Eyob wabaye uwa kabiri muri TdRwanda2016 agarukanye na  Dimension Data – UMUSEKE

Eyob wabaye uwa kabiri muri TdRwanda2016 agarukanye na  Dimension Data

Tour du Rwanda rirabura iminsi 12  ngo itangire. Amakipe azayitabira akomeje gutangaza abakinnyi bazayahagararira. Team Dimension Data for Qhubeka yifuza kwisubiza iri siganwa yatangaje abakinnyi batanu barimo abanyarwanda babiri n’umunya-Eritrea Eyob Metkel wabaye uwa kabiri umwaka ushize.

Eyob Metkel wabaye uwa kabiri umwaka ushize azagarukana na Dimension Data muri Tour du Rwanda

Eyob Metkel wabaye uwa kabiri umwaka ushize azagarukana na Dimension Data muri Tour du Rwanda

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Abasiganwa 85 bavuye mu makipe 17 bazahatanira Tour du Rwanda ibura iminsi 12 ngo itangire. Muri aya makipe harimo na Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo yitoreza mu Butaliyani.

Iyi kipe yanegukanye Tour du Rwanda y’umwaka ushize yamaze gutangaza abakinnyi batanu bazazenguruka u Rwanda. Barimo abanyarwanda babiri Mugisha Samuel na Areruya Joseph.

Iyi kipe kandi izaba ifite umunya-Eritrea Eyob Metkel w’imyaka 24 yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2016, arushwa amasegonda 39 gusa.

Uyu mukinnyi inshuro zose yakinnye Tour du Rwanda yaje mu bakinnyi batanu ba mbere kandi yegukanamo etape imwe. Umwaka ushize yatwaye iya gatanu yahagurutse i Muhanga isorezwa i Musanze.

Urutonde rw’abakinnyi batanu ba Team Dimension Data for Qhubeka

  1. Metkel Eyob (Eritrea)
  2. Joseph Areruya (Rwanda)
  3. Mugisha Samuel (Rwanda)
  4. Stefan De Bod (South Africa)
  5. Kent Warwick Main (South Africa)
Stefan De Bod uzwiho ubuhanga muri Individual Time Trial nawe aritezwe

Stefan De Bod uzwiho ubuhanga muri Individual Time Trial nawe aritezwe

Kent Warwick Main ni umwe mu bazigaragaza muri Tour du Rwanda 2017

Kent Warwick Main ni umwe mu bazigaragaza muri Tour du Rwanda 2017

Roben NGABO

UMUSEKE

1 Comment

  1. nathy

    31/10/2017 at 5:49 am

    Aba barayidutwara nanone kbsa bose barakomey!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock