Fuadi Ndayisenga utarashimwe na Rayon agiye gusimbura Savio muri AS Kigali – UMUSEKE

Fuadi Ndayisenga utarashimwe na Rayon agiye gusimbura Savio muri AS Kigali

Nyuma yo kugura umukinnyi uhenze kurusha abandi mu makipe yo mu Rwanda Nshuti Dominique Savio ariko imvune y’akaboko ntitume atangira umwaka w’imikino neza AS Kigali yafashe umwanzuro wo kumureka akabanza kubagwa. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye ibiganiro na Fuadi Ndayisenga wanatangiye imyitozo ngo azibe icyuho cya Savio.

Fuadi Ndayisenga ashobora kuba umusimbura wa Savio Nshuti ugiye kubagwa

Fuadi Ndayisenga ashobora kuba umusimbura wa Savio Nshuti ugiye kubagwa

Kuwa kane tariki 12 Ukwakira 2017 nibwo Nshuti Dominique Savio azabonana n’inzobere mu ndwara z’imvune n’amagufa wo mu bitaro by’Abahinde ‘Mediheal Hospital and Fertility Centre-Kigali’.

Savio Nshuti afite indwara yo gukuka igufa bituma iyo agunganye n’uwo bahanganiye umupira akaboko gatandukana n’urutugu. Biteganyijwe ko ashobora kubagwa akazamara amezi atatu hanze y’ikibuga.

Kubura uyu mukinnyi uhenze bari kuzagenderaho muri uyu mwaka, AS Kigali yafashe umwanzuro wo gufata Faudi Ndayisenga wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC na Rayon sports mu myaka ishize.

Umunyamabanga wa AS Kigali Joseph Nshimiye yabwiye Umuseke ko uyu mukinnyi ari gukorera imyitozo mu ikipe y’abanyamujyi agira ati:

“Fuadi si umukinnyi dufata nk’umusimbura wa Savio kuko ni umukinnyi usanzwe ari mwiza ushobora guhanganira imyanya. Twaravuganye atangira imyitozo. Abatoza nibabona ari ku rwego rwiza tuzamufata. Ntabwo turatangira ibiganiro byimbitse nawe kuko abatoza batarabitwemerera. Ariko nibigenda neza tuzamusinyisha.”

Rutahizamu w’Intamba ku rugamba z’i Burundi Fuadi Ndayisenga wavutse tariki 15 Nyakanga 1989 yari amaze iminsi akore imyitozo muri Rayon sports ariko ntiyashimwe n’abatoza bayo. Gusa ashobora gusinyishwa na AS Kigali akongerwa ku rutonde rw’abo izakoresha ngo kuko nta kipe yari afite kumubonera ibyangombwa ntibizagorana.

AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru izakina na Miroplast FC ishaka amanota atatu ya mbere kuko umukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’ yawunganyije na Rayon sports 1-1.

Fuadi Ndayisenga (ibumoso) yari amaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon ariko ntiyahirwa

Fuadi Ndayisenga (ibumoso) yari amaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon ariko ntiyahirwa

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock