Episode 8: Kwa muganga Jane agaruye ubuyanja, Eddy yakira ibaruwa ivuye ku kazi – UMUSEKE

Episode 8: Kwa muganga Jane agaruye ubuyanja, Eddy yakira ibaruwa ivuye ku kazi

President-“Nakugiriye inama uranga, nagufashe nk’umuhungu wanjye nakagize ariko urabyanga, tega amatwi rero wumve neza, nyuma yo kukubura inama imaze guterana nonaha yanzuye ko…”

Njyewe-“Papa Chani! Koko wambabariye ko ibyo mvuga ari impamo? Ni ukuri Jane wanjye ari mu mazi abira, bampamagaye igitaraganya nageze aho ku kazi ntabarana ingoga ngo hato ntabura ubuzima bwanjye, ndabasabye nimunyumve!”

President-“Ngo waje ngo urangije usubirayo?”

Njyewe-“Ni ukuri kose mushatse mwabaza na Roro cyangwa uriya mushoferi Manu udutwara!”

President-“Ibyo ntabwo mbyumva, ese ubundi uri hehe ngo ndeke kugusomera ibaruwa yawe ahubwo nyikuzanire?”

Njyewe-“Ooooh my God! Papa Chani! Koko mwanze kunyumva?”

President-“Ntabwo ucyumva ikinyarwanda? Ndakubajije ngo where are you Mr Eddy?”

Njyewe-“Ndi hano…”

Nta kundi nagombaga kubigenza, amahitamo ntiyari ayanjye uwo mwanya yari afitwe nabanyiri ububasha, uwo mwanya narangiye President wa Company nakoreraga ibitaro nari ndiho mubwira ko ntateganya no kuhava vuba ambwira ko yaba uwo munsi cyangwa bucyeye bwaho ayihansangisha,

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi noneho nshika intege telephone iranshika yikubita hasi, nubika umutwe, intekerezo zanjye ntizagumye aho nagiye kure ndetse kure cyane.

Nibutse inzira yanjye y’ubuzima, nibuka byose nta na kimwe nsize inyuma ndongera nibuka ko aho umunsi wanjye wo gutungurwa nahoraga niteze ugereye ariho urundi rugamba rutangiriye ndushaho kwiheba.

Nongeye kubura amaso Kadogo ankomanga,

Kadogo-“Boss! Dore yamentsee?”

Njyewe-“Iki se?”

Kadogo-“Telephone! Ukuntu yari nziza gusa, yewe! Nta byago bitamena koko!”

Ibyo ntabwo nigeze mbyitaho nahise mpaguruka vuba nsiga Kadogo aho yongeye kunsanga hahandi twicaraga dutegereje mwohereza mu rugo, ijoro riragwa, igicuku kiraniha, ibitotsi byo byari ntabyo nkanura kugeza mu gitondo.

Bwarashyize buratandukana dukomeza gutegereza abaganga bavuyemo mbere baje batubwirako agisinziriye nkomeza kwiheba ndasohoka ngeze hanze kuri reception numva umuntu umpamagaye ndikanga ndeba inyuma ntungurwa no kubona Mama Sarah.

Nasubiye inyuma ngenda musanga, mugezeho mbona yifashe ku munwa ntangira kwireba,

Mama Sarah-“Eddy! Mana weee! Wabaye iki? Ibipesu byose byacitse, reba ukuntu usa, Yesu wee!”

Nakomeje kwireba mbura icyo mvuga nk’umubyeyi yahise agira igishyika abona ko ibyo ari byo byose hari ikibazo cyabaye kuri njye, ako kanya anshyira ku ruhande ahitaruye abantu maze arambwira,

Mama Sarah-“Eddy! Byagenze bite?”

Njyewe-“Mama Sa! Dore ngize amahirwe ndakubonye, ariko kuki buri gihe mu byago ariho ugoboka?”

Mama Sarah-“Ngo ibyago? Ibihe byago Eddy?”

Njyewe-“Mama Sa! Ubu koko uje gute ko nari nkeneye umuntu nkawe mu bihe nkibi?”

Mama Sarah-“Yoooh! Eddy! Ko unteye igishyika byagenze bite koko? Dore nari mvuye mu masengesho ya mugitondo nyura aha ngo nsure abarwayi none ngo…”

Tukiri aho nagiye kumva numva umuntu unkozeho ndahindukira mba nkubitanye amaso na Papa Chanisse President wa Company nakoreraga,

President-“Ariko Eddy noneho ugeze naho unyereka agasuzuguro karenze? Eeeh! Burya umuntu ni mugari koko!”

Njyewe-“Mumbabarire ni ukuri ntabwo nigeze mbasuzugura!”

President-“Nonese gukuraho telephone bivuze iki?”

Njyewe-“Telephone? Mwihangane Telephone yanjye yamenetse, nanjye sinjye ubu nataye umutwe!”

Mama Sarah-“Eddy! Ariko wagize ibihe bibazo?”

Njyewe-“Erega Jane wanjye ari mu bitaro! Arwaye indwara yayobeye abaganga!”

President-“Umva yewe! Aho bahera bahunga ibyaha! Ubwo se uri kwitwaza ibyo nibyo wakoze? Akira ibaruwa yawe, gusa urambabaje kandi utumye nta muntu numwe nzongera kwizera”

Mama Sarah-“Ibyo ni ibiki numva ra?”

President-“Ubwo nawe rero ngo uri gutega amatwi uyu musore w’umuhemu twizeye none akaba adusubije ku isuka, ntacyo ariko nawe uzabyicuriza aho wirirwa ubara imigongo y’amabati!”

Njyewe-“Papa Chani! Koko muranyirukanye nzira ubusa? Ndabingize mwongere mungarurire ikizere giseseka ntikiyorwe, ni ukuri ibyabaye byose nubwo ntabizi nta ruhare nabigizemo”

Aho kugira ngo Papa Chanisse anyumve yarahindukiye aragenda ansiga aho,

Mama Sarah-“Niko nta nubwo urebye umwana wawe Eddy avuga uri mu bitare?”

Papa Chanisse yaramwihoreye arinda arenga, ako kanya Mama Sarah anyaka envelope nari mfite mu ntoki atangira gusoma,

Mama Sarah-“Uuuh! Ntibishoboka? Mana yanjye! Eddy ibi nsoma ni ibiki? Eddy! Baguhagaritse mu gihe kingana n’iminsi cumi n’itanu wo gacwa we!”

Njyewe-“Mama Sa! Ibyanditsemo aho byose ndabizi ntabwo ari ibinkomeza mu bihe nkibi ahubwo ni ibinyangiriza umutima, gusa niyo byose nabibura ariko ngasigarana Jane wanjye!”

Mama Sarah-“Ariko koko ibi ni ibiki? Nonese Eddy! Jane ari hehe?”

Njyewe-“Jane wanjye ari mu cyumba cy’indembe, bantegetse ko mujyana kumuvuriza mu bavuzi ba gakondo!”

Mama Sarah-“Ayiwe! Yarozwe se?”

Njyewe-“Ahaaa! Bisa nabyo Mama Sa”

Ako kanya natangiye kubwira Mama Sarah byose kuko burya umutima uruhurwa no gutwazwa intimba iwushengura kandi ngo burya umutwe umwe ntiwigira inama nzima.

Mama Sarah maze kumubwira byose yifashe ku munwa amarira ye yabaga hafi atangira guhanagura maze, byongeye kunkora ku mutima nibutse ko ntacyo atakoze ngo ngere ku munsi wanjye wo gutungurwa,

Mama Sarah-“Nonese dukore iki Eddy?”

Njyewe-“Mama Sa! Niba abaganga ntacyo bakoze ndamurekera aha, Jane wanjye ntabwo namujyana mu bapfumu”

Mama Sarah-“Eddy! Ntushobora kumva ukuntu mbabaye bitavugwa, gusa tugende mbanze ndebe uriya mwana wagowe akiri muto!”

Njye na Mama Sarah twatambitse gato twinjira mu bitaro dukomeza tujya kuri cya cyumba cy’indembe hashize akanya mbona urugi rurafungutse njye na Mama Sarah duhita twinjira na Mama Sarah tukigera mo imbere,

Doctor-“Eeh! Ko mwinjira se ntawe ubahaye kalibu?”

Njyewe-“Doctor! Twari tuje kureba ko agihumeka! Jane wanjye ameze ate? Na Nubu aracyasinziye?”

Doctor-“Mufite amahirwe, umurwayi wanyu yorohewe!”

Njyewe-“Ngo? Doctor ibyo muvuga ni impamo?”

Doctor-“Yego rwose! Umurwayi wanyu yorohewe, natwe biradutunguye kuko yaje arebye bigaragara, mumugaburire mumufashe no kugarura ubwenge”

Negereje aho Jane yari ari maze nicara impande ye, mufata ibiganza ako kanya ahita akanguka, akibumbura amaso ahita ashigukira ahejuru,

Jane-“Eeeh! Aha ndi ni hehe?”

Njyewe-“Tuza Cherie! Ni njyewe turi kumwe!”

Jane-“Nageze hano gute?”

Njyewe-“Banza uhumeke witonze humura turahari”

Mama Sarah yegeye hino amfasha kumuturisha, maze nanjye nsohoka niruka njya gushaka icyo kumugaburira, nka nyuma y’iminota icumi nari ngarutse ndetse nsanga babimuye babajyanye mu kindi cyumba baranyobora mpaka mpageze.

Nkigerayo nasanze Mama Sarah aganira na Jane birantungura, nshyira ibyo nari nzanye aho maze ndamwegera,

Njyewe-“Mukundwa! Urumva umeze neza?”

Jane-“Cheri! Ubwo urasa gute?”

Njyewe-“Ibi ntacyo bitwaye, mfa kuba nongeye kumva ijwi ryawe, woooow! Ndumva ntabyumva neza!”

Jane-“Urambwira iki se wanzanye hano kandi ntarwaye! Mbega wowe!”

Njyewe-“Ma Boo! Please, nyumva ndakubwiza ukuri, kuba uri hano nuko hari ikibazo wagize kandi gikomeye, ubu ibyishimo mfite binyibagije agahinda natewe no kubona ubohwa”

Jane-“Cheri! Njyewe? Njyewe naboshywe?”

Nabonye ko Jane nta kintu na kimwe yibuka maze nsa n’uhindura ibiganiro ndetse muha na jus nari muzaniye, nsubira kureba muganga mpura nawe aza ahita antangira,

Doctor-“Ubwo mugize amahirwe umurwayi wanyu akoroherwa rero reka tubasezerere, gusa uzirikane ibyo nakubwiye”

Njyewe-“Doctor! Rwose naguhakaniye ko ntashobora kujyana Jane mu bavuzi ba gakondo, ubu se ko akize?”

Doctor-“No no! Ibi bibaye nejo byagaruka kandi ntabwo nakugira inama yo kurekera ubuzima mu kaga uyu mugore mwiza wawe!”

Njyewe-“Reka dutahe nzafata umwanya uhagije wo kubyigaho kandi ntabwo ndi njyenyine mfite umuryango”

Doctor yambereje impapuro zo kujya kwishyuriraho maze kwishyura nsubira aho Jane na Mama Sarah bari bari maze duhera ko dusohoka Mama Sarah aduha lift atujyana mu rugo.

Mu nzira nagiye nibaza byinshi, numvaga ntashyikira uburwayi bwa Jane ari nako nkomeza kwibaza amaherezo yabyo.

Twageze mu rugo Mama Sarah amaze guparika,

Mama Sarah-“Rero ntabwombasuye, hari ibicuruzwa natumije ngiye gufata biri kuza muri aya masaha, ndaza kuza kuhanyura ntashye ndebe uko mumeze!”

Njyewe-“Urakoze cyane Mama Sa! Imana iguhe umugisha!”

Mama Sarah yakase imodoka aragenda natwe dukomeza tujya mu rugo, tugeze muri Salo natunguwe no gusanga ba basaza babiri muri salon numva umusatsi umvuye ku mutwe,

Njyewe-“Kado! Kado! Nakubwiye ngo iki?”

Natangiye kubaza Kadogo impamvu yemeye ko binjira maze umwe muri bo ahita avuga,

We-“Erega uwo mwana uramuhora ubusa, ko atari wowe dushaka se uwo dushaka twamuhaye ikimenyetso na nubu nti mwari mwava ku izima?”

Njyewe-“Mwa basaza mwe niba mushaka amahoro munsohokere mu nzu kandi sinzongere kubona mwerekeza ibirenge byanyu hano”

Nkivuga gutyo bahise barebana maze undi ahita avuga,

We-“Uwo amaso amuha yamuhaye, nuwo dushaka twamugeze amajanja, reka twigendere tuzaza tuje”

Ako kanya abasaza barahagurutse barasohoka mbagenda inyuma, bageze hanze ndafunga ngaruka nihuta nyura kuri Jane byari byayobeye nihuta njya mu gikari aho Kadogo yari ari

Njyewe-“Kado! Kado!”

Kadogo-“Yego Boss! Ndakumva bien!”

Njyewe-“Ndakumva bien! Nari nakubwiye ngo iki?”

Kadogo-“Mbabarira ni ukuri kose nashidutse banyinjiranye nanga kubasohora! Ko bambwiraga ngo hano barisanga se?”

Njyewe-“Ok! Ndagirango nkwihanangirize, hari ku irembo uzajye wicara aha hafunze, nujya kwiga utware imfunguzo zawe natwe dufite izacu! Urumva?”

Kadogo-“Yego ni ukuri ndabyumva cyane rwose pe!”

Ibyo byabaye ihame kuri njyewe numvaga ariwo muti w’ ibyanteye ntari nakamenya iyo biva niyo biva, maze guhamagara James kuri telephone ya Jane njye na Jane tujya koga tumaze kwitungaya neza dukomereza ku meza ubundi tujya ku ruhuka.

Muri ako kanya nkirambika ku buriri numvise noneho Jane we bukungu bwanjye ntacyo akibaye maze ntangira gutekereza iby’akazi kanjye.

Naratekereje ndatekereza ndongera ndatekereza birangira nguye agacuho ndasinzira kubera ijoro nari naraye nongeye gukanguka ari Jane unkanguye, mfunguye amaso nsanga afiye ya baruwa bari banyandikiye,

Jane-“Cheri! Ibi nsoma hano ni ibiki?”

Njyewe-“Ma Dona! Ibyo ubona aho ni uko bimeze!”

Jane-“Ngo baguhagaritse by’agateganyo iminsi cumi ni itanu ngo babanze bakore isuzuma ry’imbitse?”

Njyewe-“Boo! Ibyo byigutera ubwoba, ikizima nuko ngufite kandi nkaba ntacyo nikanga, ibyo usoma nanjye nabibonye gutyo, icyambabaje kuruta ibindi nuko Papa Chanisse yansanze mu bibazo akanga no kukunagaho akajisho, icyo nicyo ifaranga rikora!”

Jane-“Oya ibyo nta kibazo kuko nari muzima, ahubwo se wenda iyo abwira na Mama ko turi hariya wanjyanye, reka nze mpamagare Mama!”

Jane yafashe telephone ye vuba maze areba nimero za mama we akanda yes ashyira loudspeakers hashize akanta,

Mama Jane-“Allo!”

Jane-“Mama bite?”

Mama Jane-“Ahubwo wowe bite?”

Jane-“Ni byiza Mama maze na Eddy wanjye araho!”

Mama Jane-“Ariko ubundi ko nibagiwe kukubaza, igihe duheruka iwanyu umugabo wawe ko yadusuzuguye aratuziza iki? Mwana wa uziko twamenye andi makuru atari meza? None waba warahisemo nabi mwana wanjye?”

Jane-“Oya Mama! Ntabwo yigeze abasuzugura ahubwo ni ibibazo by’akazi byari byamutesheje umutwe, nta gushidikanya ni nibyo mwamenye gusa icyi nzi cyo ntabwo nigeze mpitamo nabi kandi umugabo wanjye ni umwere!”

Mama Jane-“Uuuuh! Ahaa! Twagize ngo ntadushaka icyo yashakaga ni wowe gusa ma! Ese buriya ko Papa Chanisse yamwanze bikomeye ndagira nte koko?”

Jane-“Mama! Iby’ isi kenshi bihora bibyiganira gutanya abumvikana ibyo urabizi kuva na cyera ahubwo ni ahawe ho kumwibutsa amateka akibuka ko icyo dupfana kiruta icyo tuzira ndetse ko ikinyoma nubwo kiza imbere gikurikirwa no kwicuza! Hello! Hello! Uuuuh! Ko yikupye se bigenze bite?”

Njyewe-“Amafaranga ashizemo se?”

Jane-“Oya! Arimo rwose ahubwo reka nongere!”

Jane yarongeye akanda yes ashyira ku gutwi,

Jane-“Cheri! Maze yanze gucamo!”

Njyewe-“Ihangane uraza kongera! Gusa ntumva byanze byasabagiye Eddy nambuwe ikamba ry’ikizere! Uuuh! Nta muntu ukomanga numva ra?”

Jane-“Reka nze ndebe ibyo ari byo byose ni Kadogo nta wundi!”

Jane yaragiye nsigara nirambitse aho hashize akanya katari gato mbona aragarutse ahita ambwira,

Jane-“Ni umushyitsei Cheri!”

Njyewe-“Uramuzi se?”

Jane-“Oyaa! Ntabwo muzi gusa ni umugabo kandi numvise akuzi neza naho ukorera, ngwino wenda urasanga umuzi!”

Njyewe-“Cyangwa nib aba teshamutwe ba barozi b’abasaza bagarutse?”

Nahise mpaguruka vuba nshyiramo udukweto ndasohoka ngeze muri salon ntungurwa n’umugabo nahasanze ndatambuka ndamusuhuza ubundi ndicara,

Njyewe-“Andi makuru se?”

We-“Ni meza nta kibazo!”

Njyewe-“Ko ntabamenye se?”

We-“Ntabwo wapfa kumenya gusa…nako umugore wawe uramwizera?”

Njyewe-“Yego! Birenze cyane ahubwo, bite ko ubimbajije?”

We-“Hari amakuru nkuzaniye kandi agufitiye akamaro gakomeye, nunyizera urarokoka urugamba rukomeye rugutegereje kandi nta kiguzi nkwaka!”

Njyewe-“Yee? Ibyo uvuga uri kubikura hehe?”

We-“Ntabwo ari wowe Eddy Rwibutso?”

Njyewe-“Ni njyewe! Unzi hehe?”

We-“Ntaga amatwi kandi unyumve neza………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 9 ejo mu gitondo….

12 Comments

  1. Dude

    12/09/2017 at 4:28 am

    Ppa chanisse ko yariye karungu ra? Mambo na Destine basahuye company tu! Iyo ndwara ya Jane se ko itoroshye ubanza Simoni yaramutanzeho igitambo. Nanjye ndi umwe na Eddy abavuzi ba gakondo sinjya mbagirira icyizere. Thx Umuseke.

  2. Rachel

    12/09/2017 at 5:12 am

    Ubukoko na mama Jane nawe arakariye abana isi we

  3. Umusomyi

    12/09/2017 at 8:37 am

    Maman Jane ntabwo yarakarira abana ahubwo wasanga Papa chanisse amwambuye 4ne ngo badakomeza kuvuga na.Jyewe nibaza ukuntu bafata umwanzuro wo guhagarika Eddy batabanje kureba ko yari ari muri conge kdi ububasha yarabusigiye Mambo!!ese Mambo nk’umukozi wabo we yagiye atavuze baraceceka bategereza Eddy?uyu mugabo se we ateye aturutse he ra?yewe ,nanjye ndabona amagorwa ya Eddy arambiranye,umwanditsi nagerageze atugarure muri mood!!

  4. Bazina

    12/09/2017 at 9:17 am

    Ariko genda Eddy warushye uwakavuna!!!! Mbega ibigeragezo we!! ariko icyo nizeye n’uko azatsinda!! Uwo mushyitsi utazwi amuzaniye inkuru nziza tu!! Mama Jane rero ibyo kurakarira abana yabishyizwemo na papa chanisse!! Naho ubundi nta ribi rye disi. Thankx Eddy for being a man!! Thax Jane for standing with Eddy. God bless u all

  5. claudette

    12/09/2017 at 10:13 am

    Eddy ko numva ibibazo bikimukurikiranye se mama azabivamo amahoro

  6. Fafa

    12/09/2017 at 10:18 am

    Eddy courage aho niho umugisha wawe wagiye uturuka. Utubabarire ntujye mu bapfumu bitazabakururira ibindi bibazo, mbega papa chanisse ko namwizeraga akaba ahindutse nk’ikirere? Ahaa reka tubitege amaso. Courage mwanditsi wacu

  7. Gasongo

    12/09/2017 at 10:37 am

    Imana nifashe Eddy uwo mushyitsi abe azanye amakuru meza!!!

  8. Odeur ya ocean

    12/09/2017 at 11:22 am

    Njyewe ndumva eddy yashaka umupfumu ukora umuti neza naho ubundi kababayeho, ngaho jane arasaze nawe yirutse mu muhanda. Ubwo se bigiye bibaho buri gihe. Munyibukije urugo duturanye bbo barara basakuza ngo bari kubatera amabuye kandi twe ntitubyumva, thx umuseke aya ni amasomo kandi bibaho mu buzima bwa buri munsi, abasomyi reka mbasabe tujye tugirana inama aha niho benshi bakura ibisubizo by’ibibazo kandi umutwe umwe ntiwigira inama, mwanditsi Bravoo

  9. brenari

    12/09/2017 at 1:11 pm

    hahahah ahubwo mood niyi pe ubundi iyo niyo si dutuye ntabwo waseka icyumweru kimwe ngo wongereho ikindi wishimye kirazira uri kwisi umuseke ndabakunda cyane

  10. chris

    12/09/2017 at 2:25 pm

    Mu buzima niho hava amshuri akomeye gusa nyine mwibuke ko Jane bamutanzeho igitambo ahubwo mama roro napfukame asengere ka kanzu,ku kazi ho bizatinda bigende neza kuko ukuri kuzamenyekana gutinze cyane ko bigaragara ko n’imodoka yagurishijwe kandi mwibuke ko Destine na Mambo ari abagome baranabimucyuriye nuko Eddy asa naho atabyumvise igihe bamukupira amazi n’umuriro.Eddy komera kandi wihangane iyo urugamba rushyushye ruba rugiye kurangira sha

  11. MUGABEKAZI

    12/09/2017 at 2:27 pm

    Mbega Eddy, pole saana

  12. Rwagiseta

    13/09/2017 at 9:30 am

    Arikose ko mwatwijeje kutadutenguha cg mukatumenyesha impinduka zabayeho, byagenze gute uyumunsi ko mwatwihoreye?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock