France: Umunyarwandakazi Uwamahoro yamuritse imideri i Vesoul – UMUSEKE

France: Umunyarwandakazi Uwamahoro yamuritse imideri i Vesoul

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje umunyarwandakazi Liliane Uwamahoro utuye mu Bufaransa yamuritse imideri mu gitaramo cyo gufasha abafite uburwayi bwa Kanseri y’ibere i Vesoul mu Burasirazuba bw’u Bufaransa.

Imwe mu mideri Liliane yamuritse.

Imwe mu mideri Liliane yamuritse.

Kumurika imideri Uwamahoro yabitangiriye mu Rwanda mu 2012, nyuma yo kwimukira mu Bufaransa aho atuye kuri ubu yahise akomeza ibyo kumurika imideri.

Kuwa gatandatu w’icyumweru dushoje yatoranyijwe mu bamuritse imideri mu gitaramo cyo gufasha abarwaye Kanseri y’ibere.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Nibyo koko mu mpera z’icyumweru dushoje namuritse imideri aha mu Bufaransa, yari dèfilé de mode yo gufasha abarwaye Kanseri y’ibere. Ino hari abantu benshi barwaye Kanseri, rero amafaranga yavuye mu gitaramo niyo azifashishwa kugira ngo abarwaye babagwe.”

Liliane Uwamahoro niwe mu nyafurika rukumbi wamuritse imideri muri iki gitaramo cyanagaragayemo abantu bazwi cyane mu Bufaransa.

Uwamahoro ati “Muri iki gitaramo hifashishijwe abantu bazwi mu Bufaransa, hakoreshejwe ba Nyampinga batandukanye. Ni njye munyafurika rukumbi wamuritse imideri muri iki gitaramo.”

Liliane ari kumurika imideri mu gitaramo cyo gufasha abarwaye Kanseri y'ibere mu Bufaransa.

Liliane ari kumurika imideri mu gitaramo cyo gufasha abarwaye Kanseri y’ibere mu Bufaransa.

Urubuga rwa internet estrepublicain.fr ruvuga ko buri mwaka mu Bufaransa hapfa abagore ibihumbi cumi na bibiri (12 000) bazira Kanseri y’ibere.

Mu mideri yerekanye harimo n'ikanzu zikunze kwambarwa n'abageni.

Mu mideri yerekanye harimo n’ikanzu zikunze kwambarwa n’abageni.

Hamuritse imideri itandukanye.

Hamuritse imideri itandukanye.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock