Episode 49: Eddy na Samy bageze mu Rwagasabo bakirizwa amarira y’ibyishimo – UMUSEKE

Episode 49: Eddy na Samy bageze mu Rwagasabo bakirizwa amarira y’ibyishimo

Habura umunsi umwe ngo dutahe, Jane nari naramuteguje ndetse na Papa Chanisse president awa company yanyohereje, umusaza w’amateka Paul n’abandi bari babizi, nari naramaze gupakira ibintu byose mbega icyari gisigaye yari isaha yo kugenda.

Nicaye muri chambre yanjye ntuje ndeba TV numva umuntu ukomanga cyane ku rugi rw’icyumba cyanjye adatuza asa nuwenda kuruca ndikanga cyane mpaguruka vuba ngeze ku muryango umutima uranga ndahagarara ndiyumvira.

Ako kanya nahise numva yarongeye gukomanze cyane, mvuga mu cyongereza mubaza uwo ariwe ariko we akomeza guhondagura atavuga, ako kanya numva ijwi ry’umukobwa rivuga ngo kingura vuba.

Nagize ngo ni samy ariko nibaza impamvu noneho yaba avuze mu cyongereza  iranyobera ndakingura ako hinjira umukobwa wari wambaye imyenda yo kurarana aramputaza ageze mo imbere areba hirya no hino asa nushaka umuntu.

Yarahebye aragaruka arebye hejuru y’umuryango nimero y’icyumba cyanjye mbona agize ubwoba bwinshi yipfuka mu maso,

We-“Oooh! My God! Mbabarira ni ukuri, ntabwo nari nje aha nibeshye nimero y’icyumba”

Njyewe-“Humura tuza wigira ubwoba ntacyo ngutwara”

We-“Oya oya! Mbabarira rwose utamfata nazanye n’umukunzi wanjye, none nabyutse ndamubura, abashinzwe aha bambwiye chamber arimo none ndibeshye nza hano rwose ndakwinginze”

Uwo mukobwa mwiza w’umuzungu kazi yagize ubwoba ndabibona ngerageza kumutuzisha arankundira aratuza maze musohora nitonze yageze hanze bisa n’igitangaza.

Yagiye atera intambwe nk’eshatu akareba inyuma nanjye nkomeza kumwitegereza ageze imbere aba agwiriranye n’umusore ahindukiye aba aramwatatse inshyi azipima mu mwatwi mpita menya ko ari wa musore yashakaga nsunikiraho urugi ngo hato ntabizamo ku mutima nti mwaragowe mwe mufite abakunzi batari Jane.

Narongeye ndicara nkomeza kwirebera film hashize akanya mfata telephone ndeba nimero za Jane ngo muhamagare nsaba Imana ngo imfashe ntivamo ngo mubwire ibyo namuhishe ngo bizamutere ibyishimo.

Nakanze yes nshyira ku gutwi ndategereza akanya gato icamo ikomeza gusona ku mutima nti buriya ari koza umwana, hashize akanya gato,

Jane-“Hello!”

Njyewe-“Yambiiii ma Boo!”

Jane-“Yambiiii mukunzi!”

Njyewe-“Bite ko uri kuriza Rwibutso wacu? Oooohlala! Uzi ko ndi kubyumvira mu mutima?”

Jane-“Hhhhh! Pole sha we! Ubu se noneho numara kumwakira mu biganza uzajya ubyumvira hehe se kandi?”

Njyewe-“Nawe hibaze Cherie!”

Twese-“Hhhhh!”

Njyewe-“Hanyuma se bimeze bite mu rugo?”

Jane-“Sha nyine turaho, muzehe aba aryamye Grace ari kumfasha Lucky, Kadogo we yirirwa akuririmba reka sinakubwira siwe uzarota uje, twirirwa duseka ntiwabyumva”

Njyewe-“Hhhhh! Kadogo na nubu koko ntiyari yamenya ko yakuze? Buriya koko nzamugire nte?”

Jane-“Oooooh! Ariko biratunyura Cheri! Uzi ukuntu atumara irungu? Njye mbona ari byiza ni ukuri!”

Njyewe-“Nagira nte se! Nuko nyine niko yambereye”

Jane-“None se warangije kwitegura?”

Njyewe-“Cyane rwose! Isaha niyo isigaye, ubu ibintu byose narapakiye n’inkweto zo kogeramo! Ubu nogana ibirenge”

Jane-“Hhhhhh! Natwe ubu turagutegere, inyama muri frigo zabaye urubura reka mitsing zo ni ibindi bindi”

Njyewe-“Utyooooo! Ntiwumva se ahubwo! Uwo munsi ndifuza ko uzaba uwo kwishimira andi mateka yandi, Ma Jane! Iyaba wari uzi…”

Nari ngiye kwivamo habuze gato ndigarura nawe akomeza kumbaza cyane,

Jane-“Iyaba nari nzi iki Cheri?”

Njyewe-“Nyine mako iyaba wari uzi ko nzaza mbakumbuye…”

Jane-“Aaaah! Urambeshya hari ikindi wari ugiye kumbwira”

Njyewe-“Ma Boo! Ibyo kukubwira se ko ari byinshi, ahubwo reka mbe mbitse bimwe nzabikubwire nkwirebera”

Jane-“Oooh! Urakoze cyane bambe! Urisanga kandi Imana izakurinde tuzongere kukubona uri muzima dore Lucky aragushaka”

Njyewe-“Urakoze Maama! Buriya nzongera kukuvugisha ngiye guhaguruka!”

Jane-“Urakoze shenge!”

Njyewe-“Bye!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi ndiruhutsa, burya uwo ukunda uba wumva wamubwira byose, kuri iyo nshuro nongeye kubona ko urukundo nkunda Jane rushobora no kunganza rugatuma mvuga n’ibanga.

Nkiraho Samy yarakomanze arinjira, haburaga amasaha macye atageze kuri makumyabiri nane, dupanga ko tugiye kuryama ho gato tukaza kubyuka dufata utwangushye.

Samy yagiye kuryama nanjye ndirambika nongeye gukanguka ari telephone isonnye ndebye nsanga ni Sabin twari twapanze ko ari buze kudutwara akatugeza ku kibuga cy’indege nkanda yes,

Njyewe-“Hello Bwana Sabin!”

Sabin-“Iragusize dore ngiyoo…!”

Njyewe-“What?”

Sabin yambwiye gutyo ndikanga mpaguruka vuba ngira ngo koko iransize natuje umutima ari uko ambwiye,

Sabin-“Hhhh! Ko numvise uhise udandabirana se? Hhhhh! Humura nakubeshyaga!”

Njyewe-“Ayaya yaya! Urampabuye ntubuze byose!”

Sabin-“Hanyuma se ko mpagurutse muri tayali nze  mbafate?”

Njyewe-“Eeeh! Turi tayali kabisa ubu tumaze no kuruhuka bihagije”

Sabin-“Ok! Ahubwo rero ako kantu! Ndaje mukanya nko mu minota mirongo itatu ndaba mbagezeho”

Njyewe-“Thank you Sabin!”

Call end.

Ako kanya nahise nshyira telephone nari mfite ku kameza njya muri douche nditunganya ndangije nambara imyenda yirekuye ako kanya Samy nawe aba araje asanga ndi tayali yikoza hirya ahamagara abashinzwe gutwaza abakiriya tumanuka hasi aho Sabin yari kudusanga.

Twategereje nk’iminota nk’icumi, mu mutima numvaga nashyugumbwe amaso yanjye yarebaga I Rwanda kandi ndi mu bushinwa.

Hashize akanya tubona nguwo Sabin n’imodoka ye nziza, aparika aho arakingura arasohoka ndetse we na Doyenne badufasha gupakira ibikapu mu modoka,

Njyewe-“Hhhh! Ndabona mwabukereye kutwirukana, urabona ukuntu mupakirana courage, mwari muturambiwe kabisa!”

Bose-“Hhhhhhh!”

Sabin-“Kandi ubwo ibi bikapu mbipakiye nkabijyana iwanjye nkabikingirana waba uri kubogoza?”

Njyewe-“Eeeh! Oya oya! Nivugiraga!”

Bose-“Hhhhh!”

Twarangije gupakira twinjira mu modoka twesereza ku kibuga cy’indege, mu modoka twagiye tuganira baduha n’urutonde rw’abo tuzabasuhuriza, tugeze ahantu hari isoko turahagarara,

Sabin-“Dore aha ni hahandi wambazaga uragurira impano umuhungu wawe!”

Njyewe-“Ok! Ntiwumva se!”

Ako kanya twavuye mu modoka twese tujya gushakira imfura yanjye ibikinisho n’ibindi byinshi tumaze kwishyura tugaruka mu modoka dukomeza urugendo twagezeyo bidatinze, tuvamo dupakurura ibyacu abadutwaza baradupakirira ni nako amasaha yari ageze yo kwinjira,

Njyewe-“Sabin! Byose biri ku mutima!”

Samy-“Sabin! Ikiruta byose Imana izakwiture!”

Sabin wari wuzuye imbamutima yadusubije mu gishinwa twese dusekera rimwe maze mpita mubwira,

Njyewe-“Niba unadututse nta kibazo dupfa kuba tutabyumvise”

Twese-“Hhhhh!”

Ako kanya nahobeye Sabin nikuza Doyenne na Samy abigira uko dusunika ibikapu tugeze imbere turahindukira turabapepera twinjira muri cheking tuhanyura twihuta dukomeza mu ndege, noneho ntabwo byanshanze nk’igihe nanirwa kumanura intebe nabikoze nkuwikinira.

Bidatinze indege yarahagurutse dufata ikirere telephone ijya muri airplane mode hashize akanya,

Njyewe-“Samy! Nta gishimisha nko kujya iwanyu! Ndumva mfite ibyishimo byinshi byo gusanga abana b’I iwacu I Rwanda”

Samy-“Eddy! Njye ndumva ahubwo iyaba nagumaga hariya!”

Njyewe-“Kubera iki se Samy?”

Samy-“Eddy! Niba nawe ufite umuryango uraza kukwakira, niba nawe ufite umugore ugukumbuye urarara akugaragiye, ubu se koko njyewe navuga iki?”

Njyewe-“Yoooh! Samy! Humura Maama! Umuryango uranyakira niwo wawe, kuva twajyana wambereye umukobwa utangaje, umwaka wose twabanye wanyeretse ko uri umukobwa wihariye utandukanye n’abandi uzi agaciro k’umutima wahisemo ndetse uzi n’agaciro k’ubuzima buhenze wakuye kure”

Samy-“Urakoze Eddy!”

Njyewe-“Samy! Ndifuza kukwereka umuryango wanjye, kandi nizeye ko urakwishimira cyane kuko nanjye nakwishimiye”

Samy-“Oooh! Byandema Eddy! Maze hari ubwo nifuzaga kubigusaba ariko nkaruca nkarumira!”

Njyewe-“Yoooh! Humura rero urisanga! Njye nabitekereje kare kandi humura urabikwiye!”

Samy yaramwenyuye mbona ni byiza amfata ikiganza aranyitegereza asetse mbona turasa.

Twakomeje urugendo ibitotsi nabyo biba biraje njyanwayo nongeye gukanguka itege iri kugwa aho twafatiraga indi iza mu Rwanda.

Twavuyemo ndetse tujya gufata ifunguro, tumaze kuruhuka twinjira indi ndege duhaguruka twizeye kumanukira mu Rwagasabo.

Aho ho ntabwo nongeye gusinzira natangiye gutekereza ukuntu ngiye kongera kubona umuryango n’inshuti, nkanyuzamo nkamwenyura, Samy we yari yananiwe yasinziriye bidatinze twumva undege iritse ikirere cy’iwacu kirampumurira.

Indege yaraparitse nkangura Samy,

Njyewe-“Samy! Samy!”

Samy-“Ooooh! Eddy ko unkanguye?”

Njyewe-“Hhhh! Tayari twageze iwacu!”

Samy-“Ahwiiiiii! Mana wee! Uzi ko koko tugezeyo?”

Twarinanuye turahaguruka turashinga turakomeza turahamya maze turasohoka kimwe n’abandi, nongera guhumeka umwuka abanjye bahumetse bakanyibaruka nkaba uwo ndiwe kubw’umugisha w’Imana.

Twakomeje kumanuka tujya gutegereza ibikapu byacu tubibonye turabipakira dusunika dusohoka uko nteye intambwe nkumva agatima karehareha ako kanya tuba duhingutse hanze aho abantu bari badutegereje ako kanya numva numva umuntu unyijugunyeho mu kureba neza uwariwe nsanga ni Kadogo wanjye,

Kadogo-“Niwe weeee! Niwe ni Boss!”

Njyewe-“Hhhhh! Vuga gahoro batagufunga wo karye amateke we”

Kadogo-“Eeeh! Mu bushinwa haba amateke? Boss! Nako Grand Fre! Niyo yakubyibuhishije?”

Njyewe-“Hhhhh! Acha wana uzaha ubimbaza!”

Namaze gusuhuza Kadogo ahita afata ibikapu impanga nazo nzihoberera rimwe bampa indabo, Grace wari wabukereye nawe mugwamo nkomeza imbere mba nkubitanye na Zahabu maze kumuhobera aranyongorera ngo na Papa yaje nuko yasigaye mu modoka.

Byakomeje kuntera ibyishimo byinshi mbona bose baje, nkomeza imbere mba mbonye Jane akikiye Imfurayacu numva ubwuzu buraje amarira y’ibyishimo atangira gushoka ajya mu nda Jane aranyegera aramumpereza birarenga amarira ashoka ku matama yanjye bwa mbere.

Jane yampereje Lucky ndamwitegeza nongera kureba Jane nawe amarira yari yamusaze, Grace atwakira umwana ndamuhobera umutima utera cyane ndamugumana hashize umwanya munini ndamurekura, muhanagura amarira nkomeza nsuhuza Mabukwe, ngeze kuri Papa Chanisse arampobera amfata ikiganza arankomeza akomeza kunkomeza,

Papa Chanisse-“Eddy!”

Njyewe-“Karame kabiri!”

Papa Chanisse-“Urakaze neza mu rwakubyaye!”

Njyewe-“Murakoze cyane”

Ako kanya nasubiye inyuma nzana Samy mwereka buri umwe wese arabasuhuza nabo baramwishimira maze dukomeza twinjira mu madoka mboneraho gusuhuza Paul wari wasigaye mu modoka na Samy ntabwo yasigaye nawe twarajyanye.

Twafashe umuhanda nicaranye na Jane, nkikiye Lucky! Nitegerezaga imfura yanjye ngahindukira nkareba Jane nanjye kuvuga ikiniga kikaza kubera ibyishimo byinshi byari bindimo.

Twarakomeje kugenda tugera aho bari bagiye kutwakira mbwiye Jane ijambo rimwe “Ndagukunda” we yabuze icyo ansubiza antura amarira.

Twagezeyo tuva mu modoka, Papa Chanisse wari wapanze byose niwe watuyoboraga, natunguwe no gusanga comite yose ya company ihari mpereza umwana Jane maze ndabasuhuza bakomeza banyereka aho nicarana na Jane.

Tukiraho Papa Chanisse wari uri hagati yacu yitabye telephone yigira hirya gato hashize akanya aza yihuta cyane twese turikanga turaceceka angezeho,

Papa Chanisse-“Eddy! Eddy……………………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 50 Ejo mu gitondo

14 Comments

  1. Rachel

    30/10/2017 at 4:30 am

    Mana weeee mbega byiza Papa Luky kaze neza urisanga mubawe shenge

  2. jano

    30/10/2017 at 4:53 am

    Karibu Eddy.

  3. Emmanuel Niyindagiye

    30/10/2017 at 7:02 am

    Woooh,
    Byiza cyane kbx; iteka umugisha Imana ihaye umuntu nta mazi yongeramo.
    Congratulation to Eddy’s Familly

  4. Abonzi Alice

    30/10/2017 at 7:16 am

    Woww welcome Eddy Imana Ishimwe ko ugarutse iwacu amahoro. Samy uzakomeze kumufata as yr sister yabaye imfura cyane. Mukomeze rero mwishime dore ko ibyo kuvuga ari byinshi. Papa Chanisse se azanye inkuru ki? Twizere ko ari nziza kuko ubu aho bigeze igihe cyo kurira cyararangiye. Wasanga James adafunguwe Ku munsi WO kugaruka kwa Eddy? Murakoze cyane. Kuko niwe ubura we na Sarah na Maman we.

  5. Umuhorakeye

    30/10/2017 at 8:29 am

    Wlcm Papa Lucky. Imana ishimwe ubwo ugarutse amahoro nabo usanze aramahoro. Wasanga James bamurekuye akaba ariyo nkuru papa Chanisse yakiriye cg mu bushinwa bamubwiye ibya Edy we Atari yabivuga. Thx umuseke ejo habaye kera.

  6. Kaka

    30/10/2017 at 8:40 am

    Eddy Nyagasani yakugiriye neza nawe uzamukomereho! Jane ni umugore mwiza warasubijwe peeee!!! Genda abo wasize ubahundagazeho ubumenyi uhashye China kandi ubemeze ndakwizeye! Samy nawe ni umukobwa mwiza kandi yakubereye imfura, icyo mbona kandi ni uko ari “mushiki wawe w’amaraso” dore ko yanasetse ukabona musa! Ufite urugamba rukomeye rwo kugarurira James na Sarah ikizere cy’ubuzima!!

  7. christella

    30/10/2017 at 10:06 am

    Wow welcome Eddy birashimishije pe .

  8. Diana

    30/10/2017 at 10:48 am

    Nanjye mfashije Eddy kurira ayibyishimo pe! Congs Eddy

  9. Emma Byukusenge

    30/10/2017 at 11:43 am

    Yooo,mbega Byiza Koko Imbuto Y’umugisha Yera Ku Giti Cy’umuruho

  10. jona

    30/10/2017 at 1:16 pm

    Uwihanganye amira ibinoze

  11. Uwingeneye Joselyne

    30/10/2017 at 2:30 pm

    Niba James Afunguwe Ni Amata Abyaye Amavuta Noneho Kumugaragaro, Imana Igumya Iheka Abo Umutima Uboneye Nukuri, Eddy’s Family Murashyijyikiwe Pe

  12. Rachel

    30/10/2017 at 5:07 pm

    Ndagirante Simon agiye kubona Sammy maze agwe igihumure kuko ariwe wamwiciye ababyeyi kandi Simon arabizi neza ko Sammy na Eddy bavukana kwa Sewabo

  13. edisa

    30/10/2017 at 6:27 pm

    nta kabuza sammy ni mushiki wa eddy

  14. MUGABEKAZI

    31/10/2017 at 2:20 pm

    Eddy, kaze neza mu rwakubyaye, kandi warakoze kumvira inama twagiye tukugira, wesheje umuhigo.
    Bakunzi ba Eddy, muze tujye kuvumba!!!!!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock