Episode 62: Fred ahungiye kwa Eddy yanga kureba umubyeyi gito wareze Samy akiri muto – UMUSEKE

Episode 62: Fred ahungiye kwa Eddy yanga kureba umubyeyi gito wareze Samy akiri muto

Njyewe-“Ahaaa! Ma Boo! Namenye aho James aba gusa uwakubwira noneho ibyo yahisemo kwiberamo warira ugahogora”

Jane-“Ayiwee! Mana wee! James aba hehe? Asigaye aba mu biki byantera amarira Cheri?”

Nikije umutima ngo mbwire umwizerwa wanjye ibyo nabonye ako kanya twumva umuntu uhondagura urugi cyane twese dushigukira rimwe,

Njyewe-“Uwo se kandi ninde uje aya masaha?”

Jane-“Wasanga ari Papa ugarutse nta wamenya! Ariko se ko yari yambwiye ko arara ngo mu butayu?”

Njyewe-“Wasanga gahunda ihindutse mwuka wera akamutegeka kugaruka?”

Jane-“Cheri! Ni ukuri njye ntangiye gucyeka ko atubeshya kuko umuntu wiyegereza Imana ijoro n’amanwa atamera nka Papa?”

Njyewe-“Ahaa! Reka kumucira urubanza Ma Boo! Ibyo yakoze mu gihe cyahise nibyo biri kumutera kuza hafi y’Imana, ahubwo ni ukuri iyaba yatwumvaga tukamuhitiramo ikizamufasha kuba Pasiteri yifuza kuba”

Tukivuga ako kanya wa muntu yarongeye arakomanga cyane, Jane agize ngo ahaguruke,

Njyewe-“Oya Ma Cherie! Guma aha nze ndebe uwo ariwe, ntuzi ko ari njye ngabo ikingiye urugo rwanjye? Iyo hari igikomye umugabo niwe ubaduka umugore n’abana bakaguma mu ivure”

Jane-“Yoooh ubu se ari umugizi wa nabi koko?”

Njyewe-“Humura nta mwanzi watera icyare Imana yatwarikiye”

Wa muntu yarongeye arakomanga cyane noneho hafi kuruca, mpita nsohoka ngeze hanze nkomeza njya ku rugi nkigerayo,

Njyewe-“Ninde ukomanga?”

Ako kanya nahise numva ijwi ry’umugabo rivugana igihunga,

We-“Eddy Eddy ni Fred!”

Njyewe-“Fred?”

Fred-“Ni njyewe Fred…”

Ako kanya nahise mfungura urugi vuba vuba koko mbona ni Fred wari wambaye costume,

Njyewe-“Uuuuh! Fre! Aya masaha ko uje hano bite? Ese ko mbona ufite igihunga bite byawe?”

Fred-“Eddy! Nyine ubundi nako…”

Njyewe-“Inka yanjye! Inda ngwino ubanze uruhuke ubone kumbwira ikiguteye ubwoba bigeze aho”

Ako kanya nagiye imbere Fred arankurikira tugeze mu nzu,

Jane-“Eeh! Fred se ko aje hano aya masaha habaye iki? Cheri! Ni amahoro cyangwa n’intabaza?”

Njyewe-“Nanjye ndakibaza ikibaye, Fre! Ngaho shira impumu utubwire ikibaye?”

Fred-“Nyine urareba njye kujyana na Samy…nyine ntabwo nari nzi ko…”

Njyewe-“Ntabwo wari uzi iki Fre? Tuza rwose  njye na Jane witwishisha, twiteguye kukumva kandi tukagufasha”

Fred-“Murakoze, ariko se Samy ntawageze aha?”

Njyewe-“Oya! Ahubwo wowe mubana ni wowe twari dukwiye kumubaza, ahubwo se ko ariyo yayo ari hehe ko umusize ukaza aha? Fre! Samy ibye n’ amahoro cyangwa ya ngirwa mukobwa ngo ni Fifi ikoze ibara?”

Fred-“Eddy nawe Jane, Samy umunsi tujyana iwe natunguwe n’ukuntu yanyakiye, twagezeyo ampa kalibu mu nzu atitaye ku kuntu nasaga nabi, ansukira amazi ndakaraba ndetse ampa n’imyenda ndambara nyuma nibwo yaje kumbwira ko iyoi myenda ariyo yari yaraguriye umugabo we bashwanye habura umunsi umwe ngo basezerane”

Jane-“Yooooh? Burya bwose ni uko Samy byamugendekeye?”

Njyewe-“Ma Dona! Ibya Samy byo ni birebire ahubwo reka dutege amatwi Fred ndumva umutima wanjye utari hamwe, turakumva Fre! Komeza utubwire, nuko se?”

Fred-“Samy ntabwo yigeze yita ku mateka yanjye, ntabwo yibutse ko nakoranaga nuwamuhekuye, yewe ntabwo yigeze yibuka ko ari njye natije imbarutso Simoni, ahubwo yibutse ko uwo munsi atangira urugendo rw’ubupfubyi aribwo nanjye natangiye urugendo rwo kuba inyamanswa mu bantu yiyemeza kungira umuntu”

Jane-“Yego disi!”

Fred-“Umunsi wa mbere numvaga ko bidashoboka, rimwe na rimwe ngakeka ko ahari ambeshya ahubwo ashaka kuzihorera, gusa uko iminsi yashiraga indi igataha nabonaga ko ari malayika Imana yampaye ngo nongere kubaho nk’umuntu,

Eddy! Samy yajyaga ku kazi ngasigara nisanzuye mu rugo, yaza agateka tugasangira tuganira, rimwe na rimwe akansohokana tukajya gutemberana, ni ukuri nari mu bihe byiza udashobora kumva”

Njyewe-“None se ushaka kuvuga ko ubivuyemo?”

Fred-“Hmmm! Eddy! Ejo bundi twari turi mu rugo njye na Samy turi kuganira, sinzi ukuntu yatangiye kunganiriza amateka ye tugera ku mugore yabanye nawe cyera akiri umwana, mbona amarira araguye muhatiriza kumbwira uwo ari we”

Njyewe-“Eeh! Ariko nanjye uziko yamumbwiye, ahubwo nibagiwe kumubaza uwo ariwe? Fre! Niba yamukubwiye ninde ko ndumva amatsiko…”

Fred-“Iyaba wamumenyaga?”

Jane-“Uuuh? Cheri! Uwo ninde wampishe?”

Njyewe-“Humura uraza kumumenya mukunzi, niko se Fre! Iby’uwo muntu se bihurira hehe n’ijoro uje aha?”

Fred-“Nyine ubwo twageze kuri iyo ngingo nkomeza kubaza Samy uwo ariwe arambwira ngo ahubwo reka aho kugira amumbwire tuzajye kumusura, ubu niho mvuye”

Njyewe-“Uuuh! None se wijyanye?”

Fred-“Oya najyanye na Samy…”

Jane-“Fre! Ko ibikoba binkutse Samy wamushyize hehe kuburyo uhungira hano iri joro?”

Fred-“Uyu munsi kuko Samy atari afite akazi, mu gitondo nibwo twiteguye ndetse ampa iri kote nambaye ngo tujye gusura uwamubereye umubyeyi gito, byantangaje cyane uwo mutima udasanzwe wankoze mu ndiba y’umutima nkabona Samy nyawe maze  dufata urugendo twerekeza mu Busanza, dutangiye kugera ahantu hamwe umutima wanjye urikanga”

Njyewe-“Uuuh! Aho hantu ni hehe se?”

Fred-“Aho twanyuraga ni mu nzira igana kwa Mama, ni nako byagenze twahingutse ku ivuko”

Njyewe-“Eeeh! Fre! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Fred-“Ibyo mvuga ni ukuru Eddy! Twahingutse mu rugo kwa Mama, aho naherukaga mu myaka makumyabiri ishize”

Twese-“What?”

Fred-“Mama niwe wareze Samy akamurya utwe kugeza aho ashaka kumwikiza, ndabyibuka Samy twarareranwe tumwanga urunuka kugeza aho twamushikuzaga n’uturyo ducye bamuhaga rimwe ku munsi, mbega ibyo menye uyu munsi? Ntabwo nari nziko yavamo Samy namenye”

Njye na Jane tucyumva ayo magambo twarikanze turarebana duceceka gato hashize akanya,

Njyewe-“Nonese Mama wawe aracyariho Fre?”

Fred-“Ariho rwose gusa ntabwo nigeze ninjira mu rugo nacunze ku jisho samy nsubira inyuma niruka, dore nje n’amaguru mpaka ngeze aha”

Jane-“Ayiweee? Ubwo se iyo wihangana byibura ugasuhuza umubyeyi ndetse ukabwira Samy ko aho muje ari iwanyu?”

Fred-“Oya oya wee! Ntabwo nari kubishobora! Ariko Eddy nawe ishyire mu mwanya wanjye umbwire”

Njyewe-“Fre! Ubu usize Samy iwanyu ufata inzira urataha?”

Fred-“Rwose!”

Njyewe-“None amaherezo?”

Fred-“Nyine nawe urabyumva mpungiye aha ngo munshumbikire ijoro rimwe rowe ejo nzasubire mu muhanda, ntabwo nabana na Samy hejuru yibyo twamukoreye”

Akivuga gutyo twumvise ihoni ako Kanya Kadogo aba ahingutse aho agwira amaze n’intebe,

Kadogo-“Barayitwayeee!”

Twarikanze mba ndamusingiye ndamufata,

Njyewe-“Humura sha Kado! Tuza!”

Kadogo-“Ahwiiiiii! Numvise ihoni ngirango imodoka yawe barayitwaye, ubu nari ntabaye…Eeeh! Uyu mugabo ntabwo ari wawundi Samy yajyanye kondora ra? Ko agarutse aha se? Dore amakote yuzuye ivumbi inkweto zamucikiyeho, yampaye inka rero!”

Njyewe-“Tuza sha Kado! Ahubwo jya gufungurira iyo modoka”

Fred-“Naba ari Samy se mumbwire nshe mu gikari! Rwose ntabwo nshaka ko ambona!”

Njyewe-“Ahubwo Imana idufashe abe ariwe uje”

Kadogo-“Ntiwumva! Ahubwo ntuva aha, ushobora kuba wamwibye si gusa! N’ubundi ndabona usa n’umujura”

Njyewe-“Jya gukingura sha ureke gucyocyorana na Fred ntabwo mungana, kandi mbona usigaye utakigira ikinyabupfura”

Kadogo-“Eeh! Boss erega buriya njye narasomye ntabwo ndi nkaba…”

Jane-“Ariko wa mugani Kadogo ko atangiye kwizamura turamugira dute?”

Njyewe-“Ok! Reka njye kwikingurira ntacyo ndumva…”

Kadogo-“Eeeh! Mbabarira Bro!”

Kadogo yahise asohoka yihuta Fred asigara aho atitira, ako kanya hinjira imodoka nkuraho rido ngo ndebe ako kanya mu kureba neza koko mbona ni Samy,

Njyewe-“Ndabona ari Samy!”

Fred-“Ngo ngo Samy?”

Jane-“Oooh! Disi yanze kuryama atabonye Fred!”

Fred-“Mureke ngende nako ndumva nshaka kwihagarika, harya toilette iba hehe ngo…”

Akivuga gutyo Samy yahise yinjirana na Kadogo, akibona Fred yipfuka mu maso, hashize akanya aripfukura tubona amarira azenze mu maso ye, n’ikiniga cyinshi,

Samy-“Ariko koko Fre! Iyo umbwira ko udashaka kujyana nanjye ariko ntunkwepe nko unshike umpangayikishe kugera ubwo ndara amajoro ngushaka?”

Fred yaracecetse ntiyagira icyo asubiza Samy hashize akanya nitsa umutima maze ndeba Samy,

Njyewe-“Samy! Erega Fred yatunguwe nuko nyuma yo kwemera ko mutangirana urugendo rw’ubuzima ubwo wemeraga kumufata nka musaza wawe umukuye mu magorwa, ukiyemeza ko musangira ubuzima wirengagije byose byabaye ihirwe kuri we gusa iyaba wari uziko aho wamujyanye ari ku gicumbi cyacumbikiye amateka yanyu ariyo noneho asobetse ubutwari bwawe ndetse yerekana ko ubuzima ari urumuri batwikiriza ikibo ariko rukanga rugatama hose”

Samy-“Ngo igicumbi cyacumbikiye amateka yanjye?”

Ako kanya Fred yahise arimiza amavi hasi,

Fred-“Samy! Ni ukuri aho bigeze ndeka nomongane ariko umbabarire kuko ntagishoboye kubana nawe”

Samy-“Uuh! Niki se kiguteye kunsiga? Niba hari nicyo wamburanye kuki utambwiye ngo nkigushakire koko?”

Fred-“Oya ntacyo wamburanye ariko umva ko umutima wihangana, njyewe rwose biranze, Samy mbabarira rwose natunguwe no kumenya ko ari wowe twitaga Kadahumeka kubera ukuntu wakoraga utaruhuka, baba baguhaye n’ibiryo tukabikwaka,

Samy! Nateye intambwe ninjira mu rugo nibuka byose, nongeye kwibuka ibyo wambyiye nsanga ni wowe musa”

Samy-“Yatunguwe bikomeye ko kumva ayo magambo, amaze nk’iminota itanu ybitse umutwe na Fred amurambaraye mu birenge, ahanagura amarira aramuhagurutsa,

Samy-“Fre! Haguruka dutahe!”

Fred-“Samy! Warakoze Imana izaguhe umugisha, ariko ntabwo nahindukira ngo ngaruke iwawe namenye ukuri”

Jane-“Oya Fre! Yego umugayo utuma nyirawo yangara ariko nanone Samy uguhagurukije aho wari upfukamye nuko azirikana inzira yaciyemo igoye ari nayo atifuza ko ucamo”

Samy-“Urakoze Jane! Fre! Haguruka dutahe, ese koko ntabwo wagirira impuhwe na Mama wawe ugiye kugenda ajyanye agahinda ko kuba azi ko wapfuye?”

Fred-“Hmmm! Nawe niwe! Niwe wantoje ubugome!”

Samy-“Oya Fre! Amateka icyo yasize yaragisize gusa njye nawe hari icyo yadusigiye ari nacyo kitatuma nguca ngo nkwiture akahise, ngwino dutahe kandi Mama wawe nakubona wenda azagarura ubuyanja dore ko ari wowe muti wonyine yantumye nkawubura”

Aho twari duhagaze twese twatuje imitima, tujya kure mu ntekerezo, koko burya amateka arigisha, kandi ahindura uwayanyuzemo agakora ibyo utatekereza ko yakora kuko azi impamvu.

Fred yashize impumu maze ajya imbere turabaherekeza binjira mu modoka baradusezera bafata umuhanda barataha, turagaruka dukomeza tujya ku ruhuka dore ko amasaha yari akuze.

Mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo nakanguwe n’urusaku rwinshi rwari ku irembo, Jane wari wabyumvise mbere yanjye ahita ambwira,

Jane-“Cheri! Wowe nibwo ukibyumva?”

Njyewe-“Uuuh! Urwo rusaku ruri hano iwanjye?”

Jane-“Yego sha! Maze rwakanguye na Lucky dore yanze no guhora n’ibere yaryanze!”

Njyewe-“Ibi ni ibiki ra?”

Ako kanya nahise mbyuka nambara inkweto nsohoka vuba ngeze muri salon koko numva urusaku ruri iwanjye, ndeba urufunguzo ndafungura ndasohoka ngeze hanze agatima karanga, ntera intambwe imwe ntera indi ngikora ku rugi rw’igipangu………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 63 Ejo mu gitondo

15 Comments

  1. muteba

    14/11/2017 at 4:16 am

    simoni azabakururira ishyano nibatitonda kuko ubunyamaswa yahoranye ntaho bwagiye arajijisha!

  2. karimu ndacyayigaya

    14/11/2017 at 7:06 am

    UBWO NI SAYIMONI UBESHYA NGO ARASENGA !! UYU MUBYEYI KOKO YAVUYE MURUGO RWA EDDY? IMANA IZAMUHINDURE NIZEREKO NTABUNDI BUGOME ARYAMANYE? MURAKOZE TURABAKUNDA

  3. Umuhoza

    14/11/2017 at 7:13 am

    Ayiwe Mana! uziko Samy yareranwe na Fred? mbega inkuru iryoshye, nta cyiza nk’Imana koko nanjye wenda reka ntegereze nzahirwa nka Samy w’umutima utakigirwa nabubu, umuseke murakoze cyane ni ukuri muratwubaka. iyo ngeze ku umwanditsi mbura icyo mvuga gusa Imana izakwihembere.

  4. Rwanda

    14/11/2017 at 7:21 am

    Very Nice Story!! Congratulations umuseke for this emotionally attracted!

  5. Dudu

    14/11/2017 at 7:50 am

    ntumbwire ko Simon ahiciye umuntu wee!!!!! cyangwa ni uwo yahemukiye uje kumwitura inabi ye?

  6. Rachel

    14/11/2017 at 7:51 am

    Asky weeee ariko Simoni angeze ahantu ateyumujinya mwamwirukanye niba byarabananiye mukahamusiga mukigendera atanabizi Sammy shenge numwana mwiza imana izamuhe umugisha yababariye Fred na Nyina

  7. Tamara

    14/11/2017 at 7:51 am

    Noneho ko kabaye aka episode ko kabaye agakuri !!! Karabaye iyo nduru kwa Eddy sinyishaka yaburi munsi rwose

  8. Issa

    14/11/2017 at 7:54 am

    Simon ,we nicyigeragezo bitungiye mu rugo,gusa njye namwirukana bikaba uko byakabaye

  9. Justine Malawi

    14/11/2017 at 8:53 am

    Uwampa Umutima Nkuwa Samy Nabuze. Munsabire Mwo Kabyaramwe Kubabarira Byaranyihishe. Umutima Wanjye Wabaye Ibuye. Umuseke Imana Ijye Ikomeza Kubagura Ibyo mukora Bigere Kuri Buri Munyarwanda Wese Aho Ari Kwisi Cyane Cyane Izi Nkuru Ndende Dukunda Turi Benshi

  10. Abonzi Alice

    14/11/2017 at 9:00 am

    Uwo noneho ni Simoni tu. Wasanga abanyamutekanobamufatiye mu butayu bamubaza iyo ataha akaza kwerekana kwa Eddy. Cg arundi muntu cyagiriye nabi akaba ari kugikosora. Samy ntusanzwe twakagombye kukwigiraho gutanga imbabazi za nyazo

  11. Abonzi Alice

    14/11/2017 at 9:14 am

    Eddy uhamagare Samy na Dodos muhure akazi katangiye nimugoroba muhane gahunda yo kureba wa mupolicekazi James arengerwe hakiri kare. Turamukumbuye kdi na Sarah nuko

  12. Uwingeneye Joselyne

    14/11/2017 at 11:39 am

    Samy U’re Special Girl Be Bless 2 U For Ur Forgiveness 2 Everyone, Simon Is Simon Forever Plz Jane & Eddy Make Him Leave Ur House, Tx Umuseke.com & Writer We Like U So Mch BE BLESS TO THEM

  13. jeff

    14/11/2017 at 11:41 am

    simon wee manayange eddy mwirukane kungufu atarakora ishyano! atazaguhekura wokanyagwawe!

  14. becky

    14/11/2017 at 12:53 pm

    Uwampa Umutima nkuwa Samy, Kadogo ameze neza nka kadogo nzi murugo kera 2008, aranshimisha nkumva ndushijeho gukunda iyi nkuru byagera kumwanditsi bikaba ibindi, mwirukane cya Simon ndabingize njye antera ubwoba. Thx Umuseke much love

  15. Murekatete marie Therese

    14/11/2017 at 6:03 pm

    Murakoze umuseke ubu rwose maze kubona amasomo 1. Gutanga imbabazi
    2.kwihangana
    3.kuzirikana
    4.urukundo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock