Episode 57: Eddy akuye inshuti ku nzira, abona ibindi bimenyetso by’ubuhemu bwa Fifi birengera James – UMUSEKE

Episode 57: Eddy akuye inshuti ku nzira, abona ibindi bimenyetso by’ubuhemu bwa Fifi birengera James

Nabaye nkigera ku modoka mba mbonye umuntu wicaye imbere yayo, mfungura umuryango ndinjira mvuza ihoni nibwira ko ahita ava mu nzira ariko mbona akomeje kwicara ngira amatsiko yo kureba uwo muntu udatinya imodoka.

Narasohotse ndamwegera nsanga ni umusore usa nk’aho ari mu gahinda, yari yicaye hasi yubitse umutwe mu maguru nkomeza kumwegera ariko nikandagira mvugira kure,

Njyewe-“Yewe! Niko!”

Yakomeje kunyihorera ntiyansubiza nongera gutera intambwe mukoraho ahita ashigukira hejuru,

We-“Oya ntabwo nabyemera!”

Narikanze nigira inyuma gato ariko ako kanya ahita agaruka ibumuntu amenya ko yari yagiye wese, ikimenyetso cyanyeretse ko afite ibibazo byinshi.

Yahise ahaguruka,

We-“Boss! Mwihangane nabatangiriye ariko nanjye ntabwo ari njyewe, munyihanganire rwose”

Nubwo uwo musore ntamurebaga neza mu maso ariko yavuganaga ikiniga, burya uwigeze kubabaraho ayo ahuye n’agahinda kigendera arakamenya, numvise muri njye hari icyo akeneye kuri njye kitagurwa maze ndamwegera,

Njyewe-“Musore! Ni iki kiguteye kwicara aha muri uyu mugoroba wa joro ku buryo utekereza ukibagirwa naho uri?”

We-“Ndeka ndeka wa mugabo we! Dore ngaho navuye mu nzira igendere ibyanjye ni ibyanjye Nyagahinda n’agahinda kayo tuzajyana ikuzimu”

Njyewe-“Uuuh! Tuza humura ntabwo ndi nyamumenya ibyanjye gusa nawe nakumva burya umutima upfukirana intimba ukizwa no gutegwa yombi”

Uwo musore yaracecetse, nanjye nkomeza kumuguma imbere muri uwo mugoroba wa joro, aho twari turi ntihacaga umuntu numwe, natangiye kwikanga abaye ari agatego natezwe ariko nihagararaho kuko nizeraga ko agati kateretswe n’Imana kadahungabanwa n’umuyaga.

Uwo musore witsaga umutima buri kanya byumvikana ko afite agahinda mu mutima, hashize akanya araterura arambwira,

We-“Nubwo ntakuzi ariko urakoze byibura kutaba nkabamwe bumva abarira bakabyumvamo injyana inogeye amatwi”

Njyewe-“Humura Bro! Nubwo umwijima uri gutuma ntakureba mu maso…ariko ubundi waje tukicara mu modoka ukambwira icyaguteye kwigunga hafi kwiyanga?”

Ako kanya twahise tugaruka ku modoka turinjira nkicana itara mbona ni umusore ushinguye ufite isuku ku mubiri wari wambaye neza,

Njyewe-“Bro! Ngaho tuza ndi umuntu, byongeye kandi ndi umusore nkawe, nzi uko agahinda karyana kandi nzi umubabaro wo kuba wenyine utagira uwo utakira, ntabwo nagucaho nkuca ku cyapa cyangwa igiti… nako niba n’icyapa ugicaho wayobye kikakuyobora ndetse n’igiti wakigeraho wahabye kikagutwikira izuba”

We-“Buriya mu buzima hari indwara imwe y’umutima ari nayo injahaje kugeza ubu, ni agahinda”

Njyewe-“Pole sana! Bro! Agahinda se ko gashira akandi ari ibagara, gusa hari n’ibyishimo bishira bishibuka bigutegereje imbere”

We-“Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze nifuza ibitankwiye nifuje urukundo kandi nziko urukundo rutabura uwo rukwira, nakuze ndi umwana utuje yewe na Mama byamuteraga ikibazo akagirango wenda ni ubuzima butoroshye twari turimo ariko yari kamere yanjye”

Njyewe-“Ndakumva!”

We-“Ni inkuru ndende y’ubuzima bwanjye ariko ikinteye kuba ndi aha ni uwo nitaga umukunzi wanjye umaze kumpishurira ko nibeshye”

Njyewe-“Ooohlala! Nonese agusize aha aragenda cyangwa umutima unaniriwe aha ucika integer uricara?”

We-“Dore mvuye aho hepfo gato, niho nari nyobowe n’uwari umukunzi wanjye Fifi ambwiye ko ariho asigaye aba…”

Njyewe-“What? Ngo Fifi?”

We-“Yego! Ko wikanze se waba umuzi?”

Njyewe-“Inka yanjye! Uziko wa mukobwa ari ikimenyabose? Niko Fifi nzi niwe uri kuvuga cyangwa ni undi bitiranwa?”

Narikanze cyane ntangira kumubaza cyane uwo Fifi avuga niba koko ariwe nzi maze nawe atangira kumumbwira by’imvaho ntungurwa no gusanga ariwe,

Njyewe-“Oooh my God! Uriya mukobwa ariko ni gatumwa?”

We-“None se nawe uramuzi?”

Njyewe-“Ndamuzi rwose ndetse ni nawe mvuye kureba hari byinshi bitatuma ntuza nkimwumva mu matwi yanjye kuko…”

Uwo musore yahise atangazwa cyane nuko asanze nzi Fifi maze ahita ambwirana agahinda,

We-“Nawe se yakubeshye ko agukunda nkanjye twisungane?”

Njyewe-“Oya! Ahubwo se wowe byagenze gute ko njye mfite umujinya wowe ukaba ufite agahinda?”

We-“Ubundi uriya mukobwa Fifi twakundanye kuva mu buto kuko twari duturanye inzu ku yindi”

Njyewe-“Koko se?”

We-“Yego rwose ntabwo nkubeshya! Njye nawe twari twarahanye isezerano rikomeye ko tuzabana ndetse nta n’uzatatira igihango, dukomeza gukura ari nako rukura gusa ubu nibwo mbonyeko ahari uko rwakuraga ariko rwasatiraga kugwa mu manga”

Byatangiye nsize Mama na barumuna banjye njya gukora iyo za Ruhengeri muri hotel imwe yaho aho nakoraga nk’ umu tekinisiye kuko nize ibintu by’umuriro n’amazi, nasize Fifi inaha njyana isezerano,

Nageragezaga kumuba hafi, ngasimbuka nkaza kenshi nje no gusura umuryango nawe nkamusura ndetse nkamufasha muri business yari yarafashijwemo n’umukobwa witwa Samy”

Njyewe-“Inka yanjye! Na Samy se uramuzi?”

We-“Ahubwo se wowe uramuzi?”

Njyewe-“Cyane rwose! Twamenyanye by’igihe gito tubana by’igihe kirekire ubu mufata nka mushiki wanjye”

Njyewe-“Uziko koko inshuti iva ku nzira noneho byagera mu gahinda ikaba akadasohoka?”

Njyewe-“Uko ni ukuri! Ahubwo komeza umbwire ndakumva!”

We-“Ubwo twakomeje kuguma mu rukundo nubwo naje kugira ibyago muri hotel nakoragamo baranyirukana nabwo nzize kwanga guhemuka ngo ndamuke”

Njyewe-“Uuuh! Uhemukira Fifi se?”

We-“Oya! Muri iyo hotel nakoragamo hari umunsi umwe Boss wanjye yantegetse ko nkupira umuriro n’amazi umugabo n’umugore bari bari mu kwezi kwa buki ngo akunde abavutse ubuzima, ubwo banyitabaje ndebye ukuntu batuje ndetse baganje urukundo nibuka ko ari abaziranenge niyemeza kubitangira ndenga ku itegeko ari nacyo cyatumye banyirukana”

Njyewe-“What? Ntabwo mbyumva…!”

We-“Wikwikanga byararangiye kandi buriya ibitari ibyawe ushyira amaboko hejuru ugatuza!”

Njyewe-“Wari uzi n’ikindi?”

We-“Oya! Igiki se?”

Njyewe-“Hmm! Uziko abo bantu witangiye ari njyewe n’umugore wanjye Jane!”

We-“Ngo?”

Uwo musore yarikanze, kuri njyewe nari narenzwe n’iryavuzwe ryarindi ritaha, nakuye uwatugiriye neza ku nzira mva ku rugamba rw’amateka ntazi ko nawe ari uw’amateka,

Njyewe-“Rwose ni njyewe na Jane witangiye, ndabyibuka wa munsi wiyemeza ukanga umugayo ukadukura mu mwijima ndetse ukaduha amazi, mu gitondo tukababazwa no kugusanga ku muhanda wowe na Jolie mwirukanwe”

We-“Yeeee? Na Jolie uramuzi?”

Njyewe-“Jolie nawe ni umukobwa w’amateka kuri njye, yazize twe ariko nyuma yuko muvuye mu Ruhengeri mukaza ino I Kigali mukabona akazi muri company yabashinwa ari nayo yamukinguriye amarembo y’ubuzima tukongera guhurira mu bushinwa ejo bundi!”

We-“Ngo? Ntibishoboka!”

Njyewe-“Ahubwo gira uti nta kidashoboka mu buzima! Ahubwo se byaje kugenda gute wowe?”

We-“Nanjye naje kugira amahirwe nzamurwa mu ntera ubu nanjye ndi mu bayoboye abandi”

Njyewe-“Congratulations! Njye ni twa Eddy wa mugore mwiza uhiga uburanga abari bavutse, yitwa Jane, ni umugore wanjye koko numvise ubyibuka ko cya gihe twari mu kwa buki”

We-“Nanjye nitwa Dodos nishimiye ko unsanze kunzira ubumuntu bwawe bugatuma utansiga ku nzira, ukemera kuntega amatwi bigatuma tumenyana ndetse tugasanga turi ab’amateka wa mugani wawe”

Njyewe-“Ndishimye kubwawe Dodos!”

Dodos-“Nanjye nuko Bwana Eddy!”

Nahaye ikiganza Dodos nawe akubitamo turakomezanya maze hashize akanya duseka,

Njyewe-“Dodo! Wari ukimbwira, none se byaje kugenda gute ibyawe na Fifi?”

Dodos-“Ubwo nkiri mu kazi ibintu byari byiza njye nawe, yazaga kunsura kenshi akarara tukarya ubuzima dore ko nabonaga ko dukundana by’ukuri, muri icyo gihe ni nabwo yambwiye ko antwituye umwana”

Njyewe-“What?”

Dodos-“Ibyo ntabwo nabyicujije kuko namukundaga nemeye ko nzamurera nawe ambwira ko ashaka gukora ubukwe vua mbere yuko inda igaragara ibintu ntari mfitiye ubushobozi,

Naramwicaje mubwira byose, namubwiye ko umuryango wanjye udakize dore ko Mama atunzwe no gukora isuku mu nyubako imwe muri uyu mugi mbese nsa nkaho ari njye mutunze, kubw’ibyo ntahita mbona inkwano n’amafaranga yo kumukorera ubukwe bwiza yifuzaga”

Njyewe-“Nguteze amatwo Dodo!”

Dodos-“Maze kumubwira gutyo umukobwa yarabigaramye ari nabwo bahise banyirukana mu kazi noneho bihumira ku mirari”

Njyewe-“Ooohlala! Ndabyibuka Bro! Ndibuka umuhangayiko wari ufite, ndibuka agahinda wajyanye wowe na Jolie!”

Dodos-“Maze kumubwira ko no kukazi banyirukanye yarababaye gusa musaba kwihangana mubwira ko ngiye gukubitira hirya no hino ndetse mwibutsa na rya sezerano ryanjye nawe, ikibabaje nuko yikirije none byose mbimenye uyu munsi nsanze abana n’umugabo mu nzu”

Njyewe-“Dodo! Ihangane wahuye n’uruva gusenya uhemukirwa n’uwo wasesuriye umutima, gusa ikibabaje nuko yabaye igisasu cyasenye urwa babiri ntirusige imiryango!”

Dodos-“Uuh! Gute se Eddy? Fifi yakoze iki?”

Natangiye kubwira Dodos byinshi atari azi ngo mukure mu gihirahiro, ngeze kukuntu yakoresheje amarozi akegeka inda ye kuri James Dodos arikanga ngeze aho yavuyemo noneho ikiniga kiramufata.

Nakomeje kumwihanganisha nk’umugabo atemba ajya mu nda ako kanya nari maze kubona gihamya ikomeye yiyongera ku kuri kwa Samy, umugambi wa Fifi niyemeza kuwukubita hasi ukuri kukajya ahabona.

Hashize akanya Dodos aratuza maze arambwira,

Dodos-“Eddy! Urakoze cyane! Mpumutse amaso, ntabwo nzongera kunigwa n’agahinda ngo ndinginga Fifi!

Eddy! Fifi ndacyamukunda gusa nzemera bingurumanemo, nako se ndacyaharanira iki mvuye ku mureba ngasanga abana n’umugabo, yewe nkaba nari ngiye gukubitwa?”

Dodos wari ufite agahinda natangiye ku murema, ndamuhumuriza mubwira ko icya mbere mu rukundo ari ukuri kandi ntako atagize ngo atange uko yari afite ariko kukangwa kwakirwa amaze gutuza,

Dodos-“Bro! Nzakurwanira ishyaka umuvandimwe wawe wahuye n’ibyago yatewe na Fifi tumugarure mu bye, maze nzarebe aho Fifi wampunze azahungira, kandi nizeyeko na Samy ari ku ruhande rwacu”

Njyewe-“Ndabyizeye kandi wakoze cyane kunyizera utanzi ukemera kumbwira agahinda kakuri ku mutima”

Dodos-“Nawe wakoze cyane Eddy! Ntusanzwe, uri urugero rwiza rw’umuntu nyamuntu! Burya ubutunzi ntabwo ariyo mfashanyo dore uramfunguriye kandi mfite byose!”

Njyewe-“Urisanga Bro! None se urataha hehe ngo ngugeze imbere?”

Dodos yarandangiye numva ni mu cyerecyezo cyo kwa Mama Roro nari menyereye mugeza kuri arret bus, duhana nimero ndamusezera aragenda nanjye mfata umuhanda nerekera mu rugo.

Mu nzira nafashe telephone mpamagara Grace ngo mubaze uko Soso ameze maze ampa ikizere ko araza kumererwa neza kuko bari kumwitaho cyane, musaba gukomeza kwihangana kuko nta wundi muntu twari kwitabaza ngo bafatanye kumwitaho nawe abyemera n’umutima mwiza nkuwa Jane.

Nageze mu rugo Kadogo amfungurira umuryango ndinjira maze kuvamo aza yiruka aza ansanga n’imbere yanjye,

Kadogo-“Boss! Boss! Watinze ariko nagutegereje!”

Njyewe-“Ndabizi ko kuri wowe ari ibisanzwe kuva na cyera wasinziriraga mu ntebe untegereje”

Kadogo-“Eeh! Burya bwose se uracyabyibuka?”

Njyewe-“Hhhhhh! Wari uziko nabyibagiwe se? Oya ntabwo nigeze mbyibagirwa, ubu se niyo nakwibagirwa nakwibagirwa ukuntu wateruye Chantal no hasi ngo paaa! Ukinjira uri gutumuka ivumbi”

Kadogo-“Hhhhhhhhh! Boss nako Grand Fre! Rwose ntabwo nari nziko ukibyibuka! Uzi icyo nashakaga kukubwira se?”

Njyewe-“Ni iki se Kado!”

Kadogo-“Nyine uko undeba uku rwose ndishimye”

Njyewe-“Uuuuh! Ushimishijwe n’iki se Kado ko nziko utajya ubura ibigutera guhora ubyina”

Kadogo yahinduye isura, ni ubwa mbere nari mbonye ahindutse ntungurwa nibyo nabonaga,

Kadogo-“Boss! Ntabwo nabura kubyina kuko nzi aho wankuye, buriya erega mbyina kuko nishimye kandi mba numva nshaka kubikwereka”

Nacecetse akanya gato nitegereza Kadogo numva nongeye kwibuka byose maze ndamubwira,

Njyewe-“Kado! Humura nanjye ibyishimo byawe biranyura, niyo mpamvu iyo mbona utishimye nka murumuna wanjye numva ntatuje, ngaho mbwira ikiguteye ibyishimo aka kanya”

Kadogo-“Boss…nako Grand Fre! Aka kanya nshimishijwe no kukubwira ko…”

Kadogo akivuga gutyo twumvise umuntu atatse mu nzu twese twiruka tubyiganira mu muryango ariko mpamagara cyane Jane, tukigera muri salon…….………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 58 Ejo mu gitondo

14 Comments

  1. Phill

    08/11/2017 at 3:35 am

    ohhooo noneho kadogo abonye akazi pe ubu se azagashobora

  2. Rachel

    08/11/2017 at 7:00 am

    kadogo yatsinze arimo kuratira Grand frere . Fifi niba mukomanyirize ave munzu ya James ntamwanya ahafite. munzu se bigenze gute badi ubwo ni Simon ubwariwe aratangiye imisereroye ngwarahinga abazimu asenyinzu

  3. claire

    08/11/2017 at 7:22 am

    Ariko Mana Eddy umutima ugira ntusanzwe pe, ibyo ukina niba ari nako umeze mu buzima busanzwe rwose ijuru ni iryawe. muri iyi minsi ya none abantu babaye nk’inyamaswa ntawe usanga undi ku nzira afite ikibazo byibura ngo anashake kumwumva buri wese yabaye nyamwigendaho. Ibyo ukora nibyo bikwiye umuntu nyamuntu, iyaba kwisi byibura hari 3/4 by’abantu bateye gutya isi yahinduka ikaba nziza pe!

  4. Kaka

    08/11/2017 at 7:38 am

    Ndabona Fifi agiye kujya aho yashyize James, ariko we ubanza azakatirwa ikubye gatanu iyo yashyirishijemo James! Dodos ni umuhungu wa Roro kuko avuga ngo Mama akora isuku muri nzu imwe muri izi zo muri Kigali, bajya no gutandukana Dodos yamurangira aho ataha akumva ngo ati mu nzira zo kwa Roro! iyi ni indi nshuti ikomeye y’amateka!!

    Kadogo se mama noneho byamugendekeye gute?! yabonye akazi se? ariko se harya yarangije kwiga ko numva ntabyibuka neza?!

    uwo se we utatse mu nzu aho si Simoni ufashwe n’umutima inzogera ikaba igiye kwirenga wa?!! Bravo ku umwanditsi n’umuseke

  5. Veve

    08/11/2017 at 8:19 am

    Bjr Umuseke ,Eddy nta sanzwe kugira neza ntako gusa !!! James na boneke rwose.mazeasubire kumurongo.

  6. Bazina

    08/11/2017 at 9:15 am

    Ayayayay!!! Agahuru kimbwa karahiye!! Fifi biramurangiranye! Urabona igihe yahereye!! Araje Eddy akwereke ko adakina! Mama shenge, mama Roro niwe mama wa Dodos disi, mbega byiza!! Roro noneho azishima cyane namemya ko Eddy yamenyanye na muhungu we!

    Reka nizere ko induru ivugiye munzu kwa Eddy itari iya jane numuhungu we, ahubwo ari simoni!!

  7. Rwandan

    08/11/2017 at 10:05 am

    Ariko uyu wandika izi Episodes k’ umuseke niwe unandika urunana cyangwa za museke weya? Kuri njye mbona aha ariho biba biryoshye kurushaho, niba uyu mwanditsi atari nawe abafite ziriya Business zigisha imbaga nyamwinshi bakamushatse kuko ni ukuri afite ubuhanga bwahindura benshi mu buryo buryoheye amatwi. Umuseke congratulations mwagize igitekerezo cyiza ndacyeka nta kinyamakuru kindi gitanga ibi byishimo. murakoze mugire umunsi mwiza.

  8. Niyindagiye Emmanuel

    08/11/2017 at 10:11 am

    Ako kantu kbx!
    Iyi nkuru igaragaza ubumwe bukubiranije sana;
    Thx a lot.

  9. Bellancille

    08/11/2017 at 10:13 am

    ka fifi bagaturumbure mu nzu ya james kajye kwa ngara kuko ni nakarozi, Kadogo se yatsinze bahu? Simoni ubwo ntabuze ibyo ahubuza kubera abazimu ariko Imana irinde Jane na eddy, bravo umuseke n’umwanditsi wacu

  10. Umuhorakeye

    08/11/2017 at 11:57 am

    Nizere ko Jane na Lucky ntacyo babaye ari Simoni abazimu bavuyemo. Kadogo menya yatsinze icya Leta. Agahu kimbwa gahiriye kwa Fifi tu. Reka bamushyire hanze yo gatsindwa. Dodos n’umuhungu wa Roro disi. Umuseke ndabakunda cyane

  11. Alice

    08/11/2017 at 2:31 pm

    Kadogo Yatsianze Pe, Fifi Naryozwe Ibyo Yakoze Kuko Abahamya Bahar Pe,

  12. Kazinguvu alice

    08/11/2017 at 2:51 pm

    eddy aratwubaka cyane

  13. Kazinguvu alice

    08/11/2017 at 2:53 pm

    fifi we navemubyabandi yigaruriye ubuse koko Eddy azabona James

  14. Joe

    08/11/2017 at 5:13 pm

    mwamfasha kubona previous episodes guhera kuri rimwe kuko ntabwo birigukinda. ndikugarukira kuri 38

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock