Episode 60: Samy ari guhigwa bukware na Fifi… Sarah na Mama we bumvise James – UMUSEKE

Episode 60: Samy ari guhigwa bukware na Fifi… Sarah na Mama we bumvise James

Samy – “Eddy! Ahwiiii! Kambayeho Eddy weee!”

Njyewe – “No? Habaye iki Samy?”

Samy – “Eddy! Ubu koko ndahungira he ko Fifi ari kumpigira kubura hasi no hejuru?”

Njyewe – “Ngo Fifi ari kuguhiga? Akubaza iki se?”

Samy – “Eddy! Yamenye ko ibye byose nabishyize hanze, ubu ari kunshakisha ngo ampore ukuri!”

Njyewe – “Reka reka! Ubwo se urabona Fifi yagukanga koko akakubuza guhumeka yihekesheje iki?”

Samy – “Hmm! Eddy! Nuko atari wowe! Erega uriya mukobwa si umuntu! Eddy! Uriya mukobwa ni Shitani nzima, dore aje iwanjye ndi mu cyumba cyanjye ahondagura urugi Fred wari muri salon ajya kureba uwo ari we akinguye asanga ni Fifi amubaza niba mpari amubwira ko mpari, umukobwa muzima aramuhirika ngo yinjire Fred na we abonye atanshakira amahoro amubuza kwinjira birangira amuhejeje hanze.”

Njyewe – “Inka yanjye! Noneho iyo utagira Fred aba akwambaye?”

Samy – “Wahora ni iki ko Imana na yo igira aho idukinga ibyago! Yahise agenda yitotomba avuga ngo ndye arye, ubu mfite ubwoba ko ashobora kunteza ya marozi ye ubwo yambuze!”

Njyewe – “Humura Samy! Ntabwo wakoze ikosa ukwiye guhorwa kandi ntabwo uri wenyine, turi kumwe ndetse nagize amahirwe mbona Dodos uwari inshuti ya Fifi wamuhemukiye akamumenesha umutima agahinda kagaseseka.”

Samy – “Eeeh! Eddy wamenyanye ute na Dodos?”

Njyewe – “Umunyarwanda yaturangiye neza aho inshuti iva, n’uko benshi tutabimenya!”

Samy – “Utambwira ko wamukuye ku nzira? Uravuga ngo mfite ukuri? We afite ukuri n’ukundi kuri!”

Njyewe – “Niyo mpamvu ngusaba gutuza kuko byose bigiye kujya hanze!”

Samy – “Ahwiiii! Eddy urakoze kumpumuriza reka nsubize agatima impembero!”

Njyewe – “Yego Samy! Humura rwose!”

Samy – “Sawa sha ijoro ryiza! Unsuhurize Jane!”

Njyewe – “Yego Samy! Bone nuit!”

Call end.

Ako kanya Mama Sarah yahise yinjira akitubona akomeza adusanga angeze imbere.

Mama Sarah – “Eddy! Bite?”

Njyewe – “Ni byiza Mama Sa!”

Mama Sarah yarakomeje asuhuza na Jane aricara, aho hari umutuzo mwinshi hashize akanya.

Njyewe – “Mama Sa! Mwari muraho se?”

Mama Sarah – “Ni byiza turaho!”

Jane – “Imana ishimwe! Natwe turaho twari tubakumbuye duhitamo kuza kubasuhuza!”

Mama Sarah – “Nuko nuko murakoze nanjye nari maze iminsi umutima unshira urubanza, nicaraga nkibuka ukuntu navuye iwanyu nabi umutima wanjye ukansimbuka, ni ukuri mumbabarire nabitse inabi gusa nanjye ntabwo ari njye ni intimba natewe n’ibyabaye!”

Njyewe – “Mama Sa! Rwose ntabwo twakurenganya warakomeretse ndetse cyane niyo mpamvu twateye intambwe tukaza tubasanga ngo dukomeze kubahumuriza tunabarema agatima kuko hari ukuri kuri inyuma y’ibi byose.”

Mama Sarah – “Ariko se Eddy! Koko ukuri utubwira kuri inyuma ni ukuhe kurenze icyaha cyahamye James akaba agifunze, yewe ubanza baranamwongeje kuko umwaka wararangiye.”

Njyewe – “Mama Sa! Urabizi kuva watumenya nta nenge wigeze utubonaho, twari abizerwa kuri wowe…”

Mama Sarah – “Wowe nta kibazo ariko James we yanyeretse ko koko uwizera umwana w’umuntu avumwa. Sa! Jya kunzanira rya cupa iyo numvise James numva nshaka kuyobya ubwenge!”

Sarah –  “Ariko Mama koko waretse gukomeza kwiyahuza inzoga zikaze ngo ukunde ugire amahoro? Urabona njyewe ntariyakiriye koko?”

Jane – “Mana weee!”

Njyewe – “Mama Sa! Nkuko nabibabwiye James yarangije igihano, nkiva mu Bushinwa umunsi nagiye kumurebaho ni na wo yasezerewe!”

Mama Sarah – “Oyaa wee! Sinshaka kumubona mu maso yanjye!”

Njyewe – “Mama Sa! Ibyo ni byo byatumye nawe afata inzira atazi kuko yiyanze kubera ibyabaye byose gusa na we si we kuko yarozwe n’uriya mukobwa bakaryamana amugerekaho inda agira ngo bakorane ubukwe kuko uwari warayimuteye nta bushobozi yari afite bwo guhita amukorera ubukwe.”

Mama Sarah – “Eddy! Ibyo uvuga ni byo?”

Njyewe – “Ni byo Mama Sa! Ubu ndi ku rugamba rwo guhamya ukuri kose guhatse ibyabaye kandi urabizi ko ukuri kurema imitima yamenetse kugakuraho umugayo maze uwiyanze nka James akagaruka mu bandi.”

Sarah – “Eddy! Ibyo uvuga koko ni impamo?”

Njyewe – “Rwose ni ukuri kugeretse ku kundi, kuva kera nimirije imbere guhamya ibyo nasubiramo kandi niba mwarigeze kunyizera mwemere muntege amatwi niyo mwansaba ibimenyetso cyangwa abatangabuhamya ntacyo muza kubura.”

Sarah yahise ahaguruka aho yari ari yegera hino na Mama Sarah yigiza intebe impande yanjye maze nanjye ntangira kubabwira byose ntacyo mbakinze, hashize umwanya munini banteze amatwi. Maze kubabwira byose.

Mama Sarah – “Eddy! Ndabizi ntiwatinyuka kutubeshyera imbere ya Jane na Lucky! Nkuzi kera, nkuzi wese koko ibyo umbwira ubanza ari ukuri!”

Sarah – “Eddy…!”

Sarah yagize ngo avuge amarira amutanga imbere atangira kurira cyane, Mama we amwiyegamiza mu gituza.

Hashize akanya aratuza maze aravuga.

Sarah – “Nubwo nababaye ariko nari niteze ukuri kuri inyuma y’ibyambayeho, James ndamuzi wese ntiyari kugambirira kumbabaza bikarenga nkashwanyuka umutima, Mama umva ukuri kwa Eddy James na we si we.”

Mama Sarah yaracecetse gato natwe dukomeza kumwitegereza hashize akanya yihanagura mu maso.

Mama Sarah – “Icecekere mwana wanjye! Ndibuka James shenge nabihuza n’ibyo tubwiwe nkabona ukuri, ubu se kuki nahisemo kunangira umutima mbere yo kumva no kwihanganira ibyabaye?”

Jane – “Mama Sa! Erega buriya ufite icyaha si we umanikwa gusa, nuwatangatanzwe aramanikwa kandi kabone niyo ikosa rimwe ryaba umuntu ni umuntu ntabwo ari malayika, niko kamaro k’imbabazi!”

Mama Sarah – “Ubu se noneho ko ntangiye kwishinja ibyaha amagana?”

Sarah – “Mama ni wowe! Ni wowe watumye James afungurwa akanga kugaruka muri twe, amagambo wamubwiye niyo yatumye yiyanga.”

Sarah yongeye gusuka amarira Mama we na we agahinda gakomeza kumuzamukamo tubireba.

Mama Sarah – “Mwana wanjye rwose mbabarira biriya byose byatewe n’urukundo rwa kibyeyi ngukunda, ni ukuri wowe mfura yanjye nifurizaga kuzabaho mu byishimo si nari kwihanganira no kubona utaye ibara imusozi ugasekwa n’abantu, mbabarira rwose ntabwo nari nanze James nanze ibyabaye.”

Njyewe – “Mama Sa! Ibyabaye byarabaye ahubwo nifuzaga ko dufatanya tugahuza ibyo abanzi batandukanyije, niba nibuka neza mu isezerano James yagiranye na Sarah harimo ko bazatandukanwa n’urupfu.”

Jane – “Nibyo rwose! Ndizera ntashidikanya ko Sarah agikunda James kandi na James aracyamukunda gusa biriya biba urukundo rwari rufatanye rwaratandukanye, ni ahacu rero ngo tugire icyo dukora.”

Mama Sarah – “Ubu se koko dukore iki?”

Sarah – “Nyine se twakora iki ko James ubwe yivugiye ko agiye kure aho tutazongera kumubona?”

Njyewe – “Muhumure mfite ikizereko tuzamubona kandi mbashimiye ko mutwumvise ndetse mukatugarurira ikizere.”

Mama Sarah – “Ahubwo twashimira mwebwe mwongeye kuturema agatima mugasimbuza umujinya wari undimo agahinda k’uko nitwaye ari na byo bizatuma mbabarira ntitangiriye itama.”

Twese  – “Wooow!”

Nta cyanshimishije muri ako kanya nko kumva amagambo y’ihumure kuri James twabuze, nta cyongeye kundenga umutima nko kumva Sarah yakira byose akongera gukumbura James, oooh!

Burya ukuri iyo kuje guhindura byose kandi gusukira amazi y’urubogobogo urukundo rugashibuka ako kanya ibyo twarabyiboneye n’amaso yacu ndetse tubyumva n’amatwi yacu Sarah atangiye kujya avugishwa James turi kuganira nkakomanga ku ijuru nsaba Imana ngo niba itwumva imutugarurire.

Sarah yibutse noneho kutwakira, dukomeza kuganira, wabonaga koko ko imbaraga zagarutse amasaha na yo akomeza kwicuma turasezera baraduherekeza dufata umuhanda turataha.

Twageze mu rugo ngize ngo tuve mu modoka.

Jane – “Cheri! Nyine nibyo nari ngiye kukubwira, Papa rwose yakomeje kuba ibamba ngo ntabwo azava aha, ubu koko tubigenze dute?”

Njyewe – “Ariko se Databukwe arifuza iki koko? Ma Boo! Urabizi ndagukunda, ntako ntagize ngo uriya musaza tumufate neza, yewe no kuba dushaka kumujyana ahandi ni uburyo bwiza bwo kuba twanahamugurira akagira ubuturo, none se ubu koko dukomeze tumurekere aha ngaha, ibikuba biracika buri kanya…”

Jane – “Cheri! Ubu se koko…?”

Njyewe – “Komeza ubimwumvishe nyine ni wowe wenda yakumva kuruta uko yanyumva naho ubundi bitabaye ibyo…”

Jane yaracecetse gato maze yitsa umutima hashize akanya akingura umuryango arasohoka nanjye mva mu modoka dukomeza mu rugo twakirwa na Grace.

Twaricaye gato turaganira hashize akanya Ziada aba araje ahagarara hagati yacu.

Ziada – “None ndo murya ga ko narangije kubitereka ku meza?”

Jane – “Ariko Zia! Ntabwo nakubwiye uko uzajya utanga karibu ku meza?”

Njyewe – “Uramurenganya! Ugira ngo kubifata mu mutwe byo si akazi?”

Jane – “Ariko wa mugani ntabwo namurenganya, ngaho turaje mu kanya, nako jya kubwira Papa aze!”

Hashize akanya turahaguruka dukomeza gutegereza Databukwe ariko hashira umwanya ataraza, ahubwo Ziada aba ari we uza maze Jane ahita amubaza vuba.

Jane – “Ko uje wenyine se bigenze bite?”

Ziada – “Arambwiye ngo ndabwo aza!”

Jane – “Ngo kubera iki se ataza ku meza n’abandi? Na n’ubu se afite amasengesho?”

Ziada – “Ndabwo mbizi!”

Ako kanya nagize ngo njye kumubaza impamvu ataza ku meza nk’umugabo mu rugo numvaga mpangayikishijwe n’umurwayi utarya, Jane ahita amfata ukuboko.

Jane – “Reka nigireyo Honey!”

Naretse Jane aragenda hashize akanya agaruka wenyine ngize ngo mubaze impamvu aje wenyine araruca ararumira mpita menya ko atari ibyo kuvugira imbere y’abana ako kanya.

Njyewe – “Kado! Ngaho senga turye se?”

Kadogo – “Eeeh! Ndi tayari rwose mutuze muhumirize dusenge. “Mana yacu tukweretse iri funguro uryeze amen.” Turyoherwe!”

Grace – “Ntureba! Ubundi isengesho ni iri!”

Twese – “Hhhhh!”

Twatangiye kurya tunaganira dusoje kuko numvaga naniwe ndabasezera njya mu cyumba kuruhuka nkigera ku buriri nahise nshyirwayo ndasinzira nongeye gukanguka mu museke inyoni zitangiye kuririmba.

Narinanuye mpumuye amaso mbona Jane ari maso ndetse ameze nk’uwaraye adasinziriye.

Njyewe – “Cherie! Bite?”

Jane – “ Ahaaa! Ni byiza!”

Njyewe – “Uuuh! Ko mbona umeze nk’uwaraye udasinziriye se ni amahoro?”

Jane – “Nabuzwa n’iki se kurara ntasinziriye ko Papa yanze abaye uwa kera na kare? Eddy ni ukuri Papa agiye kongera kuntesha umutwe!”

Njyewe – “Ese wa mugani ko nimugoroba waraye utambwiye icyatumye yanga kuza ku meza?”

Jane – “Yanze kuza ngo twamweretse ko tutamushaka, ngo ntabwo twigeze tumubabarira n’ibindi…”

Njyewe – “Ntibishoboka?”

Jane – “None se umuntu waraye ambwiye ngo aho kugira ngo ave hano ajye ahandi ngo yava aha asubira gereza?”

Njyewe – “Inka yanjye! Noneho niba ari aho bigeze ndumva bitoroshye!”

Jane –  “Wumve nyine ngo naraye nibaza icyo nakora ntabwo nigeze ntora agatotsi n’umunota umwe.”

Njyewe – “Humura Ma Boo! Ibyo byohorere ntiwongere no kubitekereza, Imana yaturinze nzi ko itigeze itureka, ndafata umwanzuro ntakuka vuba kuko nzi aho nanyuze, ngaho ryama utore agatotsi bambe.”

Jane yaryamye mu gituza abona gusinzira nanjye nongera gusinzira nakanguwe na telephone yasonnye ndashiguka ndyamisha Jane neza wari ugisinziriye, ndebye umpamagaye nsanga ni President nkanda yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello!”

President – “Yes Hello! Bite se Eddy? Waramutse neza?”

Njyewe – “Yego naramutse neza rwose!”

President – “Ko numva ukiryamye se umugore yakurambitseho ikibero wibagirwa ko ufite akazi?”

Njyewe – “Hhhhh! Oya ubu nari mbuvuyemo ngiye kwitegura nkajyemo!”

President – “Ntiwumva se! Nagiraga ngo nkubwire ko rya soko ryo kubaka ya kaminuza yo mu Ruhango twaritsindiye.”

Njyewe – “Woow! Ntiwumva se! Ni byiza rwose!”

President – “Ndagira ngo rero usimbukireyo urebe ko wakora inyigo tuzagenderaho dukora plan.”

Njyewe – “Nta kibazo rwose!”

President – “Sawa rero nizere ko ugenda uyoboza!”

Njyewe – “Oya muri kiriya cyaro niho nize rwose nta kibazo!”

President – “Nuko sha! Akazi keza!”

Call end.

Ako kanya noroshe Jane neza ngo asinzire maze nikoza muri douche nimenaho amazi mvuyeyo nditumganya neza mfata bag mpa kiss Jane ku gahanga nsezera na Lucky ndasohoka nikubita mu modoka nerekeza mu Ruhango.

Mu rugendo rw’amasaha atari macye natangiye kugera mu cyaro ha handi nize, ninjiye muri ka ga Centre nacuruzagamo kuko nari buhanyure nkomeza ngenda buhoro cyane mpitegereza ari nako nibuka byose.

Nageze ha handi nacururizaga binyanga mu nda, ndahagarara maze mvamo, ngikandagira hasi umusore umwe aba angezeho.

We – “Boss! Murifuza ko tuyoza se cyangwa dushyiremo ipine?”

Njyewe – “Oya nta kibazo imodoka ni nzima!”

We – “Ko mbona witegereza kuri uriya muryango se…”

Njyewe – “Hariya se ni nde usigaye ukoreramo ubu ngubu ko mpazi kera habamo cantine?”

We – “Eeeeeh! Boss ino warahayoboye se? Hariya ubu hafunguwe vuba hasigaye hakoreramo umu type w’umusore ngo wabaga inaha kera, ariko Boss uwo musore acuruza…”

Njyewe – “Acuruza iki?”

We – “Ntacyo da!”

Njyewe – “Uuuh! Ko utavuga se bite? Cyangwa acuruza ibiyobyabwenge?”

Nkivuga gutyo ako kanya uwo musore yahise atibika yiruka agana mu kinani ndikanga. Nkiri aho……………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 61 kuwa mbere mu gitondo

22 Comments

  1. dede

    11/11/2017 at 10:52 am

    Ni james disi uhacururiza yaje kugicumbi cy’amateka Eddy amubonye bitamugoye..Simon rwose mumukure aho atarivugana umuntu.thx kuri Mama sarah wumvise ukuri agahinduka.thx kumwanditsi wacuu turagukunda

  2. Dudu

    11/11/2017 at 10:59 am

    wauuh!! James arabonetse!! buriya se ni iki acuruza batinye kuvuga koko? umuseke muratunyura rwose, mukomereze aho muri aba mbere!!!

  3. Kate

    11/11/2017 at 11:15 am

    Yo uziko ubanza ari James wasubiyeyo?

  4. mimi

    11/11/2017 at 11:18 am

    Uwo mutype usigaye uba aho eddy yacururizaga ni james. Arabonetse tu

  5. hhhhhh

    11/11/2017 at 11:19 am

    Yooo! Disi James yahungeye mu karere k’amateka. Yabaye we se mana yanjye?

  6. Nganji

    11/11/2017 at 11:20 am

    Umuseke murakoze cyane,uwo ni james nyamara

  7. alice

    11/11/2017 at 12:24 pm

    Umuseke murabantu beza cyane, uyu ni jamas tu. IMANA Ishimwe

  8. Nono

    11/11/2017 at 12:40 pm

    Umva mwashatse uko mudukiza Simon koko ko murambiwe

  9. Faridha

    11/11/2017 at 2:13 pm

    Umva Imana ishimwe ko James abonetse! Naho simon ntatahinduka nabusa? Ahubwo murebe aho aba agiye kuko azivugana umuntu batagizengo yarakijijwe!!!! Murakoze umuseke wacu.

  10. hhhhhh

    11/11/2017 at 2:14 pm

    Simoni ngo aho kuva kwa Eddy ajya ahandi yahava ajya muri gereza? Ariko koko akabaye icwende ntikoga n’iyo koze ntigashira umunuko! Simoni ntashaka kubona umuryango ukomoka kuri Rwibutso!!! Ari mu mitwe yo kubamara kandi njya ntekereza ko atari se wa Jane rwose! Abaye se isano y’amaraso iba yaramuhinduye. Eddy ntako utagiriye uwakurereye umutarutwa, itandukanye n’umwanzi atarakumara ku rubyaro

  11. Umusomyi

    11/11/2017 at 2:39 pm

    Turabasabye Simon nagende ataramena andi maraso. Ayo yamennye ni kenshi! Eddy yarababaye bihagije

  12. Veve

    11/11/2017 at 2:39 pm

    yewe najye Simoni nda murambiwe ni kidobya gusa!.

  13. Umuhorakeye

    11/11/2017 at 3:06 pm

    Mana wee! Ubwo se yaba ari James koko? Akumva Edy maze bagatahana. Edy fata umwanzuro ejo Simoni atazagukora munda wa mugani we agasubira muri gereza dore aracyari wawundi. Fifi ake karashobotse tu.

  14. vivu

    11/11/2017 at 4:45 pm

    nibyiza , inkuru ikoranye ubushishozi
    gusa simon ari kubidobya ariko nabyo birakenewe kuko ni party ya story hagomba kuzamo obstacles kugirango hakomeze hazemo utujiko aribyo bituma dukomeza kuyisoma.
    bravo @umuseke.

  15. Marie

    11/11/2017 at 4:59 pm

    Yooo ni James tu gusa ikindi mbona nuko Mama Roro ari Nyinawabo wa Eddy Dodos akaba bro w’amaraso.
    Eddy yubaha kubi buriya azimuka asigire Simon inzu.

  16. Tamara

    11/11/2017 at 5:56 pm

    James mama

  17. Dudu

    11/11/2017 at 8:35 pm

    Yo mbega amahirwe . Eddy arongeye a bonye umwana basangiye akabisi nagahiye
    James agarukiye igihe disi .yo mama Sarah ndagukunze ,burya nibyiza gutega umuntu amatwi dis…naho Simone we ndumva ibye Ari danger

  18. Nkundurwanda

    11/11/2017 at 11:29 pm

    Eddy,fata icyemezo cya kigabo,uhamagare kwa papa Chanisse bahari usez erre Simon ku mugaragaro naho ubundi ariyorobetse aracyari umugome mubi pe!! Mumusohore vuba ataramena andi marais rwose!!
    N’aho uwo ucururiza mu Ruhango ni James tu!! Abonekeye igihe yanababariwe na maman Sarah!
    Naze murwane urugamba asubirane na Sarah ndetse n’imitungo ye!
    Imana ishimwe!

  19. N'si

    12/11/2017 at 8:32 am

    Mana we Simon aratuma ndwara umutima.

  20. malayika

    12/11/2017 at 4:48 pm

    Rwose mwabantumwe imana ijye indinda simon uziko umuntu akurikiranwa numuvumo wamaraso yamennye akarinda apfa nukuri simon nisimon koko aranze arananiranye yuzuye shitani wamugani wa kadogo nuko abivuga ba kamuseka nyamara uzumva ibara simon azakora natava muriyinkuru vuba pe imana irinde lucky rwose niwe mpangayikiye pe. yo james arabonetse disi ,samy humura ntacyo uzaba, fifi agahuru kibwa karahiye. umuseke thanks ariko umwanditsi nadukize simon pe

  21. Cla

    13/11/2017 at 4:21 am

    Hhhhhhhh Nono simon nanjye arampangayikishije, iyo mugezeho nsoma ubwoba buranyica

  22. Jeanne Hakzmna

    13/11/2017 at 1:57 pm

    Je Simoni Angeze Ahantu!Fred Sha Yatabaye Samy.Uwo Musore Bakuawiye Ni James.Eddy,gendumurabe,umuhumurize Ndetse Umutahane Sha,umubwire Ukuri Kwose Kuvya Fifi,nivyo Sarah Na Maman Wwe Bamwifuriza.Ndashaka Gusubira Kubona Umunezero Murugo Rwabo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock