Episode 52: Fred wari uje kwaka akazi kwa Eddy arijije bikomeye Samy – UMUSEKE

Episode 52: Fred wari uje kwaka akazi kwa Eddy arijije bikomeye Samy

James ibyo ntiyabikanzwe yaradusize dusigara dusiganuza arinda arenga mureba maze kuruhuka impumu nari ntewe no kwiruka inyuma y’umuvandimwe wo mu buto, wa wundi twasangiye ibyishimo n’agahinda ngaruka mu mudoka, ndikubura ndataha.

Mu nzira nagiye ntekereza niba koko ibyo nari maze kubona ari byo ku buryo nageraga aho nkarangara ngakangwa n’amahoni y’izindi modoka zagenda mu muhanda nkongera nkagaruka.

Nakomeje kugenda bidatinze mba nkase mu muhanda ujya iwanjye, ngeze ku gipangu mvuza ihoni.

Hashize akanya nta muntu ukinguye, nongera kuvuza ihoni hashize akanya urugi rurakinguka.

Kadogo – “Eeeeh! Boss! Yebaba weee! Muze murebe!”

Nahise muca mu ijambo musaba guceceka ngo atanyicira surprise ariko yari ikurikiwe n’inkuru mbi ya James, Kadogo arankundira araceceka ariko akomeza kubyina apfutse umunwa.

Namaze guparika mvamo nari nuzuye ibyishimo byo kwereka Jane inzozi zanjye, ninjira muri salon, kadogo aguma hanze arimo abyina imbere y’imodoka.

Nageze muri salon nsanga Jane nta we urimo nkomeza njya mu cyumba ngezemo nsanga yirambitse ku buriri asinziriye mukomaho.

Njyewe – “Ma Boo! Ma Boo!”

Jane – “Oooh! Ahwiiiiii! Cheri! Ni wowe?”

Njyewe – “Ni njyewe humura! Ko waryamye hakiri kare se byagenze bite?”

Jane – “Numvaga mfite ibitotsi sha! Ahubwo se imodoka iri gusakuza inkanguye ni iya nde?”

Njyewe – “Ahubwo ndagufashe abashyitsi basigaye baza bagasanga wiryamiye!”

Jane – “Mbabarira Cheri! Nari nirambitse gato ni ukuri! Ahubwo se ninde? Murazanye?”

Njyewe – “Ngwino umurebe basi ambujije kumuvuga.”

Jane – “Hhhm! Ahubwo ni wowe wanze kumumbwira dore ko ukunda surprise kubi! Reka nze murebe!”

Nahise mpagurutsa Jane mutegera udukweto dufunguye arambara maze dusohoka mufashe akaboko, dukomeza muri salon tugezemo.

Jane – “Uuuh! Ko mbona nta muntu uri hano se? Cheri! Kandi wowe jya ukomeza umbeshye!”

Njyewe – “Hhhh! Ubwo se nta nubwo ushobora gutekereza ko baba badutuye? Ahubwo banguka uze wakire abashyitsi ibiseke.”

Jane – “Yebaba wee! Cheri! Baradutuye? Ubu se koko ndabigenza nte? Ubu se kuki utambwiye ngo nitegure koko? Mana yanjye!”

Njyewe – “Hhhhhh!”

Jane yashatse kuguma aho ngo abanze yitegure nanjye nkomeza kumukurura ngo dusohoke murusha imbaraga, yumvise ibintu bidiha ku irembo arikanga, yari Kadogo wari urimo abyina nk’ubyinira intango.

Tukigera ku irembo Jane yahise yikanga.

Jane – “Cheri! Uwo mushyitsi ni nde uje mu modoka nshya nk’iyingiyi akanga no kuvamo kugeza igihe adutegereje ngo tujye kumukuramo? Na Kadogo umutegeka kubyina?”

Njyewe – “Hhhhh! Kadogo ni we ubyibwirije, ntabwo ari  njye wabimutegetse, ntuzi ko atazi agaciro k’amaguru se? Mureke ayadihishe nyine!”

Jane – “Nyamara njye ndumva ntabyumva neza!”

Njyewe – “Humura ngwino niba ari n’umushyitsi uyirimo tumusangemo.”

Njye na Jane twigiye imbere gato tugeze imbere.

Jane – “Uuuuh! Ko mbona nta muntu urimo se?”

Nahise negera Jane muhera inyuma mufata mu nda maze ndamubwira.

Njyewe – “Tuza ma Dona! Mbabarira nakubeshye ariko nashakaga kukuzana hano ngo nkwereke inzozi zanjye zo mu buto nakabije!!”

Jane – “What?”

Njyewe – “Boo! Iyi ni imodoka nshya yanjye naguze, mvuye kuyifata muri Magerwa nonaha!”

Jane – “Oooh my God! Cheri! Urabeshya!!”

Njyewe – “Oya ntabwo mbeshya mukunzi! Ibyo nkubwira ni ukuri, ibi ni ibyishimo nifuzaga kugutura kuko nta wundi nifuza gutura ibyiza bishibuka buri munsi mu rugo rwacu.”

Jane yaransimbukiye arampobera ngiye kumva numva undi muntu unsimbukiye mpindukiye mbona ni cya Kadogo, ahita asubira inyuma yiruka numva biransekeje Jane amaze gutuza ibyishimo mu mutima arakingura na we arayitaha ntiwakumva ukuntu nabonaga ari byiza mu maso yanjye.

Hashize akanya Grace na we arasohoka ahita abyibwira na we arwanira kuyicaramo Simoni Databukwe na we ahita ahagera.

Simoni – “Yesu wee! Iyi modoka se?”

Kadogo – “Ehee! Ubwo na yo uraje uyihinge ngo ngaho uri gushakamo abazimu, igirayo! Igirayo se nyine va ku modoka ya Boss!”

Njyewe – “Kado! Itonde ariko ntukagire akavuyo, ubwo urumva ukuntu ubwira Databukwe?”

Simoni  – “Ntiwumva! Nanjye erega nibyo mba mvuga, aka gasore kagomba kuva aha, njyewe nabonye ari ko amadayimoni yaritsemo!”

Kadogo – “Aho kugira ngo mve aha wowe wahava, ari njye nawe ni nde wageze aha mbere? Niko igihe nabereye aha ntabwo nigeze nsenya nkawe, urumva? Numbwo uri Sebukwe wa Boss ariko ntaho nabonye Sebukwe abana n’umukwe!”

Simoni – “Si ngaho arantutse?”

Njyewe – “Ariko se ibi ni ibiki? Kado! Gabanya amagambo!”

Kadogo – “Eeeh! Boss reka nshececeke ariko uriya musaza ni we ugira amagambo we urara aririmba ngo arasenga kandi ngo arwaye umutima.”

Jane – “Cheri! Bihorere bahere mu magambo, mbega imodoka nziza weee! Mana yanjye! Ni ukuri ndishimye ntabwo ushobora kubyumva.”

Jane yanyeretse koko ibyishimo nanjye numva mu mutima harabyiganiramo ibinezaneza, narebye ya shusho yanjye ya kera ndeba n’iy’ako kanya nongera kwitegereza Jane wankunze ntafite na kimwe numva ikiniga kiramfashe ako kanya.

Simoni – “Ariko byo iyi ni imodoka! Iyi yo tugomba kuyisengera!!”

Njyewe – “Nibyo se koko?”

Simoni – “Nibyo rwose! Ariko se… niba nako uri uwa So!”

Njyewe – “Uuuh! Kubera iki uvuze utyo Mzee?”

Simoni – “Dore Papa wawe na we yari afite nk’iyi usibye ko mbona iyi ari ubwoko bushya?”

Kadogo – “Hanyuma se iri he ubu?”

Njyewe – “Ceceka Kado! Yego rata Mzee! Ugize uti?”

Simoni – “Nibyo da! Yari nk’iyi rwose!”

Njyewe – “Reka yewe? Koko se?”

Simoni – “Yego rwose! Ndayibonye ndayimenya gusa nongeye kubasaba imbabazi nkomeje…”

Njyewe – “Oya humura Mzee! Ibyo twabizingiye mu mbabazi wafumbatijwe. Naho ubundi ndishimye ko amahitamo yanjye ariyo ya Data! Eeeh! Ma Boo!”

Jane – “Karame!”

Njyewe – “Nari nahamagaye Mama Sarah na Sarah ngo baze mbabwire, nawe mpamagarira Mabukwe na Papa Chanisse n’abavandimwe baze tuyimeneho amazi na ya masake nabonye abikire mu cyungo ariko amajwi ntimuyajugunye ndayakoramo ihoni!!!”

Bose – “Hhhhhhhh!”

Jane yahise amfata kwa kundi yabigenzaga twinjira mu nzu aseka cyane Databukwe na Kadogo na Grace wari uhetse Lucky baguma hanze, tugeze mu cyumba afata telephone ahamagara Mabukwe atwemerera atazuyaje ko baza kugorobereza iwacu.

Akivana telephone ku gutwi yahise anyitegereza mu maso, Rukundo rwanjye ahita abona ko hari icyambayeho, ahita anyicaraho nanjye ndamufata anshyira ibiganza mu maso.

Jane – “Cheri! Wabaye iki ko mbona ibyishimo byawe bitageze ku ndunduro kandi nzi ko wampishe ibi ngo tuzishimane?”

Njyewe – “Ma Dona! Nkomeza kwishimira ukuntu unzi wese, iyo mbabaye urabimenya kabone n’iyo nakwijijisha. Ma Boo! James yafunguwe ariko…”

Jane – “Yeee? Ngo James yafunguwe?”

Njyewe – “Wahora ni iki ko nagiye gusura James ngasanga yafunguwe gusa ibyabaye nyuma…”

Jane – “Habaye iki Cheri?”

Njyewe – “Ma Boo! Navuye gufata imodoka nkomereza kuri gereza ngo ndebe umuvandimwe w’ibihe byose…”

Jane namubwiye byose ntacyo muhishe ndangije kumubwira.

Jane – “Yoooh! Ariko disi yatinyiye ubusa, yego Mama Sarah yamwanze urunuka ariko Sarah yananiwe kumwikuramo.”

Njyewe – “None se ubu koko ko byose byateye James kwiheba none akaba yafashe umwanzuro uteye inkeke, uzi ko natekereje ko ashobora no kwiyahura? Iyo ndamuka mufashe basi tukibarangura ntabwo yari kunshika.”

Jane – “Imana idufashe ntibibe gusa nk’umuntu ntabwo yananiwe kubyakira ariko yirengagiza ko umutwe umwe wifasha gusara.”

Njyewe – “None nkore iki ko kubaho nibuka ko James yangaye bizatuma ntatuza ngo ntekane.”

Jane – “Nta kundi Cheri! Humura wasanga aho agiye azahirwa ukongera kumubona yarabaye uwo twifuza ko aba we.”

Njyewe – “Ariko Mama Sarah naza ndaza kumugaya, iyaba yaratuje akamenya ko umuntu ari umuntu atari Malayika James yari gutuza akaza asaba imbabazi Sarah, ndabizi afite urukundo kimeza nako ni nkawe wagira ngo muravukana!”

Jane – “Upfa kubikorana ubwitonzi bitaza kutuviramo gushwana na we.”

Tukiri aho Grace yakomanze ku rugi Jane ajya kwitaba bajya mu byabo nanjye nsigara ndeba amafoto y’ubukwe yari yaraje naragiye, amasaha akomeza kwicuma nkomeza kureba amafoto nkibirimo mbona telephone irasonnye ndebye umpamagaye nsanga ni Samy nyitaba vuba.

Njyewe – “Hello Samy!”

Samy – “Eddy! Bite Brother?”

Njyewe – “Ni sawa meze bon! Eeh! Ko watuje uracyaruhuka se?”

Samy – “Wabimenye Eddy! Gusa nari nje kubasura ntabateguje ninsanga mudahari ndabategereza.”

Njyewe – “Oooh! You are welcome! Turahari  rwose!”

Samy – “Harya ni he?”

Natangiye kurangira Samy mu rugo neza, ambwira ko ari hafi yaho aje nanjye mubwira ko tugiye kongeraho ipura ye.

Call end.

Ako kanya nahise mva mu cyumba njya muri salon nsanga nta muntu urimo birantungura, sinzi ukuntu nateze amatwi numva umuntu uvugira ku irembo ndakingura ngeze hanze numva abavuga bari kuvugira hanze nkomeza njya ku muryango w’igipangu, ngikingura.

Njyewe – “Uuuh! Samy! Ni wowe?”

Samy – “Ni njyewe Eddy!”

Njyewe – “Uuuh! Uwo muntu se muri kumwe?”

Samy – “Oya! Musanze aha, ahubwo yari kumbwira ngo yagize ubwoba bwo gukomanga!”

Mu kwitegereza neza uwo muntu wari wagize ubwoba bwo kwinjira natunguwe no gusanga ari Fred.

Njyewe – “Fred! Ni wowe?”

Fred – “Ni njyewe rwose Boss!”

Njyewe – “Uragenzwa n’iki se iri joro?”

Fred – “Nyine! Nako urebye nari nje mbahungiyeho!!”

Njyewe – “Uuuh! Ngo tugufashe iki se kandi noneho?”

Fred – “Nyine muribuka ko mperuka hano ndirimba ngo ibi bintu ni byiza tubigurire kubimara. Burya naririmbye bwa nyuma hano!”

Njyewe – “Byagenze bite se?”

Fred – “Rirya joro naratashye ngeze mu kizu natahagamo mpasanga mayibobo zahantanze ngize ngo mbirukane ahubwo bankubitira kunyica!”

Njyewe – “Yoooh! Ihangane kabisa!”

Fred – “Si ukukubehya Boss nawe ibaze igitumye nguhungiraho rwose mfasha umpe akazi byibura njye ndara mu gipangu nkurariye.”

Njyewe – “Inka yanjye! Ubu se…”

Fred – “Mbabarira utampakanira, buriya nanjye ntabwo nigize ntya, nabitewe n’umugabo umwe ntazibagirwa! Simoni sha!”

Njyewe – “Ariko se Fre! Usibye kujya muri ibyo byakera nakwizera nte ku buryo nakwakira aha iwanjye ukabana na Jane ngatuza ngatunganirwa?”

Fred – “Erega buriya Jane yarambabariye, umuntu wanguriye akarenzaho ibihumbi bibiri ngo njye kurya ibishyimbo na capati nkarenzaho no kujya mu nama y’ababyeyi!”

Njyewe – “Hmmm! Ngo inama y’ababyeyi?”

Fred – “Narengejeho igikoma da! Nibyo twita kujya mu nama y’ababyeyi, nyine akabyayi nawe urabyuma!”

Samy – “Hhhhhh!”

Fred – “Boss! Ni ukuri mfasha na n’ubu ndicuza ukuntu nataye ubumuntu ngo ndashaka amafaranga none nkaba nganye ntya bankubitira kunyica.”

Samy – “Ngo wataye ubumuntu? Byagenze gute Fre?”

Fred – “Ahaaa! Reka nicare hasi hano mbabwire…”

Ako kanya Fred yahise yicara hasi dore ko yari yambaye imyenda ikuze cyane kandi izira amazi, atangira kuvuga.

Fred – “Hari umunsi umwe ntazibagirwa nari ndi mu kabari aho nafashaga mucoma, nari ndi umwana muto cyane nari narananiye mu rugo naranze ishuri, mpitamo kuva mu rugo njya kwishakira amafaranga.

Ku manywa nafashaga uwo mucoma nijoro nkacuruza itabi mu kabyiniro, maze umunsi umwe umugabo ntazibagirwa wanyangirije ubuzima ansanga mu gikoni aho nari ndi, murebye neza mbona namubonye kare yicaranye n’undi mugabo ndetse n’umugore uri kumwe n’akana gato k’agakobwa.

Namubajije niba ashaka indi komande ati ‘oya’ ahubwo antira icyuma ambwira ko hari imodoka agiye gukora ndakimuha aragenda amarayo umwanya munini mu kugaruka icyuma akizana kiriho amaraso menshi.”

Samy – “Yesu weee!”

Fred – “Ubwo yabaye akikimpereza ndikanga mubaza aho akivanye arambwira ngo avuye kubaga urukwavu yari yazanye, mubajije ngo ese gukora imodoka wambwiye aradagadwa akora mu mufuka ampereza ibihumbi mirongo itanu, arambwira ngo nsheceke kandi noze icyo cyuma, ni ubwa mbere nari nkoze ku mafaranga menshi.

Byanyanze mu nda agiye ndamukurikira, yinjira mu modoka arakinga nguma hanze hashize akanya arakingura arambwira ngo niba mbishaka nze tujyane. Kubera ukuntu nari mbonye isoko ry’amafaranga ndinjira.

Aho twagiye urugendo rurerure maze tugeze ahantu mu gihuru avamo acana igitoroshi akingura inyuma atangira gukuramo ibintu ngira amatsiko, ngisohoka mbona yikoreye umuntu! Ngize ngo nsakuze yaje yihuta amfuka umunwa arambwira ngo niba nshaka gupfa nongere gukopfora.”

Tukiri aho twumva Fred, Samy yatangiye kurira birarenga arahogora ndamwegera ntangira kumuhoza ariko biranga……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 53

21 Comments

  1. Rachel

    02/11/2017 at 5:08 am

    Simon niwe wishe iwabo wa sammy weeeeFred yarabibonye mbega Simon mbega simon ihangane mama sammy komera shenge bumugabo. Jane na Kadogo bishimye rwose natwe twifatanije namwe mubyishimo byo gukabyinzozi ariko ntamunezero James ataragaruka mumuryango turamwikumburiye reka ba mama sara baze Sammy abatekerereze byose bamubabarire maze agaruke .sara aramukumbuye . kadogo urumuntu wumugabo cyane ndakwemera.. thanks umuseke

  2. Umuhorakeye

    02/11/2017 at 6:48 am

    Ark ibyo kwa Edy bihora ari bishyshya? Ubwo se kd Fred we uramugenza ute? Samy agiye kumenya ko Simoni ariwe wamugize imfubyi kd ari sebukwe wa Edy. Yewe reka ntegereze ejo

  3. Abonzi Alice

    02/11/2017 at 6:59 am

    Yayaa mbega Fred agiye gufasha Samy kumenya abishe ababyeyi be. Ese ubu yaba ari simoni ra? Ko ariwe wakarabye amaraso menshi?? Fred arahava avuze icyo kigabo aricyande kuko aracyibuka kuko buriya naniho yahise atangira gikorana na Simon niba ariwe wabahitanye. James ntiwangare. Eddy ntiwicare ushakishe uko James yagaruka mu muryango. Maman sarah utange imbabazi za kibyeyi rwose abana bongere babane.

  4. Small

    02/11/2017 at 7:13 am

    Mana we Samy ni mushiki wa Eddy, mbega byiza, gusa Simon Imana imuhindure anavuge nibya ba basaza abisabire imbabazi. James ateye agahinda ariko ababaje umugore we kabiri. Eddy n’umuryango wawe ndavuga Jane na Rwibutso, Imana ikomeze ibagirire neza kuko koko ngo uwihanganye akama ishashi. Umuseke Imana ibahe umugisha muri byose.

  5. Faridha

    02/11/2017 at 7:28 am

    Mwaramutse umuseke wacu!Simon numugome A-Z naburiya nukwiyorobeka nabaca murwaho azica Eddy cg Papa Chanisse naho Kadogo we nikumwiyinyuguza! Ahubwo disi Samy na Eddy wasanga ari sister na brother? Yewe Imana ikomeze ibashyigikire.murakoze mugire umunsi mwiza

  6. zuzu

    02/11/2017 at 8:06 am

    Samy ihangane mama komera nukuri.kadogo wee ntukibasire Simon ntimungana ubwo imiryango igiye guterana ndabyizeye harakemuka byinshi

  7. zuzu

    02/11/2017 at 8:15 am

    mbega Simon mbega Simon!!!!! Fred yabirangije kare Simon niwe wagize Samy na Eddy ipfubyi kdi Eddy abonye mushiki we too. Samy komere Sha nubwo bimeze gutyo ark ubonye musaza wawe azaguhoza amarira kdi arabishoye azakubera umubyeyi azakwibagiza agahinda kose humura ukuri kuragarayara

  8. Jeanne

    02/11/2017 at 9:17 am

    Yemwe nimunsobanurire, Samy yaba sister wa Eddy gute Kandi Samy yivugira ko yari umwana umwe iwabo bakaba Bari bagiye muri birthday ye naho eddy bakaba baramuzaniye Kaka ari uruhinja? Sinzi sindabyumva neza gusa nanjye ndabikeka

    • Coco

      02/11/2017 at 10:07 am

      Oya igihe ababyeyi ba eddy bajyaga mu biriro eddy yari uruhinja yasigaranye na nyirakuru mu rugo. simon agarutse kumwica nyirakuru aramuhungana bajya mu cyaro.

      • Coco

        02/11/2017 at 10:07 am

        sorry mu birori

  9. Pacy

    02/11/2017 at 9:32 am

    Ntabwo samy ari mushiki wa Eddy kuko bose bari abana bamwe iwabo kandi n’ababyeyi babo bapfuye bitandukanye gusa ndakeka barishwe na Simoni umugome gusa, James kwangara kwe gufite ishingiro, natwe mu buzima hari aho tugera tukumva biranze tudakwiye kugera mubandi, biriya bisobanura kwicira urubanza, umuseke muradufasha cyane, umwanditsi bravooo twarakwihebeye. Umunsi mwiza

  10. Uwingeneye Joselyne

    02/11/2017 at 9:33 am

    James Arikongero Ishuri Ry’ Ubuzima Kubyo Azi Cg Yayonye Ndizerako Azagaruka Bidatinze, Eddy We Akabije Inzozi Ze Zo Mu Bwana Nakomeze Atsinde, Fred Ajyiye Gufasha Samy Kumenya Neza Uwamuhekuye, Samy Komera Maama Wakire Amateka Yawe Kd Ube Umugabo Uharanire Kubaho Neza Kd Utaje Uteguze Umutima Wawe Gutanga Imbabazi Kubazaca Bugufi Bakagusaba Imbabazi, Courage Umuseke

  11. cyusa

    02/11/2017 at 10:09 am

    EDDY RWOSE UJYE UGIRA AMAKENGA.NGO INYAMASWA IDAKENGA YISHWE N,UMUTUTIZI.URAMENYE FRED NTUMUZANE KUBA IWAWE RWOSE.NIBA UMUFASHA UMUFASHIRIZE AHANDI,NDETSE NA SOBUKWE MUMUSHAKIRE AHANDI ABA MUJYE MUMUFASHIRIZAYO,ABANTU BAKOZE AMARASO NTABWO BABA BAKIRI ABANTU.NI NABWO IBYISHIMO BYANYU NA JANE BIZARUSHAHO KWIYONGERA.RWOSE JAMES NAWE ARABABAJE YAJYAGA ABA UMUGABO AHO RUKOMEYE,NYAGASANI AMWOROHEREZE AVE IBUZIMU AGARUKE IBUNTU.TURIZERA KO BIDATINZE BIZASHOBOKA BYABA BIBABAJE EDDY ATAKAJE UMUVANDIMWE NKA JAMES.NTABWO NSHAKA GUKOMEZA KUMVA JAMES YABAYE IKIGWARI OYA OYA.

  12. cyusa

    02/11/2017 at 10:18 am

    IKINDI KANDI NTABWO EDDY NA JAMES BAJYAGA BATSINDWA,CG NGO BABURE UMUTI W,IKIBAZO.KANDI BANYUZE MURI BYINSHI BYINSHI IMANA IGENDA IBACIRA INZIRA.NUBU RERO NIYIGARAGARIZE ABAVANDIMWE.NJYE NIBUKA BARANGIZA SIXIEME SECONDAIRE,NIBAZAGA UKO EDDY AGIYE KUBAHO,ARIKO JAMES YABAYE INTWALI,NI BYINSHI BYUBUTWALI YAKOREYE EDDY BITAKORWA NUNDI UWARIWESE.NYAGASANI NAMUGARURE MUNZIRA NZIZA.

  13. ineza

    02/11/2017 at 10:50 am

    Edy Edy Edy ntiwibeshye uha akazi Fred Plz!!!Shakira Simoni iyo ajya wenda azabane na Fred nibo bashobokana!

  14. Veve

    02/11/2017 at 11:48 am

    Mbega inkuru ubu noneho ntagiye kuryoherwa mwabantu mwe Umuseke murakoze cyane Naho Freddy agiye kubishira byose hanze

  15. MUGABEKAZI

    02/11/2017 at 12:07 pm

    Eddy, bravooooooo! Ariko rero kora ibishoboka ushakishe James mwaruhanye kuva mu bwana, nanjye ndagusengera aboneke.
    Murakoze.

  16. chris

    02/11/2017 at 12:42 pm

    Umva Simon ni ruharwa yagize abantu benshi imfubyi pe,reba umukwe we Eddy,reba Sammy,reba Ba Chanisse yewe akwiye kujyanwa i Mpanga kabisa ntakwiye kuguma muri Societe,none yihangishijeho ibyo gusenga,ahaha buiya se ni ukuri ararimbura amazu ngo arahiga abazimu ni abamurimo pe,gusa bamwitondere dore ko n’ababasaza babavuze akabisimbuka ariko Kadogo aramushyira ku murongo arabeshya,umuryango ugiye guterana bashakishe James disi Sarah we arongera arembe pe,mama sa ca inkoni izamba Smmy agiye kubabwia ukuri

  17. Bazina

    02/11/2017 at 12:54 pm

    Ahhhhhhhhhh!!! Ariko kadogo uraha na Simon baransekeje mwabantu mwe!!!! Kadogo ati ngaho nayo tangira uyihinge ngo nabazimu!!! Ahwiiii kado, uranyemeje! uziko wagirango ni kadogo womuri seburikoko!! Mana yange, Eddy urumugabo nyamugabo rwose!!! umugabo uteza imbere urugo rwe. Fred we agiye kuvuga amahano ya simon maze bamwirukane.

  18. N'si

    02/11/2017 at 5:06 pm

    Sha njye nasomye ibice. Nakurahe ibyabanje nkayitangira yose?

  19. Jeanne Hakzmna

    02/11/2017 at 9:09 pm

    Mbega Fred?Ngo Nzohore Ndara Nkuraririye?Ngaho Agomba Kukwica,ariko Nimumutege Amatwi,murahamenyera Vyinshi Vya Simon Mutari Muzi!Samy,niwihangane Ntakundi,ko Vyabaye?Ark Ufashe Eddy Mugaragaze Ukupi Kuvya James Na Fifi.Murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock