Gasabo: Umukecuru w’imyaka 75 yemeza ko atwite – UMUSEKE

Gasabo: Umukecuru w’imyaka 75 yemeza ko atwite

Bugirande Merisiyana ari mu kigero cy’imyaka 75 – 80, yemeza ko atwite inda ndetse ngo yatangiye konka arayumva. Iyi nda ngo yayitwise kera mu myaka 30 ishize barayizinga, mu minsi yashize ngo nibwo yazinguwe. Uyu munsi twamusuye dusanga avuye kwisuzumisha kwa muganga.

Atuye mu kagali ka Ndatemwa mu murenge wa Rutunga

Atuye mu kagali ka Ndatemwa mu murenge wa Rutunga

Atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rutunga mu kagari ka Indatemwa mu karere ka Gasabo, twasanze yagiye kwa muganga kuri centre de sante ya Rwesero iri hakurya ya Muhazi mu murenge wa Rwamiko muri Gicumbi.

Yagarutse ku gicamunsi ari kumwe n’umukobwa we wamuherekeje agiye kumusuzumisha.  Iyo nda ubu ngo ishobora kuba igeze mu mezi ari hagati y’atanu n’atandatu. Ku Rwesero ariko ntibamupimye ahubwo ngo bamusabye kuzagaruka ejo kuwa kabiri.

Bugirande wabyaye abana umunani bose bakuze ubu, yabwiye Umuseke ko inda ye ya cyenda itavutse, ahubwo ngo yarozwe ‘bakayizinga’.

Ati: “Mu 1981 nari ntwite inda hashize igihe nkangutse ndayibura. Narakomeje mba aho kuko bambwiye ko bayizinze. Mu gihe cyashize nibwo umuntu yambwiye ko hari abantu bashobora kuyizingura.”

Avuga ko aho naho ari hakurya ya Muhazi ngo yagiyeyo bamuha imiti arayinywa hashize iminsi ngo atangira kumva inda iragenda ikura none muri aya mezi ubu ngo yumva yonka.

Umukobwa we witwa Emerita ari nawe bari bajyanye gusuzimisha iyi nda kuri centre de santé ya Rwesero iyi nda ‘bazinze’ nawe avuga ko akurikije ibyo nyina avuga koko ashobora kuba atwite kandi ibyo kuzinga inda yari atwite yaje yakuze abyumva.

Emerita ariko avuga ko ejo aribwo bazamenya neza niba koko nyina atwite abaganga ba kizungu nibamara kumucisha mu cyuma.

Marisiyana ubu asigaranye abana bane bose bakuze, afite n’abuzukuru 18.

We n'umukobwa we bazamuka bava kwa muganga

We n’umukobwa we bazamuka bava kwa muganga

Sylvain Nizeyimana umugabo w’imyaka 41 avuga ko ibyo gutwita k’uyu mukecuru nawe abizi cyane nk’umuturanyi baganira buri munsi.

Ibyo kuzinga inda ikabura hari abaturage ba hano bemereye Umuseke ko bibaho cyane kuva na cyera, gusa ngo abayizingura nabo babaho ku buryo uwo bayizinze ashaka aho bayimuzingurira. Bugirande we bagakeka ko bayizinzwe ariko ntiyite ku kujya kuri abo ‘bavuzi’.

Icyabatangaje ngo ni uko uyu mukecuru yifuza kubyara iyi nda nk’uko nawe abyemeza.

Uyu mukecuru avuga ko ubu impungenge afite ari uko ashobora kubyara kandi inka ye yaratetse afite n’ubushobozi bucye bwo kubona ibiribwa bikwiriye umugore utwite.

Impungenge kandi afite ni izabukuru n’intege nke ubu agenda agira uko ‘inda’ iba nkuru nk’uko abivuga.

Tuzakurikirana ibizava mu bizamini byo kwa muganga.

Burigande yemeza ko atwite kuko inda yahoze atwite cyera bayizinguye

Bugirande yemeza ko atwite kuko inda yahoze atwite cyera bayizinguye

Bavuye kwipimisha ku Rwesero ariko ntibabasuzumye, ejo bazasubirayo

Bavuye kwipimisha ku Rwesero ariko ntibabasuzumye, ejo bazasubirayo

We ngo yiteguye kubyara nubwo bwose izabukuru ari impungenge

We ngo yiteguye kubyara nubwo bwose izabukuru ari impungenge

 

10/10/2017 17h00, IBISHYA: 

Amakuru Umuseke ukesha umwe mu bana b’uyu mukecuru wamuherekeje kwa muganga ku Rwesero ni uko ngo batigeze bababwira ko atwite, ngo babwiraga ko nta nda basanganye uyu mukecuru ariko bafashe icyemezo cyo kumwohereza ku bitaro bya Byumba.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

25 Comments

  1. ruhaya

    10/10/2017 at 2:51 am

    Ngwagaki? Nibashake uwo musaza wamukorejeho akamuzingura.Nange nzingura inda kubakobwa b’udukumi.

    • lucky

      10/10/2017 at 3:46 pm

      abagore bakuze c ntubavura?

  2. Fredy

    10/10/2017 at 6:19 am

    Ibi simbyumva nagato ariko reka ntuze ndebe icyo abaganga bazatangaza!icyo mpamya cyo ni uburwayi butangiye kuza bakabyitiranya ninda!! Cyane ko abageze muzabukuru bakunda kwibasirwa na Ascite ,Hepatite, Hypertension za Nephropathie ndetse nizindi ndwara zibasira abakuze!gusa reka dutegereze turebe ibizavamo

    • Mwizerwa Laurence

      10/10/2017 at 8:43 pm

      Kabisa yaba yabaye Sarah?

  3. Ngunda

    10/10/2017 at 8:17 am

    Ibi njye sinabitindaho kuko niboneye n’amas yanjye umuntu bazingiyeho inda abyara hashize 2 ans. Aho ntuye ubu mpimukira nahasanze umuturanyi atwite ariko yabyaye mpamaze imyaka 2 pe gusa yabyaye umwana upfuye

  4. Alexis

    10/10/2017 at 10:20 am

    Ahaaa!, Nakataraza kazaza!

  5. muzi

    10/10/2017 at 11:14 am

    Mugomba kuduha inkurikizi y’iyi nkuru tukamenya niba ari ukuri, abyaye umwana muzima ho bizaba birenze. nzahita nemeza ko ubumenyi bwari bufitwe n’abakurambere bukubye ubw’abazungu inshuro amagana!

  6. tidy

    10/10/2017 at 11:24 am

    azabyara daaa

  7. Kato

    10/10/2017 at 12:13 pm

    Umusaza bahuye ni Ruhangamuzi.

  8. Nkundiye Damascene

    10/10/2017 at 12:29 pm

    ubwo se uwo mwana azamwonsa? Birakaze nako ntibisanzwe

  9. florent

    10/10/2017 at 12:45 pm

    Reka reka ibi sibyo

  10. Ange

    10/10/2017 at 1:52 pm

    ni za miomes ziba zuzuyemo

  11. gaju

    10/10/2017 at 4:34 pm

    Ibise birashoboka ndatangaye aka nakumiro mbabwire.

  12. zuzu

    10/10/2017 at 4:41 pm

    Fred nange ndemezanya nawe gusa reka dutegereze abaye taruburwayi cyaba arigitangaza

  13. pacifique

    10/10/2017 at 5:02 pm

    Yewe uyu mukecuru rwose inda twayibuze yahawe transferred,dutegereje ibizavamo

  14. Ndabihamya ko uri Imana

    10/10/2017 at 5:23 pm

    Ntagitangaza kirimo wenda iyo avuka aba yarapfuye naze ahubwo adufashe kwamamaza christo Yesu!!

  15. neza

    10/10/2017 at 7:20 pm

    buriya ibibyimba byuzuye inda ngo aratwite bya bibyimba byizabukuru erega kumafoto ndabona ahagaze kumudame utwite koko ese mukecuru ko nta nimbaraga zo kugenda urashaka umwana wiki koko

  16. neza

    10/10/2017 at 7:29 pm

    nibadasanga inda yuzuyemo ibibyimba bazangaye cg urwagashya numwijima byarabaye binini harukuntu bibyimba urwagashya rukaba rurerure

  17. ndagijimana samson

    10/10/2017 at 10:33 pm

    Mbega biratangaje pe

  18. beata mukanyarwaya

    11/10/2017 at 6:39 am

    ibibyimba Muri nyababyeyi,CG se hepatomegaly,CG splenomegaliie into birahoboka.

  19. Levis

    11/10/2017 at 6:51 am

    Ahhh Neza uransekeje Kabisa yuuu yeme ibi tubyunva muri Bibiliya yera aho bavuga inkuru zumubyeyi Sara wabyaye afite 90 uyu azaba abaye Sara wikigihe

  20. Jimmy

    11/10/2017 at 1:12 pm

    Ariko abanyamakuru namwe murakabya! ubu se iyo mutegereza igisubizo kivuye kwa muganga ntimukwize inkuru zuzuyeho ivumbi.

  21. Salomon Bambou

    11/10/2017 at 7:21 pm

    Ngahorero mwabanyarwandamwe!Ubuse azabyara yonse iri ni ishyano n’ibitangaza by’Imana.Tuzabitarurirahe?

  22. Ruratwa

    12/10/2017 at 8:29 am

    Izi ni za myomes ntihagire uzabitindaho.ascite nayo irashoboka.ng’uwo umubiri!

  23. Jerome

    12/10/2017 at 12:08 pm

    Kabisa umuganga nkuwo uzingura ashobore kuba azi byinshi mumwegere nawe tumumenye naho umukecuru azabyara Imana izamuba hafi nka Sarah

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock