Episode 5: Kwa Eddy na Jane umushoferi wa Ben ahishuye uwo ariwe – UMUSEKE

Episode 5: Kwa Eddy na Jane umushoferi wa Ben ahishuye uwo ariwe

Njyewe-“Mubye! Uribuka umwana wari uvuye kure akagusaba amazi ukamuha agashera mu gakombe, ukanamugaburira warangiza ukamusabira lifuti ku modoka ijyanye ibitoki i Kigali?”

We-“Yebaba weee! Mana ishobora byose ndagira nte?

Njyewe-“Humura mubyeyi mwiza, aho turi ndahabonye ndahamenya, duhuje amaso nibuka byose ngaho izihirwe dore ngusesekaye imbere!”

We-“Ubu se koko ibyo uvuga nibyo?”

Njyewe-“Ntabwo nkubeshya Mubyeyi, ni ukuri dore ibyishimo birabihamiriza mu maso yanjye!”

Umubyeyi w’amateka yaranyegereye maze arampobera n’ibyishimo byinshi, akajya andeba akongera akampobera bya bindi twita iby’abakecuru gusa kuri njye bigaragaza ubwuzu n’urugwiro rutaryarya.

Namaze kumuhoberana ubwuzu nawe andebana ibyishimo maze arambwira,

We-“Imana igira amaboko koko! Ubu ni wowe kakana…”

Njyewe-“Ni njyewe rwose!”

We-“Byaje kugenda gute se shenge?”

Njyewe-“Yewe ni inkuru ndende pe! Gusa nawe urabibona ko nagezeyo amahoro, ibindi nzabikubwira twitonze!”

Njyewe-“Nonese ugeze aha ute disi?”

Njyewe-“Ahaa! Ni Imana ihangejeje! Njyewe na Madame twari tuvuye hahandi nagusanze aha nturutse, tugeze aha iba iradupfanye niko kuza gusaba amazi mba mpingutse iwawe”

We-“Uuuh! Ngo Madame?”

Njyewe-“Eeeh! Narakuze yewe dore naranarongoye, ahubwo kinga uze umusuhuze dore asigaranye na Mukecuru hariya mu rugo!”

We-“Ibi ni ibiki ra?”

Umubyeyi w’ubwuzu bwinshi yashyashyanye vuba turasohoka twerekera mu rugo aho nari nasize Jane tugezeyo dusanga umukecuru yamaze kwambara umukenyero wa mubyeyi aba akubiswe n’inkuba akibyibaza,

Mukecuru-“Mama Karire wikwikanga erega ubu mbaye inkumi!”

Nahise menya izina ryiza ry’ubutwari ry’umubyeyi ugira umutima mwiza we wampaye umugisha umunsi mfata urugendo,

Mama Karire-“Ariko se ndarota cyangwa?”

Mukecuru-“Ndakize erega ubu ngiye no gushyingirwa shenge!”

Mama Karire-“Hhhhh! Ariko se kandi ibi ni ibiki koko?”

Njyewe-“Erega ibiri hano byose ni umugisha ugeretse ku wundi, dore uyu mukecuru tugiye kumujyana da!”

Mama Karire-“Mumujyana? Mumujyanye hehe?”

Natangiye kubwira Mama Karire byose amaze kubyumva arumirwa, abura uko yifata ahobera umukecuru maze Jane akoma mu mashyi,

Hashize akanya mfata ukuboko Jane maze mwereka Mama Karire mubwira amateka atazibagirana maze shenge aramuhobera numva nyuzwe n’ibyishimo,

Mama Karire-“Nuko nuko shenge! Ubu koko mvuge iki ko bindenze?”

Njyewe-“Ahubwo se wari wabona iki? Iki nicyo gihe ngo umutima wawe utanga utitangiriye itama ndetse n’ineza yawe uyisanganire”

Mama Karire-“Ayiwee! Rwose ntuzanyiture mwana wanjye, kukubona ungana utya ukinzirikana birahagije ni ukuri!”

Njyewe-“Humura mubyeyi mwiza, ahubwo ubwo tuhabonye njye na Madame ntituzasiba kuhagenda, ahubwo se ntabwo uduherekeza nawe ukajya kureba aho tuba ndetse ugafashe mukecuru kwishimira umusaza bagiye kongera kubonana nyuma y’igihe kirekire?”

Mama Karire-“Yoooh! Byari byo gusa umugabo wanjye ntabwo ahari kandi aje akambura nasubira iyo nagiye, mwihangane nzabasura”

Jane-“Mama Kari! Urisanga rwose kandi ni ukuri warakoze cyane, nitugutanga uzabona tuje natwe!”

Mama Karire-“Nuko nuko shenge!”

Mukecuru-“Ngaho sigara amahoro unsezerere nuwiwawe, ubwo uzabona ngarutse kukuramutsa nyabu!”

Mama Karire yaraduherekeje tugeze ku muhanda twinjira mu modoka aradupepera dufata umuhanda twerekeza i Kigali mu Rwanda.

Mu nzira Mukecuru yagiye atuganiriza byinshi byaranze ubuzima bwe na Muzehe gusa yagera aho yamutaye mu bitaro agahinda kakamwica natwe tugakomeza kumwihanganisha tumukomeza.

Bidatinze twahingutse mu murwa maze mparika ku ruhande gato mfata telephone ndeba nimero za James nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya,

James-“Hello my Brother!”

Njyewe-“Yes Hello!”

James-“Utambwira ko muje mitsingi ntarazimara?”

Njyewe-“Hhhhhh! Ariko James rwose! Nari nifitiye agahenge imbavu zarakomeye none uratangiye!”

James-“Hhhh! Nanjye naguhaye amahoro ngo ubanze….”

Twese-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Nashakaga kukubwira ko tuzanye n’umushyitsi, ubwire muzehe abe yiteguye hari ijambo nshaka kumubwira”

James-“Uuuuh! Ngo ijambo ushaka kubwira muzehe? Iryo jambo se….nako ndaba ndyumva!”

Njyewe-“Sawa Bro! Reka tuze!”

Call end.

Narongeye ndahaguruka dukomeza iwacu twahingutse ku gipangu mvuza ihoni Kadogo ahita akingura akibona ko ari twe atangira kutubyinira ari nako duseka cyane tujya hasi.

Twavuye mu modoka yatugezeho araduhobera akubise amaso wa Mukecuru,

Kadogo-“Uuuh! Uyu se kandi we avuye heh era?”

Njyewe-“Ariko se Kado! Nkaho wamwakiye urimo urabaza aho avuye, urabona tutazanye se?”

Kadogo-“Eeh! Ko mbona yakenyeye igitenge nk’umukenyero se yayobye agira ngo ubukwe buraba uyu munsi? Cyangwa yagize ngo buhora buba?”

Jane-“Hhhhh! Kado! Jyana ibyo ujyana mu nzu ureke uwo mukecuru!”

Kadogo-“Eeh! Mbabarira Mabuja! Reka nikorere imodoka ahubwo nyijyane mu nzu!”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Nahamagaye umushoferi wa Ben ngo aze atware imodoka na Kadogo atangira gukura ibintu byose mu modoka amaze kubikuramo byose twumva hari usonnye Jane ajya kureba uwo ari we ngiye kumva numva ariyamiye.

Nahindukira vuba mbona ni Mama we, Grace, ndetse n’impanga Chanisse na Chanelle bambaye neza cyane nibaza ukuntu bamenye ko aribwo tukihagera biranyobera.

Jane amaze kubahobera cyane nanjye narabegereye ndabahobera ngeze kuri Mabukwe,

Mama Jane-“Dore re! Aka kanya se uhise ubyibuha? Uzi ko wari warabuze ikintu kimwe di?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Wabimenye Mama! Ntacyambuza gushyira uturaso ku mubiri mfite icyo amafaranga atagura!”

Mama Jane-“Nuko nuko disi!”

Ako kanya James yahise asohoka yuhanya ahera ku murongo aradusuhuza maze aduha karibu turinjira ariko muri salon ntihagira umuntu numwe tuhasanga, turicara turiruhutsa,

Njyewe-“Murisanga rwose kwa Eddy! Impanga mumeze mute se?”

Chanelle&Chanisse-“Tumeze neza!”

Njyewe-“Ndababona imicyo ni yose!”

Bose-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Ubu ndimo kwibaza ukuntu duhuriye aha aribwo tukiva mu kwa buki!”

Mama Jane-“Byose ni Grace…”

Grace-“Ariko Mama nawe ntukajye umena ibanga!”

Mama Jane-“Ariko se mwana wa! Ntabwo ari wowe wabipanze?”

Chanisse-“Hhhhhh! Mbega surprise Mama yishe!”

Mama Jane-“Oya rata Grace niwe wari wabajije Jane igihe muzira!”

Jane-“Utyooo! Ntiwumva ahubwo! Mama! Rata jya unyibwirira uko byagenze!”

Tukigera mu nzu  ako kanya Muzehe wari uri kuruhuka mu nzu yo hanze aba yinjiye muri salon,

Muzehe-“Uuuh! Ese mwaje! Dore re!”

Yabaye agikubita amaso umugore we akubipa ikibando hasi natwe twitegereza ibyo birori byari bigiye kubera aho,

Muzehe-“Inka ya Data! Ibyo mbona nibyo cyangwa?”

Mukecuru yarahagurutse maze atera intambwe ngo asanganire Muzehe ariko Muzehe ahita akata asubira inyuma tuyoberwa ibyo aribyo mpita mpaguruka vuba ndamukurikira,

Njyewe-“Mzee! Mzee!”

Muzehe-“Urandebera ishyano riguye muri uru rugo?”

Njyewe-“Irihe shyano se kandi?”

Muzehe-“Urandorera ngo uriya mugore wantaye mu bitaro abone narakize ansange aha, ubu se aje kunyibutsa ibyo yankoreye?”

Muzehe yavugaga ababaye cyane kandi koko burya hari igihe igikomere cyanga gukira kubera kwibuka ya mateka, aho niho nagombaga kubera inkingi ya mwamba igi rigahana inyoni,

Njyewe-“Mze! Ihangane ndabyumva warababaye, ariko byirengagize ubabarire umukecuru dore aje agusanga kandi nta kindi kimugenza usibye imbabazi”

Muzehe-“Oya ni agende! Cyangwa nawe umbwire nduvemo kuko….eeeh! Ntibishoboka, nibyo yankoreye? Uziko yansizemo ngo mfe? Cyangwa ahari azi ngo naribagiwe? Nanjye ngakora ijoro n’amanwa ngo mbabonere ibyo kurya naho…yabababa! Ndeka mwana wa, ndeka rwose!”

Njyewe-“Mzee! Rwose irengagize byose umwumve, nawe arabizi ko nta mafaranga yari afite, kuba yaragurishije byose ngo wivuze nuko yashakaga ko ubaho, wasanga no kuba yaragiye yari agiye gushaka amafaranga ngo ukunde uvurwe, muri ibyo byose harimo kimwe ariko icya mbere nuko akwiye imbabazi ibindi bitwikirwa nazo!”

Muzehe yaracecetse gato maze azunguza umutwe,

Muzehe-“Oya! Oya ni agende, buriya rero aragarutse ngo mutunge kandi nta n’akagongo mfite!”

Njyewe-“Oya Mzee! Ibyo rwose ntabwo aribyo washyira imbere ibuka ko uriya mukecuru wamukunze, iyaba wari uze aho mukuye”

Muzehe-“Uuuh! Umukuye hehe se? Ahubwo se abana banjye bari hehe?”

Natangiye kubwira Muzehe byose, buhoro buhoro atangira gucururuka maze kumubwira byose,

Muzehe-“Mwana wa! Mbarira rwose nanjye ntabwo ari njye, ubanza no gusaza birimo, hogi tugende Karasira ntabwo nahoze ndi intare iwanjye! Koko igi ryahanye inyoni!”

Nashimiye muzehe maze dusubira muri salon tuhageze,

Njyewe-“Murihangana gato aho twari tugiye ntabwo dutinzeyo gusa kuri njyewe ndumva nishimye cyane”

Mama Jane-“Ariko disi mukunda abashitsi, mbega byiza nari mfite amatsiko menshi yo kubasanga mu rwanyu shenge!”

Njyewe-“Murakoze cyane Mama! Hano rero hahora ubukwe mwahoze mubona inkoni zitakara, umukecuru ahaguruka nanjye nsohoka, burya byari bihishe byinshi…”

Nkivuga Muzehe yanshiye mu ijambo,

Muzehe-“Enda ngwino undamutse rwose kandi umbabarire ko nari nigize intare kubera ibyabaye!”

Mukecuru-“Ahubwo se disi wambabariye ko aricyo kingenza!”

Umukecuru n’umusaza barahoberanye maze natwe tubaha inkunga y’amashyi wabonaga biteye ubwuzu kongera guhura nyuma y’igihe kirekire kandi cy’amagorwa banyuzemo.

Bahoberanye iminona myinshi cyane byabindi byabakuze bageze aho bararekurana maze baricarana James azana icyo kunywa mbooneraho kubwira Mama Jane, Grace, Chanisse na Chanelle amateka y’ibyo bari maze kwibonera.

Nasoje bose bageze kure maze bongera kugarura agatima bahumuriza umusaza n’umukecuru batandukanijwe n’amagorwa kuri uwo munsi bakaba bari bagiye gusajishanya.

Tukiri muri ibyo byishimo hari umuntu wakomanze Jane ajya kureba uwo ari we, hashize akanya mbona ni Sano umushoferi wa Ben,

Njyewe-“Yes yes Sano! Kalibu kalibu!”

Sano-“Stareh!”

Yahereye ku murongo adusuhuza twese ageze kuri Mukecuru arahatinda tuyoberwa ibibaye.

Yarakomeje asuhuza na Muzehe ubundi aricara maze James amuzanira agacupa ngo nawe asome ari nako dukomeza kuganira hashize akanya,

Sano-“Imodoka se ntabwo yabatengushye?”

Njyewe-“Oya nta kibazo usibye ko moteri yari igiye kuduhiraho tugeze hariya mu gatyamo”

Sano-“Eeeeeh! Ubwo hariya hantu mwakuye amazi hehe ko nziko nta mazi ahaba wana?”

Njyewe-“Uuuh! Hariya se ujya uhagera?”

Sano-“Hhhhhh! Hariya usibye no kuhagera narahabaye!”

Njyewe-“Uuuh! Koko se?”

Sano-“Kabisa!”

Njyewe-“Ubwo se wahabaye ryari kweli? Wakoraga iki se?”

Sano-“Ni inkuru ndende kabisa, hariya nanjyenyeyo na Mama na mushiki wanjye Kigali itunaniye”

Njyewe-“Yoooooh! Pole saana!”

Sana-“Ni life tu!”

Njyewe-“Nonese waje kugaruka ino gute?”

Sano-“Ubundi twagiye tugiye kwa Mama, tugeze muri kariya ga centre butwiriraho biba ngombwa ko ducumbika, muri uko gucumbika rero niho twahuye n’umubyeyi wacuruzaga ku muhanda maze aritanga araducumbikire nyuma Mama amutekerereje ibyacu aba aravuze ngo tuhagume”

Twese-“Yoooooh!”

Sano-“Ukuntu naje kuhava rero birasekeje! Ni nabwo nahise mpindura izina niyita Sano!”

Njyewe-“Eeeh! Burya bwose se? Nonese wahavuye gute?”

Sano-“Njyewe na mushiki wanjye twarazindutse turavuga ngo reka tujye gushaka Papa twari twarasize mu bitaro kuko yari yararembye tukabura amafaranga yo kumwishyurira ibintu byose bikadushiraho, nibwo twafashe umwanzuro wo kujya kumushaka, ubwo we yerekeza iya Ruhengeri nanjye imfura ya Data ngaruka inaha i Kigali”

Njyewe-“Ngo ngo…”

Sano-“Ceceka se wumve! Ubwo nageze inaha rero nzenguruka ibitaro byose kuko nibagiwe kubaza Mama byibuze aho yari arwariye amaherezo ndamubura iko gufata akazi ko koza imodoka ari naho naje kuba konvuwayeri, birangira mbonye na permis da! Ubundi njye nitwaga Mucyo!”

Sano akivuga gutyo Mukecuru yariyamiye arahaguruka maze avugira hejuru cyane abari aho twese turakangarana,

Mukecuru-“Umwana wanjye weee! ……………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 6 kuri uyu wa gatandatu

15 Comments

  1. Dude

    08/09/2017 at 3:54 am

    wowww ndabona ibintu ntako bisa imiryango ikomeje guhura. Congz to Eddy&Jane, mubaye ba gahuzamiryango pe. Thx umuseke

  2. lucky

    08/09/2017 at 4:55 am

    hahah ibintu nuburyohe kabisa thank you umuseke!

  3. chris

    08/09/2017 at 6:30 am

    Oya byo ni ukuri uyu muryango wa Jane na Eddy ni gahuzamiryango pe!!mbega byiza reka disi na mushiki we azaboneka!!!Gusa murakoze gukomeza kutwubaka kuko inama dukuru muri izi nkuru mu buryo bwose mu mibanire y’abantu ,mu rukundo,….ziratwubaka rwose mukomereze aho

  4. Abonzi Alice

    08/09/2017 at 7:13 am

    Umva uru rugo hari impamvu Imana yarwubatse. Singaho muzehe abonye umugore we n,umwana we! Na mushiki wa Mucyo azaboneka muhumure. Ababuranye bose bazaboneka nta kabuza. Ariko Eddy yihutire kujya kureba ibyo Mambo yasize akoze ndumva Atari byiza

  5. KALISA

    08/09/2017 at 7:13 am

    Ibintu birashyushye kd bigeze aharyoshye!

  6. umuhoza

    08/09/2017 at 7:47 am

    mbega byiza weeeee! muzehe na mukecuru bagiriye umugisha muri paradizo nto, thx umuseke, umwanditsi bravo pe! we love you

  7. Bebe

    08/09/2017 at 7:50 am

    Yooooh nizereko Sano agiye guhita abatwara akajya kubasajisha neza, mushiki we se disi ubu ari hehe? mbega ubuzima tubamo, ndabinginze basomyi dusangiye ibyishimo tujye duha agaciro iri shuri ry’umwihariko twaronse, murakoze umuseke.rw n’umwanditsi mwiza dukunda.

  8. COCO

    08/09/2017 at 8:30 am

    WABONA MUSHIKIWE ARI UMWE WAKORAGA MURI YA HOTEL BAGIYEMO AKABAZANIRA IBIRYO DESTINE YAROZE BIKAMENEKA BAKAMWIRUKANA REKA TURINDIRE

  9. Tamara

    08/09/2017 at 8:53 am

    Ariko se ubwo koko sano yayobewe nyina??? None se mukecuru we yayobewe umwana we koko??ko bibagirwa vuba se!! Uziko petero atibagiwe eddy??

  10. Bazina

    08/09/2017 at 9:10 am

    Murakoze umwanditsi. ariko noneho haraho mwashyizemo akunyu!! Hariya sano yaje gufata imodoka ababyeyi be ntibamumenye!!! ubu se hari hashize imyaka ingahe kuburyo wayoberwa umwana wawe wibyariye!1 mujye mugerageza muhuze inkuru neza bizaryoha kurushaho.

    • Kaka

      08/09/2017 at 10:22 am

      komera cyane wowe witwa cg wihimbye “Bazina”. Yewe rwose ibi ni ibintu bishoboka cyane!! Ibaze niba uyu musore yari afite imyaka nka 12, wibuke ko uyu musaza yamaze igihe kinin arwaye ndetse akazabonana na Eddy nyuma cyane, wibaze imyaka yashize Eddy ateretana na Jane, bagaca mu bibazo bikomeye, icyo gihe uriya muryango wari waratandukanye, noneho ibaze umwana wageze i Kigali, akajya mu kinamba, akaba convoyeur, akagera ubwo akorera permis, akitunga, akarya agahaga, agakaraba agacya, akaba amaze nko kwiyongeraho indi myaka nka 15, kandi niyo yaba 10, wamuyoberwa rwose kuko abana barakura bagahinduka!! Ikind iwumve ko uyu mubyeyi atashoboraga kumva ko uwo mwana we w’umusore yaba yarakuze akaba yarageze n’aho amenyana n’aba bakire ba Eddy na Jane,….

      Ndaguha urugero rwanjye, naherukanaga na Masenge mfite imyaka 9 hari muri 1991. Kuva ubwo sinongeye kumubona ku bw’impamvu bitari ngombwa ko mvuga aha!! aho ngereye muri secondaire muri 5 eme annee ubwo nari mfite imyaka 19 niyemeza kubaririza aho yabaga kuko nari naragiyeyo mfite imyaka 5 gusa sinahibukaga, narabbaririje mu muryango barahandangira mfata inzira ngenda mbaririza!! Twahuriye mu nzira ndamuyoboza gusa namwitegereza nkamubonamo ishusho ya Data (wari waramfuye ndi muto), kera kabaye Masenge ntiyamenye uwo ndi we kugeza ubwo namwibwiye akenda kwikubita hasi,….. ni yo mpamvu rero biriya bishoboka cyane ko yamuyoberwa rwose!!

  11. kayitesi

    08/09/2017 at 9:10 am

    Yeee! Ariko uri umuhanga wa mwanditsi we!! Ngo maze we agana mu Ruhengeri, ngo nanjye nguma i kigali! Kandi muri ya hotel birukanye umukobwa ubwoba bwabujije kuroga akaruhuka amenye ibiryo! Hhhhu! Reka ejo Eddy azahure nawe urebe ko atamwihera akazi mu kigo ayoboye? Ndabakunda

  12. Benie

    08/09/2017 at 9:11 am

    Muraho,mushikiwe ndumva ari wawundi birukanye muri hotel amennye ibiryo,mwanditsi wacu turagukunda

  13. Gasongo

    08/09/2017 at 2:05 pm

    Sibwo Eddy na Jane babaye ba Primus (nako ba GAHUZAMIRYANGO)!!! Wa mukozi wo muri ya Hotel yo mu Ruhengeri wanze kubaroga akamena ibiryo nta gushidikanya ko ari mushiki wa Sano!!! Yooooh IMIRYANGO IRONGEYE IRASUBIRANYE DISI!!! Tkxs UMWANDITSI Tkxs UMUSEKE!!!

  14. claudette

    08/09/2017 at 3:09 pm

    Byiza we imiryango yose izahura icyonzi nuko nawamuhungu wanze kubahemukira muri hotel mu Ruhengeri ari umuhungu wa Roro

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock