Eric Iradukunda ‘RADU’ yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Gashyantare – UMUSEKE

Eric Iradukunda ‘RADU’ yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Gashyantare

Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. 

Iradukunda Eric niwe uhize abandi

Iradukunda Eric niwe uhize abandi

Ni mu mushinga w’UMUSEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iradukunda Eric w’imyaka 21 yafashije AS Kigali kugarira neza kuko mi mikino ine yagendeweho binjijwe igitego kimwe gusa. Mu bitego bine bayitsinzemo, yagize uruhare mu bitego bitatu kuko yatsinze bibiri anatanga ‘assist’ imwe. Byatumye muri Gashyantare AS Kigali iba ikipe yasaruye amanota menshi muri shampiyona kuko yatsinze gatatu inganya rimwe.

Iradukunda Eric Radu yarushije abandi bahanganiraga iki gihembo; Kayumba Soteri wa AS Kigali, Mico Justin wa Police FC na Niyonkuru Ramadhan wa Musanze FC.

Uko Iradukunda yarushije abandi amajwi

Amajwi 392 yatanzwe kuri internet binyuze ku rubuga UMUSEKE.RW. Aba batoye bahabwa 40% y’amajwi ngenderwaho. Naho akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu umunani barimo abatoza bane n’abanyamakuru bane bahabwa 60%.

Amajwi yose hamwe (votes + comments) kuri internet 392

  • Iradukunda Eric: 97 (9.8/40)
  • Kayumba Soteri: 45 (4.5/40)
  • Mico Justin: 119 (12/40)
  • Niyonkuru Ramadhan: 131 (15/40)

Amajwi y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 8

  • Iradukunda Eric: 5 (37.5/60)
  • Kayumba Soteri: 2 (15/60)
  • Mico Justin: 0 (0/60)
  • Niyonkuru Ramadhan 1 (7.5)

Muri rusange:

  • Iradukunda Eric: 47%
  • Kayumba Soteri: 19%
  • Mico Justin: 12%
  • Niyonkuru Ramadhan: 22%

Uyu musore ushobora gukina nka myugariro w’iburyo cyangwa ibumoso muri AS Kigali, azashyikirizwa igihembo cye gitangwa na Umuseke IT Ltd ku mukino ikipe ye izasuramo Gicumbi FC kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 kuri stade ya Gicumbi.

Yafashije ikipe ye gutsinda imikino itatu inganya umwe muri ine iheruka

Yafashije ikipe ye gutsinda imikino itatu inganya umwe muri ine iheruka

Ni myugariro ushobora gukina ku mpande zombi, iburyo n'ibumoso

Ni myugariro ushobora gukina ku mpande zombi, iburyo n’ibumoso

Roben NGABO

UMUSEKE

0 Comments

  1. hirwa

    10/03/2017 at 6:04 pm

    Ariko se abantu bagize akanama nkemurampaka KO ari bo bacye maze bakigarira amanota 60% ,mû gihe ku rubugz gatora abantu benshi kandibataziranye ubwo mubona iryo tora ririmo ubushishozi.Cyangwa ako kanamagaha igihembo uwo kishakiye.

  2. Mutoni

    11/03/2017 at 11:43 am

    ibyo mwakora byose,hano mu Rwanda ntamukinnyi numwe urusha Kwizera pierrot nomukanya muribwumve ibyo akorera muri Mali. hari icyo abakinnyi babanyarwanda bamwigiraho kumikinireye. abo umuseke nabumuseke nyine si ababanyarwanda bose ejo imvaho cg igihe nabo bazatora undi utari Eric.

  3. kadoho

    11/03/2017 at 7:54 pm

    ibi bintu mbona kwirirwa mushyiraho uruhare rwabafana nugukora ubusa. nkanjye nkurikira football yo mu Rwanda ariko nibwo nakumva uwo mukinnyi! ka turebe kazugarira mumavubi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock