Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel mu bazitabira Rda Mountain Gorilla 2017 – UMUSEKE

Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel mu bazitabira Rda Mountain Gorilla 2017

Mu mpera z’iki cyumweru imodoka 19 ziganjemo izizaturuka hanze y’u Rwanda zamaze kwiyandikisha ngo zihatanire ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017’. Mu bazwi cyane bazitabira harimo na Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel bari bamaze imyaka ibiri badasiganwa mu Rwanda.

Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel ku rutonde rw'abazikana Rwanda Mountain Gollira Rally, aha bishimiraga kuyitwara 2013

Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel ku rutonde rw’abazikana Rwanda Mountain Gollira Rally, aha bishimiraga kuyitwara 2013

Imodoka 19 harimo eshanu zo mu Rwanda, enye z’i Burundi n’eshanu zizava muri Uganda, ni zo zamaze gutangaza ko zizahatanira isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017’. Rizaba kuwa gatanu tariki 8 Nzeri 2017 no kuwa gatandatu tariki 9 Nzeri 2017.

Mu bakinnyi bazwi muri Afurika bazitabira iryo siganwa, hongeye kugaragaramo Giancarlo Davite ufatanya na Slyvia Vindevogel batwaye iryo siganwa mu mwaka wa 2013. Giancarlo ubwo yaherukaga gukina amarushanwa atandukanye mu Rwanda yakiniraga ku byangombwa by’u Rwanda, ariko yashinjwe imyitwarire mibi anahanwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka ‘RAC’, byatumye ahindura. Ubu asoganwa ku byangombwa by’u Bubiligi.

Urutonde rw’abakinnyi n’amamodoka bazaba batwaye

1.Giancarlo Davite (Ububiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) – Mitsubishi Evo X

2.Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) – Mitsubishi Evo X
3.Gomez Kleevan (Zambia) & Latife Riyaz (Zambia) – Mitsubishi Evo IX
4. Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (UK) – Skoda Fabia
5.Rudy Cantanhede (Burundi) & Israel David (Burundi) – Mitsubishi Evo IX
6.Bukera Valery (Burundi) & Kethia Nital (Burundi) – Subaru Impreza N12
7.Cammobio Piero (KEN) & Frigo Slivia (Kenya) – Mitsubishi Evo IX
8.Nyiridandi Fabrice (Rwanda) & Karingirwa Regis (Rwanda) – Toyota Celica
9. Gilberto Balondemu (Uganda) & Bunya Stephen (Uganda) – Toyota Corolla
10.Remezo Christian (Burundi) & Gahuragiza Jean Marie (Burundi) – Toyota Celica
11.Din Imitiaz (Burundi) & Bigirimana Christophe (Burundi) – Toyota Avensis
12.Gakuba Diotis Tassos (Rwanda) & Kayitankore Lionel (Rwanda) – Toyota Corolla
13.Gakwaya Jean Claude (Rwanda) & Mugabo Jean Claude (Rwanda) – Subaru Impreza
14.Nizette Christophe (Rwanda) – Subaru Impreza
15.Watendwa Samuel (Uganda) & Muhamad Asuman (Uganda) – Toyota Corona
16.Essa Rauf Adam (Uganda) & Semakula George (Uganda) – Mitsubishi Evo IX
17.Murenzi Alain (Rwanda) & Tuyishime Regis (Rwanda) – Toyota Corolla
18.Kateete Abdu (Uganda) & Kyambadde Sirajih (Uganda) – Subaru Impreza
19.Gawaya Timothy (Uganda) & Lwanga Humuza (Uganda) – Toyota Celica.

Baherutse kwegukana umwanya wa gatatu mu isiganwa mpuzamahanga rya Uganda

Baherutse kwegukana umwanya wa gatatu mu isiganwa mpuzamahanga rya Uganda

Roben NGABO

UMUSEKE

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock