Episode 50: Eddy yongeye kurara mu rwe, asanze Simoni asigaye asenga amanwa n’ijoro – UMUSEKE

Episode 50: Eddy yongeye kurara mu rwe, asanze Simoni asigaye asenga amanwa n’ijoro

Tukiraho Papa Chanisse wari uri hagati yacu yitabye telephone yigira hirya gato hashize akanya aza yihuta cyane twese turikanga turaceceka angezeho.

Papa Chanisse – “Eddy! Eddy!”

Njyewe – “Ndakumva Papa Chani!”

Papa Chanisse – “Rwose ba wihanganye bambwiye ko baje!”

Njyewe – “Bande se?”

Papa Chanisse – “Mama Sarah na Sarah!”

Njyewe – “Eeeh! Nta kibazo rwose ntabwo nza kurambirwa! Ahubwo nari ngize ngo hari ikindi kibaye!”

Papa Chanisse – “Oya ni amahoro rwose!”

Papa Chanisse yahise asubirayo akomeza gushyashyana nkomeza gutangazwa n’urwo rugwiro rudasanzwe.

Hashize akanya Mama Sarah aba arinjiye Sarah na we aza amukurikiye, ako kanya mpita mpaguruka ngenda mbasanganira Mama Sarah ni we nahereyeho ndamuhobera.

Mama Sarah – “Yoooh! Eddy! Ni wowe koko?”

Njyewe – “Ni njyewe Mama Sa!”

Mama Sarah – “Nuko nuko urakaza neza urisanga!”

Njyewe – “Murakoze!”

Maze guhobera Mama Sarah, Sarah yaranyegereye duhuje amaso numva agahinda kanzamutsemo, yari yarahindutse bigaragara, nabonaga agahinda ariko kiganje mu isuraye nziza nitegereje imyenda yari yambaye mbona ihabanye na we nzi.

Byaragaragaraga ko atakiyitaho, wabonaga ko yihebye, yari yiyambariye imyenda igera ku birenge n’ishapure mu gatuza ndetse yipfutse mu mutwe, maze kumuhobera mwitegereza mu maso hashize akanya.

Njyewe – “Sa! Ihangane! Byose byabaye narabimenye, ndakwinginze komera kandi ubabarire James, ni ryo jambo rya mbere nifuza kukubwira, ni ukuri nshiye bugufi muri we.”

Sarah – “Eddy! Nako tubyihorere…”

Njyewe – “Yoooh! Sa! Uko nkuzi niteze ko uzakora igikwiye ukongera kugira ibyishimo ndetse igiti cyumye kikongera gutoha.”

Sarah – “Eddy! Mbabarira ibyo tube tubiretse ahubwo urakaza neza, Yezu Kristu umwana w’Imana nyirimpuhwe wakurinze ashimirwe none n’iteka ryose Amen!”

Njyewe – “Amen”

Sarah yahise akomeza asanga Mama we baricarana nanjye nsubira mu byicaro byanjye ako kanya Papa Chanisse akaba na President wa company yari yanyohereje yafashe umwanya w’ijambo twese turatuza.

President – “Murakoze cyane! Uyu mwanya ndagira ngo mbashimire ko mwahagereye igihe, buriya biba bibabaje iyo abantu bari kujya kwakira umuntu akabatanga akaba ari we ubakira.”

Twese – “Hhhhhh!”

President – “Ni ibyishimo byinshi mu muryango ndetse no muri company yacu kongera kwakira Eddy ukubutse mu Bushinwa aho yari yaragiye kongera ubumenyi mu mahugurwa y’umwaka rwose twongeye kuguha ikaze mu Rwagasabo uvukamo.

Twese twabukereye rero urabona ko nta n’iyonka yasigaye bikwereka ko ushyigikiwe kandi ugaragiwe n’ingeri, ndagira ngo abashinzwe kwakira abantu batangire babacemo bababaza icyo kunywa, wa mugani nta jambo ritagira inzoga nako nta nzoga zitagira ijambo!”

Twese – “Hhhhhh!”

Ako kanya Samy wari wicaye inyuma yanjye yahise ankomaho ndahindukira maze arambwira.

Samy – “Iyooo! Urayikura he, iyo mu muceri?!”

Twese – “Hhhhhh!”

Batangiye kuza batubaza icyo dufata, nari nkumbuye ka gacupa keza kambaye agatimba, bamaze kuduha twese icyo kunywa duhana cheers turasoma turacurura nkomeza kuganira na Jane ibyishimo bikomeza gusanga ibindi.

Njyewe – “None se Lucky ko tutamuhaye cheers we nta kantu anywa?”

Jane – “Hhhhh! Ariko Mana yanjye! Ubwo se ushaka kumuha cheers gute?”

Njyewe – “Nyine zana ibere…”

Jane yahise ankubita agashyi dusekera icya rimwe abari bari aho na bo baramwenyura byiza, burya ibyishimo byisesuye urukundo rwa babiri bitera abandi umuneza.

Hashize akanya gato President asubirana ijambo.

President – “Ibintu bikomeje kuryoha! Ahubwo rero mu gihe icyo kurya kirimo kiza ndagira ngo uyu mwanya Eddy mu byubahiro bye adutekerereze uko urugendo rwabo rwagenze byiyongera ku bumenyi arahuye iyo mu Bushinwa, umwanya ni uwe.”

President amaze kuvuga gutyo narahagurutse ndema maze ngorora umuhogo mbitegereza bose.

Njyewe – “Murakoze cyane kumpa uyu mwanya, mbere na mbere reka mpaguretse mushiki wanjye Samy twafatanyije urugendo, tugasangira kurwana no kurisha ibiti!”

Bose – “Hhhhhh!”

Njyewe – “Ndabashimira cyane mwe mwese mwaje kutwakira, ni ibyishimo byinshi kuri twe kuko ariho ubonera ko uri uw’agaciro imbere y’abawe.

Urugendo rwacu rwagenze neza, twaronse ubumenyi butandukanye, tugira umurava mu byo twakoraga ari na byo byaduteye guhiga abandi tukaza mu b’isonga ndetse ibihembo bigataha mu Rwagasabo, hiyongeraho ko nagize andi mahirwe yo kuba ubu ndi Brand Ambassador w’iriya company yaduhaye amahugurwa.”

Bose bakomye amashyi President wari unyegereye we bimwanga mu nda araza ankora mu ntoki arankomeza.

Njyewe – “Murakoze kudufasha kongera kwishima! Ku giti cyanjye rero nongeye kubashimira ko mutahwemye kuba hafi yanjye ndetse n’umuryango wanjye, murabizi ko nasize umugore none nkaba nsanze…”

Bose bahise bongera guseka.

Njyewe – “Murabyumva ni ibyishimo bigeretse ku bindi, nkomeje rero kubashimira kandi mbizeza impinduka nziza muri byose, nzakomeza kubereka ko ntataye igihe, murakoze Imana ibahe umugisha.”

Amashyi yongeye gukomwa nanjye ndayakira njye na Samy turongera turicara Jane ahita anyongorera.

Jane – “Hmmm! Kandi wowe…”

Njyewe – “Iki se mukunzi?”

Jane – “Ubwo se kuki utabimbwiye? Wagira ngo utume ndirira mu bantu kubera ibyishimo?”

Njyewe – “Oooh! Ahubwo se wari wabona iki?”

Jane – “Ayi wee!”

Ikirori cyakomerejeho, turarya turanywa dukomeza kuganira, amasaha akomeza kwicuma dupanga gutaha, bake babyifuza bafata gahunda yo kungeza mu rugo.

Samy yahise aza aho twari duhagaze njye na Jane.

Samy – “Eddy! Wakoze cyane, reka ngende tuzakomeza tuvugane nako nzaza kubasura vuba.”

Njyewe – “Oooh! Urisanga! Uzaze Jane wanjye akwakire dore aberwa no kwakira abadusura bagataha bifuza kuzagaruka!”

Samy – “Murakoze cyane.”

Samy yarahindukiye aragenda natwe twisuganya dusohoka ngo tujye mu modoka, tukijya hanze negera Paul wari uhagararanye na Zahabu umukobwa we maze nongera kumukora mu ntoki n’icyubahiro kinshi.

Njyewe – “Mwakoze cyane kuza kunyakira Mzee! Ni ukuri ni iby’agaciro kubabona mwitanze mukaza kunyakira, Imana ibongerere umugisha.”

Paul – “Nuko nuko sha! Oya ntabwo nari gusigara, nafashe akabando nza kukwakira da!”

Njyewe – “Ndishimye cyane ni ukuri.”

Zahabu – “Eddy! Mbabarira rwose cya gihe warinze ugenda ntari nakugeraho, nanjye si njye natinze mu nzira ntabiteguye nsanga mwamaze kwinjira.”

Njyewe – “Wahora ni iki nanjye ko kubera huti huti narinze ngenda ntakinibuka ko dufitanye gahunda.”

Paul – “Oya ahubwo umukobwa wanjye ni indangare, yatinze muri bya bindi byo kwisiga arinda akererwa…”

Njyewe – “Oya Mzee! Wimurenganya umukobwa muzima kwiyitaho ni ngombwa, kandi nanjye narihutaga kuko isaha indege yari guhagurukiraho yaburaga iminota mike.”

Paul – “Nta kundi byarabaye ariko uzamuce n’amande niyo yayo!”

Zahabu – “Ndayemera rwose kandi ongera umbabarire Papa!”

Paul – “Nagira nte se! Nuko nyine!”

Njyewe – “Naho ubundi rwose vuba aha ndaza ngusure nkubwire neza uko byari byifashe iyo mu mahanga.”

Paul – “Ntiwumva se ahubwo! Urisanga sha! Turagutegereje rwose uzaze umbwire uko byari bimeze iyo.”

Njyewe – “Murakoze cyane!”

Maze kuvugana na Paul umusaza wandemeye amateka nahise musezera we na Zahabu binjira mu modoka bafata urugendo nanjye nsubira inyuma aho Jane yari ari twinjira mu modoka ya Papa Chanisse, Mama Sarah na we atwara abari basigaye twerekeza mu rugo.

Twagezeyo tuvamo dukomeza muri Salon twakirwa n’umukobwa nabonye ngihindukira ngo mbaze Jane uwo ari we ahita yitanguranwa.

Jane – “Cheri! Uwo ni umukozi w’umukobwa dusigaye tubana, yitwa Ziada ni we mukozi dufite muri iyi minsi.”

Njyewe – “Eeeeh! En bon ni byiza.”

Tukiri aho nagiye kubona mbona Simoni Databukwe ahingutse muri Salon, yari afite bibiriya mu ntoki, akimbona mbona arikanze ngenda musanga, mugezeho ndambura amaboko abiri.

Njyewe – “Muraho neza Mzee?”

Simoni – “Ndarota cyangwa? Eddy ni wowe?”

Njyewe – “Ni njyewe rwose!”

Nahobeye Simoni imbere y’abari bari aho bose maze kumuhobera turebana nk’umunota wose, ako kanya ahita amanuka agira ngo apfukame mbibona kare mpita muhagurutsa.

Njyewe  – “Have utabikora! Haguruka bwangu, humura niba ari ikimenyetso cyo gusaba imbabazi naziguhaye kera kandi urisanga mu rugo iwacu.”

Simoni – “Yesu Kristo? Rwose reka akanwa kanjye kature kakubwire ko umutima wanjye washegeshwe bikomeye n’ibyo nagukoreye kuva ukiri umwana muto, ni ukuri ndagusabye ongera umbabarire niba warambabariye mbere.”

Njyewe – “Humura rwose nakubabariye mbere kandi imbere y’aba babyeyi n’umwana wawe nongeye kuziguha, ntuzishishe umukwe wawe na we ntabwo ateze kuzishisha Sebukwe!”

Simoni – “Amen! Nuko urakoze Yesu aguhe umugisha ku munsi w’urubanza uzatambagire gitwari agushyikirize ingororano wicare mu ihirwe ry’ijuru.”

Njyewe – “Amen!”

Jane – “Ahaa! Ndumva ukwemera kumaze kugusendera Papa!”

Simoni – “Oya ni ukuri kose utabaye mu mababa y’Umwami Yesu nta handi wakwibera. Niko ubu uzi ibihe byiza ngira muri iri joro? Ngomba kurara mu masengesho yo gushima Imana ko umukwe wanjye yashyitse ino amahoro, karibu rwose!”

Papa Chanisse na Mabukwe bari bagihagaze, Mama Sarah na Sarah bo bari bumiwe bari kwibaza ibiri kuba, Kadogo we ari guseka, bamaze gusuhuza Databukwe baricara Grace ashyashyana atwakira.

Hashize akanya tuganira, Mama Sarah ahita asezera, Papa Chanisse na we ahita avuga.

Papa Chanisse – “Eddy! Kuba tukugejeje mu rugo ntibihagije se? Uwakureka ukaruhuka ugahumeka akuka k’iwacu?”

Njyewe – “Sinabona uko mbashimira Papa Chani! Rwose mwakoze cyane nishimye bitavugwa.”

Papa Chanisse – “Oya ntabwo ari ngombwa gushima cyane! Zari inshingano zacu!”

Papa Chanisse na Mabukwe bahagurukiye rimwe na Mama Sarah na Sarah barahaguruka bajya imbere turabaherekeza binjira mu modoka bafata urugendo barataha.

Twagarutse mu rugo Ziada ategura ameza turafungura turangije tuganira ho gake, ngize ngo nsezere tujye kuruhuka kuko nari naniwe.

Simoni – “Eeeh! Mube muretse kugenda tubanze dusenge!”

Kadogo – “Ariko njyewe ndabirambiwe!”

Njyewe – “Ibiki se kandi urambwiwe Kado?”

Kadogo – “Amasengesho ya hano amaze kungera aha! Ngaho mu gitondo tujya ku meza amasengesho adashira, saa sita amasengesho, nimugoroba amasengesho, ijoro ryose akarara aririmba, njyewe rwose ndabirambiwe!!”

Simoni – “Oya musore muto Satani yigutera ngo agutegeke kwanga gusenga…”

Njyewe – “Kado! Ntukajye winubira gusenga, ahubwo ni byiza kuba warabonye ugufasha gusenga, ahubwo mutuze badusengere tujye kuruhuka.”

Kadogo – “Noneho kabisa yihangane asenge bike!”

Njyewe – “Ibi ni iki ra?”

Ako kanya Simoni yatangiye gusenga, arasenga arongera arasenga ngo ngwino urebe hashize hafi isaha arasoza tubona kujya kuruhuka.

Twageze mu cyumba Jane atunganya Imfura yacu muryamisha mu gatanda ke, maze aranyegera ibintu nari nkumbuye, iryo joro ryari iry’umunezero.

Mu gitondo nakangutse numva umuntu uririmba izamazamuka, nkangukira hejuru ndebye ku isaha nsanga ni saa kumi z’igitondo nkangura na Jane.

Njyewe – “Cherie! Cherie!”

Jane – “Oooooh! Ahwiiii! Bite ko ukangutse butaracya se bigenze bite?”

Njyewe – “Umva uwo muntu uri kuririmba!”

Jane – “Eeh! Uwo ni Papa!”

Njyewe – “Uuuh! Ese koko ibyo Kadogo yavugaga ni byo?”

Jane – “Cheri! Uko undeba uku nanjye narumiwe, niba ari ugukizwa niba ari ukuvangirwa ntabwo mbizi, Papa ntajya aryama, dore arara aririmba mbega twaramenyereye, none ko tutamubuza se?”

Njyewe – “Bibaye ari ugukizwa byaba ari amahire ariko se…?”

Jane – “Twisinzirire Cheri! Humura ni ukwiyegereza Imana ku bw’ibyo yakoze!”

Twarongeye turisinzirira, mu gitondo kare nkangutse Jane ndamubura, ndabyuka njya muri douche maze kwitunganya nta yindi gahunda nari mfite uwo munsi usibye kujya gusura James navayo nkajya kwishyura imisoro ngafata imodoka nkaza gutungura Jane  nimugoroba.

Nahise mva mu cyumba ndasohoka ngo bampe Lucky mbe mukinisha twibwirane neza, nkigera hanze.

Njyewe – “Inka yanjye! Ibi ni ibiki ra …………………………………?”

Ntuzacikwe na Episode ya 51 Ejo mu gitondo

15 Comments

  1. Rachel

    31/10/2017 at 4:53 am

    hahahahaha muradusetsa nkabikunda cyane Kadogo ati noneho ibi ndabirambiwe amasengesho yahano amaze kungera aha

  2. zuzu

    31/10/2017 at 7:01 am

    ark maman ndabikunze disi!! gukizwa nibyiza kdi se Eddy Jane amutunguje iki?

  3. Abonzi Alice

    31/10/2017 at 7:23 am

    Hahaaa muze Simon agakiza karamukomanze disi. Imana izamukomeze ntiyongere kugwa akomereze aho. Eddy se atunguwe niki ageze hanze? Aho ntasanze Simon ateruye umwuzukuru Eddy bikamurenga? Cg James baramufunguye ahitira kwa Eddy? Amatsiko aranyishe. Thx umuseke

  4. Umuhorakeye

    31/10/2017 at 7:40 am

    Mbega Simoni. Yewe inkono ihira igihe koko! Edy se kandi abaye iki? Birabe ibyuya.

  5. Umuhorakeye

    31/10/2017 at 7:43 am

    Mbega Simoni. Yewe inkono ihira igihe koko! Edy se kandi abaye iki? Birabe ibyuya. Edy genda usure umuvandimwe wongere umureme agatima. Naho Sarah azamubabarira ndabyizeye. Umuseke murakoze. Amahoro y’Imana yirirwane namwe n’ahejo.

  6. dudu

    31/10/2017 at 8:13 am

    mwaramutse bavandimwe njye mfite ubwoba bwa SIMONI w’umugome niba mushakire inzu ave iw’umukwe we kuko azongera abaroge azabishyira mubiryo ndamuzi njye simushaka muri ruriya rugo rwose SIMONI ntajya ahinduka ndamuzi.

  7. Uwingeneye Joselyne

    31/10/2017 at 9:25 am

    Simon Disi Niba Yaragarutse Mu Bantu Ni Imahire, Imana Imukomereze Mu Nzira Yo Kubana N’ Abandi Mu Mahoro, Amen

  8. Fabby

    31/10/2017 at 10:08 am

    Ni byiza cyaneeeee ariko kari kagufi rwose,tubona kamwe kumunsi mujye mukagira kare kare basiiii murakozeeee

  9. LOUISE

    31/10/2017 at 11:45 am

    YEBABAWEEE UZIKONTARINZIKO EPISODE ZAKOMEJE YESUWEE UBWO BARACYISHYURA CG BASIGAYE BAZITANGIRA UBUNTU

  10. Jeanne Hakzmna

    31/10/2017 at 3:04 pm

    Umutunzi Umwe Yarafise Abakozi2,bakaba Bamuheranye.Umwe Yarafise Ideni Rinini,uwundi Rito.Nne Murabo Wibazako Uwanezerew Cane Arinde?Ri Uwaraheranye Menshi?Singaho Papa Jane Ahariwe Ivyaha Vyinshi?Nne Yoreka Kunezerwa No Gushima Imana?Murakoze

  11. jona

    31/10/2017 at 3:08 pm

    Mwanze kuturangira izabanje ntabyanyu cyakora ubu turajyana 5_5

    • UMUSEKE

      31/10/2017 at 3:27 pm

      Izabanje zose ziriho nta kibazo, ntabwo twumva ukuntu wazibuze. Bikomeje watwandikira kuri info@umuseke.rw

  12. anne

    31/10/2017 at 6:10 pm

    famille Eddy courage.jane amufeteye anniversaire hageze ari chine.cyakora nanjye simon anteye ubuoba.ni kagufi cyane.

  13. Dudu

    31/10/2017 at 6:25 pm

    Ese mushingira he muvuga ko Simoni yakijijwe ko ari imitwe asengera muruhe rusengero ninde wamwigishije Bible ra akakanya simoni namara gutora intege muzumirwa ntamateraniro ndumva simoni yateraniyemo ibyo ararara aririmba nukugirango yereke umukwe we ko yakijijwe uwamuha cash ngo murebe

  14. Emmanuel NIYINDAGIYE

    01/11/2017 at 11:21 am

    Reka dusabe bizabe amahire kuri Simon kuko agakiza ke ndagakemanaga kbx,ariko wenda ntawamenya hari igighe Sawuli yavamo Pawulo kuko naho Imana yarahabaye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock