Episode ya 56: Soso kwa muganga ababaye ubwa kabiri…Eddy atangira guhangana na Fifi – UMUSEKE

Episode ya 56: Soso kwa muganga ababaye ubwa kabiri…Eddy atangira guhangana na Fifi

Njyewe-“Soso! Humura Maama! Mbwira kana ko mu buto, uranzi neza nta munsi nigeze nanga kukumva, imvano y’umutima wawe umenetse itewe n’iki muri aka kanya koko?”

Soso-“Eddy! Iyaba wari uzi ko nongeye gukuramo inda!”

Njyewe-“Ooooh my God! Uravugisha ukuri?”

Soso yakomeje kurira cyane byari intabaza kuri we, ako kanya mpita nkupa telephone mpaguruka vuba nyura kwa Zahabu mubwira ko nje gato, feri ya mbere hari kwa muganga ngo ntabare umwana wavutse nkanjye.

Mu nzira ngenda nahamagaye Jane ngenda mubwira byose ambwira ko agiye kohereza Grace akamwitaho.

Bidatinze nageze kwa muganga, nkomeza njya mu bitaro by’ababyeyi, nkihagera mbaza abo nabonaga nabo bakomeza kundangira ngera ku cyumba Soso yari arimo nsanga amarira yabaye menshi kuri we ntangira kumuhoza muhumuriza.

Byari agahinda kenshi kwitegereza Soso w’amateka aganjwe n’agahinda aho adafite n’umwitaho, nongeye kwibuka imvano ya byose ndushaho gusuhererwa gusa ndamukomeza tukiri aho muganga ahita yinjira,

Muganga-“Bite se?”

Njyewe-“Ni ibi ubona Muga!”

Muganga-“None se ni wowe mugabo w’uyu mugore?”

Njyewe-“Oya ndi musaza we!”

Muganga-“Noneho waza tukavugana gato?”

Narahagurutse nkurikira Muganga, dukomeza mu biro bye, tugezeyo ndicara Muganga ahita ambwira,

Muganga-“Niko se, uzi impamvu nguhamagaye se?”

Njyewe-“Oya ntabwo nyizi muga, gusa ndakeka ko…”

Muganga-“Rero nta kindi, niba koko uri musaza w’uriya mugore, ndagira ngo nkubwire ko afite ibibazo bikomeye ku buryo nta gikozwe bishobora kubyara ibindi”

Njyewe-“Birumvikana kuba muhise mumushyira mu bitaro ntabwo ari amahoro ahubwo n’ibyago, ahubwo se ubu dukore iki?”

Muganga-“Uriya mugore ninjye mukurikirana, nk’abaganga buriya tuba tuzi ibibazo by’abarwayi bakunze kuza hano kenshi, gusa uriya mushiki wawe rwose nimutamwitaho araza kubaca mu myanya y’intoki”

Njyewe-“Muga! Wivunika byose ndabizi gusa…”

Muganga-“Kuba ubizi ni amahirwe, ni yo mpamvu ngusaba ngo umwiteho kuko umugabo we na n’ubu yanze no kuza aha ngo tumusabe ko yakwita ku mugore we, aho bigeze rero ndumva ari wowe wamwitaho”

Njyewe-“Muga! Ibyo ndabyumva ariko…nako buriya twahuye mu gitondo umugabo we wari umuzanye amaze gukora  impanuka ndetse ahita amusigamo acika gutyo! Yewe, wa mugani wawe akwiye kwitabwaho n’undi utari umugabo we”

Muganga-“Oya ni byo rwose, mugomba kumubaha hafi mukamenya ko abana n’ubwandu mukamukiza n’umugabo we uhora amuhondagura kuburyo agera naho akuramo inda”

Njyewe-“None se muga, ubwo umugiriye inama yo gutandukana n’umugabo we?”

Muganga-“Nabyo bishobotse rwose byaba kuko aho kugirango apfe uyu munsi yapfa ejo!”

Njyewe-“Ahaaa! Ntacyo ubwo nditabaza inshuti turebe icyo twakora”

Muganga-“Yego rwose! Ngaho komeza umwiteho uzirikane ibi tuvuganye!”

Njyewe-“Yego murakoze cyane!”

Navuye mu biro bya muganga ngeze hanze mba nkubitanye na Grace maze kumusuhuza mujyana aho Soso yari ari atangira kumwitaho hashize akanya nanjye ndaho,

Njyewe-“Gra! Komeza wite kuri Soso rero nanjye ngiye kuba nsubiye mu kazi ndaza kugaruka kubareba kandi nihagira icyo mubura wihutire kumpamagara”

Soso-“Yego!”

Namaze kubasezera ndasohoka, nkomeza muri parking ninjira mu modoka mfata umuhanda nsubira ku kazi.

Mu nzira nagiye ntekereza byinshi, ntangira gugangayikira Soso bikomeye nkiri muri ibyo mbona umugabo utambitse ukuboko ngabanya umuvuduko ngihagarara mbona ni Directeur umugabo wa Soso.

Yari yuzuye ivumbi n’ibyondo ahita akingura tugihuza amaso arikanga,

Directeur-“Uuuh! Nta hantu nkuzi ra? Eeeh! Ndahibutse! Paste! Hhhhh! Pasteur wacu rwose! Ngize amahirwe ndakubonye nagushakaga”

Njyewe-“Uuuh! Oya ntabwo ndi Pasteur wibeshye niba utari kwijijisha Mzee! Reka nkwibwire ubugira kenshi kuko nkiri wa wundi w’amateka uzajya ahora akugaruka imbere! Ndi Eddy wabereye Directeur mu Ruhango!”

Directeur-“Eeeh! Ugira uti se…nako buriya abantu barasa, nakomeje gushaka ahantu naba nkuzi ariko ndahabura naho burya bwose ni wowe? Usigaye utwarira nde imodoka se ko afite imodoka nziza sha? Eeh eeh eeh!”

Njyewe-“Hmmm! Uraza kumubona Bwana Directeur! None se aha nahe ko mbona wuzuye ivumbi?”

Directeur-“Hhhh! Ubu nari ndi muri sport, buriya hari igihe ngira ntya ngakora ka sport kugira ngo ntarwara za rubag’impande n’izindi ndwara z’ubusaza sha! Hhh mwebwe muba mukiri bato ntabwo muba mubizi”

Njyewe-“Uuuh! Ubu se ko nzi ko nawe uri umwe muri bacye bifite dufite muri uyu mugi, birakwiye ko wakorera sport mu bihuru no mu byondo? Reba ukuntu usa? Ibishokoro byakuzuye, ibyondo reka sinakubwira”

Directeur-“Ibyo byihorere sha ahubwo ngeza ku iduka ryanjye dore nicyo cyo kuba narakureze”

Njyewe-“Hanyuma se iriya modoka wasize mu muhanda na Soso urwaye ntacyo bikubwiye?”

Directeur-“Ngo ngo…”

Njyewe-“Ndikukubaza niba koko umuntu nkawe wabaye uwo twitaga umubyeyi wacu ariko ubu ukaba uri uwo kugonga umuntu ukamusiga aryamye ukiruka ndetse ugasiga n’uwo wita umugore wawe waraye uhondagura…”

Directeur-“Oya ibyo uvuga barambeshyera ntabwo ari njyewe!”

Njyewe-“Hmm! Ubwo se njyewe uvuye gutabara Soso wasize mu modoka ukiruka ninjye mbeshya? Ubu mvuye kwa muganga ndetse wikoze mu nda kuko yongeye gukuramo inda, igisigaye ngiye kukujyana kuri police”

Directeur-“Umva umva nyine nako mbabarira rwose…”

Njyewe-“Akebo kajya iwa Mugarura”

Ako kanya nahise natsa imodoka aho kugira ngo nkomeze njya imbere ndakata nsubira kwa muganga, mu nzira nari nariye karungu ari nako akomeza kunyinginga,

Directeur-“Ariko se wambabariye koko ukareka kunjyana kuri polisi? Ubu koko kumfungisha birakumarira iki?”

Njyewe-“Oya ndakujyana ntabwo ari njyewe wakubwiye ngo untege, nawe banza ufungwe wumve ko n’abandi ari abantu ariko”

Directeur-“Nicyo unyituye koko kandi uzi ukuntu nagukijije nkiri Directeur wawe nakureka ukiga kandi utarishyura amafaranga? Mbabarira rwose dore narakuretse sinakwirukana kandi nari nahawe amafaranga ngo nkwirukane”

Nakomeje kugenda Directeur atakamba ariko nanjye nica amatwi nkomeza kugenda nihuta feri nzifatira kwa muganga mva mu modoka nawe mukingurira umuryango,

Njyewe-“Ubu ni njye ngufite, ni ukora ikosa gato dore ni nimero ngizi nazanditse ndahita ngutanga nako byose ni kimwe kugushaka byo bari kugushaka icyo batazi ni aho uri”

Directeur-“Mbabarira rwose wenda umbwire icyo nguha ariko undeke byibura mare kabiri”

Muri ako kanya nari nahinduye isura nagiye imbere mutegeka kunkurikira nawe abanda urugi kuko yari ababaye arankurikira feri ya mbere mu cyumba Soso yari arimo.

Tukigeramo Soso yamukubise amaso yongera gusuka amarira maze nanjye nkomeza kumureba cyane, hashize akanya,

Njyewe-“Nyakubahwa Master koko ntacyo umutima ubashinja?”

Yaracecetse ntiyagira icyo ansubiza, yishima mu bwanwa areba hirya no hino ako kanya muganga aba arinjiye,

Muganga-“Uuuh! Uyu se ni we mugabo w’uyu mugore urwariye aha?”

Njyewe-“Ni we Muga! Birangiye muzanye!”

Muganga-“Yari akenewe cyane gusa birababaje cyane umusaza nk’uyu utererana umugore we muto kandi ariwe wagombaga kuzamusajisha neza”

Directeur yishwe n’ibimwaro aako kanya ahita asohoka nsigarana nawe,

Directeur-“Rwose mumbabarire nahubutse, ntabwo nari nzi ko biragera aha, reka ngire icyo nkora rwose ariko mutantanga”

Burya abanyamakosa bose aho bava bakagera batinya guhanwa, directeur yaratakampye ibintu biba ibindi, atangira gukuramo agatabo ka cheque abaza Soso amafaranga akeneye, niba yaramusinyihe angahe ntabwo nigeze ndeba, akiri muri ibyo tubona polisi yinjiranye na muganga,

Muganga-“Dore ni uyu musaza! Ibisubizo by’ibizami twakoreye uyu mugore we nibyo byatweretse ko yamuhohoteye bikomeye maze bikamuviramo gukuramo inda”

Directeur akibyumva yaratitiye hafi kwicara hasi Afande nawe iyo yageze ku munyacyaha nawe urabumva bamwambitse ipingu ako kanya bamujyana nabi ingaruka z’icyaha zitangira ubwo.

Bamaze kugenda,

Muganga-“Nta kundi nyine twagombaga gukora icyo amategeko ateganya, kandi ntibibabaze niwe wizize”

Njyewe-“Nta kundi ibyabaye byabaye ikizima ni uko dusama amagara yuyu mushiki wacu!”

Muganga-“Humura rwose biraza gutungana, ahubwo urakoze cyane kutuzanira uriya mugabo ngo aryozwe ibyo yakoze”

Narikirije muganga arasohoka,

Soso-“Eddy! Directeur umukuye hehe?”

Njyewe-“Wahora n’iki ko nari ngize ngo nsubire mu kazi…”

Nabwiye Grace na Soso uko nahuye na Directeur mu nzira nsubira mu kazi barumirwa, maze kubabwira byose,

Njyewe-“Soso! None se ubu ko Directeur bamujyane hakurikiyeho iki?”

Soso-“Imana iramfashije ahubwo! Ubu ngiye kuruhukaho ningira amahirwe ngakira nzahita ntaha njye kwita kuri iriya mitungo dore ni ubuzima bwiza nahirimbaniraga bungize gutya”

Grace-“Yooooh! Pole sha”

Njyewe-“Ahaaa! Soso komeza ukomere kandi wihangane, mbaye nsubiye mu kazi Grace akomeze abe aho tutari turakomeza tukube hafi”

Soso-“Imana iguhe umugisha Eddy! Ni ukuri rwose wakoze cyane!”

Njyewe-“Urisanga Soso!”

Nahise mbasezera nerekeza ku kazi ngezeyo nkomeza gukora bisanzwe amasaha akomeza kwicuma.

Amasaha yakomeje kwicuma ayo gutaha aragera, ndakinga manuka hasi ngo ntahe nkigerayo nsanga Roro yantegereje mpita nibuka gahunda nari namuhaye, twinjirana mu modoka nawe arayitaha.

Twageze kuri Alimentation imwe maze ndahagarara tuvamo twinjiramo turicara dufata aga Fanta ari nako ambwira amakuru menshi, aho ntitwahatinze Roro yarebye utwo acyura mu rugo, dutandukana gutyo yuzuye ibyishimo numva ndabikunze.

Mu nzira ntaha nakomeje gutekereza ibya James numva agatima gateye kanyerekeza kwa James hahandi yari atangiye kuba we na Sarah.

Nakatiye hafi maze mfata inzira ijyayo ntihari kure nagezeyo vuba, nsiga imodoka ku irembo  numva ntawe ukoma nkomeza gukomanga cyane hashize akanya mbona umuryango urakingutse mu kureba neza mbona ni Fifi ukinguye,

Njyewe-“What?”

Fifi-“Bite se ko udusuye bwije?”

Njyewe-“Fifi! Ni wowe usigaye ubamo hano?”

Fifi-“None uragira ngo mbe he? Iyi nzu ni iyanjye narayigabanye! Ubwo rero uraho utazi ko ibya James byose ari njyewe byeguriwe nk’impozamarira y’umwana wanjye yishe?”

Njyewe-“Inka yanjye? Ngo ibya James warabigabanye?”

Fifi-“Genda ahubwo nifitiye umushyitsi”

Njyewe-“Fifi! Wari uzi n’ikindi?”

Fifi-“Igiki se ko umuntu agabana mukazana imetero niba ushaka ko nguha bya bihumbi icumi byawe mbwira mbiguhe ariko ugabanye umururumba”

Njyewe-“Ese ko numva wasahuranye ingufu? Ushaka ko nanjye nkoresha ingufu ngo byose bijye hanze?”

Fifi-“Hhhhh! Ngo igufu? Ngaho se, bikore turebe ubugabo bwawe!”

Njyewe-“Ariko Fifi! Watuje ukemera tukumvikana ko nzi byose?”

Fifi-“Niba ubizi rero ngaho byigumanire, icyo nzicyo Fifi naragabanye kandi ukurusha ubwenge Imana iramwongerera”

Njyewe-“Fifi! Ugiye kubona ko wibeshye ujya gutega amarozi James ngo ukunde wice ubukwe bwe, ugiye kubona ko ikinyoma wihishemo ndetse ugakisasira ibye witwaje ikinyoma ari umuti usharira wihamuriye”

Fif-“Ngo ngo amarozi? Ibyo se ninde wabikubwiye?”

Njyewe-“Umva yewe ngo arijijisha? Fifi! Byose bigiye kujya hanze kandi nguhaye iminsi micye nawe ukangara nkibyo wakoreye James”

Fifi-“Ayiwee! Ntabyibutse byose nta kandi ni ka Samy! Niko kamvuyemo…buretse nako nijye nawe”

Ako kanya Fifi yahise akubitaho utugi n’umujinya mwinshi agenda yitotomba cyane asubiramo Samy nanjye mfata inzira ndazamuka nkigera ku modoka………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 57 Ejo mu gitondo

8 Comments

  1. fani

    07/11/2017 at 5:40 am

    Oh laaa birakaze ariko turi kwishuri

  2. Rachel

    07/11/2017 at 5:53 am

    pole sana Soso ihangane shenge humura ufite umuryango wa Eddy. naho Fifi we ubanza ake kagiye gushoboka gusa niba James yabonekaga .Eddy genda urintwari urumwarimu mwiza

  3. Veve

    07/11/2017 at 8:13 am

    Eddy ndakwemera pe uri twari wamugani.Umuseke thanks

  4. Gaspard

    07/11/2017 at 8:28 am

    Hahahahaaa ariko uyu mwanditsi aranshimisha ni impamo nkabura icyo muha ngo:
    Directeur-“Hhhh! Ubu nari ndi muri sport, buriya hari igihe ngira ntya ngakora ka sport kugira ngo ntarwara za rubag’impande n’izindi ndwara z’ubusaza sha! Hhh mwebwe muba mukiri bato ntabwo muba mubizi”( Ibimwaro gusiga imodoka mu muhanda ugashoka ibihuru waseba uti iyi modoka ni iya meya utwaye?)
    Nubwo ibi tubifata nk’inkuru ariko ibi nibyo twiberamo buri munsi. nshuti dusangiye gukunda umuseke nino nkuru duhindutse tukaba ba Papa chanisse, Eddy na Jane, Roro,Samy n’abandi ntavuze isi yau yahinduka . murakoze cyane umuseke mukora akazi katashobora umwe wese. Bravooo k’umwanditsi w’umuhanga. Hano Canada turabakurikiye.

  5. Fabu

    07/11/2017 at 9:48 am

    Agahuru k’imbwa karahiye, Fifi nibamutumure yo kagenda akabona gusa mwitonde Samy atabigenderamo uwo mukobwa ni umurozi

  6. Fafa

    07/11/2017 at 9:59 am

    soso arababaje ni ukuri, iyo yumvira eddy yakundaga ntabwo ibi byose byari kumubaho, mpise nibuka ukuntu bakuru be byagenze nibaza niba mama we atariyahuye koko mwo kabyaramwe iyi si ko ari iy’ibibazo? bana bacu murabe mwumva ntimuzadutere agahinda. Umuseke n’umwanditsi murakoze umunsi mwiza

  7. Emmanuel NIYINDAGIYE

    07/11/2017 at 10:10 am

    ni sawa nizere ko na Directeur azahinduka k’ubuhemu bwose yakozee mu buzima bwe bwose maze abone gusazira mu mahoro.
    gusa James agire agaruke peee kuko arakenewe ngo agirwe za nama zitubera icyitegererezo cy’uko umuntu akwiye kugenza.
    nanone Imana ikomeze ifashe Soso disi

  8. Emmanuel NIYINDAGIYE

    07/11/2017 at 10:19 am

    Icyo nemera cyo “Niba Abantu beza bariho n’ababi barahari kbx”, reba nka Fifi aracyanangie koko?
    gusa Sammy arabe naso kuko Fifi aramwirenza peeee,
    “Turabakunda saaannaaa”

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock