Gicumbi: Abacuruza igikamba ntibishimiye umusoro wa Frw 100 ya buri munsi – UMUSEKE

Gicumbi: Abacuruza igikamba ntibishimiye umusoro wa Frw 100 ya buri munsi

Bumwe mu bucuruzi bukorerwa mu karere ka Gicumbi, harimo n’abarangura bakanacuruza itabi ry’ibibabi rizwi nk’ibikamba, akenshi ryifashishwa n’abageze mu zabukuru, abaricuruza baravuga ko basoreshwa igiceri cy’amafaranga 100 uko bacuruje.

Aba basaza bacuruza itabi ngo basora kandi bakorera hanze

Abanywa iri tabi ntibahakana ko ryangiza ubuzima, ariko bavuga ko barinywa nk’umuco wahozeho ndetse no mu bukwe bararyifashisha.

Abacuruza iri tabi bavuga ko bafite imbogamizi yo gusoreshwa amafaranga 100 ku munsi kandi ngo nta musaruro bakunze kubonamo kuko abenshi bamaze kurivaho.

Munyazicyera Elie uri mu kigero k’imyaka 65 acuruza ibikamba munsi y’isoko rya kijyambere, avuga ko kuba bakwa amafaranga 100 ya buri munsi kandi bakorera ahadasakaye ari ukubahohotera kuko ngo iyo imvura iguye baterura ibicuruzwa byabo bagataha hakiri kare.

Uyu musaza ntahakana ububi bw’itabi ku buzima, ariko ahagarara ku mateka ngo kuko n’abakera bararinywaga, bityo ko batareka kuricuruza mu gihe hari abakiryifuza.

Umusoro w’amafaranga 100 basabwa avuga ko ukwiye kugabanywa byibura bakayatanga kabiri mu cyumweru ngo byabafasha kugira icyo basagura mu nyungu nkeya bakuramo.

Umuyobozi w’isoko rya kijyambere, Ruzigana Fulgence ntiyemeranya n’aba basaza n’abakecuru, kuko avuga ko mbere bacururizaga mu isoko ariko, abakiliya bakaritumuriramo imbere, bityo imyotsi ikazunguruka mu bacuruzi begeranye, kandi ngo igira ingaruka ku buzima.

Ati: “Aba basaza bacu babanje gucuruza mu isoko, ariko iyo hazaga umuyaga mwinshi wasangaga abandi bacuruzi bitsamura kubera imyotsi y’itabi baboherezagaho, kandi Minisiteri y’Ubuzima ntabwo ibishyigikira kunywera itabi mu bantu benshi, nibwo twabasabye kujya gucururiza hanze y’isoko rusange, gusa amafaranga ijana tubaca ahubwo ni make cyane.”

Yongeraho ko  aho bakorera haba mu isoko cyangwa inyuma yaryo bagomba gusora kuko bakorera ku butaka bw’akarere, kandi ko amafaranga ijana ari make bitewe na Gitansi babandikiraho itajya munsi y’amafaranga ijana.

Kubaca amafaranga 50 ngo ntibyakunda kuko n’urupapuro ubwarwo babaha ruhenze kurusha Frw50, ijana niwo musoro uri hasi mu misoro yakwa na NGARI, urwego rushinze gusoresha aho mu isoko i Gicumbi.

Nyirabyera Zephanie umwe mu bakiliya b’igikamba na we ashimangira ko nubwo anywa itabi azi ko ryica ubuzima.

Asanga amaherezo y’aba aza kuguraho itabi bazoherezwa kuricururiza mu bibanza byitaruye umuhanda, kuko n’aho bacururiza ari kuri kaburimbo, kandi ngo kuba bahanywera itabi n’ubundi bigara ingaruka ku bantu benshi bahanyura.

Nubwo abakiliya b’itabi bamenya ingaruka rigira ku buzima ariko baracyarinywa ari benshi

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

 

2 Comments

  1. Jabo

    09/10/2017 at 9:20 am

    Aba bantu ko mbona batari smart ra? Aha ni mu Rwanda?

  2. umusomyi sarah

    11/10/2017 at 9:48 am

    Ubu se muri iki gihe tugezemo hari abantu bakinywa ibikamba. Ibi mbiheruka kera abantu baritekera mu mashara.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock