Episode 7: Jane mu burwayi budasanzwe, muganga abategetse kwivuriza mu bavuzi gakondo – UMUSEKE

Episode 7: Jane mu burwayi budasanzwe, muganga abategetse kwivuriza mu bavuzi gakondo

Roro-“Erega byakomeye! Ahubwo…”

Njyewe-“Ko utambwira ariko Roro?”

Roro-“Mwana wa! Ndabizi dore wagiye muri konji usigiye uriya mugabo Mambo ububasha ngo ajye akora akazi wagakwiye gukora mu gihe uri hano ariko rwose ubanza yarakoze ibara!”

Njyewe-“Uuuh! Kubera iki se Roro? Hari amakuru se ufite?”

Roro-“Mwana wa! Dore Mambo amaze icyumweru cyose ataza mu kazi, reka wa mukobwa Destina we yirirwaga yiteretse hanze yisiga inzara ubundi akazana abakobwa hano bakaryongora bwakwira bagataha, mwana wa rwose sinzi niba hari icyo uramuramo?”

Roro amaze kumbwira gutyo nongeye kubona neza ko ibintu byageze iwa Ndabaga, maze ndaceceka gato hashize akanya,

Njyewe-“Humura Mama Roro! Nubwo nje ntumweho igitaraganya ngo nze nsobanure ibyo ntazi ariko nizeye ko wenda ari ibyoroshye!”

Roro-“Dore re! Ntiwumva! Eddy mwana wanjye aho ntibongeye kugucukurira akobo?”

Njyewe-“Hari Imana ica akanzu Mama Roro! Ahubwo reka ninjire ndebe icyo mba nkora igihe President n’abandi batari baza”

Roro-“Ahaaa! Ngaho genda mwana wanjye ngufatiye iry’iburyo!”

Njyewe-“Urakoze cyane Mama!”

Narakomeje nsuhuza umu securite wari wicaye impande y’umuryango ndakomeza ndinjira nkata nzamuka muri bureau yanjye nyuze ahari salle y’inama ndebamo mba mbonye umushoferi wadutwaraga yicayemo wenyine birantungura,

Njyewe-“Manu! Bite se ko wazindukiye muri salle? Nta kazi ufite uyu munsi?”

Manu-“Eeeh! Boss! Ese mwaje? Barabimbwiye ko mwakoze ubukwe! Felicitation kabisa”

Njyewe-“Merci! Nonese ko wicaye hano bite?”

Manu-“Ahaaa! Nonese nkore iki ko ureba nta modoka ihari? Nanze kwicara mu rugo ngo hato batazanga kumpembera uku kwezi da!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo nta modoka ihari?”

Manu-“Yego da!”

Njyewe-“Imodoka y’akazi se yagiye hehe?”

Manu-“Dore hashize ibyumweru bibiri Mambo na wa mukobwa bayigiyemo bambwira ko bagiye mu mahugurwa kandi ko bazayigumana kuko bafite ingendo nyinshi, nyuma Destine yaragarutse mubajije aho imodoka iri arambwira ngo ntabwo nshinzwe kumubaza aho imodoka iri, ubu nyine buri gitondo ntera iperu aha bwakwira ngataha!”

Njyewe-“Ntibishoboka! Ibyo umbwira ni ukuri?”

Manu-“Boss! Ntabwo nakubeshya ni ukuri kose!”

Nongeye gusa n’utaye umutwe, ntangira kumva muri njye ntazi aho ndi ndetse ntazi iyo byose bigana gusa narikomeje ndatuza maze ndahindukira nkomeza nya kuri bureau yanjye ngeze ku muryango ntungurwa no gusanga urufunguzo mu iserire.

Narikanze nibaza ukuntu bureau nasize nifungiye irimo urufunguzo biranyobera, njya kugenda usibye kashe nasigiye Mambo na zimwe muri documents za company nta kindi nigeze nsiga nandaritse, ndabyibuka uwo munsi narakinze ndagenda.

Maze kwitegereza byose narasunitse ndakingura ninjira nitonze, nkigeramo ntungurwa no gusanga ibintu byinshi bitereye hejuru, akabati karangaye, ngaho imbapuro nyinshi zinyanyagije hose, maze kubyitegereza umutima urankomanga mbona ko bya bintu koko bikomeye.

Namaze akanya nitegereza bureau yanjye, nta kindi nari gukora ako kanya narunamye ntangira gutoragura, nsubiza ibintu byose ku murongo, ndangije ndicara mfungura imashini ntangira gucisha amaso aho nasize company igeze mu byerekeranye n’umutungo.

Nkirebamo ako kanya nagiye kubona mbona urugi rurafungutse, hinjira umugabo wahagira,

We-“Umva…”

Njyewe-“Uuuuh! Bite se ko winjira udakomanze?”

We-“Hano se ni muri toilette? Ndashaka icyangombwa cyanjye gira vuba! Giravuba wee! Ndi kwihuta!”

Njyewe-“Ngo icyangombwa?”

We-“Yego nyine! Mpa icyangombwa cy’imodoka cyangwa njyewe namwe twibonanire!”

Njyewe-“Ariko se aho ntuyobye wa mugabo we?”

We-“Nyoba nyoba ibiki? Njyewe nitwa Nyundo! Uzabaze uzanaperereze nta mikino ngira”

Akivuga gutyo telephone ye yahise isona ayikura mu mufuka vuba ubundi akanda yes ashyira ku gutwi,

We-“Yes allo! Ubu niho ndi… Ngo icyangombwa uragifite? …. Ariko muri kunkinisha cyangwa? …. Sawa reka nze!”

Uwo mugabo yakaze nk’iya gatera,

Njyewe-“Umva wa mugabo we, icyo cyangombwa uza gushakira aha ni ikiyihe modoka?”

We ntiyigeze ansubiza yagiye yihuta cyane ubona neza ko nta mikino afite, muri ako kanya umutima wateye insigane kuko nari maze kubona imirabyo, nari ntegereje inkuba itagira amazi.

Nkiri aho nagiye kumva numva telephone yanjye irasonnye, nkiyifata mbona ni Kadogo ntangira kwibaza uko bigenze ngo ampamagare kandi Jane wanjye ari murugo nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Kadogo-“Boss! Boss! Byakomeye!”

Njyewe-“Ibiki se kandi sha Kado?”

Kadogo-“Mabuja! Mabuja weee Data weee!”

Njyewe-“Ngo iki Kado? Jane iki?”

Kadogo-“Boss! Banguka dore nashatse amakamba! Do do arirutse…”

Njyewe-“Kado! Kado…”

Call end.

Telephone ikimara kuvaho nahagurutse niruka, manuka diridiri no kumuhanda Roro niwe wampamagaye ibyo kwitaba byo ntibyari birimo.

Nabuze moto aho hafi nkubita igitsi hasi cy’ikuba ku muhanda nshyira bugeri niruka ngana umuhanda ujya iwanjye ngo ntabare disi uwo namenye nkagira umugisha, uwo umutima wanjye utera usimbiza, ma Princess Jane wari utumye Kadogo atanga intabaza.

Ibipesu byatangiye guturika, isaha nyisiga mu nzira ngize Imana mba mbonye moto ishoye ntambika ukuboko yahagaze nkipanda nkomanga kuri motari nawe afatiraho atazi naho ngiye, ngenda muyobora aho akata.

Ntibyatinze moto yaparitse neza ku muhanda mvaho niruka manuka njya iwanjye, aho inzozi zanjye zanyerekaga ko ari ijuru rito, ngifungura umuryango numva umuntu umfashe,

Motal-“Ariko uziko abajura batagira isura? Nawe koko ugaragara nk’umusirimu unyambuye ayanjye?”

Njyewe-“Mota! Mbabarira rwose…”

Motal-“Niba se utayafite iyo ubimbwira neza ukareka kuvaho wiruka!”

Akivuga gutyo numvise ijwi rya Jane rivuga cyane, ako kanya mbona ahingutse aho twari turi ku muryango yikaraga asakuza cyane avuga amagambo aterekeranye ndetse azamura igitenge yari yambaye, OOoooh my God!

Nateye intambwe musanga, iya kabiri intege ziracika mfukama aho nari ngeze, nubika umutwe mu biganza,

Jane-“Hhhhhh! Hhhhh! Urasenga? Urasenga se usenga iki ko Rusine yabyaye Rwasa akabyara Giti ari we wabyaye Simoni? Hhhhh!”

Burya hari ibyo amatwi yumva, ubwenge bukabyakira ariko amaso akananirwa kubireba, muri ako kanya amaso yanjye yananiwe kureba Jane wari warwaye indwara ntazi isa n’ibisazi.

Ngimfukamye aho nagiye kumva numva Motal ankozeho,

Motal-“Boss! Boss! Mufate! Ntabwo ubona ko uyu mukobwa yasaze? Ukuntu ari mwiza se sha? Abeza bapfa ubusa koko!”

Motal akivuga gutyo nabumbuye amaso nongera kubona Jane utaratuzaga n’isegonda, yavugaga byinshikandi nta na kimwe uwamwumvaga yakuragamo.

Kadogo yahise ahinguka aho afite imigozi, Motal atereka casque hasi aba asingiye Jane Kadogo nawe atangira kuzirika, Yooooh!

Nabuze imbaraga zimvana aho nari ndi ngo njye kubafasha ntabwo nabyumvaga neza, ibitonyanga by’amarira byashotse numva ari nako nshaka kubuza Kadogo na Motal kuzirima ubuzima bwanjye, ooooh my God!

Narihanganye nihingamo imbaraga ndahaguruka niruka ngana ku muhanda mpagarika taxi voiture nza nyuruka imbere nkingura umuryango vuba irinjira Jane wanjye wari uhambirije imigozi tumwinjiza mu modoka ku ngufu mbwira umushoferi ibitaro atujyanaho yatsa vuba.

Motal yaradusezeye yewe ntiyigeze anyishyuza, tugisohoka mu muryango mba mbonye ba basaza babiri baje mu rugo iwanjye naraye nshyingiranwe na Jane, mpita mpagarika umushoferi vuba ari nako Jane amagambo ayasukiranya ashaka no kutwiyaka,

Njyewe-“Kado! Va mu modoka vuba, sohoka ugende ukinge urugi ntabwo nshaka ko bariya basaza binjira iwanjye!”

Kadogo-“Uuuh! Ngo abasaza?”

Njyewe-“Ihute ariko! Ntabwo wumva ibyo nkubwira?”

Kadogo yavuyemo vuba yihuta akinga ntegereza ko agaruka hashize nk’iminota itanu mbona araje imodoka irahaguruka twerekeza kwa muganga.

Munzira tugenda nabaye nkuwataye umutwe nongeye gushiduka numva abantu benshi basakuza ngo yabaye iki ndebye mbona ni abaganga bari baje kudufasha kumukuramo n’abandi bantu bari baje gushungera umurwayi udasanzwe.

Ako kanya Jane bahise bamutera urushinge rumusinziriza babona kumutwara neza ku ku ngobyi y’abarwayi nanjye na Kadogo turakurikira mpaka bamwinjije mu cyuma cy’indembe, natwe dusigara aho.

Bamaze kumwinjiza ntabwo nigeze nicara nakomeje guhagarara nkabona abaganga bakomeza kucaracara aho hashize nk’isaha, umwe mu baganga mbona arasohotse arandembuza ndamukurikira ntangira kumubazaguza,

Njyewe-“Muga! Muga! Umugore wanjye ni ukuri nibwo buzima bwanjye, ndamutse mubuze ntabwo nabaho, Muga! Musanze arwaye iki?

Muganga-“Ihangane ukomere humura uramenya byose!”

Twakomeje kugenda dukatakata tuba twinjiye kwa Doctor,

Doctor-“Uuuh! Uwo musore se we ninde umuhamagaye?”

Narahindukiye mbona ni Kadogo wari wakomeje kudukurikira, maze mpita mbwira Doctor,

Njyewe-“Muga! Uyu musore ni murumuna wanjye, niwe wampuruje igihe umugore wanjye yafatwaga”

Doctor-“Ok! Ni nabyo byiza buriya niwe uraduha amakuru yose, nonese musore byatangiye bite?”

Kadogo-“Ko byari hatali hatali ra? Dore nari ndi guhanagura ameza muri salon, ngiye kubana mbona Mabuja araje, arongera asubirayo, arongera araza mbona asubiyeyo gutyo gutyo nk’inshuro makumyabiri aho niho naboneye ko ibintu ari danger”

Doctor-“Nonese…”

Kadogo-“Oya ndacyakomeza! Ubwo nagiye kumva numva atangiye guhamagara abantu ntazi, ari nako yirukanka azenguruka inzu yose mpita mpamagara Boss vuba vuba, yewe ni uko yasaze nako yarwaye mumbabarire!”

Doctor amaze kumva byose Kadogo yari amaze kuvuga yahise anyitegereza maze hashize akanya arambwira,

Doctor-“Harya uri umugabo wuriya mugore?”

Njyewe-“Yego Doctor!”

Doctor-“Mu gihe gishize mubana se hari ubwo yaba yarigeze arwara kuriya?”

Njyewe-“Oya! Oya pe!”

Doctor-“Ibigaragara rero nuko iriya atari indwara yo mu mutwe isanzwe, twamupimye ngo turebe ko twahita tumwohereza I ndera ahavurirwa abafite ibibazo byo mu mutwe ariko dusanga atarwaye”

Njyewe-“No! Doctor! Nonese mwasanze arwaye iki niba…”

Doctor-“Ihangane utuze nkomeze nkubwire, rwose ntako tutagize, inama nabagira rero nuko mwakwivuriza mu bavuzi gakondo kuko twe nta kindi twamufasha usibye kumusinziriza gusa”

Njyewe-“Oya Doctor! Ntibishoboka, ubu se ni gute abaganga nkamwe babyigiye mudashobora kuvura umuntu ahubwo mukamwohereza kujya kwivuriza kubatarize ubuzima bw’umuntu?”

Doctor-“Nyumva neza! Buriya erega twe tuvura indwara dupima tukabona, nahose tutayibonye twamenya tumuvura iki?”

Njyewe-“Doctor! Ubu koko nkore iki?”

Doctor-“Mujyane ushake abavuzi ba gakondo, nibo babasha kumuvura!”

Naracecetse gatoya ndiyumvira ntangira intekerezo zanjye zirenge kure zisubira inyuma y’igihe nibuka ya magambo wa musaza yavugiye iwanjye ngo: Niko ubwo musubije abakuru inyuma? Ntacyo muzabona neza ko bari baje babasanganira, umukuru niwe wacu, ntiduteze ku muhara, aho muzajya hose icyari kituzanye muzakibona bidatinze”

Narongeye nibuka ngo: “Erega dutumwe n’abakuru nako twatumwe kera, ahubwo se uwo mukobwa waraye urongoye ari hehe ngo tumugangahure ko yatanzwe na Se ngo azakunde atunge ndetse ntazazire amaraso yakoze?” amagamo yaganjije amahitamo yanjye ngashigukira hejuru,

Njyewe-“Doctor! Hari icyo nibutse gusa…nako oya sinabikora, ntabwo najya mu bapfumu!”

Doctor-“Oya simvuze kujya mu bapfumu, buriya hari abaganga bababa bazi kuvura bene ziriya ndwara, ubwo hari icyo wibutse nta gushidikanya unugore wawe ashobora kuba yarahumanyijwe”

Kadogo-“Boss! Rwose Mabuja baramuroze, kandi wasanga ari wa mukobwa mukorana washatse kumuroga cyera, ariko noneho mufashe wee! Namudunda nkamuregura nkamutumbagiza yo kiroga”

Doctor-“Inama niyo nabagira rero!”

Njyewe-“Doctor! Nazanye umurwayi ari mu biganza byanyu, munsabe ibyo mushaka byose ariko ntabwo mukura aha adakize, nibyo kandi ntabwo nisubiraho”

Namaze kuvuga gutyo ndakata nsohoka nihuta Kadogo nawe ankurikira vuba nkomeza njya hanze nzenguruka inyuma y’amazu nicara aho nari ngeze, nitegereza ukuntu ibipesu byanshikiyeho, nitegereza ukuntu nsa maze ntangira kwiyanga.

Muri ako kanya nahise numva,

Kadogo-“Boss! Ihangane rwose gusa ndabona ari ukujya mu bapfumu nta kundi!”

Njyewe-“Kado! Mbabarira ntiwongere kuvuga ibyo niba ushaka ko tudashwana”

Kadogo-“Boss! Nyamara buriya wakumva inama za Muganga, uzi ukuntu bariya basaza bambwiye igihe nakingaga ngo batinjira?”

Njyewe-“Uuuh! Bakubwiye ngo iki se Kado?”

Kadogo-“Uziko bambwiye ngo nakinga nagira ntibateze kuhava?”

Njyewe-“Ngo iki?”

Kadogo-“Nibyo da! Niko bambwiye rwose! Eeeh! Boss wakwitabye iyo telephone ko bari kuguhamagara!”

Njyewe-“Eeeh! Ninde se kandi?”

Nakoze mu mufuka vuba nkuramo telephone ndebye uwo ariwe nsanga ni president wa company umpamagaye nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

President-“Ariko Eddy burya bwose iminsi yose twabanye wiyambitse uruhu rw’intama kandi uri ikirura?”

Njyewe-“Papa Chani! Mwambariye ko…”

President-“Nta jambo ufite, ndagirango nkumenyesheko aho bigeze tutakibashije kukwihanganira, ko twari twavuganye ko uyu munsi uraza kwitaba comite ubu uri hehe?”

Njyewe-“Papa Chani! Rwose mumbabarire, umugore wanjye ararebye ubu ari mu bitaro, ahubwo rwose mumfashije mwambwirira Mabukwe na Grace bakaza kumba hafi!”

President-“Umva mbese! Wari uzi ni ikindi? Ubu ibinti birahindutse, umwanzuro ufashwe na comite ugiye gukurikizwa”

Njyewe-“Ayiwee! Papa Chani! Uwuhe mwanzuro?”

President-“Nakugiriye inama uranga, nagufashe nk’umuhungu wanjye nakagize ariko urabyanga, tega amatwi rero wumve neza, nyuma yo kukubura inama imaze guterana nonaha yanzuye ko…………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 8 ejo mu gitondo….

20 Comments

  1. Dude

    11/09/2017 at 3:35 am

    Ayiwe mbega akaga!

  2. Jeanne

    11/09/2017 at 4:20 am

    Basi, ntakundi ariko Eddy ararenganye abatangabuhamya mureke dutange amakuru yose na president azabone ko yahubutse

  3. Sam

    11/09/2017 at 6:38 am

    Iyinkuru irababaje pe!!Eddy ibibazo agira birenz urugero..gusa icyonzicyo bizarangira neza!

  4. mugabo thassien

    11/09/2017 at 6:47 am

    ibibazo bigwira abagabo!

  5. Tamara

    11/09/2017 at 7:02 am

    Yooo Eddy disi asubiye mubigeragezo

  6. Umuhorakeye

    11/09/2017 at 7:13 am

    Ariko Mana Eddy wararenganye? Mbabajwe na Jane naho ibya kazi bizajya mu buryo vuba. Imana ikomeze ice akanzu. Ndababayeeee

  7. Mutangana

    11/09/2017 at 7:26 am

    mbaye uwakabili usomye iyinkuru, erega hataemo inzitizi yarangira vuba , ntibyanaryoha kandi ibi eddy ari guhura nabyo bibaho mubuzima bwacu bwa buri munsi, isi dutuye yaranduye , urukundo rwarakone

  8. Abonzi Alice

    11/09/2017 at 7:42 am

    Uwarushye ntaruhuka babivuze ukuri. Hari igihe umuntu abaho ababaye ubuzima bwe bwose yagira ngo abonye agahenge hakaza ibisasu bya rutura. Nta kabuza baramwirukanye tu
    Ariko Eddy humura iyo ibigeragezo bibaye byinshi byisukiranya ImNa iba igiye gushyiraho ihetexo. Igihr kirageze ngo satamk n,abakozi be bagucukeho kbsa. Komera rero ukomeze wihangane kuko bitera kunesha.

  9. Umusomyi

    11/09/2017 at 7:51 am

    Ngewe ntababeshye inkuru y’ibibazo irarambiranye.

    • Fafa

      11/09/2017 at 9:23 am

      ambaaaa wowe ndumva ahubwo utanyurwa? no mu ishuri baratwigisha kugirango isomo ryinjire neza bakazana ibibazo kugirango dushake ibisubizo none wowe ngo birakurambiye? courage umuseke.rw mukora akazi keza, abaca intege ntibabura kandi nabo buriya baba bijijisha go on!

  10. Rachel

    11/09/2017 at 8:57 am

    Humura Eddy na Jane siyomugihura nintambara muzazitsinda mwemye

  11. christella

    11/09/2017 at 10:38 am

    MANA we mbega ibibazo Eddy ahuye nabyo niyihangane ntamvura idahita mbabajwe na Jane

  12. Oliver

    11/09/2017 at 12:52 pm

    Mama weeee!!sorry EDdy

  13. Gasongo

    11/09/2017 at 1:32 pm

    Nanjye rower Amateso ya Eddy n’abamukomokaho arandambiye. Uzi ko adashobora kumara kabiri afite umutuzo? Ni agahinda gusa nta kindi!!! Umuseke mugerageze mujye

  14. Gasongo

    11/09/2017 at 1:35 pm

    Umuseke mugerageze kujya mushyiramo ibintu bike bihahamura abasomyi!!! Tkxs

  15. gad

    11/09/2017 at 3:29 pm

    oya nibyo rwose ese inkuru ntiyaryoha mutazanyemo ibibazo bya buri munsi? oya mukosore rwose ndabanenze nihanukiriye

  16. Uwingeneye Joselyne

    11/09/2017 at 8:05 pm

    Nonec Ntago Muziko Iri Ngiri Ari Shuri Kuri Benshi Mu Bigeragezo Bya Eddy Ushobora Kuzabonamo Kimwe Cg Ukaba Warakibonye, Nundi Kuruhande Rwe Hari Icyo Yahuye Nacyo Bityo Twese Tukisangamo Kd Tukahakura Isomo Ryo Kwihangana Nuburyo Byo Guhangana Nibibazo Tugenda Duhura Nabyo Kd Nyuma Yo Gutsinda Urugamba Haboneka Umunezero Udasanzwe Icyo Ntimukacyirengagize, Tx Umuseke

  17. chris

    11/09/2017 at 10:37 pm

    Ibigeragezo biza bihetse ibisubizo,Eddy komera shenge,kandi humura bizarangira gusa ino episode irijije benshi

  18. Gaga

    11/09/2017 at 10:53 pm

    Iyi nkuru ni amasomo y’ibyo duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, ahubwo iratwigisha uko tubyikuramo. Mwijyana umwanditsi aho mushaka mumureke abyandike uko yabiteguye kuko hari benshi byubaka.
    Nimutuze.

  19. Gasongo

    12/09/2017 at 8:28 am

    Ok abanyumvise nabi mumbabarire ni emotions ziba zanyishe kubera amateso Eddy na Jane baba bahuye nabyo……..binkoraho cyane. Munyihanganire cyane cyane UMWANDITSI. Nizere ko mbabariwe nzajya ngerageza kujyana n’uko inkuru iteye. Tkxs UMUSEKE.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock