Frank Habineza ashobora guhita yegura ku buyobozi bw’ishyaka rye – UMUSEKE

Frank Habineza ashobora guhita yegura ku buyobozi bw’ishyaka rye

Umyobozi w’ishyaka “Democratic Green Party of Rwanda” Frank Habineza aratangaza ko ashobora kwegura ku buyobozi bw’ishyaka nyuma yo gutsindwa ku buryo bukabije mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Dr Frank Habineza amaze gutora yabwiye abanyamakuru ko aributsinde amatora.

Dr Frank Habineza amaze gutora yabwiye abanyamakuru ko aributsinde amatora.

Frank Habineza avuga ko kuba ubundi yarateganyaga gutsinda n’amajwi hafi 65%, ariko bikarangira abonye amajwi 0,47%, ngo ari ugutsindwa kubabaje.

Habineza yabwiye Umuseke ko gustindwa ndetse akarushwa amajwi n’umunyapolitike (Philippe Mpayima) avuga ko amaze igihe gito muri Politike y’u Rwanda kitarenze n’umwaka, kuri we ngo “ni amayobera matagatifu atarumva neza kugeza n’ubu”.

Habineza Frank n’ishyaka rye ngo batangiye gutekereza niba yakwegura ku buyobozi bw’ishyaka, gusa ngo ntibarabifatira umwanzuro.

Ati “Ntabwo turabifataho umwanzuro,…kuko turacyafite agahinda kenshi, umuntu iyo avuga afite agahinda hari igihe biba atari byiza, ariko nko mu cyumweru gitaha tuzaba tumaze gutuza.”

Frank Habineza yatubwiye kugeza ubu atazi neza niba aramutse yeguye yaguma mu ishyaka cyangwa yahita ava muri Politike.

Habineza avuga ko atanejejwe n’ibyavuye mu matora, ndetse akavuga ko indorerezi zimuhagarariye hamwe na hamwe zagiye zibangamirwa ntizikurikirane neza amatora, byaje byiyongera ku mbogamizi ngo yahuye nazo mu kwiyamamaza, gusa ngo “yakiriye ibyavuye mu matora kuko ari muri Demokarasi”.

UMUSEKE.RW

23 Comments

  1. Pat Knight

    07/08/2017 at 7:35 pm

    huhuhuhu igicu nicyo kikubwirako imvura iza kugwa kdi imbeho niyo ikubwiriza kwambara umupira

  2. Mikeno

    07/08/2017 at 7:44 pm

    Umuntu urushwa amajwi na Mpayimana yagombye kwegura rwose.

    • Mwanainchi

      08/08/2017 at 1:21 pm

      Mikeno, byari ngombwa ko Mpayimana arusha amajwi Habineza. Ubwo se ntubibona ko ari ikimenyetso cy’uko n’ubwo abenshi twukundira Kagame, hari abanyarwanda bagitora bashyize imbere ubwoko kurusha ibitekerezo by’umukandida. Impamvu zo gukomeza kurandura icyo cyorezo, nako iyo ngengabiterezo, yigaragaje. Sibyo se? Kwica inyoni ebyiri n’ibuye rimwe urabizi?

  3. Media

    07/08/2017 at 7:58 pm

    Oya rwose niyegure. Umunyarwanda ungana kuriya utazi ikinyarwanda, ese ubundi yari kuyobora ate apfobya ururimi kavukire? Ubutaha NEC ijye inagenzura ko abakandida bazi kuvuga.

    • Jacky

      08/08/2017 at 12:00 am

      Ikinyarwanda!niba ukivuga neza ko utiyamamaje ngo bagutore!

    • Proud

      08/08/2017 at 3:11 pm

      Kutamenya ikinyarwanda nimwemungaruka y’AMATEKA MABI u Rwanda rwanyuze mo. Niba iwanyu Kubera impamvu ntazi baragumye mu Rwanda, ntiwabirenganyiriza abakijije amagara y’ababo bakabajyana mumahanga. Nakubwira ko na KAGAME atacyizi neza nkuko wabishaka…

      • Forever 1

        08/08/2017 at 4:56 pm

        Ariko se amateka mabi azaba urwitwazo rwo kutamenya ikinyarwanda kugeza ryari ra??? Imyaka 23 n’itatu koko!!! Nyamara abavuga gutyo bajya mu bubiligi cg mu bufaranza umwaka 1 igifaransa bakaza bakivuga kurusha abazima n’abapfuye, bajya muri Spain amezi 6 akaba ahagije ngo baze batwirataho ko babaye intyoza mu gispanyoro! Mu budage ho sinirirwa mvuga, cg UK na US.

        Nyamara mu Rwanda bamazemo imyaka irenga nibura 20 yose, ngo amateka mabi, ngo amateka mabi….!!!! Nta gihugu na kimwe ku isi wabamo ufite ubushake bwo kwiga ururimi rwacyo cg rumwe mu ndimi zacyo, ngo umare imyaka 2 utararumenya kuruvuga neza no kurwandika. Ntacyo! Naho ibindi byose ni imitwe!

        Ni gute umunyarwanda yamara imyaka 20 mu Rwanda yarangiza akavuga ko nta kinyarwanda azi koko?

        • mahoro jack

          08/08/2017 at 5:34 pm

          Ibyo uvuze ni ukuri rwose! Ayo mateka ashaririye igihugu cyaciyemo twese turayazi ariko kumara imyaka 20 udashobora kuvuga ururimi rwawe ni imyumvire iba iri hasi ntimukabeshye. Ese kuki mwigisha icyongereza abana banyu bagahita bakimenya?

  4. Barakamfitiye Jack

    08/08/2017 at 12:56 am

    Nanjye gutsindwa kwa Habineza byarambabaje

  5. Nyagasaza

    08/08/2017 at 2:50 am

    Ntabwo amashagaga ye yatuma yegura. Ahubwo ishyaka yarisenya

  6. Rutwe

    08/08/2017 at 6:59 am

    Wapi ntabwo dukeneye ko yegura nabe aretse azaze ahangane umwaka utaha mumatora yabagize inteko ishinga amategeko azatsinda ndabyizeye. DGPR irarenze nuko nyine hano yari yahanganye n’umusaza ufite uburambe.

  7. gakuru jean paul

    08/08/2017 at 8:10 am

    Icyamubabaje si uko yatsinzwe kuko n’ubundi ariya majwi yagize ni menshi sinzi aho yayakuye, ahubwo icyamubabaje cyane ni uko yarushijwe n’umukandida wigenga!

  8. Elayono

    08/08/2017 at 10:48 am

    Icyo mpamya neza nuko commission y’amatora yakoze akazi kayo neza mumucyo
    Naho ibya MPAYIMANA na HABINEZA ubwo kurushanwa amajwi byatewe nabari babashyigikiye
    ,rero ntibitangaje ko MPAYIMANA yarusha amajwi HABINEZA.Kuba afite ishyaka ntibyabuzako MPAYIMANA yagirabantu baruta umubare HABINEZA kumutora.

  9. john

    08/08/2017 at 10:49 am

    Bjr, ariko ndumva adakwiye kwegura ahubwo agomba kwemera amahitamo y’abanya Rwanda kuko twahisemo dushingiye kubyo yavugaga azakora. Dore uko mbibona icyatumye atsindwa cyane yavuze ibintu reka nekuvuga ko bidashoboka ahubwo ntiyadusobanuriye aho ubushobozi bwo kubikora cg kubigeraho buzava niba yarana havuze ntabwo yatwemeje: ex:

    1. Nzagaburira abana biga mu mashuri abanza nay’isumbuye kd ifunguro ririho Inyama( zizavahe?)
    2. nzongeza abarimu umushara n’abasirikare (????)kd yagabanyije imisoro cg yavuyeho???
    3. Azubakira abasirikare n’Abapolice gute? ubushobozi buzavahe?
    4. Azongeza amafaranga ahabwa abanyeshuri
    5. Azagura ibyogajuru bicunga umutekano kd tugifite abantu batuye mu manegeka kd umutekano dufite ntacyo udutwaye ahubwo hari ibindi byihutirwa.
    6.Yanenze gahunda ya girinka kd hari abanyaRwanda yavanye ikuzimu ndavuga mubukene bukabije
    7.Ati abanyapolitiki bafunzwe bazashyirirwaho urukiko nibingombwa bafungurwa ( bivuze ko atemera icyo bafungiwe kd ibyaha byarabahanye abanyarwanda twese tubizi
    8. Ati tuzaca ruswa ukaibaza niba abantu azakoresha bazaba bavuye mw’ijuru( guca ruswa ni urugendo kd aho Paul Kagame na FPR bagejeje urworugamba turahashima
    ibindi nzabivuga ubutaha kd mushimire ibyiza yavuze yiyamamaza ahubwo mbona yari akwiye gushiramo imbaaga.

    • Ntare

      08/08/2017 at 2:03 pm

      Nkunda Umugabo ntacyo ampaye. Iyaba twese tubasha kumva no gusobanukirwa ibintu gutya John abivuze

  10. Kagabo

    08/08/2017 at 11:14 am

    Ubundi se ueretse kwirengagiza ntiyabonaga ko aherekeje Kagame? Igitangaje ni ko Candidat wigenga yamurushije amajwi kandi ngo no kubona 600 bamusinyira harabayeho ubufasha bw’abashakaga ko abaherekeza mu matora. Bombi baragerageje!!!

  11. B

    08/08/2017 at 11:23 am

    Byo biratangaje amajwi yagize ni amayobera nkurikije uko yari ashyigikiwe mbere

  12. jyewe

    08/08/2017 at 12:38 pm

    John we, biriya babyita demagogie….

  13. jyewe

    08/08/2017 at 12:44 pm

    gushungera no gushygikira biratandukanye….

  14. Ikibasumba

    08/08/2017 at 12:55 pm

    Niyigendere rwose, none se ko mission yari yahawe n’ ishyaka rye rya FPR irangiye ikindi yaba asigaje n’iki ko mu Rwanda tudafite ibibazo bya green tea.

    • Atuheire Junior

      08/08/2017 at 4:11 pm

      Wowe urabizi mwa. Ririya baryit’ijijisha rya politike. We se yarayobeweko arimo kwikirigit’agaseka? Ariko ibanga bariziranyeho kandi bidatinze tuzaba tubimenya. Mpayimana yaravuzengo n’ubwo natsinzwe sinzasubir’iburayi nibampa akazi nzagakora. Ubwo we yishakirag’inzira yo kubon’akazi kandi azabigeraho kuko ejo nimugoroba perezida Kagame yavuzeko agiye gukorana n’abo bagendanye mu matora. Ubwo Habineza nibamuha minisiteri na Mpayimana bakamuha ikigo cya Leta bazicara birire ku misoro yacu kuko mission bayirangije neza.

  15. MM

    08/08/2017 at 3:02 pm

    John we ibyo uvuze nibyo kbsa abantu bajye bavuga ibintu bashobora gukora

  16. rugwiro

    08/08/2017 at 3:57 pm

    ariko rero ntitukigize nkana KAGAME YIYAMAMAJE YABISABWE NTEKEREZA KO IYO ADATSINDA KURIYA TWARI KUBA TUBAYE ABABESHYI NIBASHAKA GUTSINDA BATEGERERZE IYI MANDAT IRANGIRE KUKO NIHO ABANYARWANDA BAZABA NTAWUNDI BEMEREYE UYU MWANYA NAHO UBUNDI IYO MBA BO NARIGUTEKEREZA KO NAYO NTAYO NABONA NTA GITANGAZA KIRIMO KUKO N UWAMURUSHIJE NTACYO BYAMAZE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock