Episode 58: Simoni yari akoze ibara Imana irengera imfura ya Eddy…Kadogo yandika amateka – UMUSEKE

Episode 58: Simoni yari akoze ibara Imana irengera imfura ya Eddy…Kadogo yandika amateka

Kadogo-“Boss…nako Grand Fre! Aka kanya nshimishijwe no kukubwira ko…”

Kadogo akivuga gutyo twumvise umuntu atatse mu nzu twese twiruka tubyiganira mu muryango ari nako mpamagara cyane Jane, tukigera muri salon nsanga Jane acigatiye Lucky imbere ye hahagaze Databukwe Simoni na Ziada hirya mu nguni ubwoba byabatashye,

Naratunguwe ndeba hirya ndeba himo niruka nsanga Jane wari ufite igihunga ndamucigatira,

Njyewe-“Ma Boo! Bite ni iki kibaye?”

Jane yaracecetse ahubwo akomeza kurebana na Databukwe ako kanya ahita ahindukira arasohoka biranshanga.

Amaze kugenda Jane yahise yicara aho mwicara iruhande murebye mbona ntabwo atuje nkomeza kumubaza cyane ariko ntansubize hashize akanya,

Njyewe-“Cherie! Bite ariko ko utansubiza? Urabona natuza nkakwihorera mbona umutima wawe wavuye mu gitereko”

Kadogo-“Ziada! Niwowe usakuje vuga ikibiguteye cyangwa niba anabikoze agira ngo ashiture Boss nabyo abivige kandi niba aribyo bahite bagukata ay’urusaku bonogereho n’ayamarushanwa udukoresheje tuza twiruka hoshye turi muri marato, ariko Boss nako Grand Frere ni danger! Ngiye gutera intabwe mburu umuntu mbona umuyaga”

Ziada-“Hhhhhh!”

Kadogo-“Ubwo se wowe uraseka iki? Niko, uraseka Boss nta soni?”

Ziada-“Oya ndo nsekaga Boss!”

Kadogo-“Nda nda nda…Ngo Ndusekaga? Nduseka nduseka Boss se iki? Noneho ubwo niba utari kumuseka uri kumusekera?”

Ziada-“Oya gose ndo namusekera nda nubwo ndabitinyuka!”

Kadogo-“None ko utavuga usakuje ubaye iki?”

Ziada-“Ko ari wa musaza se wari utuye Lucky hasi ndakindi gose ndacyo!”

Njyewe-“Ngo? Ibyo uvuga ni ibiki?”

Ziada-“Ndavugishaga ukuri gose nicyo gitumye nikanga nkabona ngatakaga!”

Njyewe-“Ma Boo! Koko ibyo uriya mukobwa avuga nibyo?”

Jane yaracecetse gato akomeza kunama yitegereza Lucky maze hashize akanya yikiriza azunguza umutwe ndikanga,

Njyewe-“Ntibishoboka!”

Ako kanya nateye intambwe ngo nihute ngende mbaze Simoni ukuntu yari anturiye umwana hasi ariko nibuka ko burya nta gufata umwanzuro urakaye, ndagaruka nitegereza Jane hashize akanya mbasiga aho nigira mu cyumba.

Hashize akanya Jane ansanga yo hahandi badutwikurura batubwiye ko ariho tuzajya ducocera byose,

Jane-“Cheri! Nyine uko Ziada yabikubwiye niko byagenze, Papa yaje anyaka Lucky arambwira Imana iramutumye ngo nimumuhe mu biganza maze kumumuha atangira kumusimbiza aramurekura kuko umutima ariho wari uri ndamuramira”

Njyewe-“Hmm! Ariko Cherie! Urabona nagira agahinda kangana iki noneho tubuze Lucky wacu kubera Simoni? Ma Boo! Njye ibibaye nyamara binyeretse ikindi kintu nako umwanzura ngomba kuwufata bidatinze”

Jane-“Mugabo mwiza witekereza ko Papa abikoze yabigambiriye, ashobora kuba acitswe nkuko nanjye byambaho cyangwa undi wese”

Njyewe-“Erega ntabwo ndi umwana wo kuba nahubuka ngakekera Papa wawe ibyo atakoze ni nayo mpamvu nanze kujya kumubaza impamvu gusa nanone kuba twinjiye agahita asohoka atanavuze nibyo binyeretse ikintu”

Jane-“Humura Cheri! Ahubwo dushimire Imana ko ikinze ukuboko”

Njyewe-“Ma Boo! Ndashaka ko Papa wawe ava aha tukareba aho tumujyana tukamufashirizayo”

Jane-“Uuuh! Cheri! Ibyo wabitekerejeho?”

Njyewe-“Buriya nuko nubashye amahitamo yawe wahisemo kumuzana aha kuko nari ndi hanze gusa iyo nza kuba mpari ntabwo nari gutuma aza aha kuko n’ubundi ntaho byabaye ko umukwe abana na Sebukwe”

Jane-“None se ubwo twamujyana hehe?”

Njyewe-“Twakwemera tukamukodeshereza ahandi tukajya tumufashirizayo”

Jane-“Hanyuma se akaba ari inde umwitaho?”

Njyewe-“Niyo twamushakira umukozi cyangwa Grace akajya kubana nawe ariko icyo nshaka nuko hano tuba mu bwami buzira ibyikango nkibibaye mukanya”

Jane-“Nibyo Cheri! Nkunda ko uri umugabo ubereye urugo Imana yampitiyemo ngo ntazongera kubabara ukundi, nanjye icyifuzo cyawe nicyo cyanjye kandi ndagukunda cyane”

Njyewe-“Nanjye ndagukunda Ma Dona!”

Aho twari twicaye tureba Lucky Imfura yacu, yarahindukiye duhuza amaso ampa kiss iryoshye maze tumwenyuramo ako kanya dutangira kuganira bisanzwe mubwira uko umunsi wanjye uko wagenze, muvira by’imvaho ibya Soso ndetse na Dodos mbega amakuru yari menshi.

Jane nawe yambwiye uko yiriwe nk’ibisanzwe ntihari kuburamo ko yankumbuye nkuko nanjye bitari kubura ako kanya ansigira Lucky mba mugabira imigisha ajya gutegura ameza bitunganye aza kumbwira.

Twagiye ku meza iryo joro nanone Databukwe ntiyaje bamushyiriye ibyo kurya mu nzi yabagamo hanze, tumaze gusangira na Kadogo ndetse na Ziada turebaho gacye Tv ngo Lucky abanze asinzire amaze gusinzira Jane ajya kumuryamisha agaruka kunjyana nk’ibisanzwe ijoro riba iry’umunezero.

Nongeye gukanguka hari unkomanga, mu bitotsi byinshi nsanga ni Jane wari umpanze amaso,

Njyewe-“Aaaah! Cherie! Bite ko unkangura mu gicuku bite?”

Jane-“Hhhhhh! Mbega wowe! Igicuku koko? Izuba ryatoboye amarido nawe ngo igicuku?”

Njyewe-“Ooolala! Noneho iri joro wanseguye…”

Jane yahise anshyira agatoki ku munwa nanjye mpita mukubita umusego aba ankuyeho amashuka nanjye muhaguruka na mwirukankana aho mufatiye ntangira kumukirigita kuko nari nzi ko agira ubukirigitwa nkabona ntako bisa.

Namaze kwitegura tujyana kumeza dusoje ajya kunzanira igikapu mu cyumba Kadogo ahita yinjira,

Njyewe-“Ese Kado! Ko utakomeje ngo umbwire ibyo wari ugiye kumbwira nimugoroba?”

Kadogo-“Rwose Boss nako Bro! Nicyo kinzanye naraye ntasinziye umunwa undya ni impamo!”

Njyewe-“Hhhh! Uti iki se?”

Kadogo-“Aka kanya nagiraga ngo ngushimire nako ngize ngo ngushimire nakubita impanga hasi gusa nagira ga ngo nkubwire ko natsinze ikizamini cya leta nkaba n’uwa mbere ku kigo cyacu!”

Njyewe-“Reka reka ntibishoboka! Kadogo? Kadogo nzi koko yaba uwa mbere mu kigo? Cyeretse niba warakoze wenyine!”

Jane-“Nibyo Cheri!”

Njyewe-“Ese wagarutse?”

Jane-“Yiiii! Naje! Naho Kadogo byo nanjye yantunguye, nabanje kubihakana ariko naje kubyemera maze kureba amanita ye! Burya Kadogo abyinana byinshi!”

Njyewe-“What? Kado!”

Nabuze uko mushimiramo ndahaguruka ndamuhobera muha ikiganza ndamukomeza nawe anyereka ibyishimo,

Njyewe-“Congratulation Kado! Ni ukuri ndishimye ku bwawe, nanjyaga ngira impungenge z’imyitwarire yawe ariko mbonye ko burya ntawe ujya umenya aho umuntu ahurira n’Imana! Courage kandi nizere ko na university ugiye kuyinjiramo wemye!”

Kadogo-“Cyane rwose! Ubu ngiye kujya kwiga i Ruhande nako i Butare, maze ninjya gusura iwacu njye njyana marete diplomate basase ikirago nyiterekeho!”

Twese-“Hahahahah!”

Kadogo-“Bari bambona se? Ubu Kadogo ngiye kuba undi wundi mu murenge wacu nijye njyenyine ugiye kwiga kaminuza nako nindangiza nzahita nabayobora”

Twese-“Hahahahahah!”

Jane-“Kado! Tubabarire widusetsa muri iki gitondo! Ariko se nkwibarize? Ubu Chantal ntuzahita umutera uwinyuma ra?”

Kadogo-“Ubwo se wowe urumva nako nyine ubundi…”

Kadogo wari wuzuye ibyishimo byinshi bitavugwa yakomeje kudusetsa karahava mbonye byatuma ngasiba ndahaguruka Jane antwaza bag ninjira mu modoka ndabasezera nerekera ku kazi.

Mu nzira nagiye nisetsa ni ukuri umunsi wanjye nta cyari kuwubuza gusa neza kubera umutarutwa Rurema yanyihereye ngo ntazashavuzwa n’akahise, ndetse n’inkuru nziza ya Kadogo gusa nakubitaga agatima kuri James nkumva ndasuherewe.

Nakomeje kugenda nigiye imbere gato mpamagara Grace ngo mubaze uko baramutse ambwira ko Soso ari kugenda yoroherwa ndetse ko bashobora kubasezerera mubwira ko nibaramuka babasezereye ambwira nkaza kujya kubacyura call end.

Nageze ku kazi ngiparika imodoka Roro aza yihuta azenguruka ku rugi nari ngiye gusohokeramo ngikandagira hasi,

Roro-“Eddy! Eddy! Fora ngiye kukubwira iki?”

Njyewe-“Hhhh! Mama Roro! Ikintu cyagushyuhije kugera ubwo wibagiwe no kunshuhuza ni ikira?”

Roro-“Eddy! Uraramuka uvumbuye ibyishimo mfite ndakugabira sine yanjye!”

Njyewe-“Roro! Rwose ntakubeshye ntabwo nabishobora ahubwo mbwira twishimane rwose!”

Roro-“Yaje Mwana wa!”

Njyewe-“Yaje? Inde se?”

Roro-“Umwana wanjye yaje rwose! Wawundi musa shenge!”

Njyewe-“Ooooh! Wa wundi ujya umbwira dusa?”

Roro-“Ni impamo ya mungu yansesekayeho mu ijoro, uzi ukuntu nanezerewe kuko namwakirije impamba wari umaze kumpa?”

Njyewe-“Ooooooh! Nuko nuko rwose, harya ubusanzwe yabaga hehe?”

Roro-“Naba nkubeshya, ndabizi se ko mbona agenda, gusa ngo asigaye akorera abazungu!”

Njyewe-“Nti wumva se! Nuko nuko rwose!”

Roro-“Namubwiye rero ngo aze kukugusuhuza! Ntabwo nari kubyihanganira rwose ni ukuri!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose ndaba mpari!”

Roro-“Nuko nuko mwana wa! Umunsi mwizaa!”

Njyewe-“Nawe umunsi mwiza Mama Roro! Akazi keza rwose turi kumwe!”

Roro-“Urakoze bambe!”

Maze kuvugana na Roro narakomeje ngeze aho umusore w’umu securite wacu witwaga Kongwe yabaga yicaye ndamusuhuza,

Njyewe-“Bite se?”

Kongwe-“Ni byiza Boss!”

Njyewe-“Nendaga kukubaza niba hari ahantu wandangira inzu yo gukodesha ahantu hatuje!”

Kongwe-“Eeeh! Boss! Umenye gute ko nsanzwe ndi umu komisiyoneri?”

Njyewe-“Ese burya uriwe? Ni byiza cyane rwose!”

Kongwe-“Buriya ni ko kazi nkora iyo ntaje aha, naho inzu yo rwose kuyibona ni nkako kanya!”

Njyewe-“Ok! Ni byiza cyane nuyibona ndagura aga Fanta!”

Kongwe-“Nta kibazo Boss!”

Njyewe-“Sawa akazi keza!”

Narakomeje ninjira mu nyubako twakoreragamo nkomeza hejuru muri bureau yanjye ndakingura ndinjira nkuramo ikote ndimanika ku ruhande ubundi ntangira akazi n’akanyamuneza kenshi!

Amasaha yakomeje kwicuma bigera mu gihe cya pouse, wagira ngo Grace yari yabimenye nahise mbona ampamagaye ambwira ko babasezereye nanjye mfata inzira ngo njye kubafata.

Nagezeyo nsanga barangije kuzinga utwangushye, binjira mu modoka tugenda Soso aturangira tugeze iwabo mvuza ihoni umukozi we arafungura turinjira tuva mu modoka dukomeza muri salon tugezemo,

Njyewe-“Ahwiiii! Ndabona muba ahantu heza Soso! Haratuje, hari isuku mbega ntacyo wagaya”

Grace-“Rwose nanjye nemeye! Ni heza cyane rwose pe!”

Soso-“Ahaaa! Muhabonye ubu iyaba mwahasangaga giti mu jisho mwari kugira ngo n’intare mu ishyamba ryayo”

Njyewe-“Soso! Ni ukwihangana nyine buriya mu buzima hari igihe amahitamo yacu adahura n’ugushaka kw’abandi ariko ntibikagutere kwiheba kuko si bose bagira amahirwe yo kugira ababashimira ahabarya”

Soso-“Nibyo Eddy! Nongeye kubashimira cyane wowe na Grace, ubu se iyo ntabagira nari kuba uwande?”

Njyewe-“Urisanga Soso! Uri uw’amateka kandi kuba amateka yacu yarahindutse ntabwo bivuze ko natwe tuzahinduka ahubwo tuzakomeza kuba babandi ibanga ryajye nawe rizahora ari rya rindi, Your are my Sister from anather mother!”

Soso-“Thank you Eddy! Nanjye ubu nyine ngiye kwiyondora, ninjire muri business zacu ndebe ko zakomeza gutera imbere nanita ku mugabo wanjye nubwo mu gihe twabanye atigeze abinkorera”

Njyewe-“Ariko uvuze ibyo uranyibutsa, ubundi wowe na Directeur mwigeze musezerana imbere y’amategeko?”

Soso-“Umva sha! Nicyo nakoze mbere! Nta kwezi kwashize twahise dusezerana kuko nahoraga niteze kwerekwa imiryango”

Njyewe-“Naho rero ngaho kora umwiture ineza abone ko nubwo byagenze gutya bwose wari umugore ukwiye”

Soso-“Yego sha Eddy!”

Twakomeje kuganira hashize akanya dusezera Soso mbanza kugeza Grace mu rugo ngo mbone gusubira ku kazi, turi mu nzira Kongwe aba arampamagaye ko inzu ayibonye icyari gukurikiraho cyari ukubwira Simoni ko dushaka kumwimura.

Twakomeje kugenda tugeze mu rugo mvuza ihoni Kadogo abaye akidufungurira mbona yijimye mu maso ndikanga ndetse na Grace biba uko, byanteye igishyika kuko nari namusize mu byishimo byinshi, ngize ngo mubaze icyabaye ako kanya…………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 59 Ejo mu gitondo

16 Comments

  1. Rachel

    09/11/2017 at 4:05 am

    Simon yo gatsindwa nImana arashaka kwica Luky koko? Eddy nimumukodeshereze yibane cg abane na Grace ariko atazabamara weee. Simoni sumuntu. Kadogo congrats Hi 5 urumuntu wumugabo cyane. Lolo yabonye Dodos ntaziko aziranye na Eddy nibahura baratungura Roro. urakoze mwanditsi wacu mwiza. umuseke turabakunda

  2. Rachel

    09/11/2017 at 4:09 am

    Ariko koko ubu James yabonetse koko turamushaka mumuryango

  3. Abonzi Alice

    09/11/2017 at 7:47 am

    Ngaho! Kadogo se abaye iki wa? Aho Simoni ntiyasoje umugambi we mubisha? Cg yakoze ikindi kiteye inkenke. Genda Simoni uri umubyeyi mubi ntuteze guhinduka uri gipfamutima neza neza ugire ubise abana bisanzure utazabakora munda nawe utiretse uretse ko wowe ntacyo bikubwiye gukaraba amaraso wabigize umwuga. Soso komera sha genda wiyondore wiyiteho ufate imiti neza kdi nawe nizere ko watangiye gufata ARVs bizatuma uramba maze wite Ku muryanfo wawe kuko ugukeneye. Komera wumve ko nta nka icitse amabere iyo wafashe imiti neza kdi ukarya indyo yuzuye ugakurikiza inama za muganga uraramba rwose nta kibazo ubuzima bukomeza nk,ibisanzwe. Courrage rero kora wereke directeur ko atasize umugore w umuswa sha.

  4. Rwandan

    09/11/2017 at 8:07 am

    Umuseke muri aba mbere Imana ishimwe yo irengeye Lucky naho cya Simoni na nubu kiracyari ikintu si umuntu, ariko Jane yaragowe ubu ari Data koko? Ahaa reka dutege amaso uyu muryango twikundira, umwanditsi uri umuhanga umuseke muri aba mbere

  5. Bellancille

    09/11/2017 at 8:13 am

    Amatsiko weee mwadusengereye indi episode ko tuzabishyura koko,

  6. Bazina

    09/11/2017 at 8:36 am

    Imana ishimwe ko lucky arusimbutse!!! Ariko Eddy, reka nkwibarize, soso harya agira umuryango?? niba nibuka neza arabagira kugisenyi, sibyo??? Hanyuma niba abafite, kuki atabahamagara bakamurwaza?? kuki se wowe urinda urwaza umuntu wenyine kandi afite abavandimwe?? harubwo nawe ugeraho ukarengera mba nambuye umwami!!!

    • Bella

      09/11/2017 at 10:06 am

      Bazina@ ukabije kunangira umutima wumva ko eddy yakamumujugunyiye umuryango ukiyibagiza amateka yak era. ntago uziko bakuru be nabo bahuye n’ibibazo nkibi papa wabo akarinda yiyahura, wirengagije nanone ko igihe umugabo we amwirukana yahungiye iwabo agasanga ya mafoto yaramutanze iwabo bakamuvugiriza induru? mbega wowe ubu wasanga na mama wabo yariyahuye nawe ngo eddy ararengera. Eddy courage tukuri inyuma fasha umwana wavutse nkawe. Umuseke muri aba mbere

  7. Justine

    09/11/2017 at 9:48 am

    Hahahaaaaaaa mwanyumviye ukuntu ziada umukozi wo kwa eddy avuga? umwanditsi noneho aranyishe neza neza Bravoo rwose umuseke muradushimisha

    • Idou Isdine

      09/11/2017 at 11:22 am

      N’umwanditsi niko avuga!! Ni uko yize amashuri akamenya ikibonezamvugo cy’ikinyarwanda. Ndetse hari ubwo nawe gatorokeramo ahari “mp” akahashyira “mb”. Ariko nta kibazo ni umwanditsi mwiza.

      • Gaspard

        09/11/2017 at 2:31 pm

        I don’t undstnd ! ushatse kugaragaza ko yabyanditse atabiteguye se cyangwa ushatse kuvuga ko abavuga gutya baba batarize? ubu se abaririmba ngo Ndandambara yantera ubwoba nuko batize? Courage mwanditsi mwiza, uri umuhanga turagukunda.

  8. Uwingeneye Joselyne

    09/11/2017 at 11:01 am

    Simon Uranze Wujuje Wa Mugani Ngo ” Akabaye Incwende Ntikoga Niyo Koze Ngo Ntigashira Umunuka” Wahindutse Kok Ukaza Mu Bantu, Noneho Ubanza Simon Yakoze Ibara Gs Bamukire Mu Rugo Rwa Eddy Na Jane Atarabamara, Roro Disi Ntago Azi Ko Umuhunguwe Aziranye Na Eddy, Courage Umwanditsi Wacu & Umuseke.com

  9. Gasongo

    09/11/2017 at 11:09 am

    Simoni se kandi yakoze ibihe BINYANGA!!!? Ubwo siwe watumye KADOGO yijima akamubihiriza kandi yari yibereye ku myako yo kujya muri Kaminuza??? Ni byiza rwose Eddy niyimure icyo gisaza kimubihiriza ibyishimo!!! Tkxs Umuseke Tkxs Umwanditsi!!!

  10. Umuhorakeye

    09/11/2017 at 12:34 pm

    Simoni se kandi akoziki bahu! Soso amasomo urayabonye ark ikizamini ntikirangiye. Cong’s kadogo. Burya urakagabo sha. Ark Mana warugaruriye James koko ntakomeze kwangara. Mwanditsi wacu uri umuhanga Imana ikomeze yagure impano yawe

  11. chris

    09/11/2017 at 4:00 pm

    Aha mbega Simoni nubusimoni bwe yarakoze Eddy na JANE MU NDA yo gatsindwa n’Imana!!Baragowe abantu bitwikira gusenga bagakora amabi umunsi Imana yabiyeretse muzakorwa n’isoni!!Mureke agende yibana mwoye guhohotera Grace kereka we abyihitiyemo,mumushakire umukozi niyitwara nabi azamubakosorera mwe gusa mumube hafi nubwo ari mubi ariko ni umubyeyi

  12. Teta

    09/11/2017 at 4:02 pm

    Aha nari narabivuze ko Simoni atahindutse afite ibyo ahishe, azabica namwe nimureba nabi.

  13. douce

    09/11/2017 at 8:34 pm

    simoni akoze ibara tu,burya nta muntu mubi uhinduka ahari,eddy mukure murugo vuba ataduhekura sha,mama roro sibyo ahuje eddy na James,hhhhh,ndabikunze,kadogo congs sha komerezaho iwanyu ni wowe uzabayobora

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock