Episode 51: Simoni atangiye gusenya inzu ngo ntashaka Kadogo…James arafungurwa – UMUSEKE

Episode 51: Simoni atangiye gusenya inzu ngo ntashaka Kadogo…James arafungurwa

Nahise mva mu cyumba ndasohoka ngo bampe Lucky mbe mukinisha tunibwirane neza, nkigera hanze,

Njyewe-“Inka yanjye! Ibi ni ibiki ra?”

Simoni-“Urikanze se? Turi kuharimbura da! Ubu iri baraza tugomba kuririmbura ryose rikavaho”

Nahagaze imbere ya Simoni wari ufite ipiki n’igitiyo, ari guhinga inzu yanjye ndikanga nibaza niba ibyo mbona ari impamo, nongeye kwibaza ukuntu nabwiwe ko yaje arwaye ndetse Jane yarahangayitse adasiba kuntabaza ngize ngo mvuge ahita antanga,

Simoni-“Ubu aha ndimo ndahakura imyuka ya Sekibi, Imana yanyeretse ko tugomba kuhasenya kuko hubatse intebe ya Satani umugome n’umugambanyi, reka tuhasenye rwose iri joro ryacyeye navuganaga n’Imana mu izina rya Yesu”

Njyewe-“Inka yanjye! Ngo kuhasenya?”

Simoni-“Yego rwose! Aha ni ho baganje, abamarayika ba Satani, ndi hano ngo mpasengere nahasenye mu izina rya Yesu”

Simoni nakomeje kumwitegereza numva intimba inzamutsemo, kimwe nundi wese biragoye gusenyerwa mu maso yawe, nahise mubwirana agahinda,

Njyewe-“None se Numara kuhasenya biragenda bite?”

Simoni-“Ndahasengera!”

Njyewe-“Umva! Rekera aho! Niba ari nabo badayimoni usenge ariko udasenye!”

Simoni-“Oya rwose! Erega hano hari ahanjye ndahazi, nako mbabarira nari narahagize ahanjye”

Njyewe-“Hmmm! Humura ibyo ntabwo ari ngombwa kubigarura, ahubwo handekere uko hari ntako ntagize ngo habe uko hahoze, niba ri n’amasengesho…”

Simoni-“Reka icya mbere ni ugusenya ibyo kubaka byo niyo waba ubyihoreye ntabwo byihutirwa, ikizima ni ukuhasenya ibindi ubundi”

Njyewe-“Ariko se mwo kabyara mwe ibi ni ibiki?”

Kadogo wari uri aho hafi yahise ahinguka aho twari turi aba ashikuje ipiki Simoni yari afite,

Kadogo-“Umva Mzee! Hano ntabwo ari mu irimbi bacukura batazi n’uwapfuye, aha ni kwa Boss Eddy ari naho narahiye ko nta numwe uzigera atuvogera”

Njyewe-“Ariko se kandi ko mbona mutangiye kurwana?”

Kadogo-“Oya! Ntabwo umuntu urwaye umutima yashobora guhinga inzu! Boss njyewe ntabwo natuma ahinga inzu ngo arashaka abazimu, hari ubwo wigeze uterekera mu buzima bwawe?”

Njyewe-“Reka reka njyewe ntabwo nigeze mbikora, nta nibyo nzakora ndakambura Data”

Kadogo-“Noneho baraje bakwereke uko bikorwa, njyewe uyu musaza aranshisha, harya ngo ntabwo ariwe…”

Njyewe-“Ariko se Kado! Bite ko numva uvugishwa? Ubwo utangiye kuvuga ayahe mangambure? Ubwo ntabwo uzi ko uyu uvuga ari Databukwe?”

Kadogo-“Databukwe se aza gusenya ibyo umukwe yubatse? Nagende ntabwo mushaka!”

Kadogo yahabaye ibamba abuza Simoni guhingagura aho ndetse ahita afata ibikoresho byose yari afite ajya kubibika.

Tukiri aho Jane yahise aza afite Lucky muri ibyo byose ni nawe nari nkumbuye nahise musanganira Jane ansekera amumpa ngo musuhuze, mpita nikomereza njya mu cyumba ngo mukinishe neza.

Nkigerayo Jane yahise aza ansanga mu cyumba ,

Jane-“Cheri! Njye byanshanze! Buriya Papa ari mu biki koko?”

Njyewe-“Nabibaza wowe ahubwo, nonese ko aribwo nagera aha nabibwirwa niki? Reka nikinire na Lucky kuko ariwe utazi byose”

Jane-“None se…Mana wee! Cheri! Ni ukuri rwose ndakwinginze mbwira, ubu tubigenze dute?”

Njyewe-“Ma Boo! Niba warabonye byose kuva mu buto bwacu ukaba warafashe icyemezo cyo kuzana Databukwe hano nanjye nkabyubaha nk’amahitamo y’umugore ukwiye, ndizera ko ibyo ari gukora ari amahoro n’ubundi ndabizi ba basaza ntibaziraga hano ubusa ibyo akora byose ari kuturengera”

Jane-“Ku buryo yanasenya Cheri?”

Njyewe-“Ari ugusenya ngo tubohoke nta kibazo, ikibazo ni uko ari kubyikorera kandi dufite ubushobozi bwo kuba twashyiraho nababikora”

Jane-“Nanjye ni byo biri kuntera guhangayika, gusa reka twizere ko imbaraga yashyize mu guhemuka ari nazo yashyize mu gusenga kandi Imana idufashe ataba ari imbaraga z’umwijima”

Ako kanya Jane yakomeje kutwitegereza hashize akanya nawe yicara impande yanjye akomeza kwitegereza ukuntu nari mfitiye ubwuzu Lucky na we aramfasha tumwereka ubwuzu n’ishema twategerezanyije amatsiko imyaka n’imyaka.

Twakomeje kuguma aho amasaha akomeza kwicuma Grace aduhamagara ku meza turamwitaba nyuma y’amasengesho menshi ya Simoni dutangira kurya.

Tukiri aho nategereje ko Kadogo aza ariko ndamubura, ngize ngo mbaze aho ari mbona arinjiye,

Njyewe-“Ariko Kado! Usigaye warigize iki gituma abandi bajya kurya wowe ukaza nyuma wiyaruriye ukwawe?”

Simoni-“Sinabivuze! Dore ubundi iki ni ikigeragezo, uyu namuhishuriwe cyera, icya mbere cyo yanga gusenga, icya kabiri ni we ubangamira imigambi y’Imana inyaka ibikoresho ngo nsenye indiri y’abazimu”

Kadogo-“Mzee! Rekera aho ntabwo nshaka guterana amagambo nawe”

Njyewe-“Ariko Kado! Nakubwiye ngo iki? Wamenye uwo ubwira ko atangana nawe ukamenya n’agaciro afite aha?”

Simoni-“Si nkibyo byose se? Ariko Eddy! Nawe reka nkubaze, ubu koko umwana nk’uyu uvutse ejobundi navuga nawe akavuga? Byongeye kandi, Imana iri kunkiza umutima nkabona imbaraga zo gusenya indiri y’abazimu niyo ari kwanga gusenga? Njye mbihishurirwa kare, mushatse mwaba mumwohereje iwabo ndabona tutabana ngo mwuka atahe muri iyi nzu”

Jane-“Ariko Papa, noneho ibyo ni ibiki utangiye?”

Simoni-“Oya nibyo, abanyamwuka ntaho bahurira n’ abahakanyi”

Grace-“None se kuba yava aha nibyo ubonye byatuma amahoro ahinda?”

Simoni-“Yego rwose!”

Kadogo-“Ngo iki? Ariko ubundi iyo myuka mibi ubona wenyine ntabwo ari wowe wayizanye?”

Njyewe-“Ariko ubundi wa mugani Mzee! Ko hari abasaza bajyaga baza aha bavuga amagambo ntazi dore hari nuwavuze ko ari wowe ubatumye, byaba bifitanye isano ni ibi uvuga?”

Simoni-“Abasaza? Abo bo nako nyine ubundi Imana ikora byose, niyo ibona byose buriya niyo ibizi”

Ako kanya numvirije neza amagambo ya Simoni ntangira kwibuka byose, Jane wabonye ko nsa nugiye kure ahita azana ibindi biganiro dukomeza kurya dusoje nshimira Jane ndahaguruka nsubira mu cyumba nditunganya ako kanya na Jane aba rinjiye,

Jane-“Uuuh! Ko wambaye se kandi ugiye hehe?”

Njyewe-“Ngiye mu mugi gato hari umuntu ngiye kureba nkaza no guca ku kazi nkareba uko bimeze”

Jane-“Oooh! Nubwo numvaga nkikwikumburiye ariko nta kundi igendere ndeke gukabya nkwiharira”

Njyewe-“Humura mukunzi! Ndaza kuza ngusanga kandi witege ibindi ibyishimo”

Jane-“Cheri! Ngo nitege ibindi byishimo? Ibihe byishimo birenze kuba narongeye kukubona mu maso yanjye nyuma y’umwaka wowe Eddy?”

Njyewe-“Hhhh! Nari nshurikiranyije amagambo nashakaga kukubwira ngo uzajya uhorana ibyishimo biva iwanjye”

Jane-“Oooh! Urakoze mukunzi”

Narebye buri kimwe cyose nari bukenere ngo mbashe gupakuruza imodoka yanjye maze mpa Jane kiss na Lucky mfata urugendo, ku muhanda afashe aka moto inshuro ya nyuma mbanza guca kuri bank nishyura amafaranga nasabwaga nkomereza magerwa.

Nagezeyo banyakira neza ntanga ibyangombwa byose batangira kunkorera nka nyuma y’isaha ntegereje banzanira ibyangombwa byose njya gufata imodoka yanjye ndabasezera ndayinjira batangira kunyereka aho nkata, ako kanya mba ndahagututse ikirometero cya mbere kiriyandika nibuka wa munsi narose bampa imfunguzo z’imodoka yanjye…Wooooow!

Nafunguye radio ngenda numva n’akaziki, nabonaga ntako bisa, gusa byari bihabanye cyane n’ubuzima James nari ngiye kureba yari arimo.

Nakomeje kugenda nkata mu mihanda myiza ya Kigali bidatinze mba ngeze hahandi benshi twubaha kandi dutinya, hari kuri gereza nkuru aho basabiye James gufungirwa.

Natonze umurongo aho abandi bari bari bitinze cyane nanjye ngerwaho mvuga uwo nje gusura nicara aho abategerereza bari bari hashize umwanya mu baje mburamo James.

Nahise negera uwari uri kujya kubahamagara maze ndamubwira,

Njyewe-“Mwiriwe!”

We-“Bite se?”

Njyewe-“Ni byiza! Nendaga kubabaza impamvu uwitwa James ataje muri aba kandi nari mutegereje?”

We-“Eeeh! Ugize amahirwe usanga agiye kurangiza igihano cye uyu munsi, dusanze yagiye kwaka ibyemezo byo gutaha”

Njyewe-“Wooow! Byiza cyane!”

We-“Waba umutegereje nta kibazo mugatahana”

Agatima kashyitse munda nishimira ko umunsi nari nje gusuriraho umuvandimwe ari nawo ngiye kumutahanaho.

Nakomeje gutegereza hashize akanya aho nari nicaye mbona umuntu ufite agafuka ndahaguruka ngenda musanga mugezeho mukoraho agihindukira,

Njyewe-“Ntibishoboka? James ni wowe?”

James-“Eddy!”

Natunguwe cyane n’ukuntu James yari yarabaye, usibye kuba twari twarabanye kuva mu buto bwacu naho ubundi nta muntu wari gupfa ku mumenya mu bamumenye akuze.

Nahise nakira agafuka James yari afite maze ngize ngo mushyire ku ruhande abanze ashire impumu tubone gusohoka,

James-“Oya Bro! oya kabisa! Niyo wavuga ko urampa iki ntabwo njye nakongera kwicara muri iyi si y’amaganya”

Njyewe-“None se igihano nticyarangiye? Humura rwose humeka ntacyo ukibaye”

James-“Ntabwo nahicara Eddy! Reka basi twicare hanze!”

James yahise akomeza asohoka ageze ku muryango arahindukira apepera aho yari avuye numva binsonze mu mutima turasohoka tugera hanze akora ku kimenyetso cy’umusaraba,

Njyewe-“James! James!”

James-“Bro! Ni wowe?”

Njyewe-“Ni njyewe rwose! Imana ishimwe yo ikutugaruriye!”

James-“Ahwiiiiii! Aha niho natekerezaga nkicuza, aha niho nari nkumbuye akayaga kaho, oooh my God!”

Njyewe-“Humura rero wahageze, ahubwo ngwino twicare mu modoka uruhuke maze ngucyure umuryango ukwakire”

James-“Harya turajya gutegera hehe ko ibintu byose ndumva nabyibagiwe?”

Njyewe-“Oya nta kibazo iriya modoka ni iyanjye!”

Nkivuga gutyo James yarikanze ahagarara aho yari ageze,

James-“Ngo?”

Njyewe-“Iriya modoka ni iyanjye ngwino tuyitahe, ubu tuvugana nibwo mvuye kuyizana yewe na Jane ntabwo arayibona”

James yikije umutima akomeza guhagarara nanjye nkomeza kumuhamagara ngo aze bigoranye aremera araza twinjira mu modoka tugezemo,

Njyewe-“James! Imana ishimwe ko urangije urugamba rw’ubuzima bukomeye, humura ikosa si ikosa ahubwo ikosa ni ugusubiramo ikosa, wiyumvemo ko uri umuntu maze wisange mu bawe dore twari dutegereje uyu munsi”

James-“Eddy! Ibyo uvuga ndabyumva gusa ndeka ntabwo nkiri umuntu kuko narangije kuva mu bantu ngashyirwa aho abanyabyaha bakwiye”

Njyewe-“Oya se kandi wivuga gutyo?”

James-“Eddy! Ntabwo wambwira ukuntu nkiri umuntu waragiye mu mahanga njye nkajya muri gereza, ntabwo wambwira ukuntu ndi umuntu narashinze urugo rugasenyuka ndaranye n’umugore wanjye umunsi umwe gusa, Eddy! Ntabwo ndi umuntu kuko ibyanjye byose byagurishijwe ngo ntange izahabu y’amakosa yanjye no kwita kuri Mama nari nshinzwe kwitaho”

Njyewe-“Ndakumva Bro! Komera agahinda k’umugabo kamenywa n’igituza cye”

James-“Eddy! Igituza cyanjye kimenyereye agahinda kanjye, ku bw’ibyo byose rero nkubwiye ntabwo ngikwiye kuguma mu bantu, reka nyure inzira yanjye hato ntaziruka inyuma y’abansize kandi narizize”

Njyewe-“Oya James! Witekereza gutyo burya gutsikira mu buzima bibaho, no gucumbagira bibaho ari naho abavandimwe batabara bakagusindagiza ugakomezanya nabo urugendo,

Bro! Twagize amahirwe aho wagiriye ibyago aba ari naho ngirira amahirwe, ubu nabonye akazi kiyongera ku kandi kandi n’iyo naba ntako mfite twasangira bicye nk’uko twakuze”

James-“Oyaa, oyaa! Eddy! Ntabwo navukiye kurya umuryango wawe hejuru y’amakosa yanjye, Sarah yansuye rwihishwa amenera ibanga ko Mama we yatsiritse akavuga ko ntakiri umukwe we burundu”

Njyewe-“Ibyo se birashoboka?”

James-“Bro! Ibyo utazi ni byinshi, ni nabyo bitumye mva hariya mfashe umwanzuro ntahinduka”

Njyewe-“Uwuhe mwanzuro se James?”

James-“Eddy! Ngiye kure aho nzibagirwa ibi byose byambayeho”

Njyewe-“Oya se kandi? James! Sigaho wiba ikigwari ngo ufate umwanzuro ugayitse nk’uwo”

James-“Inama niyo wigiriye Bro! Ibyo wabimbwiraga kenshi, ndagiye ikidahura ni imisozi, wenda tuzongera tubonane”

Ako kanya James yahise abatura ka gafuka afugura umuryango vuba,

Njyewe-“James! James!”

Nagize ngo ntabwo akomeje nanjye nkubita umuryango nzenguruka inyuma y’imodoka ambonye aba arirutse amanuka hepfo mba mwirutseho abasore bari aho barasakuza,

Bo-“Mutangire mutangire! Uwo ni umujura yibye Boss mumufate atugurire akantu”

James ibyo ntiyabikanzwe yaradusize dusigara dusiganuza arinda arenga mureba maze kuruhuka impumu nari ntewe no kwiruka inyuma y’umuvandimwe wo mu buto, wa wundi twasangiye ibyishimo n’agahinda ngaruka mu mudoka, ndikubura ndataha…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 52 Ejo mu gitondo

19 Comments

  1. Rachel

    01/11/2017 at 4:42 am

    Mana weee ariko kuberiki James atajya yumva inama agirwa koko ubu ntabona ko Eddy arumuvandimwe wibihebyose ubuse agiye kwiyahur?! Simon azahora ari Simoni amasengeshoye jyewe sinyemera aritwaza amasengesho ngo nukwirukana sekibi umugome gusa. nibarebe aho bamukodeshereza bamushakire umukozi abise abana yegukomeza kubateshumutwe

  2. Abonzi Alice

    01/11/2017 at 7:13 am

    Ariko Mana! James ndabona agiye kuba nka Gasongo muri online game kbsa.. Iyo yumva inama za Eddy yari kuzagaruka muri mood ndetse agakora cyane bityo umuryango wa Sarah ukamugarurira ikizere. Isi nta mbabazi koko abonye aho Eddy ageze abona adakwiye kugumana nawe mbegaaa agahinda gashira akandi gashibuka… Ariko azisubireho azirikane inshingano se yamusigiye zo kwita kuri Maman we. Mbega Simon nta kabuza bariya badayimoni aba abaruzi naho acukura wasanga ariho babitabitse baterrekera. None ko Eddy amubwiye abasaza akamanjirirwa!! Arabizi ko yakoranye n,imyuka mini. Nashake rero uko ayihirukana. Eddy shaka abantu basenga bari mu mavuta we bakwirukanire ibyo bizimu rata. Naho Simon we biracyamwuzuye…

  3. karimu ndacyayigaya

    01/11/2017 at 7:36 am

    UBUSE SAYIMONI BAMWIRUKANYE KOKO KO UMENYA BWA BUGOME BWE BUTASHIZE? JAMES NTIYIYAHURE KABISA KUKO NIWE URYOSHYA IYI NKURU NA EDDY

  4. dudu

    01/11/2017 at 8:45 am

    Ambaa ntababwira SIMONI izina niryo muntu simoni yananiye pe ubuse niba yarakijijwe kuki bamubaza ibyabariya basaza agahindura amagambo akarenzaho ngo adatanga ibisobanuro byabo akongera ngo iyi nzu uyobewe ko yari iyanjye naho james nagaruke murugo Sammy azavuga uburozi fifi yahaye james ngo akunde amukunde ndetse anamuce kuri sarah we ibyo byose nyirabukwe nabyumva aramuha imbabazi za kibyeyi amusubize sarah we bakundanye

  5. ineza

    01/11/2017 at 8:56 am

    James arahubutse kbsa kuko ntiyari akwiye kwitarura inama za Eddy ariko eddy nahumure azagaruka.Simoni we ibizimu azi ahantu yabishyize ahubwo se hari umuntu uba kumukwe mwo kabyara mwe???Aka ni akumiro pe.

  6. Emmy

    01/11/2017 at 8:58 am

    Mana we,mutambwira ko Jems asaze.byaba aragahinda nukuri karenze kwihanganirwa kuri Sarha.Naho Simoni we nibamukodeshereze inzu ye bamushakire n’umukozi bamureke yibane,bajye bamusura.Reka nabise abana yo kubabihiriza bari bigereye aharyoshye.

  7. Fabby

    01/11/2017 at 9:11 am

    Mbega inkuruuuu ni hatari,ariko James nizere ko agiye kuruhukira muri Kiriziya agahita ahahurira na Sarah bakaganira ubundi agahindura Umwanzuro,kuko James abuze muri Episode niyo zaba ebyiri ntago byaba ari byiza rwosee.Umwanditsiiii Akazi keza cyanee

  8. Jeanne

    01/11/2017 at 9:28 am

    Ariko Mana yanjye, James arandijije pe. Nambabarire agaruke azababarirwa nyuma yo kumva ubuhamya bwa Samy. Hagati aho nawe turamukumbuye, turashaka ko akubwira wa mugore mwene wabo wamuhemukiye

  9. Umuhorakeye

    01/11/2017 at 10:03 am

    Edy itondere uwo musaza icyishe ya mbwa kiracyayirimo. Gusa wasanga Aho hantu asenya haribyo yashyizemo shaka abanyamasengesho bahakorere delivrance. Naho James abaye ikigwari iyo akumvira byose byari kujya mu buryo.

  10. chris

    01/11/2017 at 10:32 am

    Njyewe James ndamwumva buriya ingaruka zicyaha ziryana kurusha icyaha,nyamara nahumure buriya aribaza ubuzima butarimo Sarah uko bwamumerera,gusa Sarah aracyakunda James umva disi yaramusuye rwihishwa,gusa ndizera ko azaboneka bagahura na Samy akaba ubuhamya bw’ukuntu yarozwe na wa mukobwa bigatinda ariko akababarirwa agasubirana na Sarah bakajya bashyingirwa dore ko nta nicyo yari yamumariye akajoro kamwe gusa,sarah yabaye nka batamuriza agiye mu kibikira yasoma ijambo ry’Imana akajya asoma ngo ivanjiri yanditswe na Shema hhhh urukundo we

  11. MUGABEKAZI

    01/11/2017 at 11:39 am

    Yoooo! Mbega James, ubuse twamumarir’iki ra? Rwose James, tubabarire uve ibuzimu ugaruke ibuntu, hanyuma se Simon we izi kata atangiye kuzana mu rugo rw’abana ni bwoko ki? Reka tubitege amaso, gusa ngo akabaye icwende nti koga ngo niyo ukogeje ntigacya.

  12. Bazina

    01/11/2017 at 11:45 am

    Ariko mana yange weee!! Eddy, ubu noneho James uramukura hehe koko?/? Urabona ukuntu warugiye kumutahana ibyishimo bikiyongera none dore aragucitse nukuri!! Anyway thank u for the surprise! Jane araza gutungurwa mama! Hanyuma Eddy, sobukwe rwose mugire mumukure aho, dore niwe wabatezaga twa dusaza twudupfumu. Icara ubuganireho na Jane mufate umwanzuro ukwiye.

    Thank u once again

  13. Kaka

    01/11/2017 at 11:45 am

    mu nkuru itaha ndabona Sammy azaza gusura kwa Eddy akahasanga Simon akamumenya ko ari we watwaye ababyeyi be akabica yarangiza akamuta ku muhanda!! Icyo gihe ni nacyo bizagaragariraho ko Sammy ari mushiki wa Eddy by’amaraso!! Naho James we ni ikimwaro no kutiyakira, byaba byiza agiye iwabo mu rugo, agatuza, agasenga ubundi akazasaba imbabzi, ndetse na Sammy akamufasha gusobanura ibyo bamukoreye bamuroga, nta shiti Maman Sarah azamugirira imbabazi, akore, Eddy amushakire akazi muri company y’abashinwa izaba ije gukorera mu Rwanda, ubundi ubuzima bwongere buryohe!! Umwanditsi courage

  14. Jeanne Hakzmna

    01/11/2017 at 3:04 pm

    Oya James!!!Uwo Mwanzuro Siwo Pe!Ibibazo Vya James Bizokemura Eddy Na Sammy,kandi Maman Sarah Azobumvira Nawe Yisubireko.Mbega Simoni?Ngo Iyi Nzu Yariyanje?Ngaho Rero Agiqe Ayishire Hasi!Aqk Burya Arazi Ivyo Yubakiyeko,biriko Biramukorako Kko Yabivangiye N’amasengesho.Murakoze.

  15. Uwingeneye Joselyne

    01/11/2017 at 4:13 pm

    Mbega James Garuka Mubawe Wikwirengagize Eddy Kd Mwaraciye Muri byinshi Bigoye Muri Kumwe Na Sarah Wambitse Iyo Rudashira Ukabyemera Imbere Y’ Imana N’ Abantu James Shikama Wongere Isane Irwawe Rwasenyutse Inshuti N’ Abavandimwe Tuzakuba Hafi Ark Nubijyiramo Ubushake, Gs Dukumbuye Sammy Aze Gufasha Umuryango Wa Eddy Mu Byishimo Bajyezeho

  16. hhhhhh

    01/11/2017 at 4:46 pm

    Mbega James disi! Ark mwibuka Eddy na kabebe muri retraite y’abagiye kwiha Imana? Sarah azahura na James yarabaye umuhereza kwa Padiri undi nawe yazindutse aje gukubura kiriziya 2.. Hazaca uwambaye.naho imoni aba yibutse aho yatabye ibirozi bye nareke gucukura inzu yabandi ibirozi byaratsinzwwe.inzu yabonye. Bene yo.ngo. Ntashaka kadogo? Nageze aho asenge yemere kurerwa kk kadogo nna Edy ni. Abavandimwe

  17. claire

    01/11/2017 at 6:03 pm

    Hahhhh ariko Eddy nawe arasetsa ese ubu aba atekereje gute kuvuga ko simoni ari gucukura inzu ayisenya. sha uri umwanditsi w’umuhanga kabisa.

  18. Teta

    02/11/2017 at 7:00 pm

    Eddy ndakugaye cyane ni gute bateza ibintu byose bya James kandi ufite amafaranga nukuntu yakurwanyeho ukabasha kwiga ntagute mugasangira byose wowe compte yawe ikabaho cash we ibye bakabiteza nukuri wicare wigaye!!! ndabizi ko atumvise inama zawe ariko wowe warahemutse.

  19. Gasongo

    03/11/2017 at 3:43 pm

    Icyaha we!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock