Episode 59: Simoni aratsembye ngo ntateze kuva kwa Eddy…Roro aratungurwa imbere y’umwana we – UMUSEKE

Episode 59: Simoni aratsembye ngo ntateze kuva kwa Eddy…Roro aratungurwa imbere y’umwana we

Byanteye igishyika kuko Kadogo nari namusize mu byishimo byinshi, ngize ngo mubaze icyabaye tukiva mu modoka,

Njyewe-“Kado! Byagenze bite ko mbona wijimye?”

Kadogo-“Si uriya musaza se?”

Njyewe-“Ariko Kado! Koko wambabariye ukubaha Muzehe ko nziko nta kinyabupfura ntagutoje? Ubwo niyo yarengera ate ntabwo uzi guca bugufi koko?”

Kadogo-“Ahaaa! Nyamara…”

Ako kanya Jane nawe yahise asohoka Kadogo ahita yiyumanganya, Jane we yasohotse ubona yishimye nta kibazo afite ndetse muri rya jwi rye riryohera amatwi yanjye,

Jane-“Oooh! Ariko Cheri! Ubwo koko kuki uje utambwiye?”

Njyewe-“Hhhhh! Ushatse kumbwira ko mwaducuze se? Direct nahita nkohereza iwanyu a la maison!”

Jane-“Hhhhh! Ariko ntukansetse Cheri! Ubwo se wanyirukana kubera nta biryo usanze mu rugo?”

Njyewe-“Ntubizi se umugabo nya mugabo nuza ubaza ibiryo umugore yabibura inshyi zikibamba ku matama ye!”

Bose-“Hhhhhhh!”

Jane-“Uwo ntabwo ari Eddy wanjye, rukundo rwanjye rwo mu buto twasangiye agasambusa, uwo munsi yahaze ubwo ntazongera gusonza ukundi!”

Njyewe-“Wooooow!”

Grace-“Ariko Maana aha hantu haba imibu!”

Kadogo-“Wahora niki ko njye aho nahereye narwaye maraliya y’imisaraba 10 na nubu yanze gukira!”

Twese-“Hhhhhh!”

Jane amaze kumpobera ndetse agahobera na Grace twinjiye twibereye muri izo blague twisekera, tuba ba Kabalira dusanga ameza amaze gutegurwa turicara nyuma y’isengesho ry’iminota nka mirongo itatu rya Databukwe tuvuga Amen dutangira kurya gusa Kadogo we yari yenda ku bimara,

Njyewe-“Ariko se Kado! Nta nubwo wubaha abakuru koko?”

Kadogo-“Ariko se Boss nako Bro! Koko usibye nkamwe wenda mutagira inzara kuko mwibera mu ijuru, ubu wamara iminota mirongo itatu imbere y’ibiryo koko ngo uri gusenga?”

Simoni-“Mwamwumvise! Uyu dayimoni yamwaritsemo, uyu nimutareba neza nako dore aho nibereye”

Grace-“Ariko Papa nawe urakabya rwose nanjye bitangiye…”

Simoni-“Mu izina rya Yesu! Nawe kandi nubundi mbona utari shyashya!”

Jane-“Ibyo mubireke dufungure, murumva ukuntu muri gucyocyorana?”

Baratuje dukomeza gufungura dusoje Kadogo, Grace na Ziada baragenda dusigarana na Simoni Databukwe muri salon, ari naho naboneye ho gufata umwanya maze ndavuga,

Njyewe-“Mzee! Hari icyo twashakaga kukubwira!”

Simoni-“Ni iki se kandi? Nizereko ari amahoro?”

Njyewe-“Ni amahoro rwose! Urareba buriya tukwifuriza ibyiza, rwose kuva waza udusanga ndakeka ntacyo wigeze utuburana kandi no mu burwayi bwawe tubona ukomeza koroherwa”

Simoni-“Koroherwa byo ngenda noroherwa kandi byose ni Yesu Christo”

Njyewe-“Byiza cyane! Ntacyo tutakora rwose, buriya twifuza ko wagira aho uba, ukagira urugo rwawe mbega ugushaka akagira aho agusanga, ni muri urwo rwego rero twakuboneye inzu tuzajya tugukodeshereza ndetse tukazaguha nukwitaho kuburyo ntacyo uzabura”

Simoni-“Reka reka ntabwo nava aha! Ubwo se nava aha kandi ariho umwami Yesu yagize ubuturo bwanjye? Ahubwo ndumva niba wenda mushaka ko mpava mwebwe mwagenda nkahasigara”

Njyewe-“Oya Mzee! Niba wizera Imana izere n’abantu bayo, uyu ni umukobwa wawe ari nawe mugore wanjye, kandi rwose ntabwo tukwifuriza inabi ni ineza gusa!”

Jane-“Papa! Rwose ntacyo uzaba, dushaka ko wisanzura ugakora amasengesho yawe utuje dore ko byanadushimishije kuba warakijijwe ukegera Imana nyuma yo guhabwa imbabazi zigeretse ku zindi”

Simoni-“None se ubwo naba kure yawe mwana wa? Oya! Ngomba kuba aha! Ngomba kuba aha rwose ntabwo nava aha”

Njyewe-“Mzee! Koko urahakanye uratsembye?”

Simoni-“Yego rwose!”

Jane-“Ariko Papa waretse kuntera agahinda koko? Ubu se niba Eddy umutware w’umuryango wanjye agufitiye gahunda nziza nkiyi ukabyanga uti ahubwo nimwe mwahava ubwo amaherezo ni ayahe?”

Simoni-“Erega ndakuze, yakabaye angisha inama y’ibyo yagakoze! Ariko aha ho ntabwo nahava rwose ntegetswe kuhasengera”

Njyewe-“Ahaaa! Cherie! Ndabona ndi gutinda reka nsubire mu kazi amasaha arageze ndizera ko ndi buze nsanga byakemutse ndetse wanamufashije no kwitegura kwimuka! Sibyo?”

Jane-“Yego mukunzi! Bye noneho ntabwo nguherekeje!”

Njyewe-“Nta kibazo uranshigatiye mu gituza!”

Jane yahise yitegereza Lucky arongera arandeba tumwenyuramo ndasohoka mfata inzira nsubira ku kazi.

Nagezeyo nkomeza akazi bisanzwe, bigeze  nka saa kumi nimwe numva umuntu ukomanze,

Njyewe-“Yes! Kalibu!”

Ako kanya Roro yahise yinjira ari guseka cyane mbega ubona yashyugumbwe kugira icyo ambwira akajya ahindukira akareba inyuma mpita menya ko hari umuntu assize inyuma ntangira kumuseka,

Njyewe-“Roro! Rwose nta byawe! Uziko utazi gutungurana? Reba nkubu mpise mbimenya ko hari umutu usize inyuma!”

Roro-“Ariko nawe! Ubu se ubimenye ute? Nari nziko ngiye kugutungura naho wabimenye? Mwana wa injira! Injira rwose usuhuze Eddy mukuru wawe nako musa n’impanga”

Ako kanya nahise mbona Dodos yinjiye ndikanga nawe arikanga Roro aho yari ari biramucanga,

Roro-“Dore re? ibi se kandi ni ibiki? Niko ko murebana nk’abaziranye ndagira nte? Uuuh si ngaho?”

Dodos-“Eddy! Ni wowe?”

Njyewe-“Yes Dodos! Ndarota cyangwa? Uyu ni Mama wawe?”

Dodos-“Kabisa uyu ni Mama bidasubirwaho!”

Njyewe-“Woooow!”

Narahagurutse nkubita mu kiganza cya Dodos dukubitana n’intugu kwa kundi Roro biramurenga,

Roro-“Ayiweee! Bikiramaliya mubyeyi? Bana ba, muziranye hehe? Ntabwo mbyumva, ndarota cyangwa?”

Njyewe-“Roro! Tuza humura uramenya byose, gusa ndishimye bitavugwa kuba Dodos ari umuhungu wawe!”

Roro-“Ahwiiii! Mana yanjye koko ubu ngire nte?”

Dodos-“Eddy! None se Mama yitwa Roro kuva ryari ko mperuka yitwa Rosa?”

Njyewe-“Hhhhhh! Nawe nabikwibwirire si nguyu hano!”

Roro-“Eddy! Mureke Dodos n’ubundi ntateze kumpamagara mu izina ahubwo bana ba koko muziranye hehe? Yuuuu! Uziko ndi kubareba nkabitiranya? Nyagasani Mana yanjye?”

Njyewe-“Dodo! Ngaho bwira Mama Roro aho tuziranye rero!”

Dodos-“Hhhhhhh! Ariko niba hari ikiri kunsetsa ni iryo zina, Mama! Uyu Eddy uw’amateka, hari umunsi umwe…”

Dodos yabwiye Mama we byose ntacyo yibagiwe, arangije kumubwira byose Roro agira ikiniga cy’ibyishimo yihanagura amarira mu maso yongera kutwitegereza hashize akanya,

Roro-“Eddy! Dodo! Ni ukuri ndishimye ku bwanyu, Dodo! Uyu Eddy ni umwana wanjye, nishimira nanjye ko amfata nka Mama we! Iyo ababaye ndabibona kuko asa nawe, knshi najyaga ngira ngo ni wowe kandi nabimubwiraga kenshi, yamfashije muri byose ambera umwana mubera umubyeyi, ndabinginze uko mwahuye by’amateka bizabandikire andi mateka y’ubutwari”

Njyewe-“Urakoze Mama Roro!”

Dodos-“Yego Mama! Humura rwose turazirikana”

Roro-“Mvuze navuga byinshi ariko ikizima nuko nishimye kandi cyane!”

Twashimishijwe cyane n’ibyishimo bya Roro maze yongera kuduhobera natwe duhana icyo abasore bita push dukomeza kuganira mu byishimo kugeza ubwo twibagiwe gutaha dushiduka butangiye guhumana.

Mu gutaha twaratahanye mbageza hahandi baviragamo numvikana na Dodos ibya caise ya Fifi maze ndabasezera baragenda nsigara aho.

Ngiye guhaguruka sinzi ukuntu narebye imbere mba mbonye cya cyapa cyatuyoboraga ahari akabari njye na James numva nsubiye muri bya bihe, mfata telephone nitegereza nimero ye nkanda yes nshyira ku gutwi nkuko nari mbyiteze ako kanya bambwira ko iyo nimero itakibaho nongera kujya kure mu ntekerezo ndetse ntangira kwivugisha,

Njyewe-“Ariko koko muvandimwe wanjye James aho uri hose wakumvise intabaza yanjye ukagaruka? Urabizi twabanye mu buzima bugoye, ntacyo wariye ngo unyime nanjye akabuto nasatuye ntabwo nakwimyeho,

Waharaniye ukuri kwanjye nanjye ndi guharanira ukwawe kandi niteguye gutsinda, koko aho uri hose waje tugafatanya uru rugamba ukabaho nkuko mbayeho ko noneho tutagisangiye akabisi ahubwo ari agahiye gusa?”

Natuje gacye agatima  gatera kanyerekeza kwa Mama Sarah, ako kanya mpita mfata inzira ngo njyeyo nkirenga nka metero ijana numva telephone irasonnye ndebye nsanga ni Jane nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello ma Boo!”

Jane-“Oui Cheri! Bite ko watinze gutaha?”

Njyewe-“Oooh Urambabarira Maama nari kumwe na Dodos na Mama we bari baje kunsuhuza mu kazi!”

Jane-“Ese Maama? Rero nagutegereje ngo tujyane kwa Sarah ndakubura ubu niho ndi ubwo uraza kumfata”

Njyewe-“Woow! Uziko ahubwo nanjye ariho nari nerekeje?”

Jane-“Eeeh! Ndakuvumbye wari ugiye utambwiye!”

Njyewe-“Ma Cherie! Ni urugamba rwa James ndiho nsiganira nsanga, niyo mpamvu nibagiwe kukubwira gusa nari kukubwira urabizi ibanga ryanjye ni wowe uribika kuko uri byose nizera!”

Jane-“Oooooh! Ndabiza shenge! Humura ndagutegereje! Lucky ngo aragusuhuza!”

Njyewe-“Mumpere ka kantu nkunda kumuha ndaje!”

Jane-“Welcome!”

Call end.

Nakomeje kugenda ntekereza ubuzima nari kubamo ntafite Jane na James nongera kubona neza ko kubaho ubuzima buzira kuganya ari ukuba ufite inshuti mu bihe byose, ari nayo mpamvu nakozaga kuzikura ku nzira ndetse nkagira amahirwe zikaba ingabo zizakingira izindi nagize.

Bidatinze nageyo mvuza ihoni barakingura ndinjira ndaparika maze kuvamo Zamu aza ansanga,

Njyewe-“Za! Bite se?”

Zamu-“Ni byiza Boss! Ko ntari nguherutse ni amahoro ra?”

Njyewe-“Yego ni amahoro rwose! Nari maze iminsi kure niyo mpamvu!”

Zamu-“Nuko nuko!”

Njyewe-“Ninde uhari se?”

Zamu-“Hari Sarah na Madamu wawe!”

Njyewe-“Mama Sarah ntawe uhari se?”

Zamu-“Ntabwo yari yava ku kazi, muri iyi minsi asigaye aza atinze!”

Njyewe-“Eeeh! Urakoze reka ngere mu mbere!”

Nazamutse gato ndakomanga ndinjira ngeze muri salon nsanga ni Jane yicaye wenyine ,

Njyewe-“Inka yanjye! Ma Boo! Sibwo ngusuriye kwa Sarah!”

Jane-“Hhhhh! Mbega wowe! Kalibu!”

Negereye Jane muha akantu ku itama nicara impande ye dutangira gukinisha Lucky hashize akanya,

Njyewe-“Ariko se twisuye? Ko bambwiye ko Sarah ahari ari hehe?”

Jane-“yari ari hano ariko ambwiye ko agiye kubanza kuvuga ishapure!”

Njyewe-“Reka da? Koko se?”

Jane-“Yego rwose!”

Njyewe-“Ok! Ntacyo reka tube dutegereje, hanyuma se ibya Databukwe byakemutse?”

Ako kanya Jane yaracecetse yitsa umutima agize ngo ambwire Sarah ahita ahinguka aho,

Sarah-“Eddy! Kalibu!”

Njyewe-“Stareh! Sarah wacu!”

Sarah wari warahindutse muri byose, ntiyari acyambara twa dukanzu duto, ntiyari akisiga ibirungo, nabonaga amaherezo agiye kwerekeza iy’ububikira nkanjye na Jane igihe isi itwanga tukerekera iy’ijuru.

Yaraje ndahaguruka ndamusuhuza, ndongera ndicara ako kanya twumva imodoka hanze irinjiye,

Sarah-“Eeeh! Ndumva Mama nawe aje! Nawe asigaye atinda gutaha sinzi impamvu!”

Jane-“Buriya akazi kaba kabaye kenshi”

Jane akivuga gutyo ako kanya telephone yanjye yahise isona ndebye nsanga ni Samy nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello Samy!”

Samy-“Eddy Eddy!…”

Njyewe-“Karame Samy! Bite se ko numva udatuje? Niki kiguteye impumu?”

Samy-“Eddy! Ahwiiii! Kambayeho Eddy weee!”

Njyewe-“No? Habaye iki Samy?”

Samy-“Eddy………………………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 60 Ejo mu gitondo

21 Comments

  1. Dudu

    10/11/2017 at 3:42 am

    Yewe ,mbega Simoni uziko Fred yabivuze ukuri ko atahinduka sibwo yanze kujya I we .yewe Samy abaye iki birabe ibyuya. Ntibibe amaraso

  2. Rachel

    10/11/2017 at 4:04 am

    singaho Simoni yanze kuruvamo yegoko arashaka nyine kubanza gukoribara harikindi se ariko Eddy na Jane nimumwimure agemde hhhRoro ngo yaryiswe ryari

  3. Umuhorakeye

    10/11/2017 at 7:18 am

    Wasanga Fifi adateje Samy abicanyi ngo ejo atazamuvamo? Edy rwose intabaza yawe utabariza umuvandimwe Nyagasani ayumve. Dodos na Edy nyabuna muhagurukire Fifi Atari yakora ibara. Sarah disi yagize trauma. Mama Sarah se akazi kabaye kenshi cg asigaye aca ahantu…

  4. Abonzi Alice

    10/11/2017 at 7:23 am

    Saamy abaye iki? Aho Fred ntashatse kumucokoza? Cg Fifi yamuteye dore ko yabihigiye ko bazabonana? Simon afite gahunda yo gukomeza kwica ntabyo gukizwa mbonye aho da. Haaa ngo aha niho umwami Yesu yampaye ubuturo? Epuuu simoni we uragaturwa mu cyobo. Bakujyane ku ngufu utazabakorera ibara. Ubwo kdi ukuntu uri igicucu wasanga uri gupanga kwica Eddy kggo imitungo ye uyisigarane uranjwa ye barakuvumbuye. Kadogo azakubwiza ukuri paka. Sarah ndabona agiye gufata umwanzuro nkuwa Jane. James nawe nizere ko azajya mu gipadiri bakahahurira. James Imana ikurinde kbsa nubwo watsikiye ukagwa bamwe bakaguha induru ariko nziko wakoze byinshi kdi byiza bizatuma Imana ikugarura mubawe. Murakoze umuseke

  5. karimu ndacyayigaya

    10/11/2017 at 7:44 am

    YEWE SAYIMONI AKABAYE ICWENDE NTIKOGA NIYO KOZE NTIGASHIRAMO UMUNUKO. AHUBWO ARASHAKA GUHEKURA JANE NA EDDY ARIKO IMANA IREBERERA INZIRAKARENGANE IRAHARI IZABA MUKIZA. ARIKO NTASOMO EDDY ARATANGA KU KAZI KUVA YAVA GUKARISHYA UBWENGE!!
    SAMY FIFI AGOMBA KUBA YAMWIBASIYE!

  6. dede

    10/11/2017 at 9:13 am

    Eddy tabara Samy Fifi atamwivugana,Simon mumukure aho ashaka gukora ibara ntiyigeze ahinduka,Imana ibijyemo fifi aryozwe ibyo yakoze,james aboneke yongere kubana na sarah

  7. justin

    10/11/2017 at 11:28 am

    Yoooooh! sarah disi yataye jane muri salon yigira mu Mana?ubu se koko ntiyasubiye kuba isugi? yakwishakiye undi mugabo akamumara agahinda ko james wasanga yaraniyahuye ukuntu yari mwiza gusa none akajoro kamwe james nako pole cyuki

  8. MUGABEKAZI

    10/11/2017 at 11:44 am

    Narababwiye akabaye icwende nti koga niyo ukogeje ntigacya, Simon, arashaka guhekura Eddy, Eddy we kora ibishoboka byose uvane Simon iwawe kuko yaravangiwe ejo atazaguhitanira Umwana. Samy se we abay’iki? Fred, amugiz’ate?
    Umuseke n’Umwanditsi wacu turabakunda.

  9. Vb

    10/11/2017 at 11:46 am

    Murakoze umuseke dukunda!

  10. gaspard

    10/11/2017 at 2:34 pm

    Nonese kugirango umuntu yohereze comment bigenda gute!?

  11. Niyindagiye Emmanuel

    10/11/2017 at 3:24 pm

    kbx murakoze
    ni ukuri Imana yongere impano n’impanuro z’ubuzima tubungukiraho, gusa Mana gutinda kwa Mama Sarah ntikube ari businzi cg imyifayire imbi kubw’amateka y’Abantu!
    Bwana Eddy utabare kare ndumva Fifi ateye kwa Sammy.
    Murakoze

    • Niyindagiye Emmanuel

      10/11/2017 at 3:25 pm

      nashatse kuvuga ” ubusinzi,imyifatire mibi”

  12. Jeanne Hakzmna

    10/11/2017 at 3:24 pm

    Ariko Mana Simon?Ngo Hako Ngenda Mwebwe Mwogenda?Ha!Murumva Ko Adateye Kuhava Ahubwo Arimwe Mwohava.Vyumvikana Ko Arinda Kubakuraho(kubica)!Yooh?Samy Wosanga Atewe Na Fifi?Mutabare Basha,numwana Mwiza.Je Ndumva Nkumbuye James.Murakoze

  13. Kazinguvu alice

    10/11/2017 at 3:59 pm

    Eddy tabara Sammy Fifi ataba amugabyeho igitero Simon we ntiyumva nibyo kadogo amubwira lmana irinde lack atazamwica

  14. Uwingeneye Joselyne

    10/11/2017 at 4:02 pm

    Simon We Imana Ibera Hose Icyarimwe Tora Inzira Ujye Mu Rwawe Kd Umenye Ko Batagutaye, Fifi We Yatangiye Gahunda Ze Zo Guhemukira Samy Tu, Umuseke.com & Umwanditsi Mujye Mwishimira Ingabire Mwahawe Yo Gutanga Impanuro Ku Njyeri Zose Courage

  15. Bite ?

    11/11/2017 at 6:22 am

    Byagenze bite mwanditsi dukunda ko uyu munsi ntacyo mwatugejejeho?

  16. Rachel

    11/11/2017 at 8:16 am

    Eddy ko twategereje amaso akaba yaheze mukirere Episode 60. amatsiko. com

  17. ineza

    11/11/2017 at 8:51 am

    waiting for today’s Episode plz

  18. Kate

    11/11/2017 at 9:47 am

    Mwaramutse neza? Byagenze bite ko mwadutengushye noneho?

  19. gigy

    11/11/2017 at 10:12 am

    waiting for so long time!

  20. gigy

    11/11/2017 at 10:13 am

    waiting for so long time

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock