoka nziza anansobanurira ibyiza byazo njye nawe duhuriza kuri imwe nifuzaga izajya intwarira imfura yanjye na nyina itabavuna umugongo,

Sabin-“Hanyuma se uri tayali tugende njye kukwereka aho uru ruganda rukorera twishyure ejo bayipakire?”

Njyewe-“Hari icyo mbura se? Twagenda nkajya kuri bank nkakuraho amafaranga ubundi tukagenda”

Sabin-“Reka nze noneho nshyiremo imyenda nze tugende”

Sabin yahise ajya mu nzu gato hashize akanya aragaruka nsezera Elsie na Doyenne dufata umuhanda, tugeze ahari bank njya gufata amafaranga dukomereza tujya ku isoko ry’imodoka.

Twagezeyo duhitira kuri reception tugezeyo dutanga ubwoko bw’imodoka dushaka baturebera niba itarafashwe dusanga ni tayali tujya kuyireba nayikojejeho ibiganza nibuka byinshi ibyishimo binsaba nyicayemo tumaze gusanga ari ubwiza buzira icyasha tujya kwishyura ndetse dushyiraho nayo kuyizana mu Rwanda, batubwira ko izapakirwa ejo turasezera dusubira mu modoka ya Sabin tugezemo,

Sabin-“Harya buriya ni iki gikurikiraho?”

Njyewe-“Si ukuyimenaho amazi se?”

Sabin yahagurukiye mu ijana twerekeza ahantu ntazi mu modoka ibyishimo byari byinshi, twahingutse ku mazi, ahantu heza cyane hari hari abantu benshi baje koga banumva akayaga,

Sabin-“Eddy! Mpisemo kukuzana aha hantu naho ni heza cyane abanyamahanga barahakunda”

Njyewe-“Sabin! Rwose hano hantu ni heza ikibazo ni uko nta Jane!”

Twese-“Hhhhh!”

Sabin-“Ntacyo reka twikinire agapira ntitubura abadufasha”

Ako kanya twagiye aho bambarira dufata amakabutura baduha n’umupira dutangira gukina ku mucanga.

Sabin yagiye hirya nanjye njya hino aba arateye ngiye kumusubiza unyura mu maguru abari aho hafi baraseka, dukomeza gukina ariko ari njye ari Sabin ntawasekaga undi ama swate yari yose.

Ikiza cyaho koko ntubura abafata, n’abandi baraje turakina twageraho tukajya mu mazi, twavayo tukongera kugina twaruha tukarya tukananywa ibintu biba byiza numva ndabikunze cyane.

Twakomeje kuryoherwa mu bo twakinanaga hari umukobwa nakomeje kureba cyane, nanjye ntabwo nzi icyabinteye, yari umuzungu kandi ubusanzwe sinajyaga mbitindaho.

Yakomeje kundeba nawe hashize akanya arampepera nanjye ndamupepera Sabin wari uri iruhande rwanjye aba ankubise intoki,

Sabin-“Ndagufashe! Uri mu biki?”

Njyewe-“Eeh! Ntacyo da! Nari nsuhuje uriya mukobwa…”

Sabin-“Si ngaho utangiye gukunda abazungu utaracakira aya Brand ambassador? Kandi ubwo wasanga hari icyakwibagiza Jane?”

Njyewe-“Reka reka ntibibaho! Ubwo se icyo cyaba ari igiki?”

Sabin-“Hmmm! Bano bakobwa baza hano abenshi baba bishakira abagabo beza, mwahuza imisango mugapanga amabara, ngira ngo ariko wowe iyo ngingo ntikureba”

Njyewe-“Reka reka!”

Sabin-“Eddy! Ugiye gukungahara ariko uzazirikane ko nta bukungu bugwiza ibyaha, uzibuke ko burya ibintu biza ubundi bigatumuka nk’ivumbi, uzahe agaciro Jane wakubereye indatwa ukagira umugisha, uzibuke nkuko wabimbwiye ukuntu muri ku ishuri yahaye Bag murumuna wa Elsie wari doyenne wanyu nk’impano kuko yabonaga utwara amakaye mu ntoki none ubu ukaba ugiye kujya nawe witwara mu modoka”

Sabin yavuze gutyo nitsa umutima nibuka byose abonye ko ngiye kure ankomaho turongera tujya gukina nako gutera ama swate turushye tujya koga turitunganya twongera gufata kamwe dusoje twinjira imodoka turataha.

Jane nta na kimwe numvaga nahita mubwira, nari mfite gahunda yo kuzamutungura akazabona byose umunsi naje maze nkongera kubona ya marira ye y’ibyishimo yatembaga mu gituza cyanjye akazamura imbamutima zanjye.

Twaje mu modoka tuganira tugeze kuri Hotel,

Njyewe-“Sabin! Wakoze cyane rero uyu nunsi wari mwiza kandi koko birakwiye kuko kwihemba washeje umuhigo bitera ishema”

Sabin-“Niko bimeze Eddy!”

Njyewe-“Sawa rero reka njye kuba nduhuka nanazinga utwangushye”

Sabin-“Oya buretse kugenda”

Sabin akivuga gutyo Samy yahise akingura aricara aradusuhuza nyoberwa ibyo ari byo ngize ngo mbaze Samy umubwiye ko turi aho Sabin ahita ahaguruka,

Njyewe-“Uuuh! Sabin! None se kandi tugiye hehe?”

Sabin-“Ihangane gato hari ahantu ngiye kwereka Samy ndabagarura mukanya! Hari ikibazo se?”

Njyewe-“Uuuuh? Ko numva ntazi ibyanyu ra?”

Samy-“Ni ukuri nari nzi ko utari bubyemere ko tujyana ni yo mpamvu mbwiye Sabin ngo agufatirane atabikubwira”

Njyewe-“Samy! Koko ubu uracyanyishisha ku buryo wakwanga kumbwira ko ushaka ko nguherekeza?”

Samy-“Basi mbabarira ntabwo nzongera!”

Njyewe-“Hhhh! Ndakubabariye ariko ntuzongere!”

Twese-“Hhhhhh!”

Sabin-“Habuze bya bindi ngo cira hano tumukubite!”

Twese-“Hhhhhh!”

Twakomeje kugenda bidatinze duhinguka kwa Sabin ndikanga, nabonaga ntazi ibiri kumbaho,

Njyewe-“Ariko se Sabin! Aha niho uje kwereka Samy?”

Sabin-“Oya ni uko nshaka kubanza kubwira umugore aho ngiye, ubwo se nari guca ku rugo?”

Njyewe-“Eeeh! Ok! Ariko twizere ko udatinda”

Sabin-“Ahubwo mube mugumye mu modoka ndaje”

Sabin yavuye mu modoka aragenda nsigara nganira na Samy hashize akanya mbona urugi rurafungutse yari Doyenne,

Doyenne-“Samy Samy! Ngwino nkubwire, Eeh! Bite Eddy!”

Nagize ngo nikirize Samy yagiye cyera nsigara nibaza ibyo ari byo, sibwo nsigaye mu modoka njyenyine.

Nkibyibaza nafashe telephone, nkiyatsa mbona message mu kuyifungura mbona ni iya Sabin,

“Eddy! Waje gato ugafata k’umuceri kamwe ko nzi ko wagakunze kandi muri iyi minsi ukaba uri kugasezera”

Mu by’ukuri kubera gukina no koga numvaga narushye ariko nanze gusuzugura Sabin mva mu modoka nkomeza muri salon nkinjira natunguwe no kubona utwana twa Sabin duhagaze aho dufite gateau nziza iriho buji nyinshi, ngisoma ngo “Happy birthday to you Eddy” nsa n’utaye ubwenge

Bose-“Happy Birthday to youuuuu! Happy Birthday to you Eddy….”

Oooh my God nafashwe gutyo, mu by’ukuri natunguwe cyane n’ibyambayeho, ntabwo nari nzi ko uwo munsi ari umunsi ari isabukuru yanjye, narishimye bitavugwa nongera kwitegereza umuryango wandemeye ibyishimo mu gihugu nari ngezemo nibaza uko nzabaho emotion zirandenga.

Sabin-“Wooow! Tubigezeho! Happy Birthday Eddy!”

Bose bakomye amashyi maze bampereza icyuma nkatana gateau na twa twana twa Sabin turangije mbona bazanye impano ndetse n’ibinyobwa ikirori kiba ikirori batangira kwivamo ukuntu byose babipanze.

Nshize impumu Sabin yampaye umwanya ngo ngire icyo mvuga kuri uwo munsi maze nitsa umutima,

Njyewe-“Murakoze! Ntabwo mvuga menshi kuko nyavuze nazingura ikizingo cy’ibyishimo natewe no kubona umuryango nifuza, ndishimye cyane kubw’uyu munsi nongeye gutera intambwe mu kubaho, mu kazi, mu kugwiza inshuti ndetse no mukugwiza ibyishimo by’umutima,

Sabin! Wowe n’umuryango wawe mbasabiye umugisha, Samy wabaye mushiki wanjye nawe nzamuhoza ku mutima, uyu nawo ni umunsi wanjye wo gutungurwa”

Sabin-“Eddy! Iminsi yawe yose igiye kuba iyo gutungurwa kuko iyabanje yose yari iy’agahinda, turagukunda kandi utubajije icyo tugukundira twavuga byinshi gusa isabukuru nziza”

Ako kanya naratambutse mpobera Sabin n’abandi bose nsoreza kuri twa twana twakatanye gateau ikirori gikomeza gushya amasaha akuze Sabin araducyura iryo joro naraye mu byishimo byinshi.

Habura umunsi umwe ngo dutahe, Jane nari naramuteguje ndetse Papa Chanisse, Paul n’abandi bari babizi, nari naramaze gupakira ibintu byose mbega icyari gisigaye yari isaha yo kugenda, nicaye muri chambre yanjye ntuje ndeba TV numva umuntu ukomanga cyane ku rugi adatuza asa nuwenda kuruca ndikanga cyane………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 49 kuwa mbere mu gitondo

12 Comments

  1. Mucunguzi Gabriel

    28/10/2017 at 5:39 am

    iyi nkuru yageze aho umwana arira nyina ntiyumve.ntegereje eddy ageze kukibuga cyindege i kanombe

  2. zuzu

    28/10/2017 at 6:49 am

    Mana weeee mbegabuiza Eddy congratulations na none lmana iguhinduriye amateka uwose kdi ukomanga ninde? ntiyaba aje kukubwirango indege iragutegereje???haguruka usage Jane na lucky ,Eddy we ntakindi bakomangira

  3. jona

    28/10/2017 at 7:15 am

    Muranygishije Thu izinkuru uwazikinamo film

  4. Alice

    28/10/2017 at 7:28 am

    Woow! Eddy Inzoz Zibay Impamo Dis ,jane We C Azabyitwaram Ate Atunguwe Numugabo We?

  5. Abonzi Alice

    28/10/2017 at 8:09 am

    Eddy congrat inzozi zo kwicara mu modoka yawe uzigezeho.woowww nizere ko James nakubona azagira ishyari ryiza akakwigiraho agahinduka nawe tukwifurije urugendo rwiza rero uzatugereho amahoro tuzaza kugutega I kanombe sha.ninde ugukomangiye se? Ubwo ni Samy niwe ukomanga nkuhuruza hahaa. Ubwo ntabuze andi makuru azanye

  6. karimu ndacyayigaya

    28/10/2017 at 8:41 am

    YO NDISHIMYE CYANE KUKO INZOZI ZIBAYE IMPAMO

  7. marie

    28/10/2017 at 10:04 am

    HAAAAAAA MBEGA BYIZA WEEEE EDDY JYEZE KUNDOTO ZE ARIKO HARYA HANO NTA IN BOX IHBA NGO MBABWIRE AKANTU KOKO!!!!!!!!!!!!

  8. Uwingeneye Joselyne

    28/10/2017 at 10:46 am

    Wajyendanye Umugisha W’ Imana Ibihe Byose Eddy, Komeza Utsinda Naha Lucky Na Jane Ndetse N’ Abandi Bagukunda Baragutegereje

  9. Umuhorakeye

    28/10/2017 at 12:07 pm

    Mbega ibyiza kwa Rwibutso. Inzozi urazikabije disi. Gira ugaruke murwa Gasabo uze uhumurize James kd wongere umuremere umuryango. Lucky wawe na Jane natwe twese turagutegereje. Uwo ukomanze buriya ni samy aje kumubwira ko bazagenda ejo. Thx umuseke.

  10. gogo

    28/10/2017 at 1:29 pm

    Mana we thx umwanditsi,inkuru ijyeze aharyoshye nutaravuga azavuga,cong Eddy bangunga mu Rwagasabo turagutegereje,naho ukomanga ni Samy aje kureba ko wamaze kwitegura

  11. christella

    28/10/2017 at 4:21 pm

    Wow mbega biraryoshye pe Eddy ajyeze kunzozi ze congratulation kbs umwanditsi n umuhanga urakoze, kuwa mbere bitinze kugera,amatsiko.com

  12. Cyuzuzo

    30/10/2017 at 7:35 am

    manawe ibintu bikomeje kuba byiza cngz kuri rwibutso

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock