Ethiopia: Aba-Rasta nabo bagiye kubaha indangamuntu – UMUSEKE

Ethiopia: Aba-Rasta nabo bagiye kubaha indangamuntu

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yatangaje kuri uyu wa gatanu ko umuryango w’AbaRasta baba muri iki gihugu abawugize bagiye guhabwa indangamuntu bakagira uburenganzira bumwe na bumwe muri Ethiopia.

Ntibagiraga uburenganzira bwo kohereza abana babo mu mashuri nk'abandi banyaEthiopia

Ntibagiraga uburenganzira bwo kohereza abana babo mu mashuri nk’abandi banyaEthiopia

Mu 1948 Umwami w’abami Haile Selassie I yatanze ku butaka bwe ahangana na 2Km² mu gace kitwa Shashamane hagana mu majyepfo ya Ethiopia kugira ngo abari mu kitwa Rastafari Movement bavaga muri Jamaica no mu bindi birwa bya Caraibes batahe ku ivuko ry’abasekuru babo batwawe bunyago bavanwa muri Africa.

Kuva mu 1950 batangiye kuza hano kwa Haile Selassie aba ba Rasta bafata nka Messiah.

Haje benshi ariko uyu muryango ariko wagiye ucika buhoro buhoro kuva Haile Selassie avanywe ku butegetsi akanicwa kuva mu 1970.

Muri iyi minsi abo mu muryango wa Rastafari basigaye Shashamane babarirwa mu Magana ariko bahora basaba ko  bahabwa uburenganzira ku butaka, ko bemerera kujyana abana babo muri za Kaminuza, ko bafatwa nk’abandi banya Ethiopia.

Benshi muri aba banze gusubira aho bakomotse ndetse banajugunya Passports zabo za cyera basigara nta gihugu bagira.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yabwiye AFP ko abarasta ba Shashamane ubu bemerewe gufata indangamuntu bagatura nk’abandi baturage b’igihugu.

Nubwo izi ndangamuntu zibemerera gutura mu gihugu n’uburenganzira bumwe na bumwe ariko ngo ntabwo zibaha ubwenegihugu bwa Ethiopia.

Minisiteri yaho ivuga ko izi ndangamuntu babaha ari izibemera nk’abantu bari mu gihugu  gusa.

Bavuye cyane cyane muri Jamaica batashye iwabo w'abasekuru muri Africa maze Haile Selasie abaha ubutaka

Bavuye cyane cyane muri Jamaica batashye iwabo w’abasekuru muri Africa maze Haile Selasie abaha ubutaka

Baracyamwemera nka Messia

Baracyamwemera nka Messia

Bafite n'ukwemera kwabo

Bafite n’ukwemera kwabo

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock