Gasabo: Umunyeshuri warohamye kuwa gatanu yabonetse none – UMUSEKE

Gasabo: Umunyeshuri warohamye kuwa gatanu yabonetse none

Kuva kuwa gatanu, umunyeshuri warohamye mu rugomero rw’amazi rwa Mutukura ku ruhande rw’Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Ruhanga muri Gasabo umurambo we wabonetse mu gitondo cya none nyuma y’iminsi itatu ashakishwa.

Abaturage bakurikiranye imirimo yo gushakisha uyu mwana warohamye

Kuwa gatandatu abaturage bakurikiranye imirimo yo gushakisha uyu mwana warohamye

Jean Baptiste Hafashimana umukozi ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu i Ruhanga yabwiye Umuseke  ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ko uyu mwana w’umunyeshuri yari ataraboneka.

Mu gitondo nibwo yabwiye Umuseke ko yahawe amakuru uyu munsi mu gitondo kare ko umurambo w’uyu mwana abazindutse bawusanze ku nkombe z’iki kidendezi.

Uyu munyeshuri witwa Kubwimana warohamye yari afite imyaka 17, yari yazanye na bagenzi be kwidumbaguza (koga) muri iki kidendezi cy’amazi ariko ararohama baramubura.

Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bahise batangira gushakisha uyu mwana wigaga muwa kabiri w’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhanga ariko aha ari naho iwabo.

Kuva kuwa gatanu baramushakishije, bikavugwa ko yari yarafashwe ibyondo byo hasi mu mazi. Ntibabashije kumubona kugeza ku cyumweru nimugoroba.

Jean Baptiste Hafashimana avuga ko inzego zibakuriye ari zo zishobora guhita zifata ingamba zirambye zo gukumira ikibazo nk’iki muri  iki kizenga kiri hagati y’uturere twa Gasabo na Rwamagana.

Ngo nubwo hari ibyapa bisanzwe bibuza kogera muri iki kizenga hari ababirengaho ariko nk’inzego z’ibanze bahora basaba abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda koga muri iki kizenga birinda ibibazo nk’ibi.

Umurambo w’uyu mwana ubu ngo ugiye gushyikirizwa ababyeyi be.

Bagerageje kumushakisha kuva kuwa gatanu kugeza ubu

Bagerageje kumushakisha kuva kuwa gatanu, kuwa gatandatu no ku cyumweru baraheba, bamusanze ku nkombe mu gitondo cya none

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock