Episode 61: Eddy ageze aho James aba, ababazwa cyane n’ubuzima abayemo – UMUSEKE

Episode 61: Eddy ageze aho James aba, ababazwa cyane n’ubuzima abayemo

Njyewe-“Uuuh! Ko utavuga se bite? Cyangwa acuruza ibiyobyabwenge?”

Nkivuga gutyo ako kanya uwo musore yahise atibika yiruka agana mu kinani ndikanga nkiri aho mbona abasore benshi bari kuza basanga hakinze bagasubirayo bitotomba.

Nabuze icyo ndenzaho kubyo nabonaga ik’ingenzi cyari ukongera kureba uko hasa, nasubiye mu modoka nkomeza urugendo aho nari ngiye nagezeyo bidatinze mpahurira n’abagabo bari bacyereye kunyereka uko bifuza ikigo cyabo.

Batangiye kunyereka byose ari nako nandika nko mu gihe k’isaha twari dusoje maze duca aho bari bateganyije ko turuhukira dufata aga Fanta nkomeza kubaha ibitekerezo bitandukanye ndetse turanahatinda kuburyo twavuyeyo amasaha atangiye gukura.

Narabasezeye mfata urugendo ngo ngaruke I kigari, mu nzira ngaruka nageze hahandi mu ga Centre nabaga ngenda buhoro buhoro ngera nanone aho nacururizaga nongera kuhitegereza mu kureba neza mbona,

Njyewe-“What? Uriya si James ra?”

Nafunze imodoka ari nako abari aho bose bakwira imishwaro niba ari igihunga cyangwa amaso yanjye atarebaga neza umusore nabonye yasaga na James niko kuvamo manuka gato ngera ku muryango, ndeba hirya ndeba hino mbona abantu bose banyitaruye ari nako bakomeza kunyitegereza.

Narahindukiye ako kanya hari umusore wamanukaga aza aho nari ndi aba aranyereye yikubita hasi,

Njyewe-“Komera komera!”

We-“Bwana muyobozi hano ni mu manegeka! Muzatwubakire imihanda imanuka itanyereza abaturage”

Ako kanya narazamutse ndamwegura ariko nasanze yanyweye inzoga nyinshi ndetse yatumuye n’agatabi, burya abahanga bavuga ko uwagasomye ngo kamutera akanyabugabo bwo kuvuga, nanjye namufatanyije nako ntangira kumwibariza,

Njyewe-“None se bite ko waberewe wambariye hehe?”

We-“Hhhhh! Boss ni umutarama nakwambiya! Eeeh! Nawe wabibonye ko nasinze nako naberewe?”

Njyewe-“Hhhh! Nabibonye rwose none se ninde wakwambitse?”

We-“Ni umusaza ucuruza aho hepfo kuri uwo muryango! Aba afite furi nyinshi ariko nizereko utamunga bwana muyobozi”

Njyewe-“Humura nta kibazo wangu! Wowe nyibwirira, uti uwo musaza ubambika yitwa nde?”

We-“Ntabwo nzi izina rye aje vuba ariko yazanye ibikoresho ewana ntabwo wabura furi uri muri aka ga santeri”

Njyewe-“None se yaje avuye hehe musaza?”

We-“Eeeeh! Ewana Boss ndakwemeye nawe burya uzi imvugo z’abataramu, nyine ubundi ukuntu dilo zimeze, ariko urangurira akantu!”

Njyewe-“Nta shida wangu!”

We-“Ok! Ubundi hari umunsi nyine nari ndikumwe n’abataramu basangira mwotsi banjye babwira ibye byose!”

Njyewe-“Uuuh! Bakubwiye iki se wangu?”

We-“Bambwiye ko ngo yababwiye ibye byose, ewana swingi ngo buriya zifata nabi uziko ngo yanarize wana? Hhhhhh!”

Njyewe-“Ubwo se yababwiye iki cyatumye agera aho arira kweli?”

We-“Buriya ngo uyu mutaramu nubwo acuruza imiriro ariko ngo yari umukire bya hatari!”

Njyewe-‘Yee?”

We-“Eeeh! Ngo yari umukire yari afite se w’umu Boss ngo ufite n’amazu! Uziko ngo yanarongoye hashira iminsi ibiri bagahita bamufunga ibye byose bigazwa cyamurana Boss?”

Uwo musore akimbwira gutyo nahise mpamya ntashidikanya ko ari James umuvandimwe wanjye w’ibihe byose.

Nabuze icyo nkora nshika intege mbonye wa musore wari uri kumbwira byose atangiye gucyeka ko twaba tuziranye ndigarura,

Njyewe-“Hanyuma se ko utankomereje?”

We-“Nyine ngo muri gereza uwari umugore we yamubwiye ko nanafungurwa ntawifuza kuzamubona nyine nawe urabyumva yavuyemo asanga abantu bose baramusize ahita ayoboka iyo kwiyibagiza ibibazo afata ku ko kumugongo w’ingona”

Njyewe-“Oooh my God!”

We-“Harya ibyo biravuga ngo Mana yanye! Hahahaa! Nanjye buriya narasomye nuko amafuri nayo yansomye!”

Njyewe-“None se ko nashakaga uwo mutaramu namubona gute wanjye?”

We-“Eeeh! Ko ari Danger? Ushaka akantu se ko nawe numvise uvuga nk’umutaramu wangu?”

Njyewe-“Nawe urabibona, ahubwo gira umunshakire!”

We-“Kuva yabonye imodoka iparitse aha se urumva yaba akiri hano? Ubu yasose nyine agira ngo batamutwara”

Njyewe-“Wowe munzanire umubwire ko ari umu djama ushaka kugura, ngiye kuba ndi mu modoka humura ndagura”

We-“Eeeh! Nuko nyine ndi gukorera akantu naho ubundi ntabwo mbagiye Boss! Do ndagatora!”

Uwo musore yagiye adandabirana amanuka inyuma y’amazu nanjye nsubira mu modoka ibitekerezo bimbana uruhuri, ntiwakumva agahinda natewe no kumva James yarishoye mu biyobyabwenge yiroga ndetse aniharurira indi nzira yo gusubira muri gereza ngo ariyibagiza akahise.

Narategereje ndongera ndategereza, isaha irashira iya kabiri igiye gushira noneho ntangira kwiheba, nkiri aho mbona nguwo wa musore ari kuzamuka agwirirana ndetse yicara hasi, mva mu modoka ndamusanganira mugezeho no guhaguruka birananira nsha bugufi,

Njyewe-“None se ko watinze wangu, ukaba uje utanamuzanye?”

We-“Boss! Rwose yankaniye ngo aranakuzi ngo mwarabanye imodoka yawe ahise ayimenya ahubwo Boss kuki wari wabimpishe”

Njyewe-“Ubu se koko birakunaniye?”

We-“Ngeze aho bari ahubwo bansomya ku myoto none ndarangiye neza neza!”

Njyewe-“Oohlala! Nkoze iki Mana yanjye?”

We-“Kuzaho Boss! Wowe igendere ahubwo nutinda baragufatiraho furi! Ubwo nkaba ndakuburiye!”

Ako kanya nahise nkora mu mufuka nkuramo akanote ngahereza wa musore nsubira mu modoka mfata aga papuro n’aka bic maze ntangira kwandika,

“James! Ni umuvandimwe wawe Eddy! Ndi wawundi mwakuze musa ndi wawundi wafashe akaboko ndi mu rwobo maze twagera I musozi tugafatanya urugendo rw’ubuzima buzira kuzima,

James! Ibuka! Ibuka ko ari njyewe wamenye ishingiro ry’ubuzima bwawe kuva ukivuka ndetse nanjye ukamenya kuva nkiri urusoro, ibuka aho imboni zacu zareba ubuzima bwacu buri imbere maze uhindukire ugarukire igihe agate kataraturika ugasiba ya nzira igana ku byiza twifuzaga,

James! Wafashe inzira ngo ugiye kure aho tutazongera kukubona gusa muri aka kanya wiboneye ko nta kure wajya umuvandimwe atagera,

Bro! Koko n’inzu ukoreramo ntabwo ikwibutsa amateka? Aho ucururiza ibiyobyabwenge nawe usigaye unywa niyo ngobyi yaduhetse, niho twarambitse umusaya dutegereje ka gacu kazatwikurura ibihe byacu, none dore igihe gahezutse witwikiye umwijima, mwana wa Mama wagarutse ko twese duteze amaboko?

James! Ubu ndi kurugamba rwo kugaragaza ukuri kwawe, Njye na Samy ndetse na Dodos ibimenyetso byose byerekana ubuhemu bwa Fifi ndetse umugore wawe Sarah na Mabukwe bawe barangije kumva ukuri bashavuzwa nuko bitwate mu byakubayeho, hindukira ugaruke tugutegeye amaboko nta mpamvu yo kwiyanga ufite abantu,

James! Nubona ubu burumwa bwanjye wibuke byose maze ufate umwanzu w’ubutwari wahoranye, uve mu rupfu uze mu buzima abawe tugutegeye amaboko nshuti y’akadasohoka.

Your Brother Eddy”

Namaze kwandika iyo baruwa mva mu modoka ndagenda nyicisha munsi y’urugi rwaho James yabaga ari naho h’amateka kuri njye nawe maze ndagaruka ninjira mu modoka ndikubura ngaruka I Kigali.

Mu nzira naje nibuka byose, naje nganjwe n’agahinda rimwe ngashiguka nenda kurenga umuhanda, nkiri mu nzira police zirampagarika ndikanga ntangira kwireba niba ntambaye umukandara ariko nsanga ndawambaye ku mutima nti nta kundi nyine bagiye kunyandikira kugenda nabi.

Ngihagarara namanuye ikirahuri dore ko hari no ku mugoroba wa joro, aho bampagarikiye hari hari abapolisi babiri bambaye imyenda y’akazi bari kumwe n’umukobwa umwe wari wambaye imyenda isanzwe, ako kanya umupolisi umwe aranyegera,

We-“Bite bite Patron?”

Njyewe-“Ni sawa Afande!”

We-“Ufite ibyangombwa se?”

Njyewe-“Ndabifite byose nta kibazo Afande!”

We-“Uragera I Kigali se?”

Njyewe-“Yego ndagerayo!”

We-“Uwaguha umuntu mugenda muganira se kugira ngo udasinzira?”

Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo rwose ni kalibu!”

Uwo mupolisi yahise asubira inyuma abwira wa mukobwa araza akingura umuryango yicara imbere yambara umukandara, turabasezera dufata umuhanda, turenze nka kilometero uwo mukobwa ahita avuga,

We-“Uuuh! Iyi modoka ni sawa sawa! Uziko iri guca ku zindi ukagira ngo zo nta moteri zifite?”

Njyewe-“Hhhhh! Cyangwa ndi kwihuta wagize ubwoba?”

We-“Oya nta shida kabisa!”

Uwo mukobwa yavuze gutyo ntangira gucyeka ko ari umupolisi nawe, burya hari imvugo igaragaza umuntu wagiye ku ikosi, dukomeza kugenda tugeze imbere ndamubaza,

Njyewe-“None se Afande mukorera I Kigali?”

We-“Uuuh! Ubwiwe n’iki ko ndi Afande?”

Njyewe-“Nari mbazi! Nari mbazi buriya mwe tubanyura imbere turi benshi!”

We-“Eeeh! Wabimenye rero niho nkorera! Nkora mu bijyanye n’ama dosiye y’ubushinjacyaha, nawe se  uri umunyabyaha wambonye…”

Njyewe-“Oya icyaha nkora ntabwo cyanzana imbere yawe!”

We-“Uuuh! Ikihe cyahe se? Buriya ntukine nubwo umpaye lift nahita ngufata …”

Njyewe-“Ibyo ndabizi buriya ndanabatinya ariko humura icyaha nkora ni kimwe nicyo kwijijisha kandi urumva iyo dosiye uko wayikora?”

We-“Hhhhhh! Nabonaga witurije ntabwo nacyekaga ko usetsa gutya”

Twakomeje kwigira imbere maze Samy arampamagara ndeba ku ruhande mbwira wa mupolisikazi,

Njyewe-“Ntabwo unyandikira nitabe se?”

We-“Hhhh! Itaba nta kibazo!”

Nakanze yes nshyira ku gutwi dutangira kuvugana ibya Fifi ndetse tunoza umugambi wo gushyira ukuri hanze, hashize akanya aransezera arakupa, wa mupolisikazi yahise ambwira,

We-“Uwo mukobwa ko numva ari kasha se bite bye?”

Njyewe-“Ese byose wabyumvaga?”

We-“Kukurusha ahubwo! Ntuzi ko nabyo biba mu kazi kacu se?”

Njyewe-“Wahora niki Afande ko uyu mokobwa ari ishyano”

We-“Uuuh! Gute se ko abakobwa nkabo aribo mba nshaka guhangamura?”

Ako kanya natangiye kubwira Afande byose ntacyo nsimbutse, namubwiye uko bimeze kugeza uwo munsi maze ndangije kumubwira,

Afande-“Hmmm! Ibyo umbwiye koko niko byagenze ntacyo umbeshyemo?”

Njyewe-“Ntabwo nkubeshye nuko byagenze rwose!”

Afande-“None se uwo musore yarafunguwe ubu aba hehe akora iki?”

Umupolisi kazi yambajije gutyo ntangira gucyeka ko yaba azi icyo James asigaye akora wa mugani wanjye nkora cya cyaha cyo kwijijisha,

Njyewe-“Nyine nawe urabyumva yafunguwe yariyanze ananirwa kuza adusanga ahubwo arangara, ubu ari mu buzima bubi kandi rwose ni umuvandimwe wanjye niyo mpamvu ndi kuri uru rugamba”

Afande-“Eeeh!”

Yacecetse gato maze hashize akanya arambwira,

Afande-“Nyamara nagufasha!”

Njyewe-“Njyewe-“Eeeh! Afande koko se?”

Afande-“Nagufasha rwose! Cyane ko ndumva uwo mukobwa usibye n’ubutekamutwe ari n’indaya! Wowe ejo uzaze kundeba kuri bureau uri kumwe nabo batangabuhamya, niba bafite n’ibimenyetso bazaze babizanye ubundi nzakwereke!”

Njyewe-“Urakoze cyane Afande! Rwose imana iguhe umugisha!”

Afande-“Humura nta shida bizakemuka uko ni ukuri kwigendera!”

Nikije umutima dukomeza kugenda, tugeze I Kigali mubaza aho aho atuye ngo mugezeyo, nagiraga ngo nkunde ngure inzira akomeze amfashe mu bibazo ariko ambwira ko agiye gufata aka moto ataha hafi ku muhima.

Yaransezeye duhana gahunda y’ejo ava mu modoka ndamupepera nkomeza njya mu rugo.

Nagezeyo amasaha akuze nk’ibisanzwe nasanze Jane akintegereje muri salon, amaze kumpobera ankuramo ishati n’inkweto numva ndaruhutse ubundi yicara impande yanjye,

Njyewe-“Uuuh! Cherie! Ko mbona usa nkaho uri gutekereza byinshi aho wiriwe neza?”

Jane yaracecetse gato hashize akanya yitsa umutima ako kanya mufata ibiganza ndamukomeza,

Jane-“Mukunzi! Noneho byangeze aha, rwose Papa aranze antesheje umutwe iyaba banamusubizaga muri gereza”

Njyewe-“Uuuh! Byagenze bite se kandi?”

Jane-“Dore noneho kare yazanye abagabo babiri birirwa baririmba basakuza, Lucky yiriwe arira wumve ko atigeze atora agatotsi”

Njyewe-“Ibyo se kandi ni ibiki?”

Jane-“Bakomeje gusakuza kugeza mukanya none barajyanye ngo bagiye gusengera mu butayu ngo Imana yamubwiye ko azaba Paster!”

Njyewe-“Ibyo simbyanze niba koko asenga Imana y’ukuri tuzi ko ishobora byose! Ariko se byibura aremera ko tumukodeshereza inzu akajya yisanzura n’umuryango wanjye ukisanzura?”

Jane-“Hmmm! Nibyo twashwaniye hafi kunkubita, ngo ndi gukorerwamo na Satani, ngo ni Data ni mureke ayobore uru rugo n’ibindi byinshi…”

Njyewe-“Ariko wari uzi n’ikindi Ma Boo!”

Nagize ngo mfate icyemezo ako kanya cyo kuhamukura ku ngufu ariko mbona mwubahutse ndetse mbona ntaho byahurira n’imbabazi nyazo namuhaye maze ako kanya,

Jane-“Ma Dona! Ntabwo nakwifata ngo nkure Databukwe hano ku ngufu gusa amaherezo bizaba icyo nshigaje ni kimwe gusa”

Jane-“Ni giki Cheri?”

Njyewe-“Ngiye gusaba Papa Chanisse bangana amugire inama, amwibutse byose yageze aha akibagirwa wenda yatuza”

Jane yaratuje hashize akanya yitsa umutima maze arambiwira,

Jane-“Cheri! Ndagukunda! Ni nkunda byose byawe kandi urukundo rukomeza gukura nk’ururabo ruturiye isoko y’amazi adakama, reba nkukuntu witwaye muri iki kibazo? Yooooh disi uri amahoro yigendera…”

Njyewe-“Humura mukunzi! Byose biba mu mutima ugukunda kandi ntabwo nasimbuza amateka umujinya wo kwikiza uwambyariye ibyishimo nabonye nari narabuze, ahubwo se uzi iby’urugendo rwanjye ruhatse?”

Jane-“Oya Cheri! Ko ngize ubwoba?”

Njyewe-“Ahaaa! Ma Boo! Namenye aho James aba gusa uwakubwira noneho ibyo yahisemo kwiberamo warira ugahogora”

Jane-“Ayiwee! Mana wee! James aba hehe? Asigaye aba mu biki byantera amarira Cheri?”

Nikije umutima ngo mbwwire umwizerwa wanjye ibyo nabonye ako kanya twumva umuntu uhondagura urugi cyane twese dushigukira rimwe………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 62 Ejo mu gitondo

14 Comments

  1. Rachel

    13/11/2017 at 7:13 am

    Yebaba James weeee Mana nkuru tabara umwana wawe ariko bigiye gukemuka ubwo police ibiromo bigiye gukemuka. ariko Simon ngwagiye kuba Paster nimitwe yubugome gusa. umva Eddy na Jane muzahamusige mwigire kuba ahandi atazabahitana namwe muhamufashirize ko yanze kuhava se

  2. karimu ndacyayigaya

    13/11/2017 at 7:34 am

    UBWO NI SEKUBKWE DA! ARIKO UYU MUGABO BAMUHAMBIRIJE RIVA!!
    IMANA ISHIMWE JAMES AGIYE KONGERA KUBONANA NA SARA.

  3. Abonzi Alice

    13/11/2017 at 8:03 am

    Asyi ubwo ni cya Simoni gitashye kije gihondagura urugi. Cg ni Fifi uteyemo uje kwiyama Eddy cg se ni Samy uhunze. Simbizi… Gusa James ubwo abonetse ibindi uriya mupolisikazi arabikoraho ukuri kujye ahagaragara James mu gihe gito araba ati kumwe na Sarah we. Naho ubundi simon nibamuteze papa Chanisse amubwize ukuri. Ngo arashaka kuyobora urugo rw umukwe vraiement. Iki gisaza cyarasaze neza neza…

    • Bazina

      13/11/2017 at 11:34 am

      Alice, uranyishe!! ngo ubwo nicya simony gitashye!!! hahahahaha!! sha ni cya simoni gitashye kabisa. Ahwuuuiii Imana irakoze gutahura aho James aherereye wee. Ubwo hamenyekanye araza gutaha. Policekazi agiye kumufasha maze Fifi bamutambikane.

  4. KANYANA

    13/11/2017 at 10:23 am

    Umusaza Simoni ndamuhaze pe!Bamwirukane agende kuko abari muri uru rugo yababujije amahoro nukuri kandi ari umuryango mwiza ushyize hamwe.

  5. RAYON SPORT

    13/11/2017 at 10:34 am

    Ngewe Eddy gutuza kwe nkuranyica, simon ni shitani. Kandi shitani n’inzoka, abana n’inzoka mu rugo rwe yizeye ko ihinduka?

    Umuntu burya ahinduka aziko ejo he hazaba heza. Simon arashaje, arahinduka ngo agere kuki? Jugunya sekibi kugasozi, itabaza ubuyobozi bumukure mu rugo. Mwirushya Papa Chanisse. Yishe abantu benshi ntiyahaze amaraso. Na Samy amurege ababyeyi be asubire gereza.

  6. RAYON SPORT

    13/11/2017 at 10:41 am

    JAMES WE AJYANWE IWAWA. KUKO HIRYA YIBYAMUBAYEHO, AFITIYE ISHYARI EDDY. KUKI SE AMUHUNGA NKAHO BATAKURANYE? YIVANYEMO UBUMUNTU N’URUKUNDO. KANDI BYAPFUYE IGIHE AKORA UBUSAMBANYI. YARAROZWE REKA MUBABARIRE, IMANA IRI HAFI KUMUKIZA

  7. lyz

    13/11/2017 at 10:54 am

    sha simoni ndamuhaze pe kereka niba ari James uje ark niba ari simoni mumuhe kadogo amukosore

    • Bazina

      13/11/2017 at 11:54 am

      Hhaahahahah. Kadogo rata niwe ushoboye simony. bamumuhe abe ariwe umuhambiriza!!

  8. justin

    13/11/2017 at 11:57 am

    dore story nanjye nkaba umusomyi. umuseke muri aba kwanza, mufite abanditsi babahanga bakomeza kudushimisha buri munsi bigatuma duhoza amaso aha, james yarangije kwiyangiza ajya mu biyobyabwenge, ahubwo bamufunge abanze asubire gushyira ubwenge ku gihe, ubwo se iyo uza eddy akagutabara ko abavandimwe aricyo babereyeho, ni akazi kawe jya umenya ko abagufanaga turi kugukuraho amaboko, anyw Eddy uri intwari dufte abantu nkawe mu isi twabaho ubuzima twifuza, umunsi mwiza

  9. Nkundurwanda

    13/11/2017 at 1:30 pm

    Eddy rwose Simoni ntabwo yakijijwe arabeshya! Yiyambika uruhu rw’intama kandi ari ingwe! James we rwose Nyagasani aramuramiye! Nabona rwa rwandiko arasubiza ubwenge ku gihe cyane cyane ko wamubwiye ko Sarah na maman we bamenye ukuri.
    Eddy irukana Simoni weeeeee!Ibya papa Chanise nibinanirana uzirukane Simoni.

  10. fafa

    13/11/2017 at 2:26 pm

    Umuseke muri aba mbere. Twe biraturenga. Courage Rwose mwanditsi w’umuhanga natwe ntituzahwema kuba aha kuko Tuhavoma Ubumenyi Bwinshi. Umunsi mwiza

  11. Emmanuel Niyindagiye

    13/11/2017 at 8:52 pm

    Njye mpora mbashima kandi mbashimira, hari ibintu mba ntumva neza kuko mu kinyarwanda baravuga ngo: Akiziritse ku muhoro karinda kawuciye , ni ukuvuga ko Bwana Eddy bibaye ngombwa wanakwimuka wowe ubwawe,
    Gusa Imana ifashe James ahinduke kuko urwego agezeho ni rubi cyane peee.
    Kandi nizere ko uwo ukomanze atari Simoni umukozi w’Imana utagira imbuto.
    MURAKOZEE!!!!

  12. zuzu

    14/11/2017 at 10:11 am

    ark Mana ubukoko urugo rwa Eddy tuzabaho mumahoro ryari??? njyewe ndambiwe itesha mutwe rya Simon pe avemurugo rwa Jane na Eddy ateke lacky yisinzirire

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock