Exclusive: RAB yiteguye Umuhindo, ariko imbuto y’ibigori yose ntiraboneka – UMUSEKE

Exclusive: RAB yiteguye Umuhindo, ariko imbuto y’ibigori yose ntiraboneka

*Imbuto n’ifumbire bizatwara u Rwanda asaga miliyari 10Frw
*Mu mwaka utaha ngo imbuto nyinshi izaba ituburirwa mu Rwanda,
*Abo muri Maroc bazatangira gukora ifumbire ijyanye n’ubutaka mu Rwanda muri Mata 2018,
*Banyarwanda mumenye ko ya Nkongwa Idasanzwe mu bigori n’ubundi muzahangana na yo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, Dr Cyubahiro Bagabe Marc yagiranye ikiganiro n’Umuseke ku myiteguro y’Igihembwe cy’ihinga A (Umuhindo) kizatangira vuba, ngo imbuto y’ibigori ikunze gutumizwa hanze hamaze kuboneka iyera mu misozi miremire, hategerejwe n’iyera mu misozi migufi.

Dr Bagabe Cyubahiro Marc Umuyobozi Mukuru wa RAB aganira n’Umuseke

Dr Cyubahir Bagabe yabwiye Umuseke ejo ku wa gatanu tariki 8 Nzeri ko amakuru y’iteganyagihe yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe muri iki cyumweru na bo bayafite, ngo imvura nyinshi izagwa cyane mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri ise n’igenza amaguru make mu kwezi k’Ukwakira hagati.

Igihe cy’itera (planting window) kingana n’ibyumweru bibiri, hagati ya tariki 15 Nzeri – 25 Ukwakira (urebye ni iminsi 10), Dr Bagabe avuga ko iki gihe gisa n’aho ari gito ku buryo abahinzi basabwa kuba barateguye imirima yabo kandi bafite n’imbuto.

Yagize ati “Imibare twari dufite mu kwezi kwa kenda, abahinzi bari bageze ku gipimo cya 70% abo ni abahinzi bato, abahinzi bahinga ahantu hagari bahingisha imashini na bo batangiye guhinga bivuga ko bazagera tariki 15 Nzeri barangije guhinga.”

Niba amakuru y’iteganyagihe ahari, umuhinzi akaba yarahinze, igisigaye ni uko Ikigo RAB gitanga imbuto kare kugira ngo ihinga rizagende neza.

Umuyobozi w’Ikigo RAB avuga ko imbuto abahinzi bahabwa cyangwa bagura, ariyo ikunze kuva hanze ngo ni nke cyane kuko imbuto ingana na 98% abahinzi baba bayifitiye cyangwa iri imbere mu gihugu.

Ati “Imbuto ikunze kuvugwa ku makuru (itinda kugera ku bahinzi) ni imbuto nto cyane ya ‘hybrid’, niyo iva hanze n’inyongeramusaruro, imbuto za nyuma dufite icyizere ko zizaba zageze mu gihugu (itera ritangiye). Mu Majyaruguru ho hatagira ikibazo cy’izuba bo batangiye gutera imbuto yagezeyo mu byumweru bibiri bishize iracyanakomeza no kugenda, iyo mbuto ni H628 na H 629, hari T 145 twari dufite muri stock hari n’indi iri kuza.”

Dr Bagabe yavuze ko imbuto yari nke cyane ari ihingwa mu misozi migufi, ni ukuvuga mu Burasirazuba no mu bice bimwe by’Amajyepfo.

Ati “Igituma imbuto yo mu misozi migufi isa n’itinda n’ubwo izahagerera ku gihe (tariki 14 Nzeri) ni uko twese muri kano karere aho iva ari muri Kenya, muri Zambia, muri Malawi, Zimbabwe na Uganda duterera twese icyarimwe.

Imbuto ifite ukuntu itegurwa ikaboneka mu kwezi kwa Munani ugasanga amakamyo yose ateye amatako ha handi imbuto iva, kuva imbuto ya mbere itangiye kuza hashize ibyumweru bitatu ariko ntitwabonye T 2500 twari dukeneye, usanga agenda bakamuha ikamyo imwe, undi bakamuha indi bagasaranganya, igisubizo ni uko tugenda dusohoka mu bintu by’imbuto iva hanze, dufite ubushobozi ni cyo Leta iduhembera kuba dushobora gutubura imbuto mu gihugu.”

Iyi ngo niyo gahunda RAB yatangiye, bitavuze ko mu mwaka utaha bizaba byarangiye ariko ngo bazagabanya igice kinini cy’imbuto itumizwa hanze.

Bagabe yizeye ko imbuto ya nyuma izaba yageze mu gihugu tariki 14 Nzeri ikazafasha mu gihe cy’Ihinga B.

Avuga ko imwe mu mpamvu yo kureka gutumiza imbuto hanze ari amadevize menshi itwara. Muri uyu mwaka w’ihinga u Rwanda ruzakoresha amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni maganacyenda (Frw 3 900 000 000) mu gutumiza imbuto y’ibigori, ingano na soya.

Ati “Ayo mafaranga ni menshi pe, miliyari hafi enye ni amafaranga menshi niyo mpamvu dushaka kugabanya icyo kiguzi kigenda hanze ahubwo tugishyira mu gufasha ubushakashatsi, mu gufasha abatubuzi b’imbuto aho kugira ngo tujye gufasha amakompani yo hanze.”

Uretse imbuto itwara miliyari hafi enye, ifumburi yo yenda gukuba ayo mafaranga inshuro ebyiri. Muri uyu mwaka u Rwanda ruzatanga miliyari 6,3Frw mu kugura ifumbire.

Ingamba zihari ngo ni uko hari kompani izafatanya n’u Rwanda gutangira gukora ifumbire mu Rwanda, kandi ikajya ikora ifumbire ijyanye n’ubutaka, urwo ruganda rw’Abantu bo muri Maroc ngo ruzaba rwatangiye gukora muri Mata 2018.

Nkongwa ntaho yagiye ingamba ni za zindi zo kuyirwanya

Umuyobozi wa RAB avuga ko icyorezo cya nkongwa idasanzwe (Army Worms) iherutse kwibasira ibigori mu gihembwe cy’ihinga B 2017 ntahantu yagiye ngo iracyahari kuko ngo iyo yageze mu gihugu iba yahageze, ingamba zo kuyirwanya ni za zindi za buri wese.

Ati “Twakoresheje uburyo buri ‘physical’ (amaboko) ni uburyo bwemewe babwita ‘IPM’ (Integrated Pest Management) ni uburyo bukomatanyije, hose ku isi burakora ariko cyane mu Rwanda bufite umusaruro kuko umuntu aba afite ubutaka buto, binagabanya ya miti umuntu aba akoresha yica nkongwa.

Ubu turiteguye, ariko ndasaba Abanyarwanda gukoresha imbaraga ziruta izo twakoresheje mu gihembwe gishize cy’ihinga kuko twari twateye ahantu hangana na Ha 64 000 z’ibigori, ubu turateganya gutera ahangana na Ha 260 000 zirega.

Urumva ko byikubye inshuro nyinshi binasaba imbaraga zikuba inshuro zirenga ziriya, birasaba ko uturere tugira amafaranga y’imiti n’ibikoresho ntibategereze gusa Ubuyobozi bukuru (Centeral Government) cyangwa muri RAB ntabwo twabishobora twenyine keretse twese dufatanyije.”

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. dasa

    10/09/2017 at 9:22 am

    ubwo iyo avuga NGO imbuto ntiraboneka ,yumva. azahagarika imvura kugwa kugira NGO imbuto ibanze iboneke. imikorere mibi gusa ya Minagri. abantu baba barite muri gahunda ubuso buzahingwa KBS . batobera umusaza abo nabo bazakurweho basimbuzwe abashoboye ,bumva kandi bagashyira mubikorwa ingamba ziba zafashwe muburyo bwiza kandi bwihuse

  2. kany

    11/09/2017 at 7:53 am

    Yewe DASA, ibyo uvuga nibyo ahubwo jyewe sinumva impamvu ayo mafaranga asohoka. Ese abahinzi iyo bejeje kuki batabika imbuto? None abaturage basanzwe ko iyo bejeje bibikira imbuto bazatera? Murabizi ko mukinyarwanda cyera bavugaga ko kizira kurya imbuto yo gutera. RAB bafite ibibazo kandi dufite impuguke mu buhinzi sinzi impamvu batifashishwa

    Ikindi baravuga amafaranga azasohoka hafi miliyari 4 yo kugura imbuto, ese imyaka niyera neza amafaranga ateganyijwe kwinjira n’angahe? Inyungu n’angahe? Turasaba ko abaturage bakongera guhabwa uburenganzira bwo kujya bahinga ibyo bihitiyemo

  3. Ishibo

    16/09/2017 at 12:35 pm

    Ibyo guhinga ibyo bihitiyemo Hoya kuko izi mbuto RAB itanga ni nziza turebye ku musaruro zitanga ahubwo nihanozwe itangwa ryazo ubundi abahinzi urebe ngo baratera imbere! Ahubwo ntibazace ibihingwa gakondo kuko byunganira imibereho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock