Episode 55: Destine yivuganye umusore…Soso mu magorwa akomeye atabarwa na Eddy – UMUSEKE

Episode 55: Destine yivuganye umusore…Soso mu magorwa akomeye atabarwa na Eddy

Episode 55

Hakomeje kugenda imodoka imwe imwe ku murongo kuko akavuyo kari kose, ntangiye kwegera imbere mbona abantu bashungeye, nkiri aho numva abantu bavuga ngo n’imodoka yamugonze ndikanga.

Nigiye imbere gato nahise mbona umuntu uryamye mu muhanda, mukwitegereza neza, Ooooh my God!!

Nabonye ari umusore wavuye amaraso menshi, imodoka zikomeza kwisunika nanjye ndisunika ngeze neza aho byari byabereye hari hari urusaku rwinshi numva abantu basakuza ngo niwe wamuhiritse mu modoka iramugonga.

Nitegereje uwo musore wari uryamye mu muhanda muri ako kanya umutima wanjye umbwira kutaba nk’abacagaho bakigendera maze mpagarara ku ruhande mvamo vuba ntera intambwe nkoma ku mu motari wari uri aho hafi arahindukira.

Njyewe-“Bite se?”

Motari-“Ni byiza Boss!”

Njyewe-“Hano se bigenze bite ko mbona abantu bashungereye gusa… hakaba habuze numwe utabara?”

Motari-“Ashwiiiii reka reka ahubwo ntiwibeshye ngo ukinishe kumukura hariya kuko…”

Njyewe-“Uuuh! Ubwo se ikintu gituma mudatabara umuntu uri mu byago nkuriya ni ikihe”

Motari-“Eeeh! Ibeshye umukureho bahite bagushinja ko ari wowe umugonze bagutambikane niyi modoka nziza y’umuvumu yawe, ubu dutegereje polisi, Boss! Erega abantu basigaye baravangiwe si gusa,”

Njyewe-“Uuuh! Gute se kandi mbona imugonze iparitse imbere ye?”

Motari-“Ntureba uriya musore uryamye hariya?”

Njyewe-“Yego ndamubona!”

Motari-“Uriya arizize kandi mu mikino”

Njyewe-“Uuuuh! Yizize ate se?”

Motari-“Reba do! Reba iriya ndaya yicaye hariya impande y’icyapa ifite icupa ry’inzoga rya maritini”

Motari akimbwira gutyo nahise nshisha amaso mu bantu ndeba umukobwa yari ari kunyereka,

Njyewe-“Inka yanjye! Uriya ni Destine mbona?”

Motari-“Eeeh! Boss iriya ndaya se nawe urayizi? Wasanga nawe ujya wirasayo dore ko mwe muba munayafite!”

Njyewe-“Uriya mukobwa ndamuzi Mota! Twahoze dukorana!”

Motari-“Aaaah! Boss! Niba warijugunyeyo ariko nabyo wambwira…”

Motari yakomeje kumbaza ibibazo byinshi namwe murabizi ukuntu bakunda kubaza ibintu byinshi abantu batwara,

Njyewe-“Mota ibyo bireke, ahubwo mbwira uriya mukobwa niyi mpanuka bihurira hehe?”

Motari-“Boss! Nyine uriya mukobwa yari ari kumwe nuriya musore uryamye mu muhanda, noneho ngo kuko bari bavuye mu kabari bumvikanye ko aramuha amafaranga ibihumbi icumi baraza bageze hano umusore yisatse asanga afite bitanu gusa nibwo rero uriya mukobwa yagize umujinya kubera icyashara yamutesheje ahita amusunika agwa mu modoka ngo paaa! Iba iramupyasuye, ikinyabiziga se kirareba?”

Njyewe-“Oooohlala! None se buriya harya eeh! Nako ndabona abapolisi baje”

Motari-“Hahaaa! Ngiye kureba intambara y’abapolisi n’indaya rero!”

Aba polisi bakiza abantu bose bahise bigira ahitegeye maze bihuta begura wa musore ako kanya na ambilance iba irahageze bagize ngo bamushyire mu modoka Destine aba aje nk’iya gatera ari nako yarari kudandabirana yandika umunani, ecyenda ndetse n’icumi n’icupa ry’izoga mu ntoki,

Destine-“Niko niko ko mumujyana ayo yari kumpa murayampa?”

Abantu bose bari aho barumiwe, bose basakuriza rimwe ari nako bavuga ko ari we wamuhiritse mu modoka, abapolisi bakomeza kumwirukana ariko nawe akomeza kwanga birangira wa musore byasaga nkoho byarangiye bamwinjije muri ambulance.

Bamaze gutwara uwo musore polise yasigaye ipima, abantu bakomeza gusakuza cyane batunga intoki Destine abapolisi batangira kubaza ibyo ari byo abonye bikaze aba arahubutse ariruka abantu bari aho bamwirukaho.

Mu kureba neza mu modoka yari yagonze wa musore yari igiparitse mu muhanda nabonye umuntu usa na Soso, ndikanga ngirango ni amaso areba iby’adashaka kubw’amage nari nsanze aho.

Negeye imbere gato nkihagera koko nsanga ni Soso nzenguruka vuba ku idirishya yari yicayeho mugezeho nsanga yuzuye ibiguma mu maso bigaragara ko atari ibyako kanya,ari gutaka cyane!

Njyewe-“Eeee! Soso! Ni wowe?”

Soso-“Eddy! Eddy! Ayiweee! Ooooooh ooooh!”

Njyewe-“Ibi ni ibiki se kandi, Soso bite ko utaka?”

Soso-“Ndapfuye Eddy! Munda hari kundya”

Njyewe-“Oya humura ntacyo uba! Soso!”

Soso-“Ahwiiiii!”

Njyewe-“Soso! Ni mwebwe mugonze?”

Soso-“Yego! Ayiweee! Ni twebwe! Ahwiiii! Eddy ugeze aha ute?!”

Njyewe-“Mpanyuze nanjye njya ku kazi”

Soso-“Natwe nyine nibi bitubayeho”

Njyewe-“Ko mbona se wuzuye inguma ukaba unataka cyane munda n’impanuka?”

Soso-“Oyaa! Nako ibyanjye ni birebire!”

Njyewe-“Yebaba wee! None se Directeur agiye hehe ko ariwe wari ugutwaye?”

Soso-“Eddy! Ahise avamo ariruka ngo ntabwo agiye gufungwa, njye ngize ubwoba ngumamo”

Njyewe-“Ooohlala! Ubu se ngufashe iki koko?”

Soso-“Eddy ubu nari ngiye kwa muganga, yaraye ankubita ijoro ryose, mfite ubwoba ko nongeye gukuramo inda”

Njyewe-“Ariko se kandi ibi niki?”

Soso-“Ubu dukoze iyi mpanuka ibaye yari anjyanye kwa muganga!”

Njyewe-“Ariko se Soso! Ubu ntabwo ari wowe uri kwizira koko? Ko twakugiriya inama ngo ureke gusanga uriya mugabo wahaye agaciro umugayo ukanga, ubu ibi urabyicuza?”

Soso yaracecetse abura icyo avuga ahubwo amarira aba ariyo amushoka ku mndamwitegereza nibuka Soso w’amateka nawe numva agahinda kanzamutsemo maze ndamubwira,

Njyewe-“Soso! Ngaho vamo nkugeze kwa muganga uramire ubuzima bwawe nubw’umwana utwite n’ugira amahirwe ugasanga ntacyo yabaye”

Soso-“Uranjyana n’iki se ko moto ntashobora kuyicaraho?”

Njyewe-“Humura mfite imodoka, ngwino nkugeze kwa muganga bambe ubuzima bwawe budakomeza kujya mu kaga”

Soso-“Urakoze Eddy!”

Soso yavuye mu modoka ako kanya umu polisi ahita aza, aho nari ndi kumufasha kumanuka ava mu modoka,

Afande-“Eeeh! Stop! Mubadirishe aho! Nta soni murashaka gucika?”

Njyewe-“Afande! Ntabwo dushaka gucika ahubwo ndashaka gutabara uyu umubyeyi nkamugeza kwa muganga, n’ubundi niho bakoze impanuka bari bagiye”

Afande-“Ntabwo ari wowe wari utwaye se?”

Njyewe-“Umugabo we niwe wari utwaye, ngo yahise acika”

Afande-“Uwo we noneho aho tumufatira turahita tumufunga”

Soso-“Oya weee!”

Afande-“Va mu miteto mada, Ubwo se twabwirwa n’iki ko Atari yabigambiriye? Ahubwo zana ibyangombwa by’iyi modoka”

Soso-“Mumbabarire nta mbaraga mfite nimwinjiremo mubifate”

Afande-“Twe nta burenganzira dufite bwo kwiha ibyangombwa, ahubwo bwira uwo mugabo muri kumwe agende abiduhe”

Nta yandi mahitamo yari ahari, ninjiye mu modoka Soso anyereka aho byari biri mbikuramo ndabibaha, maze ndamusindagiza twinjira mu modoka yanjye feri ya mbere hari kwa muganga,

Turi mu nzira,

Njyewe-“Niko se Soso! Ubu buzima wahisemo amaherezo yabwo ni ayahe koko? Ngaho reba wemeye gusanga uriya musaza ngo ukunde ubone ubuzima bwiza, none reba wuzuye ibisebe umubiri wowe,

Soso! Harya ngo wagiye ugiye no gushaka umwana kuko umugabo wawe wa mbere atabyaraga? None ko yirwa azikuramo? Mwana wa Mama wahindukiye ukagarukira igihe ko amagara aseseka ntayorwe”

Soso-“Eddy! Ntacyo nkiramiye, uwakubwira ko…”

Soso yahise yongera asuka amarira ntangira kumuhoza muhumuriza hashize akanya arambwira,

Soso-“Eddy! Uziko nasanze afata imiti”

Njyewe-“What? Iyihe miti?”

Soso-“Eddy! Directeur yarasesewe, afata imiti igabanya ubukana”

Njyewe-“Ooooh my God!”

Soso akimbwira gutyo nahise mparika imodoka ku ruhande, nubika umutwe kuri vola nawe akomeza kurira hashize akanya,

Njyewe-“Soso! Utambwira ko nawe yakwanduje?”

Soso-“Byararangiye! Nabimenye ngiye kwipimisha inda ya mbere yakuyemo”

Njyewe-“Yebaba wee! Mbega agahinda!”

Naracecetse mbura icyo mvuga, mbega ni bya bindi bavuga ngo ni agahoma munwa, byari agahoma munwa kuri njye kumva inkuru nkiyo mu matwi yanjye, bwansubije mu kahise nongera kwibuka byose…

Hashize akanya nitsa umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Soso! Ihangane nta kindi nakubwira, gusa mu buzima uzemere kugira, kugisha no kugisha inama nibwo uzabona icyerekezo cy’ubuzima uzabamo utaganya wicuza”

Soso-“Sha se Eddy ko iyo mbimenya iza nyuma kandi byose byatewe n’umutima wakunze rimwe ry’urudashoboka ugahurwa abandi, rukansenyera aho runyangarije nkiyahura! Naranyereye ngwamo humura nziririra!”

Kari agahinda kenshi mu mitima yacu gusa nta kindi twari gukora, twarikomeje natsa imodoka dukomeza urugendo tugeze kwa muganga abaganga baza kumwakira mubwira ko narangiza ambwira nkaza kumufata.

Nakomereje ku kazi ngezeyo ndaparika nkivamo numva umuntu wiyamiriye,

We-“Yebaba Mana nyagasani weee!”

Nahise numva ari ijwi rya Mama Roro! Mpindukiye koko mbona niwe, ntera intambwe musanga ndamuhobera arangumana bya bindi bitera umuneza, yongera andeba akambaza niba ari njyewe,

Roro-“Yoooh! Niwe disi! Mwana wa! Koko ni wowe?”

Njyewe-“Ni njyewe rwose Mama Roro!”

Roro-“Ayiga shenge wabaye umuzungu?”

Njyewe-“Hhhhhh! Rosa rwose!”

Roro-“Urasubiriye kunsajisha? Niko ubu nicyo unzaniye iyo mu mahanga wari waragiye?”

Njyewe-“Mbabarira Roro! Nari nibeshye rwose, erega buriya iyo umuntu yuzuye ibyishimo agira atya akagobwa”

Roro-“Hhhh! Ntiwumva se? Eeh! Eddy…nako reka nkongorere”

Roro yahise aza anjya mu gutwi maze arambwira,

Roro-“None se iyi modoka ya meya yayigutije kuko uvuye mu bushinwa cyangwa asigayemo yari aguhaye rifuti?”

Njyewe-“Hhhhh! Roro rwose! Oya iyi n’iyanjye”

Roro yarikanze atangira kumbaza cyane niba koko ibyo mvuga aribyo nkomeza kumubwira ko ari ukuri si ukubyina disi atega kibyeyi.

Nabonye ibyishimo by’umubyeyi, nongeye kubona wa mutima mwiza wabuze ubu uzira ishyari ryo kubona uwahiriwe akagera ku byiza, muri ako kanya numva umutima usimbije ibyishimo.

Njyewe-“Roro! Ndishimye kubwawe ni ukuri unyeretse ko uhora umfatira iry’iburyo Imana nyiri gutanga iguhe umugisha”

Roro-“Tuwusangire mwana wanjye, hanyuma se nta nubushera turayisukaho nako twayanduza, nta mazi turayisukaho koko?”

Njyewe-“Hhhhh! Humura Roro! Saa sita turasangira”

Roro-“Ayiwe? Niko Ngo…”

Roro yasigaye aho asa n’utabyumva neza nkomereza mu kazi ngeze kuri bureau yanjye nsanga Zahabu ahagaze ku muryango,

Njyewe-“Oooh! Zahabu! Bonjour!”

Zahabu-“Bonjour Boss!”

Njyewe-“Hhhh! Ariko se kandi nooneho iyo nyito uyizanye ute ra? Humura jya unyita Eddy! Buriya erega ndi nka musaza wawe kuko nawe urabizi Papa wawe yarandeze ndetse naya mahirwe nyakesha we”

Zahabu yaramwenyuye n’isoni ziramwica maze yirebeshwa inzara atinya kundeba nkomeza ninjira maze kwicara,

Zahabu-“Nari nje kubamurikira ibyo twagezeho nyuma y’uko mugenda”

Njyewe-“Ok! Ni byiza!”

Zahabu yatangiye kunyereka byose, mbone ntako batagize ngo company itere imbere, ndamushimira cyane aragenda nanjye ntangira kureba aho mpera ngo ntangire akazi nk’ibisanzwe.

Byageze nka saa tanu numva telephone irasonnye ndebye nsanga ni Soso umpamagaye ndamwitaba,

Njyewe-“Hello!”

Soso-“Eddy! Bamaze kukorera ibizamini byose ariko…”

Njyewe-“Uuuh! Ariko ariko iki se kandi?”

Soso-“Eddy! Birongeye birabaye”

Soso yahise atura amarira hasi atangira kurira nk’umwana muto muri ndangira kwibaza ikibaye ari nako muhumuriza nubwo byari bikomeye hashize akanya k’amarira,

Njyewe-“Humura Maama! Mbwira kana ko mu buto, uranzi neza nta munsi nigeze nanga kukumva, Soso! Imvano y’umutima umenetse itewe n’iki muri aka kanya koko?”

Soso-“Eddy! Iyaba wari uziko…………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 56 Ejo mu gitondo

12 Comments

  1. umusomyi

    06/11/2017 at 8:14 am

    Soso disi arambabaje. Nonese ko yakunze Eddy wikundira Kabebe bigende bite? Destine we yararangiye neza neza!!!!Uziko ntawe uhemukira Eddy ngo bimugwe amahoro

  2. zuzu

    06/11/2017 at 8:19 am

    Eddy iyaba waruziko inda ivuyemo.soso ihangane akiziritse kumuhoro gasiga kawuciye. iyakire ntakundi ukurikize inama za muganga kdi uve kuruho mugabo kuba waranduye siho ubuzima birangiriye kiza amagara yawe ejo utazicwa ninkoni

  3. Bazina

    06/11/2017 at 9:12 am

    Ariko mana we!! Soso inama za Eddy warazanze none ingaruka urazibonye!! Komera uhangane ningaruka rero!!! Destine we rwose yameshe kamwe!! Indaya gakushu!!

  4. mwiza

    06/11/2017 at 9:24 am

    mbega Destine upfuye ubusa Eddy nkunda umutima ugira wogufasha abandi disi soso gira umutima ukomeye Imana izagushoboza nshimiye byumwihariko team itugezaho iyi nkuru Imana ibahe umugisha

  5. Rachel

    06/11/2017 at 9:25 am

    yooo. nanone Soso akuyemo inda disi sha Soso urambabaje iyowihangana ntusange uwomusaza ngo ni Directeur ukamubwirako igihe wavukaga harabahungu mungana bavukaga akajya gushaka abo bangana none dore ibyo yaguhaye ariko komera bambe

  6. Pacy

    06/11/2017 at 9:33 am

    ese noneho ko mwaducanze? Episode twari twayibuze neza, ubundi mwandikagaho ngo Episode:55(……) umuseke mudufashe muyishyireho nkuko mwari musanzwe mubigenza. murakoze

  7. nana

    06/11/2017 at 9:34 am

    nanjye nari nayibuze ni ukuri, mbega soso ngo aragenda akabona? niyihangane asabe Eddy kumwitaho nkumwana yakunze naho ubundi uwo mugabo ugonga akiruka ntabwo ari umuntu

  8. Uwingeneye Joselyne

    06/11/2017 at 11:37 am

    Soso Ihanga Kugera Kure Siko Gupfa Haguruka Ushake Ejo Hazaza Nubwo Uwo Mugome Ngo Ni Directeur Yakwangije Yabigambiriye Ark Wibucyeko Ugifite Ubuzima Wakwiremamo Icyizere Kd Ukajya Wirinda Gukoreshwa N’ Agahinda Cg Umuginya N’ Amateka Mabi Wajyize, Eddy & Jane Bazagufashe, Destine We Uwo Mwuga Ko Atari Uw’ Urwanda Wagarutse Mu Bantu Nukuri Ntureba Ibirikukubaho Ko Ari Ukwitesha Agaciro, Tx Writer & Umuseke

  9. Ka Emmy

    06/11/2017 at 12:12 pm

    Yoooooo, Soso nanone, ariko disi Imana igira neza dore na Soso atabariwe igihe aho atari butege moto ahubwo aributahe Imadoka nshya ya James.
    gusa agahinda gashira aakandi ari ibagara ni ukuri Soso yarahangayitse peeee, reka aruhukire mu nama nziza n’ibitekrezo by’umuryango wa Bwana Eddy yongere ashire utuzi ku mubiri.
    Ariko ntiwakwibagirwa inama nziza ivuga ko Umutwe umwe utigira inama nkuko byamugendekeye.

    komereza aho,ubarushye ubutore ubatoze ubumuntu ubatere kugwa neza kwa cyimeza bikuranga, Imana iguhe imbaraga.

  10. Ka Emmy

    06/11/2017 at 12:14 pm

    sorry, ntabwo ari Imodoka nshya ya James ahubwo Imodoka nshya ya Bwana Eddy

  11. Dudu

    06/11/2017 at 5:15 pm

    Yo mbega Soso ihangane ukomere Dore wanze kumva inama za Eddy na Jane .ariko buriya ntiwasanga Roro Ari nka nyina wabo wa Eddy Dore ko anavuga ko asa numuhungu we???.naho Destine we yaravumwe naryoherwe nibyo yahisemo

  12. peace

    06/11/2017 at 9:38 pm

    Ndabakunda team itegura iyinkuru nukuri muratwingisha .kdi nizerako muhindura imitima ikaba mishya. Eddy komereza aho nukuri uranyubaka

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock