Episode 53: Samy arihoreye nyuma yo kubwirwa na Fred ibya Simoni – UMUSEKE

Episode 53: Samy arihoreye nyuma yo kubwirwa na Fred ibya Simoni

Tukiri aho twumva Fred, Samy yatangiye kurira birarenga arahogora ndamwegera ntangira kumuhoza ariko biranga maze ndamusindagiza ngo mujyane mu rugo Fred wari usigaye aho ahita avuga cyane,

Fred – “None se ko mugiye ntarangije kubabwira?”

Njyewe – “Rekera aho Fre! ntubona ko uhahamuye Samy? Buriya imitima ntabwo isa ni nayo mpamvu itihangana kimwe, reka mujyane ahihereye abanze atuze”

Fred – “Boss! Akazi se?”

Nahise nkomeza njyana Samy muri Salon, Grace akitubona arikanga aza yihuta afata Samy,

Grace – “Ibi ni ibiki se kandi? Eddy uyu si wa mukobwa mwajyanye mu Bushinwa?”

Njyewe – “Yego niwe!”

Grace – “Ko aje ararira se bigenze bite? Yagize ikihe kibazo?”

Njyewe – “Banza umufashe atuze Gra! Ibindi uraza kuba ubimenya, gusa ahuye n’ihungubana, hari ibyo yumvise umutima we unaniwe kwakira”

Grace yahise atabarira hafi ajyana Samy mu cyumba cye ngo abanze atuze, muri ako kanya numva ihoni nsubira hanze ngezeyo mpahurira na Kadogo arafungura nsanga n’ imodoka ya Papa Chanisse, imaze kwinjira iparika iruhande rw’iyanjye bose bavamo bayitangarira,

Papa Chanisse – “Eddy! Ntumpakanire! Oya ntumpakanire ko iyi modoka atari iyawe!”

Chanelle – “Oooh my God! Eddy! Nizereko ariyo itumye uduhamagara ngo tuyimeneho amazi?”

Mama Chanisse – “Mbega imodoka nziza wee! Niba ari iyawe ni ukuri umukobwa wanjye hehe no kuvunika umugongo”

Twese – “Hhhhhh!”

Chanisse – “Hmmm…Murabuzwa niki se?”

Chanelle – “Ko se wowe utishima? Ntabwo wishimiye ko Eddy yateye ikirenge mucy’abandi bakoze cyane bakagera ku ntego?”

Chanisse – “Ubwo se iyo mwishima gutyo ko mwaguze amamodoka abakene bicaye ku bipangu byanyu babasaba murumva bibamariye iki?”

Papa Chanisse – “Ariko byo nanjye ndumva ibi byishimo bidakwiye nuriya mugabo dusanze yicaye hariya hanze, Eddy koko wabuze no kumugaburira ngo agende?”

Mama Chanisse – “Ariko rero ibyo Chanisse avuga nibyo”

Njyewe – “Uriya mugabo rero ntabwo twamwirengagije kuko ni uw’amateka, musanze maze kuvugana nawe gusa…”

Chanisse – “Gusa gusa iki Eddy? Ko iyo mumaze gukira mwibagirwa aho mwanyuze? Aka kanya koko?”

Njyewe – “Oya wivuga gutyo Chani! Ahubwo buriya uriya mugabo ni umwe wakoranaga na Data bukwe Simoni, ageze hano…”

Mama Jane – “Ayiweee! Eddy! Utambwira ko uriya ari Fred?”

Njyewe – “Niwe rwose!”

Chanisse – “Ubwo se niba barakoranaga kuki mutamwinjiza ngo mumuhe ubufasha akeneye? Ndumiwe koko!”

Mama Chanisse – “Iyaba wari uzi icyo bakoranaga mwana wanjye!”

Chanisse – “Icyo ari cyo cyose!”

Chanelle – “Ayiwe! Papa uriya nawe…”

Papa Chanelle – “Rekera aho mwana wanjye byararangiye ndetse twabigize umugani”

Ako kanya Chanisse yahise yikaraga agenda yihuta afungura urugi vuba hashize akanya aza afashe ukuboko Fred,

Chanisse – “Niba mudashobora kumwakira mumbwire njye mujyane mu rugo njye kumwitaho”

Papa Chanisse – “Ariko se wacishije macye mukobwa wanjye, ubu koko muri aba bantu bose bari hano niwowe uturusha impuhwe?”

Fred – “Rwose mumbabarire…”

Chanelle – “Ahaaa! Njyewe ntabwo nzi ibyo murimo, niba uyu mugabo mumufasha ni mumufashe dukomeze icyatuzanye aha hari ikindi?”

Tukiri aho indi modoka yavugije ihoni ako kanya Fred ahita yiyaka Chanisse ariruka afungura umuryango,

Fred – “Boss! Reba rwose, urabona akazi ntagashoboye?”

Fred yarihonyaguye akoresha inda n’umugongo afungura umuryango ako kanya Mama Sarah aba arinjiye we na Sarah, bamaze kuva mu modoka,

Sarah – “Ayiweee! Mama!”

Mama Sarah – “Ubaye iki Sa?

Sarah – “Mama uziko ari Fred?”

Mama Sarah – “Fred wuhe?”

Sarah – “Uriya ufunguye umuryango tukavuga ko tutamuzi ni Fred wa wundi washimuse Jane ashaka ko babana ku ngufu akamutoroka ukamutoragura ku muhanda ari intere”

Mama Sarah – “Ntibishoboka?”

Fred – “Mumbabarire rwose nanjye murabona aho bingeze, ubu se koko hari ubwo nkizuye umugara ngo nigambe ibyo nakoze koko? Iminsi yaranyeretse ubu Fred ni undi wundi”

Mama Sarah wahise ahindura isura yagize ngo avuge Jane ahita asohoka akurikiranye na Simoni, Fred akimubona,

Fred – “Uuuuh! Uyu ni Simoni mbona?”

Simoni – “Yesu Kristo wabambwe i Gorogota hagati y’ibisambo bibiri kimwe kikamusaba imbabazi ikindi ikiyoni kikakinoboramo ijisho! Fred ni wowe?”

Fred – “Ni njyewe! Simo! Warafunguwe n’ubugome bwawe? Simo! Uri kwitegembya mu makaro y’umukobwa wawe, urya uranywa njye wateye ibi byose nangara?”

Simoni – “Ariko se wacishije macye wa mwana we ko …”

Fred – “Ncisha macye ncisha macye iki? Simo! Uribuka aho wankuruye unshukisha amafaranga ukanjyana mu gukora amahano njye nari umuntu ngahinduka igisimba none na nubu nkaba ntinya kugenda mu bantu”

Simoni – “Tuza sha wa mwana we umwuka wera agutaheho, none se niba waranze gukizwa urabona wasa n’Aba Kristo gute?”

Fred – “Ngo Aba Kristo! Simo! Wowe ndakuzi ntiwahinduka, Simo! Kuva aho wankuye mu kabari nkagutiza icyuma…”

Akivuga gutyo,

Samy – “Ayiweee!”

Twese twahise duhindukirira rimwe tureba Samy ako kanya asa n’utaye ubwenge ariruka aterura ikibuye aza yiruka twese twiruka tumufata, arakirekuza no mu mutwe wa Simoni ngo poo!

Simoni yahise yikubita hasi bamwe bafata hirya abandi bafata hino, urusaku rwari rwose bamwe bataka abandi barira, twamenye icyo Samy ahoye Simoni ariko ateruye mu marira menshi akavuga,

Samy – “Mundekure nihorere, nakumenye ni wowe wangize imfubyi, mundeke mwiture ikimukwiye…”

Twese aho twari turi twarikanze tugwa mu kantu igikuba kiracika tumenya ibindi tutari tuzi,

Njyewe – “Samy! Tuza! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Samy – “Mundekure nihorere, ibyo Fred yavuze byose nabyumvise, niwe mwana wari mucoma aho twari twasohokeye, none uno mwicanyi niwe wahamukuye amaze kwica ababyeyi banjye”

Twese imitima yacu yaganjwe n’agahinda ntabwo twari tuziko atari urw’umwe byose twabimenyeye aho.

Nakomeje gufata Samy wari ufite imbaraga zidasanzwe ndamukomeza, mu gihe Papa Chanisse acyatsa imodoka Simoni abyuka asenga asakuza cyane tumenya ko ubwenge bugarutse dore ko yagize n’amahirwe ntazane igikomere.

Samy wari wahahamutse cyane byabaye ngombwa ko tumujyana kwa muganga, Kadogo na Papa Chanisse turamucigatira tumwinjiza mu modoka usibye Grace twajyanye abandi basigaye mu rugo.

Naragiye mfatira ku muriro bidatinze tuba tugezeyo abaganga bamukubita urushinge rusinziriza aba aruhutseho gato.

Twabwiye abaganga uko byose byagenze ngo babone uko bamwitaho, dukomeza gutegereza, hashize nk’amasaha abiri tumwicaye iruhande tugiye kubona tubona arakangutse abaganga bahita bamwegera, tuba dusohotse hashize nk’iminota nka mirongo itatu baraduhamagara.

Twarinjiye dusanga Samy ameze neza gusa yarebaga hirya no hino asa nutazi aho ari, twicara iruhande rwe,

Njyewe – “Samy! Umeze neza?”

Samy – “Eddy! Mwanzanye hano nabaye iki?”

Njyewe – “Humura uraza kumenya byose, uri kumva nta kibazo ufite?”

Samy – “Ikibazo nicyo kumenya uko nageze aha nta kindi”

Njyewe – “Samy! Twari mu rugo uje kudusura…”

Samy ako kanya yahise asuka amarira yongera kurira cyane hashize akanya aratuza maze ndamubwira,

Njyewe – “Samy! Tuza humura humeka uhumirije witse iyo mpumu uterwa n’akahise maze wakire amateka yawe ariyo washingiyeho maze ugahamiriza bose ko wavutse nk’abandi,

Samy! Uriya ukubise ibuye mu mutwe ni Databukwe, hari impamvu ubu tubana twasimbuje kugenza uko ugenje, wumve ko jye nawe dusangiye amateka mukobwa mwiza,

Samy! Agahinda nubwo gashira akandi ari ibagara ariko kwiyakira niwo muti ugomba kwakira ukawusunikira mu ndiba y’umutima hamwe hazura umugara bigoranye maze ikizere n’imbabazi bigasugira bigasagamba”

Namaze kumubwira ayo magambo, Papa Chanisse, Kadogo ndetse na Grace bari aho batwitegereza, Samy yitsa umutima maze aravuga,

Samy – “Urakoze Eddy! Umbwiye amagambo akomeye mu bihe bikomeye kandi anteye gukomera, ni ubwa mbere n’ubwa nyuma ibi bimbayeho ariko byari bikwiye kuko nicyo naburaga mu mateka y’ubuzima bwanjye”

Njyewe – “Wooooow! Byiza cyane! Urakoze kumpa ikizere mukobwa mwiza, uri mushiki wanjye w’amateka yanjye uzamenya, ngaho shyira umutima hamwe dufatane urunana”

Samy yahise atuza yitsa umutima, amanuka ku gitanda yari ariho maze arampobera numva ibinezaneza bije mu mutima wanjye Papa Chanisse, Kadogo na Grace bari bari aho nabo baraza dukomeza Samy ako kanya abaganga baba baragarutse bibwiriza kudusezerera.

Twatashye ako kanya ku mutuzo mwinshi Samy musaba gutaha ngo abanze atuze ariko aranga dukomeza tujya mu rugo tugezeyo mvuza ihoni hashize akanya Ziada arafungura turinjira, tuva mu modoka tukinjira muri salon dusanga Fred yicaye mu ntebe z’abashyitsi, Jane yumiwe, Mama Sarah apfumbase Sarah wari ufite ubwoba bwinshi, Mama Jane n’impanga ze nabo basa n’abihebye, Simoni mu nzu yo hanze urusaku ari rwose ari gusenga.

Jane akitubona yahise ahaguruka,

Jane – “Bigenze bite?”

Papa Chanisse-“Tugize Imana umukobwa wacu agarutse ibumuntu”

Jane – “Ahwiiii! Imana ishimwe wee”

Njyewe – “Cheri! Nonese Fred ni wowe wamuhaye karibu hano?”

Jane – “Yego! Ni njyewe! Dore mwamaze kugenda Fred asuka byose hanze, atubwira uko yisanze ari kubera Papa, numva binkoze ku mutima mugirira impuhwe mwinjiza mu nzu”

Mama Brendah-“Eddy! Nawe urabishyigikiye?”

Njyewe – “Fred! Ni amahire, ndabona banakwakiye…”

Fred – “Rwose nariye nahaze ndetse na nanyweye igisigaye ni uko umpa akazi, kandi ni ukuri nzagashobora”

Njyewe – “Nakubwiye ko nta kazi gahari kandi niyo nashaka umukozi ntabwo nashaka wowe”

Fred – “Oya rwose mutambwira ko mukanyimye”

Mama Sarah – “Ariko Eddy! Muzaba abatesi mugeze ryari? Tumura umwicanyi ave hano!”

Njyewe – “Mama Sa! Humura kugenda byo aragenda ariko mutware gacye!”

Mama Sarah – “Hmm! Harya ngo nuko hano atari iwanjye Eddy? Uziko uyu ariwe watumye umukobwa wanjye amenyana nuriya mugome ngo  ni James wanyiciye umwana ahagaze? Ubwo iyo ataza gushimuta Sarah akamucika nkamutoragura njye na Sarah wanjye tukamwitaho mukaza kumureba bari guhurira he?”

Njyewe – “Ndabyumva ni amateka ariko…”

Mama Sarah – “Hitamo Eddy! Agende cyangwa tugende kandi kuzambona ngarutse aha bizabagora”

Jane – “Mama Sa! Wakwihanganye koko…”

Mama Sarah – “Nihangana nihangana iki? Eddy niyo ubuze ubwenge Imana irakureka, ucumbikira umurozi bwacya akakumaraho urubyaro, ubwo rero ngo muricaye urwanyu rugiye kurimburwa n’ababakoze mu nda?”

Papa Chanisse – “Nonese tubajugunye twaba dutandukaniye hehe nabo? Humura Mama Sa! Barahemutse ariko baciye bugufi kandi burya imbabazi ziruhura nyiri kuzitanga na nyiri kuzihabwa”

Mama Sarah – “Ibyo nibyo ntumva rero”

Njyewe – “Mama Sa! Tuza! Ndagusabye gira wa mutima wahoranye…”

Mama Sarah – “Atari ab’isi bawuhinduye se?”

Njyewe – “Mama Sa! Ndabizi wabitewe na James ari ariko ni ukuri iyaba wakamubabariye ntaba yarafunguwe akaduca mu myanya y’intoki akajya kure aho atazongera kutubona”

Sarah – “Ayiwee!”

Mama Sarah – “Dore uyu nawe ra? Urasakuza se usakuza iki?”

Chanisse – “Eddy! Ngo James yagiye kure aho tutazongera kumubona?”

Njyewe – “Yego Chani! Yanciye mu myanya y’intoki ubwo najyaga kumusura ngasanga asezerewe…”

Nababwiye byose ntacyo mbahishe maze kubabwira byose Sarah aba ararize,

Mama Sarah – “Ariko mwari muzi n’ikindi? Ca aha muko! Ca aha dutahe”

Fred – “Ahaa! Ngaho niba ari njye ubateye kugenda reka nigendere ari njye, gusa ndongera gusaba imbabazi mfukamye”

Mama Sarah – “Tumuka nyine, asyiii gari we!”

Samy – “Fred! Buretse gusohoka”

Fred yahise agarukira aho yari ageze maze Samy aramwegera aramwitegereza hashize akanya aramubwira

Samy – “Fred! Wakwemera tukajyana mu rugo iwanjye”

Fred – “Ngo ngo… murugo iwawe …………………….?”

Ntuzacikwe na Episode ya 54 Ejo mu gitondo

11 Comments

  1. Jb

    03/11/2017 at 3:54 am

    1sy

  2. Jb

    03/11/2017 at 3:54 am

    1st

  3. Phill

    03/11/2017 at 4:10 am

    Uuuuh ko numva bikaze ra aba balazy babihije inzoga Eddy yari yateguye ubu x samy azakora iki nyuma yo kuvumbura simon sha munteye amatsiko pe

  4. Mucunguzi Gabriel

    03/11/2017 at 5:40 am

    sibwo samy yiboneye umugabo?

  5. Samy

    03/11/2017 at 6:36 am

    Icyo nkundiye Samy numukobwa wirwanyeho kabisa kdi abantu twirwanaho aho tuva tukagera tuba dufite umutima ukomeye kdi wakira vuba niyo mpamvu bakobwa mutagomba gutegera amaboko abagabo kuko niho bahera badusuzugurira

  6. Abonzi Alice

    03/11/2017 at 7:15 am

    Maman Sarah yariye karungu. Samy se agiye kubana na Fred wa? Gusa birakwiye gusaba imbabazi no kuzitanga ubundi Bose bakabana mu Mahoro.

  7. Faridha

    03/11/2017 at 7:28 am

    Bjr koko kwihana ningenzi kdi gutanga imbabazi bikaba akarusho? Kuberako Samy yerekanyeko ari umuntu Koko!!! Mureke tujye tubabarira ninabyo Imana idushakaho.murakoze umuseke .

  8. Uwingeneye Joselyne

    03/11/2017 at 9:18 am

    Samy U’re The One

  9. Jonbo

    03/11/2017 at 9:35 am

    Inkuru irimo inyigisho ikomeye yo kuba ku isi;
    Umwanditsi yatuvangiye azanamo mama Brendah wo muri oneline game.

  10. christella

    03/11/2017 at 10:35 am

    Mana we mbega Samy ni intwali pe ahise ababarira Fred bishobora bake Imana iduhe umutima wo kubabarira abaduhemukira ndetse no gusaba imbazi abo twakoshereje Amen.

  11. Teta

    03/11/2017 at 9:54 pm

    ariko njye mfite amakenga ko Simoni atihannye ari imitwe yatetse yo kwigira umurokore kandi azongera akore ibintu bibi bindi nibatamwirinda pe!!! arashaka ko Kadogo agenda hanyuma akabona uko umugambi mubisha afite ujya muburyo. nibaza ibyaba byiza ari uko bamukodeshereza inzu ye ariko ntabane nabo munzu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock