Episode 54: Mama Sarah avuye kwa Eddy nabi…Samy asama amagara ya Fred – UMUSEKE

Episode 54: Mama Sarah avuye kwa Eddy nabi…Samy asama amagara ya Fred

Samy – “Fred! Buretse gusohoka”

Fred yahise agarukira aho yari ageze maze Samy aramwegera aramwitegereza hashize akanya aramubwira

Samy – “Fred! Wakwemera tukajyana mu rugo iwanjye”

Fred – “Ngo ngo… mu rugo iwawe?”

Samy-“Yego!”

Fred-“Nonese nako nyine urebye ubundi buriya ubusanzwe…”

Samy-“Humura tuza umutima, ndashaka ko tujyana, ntacyo mbuze icyo nshaka ni kimwe!”

Fred-“Oya…oya rwose ndabizi niba koko ibyo wambwiye aribyo ndagusabye mbabarira utankubita ikibuye mu mutwe ngo paa! Nkuko wabikoreye Simoni yo gakizwa nkuko yabisariyemo”

Samy-“Oya Fred! Humura icyo nshaka nuko ugarura ubumuntu wambuwe n’uwo watije icyuma ngo ajye kubaga urukwavu nako…”

Fred-“Oya rwose niba ari ukunjyana ngo wihorere mbabarira wenda umfungishe ariko ni ukuri nako umbabarire isi yaranyigishije”

Samy-“Ndabibona, ni nayo mpamvu ntahamagaye polisi kuko nziko wahanwe inshuro nyinshi, icyo usigaje ni ukuba umuntu nk’abandi, wafunga umuntu ariko ntabwo wafunga umutima kuko utandukanye n’umubiri urambura amaboko ugakora amaraso”

Fred-“Ahwiiiii! Ubu se koko ibyo uvuga nibyo?”

Samy-“Yego! Nibyo rwose! Eddy! Reka dutahe njye na Fred! Gusa uwo musaza narangiza gusenga mumubwire ko nzaza kumureba hari icyo nshaka kumenya kizanduhura ndetse nawe amasengesho ye agakomeza kugera ku Mana”

Njyewe-“Samy! Sinzi amagambo nakubwiramo ko uri umuntu nyawe, ntabwo nzi uko navuga ubwiza bw’umutima udasanzawe wawe gusa nifuje kugira umuntu nkawe kuva cyera,

Samy! Unshimiye ahankirigirata kuva cyera Imana nyiri ugutanga izaguhe kandi uzatambe imbere yayo kuko watanze imbabazi utitangiriye itama”

Samy-“Urakoze Eddy! Urabizi ko wabaye inshuti yanjye ntishisha, aho twari mu Bushinwa nahaboneye umunezero nari narabuze wo kugira nanjye uwo ntura ibyanjye bikarenga ukanshigatira nkaruhuka umutima na nubu ukindema, reka nkore icyo navukiye nsoze umurimo watumye mba uyu ndiwe”

Mama Sarah-“Ahaaaa! Si ngaho? Ariko Jane ubwo nawe uratuje uteze amatwi? Baragutwara umugabo urebera? Ubwo hari icyo batakubwiye?”

Samy-“Utanyumva nabi Mama…”

Mama Sarah-“Umva muko utongera  kumvuga nta soni, ubwo se urabona ngana nawe? Ubwo uje kwishongora kuri Jane ko wamutwaye umugabo rero? Ntacyo mutatubwiye mujyane ayo”

Jane-“Mama Sa! Koko uranze urahindutse?”

Mama Sarah-“Atari ab’ isi se? Ariko Jane wahumutse? Ubwo James mushuti w’umugabo wawe ntacyo yakweruriye? Ntabwo wumva ko bari iyo mu mahanga baryamanaga nkuko James yabigenzaga akanyicira umukobwa umutima?”

Jane-“Mama Sa! Eddy ndamuzi yewe cyane, nzi neza ko ibyo atigeze abikora kandi na James kuba yarakoze biriya nkeka ko byasabye izindi mbaraga kuko imico ya James ari nkiya Eddy wanjye”

Mama Sarah-“Umva ye? Sa! Haguruka dutahe, ndumva ari njyewe mbaye umunyamafuti! Ab’isi we!”

Mama Sarah yahise ahaguruka vuba ahagurukana na Sarah ngize ngo musabe basi atuze yumve Samy ababwire byose, Mama Sarah arampirika barasohoka dusigara twumiwe, Mama Sarah ni nawe wifunguriye urugi barusiga rurangaye.

Twasigaye twumiwe,

Mama Jane-“Ariko se ko mbona umuryango ucitse? Na Mama Sarah koko?”

Papa Chanisse-“Ariko rero nyamara abantu bari kudushiraho?”

Grace-“Nagende James arahemutse!”

Samy-“Ahubwo nagende Fifi niwe wahemutse! Erega biriya byose ni amarozi!”

Bose-“Yeee?”

Jane-“Ariko njyewe ntabwo bintunguye ni ukuri! James nzi ntabwo yatinyutse gukora biriya kubwe”

Samy-“Uko mundeba uku Fifi twarabanye, njye byose uko byagenze ndabizi, iyaba nabonaga James ngo mufashe ave mu mage arimo yamuteye kwiyanga akumva ko adakwiye kuba mu bantu”

Bose-“Yoooo?”

Samy yatangiye kubabwira byose uko byagenze bamaze kumva byose barumirwa gusa ntacyo byari gutanga kuko banyakubwirwa bari bamaze kwikura mu rugamba rwo gushyigikira ukuri.

Hashize akanya,

Samy-“Reka dutahe njyane Fred iwanjye, buriya tuzagaruka kureba Muzehe naba yatwemereye”

Njyewe-“Mube muretse gato, Papa Chani! Nari nabatumiye ngo muze dutahe imodoka yacu, nubwo ibi byose bibaye ariko nari nateguye ikicaro kiza, Samy! Mwakwihangana se tugasangira?”

Samy-“Ooh! Nta kibazo rwose!”

Ako kanya Jane yahise ahaguruka ajya kuza Lucky impanga ziba zimusimbiza nanjye ntangira kubaha icyo kunywa bidatinze n’ibyo kurya biba biraje,

Njyewe-“Cherie! None se muzehe ko utamubwira ngo aze arye bite?”

Jane-“Ahaaa! Yambajije niba Samy na Fred bagihari mubwiye ko turikumwe aho kuza atera indirimbo arahanika na nubu ntiwumva ko akiririmba?”

Njyewe-“Noneho ntabwo arya?”

Jane-“Yananiye pe!”

Samy-“Ndabyumva disi aziritswe n’akatsi kamuteze mu nzira yanyuzemo? Rwose mubwire aze dusangire dore narashibutse”

Jane yakomeje kwitegereza Samy n’agahinda kenshi arongera arahaguruka arasohoka ngo ajye kureba Databukwe.

Nanjye nasigaye aho nibaza byinshi, burya koko umubyeyi ni umuntu ukomeye udashobora gusimbuza undi wese gusa kuri Databukwe kari agahinda kenshi kuri Jane kugira Se watsikiye akagumayo muri icyo gihe tukaba twari turi kurwana no kumusindagiza ariko umutima we ukanangira.

Hashize akanya Jane agaruka batazanye,

Papa Chanisse-“Uuuh! Ko uje wenyine se bigenze bite?”

Jane-“Yanze da! Ngo ari mu masengesho yo kuburara”

Kadogo-“Arabeshya, niyo waba uri mu masengesho se waburara uziko twabaze amasake?”

Njyewe-“Cisha macye sha Kado! Ntabwo nakubwiye ko Databukwe mutangana ugomba kumwubaha?”

Kadogo-“Twirire erega n’ubundi abantu bakuze ntibashobora inyama nako ari mu masengesho y’igisebo cy’urubuye mu mutwe ngo piii!”

Chanelle-“Hhhhhh!”

Nubwo Chanelle yasetse ariko byari bibabaje, njye na Jane twitegereje Kadogo tubura icyo tuvuga kuko ariko twari tumutunze kuva cyera turenzaho, Jane adukarabya intoki dutangira gusangira tuganira dusoje,

Papa Chanisse-“Eddy! Rero ntugire ngo uwo twari turwaje arahuhutse, amasaha arakuze twese twaje nta n’iyonka yasigaye”

Chanisse-“Hhhhh! Papa! Inka yonka hagati yanjye na Chanelle ni iyihe yari gusigara?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Papa Chanelle-“Ariko abana bubu tuzabakorere iki koko?”

Njyewe-“Nyumvira vieux wana”

Noneho si uguseka byabaye ibindi cyane cyane Kadogo, ako kaba gaciyemo Papa Chanisse asubirana ijambo,

Papa Chanisse-“Yewe! Hababaje ibyacu, ba Lucky bazaza bavuga ibyabo! Chani! Iyo bavuze ko nta n’iyonga yasigaye ntabwo baba bavuze inka ahubwo baba bashaka kuvuga ko ntawasigaye mu rugo”

Chanisse-“Ese maama!”

Papa Chanisse-“Ngayo nguko! Eddy! Rwose twishimiye iterambere ry’umuryango wanyu ari nawo wacu, twabashyigikiye kuva umunsi utubwira amahitamo tawe na nubu rero turacyahari kandi tuzahaba ibihe byose”

Njyewe-“Murakoze rwose”

Papa Chanisse-“Reka rero tubareke tujye mu rugo turebe ko batatwanuriye imyenda twasize twanitse”

Njyewe-“Murakoze cyane Papa Chani! Rwose twishimiye ko mwaduhaye umwanya wanyu ndetse mukatuba hafi mu byabaye bitari byitezwe, Samy uyu n’umuryango dusangiye amateka kandi ndizerako nabo bishimiye kukwakira”

Papa Chanisse-“Ni karibu rwose! Uuuh! Umwana w’umutima mwiza nkuyu se ugira ngo hari utakwishimira kumwakira? Ahubwo na Fred niba koko yarahindutse akaba umuntu ni karibu rwose”

Fred-“Ni ukuri do! N’izina ry’Imana narahindutse nako nariyuburuye mba mushya, nta mahirwe ava mu byaha erega narabibonye ni ukuri kose ntaga…”

Papa Chanisse-“Garukira aho Fre! Niba aribyo koko ni byiza”

Chanelle-“Karibu Samy!”

Samy-“Murakoze cyane!”

Njyewe-“Rwose najye na Jane ndetse na Luky turishimye cyane, mukomeze mube hamwe natwe Imana ibahe umugisha”

Mama Jane-“Nuko nuko shenge!”

Samy-“Eddy! Ugira uti se twe ntabwo tugiye? Natwe reka tugende amasaha arakuze!”

Samy na Fred nabo barahagurutse maze turabaherekeza tugeze hanze binjira mu modoka ya Papa Chanisse barajyanirana kuko bajyaga mu cyerekezo kimwe.

Kadogo amaze gukinga twagarutse muri salon, tukicara Jane ahita azana akandi gacupa,

Jane-“Akira mugabo mwiza aka nako naguhishiye!”

Njyewe-“Oooh! Ninjye mfite umugore abandi barabeshya! Urakoze rata!”

Grace-“Ariko shahu umubu waha uraryana!”

Twese-“Hhhhhh!”

Jane-“Inzitiramubu yawe se ko ari from Uganda! Humura ubu ntabwo ari pirate iraje igukingire”

Twakomeje kwisekera amasaha akuze cyane tujya kuruhuka nk’ibisanzwe ijoro ryari umunezero.

Nakangutse mu gitondo nkabakaba Jane ntamubura, kuko hari kuwa mbere, nagombaga gutangira akazi nk’ibisanzwe, Jane we yari akiri mu kiruhuko cy’umubyeyi.

Narabyutse nikoza muri douche mvuyeyo nisiga amavuta ndangije ako kanya Jane aba arinjiye aza afite imyenda yari amaze kunterera ipasi nkimubona ndatungurwa,

Njyewe-“Uuuh! Ma Sweetheart! Ubu umaze kugira imbaraga kuburyo wabyuka kare ukantegurira n’imyenda?”

Jane-“Ooooh! Cheri! Niki cyambuza kugusukura ukagenda umurika mu bandi nkuko wamurikiye umutima wanjye mu rukundo ngaca mu nzira z’inzitane kugeza nkwihariye?”

Jane yambwiye gutyo numva utuntu tunyirutsemo amaze kurambika imyenda hasi murambikaho ndamwiyegereza mufata mu misaya,

Njyewe-“Ma Boo! Nakunze ko aho uri umwihariko mubavutse nkawe, hari ababyara bakabwira abagabo babo ko batagishoboye kubitaho, ariko woweho biri ubu, niyo mpamvu uri umwihariko mubo nabonye ngatuza, ukaba amata nacunze nkagwiza ibyansi, wowe nagabiwe nuwandemeye umuryango nifuzaga kuva mu buto bwanjye!”

Jane-“Wooow! Ndagukunda cyane Cheri!”

Njyewe-“I love you too Ma Dona!”

Ako kanya Jane yampaye kiss nziza iryoshye maze ndambara amfungira ibipesu, yankoraga mu gituza ngatuza nkagira ngo nibwo bwa mbere.

Namaze kwambara tujya ku meza dufata ifunguro yari yanteguriye, tuvuyeyo anzanira igikapu ninjira mu modoka yewe aranankingurira ndamupepera ndagenda.

Burya umunsi w’umugabo ukorwa n’umugore nagiye numva mfite umuneza, mu muhanda nitegerezaga utu moto nategega nkareba mu bicu ngashimira Imana, ngeze imbere nsanga imodoka zaparitse ku murongo nanjye ndahagarara.

Hakomeje kugenda imwe imwe ku murongo ntangiye kwegera imbere abantu mbona abantu bashungeye imbere, nkiri aho numva abantu bavuga ngo iramugonze ndikanga.

Nigiye imbere gato nahise mbona umuntu uryamye mu muhanda, mukwitegereza neza, Ooooh my God!!……………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 55 kuwa mbere mu gitondo

33 Comments

  1. Louise

    04/11/2017 at 3:27 am

    ni James disi

  2. Phill

    04/11/2017 at 4:05 am

    Ylh uwo ni James bagonze x kdi gsa Samy abaye intwali n’ubwo Mama Sarah abidobeje bt Eddy urugo rwae muri intangarugero pe ndabemera

  3. Rachel

    04/11/2017 at 4:43 am

    Mana we uwo ntabe ari James imodoka igonze oya nukuri. ariko koko yabonetse maze Sara akishima akamubabarira bakanezarwa koko. Eddy na Jane imitoma irahabaye hhh nakunze ukuntu Jane afitiye Eddy ikizere ko atamuciye inyuma mu Bushinwa na Sammy .

  4. kaka

    04/11/2017 at 5:11 am

    Uwomuntu ntawundi ni james

  5. Kaka

    04/11/2017 at 5:47 am

    Yooooooo!!!! James imodoka iramugonze Imana idufashe ntapfe ahubwo bibe inzira yo gukira kwe no kugaruka muri sociéte!!!! Fred se we buriya ntazivugana Samy?

  6. jona

    04/11/2017 at 6:33 am

    Ntimumbwire Ko Ali jemus igonze

  7. zuzu

    04/11/2017 at 6:46 am

    yesu weeee uyumuntu si games kuko arabe adapfuye gusa .maze agaruke mumuryango Samy amwomore inguma yatewe na Fifi maze Sarah agarure umunezero.samy urumukobwa wintangarugero nako birarenze komeza ubutwari mukobwa mwiza!

  8. karimu ndacyayigaya

    04/11/2017 at 7:01 am

    UBWOSE MANA NI JAMES. OYA NIZEREKO ATARIWE WIYAHUYE KANDI IBANGA RYAMENYEKANYE? MURAKOZE TURABAKUNDA

  9. popo

    04/11/2017 at 7:14 am

    yoooo!!mbega byiza Sammy atanze imbabazi,Maman Sarah nawe isubireho wumve umukwe wawe umubabarire kandi umusubize Sarah amwomore ibikomere kuko aracyamukunda kandi nta muntu udakosa icy’ingenzi nukumenya ko wakosheje ukabisabira imbabazi, gusa birabe ibyuya ntabe ariwe iyo modoka igonze .

  10. Dudu

    04/11/2017 at 7:24 am

    Mana we uwe uwo ni James ntawundi yataye umutwe none imodoka iramugonze

  11. hermes

    04/11/2017 at 7:42 am

    ubwo si james bagonze?

  12. hermes

    04/11/2017 at 7:43 am

    uwo si james bagonze?

  13. ineza

    04/11/2017 at 7:49 am

    yoooooo.ni James disi.Mana mufashe rwose

  14. Abonzi Alice

    04/11/2017 at 7:56 am

    Uwo ni James imodoka iciyeho tu!! Eddy hita umutwara kwa muganga sha nakira uzamugarure mu muryango. Samy urakoze kwibagirwa inabi ukemera kwita kuri Fred. Maman sarah garuka uragenda uba mubi ukitwaza abisi ngo nibo baguhinduye. Plz ntugatume isi ihindura inseko yawe ahubwo uzahindure inseko ya benshi kuri ino isi. Uyu muryango twifuza ko wasubirana aho gucikamo amacakubiri. Samy nyuma y,ubuhamya bwe James azasubirana na Sarah tu

  15. Dudu

    04/11/2017 at 7:58 am

    ntumbwire ko ari James igonze!!! oya weeeee!!! James akwiriye second Chance, ntago akwiriye kubaho mu muruho, n’ubwo yaguye mu mutego wa Fifi. cyangwa ni Fifi igihemu cyangaje? nawe simbimwifuriza.

    UMUSEKE MURI ABAMBERE NI UKURI, MUTWIGISHA BYINSHI.

  16. Umusomyi

    04/11/2017 at 9:12 am

    James ntabe urwa Gasongo ndabona byenda gusa

  17. Nganji

    04/11/2017 at 9:51 am

    *Murakoze cyane umuseke* gusa ndumva kuwa 1 hatinze kugera😏

  18. Tamara

    04/11/2017 at 9:56 am

    Arabe atari james rwose

  19. mimi

    04/11/2017 at 10:13 am

    Oh my God! Eddy ntutubwireko ari james bagonze ndakwiginze rwose

  20. malayika

    04/11/2017 at 10:25 am

    Mana yisi nijuruwe ntabe ari James bagonze mwizina ryayesu rwose haribyo agomba kumenya yakorewe kandi mama sarah na sarah bagomba kumenya ukuri courage eddy umuntu nyamuntu ntahinduka kandi FRED nawe bwiza ukuri samy kugirango aruhuke ariko jyewe mbona simon yarabaye simon mugani wakadogo aba abeshya ngo arasenga kumbi akibitse ikibi mumutima kuki adatobora ngo avugishe ukuri ni bura eddy amenye ko avukana na sammy

  21. hhhhhh

    04/11/2017 at 10:36 am

    Yooo! James se bamutoye ari intere?

  22. Joe

    04/11/2017 at 10:38 am

    Ayiweee! ubwo ntigonze James. abe adapfuye gusa! umunezero Eddy yari yifitiye ndumva ujemo kidobya ariko hari igihe Imana iteza ikibazo ngo ikemure ikindi wasanga ari James agonzwe umuryango ukongera ukamubona.

  23. RAYON SPORT

    04/11/2017 at 11:14 am

    NI JAMES IGONZE TU EJO UZANDIKE INKURU EDDY YAMUJYANYE KWA MUGANGA, NAKIRA AMUCYURE IWE YONGERE ATORE AGATEGE KUWAMBERE JAMES AZAGARAGARE MUNKURU KUKO WE NA EDDY BATARIMO YAHAGARARA.

  24. Umuhorakeye

    04/11/2017 at 11:46 am

    Ko weekend yabaheranye? Mana wee uwo ni James bagonze ark nizere ko Imana imuba hafi akazoroherwa ikaba n’inzira yo kugaruka mu bandi

  25. Alice

    04/11/2017 at 12:09 pm

    Mana We Ntibishoboka Ubwo C Ni James Bagonze? Mama Sarah Ko Yinangiye Kweli Nagaruke Ibunt Bemere Kub Umuryango .

  26. kwizerabosco

    04/11/2017 at 1:42 pm

    ohh my God wasanga ari jemus dis imadoka igonze sha iyi nkuru ni nziza cyane pe

    arko ntimukanjye mutwicisha amatsiko bijyezaha kbs mujye mushyiraho nka episode 3 icyarimwe but I think muzifite zose pe murakoze cyane

  27. Mugeni

    04/11/2017 at 3:18 pm

    Kandi mbabwire Eddy avukana na Sammy muzaba mubyumva nako mubisoma !!!!

  28. Veve

    04/11/2017 at 3:39 pm

    Imana ijya gukiza umuntu imukiza munzira nyinshi uwo ni James tu arakira maze Sarah aza mubabarira yewe

  29. dou2

    04/11/2017 at 6:39 pm

    Uyu we ni James imodoka iciye hejuru da…
    Izi ni ingaruka zo kutavugisha ukuri kwa James ngo asabe Sarah imbabazi amubabarire..

    hagati ya Fred na Samy hari gututumba urukundo.
    Ndi kumva odeur kabisa.

  30. chris

    04/11/2017 at 7:24 pm

    Hhhhh James arabonetse disi nubwo abonetse mu byago!!Sarah arajya kumurwaza disi!!!
    Ahite amutahana maze maman Sarah azabyumva agirire umwana we akunda ibyo Samy yavuze abimenye ababarire James!!!!
    Haraje ahubwo James na Sarah bagiye kujya bashyingirwa hhh mbega urugo rwiza ndarubona mu nzozi!!!!!

  31. Ka Emmy

    06/11/2017 at 11:48 am

    Arko Mana, burya ikidahura ni imisozi gusa naho ubundi rwose James agaruke ari woe uri kumwitaho kuko niwowe umuremamo icyizere, mu gihe acitse intege umubera akabando, kandi ujye ukomeza kumubera umujyanama wa hafi na kare.

  32. Ccy

    06/11/2017 at 11:51 am

    James

  33. Jeanne Hakzmna

    06/11/2017 at 3:45 pm

    Yoooh?Uwo Ni James Yitaye Mu Modoka?Vyombabaza Apfuye Kandi Hari Habonetse Samy azotanga Umuco!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock