Episode 9: Gerant wa Bank akuye Eddy mu mazi abira – UMUSEKE

Episode 9: Gerant wa Bank akuye Eddy mu mazi abira

We – “Hari amakuru nkuzaniye kandi agufitiye akamaro gakomeye, nunyizera urarokoka urugamba rukomeye rugutegereje kandi nta kiguzi nkwaka!”

Njyewe – “Yee? Ibyo uvuga uri kubikura he?”

We – “Ntabwo ari wowe Eddy Rwibutso?!”

Njyewe – “Ni jyewe! Unzi he?”

We – “Ntega amatwi kandi unyumve neza!”

Njyewe – “Ndakumva rwose!”

Ako kanya Jane yahise aza yicara impande yanjye amfata mu bitugu na we yitegereza uwo mugabo wari uje atugana ndetse wari utangiye kumbwira amagambo akomeye ntari niteze.

We – “Njyewe ndi umutahira wagenze iya kure ariko nkaba ngushyitseho, ntabwo nkwimbwiye ariko uzamenya igihe bizaba ngombwa kuko ngenzwa no kugucira akanzu!”

Njyewe – “Uuuh! Ngo akanzu? Wabwiwe n’iki ko naciriwe akobo?”

We – “Byihorere ibyo ni ibyanjye kuko ni nanjye mpagurutse nkandara nza nkugana!”

Njyewe – “Ngaho mbwira ndakumva!”

We – “Maze kumenya byose nibwo nifuje kukumenya, ntabwo nari nkuzi gusa nundi wese uzi agahinda ko kurenganywa yari kwifuza kukumenya.”

Njyewe – “Uuuh? None se…”

We – “Ese ntabwo bari baguhagarika mu kazi? Cyangwa company yanyu ntabwo yari yamenya ko yagerageje kwibwa?”

Njyewe – “Uuuh! Ngo kwibwa?”

We – “Yes! Company yanyu y’ubwubatsi yageragejwe kwibwa n’umugabo witwa Mambo Steven!”

Njyewe – “Ntibishoboka!”

We – “Ndacyakubwira! Njyewe ubundi ndi Gerant wa Bank ibitse umutungo wa company yanyu, uriya mugabo hashize iminsi aje kubikuza amafaranga menshi yitwaje izina ryawe!”

Njyewe – “Nanjye nkabona! Ni icyo nzize nta kindi! Ariko nacumuye iki Mwimanyi? Kuki amaherere yanze akanyibasira koko?”

Jane – “Cheri! Ihangane, mbabarira utuze hari impamvu amagorwa aza adusanga, turi imbuto z’umugisha zeze ku giti cy’umuruho, ntacyo tuzaba kuko mu nzira zacu nta we twakandagiye ahubwo twemeye kunama dukandagirwa ku mugongo dusigasira urukundo rwaduhaye amahirwe.”

Jane yamaze kumbwira gutyo numva akayaga gahuha impumu impumuriza gatambye mu mutima wanjye, burya koko umutima ufite impamvu uhitamo ibyo amaso n’ubwenge byanenze, nongeye kumva nkomeye ku bwe!

Uwo mugabo yahise akomeza.

Gerant – “Ariko urabona ukuntu muri umuryango mwiza koko? Buriya abantu ntibakunda ibyiza ndabibonye! Eeh! Nako reka nkomeze, uriya mugabo rero yitwaje cheque ya company yawe ndetse yigana na signature yawe, abiha umukozi wacu wari kuri guichet na we si ukumuha amafaranga yivayo konti yanyu yose isigara ubusa!”

Njyewe – “Ntibishoboka? Ibyo uvuga ni ukuri?”

Gerant – “Ni ukuri rwose niko byagenze!”

Njyewe – “Kuki mutabanje kumpamagara cyangwa ngo muhamagare President wa Company? Yoooh! Nanjye nkarota nabi koko? Niyo mpamvu Papa Chanisse yankuyeho ikizere, agatabo ka cheque yabaga yarasinyemo cyera, hagasigara signature yanjye, none….”

Gerant – “Icyo cyizere kigira bacye ari naho abo imitima yanangiye buririra, bikwiye kuguha isomo mu buzima!”

Njyewe – “Ubu koko ngiye kuzira amaherere?”

Gerant – “Erega tuza ndacyakubwira! Ubwo nyine uwo mugabo yamaze kugenda nimugoroba mba mbonye raport inyereka ko konti ya company nzima isigaranye ubusa ndikanga, bituma njya muri documents zagiye zikorwa mbere mbona cheque y’uwo munsi itandukanye cyane n’izabanje.”

Njyewe – “Oooooh my God!”

Gerant – “Nkimara kubibona nihanangirije bikomeye umukozi wacu ntangira kwibaza ko ashobora kuba yabigizemo uruhare ariko nyuma nza gusanga arengana, tega amatwi noneho wumve amahirwe twagize ya yandi agaba Imana…”

Njyewe – “Ngo… ngo amahirwe? Ayahe mahirwe se kandi Mambo yaratorotse, yavuye mu kazi asigaye aba mu Ruhengeri, ahubwo reka nze njye kwitambika kuri Police bamutanike uriya mujura!”

Gerant – “Tuza nkubwire! Ako kanya nahise ndeba konti ye, ngirango urabizi ko abakozi banyu bose bahemberwa muri Bank yacu.”

Njyewe – “Ndabizi!”

Gerant – “Ngikubita amaso kuri konti ye nasanze usibye miliyoni imwe yari yakuyeho, ayandi yose yaramaze kubikuza yayabitse kuri konti ye, ubuswa kuri we, umugisha kuri twe!”

Njyewe – “Yeee?”

Jane – “Mana yanjye wee!”

Gerant – “Ahaa! Ako kanya rero twahise dufunga konti ye ngo ibintu bibanze bijye mu buryo!”

Njyewe – “Ahwiiiiiii!”

Jane – “Wooow! Hhhhhhh! Mbega Shitani ngo iraseba!”

Gerant – “Ubu kuri guichet zose zo mu gihugu konti ye irafunze, dutegereje ko azaza kubaza impamvu idakora ari nako duhita tumuha Police ikajya kumubaza ibyo yakoze!”

Gerant amaze kumbwira ayo magambo nikije umutima ubugira gatatu, muri uwo mutuzo ntangira gushima Imana mu mutima, bikurikirwa n’ibyishimo byansabye maze mvuga akari ku mutima.

Njyewe – “Warakoze cyane Gerant! Uri inyangamugayo kandi koko wanshiriye akanzu! Aho wakoreye igikwiye niho benshi kuri ubu bananirwa kurenga bakemera guhara ubumuntu ngo batunge ibintu, nizeye ko uzaba umugabo wo guhamya ko ndi umwere ngatsinda uru rugamba, Gerant! Ndabizi Imana nyiri gutanga byose izakwitura nubwo njyewe ntabona icyo nkwitura!”

Jane – “Ni ukuri rwose nanjye umvugiye icyo nari ngiye kuvuga, Gerant warakoze cyane, turishimye ku bwawe kandi ukuri kubonekeye muri wowe!”

Gerant – “Murakoze gushima, none se abayobozi ba company yanyu nta kintu bakubwiye?”

Njyewe – “Yewe! Dore ubu narahagaritswe mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu…”

Gerant – “Eeee! Witegereza iminsi baguhagaritse, ejo kare uzajye ku kazi ndetse uvuge ko hari amakuru wamenye akurengera, ntugire ikibazo njye nzahamya byose kuko mfite n’ibimenyetso!”

Njyewe – “Ahubwo rero icyo ndagitoye!”

Gerant – “Gahunda ni iyo, ahubwo akira nimero zanjye uzibike nunkenera uzampamagare nzaza nk’utabaye.”

Nanditse nimero za Gerant muri telephone ya Jane maze kuzandika aba arahagurutse ngo agende.

Jane – “Eeeh! Ko nari ngiye kubazimanira se mukaba muhagurutse? Mwihangane mbakire dore icyari cyaduhugije kigiye ku rukande!”

Gerant – “Hhhhhh! Ubwo se ntimwigoye?”

Njyewe – “Oya reka tukwakire tunaganire erega, tunagusangize ku rugo rushya kuko kuva ubu uri inshuti  y’umwihariko!”

Gerant – “Hhhhh! Murakoze cyane!”

Gerant yarongeye aricara maze Jane aba ari we uhaguruka.

Jane – “Tubazanire iki?”

Gerant – “Ugira uti ka Fanta citron buriya ntigahagije?”

Jane – “Eeeh! Ku gahiye ntabwo usomaho se?”

Gerant – “Oya! Ndi ku miti ntabwo ndebaho!”

Jane – “Ntacyo buriya ndaguhishira uzakanywa wakize turi no kubyina insinzi!”

Jane yikojeje mu mbere aza azanye Fanta ebyiri na agacupa k’icyatsi keza cyane kambaye agatimba atereka aho amaze kudufungurira duhana cheers turasoma turacurura turatereka turaruhuka.

Twakomeje kuganira amasaha yicumye Gerant aradusezera turamuherekeza tumugeza ku modoka yari yasize ku muhanda twongera kumusezera yinjira mu modoka aragenda natwe tugaruka mu rugo.

Tukigera muri salon mba ndamuyoye dutangira kwishimira akanzu Imana yari imaze kuducira, Jane si uguseka no kunsaba imbabazi nkimushyira hasi mbona Kadogo ari guhengereza duhuje amaso ahita yiyumanganya yinjira muri salon.

Kadogo – “Eeeeeh! Mumbabarire nireberaga! Uzi ko n’uwaba atabona yabicara imbere akanyurwa n’ibyishimo mufite! Ni ukuri murashimishije nako muteye ibinezaneza!”

Njyewe – “Hhhh! Urakoze sha Kado! Nawe na Chantal rero muzabe nkatwe ni cyo bita urukundo!”

Kadogo – “Hhhhhh! Boss! Aho ho oya rwose! Ntuzi ko njya muterura akananira ngatura hasi?!”

Twese – “Hhhhh!”

Jane – “Ubwo rero uzamushyire kuri taille ujye ubona uko umuterura!”

Kadogo – “Mabuja ntabwo byakunda rwose, ahubwo mungire inama, ni ukuri nyamara mfite ikibazo gikomeye!”

Njyewe – “Ikihe kibazo se Kado?”

Kadogo – “Buriya Chantal ndamukunda ariko afite inenge iyi imwe gusa!”

Jane – “Reka? Iyihe Kado?”

Kadogo – “Buriya Chantal ararya! Uzi ko kuva yavuka ahari atari yarya ngo ahage? Uzi ko ejo bundi aza mu bukwe yaje yapfunyitse avoka mu gikapu?”

Twese – “Hhhhhh!

Kadogo – “Twacunze mu missa njya kumugurira amandazi arabanza ararya da! Kwanza ngiye kumukatira, hari akandi kana twigana kari kunzamukamo buhoro buhoro mbega ndi kujijuka buhoro buhoro!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

Njyewe – “Kado! Mbabarira rwose ntabwo nshaka kurwara imbavu!”

Kadogo – “Yebaba wee! Birashiriye…!”

Kadogo yasohotse yiruka natwe dusigara duseka, byari ibyishimo byinshi kuri njye nongeye kubona umuryango wanjye utarangwamo amaganya, wooow!

Kadogo yarangije gutegura maze tujya ku meza dusoje turamusezera tujya kuryama mu gitondo byari ukuzindukira ku kazi.

Koko bwarakeye nkabakaba ku ruhande nk’ibisanzwe ariko mbura Jane nshiguka vuba sinzi ukuntu nateze amatwi numva ari kuvugana na Kadogo hanze, ndiruhutsa ndabyuka nkora ku kimenyetso maze njya muri douche mvuyeyo nditunganya neza ako kanya Jane aba arinjiye.

Jane – “Oooh! Cheri! Wabyutse?”

Njyewe – “Wooow! Ma Dana! Nari nkumbuye guhuza amaso nawe!”

Jane yaraje ampa kiss maze atangira kunshakira imyenda yo kwambara amaze kumpitiramo ndambara, ampa karibu ku meza tunywa icyayi Kadogo adusetsa dushoje ndabasezera mfata inzira nerekeza ku kazi.

Nagiye numva mfite akanyamuneza, burya koko ntakuntu utagira umunsi wuje umugisha ufite ijuru rito wiberamo, nagendaga nibuka byose nkongera ngakubita agatwenge kandi ndi njyenyine.

Moto nari ndiho nayihagaritse kuri butiki y’amatelefone nishumbusha akandi turakomeza bidatinze nageze ku kazi maze ndayishyura mvaho nayo iragenda ndamanuka gato, ngisuhuza Securite ku muryango mba mbonye nguwo Secretaire Destine na we ava kuri moto.

Narakomeje ndinjira nzamuka hejuru kuri bureau yanjye ngezeyo nsanga Roro ahagaze ku muryango ndikanga.

Njyewe – “Roro! Bite ko wazindutse uhagaze aha?”

Roro – “Ahubwo se uri amahoro mwana wa?”

Njyewe – “Meze neza rwose nta kibazo Mama Roro!”

Roro – “Kandi ejo waravuyemo hano ukagenda udakinze ukiruka amasigamana umuhanda wose?”

Njyewe – “Roro! Nari ntabaye kandi uwo nari ntabaye yabaye amahoro, ndagushimiye ko wambaye hafi ukankingira! Imana iguhe umugisha!”

Roro – “Nuko nuko tuwusangire! Ngaho akira ufungure dore nari nazindutse ngo utantanga ukambura.”

Nakiriye urufunguzo Roro ahita agenda ndakingura nkimara kwatsa machine sinzi ukuntu nubuye amaso mbona Destine ahagaze mu muryango!

Njyewe – “Uuuuh! Bite ko uza ugahagarara mu muryango ntuvuge? Uko niko ubana n’abo mukorana?”

Destine – “Hhhhhhh! Mumbabarire rwose Bwana Manager, nari nje kureba neza niba uwo mbonye ari wowe, ese ubu ntimubangutse ra? Ni ukwezi kutararangira?”

Njyewe – “Ibyo nta kibazo kirimo, nkunda akazi kanjye igihe icyo aricyo cyose ngomba kukazamo.”

Destine – “Eeeeh! Nibyo ariko, naha rero uraza gusangamo ibirori! Ubu ibintu byose biri ku mutwe wawe, icya mbere ugomba kumenya ni uko Mambo yagiye! Kandi yagiye neza yaranansezeye utazavuga ngo ntabyo uzi, icya kabiri, umenye ko ejo bundi bari bagiye kuduhemba bagasanga konti iriho ubusa bajya kuri bank bakavuga ko ari wowe uheruka gusinya cheque ya company, nako ni byinshi navuga nkaruha!”

Njyewe – “Urakoze kumpa raport mu gihe gito, ushatse wakomeza akazi kawe nanjye nkakora akanjye!”

Destine – “Uuuuh! Urakora akazi se utarabazwa aho amafaranga yose ya company ari?”

Njyewe – “Ntacyo ubwo turaza kuhamenya!”

Destine yahise yikaraga aba aragiye mpita mfata telephone nshya nari maze kugura ndeba nimero za Papa Chanisse nkanda yes nshyira ku gutwi, irasona irongera irasona mpaka ivuyeho.

Nongeye bwa kabiri nabwo irakomeza irasona yivanaho nyitereka ku meza mbona nguwo arinjiye!

President – “Eeeh! Ndarota cyangwa?”

Njyewe – “Mwaramutse Bwana President?”

President – “Ntabwo byumvikana? Uza aha nka nde kandi warahagaritswe ku kazi?”

Njyewe – “Naje kandi nje kuzahura Company yacu mbereka byose!”

President – “Ariko Eddy! Uko ngana uku urabona nkeneye gukina nawe? Narakwizeye nguha byose kugera naho ngusinyiye ku ma cheque none wanyituye kwiba, ubwo uzi ibisobanuro natanze bambwira ko nanjye mbifitemo uruhare?”

Njyewe – “Ukuri kuraje kumenyekane Nyakubahwa!”

President – “Ndavuze ngo sohoka vuba ntabwo ngushaka hano, uyu munsi tuje gucukumbura buri kimwe cyose!”

Njyewe – “Rwose basi girira ko wigeze kunyizera umpe andi mahirwe!”

President – “Ntabwo ari wowe mbwira? Sohokaa!”

Nahagurutse vuba na bwangu ako kanya telephone ye ihita isona ayitaba nanjye nzimya imashini ngiye kumva numva.

President – “Ngo umukozi wacu witwa Mambo kuri Police?”

Maze kubyumva natangiye kumva akanyamuneza muri njye, ntangira kwidunda aho nari ndi,  na we agakomeza avuga ngo ntibishoboka, asohoka vuba akirenga umutaru mbona nimero ya Gerant irampamagaye……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 10………………

24 Comments

  1. Dude

    13/09/2017 at 3:21 am

    Wowwwwww mbega byiza Mambo naryozwe ibyo yakoze nibura na President wa company next time azamenya gushishoza mbere yo kurakarira uzira ubusa. Destine se arongera kwikaraga kuri Eddy ra!? Thx Umuseke

  2. Betty

    13/09/2017 at 5:44 am

    Byiza cyane!!! Ubu pspa chanisse ko agiye kumenya byose ikimwaro aragikwiza he? Genda Eddy wifitiye marayika murinzi.

  3. murenzi jean chrysostome

    13/09/2017 at 5:49 am

    murakoze cyane nanone mutugaruye mubyiza Thx

  4. Umuhorakeye

    13/09/2017 at 7:25 am

    Woooow! Ark Mana urakomeye koko! Ngo ntawukwiringira uzakorwa nisoni koko. Imana ishimwe ko icyo gisambo gifashwe.

  5. dou2

    13/09/2017 at 7:48 am

    Wonderful,
    mbega ibyishimo byinshi mu mutima wanjye we!!!!!!!

    Umwanzi agucira ikabutura, IMANA Ikakudodera ipantaro..

    Nejejwe n’uko Mambo afashwe

  6. Gaga

    13/09/2017 at 8:09 am

    Wooooow. Icyo nkundira izi nkuru,buri gihe hari icyo ziba zigisha.
    Iyitonze ikama ishashi. Imana ikomeze ikurengere Eddy na Jane akire mu Izina rya Yesu.
    Thanks umwanditsi n’Umuseke.

  7. DEDEYI

    13/09/2017 at 8:31 am

    Wow,Imana ni nziza igihe cyose.

  8. Odeur ya ocean

    13/09/2017 at 8:41 am

    Mbega byiza weeeeeeee! murakoze cyane mwanditsi wacu n’umuseke.ndishimye kubwanyu, umunsi wanjye ni uyu bushatse bwakwira, Imana ibahe umugisha

  9. fafa

    13/09/2017 at 8:44 am

    Ariko Mana, Umuseke ndabakunda ni ukkuri kuva nasoma izi nkuru natangiye guhinduka muri byose. ubu ndandambara yantera ubwoba iyarinze Eddy izandinda, umwanditsi Brovo ufasha benshi kandi dukunda akazi kawe!

  10. Fille

    13/09/2017 at 8:47 am

    Muraho nari maze iminsi ntareba ku rubuga Ese iyi Episode ya Eddy nimwe yambere yongeye gutangira munsobanurire bavandimwe
    Mu mbwire nuko nabona ibice bibanza murakoze

    • fafa

      13/09/2017 at 8:57 am

      Fille @ iyi ni Part 2 ikomereza kuri yayindi yabanje

  11. M.Augustine

    13/09/2017 at 9:14 am

    Wow mbega byiza umutima wanjye uraruhutse pe!gusa burya mbonyeko iyo ugira ukuri muri wowe n’Imana ibiri kumwe nawe

  12. Veve

    13/09/2017 at 9:39 am

    wooow ubu niho ntagiye kuryoherwa urakoze cyane umwanditsi wacu

  13. Veve

    13/09/2017 at 9:46 am

    Jye ndi fuza ko mwa ndagira aho nabona igutabo cya Episode yayo ya mbere kuko ntayo nigeze soma please umuseke mwatubwiye ko icyo gitabo kiri kwisoko niba ntibeshe Thanks!

  14. christella

    13/09/2017 at 10:13 am

    wow IMANA ishimwe pe ntawakwizeye ukorwa n isoni,kari karyoshye pe reka dutegereze ejo n uburyohe pe thanks umuseke muraba mbere .

  15. Nph

    13/09/2017 at 11:00 am

    Ariko muri gushyiraho utuntu tugufi cyane basi mujye mushyiraho 2 ku munsi jamwe mu gitondo akandi nimugoroba!!!

  16. Nph

    13/09/2017 at 11:03 am

    Ako kantu!!!! Nanjye ndandambara yantera ubwoba pe!!!

  17. claudette

    13/09/2017 at 11:21 am

    Ariko burya mubuzima kudaha umwanya umuntu ngo aguhe ubusobanuro nubwo yaba yakoze ikosa rimeze bite sibyiza, kuko ntakibaho kidafite impamvu nubwo yakwishongoraho byaba byiza ubyumvishe ukamenya ikibimutera Papa chanisse nawe ntabwo yabaye umusaza mwiza

  18. Bazina

    13/09/2017 at 11:34 am

    Ahwiii, sinababwiye ko umushyitsi waruje azanye inkuru nzizaa!! Naho papa president we rwose azakorwa nisoni!! Ahubwo basomyi munyibutse Papa chanisse (president) niwe simoni??

  19. Mustafa

    13/09/2017 at 12:38 pm

    Iyi episode inteye ibinezaneza pee

  20. Gasongo

    13/09/2017 at 1:44 pm

    Ni byiza cyane mwongeye kutugarura mu Buryohe!!! Tkxs UMWANDITSI. Tkxs UMUSEKE. Eddy na Jane ni Ab’Imana naho Mambo nabe mambo koko Satani amugire umugaraguwe!!! Polisi nimukanire urukwiye abagome bagiririnzika ABAZIRANENGE bashaka kubagerekaho ibyaha batakoze. Papa Chanisse nawe arashyize we na Komite ye iyobora Company nizere ko nibamara kumenya ukuri bagarurira icyizere Eddy bakamusubiza ku kazi kuko nta cyaha yakoze!!! Wouooooow IMANA ISHIMWE CYANEEEEEEEEEE…………..

  21. chris

    13/09/2017 at 4:33 pm

    Ntabwo Imana izareka satani atwigarurira urumva ngo Destine araza kwishongora kuri Eddy kuko azi ibyo bakoze,attention umunyamugisha ntapga gupfa,Mambo araje no kuri bank aje kureba amafaranga Police iti nyuzwa aha sha fata ipingu tugende hhhhhDestine najje kumusura cyangwa bajyanemo Eddy humura na Jane wawe araje akire President humura araje akugirire icyizere na Campany yose ndetse,ikindi uburakari bwe burumvikana kandi ntiwibagirwe ko ari Sobukwe ubababarire ntacyo witayeho Bravoooo mwanditsi mwiza uri Rwibutso rwose

  22. Jeanne

    13/09/2017 at 5:21 pm

    Bazina, reka reka papa Chanisse (president) niwe mugabo Simoni yari yaratwaye umugore ariwe mama wa Jane, ubu rero Bari kumwe, ahubwo Simoni arafunze

  23. Jado

    13/09/2017 at 9:42 pm

    Burya Imana ni inyembaraga muri byose kandi uyizera ntacyo azaba.
    Twishimiye ko abageni bacu bakomeza kuryoherwa na buki,ariko tunabasabira kugirango urubanza ruzasozwe neza ndetse nuburwayi bwa Jeni bubashe gukira neza atarinze kujya mubapfumu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017