Gatsibo: Abana basaga 150 bari munsi y’ubutaka bashaka ubukungu – UMUSEKE

Gatsibo: Abana basaga 150 bari munsi y’ubutaka bashaka ubukungu

*Baba batumwe n’ababyeyi babo gushaka ubukungu
*Akarere karasaba ababyeyi ubufatanye guca ibi bintu

Mu murenge wa Remera abana hafi 200 bataye ishuri birirwa banyanyagiye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, babwiye Umuseke ko baba boherejwe n’ababyeyi. Akarere karasaba ababyeyi ubufatanye mu gukemura iki kibazo.

Uyu mwana yataye ishuri yirirwa aha mu kirombe ashakamo coltan

Uyu mwana yataye ishuri yirirwa aha mu kirombe ashakamo coltan

Abana bari mu kigero cy’imyaka 13 na 17 babarirwa hagati ya 150 na 200 bavuye mu ishuri abandi biga babifatanya no kujya mu birombe.

Muri ibi birombe bacukuramo amabuye yitwa Tin, 1Kg imwe bavuga ko bayigurisha 8 000Frw.

Umwe muri aba bana w’imyaka 13 ati “niga muwa gatanu (w’abanza) mba nazanye n’ababyeyi hano mu kirombe.”

Undi w’imyaka 15 avuga ko yaretse ishuri akaza hano gushaka amafaranga ngo ajye yigurira imyenda n’utundi akenera.

Abakuru baba bari kumwe n’aba bana  mu birombe nabo usanga bavuga ko bahangayikishijwe n’ahazaza h’aba bana, bakavuga ko ngo n’iyo babirukanye bucya ababyeyi babo bakongera bakabohereza.

Umugore w’imyaka 32 twasanze mu kirombe ati “bose bataye amashuri kubera amabuye y’agaciro, Leta nirebe uko yirukana aba bana mu birombe.”

Undi witwa Gaspard Makuza nawe asaba ubuyobozi kubishyiramo imbaraga aba bana bakava mu birombe bagasubira ku ishuri.

Richard Gasana umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko uruhare runini mu gukemura iki kibazo rufitwe cyane cyane n’ababyeyi.

Ati “kugira ngo abana bajye ku ishuri ni uruhare rw’ababyeyi, twe dukora ubukangurambaga kugira ngo abana bajye ku ishuri. Tugiye gufatanya n’ababyeyo ibi bibe byahagarara.”

Mu birombe, abana bahakorera amafranga macye, bari mu kaga kuko bishobora kubagwira cyangwa bakahavana indwara.

Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ; mu ngingo yayo ya 14 havuga ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi.

Abenshi ngo boherezwa n'ababyeyi babo ariko kandi baba bakorana n'abantu bakuru

Abenshi ngo boherezwa n’ababyeyi babo ariko kandi baba bakorana n’abantu bakuru

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. kamashu

    13/11/2017 at 2:31 am

    hahah

  2. Kagwandi

    13/11/2017 at 8:22 am

    Rya terambere batubwira ko mbona bano ritabageraho ra? Aba ya vision 2020 buriya mu myaka 2 izaba yabagezeho?

  3. Tate

    13/11/2017 at 12:46 pm

    Ngayo nguko.

  4. AMINA

    13/11/2017 at 3:47 pm

    Aba bana barababaje misteri yiterambere ry’umuryango ifate ingamba zikaze irengere ejo heza haba bana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock