Gatuna: Urubyiruko rurasaba amashuri y’imyuga – UMUSEKE

Gatuna: Urubyiruko rurasaba amashuri y’imyuga

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Cyumba, hafi y’umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi rurasaba amashuri y’imyuga kugira ngo narwo rubashe kwiteza imbere rwihangira imirimo.

Aha ni ku Gasanteri (Centre) ka Gatuna.

Aha ni ku Gasanteri (Centre) ka Gatuna.

Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna ni rumwe mu bagaragara mu bikorwa byo gucuruza no kwambutsa ibiyobyabwenge ngo kuko nta kindi cyo gukora baba bafite.

Nsabimana Emmanuel umwe mu rubyiruko rutuye ku mupaka wa Gatuna yabwiye Umuseke ko igituma urubyiruko  rwishora mu biyobyabwenge na za Kanyanga ari uko baba babuze icyo gukora.

Yagize ati “Bamwe mu rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge na za Kanyanga kuko nta kintu baba bafite cyo gukora, ariko  babonye amashuri y’imyuga nabo bakwihangira imirimo bagashaka icyabateza imbere bakareka kujya mu biyobyabwenge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal avuga ko bafite gahunda yo kubaka amashuri y’imyuga uru rubyiruko rwifuza, dore ko ngo bashaka gushyira ishuri ry’imyuga muri buri Murenge.

Yagize ati “Uyu munsi icyo duhamagarira urubyiruko ni ukwitabira imirimo y’amaboko bakabona amafaranga bagakemura ibibazo byabo batagiye kwinywera kanyanga, noneho tugahera ku mahirwe ahari tukabaha ibyo gukora.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rwijandika mu bikorwa nk’ibyo kuko nta kandi kazi bafite gusa baramutse babonye amashuri y’imyuga bakwiga imyuga bakihangira imirimo.

Bamwe muri uru rubyiruko batwara abagenzi ku magare.

Bamwe muri uru rubyiruko batwara abagenzi ku magare.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Mutwaro

    17/07/2017 at 4:42 pm

    Bagarure za CERAI za Kera bigishe abantu, ubufundi, ububaji, ubundi bukorikori.U Rwanda ntabwo ruzatungwa gusa na za mastazi z’umurimbo.

  2. MATESO JEAN

    18/07/2017 at 9:48 am

    masitazi z’umulimbo aliko….. ahaaa wewe wiyise mutwaro, uziko iyo master degree ali iy’icyiciro cya gatatu n’iyo naba ndi gushomera mba nshonje mpishiwe? none se iyo serayi nzi nakoze ku kabusunzu izaza ifite ingufu kurusha iyo wise mastazi y’umulimbo da ? I don’t think so, I’m not sharing same ideas with U, icyakora umuntu ahita yumva skill level yawe iyaliyo. Please think big.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock