Etape II: Umusuwisi Simon Pellaud yegukanye iyi ntera – UMUSEKE

Etape II: Umusuwisi Simon Pellaud yegukanye iyi ntera

13h10: Mu buryo butunguranye cyane mu birometero bicye byari bisigaye umusuwisi Simon Pellaud yacomotse aca kuri aba basore Nsengimana na Ndayisenga abacaho rwose arabasiga agera ku murongo ari imbere yanabasize.

Simon yahise afata Maillot Jaune ayambuye Areruya Joseph.

Mu gihe hari hasigaye 20Km Valens Ndayisenga (Tirol) Bosco Nsengimana (Team Rwanda) na Joseph Areruya (Dimension Data for Qubeka)  baari imbere y’abandi bose ariko ntabwo bashoboye gukorana ngo batsinde ahubwo Simon Pellaud yabanyuzeho.

Saa mbili n’igice abasiganwa  70 (haraye havuyemo batatu) muri Tour du Rwanda bari bahagrutse i Nyanza mu mugi berekeza i Rubavu. Ni intera ya kabiri y’iri siganwa ireshya na 180Km ari nayo ndende muri zose bazasiganwa.

Valens Ndayisenga alias Rukara na Maillot Jaune Joseph Areruya alias Kimasa

Valens Ndayisenga alias Rukara na Maillot Jaune Joseph Areruya alias Kimasa mbere y’uko banzika

Umwenda w’umuhondo wambawe na Joseph Areruya alias Kimasa, ufite igihe kingana na 1min34’’ arusha abamukurikiye ku bihe rusange, arahabwa amahirwe menshi yo kugumana uyu mwenda.

Mu isiganwa, uyu munsi biteganyijwe ko abanyarwanda ubwabo bashobora guhangana kuko Areruya Joseph ubu akinira Dimension Data kandi amakipe yo mu Rwanda afite amazina bifuza ko atsinda muri rusange nka Bosco Nsengimana na Patrick Byukusenge.

Nyanza – Rubavu baraca mu Ruhango, binjire Muhanga mu mugi bayisohokemo baciye mu Meru bafate za Kabadaha na Rugendabari binjire mu muhanda wa Ngororero mu gace k’iburengerazuba k’imisozi.

Barazamuka ku Cyome bafate ku Cyapa binjire muri centre ya Ngororero, bakomeze kuri centre ya Byungu banyure Rugarambiro na Rurambo binjire ku Kabaya bahite basohokera mu karere ka Nyabihu.

Barahingukira Gitebe na Giciye bafate Rambura ya Gasiza bazamuke bafate ku Mukamira ku muhanda uva Musanze umanuka Rubavu, bakomeze Jenda, Kora, Shaba na na Kijote ya Bigogwe binjire mu karere ka Rubavu.

Bamanuka cyane Nkamira na Bazirete bafate ku Nyundo ya Pfunda na Rugerero, bace ahitwa kuri Maison hafi ya centre ya Rugerero maze bacunshumuke mu makorosi menshi ahari binjira mu mugi wa Gisenyi.

 

Kimasa ajy akwiyandikisha mu bagiye gutangira uyu munsi

Kimasa ajya kwiyandikisha mu bagiye gutangira uyu munsi

Bamwe mu bayobozi ba Tour na FERWACY

Bamwe mu bayobozi ba Tour na FERWACY

Umutekinisiye w'isiganwa ugendera kuri cya moto cya rutura

Umutekinisiye w’isiganwa ugendera kuri cya moto cya rutura

Abakobwa bari gutegura neza aho isiganwa rihagurukira n'aho risoreza

Abakobwa bari gutegura neza aho isiganwa rihagurukira n’aho risoreza

Abasore ba Team Rwanda uyu munsi biteguye isiganwa cyane

Abasore ba Team Rwanda uyu munsi biteguye isiganwa cyane

Mbere yo gusiganwa Mugisha yabwiye Umuseke ko uyu munsi barwana kuri Areruya akagumana Jersey

Mbere yo gusiganwa Mugisha yabwiye Umuseke ko uyu munsi barwana kuri Areruya akagumana Jersey

Aka gace bagiye gusiganwa umwaka ushize kegukanywe na Mugisha Samuel.

Mugisha mbere y’isiganwa yambwiye Umuseke ko yongera kurwanira gutsinda, ati “Ubu nitwe dufite yellow jersey. Ikipe yose turashaka kurindira Areruya neza. Amahirwe abonetse natsinda etape ariko ubu intego ya mbere ni ugushakira Areruya umutekano”

Bahagaze ku murongo wo gutangira i Nyanza

Bahagaze ku murongo wo gutangira i Nyanza

Kimasa afite amahirwe menshi yo kuguma muri uyu mwambaro

Kimasa afite amahirwe menshi yo kuguma muri uyu mwambaro

Eyob Metkel na Okbamariam Tesfome bahuje ubwenegihugu ariko ntibahuje ikipe, ubu ihangana ni ryose

Eyob Metkel (Dimension Data) na Okbamariam Tesfome bahuje ubwenegihugu ariko ntibahuje ikipe, ubu ihangana ni ryose

Hadi Janvier na Ruhumuriza baba baje gushyigikira barumuna babo

Hadi Janvier na Ruhumuriza baba baje gushyigikira barumuna babo

Uwingeneye Jimmy, Mfitumukiza Jean Claude na kapiteni wabo Ephrem Tuyishimire ba Led Amis sportifs uyu munsi barahangana na Areruya bakuranye kuko ubu bakina mu makipe atandukanye

Uwingeneye Jimmy, Mfitumukiza Jean Claude na kapiteni wabo Ephrem Tuyishimire ba Led Amis sportifs uyu munsi barahangana na Areruya bakuranye kuko ubu bakina mu makipe atandukanye

Didier Munyaneza bita Mbappe kuko yazamutse vuba nka rutahizamu rutahizamu Wa PSG

Didier Munyaneza bita Mbappe kuko yazamutse vuba nka rutahizamu wa PSG

Kabuhariwe Valens Ndayisenga

Kabuhariwe Valens Ndayisenga

Ati "Kw'izina ry'Imana data na Mwana na Roho mutagatifu mumperekeze muri iyi nzira"

Ati “Kw’izina ry’Imana data na Mwana na Roho mutagatifu mumperekeze muri iyi nzira”

09h25: Abasiganwa bari bageze ku Mujyajyaro na Kirengero hafi kwinjira i Muhanga mu mugi. Bonaventure Uwizeyimana wa Benediction na Mfitumukiza J.Claude wa Les Amis sportifs bacomotse basize igikundi 1’14”.

Ariko HakiruwizeyeSamuel alias Kihebe nawe yasize igikundi 56sec.

 

09h40: Abasiganwa binjiye mu mugi wa Muhanga break away irimo De Bod (DimensionData) Nduwayo Eric na Ruberwa Jean ba Benediction na Hakiruwizeye Kihebe wa Les Amis.

Kugeza ubu kuko abasiganwa bose batarananirwa imbere hari uguhindagurika kwihuse kw’abayobora isiganwa. Bamwe baracomoka ngo basige igikundi abandi bagahita babirukankana bakabazana bityo bityo…

09h45: Abasiganwa ubu bakase ahitwa mu Meru basohoka umugi wa Muhanga…. Mansouri wa Algeria yagiye imbere 1’10” inyuma ye hari ‘Contre attaque’ irimo Jean Claude Uwizeye Mbeki wa Team Rwanda na Uwingeneye Jimmy wa Les amis na Kihebe Samuel.

10h10: Abasiganwa bari mu murenge wa Rugendabari muri Muhanga bugufi kwinjira muwa Gatumba muri Ngororero. Abasiganwa batatu ubu nibo bari imbere;
EdwardMGreene  (LRcyclingTeam )
Samuel Hakiruwizeye (Amis Sportif)
Jimmy Uwingineye

Basize abandi ho 1min2”

10h35: Edward Greene w’ikipe ya Lowest rates yo muri Canada agiye imbere asize Kihebe ho 50sec, n’igikundi kiri inyuma ho 1min03”.

Ubu barenze ku Cyome mu murenge wa Gatumba barenga mu Myiha ya Muhororo ubu bageze Kazabe mu murenge wa Ngororero hafi kugera ahitwa ku  Cyapa mbere gato yo kwinjira mu mugi wa Ngororero.

11h00: Edward Greene ageze mu mugi wa Ngororero ari imbere. Inyuma ye 58” hari Jimmy na Kihebe.

Edward Greene yari yasize abantu cyane anyonga wenyine mu misozi ya Ngororero

Edward Greene yari yasize abantu cyane anyonga wenyine mu misozi ya Ngororero

11h10: Edward Greene wa Lowest Rates yo  muri Canada ageze kuri centre ya Buyungu urenze iya Ngororero akiri imbere…. Yasize Peloton yose ho 02’06”, Samuel Kihebe niwe ukiri kumwirukaho.

11h25: Abasiganwa bari mu murenge wa Hindiro hafi kuwuvamo binjira muwa Kabaya baciye kuri centre ya Rurambo. Greene akomeje kuba imbere.

Mu gikundi kiri inyuma ye harimo abakinnyi bose ba Dimension Data for Qubeka ndetse n’abakinnyi bose ba Team Rwanda, nibo bacunganye cyane ngo baze gukora akazi bageze hafi y’umugi wa Gisenyi.

11h50: Bageze ku Kabaya Edward Greene yasize igikundi 1’03’’, bakihagera umuSuwisi Simon Pellaud ukinira Team Illuminate yacomotse ariruka afata Edward.

Abafana ku muhanda za Rurambo/Kabaya

Abafana ku muhanda za Rurambo/Kabaya

Baranyonga mu misozi ya Ngororero

Baranyonga mu misozi ya Ngororero

Greene afite amahirwe menshi yo kwegukana umwambaro w'uwahatanye cyane n'uw'ahazamuka

Greene afite amahirwe menshi yo kwegukana umwambaro w’uwahatanye cyane n’uw’ahazamuka

Banyuze mu misozi itandukanye ya Nyabihu ihinzemo icyayi cy'u Rwanda

Banyuze mu misozi itandukanye ya Nyabihu ihinzemo icyayi cy’u Rwanda

12h30: IBINTU BIRAHINDUTSE

Abasiganwa bageze ku Mukamira (Rubavu) bahasanze imvura nyinshi cyane,  Bosco Nsengimana, Joseph Areruya na Valens Ndayisenga bahita basatira baca kuri ba bazungu baari imbere.

Ubu Bosco Nsengimana ari imbere ya Joseph Areruya na Valens Ndayisenga ho amasegonda 31.

12h40: Bageze mw’i Jenda. Valens Ndayisenga na Areruya Joseph bafashe Bosco. Ubu bari kugendana basatira Sashwara…

13h00: Abasiganwa bari kumanuka ku Nyundo mbere yo kwinjira mu mugi wa Gisenyi, Bosco Nsengimana ari imbere inyuma ye hari Valens Ndayisenga ari inyuma ye ho 10”. Inyuma yabo Joseph Areruya ari kumwe n’igikundi cyamufashe kirimo ba Patrick Byukusenge, Eyob Metkel, Jimmy n’abandi…

Abafana ba Mukamira bari benshi ku nzira

Abafana ba Mukamira bari benshi ku nzira


13h10
: Mu buryo butunguranye cyane mu birometero bicye byari bisigaye Simon Pellaud yacomotse aca kuri aba basore Nsengimana na Ndayisenga abacaho rwose arabasiga agera ku murongo ari imbere yanabasize.

Abakinnyi b’u Rwanda batangaje ko igitumye bategukana iyi ntera ari uko habayeho kutumvikana hagati yabo mu birometero bicye byari bisigaye ngo bafatanye.

Ba kizigenza bari bari imbere bo mu Rwanda bakina mu makipe atandukanye, bamwe muri Team Rwanda, Valens muri Tirol hamwe na Areruya na Mugisha Samuel ba Team Dimension Data.

Ku nyubako y'isoko rya Rubavu ritaruzura abantu bari bayuriye ari benshi ngo bitegere abasiganwa

Ku nyubako y’isoko rya Rubavu ritaruzura abantu bari bayuriye ari benshi ngo bitegere abasiganwa

 Uyu munsi ntabwo byagenze neza ku banyarwanda:

 

Ku rutonde rusange:

1. Simon Pellaud   7h50’ 22’’
2. Alerura Joseph  1min
3. Valens Ndayisenga
4. Suleiman Kangagi
5. Patrick Byukusenge

Abasiganwa ejo bazahaguruka Rubavu bagana i Musanze (95Km)

Simon Pellaud yatsinze etape ya kabiri ya Tour du Rwanda 2017

Simon Pellaud yatsinze etape ya kabiri ya Tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph nubwo atahiriwe n'uyu munsi aracyahiga abandi banya-Afurika

Areruya Joseph nubwo atahiriwe n’uyu munsi aracyahiga abandi banya-Afurika

Ni nawe warushije abandi guhatana

Ni nawe warushije abandi guhatana

Edward Greene wiriwe imbere mu misozi ya Muhanga na Ngororero niwe wambitswe umwenda w'uhiga abandi ahazamuka

Edward Greene wiriwe imbere mu misozi ya Muhanga na Ngororero niwe wambitswe umwenda w’uhiga abandi ahazamuka

Byari ibyishimo bikomeye kuri Simon Pellaud

Byari ibyishimo bikomeye kuri Simon Pellaud

Yahise yambikwa n'umwenda w'umuhondo wambarwa n'uhiga abandi ku rutonde rusange

Yahise yambikwa n’umwenda w’umuhondo wambarwa n’uhiga abandi ku rutonde rusange

Nyuma y'isiganwa Areruya Joseph n'umutoza we biga ku mayeri bazakoresha ejo ngo bisubize Yellow Jersey

Nyuma y’isiganwa Areruya Joseph n’umutoza we biga ku mayeri bazakoresha ejo ngo bisubize Yellow Jersey

Photos©R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. david

    14/11/2017 at 9:41 am

    ni uko Roben Ngabo komeza uhatubereee …

  2. Angelo

    14/11/2017 at 9:56 am

    Umuseke murahatubera neza cyane kabisa turabashimira.
    Courage namwe

  3. regine

    14/11/2017 at 10:27 am

    na jye turikumwe gusa mwanfasha niba hari uburyo nakomeza kubona suite ntatangiye kuko connexion ndabona irikunkoshona . merci

  4. bwenge

    14/11/2017 at 10:57 am

    courage umuseke

  5. Aline

    14/11/2017 at 11:20 am

    konumva bitoroshye

    • MUVARA

      14/11/2017 at 12:05 pm

      Bite bya Kihebe se bahise bamuta? Ko numva abazungu bakaniye!

  6. mugisha

    14/11/2017 at 12:15 pm

    murahatubereye kabisa muri abambere cyane

  7. karame

    14/11/2017 at 12:27 pm

    Harya ama team atandukanye biremewe ko afatanya??

  8. Kaka

    14/11/2017 at 1:13 pm

    Ndabona umukino washyushye sana!! abanyarwanda nubwo bari mu ma teams atandukanye nta kibazo kuko hazaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu y’u Rwanda, ndabafana mukomereze aho ndi kubikurikirana ndi China!!

  9. Kaka

    14/11/2017 at 1:19 pm

    yayayayayayayaya, ndababaye cyane rwose kubona iyi etape idatwawe n’umunyarwanda kandi bakoresheje imbaraga zose zishoboka!! uyu mu Suwisi rwose ambarishije nabi peee!! Birivanze!! ariko ntacyo Bravo ku basore bacu ntako mutagize!!

    • Kagabo Faustin

      14/11/2017 at 2:44 pm

      Niba ejo bari barakoze inama bakemeranya kujya boroherana ngo batsinde none bakaba batangiye kutumvikana ibyo ni ibiki?ubwo barasiganira kwambara mayon Jaune kandi twe dukeneye insinzi muri rusange nk’u Rwanda .Ni bikosore bumvikane bafashanye umwe atsinde kandi atsindiye igihugu.

  10. uk

    14/11/2017 at 2:52 pm

    @biarababaje kuba babasizee kandi bari bafite amahirwe ariko ntacyo courage haracyari izindi etape , ariko ababa basore bacu rwose umuntu ubashakira amakipe ajya anabicaza abasobanurire kuba professional icyo bivuga, urakinira ikipe iguhemba urashaka guteza imbere umwuga wawe ariko nyumvira guhuzagurika bafite dore risks baba biteza kutumvikana atakaza umwanya mwiza w’ikipe imufitiye ikizere kandi bashobora no kureba nabi bakabakorana batanahesheje ishema Urwanda ngo begukane umupira w’umuhondo bakaba bahombeje ikipe zabo nabo kugiti cyabo erega buriya bose babaye abasitari kandi nubwo batabivuga mu mutima wa buriwese harimo gushaka itsinzi ye ku giti cye, y’ikipe ye ngo ayemeze, n’iyabanyarwanda muri rusange , izi nyungu zose kuzirengera bishobora gutuma babura byose kuko sinkambere bose bakina mu ikipe zo mu rwanda nasaba abayobozi niba bishoboka babicaze babagire inama bafate umwanzuro ndavuga priority imwe niba ari ughanganira igihugu babishyire mu mutwe, niba ari amakipe yabo nabyo babyemeranyeho niba ari umuntu ku giti cye nabyo bibe uko kuko kuguma mugihirahiro bizatuma babura byose. Njye nabagira inama yo kureba ejo habo hazaza no gukompeta by priority first nkumunyarwanda bafashanye , second nibabona ntagitutu cyabanyamahanga bahangane hagati yabo nibyanga byose rero buri wese arebe inyungu ze nikipe ahagarariye kuko niyo imuhemba imubehseejeho kandi ari ahano kuko ariyo yaserukiye, haho nibaba mpishe mu mutima barabura byose . Njye ndumva bose babemerera prime nkabanyarwanda bakabyumvikanaho kugirango bo gukurikira inyungu zitandukanye mu irushanwa biragoye kuba warwanira ibintu bitatu muri wowe bitandukanye.

  11. vuguziga

    14/11/2017 at 3:17 pm

    reka ndumva ntakinyamwuga abanyarwanda bagira ubwo c bagirango bafatanye batanava mumakipe amwe? ubwo c kwabari tour 1/3 arabanyarda bafatanyije byaba ari fair kubandi? bajye bavana ibyo aha burimwe afashwe nikipe ye ninabwo bazajya bajya nohanze bakitwara neza

  12. john

    14/11/2017 at 4:05 pm

    ibyo batekinika zijya ahabona basebe nk’uko bakeba ba royan bamerewe. ibi byabaye nibyo bifite ukuri

  13. jean mateso

    14/11/2017 at 4:48 pm

    NANJYE UMUSEKE URONGEYE URANYIBUKIJE WAAA… ABANYAMAKURU BO KU MUSEKE MBAHAYE ICYENDA KULI KABILI IGICE GISIGAYE KIKABA ICYANJYE JYEWE MWALIMU. CONGS.

    Signé Mateso Jean,

    mtoto wa mzee. Again, my congratulations to all of U.

  14. 8496

    15/11/2017 at 8:45 am

    Thanks a lot Ngabo I love your passion and courage!!!! I love you….keep updating Rwandans!

  15. David

    15/11/2017 at 10:19 am

    Ngabo Roben we, byakugendekeye gute ko twabuze updates kuri etape ya III Rubavu-Musanze? gira utumenyeshe uko byifashe yeeee….

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock