Gasabo: Meya ngo agiye guhangana n’abayobozi barya ruswa n’abatanga Serivise mbi – UMUSEKE

Gasabo: Meya ngo agiye guhangana n’abayobozi barya ruswa n’abatanga Serivise mbi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira, mu birori byo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu karere ka Gasabo byabereye mu murenge wa Gatsata, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yasabye abayobozi gutanga Serivise nziza no kwirinda kurya ruswa kuko ngo ababikora agiye guhangana nabo.

Rwamurangwa umuyobozi wa Gasabo avuga ko agiye guhagurukira abayobozi batanga serivise zitanoze n'abarya ruswa.

Rwamurangwa umuyobozi wa Gasabo avuga ko agiye guhagurukira abayobozi batanga serivise zitanoze n’abarya ruswa.

Muri uyu muhango, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yavuze ko gutanga Serivise nziza ku muturage aricyo kimenyetso cy’imiyoborere myiza abasaba abayobozi bose muri aka karere kuko ari inshingano zabo.

Mayor Rwamurangwa yavuze ko umuyobozi ibyo yakora ibyiza, iyo ariye ruswa ntanatange Serivise nziza abaturage bitabanyura.

Yagize ati “Ibikorwa rwose birahari byinshi turabikora dufatanije n’abaturage tukagera kuri byinshi, ariko ibyo byose kugira ngo umuturage abibone (bisaba ibindi),…Iyo tutabahaye Serivise zinoze, iyo twabaririye ruswa bakagenda bahonda agatoki ku kandi (ntibadushima).

N’iyo wakora ibikorwa byiza, bimwe bavuga ngo bimanura ijuru rikegera isi ntabwo ibyo bikorwa abaturage bashobora kubibona neza. Barabibona wenda bikanabagirira n’akamaro ariko bakagenda bafite ibibazo.”

Rwamurangwa yavuze gutanga Serivise mbi no kurya ruswa aribyo byabaye intandaro yo gusubira inyuma kw’Akarere ka Gasabo mu mihigo y’umwaka ushize w’imihigo. Gusa, ngo ababikora agiye kubahagurukira.

Yagize ati “Ariko ikintu kitwa gutanga Serivise mbi, no kurya ruswa turaza kumerana nabi kabisa, abantu babyumve neza.

Aka karere umwaka ushize w’imihigo kasubiye inyuma cyane kuko kaje ku mwanya wa cyenda mu mwaka wa 2016/2017 kavuye ku mwanya wa mbere kariho mu mwaka wa 2015/2016.

Umuyobozi wako yagarutse ariko no ku  baturage abibutsa ko bagomba gukora inshingano yabo yo gutanga amakuru y’ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe, ariko batibagiwe no kuvuga ibigenda baba banagizemo uruhare.

Mayor Rwamurangwa avuga ko hari ubwo abaturage batanga amakuru nabi ku nzego zikora igenzura ugasanga nibyo bagezeho babivunikiye bakabikuba na zeru.

Mayor Rwamurangwa kandi yanasezeranije abanyagatsata ubufatanye mu gushakira umuti w’ibibazo yari yagaragarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo.

Mu bibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge,Urujeni Gertrude yagaragaje harimo, ikibazo cy’igishushanyo mbonera kihariye cy’uyu murenge, za ruhurura nyinshi zisenyera abaturage zigasenya n’ibikorwa remezo, umuhanda udacaniye uteza ibibazo by’umutekano muke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata Urujeni Gertrude.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata Urujeni Gertrude.

Umuyobozi w’umurenge kandi yavuze ko hari abaturage bo mu mudugudu wa Nyagasozi uri mu murenge we ngo bishyuzwa amafaranga y’u Rwanda 70 kuri my’umusoro w’ubutaka ku mwaka, ariko ngo umudugudu uturanye nawo wo mu wundi murenge wa Jali bo bakishyuzwa 30 Frw kuri m2 kandi ari ahantu hamwe.

Urujeni Gertrude kandi ko abaturage bo muri uyu murenge bafite ikibazo cy’ikimenyetso bita “Towa” gishyirwa ku nzu ziri mu manegeka aho abaturage bagana abanki bazitangaho ingwate bakanga.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yabwiye abaturage ko ku bibazo byagaragajwe ibyigirwa muri njyanama y’akarere bazabifatira umwanzuro, naho ibisaba gukorerwa ubuvugizi nabyo abukore.

Abaturage bakurikirana ibiganiro bagiranaga n'abayobozi bari kunzu bakoreramo akazi

Abaturage bakurikirana ibiganiro bagiranaga n’abayobozi bari kunzu bakoreramo akazi

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

15 Comments

  1. Rubanda

    12/10/2017 at 12:06 pm

    Ruswa yo mu Karere ka Gasbo ku bijyanye n’amadosiye yose yerekeranye n’ubutaka, irimo iravuza ubuhuha, kandi kuyica Mayor bizamugora rwose, kubera ko harimo amacenga menshi. Keretse nabanza agahindura bamwe mu babishinzwe kandi sinzi niba abifitiye ubushobozi.

    Njyanama ya Gatsata nayo yari ikwiye kuvugururwa, kuko ubona abayirimo ntacyo bakora kigaragara wavuga ngo cyateza Gatsata imbere. Usanga ibitekerezo byabo bisa naho biri ku rwego rwo hasi cyane. Nta “initiative spirit” cyangwa “innovation spirit” bafite. Birababaje.

    • nshimiye Abed

      12/10/2017 at 12:36 pm

      Gasabo rwose bafite services mbi kurusha uturere twose nabayemo , nutwo nakoreyemo

      • Haguma

        12/10/2017 at 5:55 pm

        Ntabwo muzico barico.Ntanubwo muzi uwabateretsemo.Mutuze muhebere urwaje ejobatazabarega gusebanya mukisanga muri 1930.

  2. nshimiye Abed

    12/10/2017 at 12:36 pm

    service yubutaka yo ni agahoma munwa

  3. kalimu

    12/10/2017 at 7:26 pm

    RUSWA,GUSIRAGIZA ABATURAGE BABABWIRA NGO UZAGARUKE EJO,IMYUBAKIRE Y’AKAJAGARI,SERVICE MBI MU GUTANGA IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA N’IBYO KUBAKA, NIBYO BINTU BIBI BIRIMO GUTUMA AKA KARERE GASUBIRA INYUMA CYANE.NYAKUBAHWA MEYA GERAGEZA HABEHO AMAVUGURURWA MU BAKOZI B’AKARERE UHEREYE KU BASHINZWE UBUTAKA KUKO BIRAKABIJE.

  4. Gaju

    12/10/2017 at 9:05 pm

    Rwose n’i Jabana ruswa ivuza ubuhuha burenze ku buryo ahubwo itakiri ubuhuha ari induru!!! ES waho ngo yaje aca akajagari none ubu niwe ugateza. Iyo utatanze ruswa urasenyerwa abo muturanye bayitanze bakabareka! Abakozi ndetse n’abaturage ubwabo yabaciyemo ibice. Hari abo ku ruhande rwe (bafatanya) abandi si abe!! Ibyo rero nk’umuyobozi ntabwo aribyo! Ntiyumvikana na Njyanama mu mikoreshereze y’amafaranga mu murenge! Rwose koko Nyakubahwa Mayor mwadutabaye!

    • citoyen

      13/10/2017 at 9:41 am

      hhhh izo nkuru turazumva cyane ngo mufite gitifu w’umwiyemezi n’umuswa bya hatari. Njya mubona kuri tvr n’ibikabyo nkagirango ni umukozi kumbe ni self publicity? Abayobozi b’abanyamafuti buri gihe barangwa no gushyiraho udutsiko mubo bayobora bityo bakagira ubafasha guhisha isura nyayo yabo. Ariko akenshi ntibiramba. Ubwo nawe nyine ari kuvoma!

  5. Safa

    13/10/2017 at 1:07 am

    Gusiragiza abantu muri service yubutaka nimyubakire birababaje miro gasabo.bazabyigeho pe.abantu bagusiragiza unabisobanukiwe ugatinya kwiteranya bwose NGO batazavuga ko wabareze

  6. Ramba

    13/10/2017 at 7:53 am

    Rwose Gasabo ikwiriye gusubira ku mwanya wa mbere!! Ba Gitifu batumye isubira inyuma bahindurwe. Imikorere na service bisubirwemo. Mayor rwose ntako utagira ariko abagufasha shwiiii!

  7. Muhire

    13/10/2017 at 11:05 am

    Gitifu Urujeni turamushima umuhate agira no gukora nk’uwikorera. Inama Njyanama ye nayo ishyiremo imbaraga

  8. Muhire

    13/10/2017 at 11:08 am

    Mayor Rwamulangwa arasobanutse. Abo bafatanya bamufashe Gasabo yongere isubire ku mwanya wayo kuko opportunities zirahari pe

  9. Mugabo

    13/10/2017 at 12:11 pm

    Urujeni muramishima iki ? Gucamo abantu ibice no kurya ruswa no kunyereza amafaranga abaturage butangira abacitse ku icumu no kwishyuza abantu amafaranga ayita ay’isuku n’umutekano akarema fiche baringa muri Sacco yariyeho amamiliyoni arenga mirongo itatu mu gihe cy’umwaka umwe Prezida wa Sacco yavumbura ayo manyanga akamutangira ruswa mu bahungu ba RCA akamwirukanisha agashyiraho umuntu utari uri no munteko itorwamo binyuranyije n’itegeko rya RCA n’irya BNR , gutanga amasoko uko yishakiye, ugerageje kugaragaza ukuri wese aba abaye umwanzi kandi afite ivangura rikomeye ni umunyamacakubiri ukomeye n’ibindi tutavuze .

  10. Mberabahizi Raymond

    13/10/2017 at 6:12 pm

    Turashimira abatanze ibitekerezo bose, kndi turabizeza ko bitazanyorohera
    Impfabuka.

  11. Matwi

    13/10/2017 at 8:32 pm

    Bikosoke kabisa

  12. Nkundurwanda

    14/10/2017 at 6:57 pm

    Nyakubahwa VM turakwemera uri umuntu w’umugabo cyane pe!! Courage courage.
    Mayor we n’imfura. Imana ijye imuba imbere.
    N’aho VM Asoc,we nave mu cyenewabo n’itonesha rya bamwe arebe inyungu rusange n’iterambere bya Gasabo!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock